Blog

  • Ibyaranze Weekend: Dj Toxxyk yamuritse EP, Dj… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kane tariki 31 Werurwe 2022, abanyabirori bari berekeje amaso ku Kacyiru ahitwa 'L'Espace'  maze Mani Martin uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w'u Rwanda na Kaya Byinshii uherutse kwitabira Prix Découvertes, basusurutsa abari bitabiriye.

    Nyuma y'icyo gitaramo hari hatahiwe umunsi wo kuwa Gatanu tariki 1 Mata 2022, aho muri ‘Salle’ nto ya Camp Kigali habereye ibirori byo kwishimira gusoza amasomo kw’abanyeshuri ba mbere ba Art Rwanda – Ubuhanzi, aho bagaragaje ubumenyi bafite ku byo bize, banagirwa inama n’abanyacyubahiro batandukanye.

    Muri ibyo birori ni naho hagaragayemo ifoto ya Perezida Paul Kagame ateruye umwuzukuru we, yashushanyijwe mu buhanga buhanitse n’umwe mu banyempano bo muri ArtRwanda-Ubuhanzi. Iyi ifoto yazamuye amarangamutima ya Ange Kagame maze ahamya ko bitangaje kubona iyo foto yari ishushanyije mu buryo budasanzwe.

    Kuri uwo munsi kandi ni nabwo habaye igitaramo cyiswe 'Ijuru Silent Disco' aho inkumi z'ikimero n'abasore b'abataramyi bari babukereye mu gitaramo cyacuranzemo na DJ Alisha umunyarwandakazi uri mu bakomeye i Kampala muri Uganda.

    Igishushanyo cya Perezida Kagame n’umwuzukuru we

    Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Mata 2022, cyari cyacuranzwemo na DJ Alisha wafatanyaga n'abarimo; DJ Brianne, DJ Diallo, DJ Phil Peter, DJ Kendrick na DJ Junior. Dj Alisha wanyuze abitabiriye iki gitaramo, ni Umunyarwandakazi utuye mu gihugu cya Uganda akaba icyamamare mu kuvanga imiziki. Uyu mukobwa aherutse no gucuranga mu gitaramo cya Blankets&Wine kiri mu bikomeye bibera i Kampala, muri uyu mwaka cyari cyatumiwemo Bruce Melodie.

    Si icyo gitaramo gusa kuko mu mujyi wa Rubavu naho abanyabirori bari barimo gususurutswa mu gitaramo cyiswe 'Fans Hangout Party' cyari kigamije guhuza abafana n'abakunzi babo. Ni igitaramo cyateguwe na Karisimbi Events, kikaba cyararimbyemo abahanzi barimo Okkama, Chriss Eazy, Kenny Sol, Afrique na Papa Cyangwe. Cyasusurukijwe n'abaDj batandukanye barimo Dj Theo, Dj Didyman, Dj Cyusa n'abandi.

    Dj Alisha yanyuze abanyabirori b’i Kigali

    Dusubiye inyuma gato uwo munsi wo kuwa Gatandatu wasojwe n'ibirori byiswe 'Social Media Stars House Party' byari byateguwe na Kamaro, bikaba byarahuriyemo ibyamamare birimo Rocky Kimomo, Dj Brianne, Sky2 n'abandi kuva kuwa Gatanu kugera ku Cyumweru mu gitondo.

    Nyuma y'byo bitaramo n'ibirori byose hari hatahiwe igitaramo mbaturamugabo wakwita ko ari na cyo gitaramo cy'icyumweru cyari cyateguwe na Intore Entertainment ihagarariwe na Bruce Intore cyo kumurika EP ya Dj Toxxyk yitiriye umwana we. Shema Arnaud wamamaye nka Dj Toxxy mu kuvanga imiziki, yashimishije abitabiriye igitaramo yateguye yise 'The Toxxyk Xperience'.

    Aba-Dj bose bari bahuriye ku rubyiniro rumwe

    Intore Entertainment ya Bruce Intore usanzwe azwiho gutegura ibitaramo bikomeye yafatanyije na Dj Toxxyk gutuma abantu banyurwa. Ni igitaramo cyabereye ahitwa Norrsken mu Mujyi wa Kigali rwagati ku Gatandatu tariki 2 Mata 2022.

    Zimwe mu ndirimbo yacuranze zirimo iza kera ziganjemo izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yaje kuvangamo izo mu Rwanda nka 'Agatunda' ya Afrique, 'Iyallah' ya Okkama, 'Amashu' ya Chris Eazzy, 'Why' ya The Ben na Diamond Platnumz, 'Tuza' ya Mike Kayihura, 'Snapchat' na 'Bounce' za Ruger wo muri Nigeria maze abantu bajya mu bicu.

    Iki gitaramo yakoze kiri mu ruhererekane rw'ibyo Intore Entertainment yateguye. Kizakurikirwa n'icyatumiwemo umu-Dj ukomeye witwa Uncle Waffles wo muri Afurika y'Epfo kizaba ku wa 1 Gicurasi 2022 nk’uko amakuru InyaRwanda.com ifite abihamya.

    Dj Toxxyk yakoze igitaramo cy’amateka

    Hazakurikiraho kandi igitaramo “Intore Sundays with TxC” kizaba ku wa 5 Kamena 2022, icya Kivu Fest kizaba ku wa 2 na 3 Nyakanga 2022, bisozwe n'icyatumiwemo umuririmbyi Julien Franck Bouadjie wamenyekanye mu muziki nka Tayc kizaba ku wa 30 Nyakanga 2022.

    DJ Toxxyk ni umugabo w'imyaka 28, akaba umwe mu bakora umwuga wo kuvanga umuziki bagezweho mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda hose muri rusange. Yamenyekanye cyane mu myaka ya 2018 kuzamura mu bitaramo bya 'Silent Disco'. Yacuranze mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe MTN Rwanda itangije serivisi za Yolo cyabereye i Gisenyi mu 2017, anacuranga mu gitaramo 'New Year Countdown' cyitabiriwe na Sautisol na Yemi Alade, icya Mr. Eazi na Diamond cyabereye mu Mujyi wa Goma n'ibindi.

    Dj Toxxyk na Bruce Intore

    Dj Toxxyk amaze gucuranga mu bitaramo bitabarika mu Rwanda no hanze yarwo. Mbere yo kwinjira mu byo kuvanga umuziki yabanje kuba umubyinnyi mu bwana ariko ntibyamuhira nyuma aza kwinjira mu byo kuvanga umuziki kuko yawukundaga cyane. Nta shuri ryihariye yabyizemo usibye gukurikira uko abandi bakomeye ku Isi babikora byatumye asobanukirwa neza uwo mwuga kuri ubu akaba ari umwe mu bakomeye.

    Yatangiye kumenyekana cyane ubwo yacurangaga muri Ogopogo Nightclub [Yahindutse Trattoria Restaurant and Bar] ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ndetse muri ibyo bihe yacurangaga no muri Chillax Lounge i Nyarutarama.

    Bruce Intore ni umwe mu bamaze guhindura imyidagaduro bashimisha abanyabirori

    Afrique mu ndirimbo ‘Agatunda’ na ‘Lompe’ yasanze abakunzi be bazimurusha

    Chris Eazy yageze ku ndirimbo ‘Amashimwe’ abafana be bahagurukira rimwe

    Kenny Sol yasusurukije abanya-Rubavu bajya mu bicu

    Okkama yari yasubiye ku ivuko

    Abanyamideri batandukanye bari bitabiriye

    Mani Martin na Kaya basusurutsa abitabiriye igitaramo bakoreye ku Kacyiru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116128/ibyaranze-weekend-dj-toxxyk-yamuritse-ep-dj-alisha-atanga-ibyishimo-naho-afrique-na-okkama-116128.html

  • Rayon Sports yanze gukubitwa nka mucyeba inga… – #rwanda #RwOT

    Musanze FC ikomeje kwerekana ko ikibuga cyayo nta kipe ikomeye yapfa kuhava inganya na Rayon Sports ubusa ku busa mu mukino ubanza wa 1/8 mu mikino y’igikombe cy’Amahoro. Rayon Sports yaje kuri uyu mukino ibizi ko mucyeba wayo yahaguye mu mikino ya shampiyona itsindwa igitego 1-0 mu minota ya nyuma. Nta kosa Rayon Sports yagombaga gukora kuko irabizi ko gutwara shampiyona uyu mwaka bigoye ahubwo kugira ngo isohokere igihugu nibura yatwara igikombe cy’Amahoro.

    Abatoza ba Rayon Sports hafi ya bose uyu munsi ntibigeze bicara

    Umukino watangiriye igihe, Musanze FC nk’ikipe yari mu rugo iba ari yo iwukoraho bwa mbere. Ntabwo byarangiriye aho kuko iminota 10 ya mbere Musanze FC yihariye umukino ariko uburyo bw’igitego bukanga. 

    Abakinnyi Musanze FC yabanje mu kibuga: Ntaribi Steven, Nyandwi Sadam, Niyonshuti Gad, Dushimumugenzi Jean, Muhire Anicet, Nshimiyimana Amran, Harerimana Obed, Niyitegeka Idrissa, Samson Ikeckukwu, Nkundimana, Eric Kanza Angua.

    Nyandwi Sadam uryamye mu izamu uyu munsi yari yabaye ibamba imbere y’ikipe yakiniye

    Ku ruhande rwa Rayon Sports Muhire Kevin na we yakinaga neza ndetse byagaragaraga ko ikibuga cyitigeze cyimugora nk’uko bagenzi be byari bimeze. Igice cya mbere cyarangiye nta kipe kimwe n’imwe irebye mu izamu ndetse nta n’uburyo bukomeye bwabonetse.

    Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga: Hakizimana Adolphe, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Iranzi Jean Claude, Abdoul Karim Mackenzie, Mugisha, Kwizera Pierre, Nishimwe Blaise, Kevin Muhire, Dindjeke na Musa Esenu.

    Mu gice cya kabiri nabwo amakipe yaje yifashe yaba Samson Ikeckukwu washakaga ibitego ku ruhande rwa Musanze FC kureba mu izamu biramugora kugera aho bamusimbuza hinjiramo Rukaku. Umutoza wa Rayon Sports na we yakoze impinduka akuramo Kwizera Pierre hinjiramo Sekamana Maxime, ndetse na Willy Esombe Onana yinjira mu kibuga nyuma y’amezi abiri adakina. 

    Izi mpinduka zose ntacyo zatanze kuko iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Umukino wo kwishyura uzaba muri uku kwezi hagati ubere kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    Indi mikino uko yagenze: Marine FC yatsinzwe na Kiyovu Sports igitego 1-0 Gicumbi FC inganya na Bugesera FC ubusa ku busa, Police FC inganya na La Jeunesse FC ibitego 2-2.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116129/rayon-sports-yanze-gukubitwa-nka-mucyeba-inganya-na-musanze-fc-0-0-video-116129.html

  • Akubye inshuro 4.6 uwayishinze! Umukire wa mb… – #rwanda #RwOT

    Ubu inkuru iri ku Isi yose ni iy’uko umukire wa Twitter, Jack Dorsey, yarushijwe imigabane na Elon Musk usanzwe ari we mukire wa mbere ku Isi. Elon Musk ni umwe mu bagabo Isi ifite bahora bibaza uko akora ndetse n’uko agenzura ibikorwa bye cyane ko afite ibigo birenga 5 kandi ni we byose ubikuriye. Ibi bigo bye harimo n’ikizwi cyane cya Tesla gikora cyane imodoka, akaba ari we ukuriye ikipe y'aba ‘Engineers’ bagikoramo.

    Kuri uyu munsi Elon Musk afite imigabane ingana na 9.2% mu kigo cya Twitter, bikaba bimuhesha ubukaka bwo kuba ari we ufite imigabane myinshi gusumbya abandi bose. Jack Dorsey ni umwe mu bashinze iki kigo ndetse ubu ari no mu ikipe ngari ikiyobora akaba afitemo imigabane igera kuri 2%. Ibi byamugiraga umuntu wa mbere mu bafitemo imigabane myinshi nk’uko ikinyamakuru Bloomberg cyibitangaza hashingiwe ku isoko ry’aka kanya. Gusa uyu munsi Jack akubwe inshuro zigera ku 4.6 mu kigo yishingiye na Bwana Elon Musk. 


    Elon Musk Umukire wa mbere ku Isi yaguze imigabane muri Twitter

    Kuwa 25 Werurwe 2022 ni bwo Elon Musk yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter abaza abamukurikira kuri uru rubuga bagera kuri Miliyoni 80 niba Twitter itanga ubwisanzure mu kuvuga, maze benshi bemeza ko uru rubuga rudatanga ubwisanzure. Mu matora yakorewe ku rukuta rw'uyu mukire abagera kuri 70.4% bemeje ko nta kwisanzura mu kuvuga babona ku rubuga rwa Twitter.

    Iyi ngingo benshi mu ntyoza mu ikoranabuhanga bayigendeyeho bemeza ko ubwo Elon Musk yari kubaza ibi yari ari kumenya uko byifashe kugira ngo abone gushora akayabo kangana na Miliyari 2.89 z’amadorali ya Amerika. Mu minsi micye ishize uru rubuga rwatangaje ko rugiye kuzana ahantu hazajya hatuma abantu bakoresha uru rubuga bakosora ibyo banditse ubusanzwe hatabagaho (Edit button). 

       

    Jack Dorsey uri mu kingi za mwamba muri Twitter 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116120/akubye-inshuro-46-uwayishinze-umukire-wa-mbere-ku-isi-elon-musk-uherutse-kunnyega-twitter–116120.html

  • Amafoto ya Lague Byiringiro ahagaze hejuru y’imodoka ye yazamuye ibyiyumviro by’abafana be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amafoto amugaragaza ahagaze hejuru y'imodoka ye n'andi agaragaza ari imbere y'inzu ye.

    Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto ye, bamwe mu bayabonye batangaje ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/amafoto-ya-lague-byiringiro-ahagaze-hejuru-yimodoka-ye-yazamuye-ibyiyumviro-byabafana-be/

  • Ifoto y’umunsi: Miss Muheto Divine yasohokeye ku mazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nshuti Muheto Divine wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022,  yagaragaye yasohokeye ku kiyaga cya Kivu aho agaragara yicaye muri Hotel imwe iri mu nyengero z'ikiyaga. Muheto aba yitegeye ikiyaga cya Kivu ubwo aba yicaye mu ku rubaraza rwa hotel.

    Mu kwezi gushize nibwo Nshuti Muheto Divine yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022.  Akaba ari mu gihe cyo gushyira mu bikorwa umushinga we yise 'Igiceri'.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-muheto-divine-yasohokeye-ku-mazi/

  • Musenyeri Rukamba yaremye agatima abasoje amasomo muri Kaminuza Gatolika – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Mata 2022, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 392 basoje amasomo muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda.

    Yabibukije ko imiterere y'Isi igaragaza ko abantu bashobora guhura n'ibibazo ariko bakabisohokamo.

    Ati 'Mwanyuze mu bihe bikomeye bya Covid-19 yatumye no kwigisha bigenda biruhanya ariko ibyo bihe mwabiciyemo, bivuga ko ingorane abantu bashobora kunyuramo zishobora kurangira.'

    Yashimiye Leta y'u Rwanda yemereye Kaminuza Gatolika gukorera mu Rwanda, yizeza ko bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo bateze imbere uburezi mu Rwanda.

    Yibukije ko ibibazo byose bigira ibisubizo asaba abasoje amasomo kwirinda gucika intege bitewe n'ibihe bagezemo.

    Ati 'Kaminuza yigisha guhorana amizero wiringiye kurangiza ibibazo byawe n'iby'abandi. Ntimugacike intege ibibazo byose bigira ibisubizo; kwiga ni ukumenya ko ejo hazaza hashobora kuba heza. Ni ukubwira abakiri bato ko batagomba gutinya ejo hazaza bumva ko ntacyo bashoboye.'
    Yabasabye kurangwa n'urukundo baharanira gukora ibikorwa byiza kuko hari abantu benshi bize ariko bagakora ibikorwa bibi byateje Isi ibibazo.

    Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo bagaragaje ko biteguye gukora biteza imbere kandi bakagira uruhare mu kubaka u Rwanda no guhindura imibereho y'abarutuye.

    Nyakurama Esperence yavuze ko gutanga serivisi nziza biri mu bizamufasha kugira uruhare mu kubaka sosiyete.

    Ati 'Niba narize ubuvuzi ngomba kujya mu mwuga nkawukora neza kandi nkatanga serivisi nziza ku baturage, ni bwo nzaba ndi gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyanjye.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko Kaminuza Gatolika y'u Rwanda yakomeje kugira uruhare rufatika mu guteza imbere ako karere mu buryo butandukanye burimo no gufasha abakozi bako kongera ubumenyi.

    Kaminuza Gatolika y'u Rwanda yatangiye imirimo mu 2011/12 kuri ubu ikaba yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya karindwi ku banyeshuri 392 basoje amasomo mu mashami atandatu.

    Abarimu bigisa muri Kaminuza Gatolika Gatolika y’u Rwanda bashimiwe uko bitwaye mu myigishirize

    Abasoje amasomo muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda bibukijwe ko ibibazo byose bigira ibisubizo basabwa kwirinda gucika intege bitewe n'ibihe bagezemo.

    Abatsinze neza bahawe ibihembo bitandukanye

    Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo bagaragaje ko biteguye gukora biteza imbere kandi bakagira uruhare mu kubaka u Rwanda no guhindura imibereho y'abarutuye

    Gutanga impamyabumenyi byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Rukamba Philippe yasabye abarangiza kwiga amashuri by'umwihariko abaminuje, kuba umusemburo w'impinduka bahereye aho batuye

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-rukamba-yaremye-agatima-abasoje-amasomo-muri-kaminuza-gatolika

  • Itangazo: Rimenyesha TWAGIRA SEBURO Jean Baptitse kwerekana umutungo ugomba gufatirwa #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2022 ukwezi kwa 3 umunsi wa 16

    MBisabwe na EQUITY BANK ;

    Mu rwego rw'ishirwa mu bikorwa ry'inyandikompesha no Ubucamanza-RCOMA 0036/2019/HCC ryo wa 10/02/2022.

    Nshingiye ku itegeko no 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano ,iz'ubucuruzi,iz'umurimo n'ubutegetsi,cyane cyane mu ngingo ya 218.

    Nsabye Bwana TWAGIRA SEBURO Jean Baptitse kungaragariza mu nyandiiko umutungo wawe ,aho uri hose ,uko uteye n'uko ungana no kugaragaza muri ukwiye guherwaho mu kwishyura Equity Bank amafaranga anagana na:

    • 700,000 FRW y'igihembo cy'Avoka n'ikurikirana rubanza mu Rubanza RCOM 02807/2018/TC
    • 500,000 FRW y'igihembo cy'Avoka n'ikurikirana rubanza mu Rubanza RCOMa 00361//HCC
    • 5% yayishyuzwa y'igihembo cy'umuhesha w'inkiko
    • Na y'ikiguzi cyibizakorwa mu irangiza Rubanza uko azaba angana kose.

    Ku bindi bisobanuro wasoma kuri iyi nyandiko iri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri :0788836329/0788641410/0788832403.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rimenyesha-twagira-seburo-jean-baptitse-kwerekana-umutungo-ugomba

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zambia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Zambia, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’icyo gihugu, Hakainde (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-mugenzi-we-wa-zambia

  • Umudagekazi w'imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n'abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya? #rwanda #RwOT

    Kuwa gatanu ushize nibwo urukiko rwi Berlin mu Budage rwahanishije Ursula Haverbeck w'imyaka 93 y'amavuko, gufungwa amezi 12 kubera guhakana Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Uyu mukecuru Haverbeck Ursula bahimbye izina rya 'Nazi Grandma'(Nyirakuru w'Abanazi), yazize ko yavugiye mu ruhame ko Auschwitz cyari ikigo cy'ubushakashatsi gisanzwe, ko rero abavuga ko ari inkambi yatsembewemo Abayahudi ari abakabya inkuru.
    Si ubwa mbere uyu mukecuru w'umugome afungiwe iki cyaha cyo gukina ku mubyimba abazize Jenoside yakorewe Abayahudi n'abayirokotse, kuko no mu mwaka wa 2018 uruko rwo mu mujyi wa Bielefeld rwari rwamuhanishije gufungwa imyaka 2 n'igice, ariko yanga kuva ku izima.

    Niba rero umukecuru w'imyaka 93 ashyirwa muri gereza kubera guhakana Jenoside, kuki abagipfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya? Kuki Ingabire Victoire alias 'Nyirakuru w'abajenosideri' n'imizindaro akoresha nka Uwimana Agnès, Ntwali Williams, ba Bicahaga unyuza uburozi bwe kuri televiziyo'Amateka agoretse TV', n'abandi, bakomeza gutoneka imitima y'Abanyarwanda ntibakanirwe urubakwiye, nk'aho bafite ubudahangarwa? Nta nzira itagira iherezo ariko, bamenye ko no ku myaka 100 bazabiryozwa, nk'uko bigendekeye Nyirakuru w'Abanazi.

    The post Umudagekazi w'imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n'abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umudagekazi-wimyaka-93-yashyizwe-muri-gereza-azira-guhakana-jenoside-yakorewe-abayahudi-kuki-ingabire-victoire-nabandi-bahakana-bakanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi-bo-bakomeza-k/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umudagekazi-wimyaka-93-yashyizwe-muri-gereza-azira-guhakana-jenoside-yakorewe-abayahudi-kuki-ingabire-victoire-nabandi-bahakana-bakanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi-bo-bakomeza-k