Blog

  • Ntidukunda natwe ntituyikunda – KNC yavuze inkomoko y’ubukeba bwa Kiyovu Sports na Gasogi United #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] avuga ko ubukeba bw’ikipe ye na Kiyovu Sports bwaturutse ku birego iyi kipe ihora irega Gasogi muri FERWAFA bimwe na bimwe bidafite ishingiro.

    Gasogi United irimo iritegura umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22 izakiramo Kiyovu Sports, ni umukino iyi kipe ivuga ko yitegura nk’irimo kwitegura mukeba wayo.

    Kiyovu Sports yashinzwe mu 1964 ni mu gihe Gasogi United uyu ari umwaka wa 3 irimo gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ni amakipe benshi batumva ubukeba bwayo aho bushingiye.

    KNC avuga ko Kiyovu Sports itabakunda ndetse nabo batayikunda, aho ahamya ko ubukeba bwabo bwavuye ku birego iyi kipe yagiye ibarega muri FERWAFA.

    Ati 'Uko biri kose Kiyovu Sports ni ikipe itadukunda natwe ntabwo tuyikunda, icya mbere niyo kipe imaze kuturega inshuro nyinshi, nihaburamo ibirego bya Kiyovu birwanya Gasogi rimwe na rimwe basaba ko Gasogi bayimanura mu cyiciro cya kabiri, itanamanutse kuko itabikoreye, ubwo rero igize amahirwe yo kudutsinda yaba igiye kutubyina hejuru.'

    Uretse kandi ibi birego, abayobozi b’aya makipe bafitanye amateka akomeza uyu mukino aho KNC yigeze kuvuga ko perezida wa Kiyovu ashobora kuba atega (betting) undi aramurega ndetse ahagarikwa imikino anacibwa amafaranga.

    Uyu mukino ukaba uteganyijwe ku wa tariki ya 15 Mata 2022. Mu mikino 6 iheruka guhuza aya makipe, Gasogi United yatsinzemo imikino 3, banganya 2 ni mu gihe Kiyovu Sports yatsinzemo umukino umwe.

    KNC avuga ko Kiyovu Sports itabakunda nabo bakaba batayikunda bityo ko bagomba kuyitsinda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntidukunda-natwe-ntituyikunda-knc-yavuze-inkomoko-y-ubukeba-bwa-kiyovu-sports-na-gasogi-united

  • Undi Umusirikare wa MONUSCO yishwe n’inyeshyamba muri Congo #rwanda #RwOT

    Ibi bikurikiye abasirikare umunani b’izi ngabo baherutse gupfira mu ndege yahanuriwe i Chanzu muri Rutshuru ahaberaga imirwano y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 mu cyumweru gishize.

    MONUSCO ivuga ko uwo musirikare wiciwe mu gitero cya Ituri kuwa kabiri akomoka muri Nepal.

    ONU ivuga ko iki gitero ku ngabo zayo cyakozwe n’abakekwa ko ari inyeshyamba za CODECO ahitwa Bali mu karere ka Djugu.

    Antonio Guterres umunyamabanga mukuru wa ONU hamwe n’inama yayo ishinzwe umutekano ku isi bamaganye iki gitero gishya.

    Umuvugizi wa Guterres witwa Farhan Haq yabwiye abanyamakuru ko “yibutsa ko ibitero ku ngabo z’umuryango w’abibumbye bishobora kugira ibyaha by’intambara”.

    Farhan avuga ko Geterres yasabye abategetsi ba DR Congo gukora iperereza kuri iki gitero no “kugeza abagikoze mu bucamanza vuba.”

    Iki gitero kibaye mu gihe iperereza ku iraswa rya kajugujugu ya MONUSCO i Chanzu mu cyumweru gishize ritaravuga abayirashe.

    Ingabo za leta n’umutwe wa M23 buri ruhande rwashinje urundi kurasa iyo ndege.

    MONUSCO ifite ingabo zoherejwe kubungabunga amahoro muri aka gace zirenga 15,000, nizo nyinshi za ONU ziri ahantu runaka ku isi.

    Abatuye mu burazirazuba bwa DR Congo bakomeje kunenga umusaruro wa MONUSCO – iherutse kongererwa igihe kugeza mukwa 12/2022 – basaba ko ubutumwa bwayo burangizwa.

    BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Undi-Umusirikare-wa-MONUSCO-yishwe-n-inyeshyamba-muri-Congo

  • Nyuma y’imyaka 4 REG yatandukanye n’umutoza wayo #rwanda #RwOT

    Uwari umutoza wa REG VC, Mugisha Benon yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma y’imyaka 4 ayitoza.

    Nta tangazo rirajya hanze rigaraza ko batandukanye, ariko iyo urebye ku rukuta rwa Facebook rwa Benon mu bimuranga, agaragaza ko atakiri umutoza w’iyi kipe y’ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi.

    Yagaragaje ko atakiri umutoza wa REG VC

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko REG VC yahisemo gutandukana na Benon wayinjiyemo 2018 kubera kutishimira umusaruro yari amaze iminsi atanga.

    Amakuru avuga ko impande zombi ziba zaratandukanye mu mpera z’umwaka ushize ariko bahitamo kwiha igihe, nyuma yo kubona nta mpinduka bahisemo gusesa amasezerano yagombaga kuzarangira muri 2023.

    Muri 2021 Mugisha yasoje ku mwanya wa 9 mu makipe 18 muri Champions League yabereye muri Tunisia.

    Uyu mugabo ukomoka muri Uganda, mu myaka yamaze muri REG VC, yayihesheje ibikombe bitandukanye birimo Carre d’Ass ndetse na shampiyona ya 2019-20.

    Mugisha Benon yamaze gutandukana na REG VC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-4-reg-yatandukanye-n-umutoza-wayo

  • REG VC yatandukanye n’uwari umutoza wayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu ikina umukino wa Volleyball (REG VC), yamaze gutandukana bidasubirwaho n’uwari umutoza wayo mukuru, Bavuga Benon, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/reg-vc-yatandukanye-n-uwari-umutoza-wayo

  • UCL1/4: Bigoranye Manchester City yabonye int… – #rwanda #RwOT

    Manchester City 1-0 Atletico Madrid

    Ku kibuga Etihad mu Bwongereza, Manchester City yahatsindiye Atletico Madrid igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 69 gitsinzwe na Kevin De Bryune ku mupira mwiza yahawe na Phil Foden.

    Manchester City yihariye iminota 45 y’igice cya mbere igerageza kurema uburyo bwinshi bw’ibitego ariko ubwugarizi bwa Atletico Madrid buhagarara neza ntibwinjizwa igitego.

    Mu gice cya kabiri Manchester City yagerageje kwiharira umupira nko mu gice cya mbere ari nako ashishikariza abakinnyi kubyaza umusaruro amahirwe babona.

    Uretse igitego cya De Bryune, ikipe ya Guardiola yagerageje guhiga ibitego byinshi ariko amahirwe ntiyabasekera.

    Atletico yagerageje gukina mu gice cya kabiri ariko inarinda izamu ryayo cyane kugira ngo itinjizwa byinshi.

    Iminota 90 yarangiye Manchester City yegukanye intsinzi ya mbere y’amateka kuri Atletico Madrid bari bahuye bwa mbere, inaharura inzira igana muri 1/2.

    Umukino wo kwishyura uzabera muri Espagne niwo uzagaragaza ikipe izakomeza muri 1/2.

    Man. City XI: Ederson, Cancelo, Stones, Laporte, Ake, Rodrigo, Gundogan, Bernardo, Mahrez, De Bruyne, Sterling

    Atletico Madrid XI: Oblak, Lodi, Renildo, Felipe, Savic, Vrsaljko, Kondogbia, Koke, Llorente, Griezmann, Felix

    Benifica 1-3 Liverpool

    Ku kibuga Estadio de Luz muri Portugal, Liverpool yatanze ibirori itsindira Benifica mu rugo ibitego 3-1 mu mukino Luiz Diaz yigaragajemo cyane.

    Uyu mukino warimo imbaraga nyinshi cyane no guhangana ndetse ukaba wanihutaga ku rwego rwo hejuru. 

    Liverpool yavaga ku izamu, Benifica ikomanga mu ryayo.

    Ku munota wa 17 nibwo Liverpool yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Konate ku mupira mwiza yahawe na Robertson, ku munota wa 34 Sadio Mane yatsindiye Liverpool igitego cya kabiri cyatangaga icyozere cy’amanota 3 yo muri Portugal ku mupira yahawe na Diaz. 

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Liverpool iyoboye umukino n’ibitego 2-0.

    Benifica yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu ndetse igaragaza inyota yo kwishyura ibitego yatsinzwe.

    Iyi kipe yari imbere y’abafana yabonye igitego cy’impzamarira ku munota wa 49 cyatsinzwe na Nunez ku mupira yahawe na Silva.

    Guhera ubwo Benifica yacanye umuriro ku izamu rya Liverpool ishaka igitego cya kabiri cyo kunganya ariko biranga. 

    Liverpool nayo itahwemye kugaragaza ko ikeneye kongera umubare w’ibitego yabigezeho ku wa 87 ubwo Keita yaherezaga umupira mwiza Diaz wahise atsinda igitego cya gatatu cya Liverpool gishomangira intsinzi.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye Liverpool yegukanye amanota atatu, ku ntsinzi y’igitego 3-1.

    Ni kunshuro ya mbere Liverpool itsindiye Benifica muri Portugal mu mateka.

    Liverpool yateye intambwe igana muri 1/2 nubwo hagitegerejwe umukino wo kwishyura uzabera mu Bwongereza.

    Benfica: Vlachodimos, Gilberto, Grimaldo, Vertonghen, Everton, Darwin, Rafa, Weigl, Otamendi, Taarabt, Gonçalo Ramos

    Liverpool: Alisson, Alexander-Arnold, Konate, Van Dijk, Robertson, Fabinho, Thiago, Keita, Salah, Mane, Diaz.

    Kuri uyu wa gatatu iyi mikino irakomeza aho Chelsea izakira Real Madrid, naho Villarreal ikazakira Bayern Munich imikino yombi izaba saa tatu z’ijoro ku isaha ya Kigali.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116168/ucl14-bigoranye-manchester-city-yabonyr-intsinzi-yamateka-kuri-atletico-liverpool-ikura-am-116168.html

  • Uburanga bwa Ishimwe Aime Gloire wahize kweg… – #rwanda #RwOT

    Ishimwe ari mu bakobwa 12 bahatanira kuvamo Miss Burundi 2022. Muri iki gihe, bahatanye mu cyiciro cy'amatora ari kubera ku butumwa bugufi.

    Uyu murundikazi w'imyaka 21 y'amavuko, azwi cyane mu mirimo imwe n'imwe ifite igihugu akamaro, byagiye bituma afatwa nk'umukobwa utarera amaboko.

    Muri iki gihe ni umunyeshuri mu mwaka wa Gatatu Kaminuza yitwa International Leaderaship University, aho yiga mu ishami rya ‘Marketing’.

    Asanzwe akora akazi ko gusobanura indimi [Translation] mu rusengero asengeramo 'Oasis Christian Centre', aho afasha Pasiteri gusobanura ibyo aba ari kuvuga mu ndimi z'amahanga akabishyira mu Kirundi bikorohera buri wese.

    Ishimwe anakora ibiganiro by'amajwi, yamamaza ibigo by'ubucuruzi mu Burundi, agakora n'ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n'ubushabitsi.

    Yanashinze kompanyi yise 'Amagajo' ikora ibikorwa birimo kwakira abantu muri hotel. Ariko nyuma yaje kwihuza na bagenzi be bavugurura iyi kompanyi bayita 'Abigeme b'Amagajo'.

    Yabwiye INYARWANDA ko yitabiriye Miss Burundi, kubera umushinga afite wo gukangurira abarundi gukunda igihugu cyabo n'ururimi kavukire.

    Avuga ko afite icyizere cyo gutwara ikamba rya Miss Burundi.

    Ati 'Icyizere ndagifite kubera ko muri ‘Preselection’ byagenze neza. Umwaka ushize barebaga uwagize amanota menshi kurusha abandi, uwaje ku mwanya wa mbere, ku mwanya wa kabiri, uwa gatatu… ariko muri uyu mwaka siko byagenze.'

    Akomeza ati 'Hari bamwe bambwiye ko naje mu ba mbere muri ‘Preselection’, mbese icyizere ndagifite ahanini bitewe n’umushinga wanjye wo gukangurira abarundi gukunda igihugu cyabo.'

    AMAFOTO Y'UBURANGA BWA ISHIMWE UHATANIYE IKAMBA RYA MISS BURUNDI 2022

     

    Ishimwe Aimée Gloire yavuze ko yahatanye muri Miss Burundi kugira ngo akangurire abarundi gukunda igihugu cyabo

     

    Ishimwe asanzwe ari umukristu mu rusengero 'Oasis Christian centre', aho afasha abakristu kumenya ibyo Pasiter aba avuga

     

    Uyu mukobwa afite Nimero 7 mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Burundi 2022

     

    Ishimwe ahagarariye Intara ya Makamba muri Miss Burundi 2022 

    Uyu mukobwa yiga mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza yitwa International Leaderaship University, aho yiga mu ishami rya ‘Marketing’

     

    Ishimwe yavuze ko yitwaye neza mu gice cyo guhatana 'Preselection', aho hamenyekanye abakobwa 12 bageze mu cyiciro cya nyuma

     

    Ku wa 6 Gicurasi 2022, nibwo hazamenyekana umukobwa wegukana ikamba rya Miss Burundi 2022



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116160/uburanga-bwa-ishimwe-aimee-gloire-wahize-kwegukana-ikamba-rya-miss-burundi-2022-116160.html

  • Charly na Nina bahembye Miliyoni nibihumbi 1… – #rwanda #RwOT

    Bisabye iminsi 20 gusa kugira ngo abanyempano 30 bavuyemo bane bahembwe miliyoni imwe n'ibihumbi 100, yatanzwe n'itsinda ry'abahanzikazi rya Charly na Nina ryari ryashyiriyeho umwana w'umukobwa mu rwego rwo kumuteza imbere no kumutinyura.

    Mu cyumba cya L'Espace niho habereye ibirori byo gutoranya abakobwa bari mu irushanwa rya 'One Million Challenge'  kuri uyu wa kabiri tariki 5 Mata 2022, aho abakobwa bagera kuri 30 aribo bari batoranyijwe nyuma yo kwerekana impano zitandukanye zirimo gushushanya, kubyina, kuririmba, gukina firime n'izindi.

    Abakobwa 30 bose banyuze imbere y'akanama nkemurampaka kari kagizwe na Gaelle Gisubizo akaba ari nawe muyobozi wa Dope Apps Ltd, ifite mu nshingano Charly na Nina, umuhanzikazi Bukuru Christiane ndetse na Rwibutso Judith.

    Muri abo bakobwa harimo umubyeyi waje uhagarariye umwana we witwa Shillo bitewe n'uko umwana we ari ku masomo bitamukundiye kuza, yahawe umwanya yerekana amashusho y'impano umwana yagaragaje.

    Kayitesi Yvonne (Tessy) umunyamakuru wa Isango Star niwe wari uyoboye ibirori byo guhemba abanyempano

    Hari kandi Murekatete wavuze ko ari umukozi wo mu rugo ariko bitamuteye ipfunwe na gato kuza kwerekana impano ye, na cyane ko ngo akunda Charly na Nina cyane ndetse ari ubwa mbere ababonye amaso ku maso, maze Charly na Nina baramuhobera arishima cyane.

    Nyuma y'uko abakobwa bose uko ari 30 banyuze imbere y'akanama nkemurampaka, abagize akanama nkemurampaka bahawe umwanya bajya guteranya amajwi y'abanyempano bose kugira ngo hamenyekane uwahize abandi akegukana ibihumbi 500, umukurikiye agahembwa ibihumbi 300 naho uwa gatatu agahabwa ibihumbi 200.

    Mu gihe abagize akanama nkemurampaka  bari bagiye guteranya amajwi, itsinda rya Charly na Nina ryahawe umwanya n'uwari uyoboye umuhango maze riganiriza abanyempano bose, nyuma yo kubaganiriza abanyempano babajije ibibazo Charly na Nina ndetse baza no kubasusurutsa.

    Abagize akanama nkemurampaka

    Nyuma y'uko itsinda rya Charly na Nina risusurukije abari aho bose, akanama nkemurampaka kagarutse maze gatangaza abahize abandi mu banyempano bagera kuri 30 bari babukereye, ndetse banagaragaza impano zabo.

    Uwari ukuriye akanama nkemurampaka, Gaelle Gisubizo yabwiye abanyempano bose ko bakoze neza ndetse byabagoye guhitamo, abamenyesha ko habayeho impinduka zo kuba hari butoranywe abanyempano 3 ariko bongeyemo uwa kane kubera ko babonye nawe yakoze cyane.

     Mbere yo guhitamo abanyempano 4, babanje guhamagara abanyempano icumi maze babemerera kubitaho no kubakurikirana bitewe n'uko bose bagaragaje impano zidasanzwe, muri abo harimo:

    Yagaragaje impano yo kubyina

    1. Ndayishimiye Rachel wagaragaje impano yo kuririmba, 

    2. Kanyana Nadine wagaragaje impano yo gukora imyenda akaba ari nawe wari wambitse Charly na Nina, 

    3. Linca Lilly wagaragaje impano yo gushushanya 

    4. The Queens bagaragaje impano yo kubyina 

    5. Diane wagaragaje impano yo gushushanya 

    6. Ruth wagaragaje impano yo gukora ikawa 

    7. Ignacienne wagaragaje impano yo gukora ibipupe 

    8. Kanyange Louise 

    9. The Eazy na  

    10. Murekatete wagaragaje impano yo gukina Firime.

    Muri aba banyempano 10 ninabo bavuyemo abanyempano 4 bahize abandi aribo Bahawe Miliyoni n'ibihumbi 100.

     Ku mwanya wa 4 hajeho The Queens bahawe  ibihumbi ijana nyuma yo kugaragaza impano yo kubyina akaba ari nabo bongereweho

    Kanyana niwe wambitse Charly na Nina

    3. Linca Lydie wabaye uwa gatatu, yahawe igihembo cy'ibihumbi 200 

    2. Kanyana Nadine wabaye uwa kabiri yagaragaje ubwiza bw'imyenda akora ndetse ni nawe wambitse Charly na Nina, naho uwa mbere aba

    1. Ndayishimiye Rachel yegukana igihembo cy'ibihumbi 500, nyuma yo kugaragaza impano yo kuririmba akanyura benshi.

    Mu kiganiro Charly na Nina bagiranye na INYARWANDA nyuma yo guhemba aba banyempano, bavuze ko abanyempano bahari ahubwo ikibura ari abantu babafasha, bavuga ko bazakomeza kugenda bafasha umwana w'umukobwa nk'uko babyiyemeje.

    Yasutse amarira amaze kubona Charly na Nina

    Tariki 17 Werurwe 2022, nibwo hatangijwe amarushanwa ya 'Lavender One Million Challenge', Buri wese wifuza gutsindira aya mafaranga yari yasabwe kwifata amashusho y'umunota umwe ari kuririmba, kubyina cyangwa ibindi byose yaba akorera mu ndirimbo nshya ya Charly na Nina 'Lavender', akayashyira kuri Instagram ye agakora 'Tag' kuri konti yabo ya Instagram ari na ko akoresha Hashtag ya #Lavender1millionchallenge.

    Uyu mukobwa yabyinnye karahava

    Abanyempano bari benshi banaherekejwe

    Ubwo baganirizaga abanyempano

    Nina yishimiwe n’abanyempano

    Charly yasusurukije abanyempano

    Rwibutso Judith avuga ibyo bagendeyeho babatoranya

    Gaelle Gisubizo umuyobozi wa Doppe apps atangaza abanyempano bahize abandi

    Tessy yanyuzagamo akabyina indirimbo Lavender

    Ubwo hari hamaze gutoranywa abanyempano 10 muri 30

    Abanyempano 4 bari bamaze guhabwa ibihembo bafata amafoto na Charly na Nina

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO LAVENDER YA CHARLY NA NINA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116166/charly-na-nina-bahembye-miliyoni-nibihumbi-100-abakobwa-bahize-abandi-mu-marushanwa-ya-lav-116166.html

  • Dr Karangwa uyobora RFL yakiriye Miss Muheto,… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Mata 2022, nibwo Dr Karangwa yakiriye mu biro bye Miss Muheto nyuma y'icyumweru gishize yambitswe ikamba rya Miss Rwanda.

    RFL ikorera ka Kacyiru, iteganye n'ibiro bya Polisi y'Igihugu. Iki kigo cyateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda, kuva mu majonjora kugeza rirangiye.

    Dr Charles Karangwa avuga ko ikigo ayoboye cyishimiye gushyigikira umwana w'umukobwa, by'umwihariko binyuze muri Miss Rwanda.

    Yongeyeho ko RFL yishimira ubufatanye bwayo na Miss Rwanda ndetse avuga ko buzanakomeza mu rwego rwo gukomeza kugeza kuri benshi serivisi za RFL.

    Umuyobozi Mukuru wa RFL yavuze ko ubukangurambaga bwa RFL muri Miss Rwanda bumaze gutanga umusaruro, bityo iyi mikoranire ikazakomeza.

    Dr Karangwa yashimye kandi Miss Muheto kuba yarabashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022. Ati 'Nyampinga wacu ndagushimiye cyane, kandi warakoze kuba warabashije gutwara iri kamba riruta ayandi mu y’ubwiza hano mu gihugu cyacu.'

    Akomeza ati 'Twishimiye kuba RFL yaragendanye namwe mu rugendo mwarimo, kandi mukaba mwarabashije gukora neza inshingano mwari mufite. Kuba uyu munsi uri Nyampinga w’u Rwanda ni icyizere, ubushobozi n’imbaraga wifitemo ndizera ko zizagirira umumaro munini benshi mu bakobwa muri mu rungano rumwe, abo uruta n'abandi uhagarariye.'

    Dr Karangwa yabwiye Miss Muheto ko 'RFL yiteguye gukorana nawe muri gahunda zitandukanye, zirimo n'izo kumenyekanisha serivisi z'ibimenyetso'.

    Amusaba kuba Ambasaderi wa serivisi zitangwa na Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL).

    Ati 'Uzakomeze kutubera Ambasaderi mwiza cyane cyane uwa serivisi dutanga nka kimwe mu musanzu ukomeye uzaba uhaye abaturarwanda. Nkwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo yawe yose uzakora muri manda yawe.'

    Kuva mu 2018, RFL imaze kwakira no gusuzuma amadosiye arenga ibihumbi 25 muri serivisi zitandukanye iki kigo gitanga, zirimo guhuza umuntu n'ahabereye icyaha hifashishijwe uturemangingo, gupima abafitanye isano (DNA Test), gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by'abakekwaho ibyaha.

    RFL itanga services zirimo iya ADN, iyo gupima inyandiko mpimbano (questioned documents and fingerprints service), Gupima ibijyanye n'imbunda n'amasasu (ballistics and toolmarks), iyo gupima ibimenyetso by'ibyaha byifashisha ikoranabuhanga (digital forensics), ijyanye no gukora autopsies (kureba icyishe umuntu, legal medicine), Iyo gupima amarozi (toxicology), n'izindi.


    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory, Dr Charles Karangwa yakiriye mu biro bye Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda

    Dr Karangwa yasabye Miss Muheto kuba Ambasaderi wa serivisi zitangwa na Laboratwari y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) 

    Miss Muheto yaherukaga gusura RFL ubwo yiyamamarizaga kuba Miss Rwanda 2022

     

    Miss Nshuti Divine Muheto yahaye ishimwe Rwanda Forensic Laboratory ku bwo kugendana urugendo n'irushanwa rya Miss Rwanda 

    Miss Muheto yashimye umusanzu wa RFL ku Banyarwanda, avuga ko azakomeza gukorana nayo 

    Dr Karangwa yavuze ko gukorana na Miss Rwanda byatanze umusaruro, bityo iyi mikoranire ikazakomeza

     Dr Karangwa yabaye umuyobozi w'agateganyo w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti, Rwanda FDA, umwanya yavuyeho agirwa umuyobozi mukuru wa RFL 

    Uhereye ibumoso: Bwana Dieudonné Ishimwe uhagarariye Rwanda Inspiration Back up itegura Miss Rwanda, Miss Nshuti Divine Muheto na Dr Charles Karangwa uyobora RFL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116162/dr-karangwa-uyobora-rfl-yakiriye-miss-muheto-amusaba-kuba-ambasaderi-wa-serivisi-batanga-a-116162.html

  • Ukraine: Umuyobozi w’akarere wiciwe rimwe n’u… – #rwanda #RwOT

    Amashusho y'icyogajuru yahungabanije benshi, yerekanye umwobo ufite uburebure bwa metero 45 wahinduwe imva rusange yacukuwe muri aka gace, kegeranye n’umujyi wa Bucha watikiriyemo abatari bake.

    Ubu bwicanyi bwaguyemo ababarirwa muri 300, bwanapfiriyemo Madame Olga Sukhenk wayoboraga Motyzhyn ndetse n’umugabo we kimwe n’umuhungu we.

    Olga Sukhenk n'umuryango we byaketsweho ko bashimuswe n'ingabo z' u Burusiya ku wa 23 Werurwe, kimwe n’abandi baturage.

    Umwobo warimo Olga Sukhenk n’umuryango we, wanagaragayemo imirambo y’abandi bantu batanu barambaraye hasi barimo abari baboshywe amaboko n’amaguru.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116167/ukraine-umuyobozi-wakarere-wiciwe-rimwe-numuryango-we-basanzwe-mu-rwobo-rwa-metero-45-116167.html

  • Pasiteri Osée Ntavuka yinjiye mu rugamba rwo gukumira ubuzererezi mu rubyiruko rw'i Kigali – #rwanda #RwOT

    Iyi kipe irimo ingimbi n'abangavu bari hagati y'imyaka 9-17 barimo abahoze bari mu buzererezi ndetse bakoresha ibiyobyabwenge, ariko kuri ubu bakaba barafashijwe kuva muri iyo migirire bahurizwa hamwe mu ikipe y'umupira w'amaguru.

    Pasiteri Ntavuka avuga ko nk'umuntu ukunda urubyiruko ariko aterwa agahinda no kubona umwana w'u Rwanda ari mu muhanda aho kuba mu ishuri cyangwa mu muryango.

    Aha niho yashatse icyo yakora kugira ngo atange umusanzu we mu kurandura ubuzererezi ariko by'umwihariko akaba yarahereye mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge.

    Ati 'Twahereye hano bitewe n'ubushobozi, aho tuvana abana mu muhanda bagasubira mu mashuri, tukabishyurira ishuri ariko noneho tukanagira na gahunda yihariye ijyanye no gukumira, aho dufata ba bana dukeka ko bashobora kuzajya mu buzererezi cyangwa mu biyobyabwenge tukabahuriza hamwe binyuze mu mikino.'

    Yakomeje agira ati 'Ubusanzwe abana bashobora kuva mu miryango bajya mu muhanda bitewe n'impamvu zirimo amakimbirane ari mu miryango, ubukene ndetse n'izindi mpamvu. Izo rero twe dushobora gufasha mu gukumira duhereye mu mizi y'ikibazo.'

    Pasiteri Ntavuka yatanze ibikoresho birimo imipira, imyenda n'inkweto byo gukinana n'ibindi byifashishwa mu mupira w'amaguru byose bifite agaciro ka miliyoni 15Frw.

    Bizimana Thierry wahoze akoresha ibiyobyabwenge nyuma akaza kubivanwamo n'Umuryango Rwanda Legacy Church, yavuze ko nyuma yo kubireka ubuzima bwe bwongeye kuba bwiza.

    Ygize ati 'Nababaje mama wambyaye, mbabaza abo tuvukana ndetse n'abo mu muryango wanjye ariko nyuma naje kubona ko nta cyiza cy'ibiyobyabwenge mbifashijwemo n'Itorero Legacy International Church Rwanda.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, yashimye Pasiteri Ntavuka watekereje gufatanya n'inzego za leta ndetse n'ababyeyi muri gahuda yo gukumira no kurinda abana kugira ngo batishora mu buzererezi.

    Ati 'Nyuma y'aho uru rubyiruko ruvuye mu buzima butari bwiza, aho bari mu biyobyabwenge n'ubuzererezi, ubu Legacy kuba yahurije hamwe aba bana igatangiza siporo ibashyiriraho ikipe y'umupira w'amaguru bisobanuye ko imbere habo ari heza.'

    Yakomeje agira ati 'Ntabwo twavuga icyerekezo cy'u Rwanda mu 2050, dufite urubyiruko ruri mu biyobyabwenge, mu busambanyi, baterwa inda zitateganyijwe. Uru ni urugendo dutangije dufatanyije n'abakozi b'Imana twizeye ko ejo tuzaba dufite umunyarwanda muzima usenga kandi wifitiye icyizere.'

    Ntirushwa yavuze ko iyi gahunda ije kunganira izindi zashyizweho n'Umurenge wa Kigali mu kurwanya ubuzererezi zirimo iyitwa 'Umudugudu uzira Umwana wataye ishuri' aho nko mu gihembwe gishize hari abana 395 bari barataye ishuri barisubijwemo.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kigali buvuga kandi ko buzakomeza gukorana n'abandi bafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa ubu buryo bwo kuvana abana mu muhanda, bagashyirwa ahantu bigishwa siporo, indangagaciro ndetse n'andi masomo abafasha gusubira mu buzima busanzwe buzira ibiyobyabwenge.

    Abana barenga 70 bahurijwe hamwe mu ikipe y’umupira w’amaguru hagamijwe kubarinda ubuzererezi n’ibiyobyabwenge

    Pasiteri Osée Ntavuka yinjiye mu rugamba rwo gukumira ubuzererezi n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw'i Kigali

    Bizimana Thierry wari warabaswe n’ibiyobyabwenge yabatuwe n’Itorero rya Legacy International Church

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe (hagati) yashimye Pasiteri Ntavuka watekereje gufasha umurenge mu gukumira ubuzererezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiteri-osee-ntavuka-yinjiye-mu-rugamba-rwo-gukumira-ubuzererezi-mu-rubyiruko