Blog

  • Ubuhamya bwa Brig Gen Faye uri mu basirikare ba Loni banze gutererana Abatutsi muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Uyu musirikare ukomoka muri Sénégal, ari mu bahoze ari ab'Umuryango w'Abibumbye b'Abanyafurika bari mu butumwa mu Rwanda mu 1994.

    Ku itariki ya 7 Mata 1994, u Bubiligi bwafashe icyemezo cyo gukura abasirikare babwo mu Rwanda, bikaba byaraciye intege MINUAR. Kuri iyo tariki, bwatangije ubukangurambaga bukomeye bwo gusaba ko MINUAR iseswa, bugamije ko yose ivanwa mu Rwanda.

    Ku gitutu cy'u Bubiligi, ku itariki ya 21 Mata 1994, Akanama k'Umutekano ka LONI kahisemo gukura MINUAR mu Rwanda, bya nyirarureshwa, hasigara abasirikare 270 gusa batari bafite ubushobozi bwo kurinda abicwaga.

    Brig. Gen. Faye yavuze ko bari bafite uburenganzira bwo kugenda kuko ari ryo tegeko bari bahawe. Yari ari mu itsinda ry'indorerezi zishinzwe gukurikirana ibikorwa bya gisirikare.

    Ati 'Abagiye i Nairobi bari bemerewe 135$ ku munsi, mu gihe abasigaye mu masasu mu Rwanda bo bahabwaga 93$ gusa ku munsi.'

    'Kandi iyo tugenda twari guhabwa hoteli nziza tukabaho ubuzima bwiza dufite n'umutekano. Ariko guhitamo kuguma hano kwari ugupfa. Cyari icyemezo gikomeye cyo gufata, kandi cyari ikimenyetso cy'ubwitange ku bahagumye.'

    Yakomeje agira ati 'Aha umunsi ku munsi twegeraga urupfu. Ariko ibyishimo byacu kwari ukubona rimwe na rimwe dushobora kurokora abantu babiri cyangwa batatu yaba abari aho LONI yagenzuraga cyangwa ahagenzurwaga n'igisirikare cy'u Rwanda.'

    Brig. Gen. Faye [wa kabiri i bumoso] yavuze ko basigaye kugira ngo barebe ko byibuze hari Abatutsi barokora

    'Yitiranyijwe n'Inyenzi…'

    Brig. Gen. Faye yavuze ko umugoraba umwe yahuye n'Interahamwe zivuga ko ari Inyenzi (izina ryahabwaga Ingabo za RPA Inkotanyi mu kuzitesha agaciro), n'ubwo yari amaze kubabwira ko atari Umunyarwanda.

    Ati 'Uwo munsi bansabye guherekeza umwe mu babikira kuko nabaga ahantu hakurya y'uruganda rwa Bralirwa hakurya harwo ari ho haba urugo rw'ababikira.'

    'Ubwo naherekeje umwe muri bo, twenda kugera aho aba duhagarara ho gato hakurya tubona abantu batatu bafite intwaro ntangira kumva ngo inyenzi, inyenzi. Uwo munsi ni bwo bwa mbere numvise iryo jambo.'

    Yakomeje avuga ko yaherekeje uyu mubikira yinjira mu nzu agize ngo atahe asanga abo yasize ari batatu biyongereye.

    Ati 'Umwe muri bo yari afite imbunda n'abandi bose bafite izindi ntwaro. Nasanze bababye umunani. Sinahunze ahubwo narabegereye ndababwira nti ntimunyitiranye njye si ndi inyenzi ndi Uwo muri Sénégal.'

    'Umwe muri bo yarambwiye ati 'ndabona usa nka zo', nti yego ariko siko bimeze. Yambwiye ati, urabizi, abo bantu barabinjiriye mwese. Bashobora kugera aho ari ho hose. Ati Abatutsi ni abarozi, bashobora kugera aho bashatse hose.'

    Brig. Gen. Faye yavuze ko nyuma baje kumureka aragenda.

    Brig. Gen. Faye yavuze ko Interahamwe zamwitiranyije n’Abatutsi bahigwaga

    Urwibutso ku nshuti ye y'akadasohoka yapfiriye mu Rwanda

    Brig. Gen. Faye Hadji Babacar yavuze ko Capt Mbaye Diagne yari inshuti ye y'akadashoboka dore ko bari barakoranye imyaka ine mu bundi butumwa mbere y'uko bose boherezwa mu Rwanda.

    Uyu musirikare na we ukomoka muri Sénégal, yari umwe mu ngabo za Loni zoherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 1993 kubungabunga amahoro, nk'imwe mu myanzuro yari yafatiwe mu nama ya Arusha yahuzaga Guverinoma y'u Rwanda yari iriho na FPR- Inkotanyi.

    Mbaye yari indorerezi muri izo ngabo, ashinzwe gutanga amakuru mu buyobozi bw'ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro. Akigera mu Rwanda yabaga muri Hôtel des Mille Collines.

    Ubwo indege yari itwaye Perezida Habyarimana yari imaze guhanurwa, ubwicanyi bwaratangiye, ku ikubitiro uwari Minisitiri w'Intebe, Agathe Uwiringiyimana aricwa.

    Mbaye mu gitondo yumvise abahungiye kuri iyo hoteli bahwihwisa ko Uwiringiyimana yaba yapfuye, maze ahita afata imodoka ajya ku rugo rwe kwirebera ko ari byo, abikora ku giti cye nta tegeko ahawe.

    Akihagera yasanze koko Minisitiri w'Intebe Uwiringiyimana yishwe ndetse n'abasirikare 10 b'Ababiligi bamurindaga. Mbaye yasanze abana ba Uwiringiyimana bihishe mu yindi nzu yari hafi aho, ashakisha uburyo abakiza nubwo nta ntwaro n'imwe yari yitwaje.

    Yafashe ba bana abashyira inyuma mu modoka ahajya imizigo, abatwikiriza imyenda maze abahungishiriza kuri Hôtel des Mille Collines ahari hahungiye abantu benshi.

    Brig. Gen. Faye Hadji Babacar yavuze ko 'Akigera kwa Agathe yarampamagaye ambwira ko koko yishwe ariko asanze abana be, ahita anabibwira Gen. Romeo Dallaire. Yakomeje gukora ibikorwa by'ubutabazi kugeza tariki ya 31 Gicurasi 1994, umunsi yiciweho.'

    Tariki ya 31 Gicurasi 1994, ubwo Mbaye yari atwaye ubutumwa bwa Romeo Dallaire wari uhagarariye ingabo za LONI mu Rwanda abuvanye k'uwari Umugaba mukuru w'ingabo, Augustin Bizimungu, yageze kuri bariyeri imwe agihagarara imodoka ye iraswaho igisasu inyuma, kimukubita mu mutwe ahita agwa aho, apfa ari mu myiteguro yo gusubira iwabo muri Sénégal.

    Brig. Gen. Faye yavuze ari mu ba mbere bamugezeho akimara gupfa.

    Ati 'Mu ngabo zari izo muriSénégal, hari harimo ba Capt. Mbaye benshi. Nubwo batari bafite umurava nk'uwe bari bafite umutima umwe, kubera ko mu bari indorerezi 29, 25 bahisemo kuguma mu Rwanda bakora ibikorwa bitandukanye. Bari bayoboye, natwe turi kumwe n'abandi baturutse mu bindi bihugu, nka Togo.'

    Brig. Gen. Faye aganira n’Ingabo z’u Rwanda zari ziri aho yatangije ikiganiro

    Brig. Gen. Faye yaganirije urubyiruko rw’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuguma-mu-rwanda-cyari-icyemezo-kigoye-kurusha-ibindi-brig-gen-faye

  • Nyamasheke: Bamaze imyaka itandatu nta mashanyarazi kubera inkuba yakubise ibikoresho – #rwanda #RwOT

    Mu 2017 nibwo umushoramari witwa Muhire Jean Pierre yashyize ibikoresho bihindura imirasire y'izuba igatanga ingufu z'amashanyarazi mu isantere ya Banda yo mu Kagari ka Banda Umurenge wa Rangiro w'Akarere ka Nyamasheke.

    Uyu mushinga wa miliyoni 120 Frw wari ufite intego yo gucanira ingo zirenga 500 wakomwe mu nkokora mu 2019 n'inkuba yangije ibikoresho by'umuriro w'amashanyarazi umaze gucanira imiryango 171.

    Mu 2022 umushoramari yaguze imashini zimufasha kuringanzira umuriro w'amashanyarazi (stablisateurs) anagura umurindankuba, bituma abaturage bongera kubona umuriro iminsi mike, nabwo bihita byongera gupfa kuko batiri zamufasha kubika umuriro zari zaramaze gusaza.

    Dukuzumuremyi Donath, umwarimu ku Ishuri ribanza rya Gasanana yabwiye IGIHE ko uyu muriro w'amashanyarazi ugikora wabafashaga, haba mu rugo aho atuye no Kigo yigishaho.

    Ati 'Tutarabona uyu muriro twakoraga urugendo rw'ibilometero 20 tujya gushaka umuriro wa telefoni. Uyu muriro aho tuwuboneye ubuzima bwarahindutse mu kigo tugura imashini ifotora, abakire bo mu isantere ya Banda bagura ibyuma bisya, ukeneye umuriro akawubona hafi. Icyifuzo cyacu ni uko baduha umuriro uhoraho utari imirasire y'izuba'.

    Mukakarangwa Francine, ukorera ubucuruzi mu isantere ya Banda avuga ko abayobozi bose babasuye babizeza ko ikibazo cyo kutagira umuriro w'amashanyarazi kiri hafi gukemuka ariko bagategereza amaso agahera mu kirere.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ingufu REG, ishami rya Nyamasheke, Barnabe Bahoranimana avuga ko aka gace ku gishushanyo mbonera cyo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu kari karagenewe kuzahabwa umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba, ariko ko bitewe n'uko uwo mushinga wananiwe bari gushaka uko babaha umuriro w'amashanyarazi ufatiye ku muyoboro mugari.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yasabye Akarere ka Nyamasheke kwicarana na REG bakandikira Minisiteri y'Ibikorwaremezo bayisaba guhindura igishushanyombonera ku buryo Banda ihabwa umuriro ufatiye ku muyoboro mugari.

    Ati 'Nyuma yo guhindura igishushanyombonera hazakurikiraho gukora inyigo, yo kureba umubare wa transformateur zikenewe, no kureba niba uwo muriro uzaturuka ku muyoboro wo muri Nyungwe cyangwa ku muyoboro wa Cyato'.

    Kugeza ubu, Akarere ka Nyamasheke kageze kuri 74,27% mu kwegereza amashanyarazi abaturage, kandi ahakiri ijanisha rito mu kwegereza abaturage amashanyarazi ni mu mirenge ituriye Pariki y'Igihugu ya Nyungwe.

    Mu mu Mirenge ya Cyato na Rangiro yo mu Karere Nyamasheke hari imiryango irenga 170 imaze imyaka 6 nta mashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-bamaze-imyaka-itandatu-nta-mashanyarazi-kubera-inkuba-yakubise

  • BK Foundation yahembye imishinga yahize indi mu marushanwa ya 'Money Makeover' – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo byatanzwe ku wa 12 Kanama 2025, ubwo hasozwaga Dreamers Camp Academy ku nshuro ya 10, yahurije hamwe abanyeshuri 400 baturutse mu gihugu hose.

    Muri uyu mwiherero w'iminsi 10, witabiriwe n'abanyeshuri bari hagati y'imyaka 15 na 20 biga mu mashuri yisumbuye n'abayarangije, abanyeshuri biga amasomo atandukanye arimo kuvugira mu ruhame, gukorera mu matsinda, n'imicungire y'imari.

    Mu irushanwa, abanyeshuri babaga mu matsinda y'abantu batatu, bagahabwa ikibazo kijyanye n'imikoreshereze y'amafaranga (harimo umukobwa urangije ayisumbuye ufite amadeni y'ibihumbi 150 Frw akayamarira mu bidafite umumaro), bakamugira inama no kumwubakira umushinga wa 300.000 Frw umuha icyerekezo, ndetse akabasha no kubona mudasobwa ya 400.000 Frw yo kwifashisha muri kaminuza mbere y'uko umwaka urangira.

    Itsinda 'Nitwe Gusa' ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutanga ibisubizo byubakiye ku mishinga ibiri: ubworozi bw'ingurube n'uwo gukora udukomo. Uwo mushinga ni wo wahize indi, uhabwa igihembo cya 600.000 Frw.

    Niyonsenga Mbimbura, umunyeshuri wiga mu Seminari Nto ya Ndera, uri mu itsinda ryegukanye umwanya wa mbere, yavuze ko gutsinda byamusigiye ishema no kwemeza ko amasomo bahawe yageze ku ntego

    Ati 'Urubyiruko dukunda kugira ibibazo byo gucunga amafaranga no kutamenya icyo tuyakoresha. Ariko muri ibi biruhuko twiga uburyo bwo gucunga amafaranga, kuyabyaza umusaruro, ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo twiga.'

    Laurick Imanzi, wiga mu wa gatandatu wabaye uwa kabiri, yavuze ko mbere yo kwitabira Money Makeover atashoboraga kuvugira mu ruhame.

    Ati 'Mbere yo kuza muri Dreamers Camp Academy, sinari menyereye kuvugira mu ruhame. Byasabaga ko nibanda ku muntu umwe gusa cyangwa nkirinda kureba abantu kubera isoni. Ariko ubu nshobora kuvugira imbere y'abantu nta gihunga.'

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iDebate Rwanda, Keza Ketsia, yavuze ko guhuriza hamwe abana mu biruhuko bibafasha kongera ubumenyi.

    Ati 'Iyo umwana aje agahurira hano n'abandi, hari abavuga n'abatavuga, ariko bagira uburyo bwo gutekereza byimbitse no gusabana. Hari abana baje batavuga, ariko nyuma y'iminsi 10 ugasanga barimo kuvugira mu ruhame imbere y'abandi banyeshuri 200 cyangwa 300. Iyo bahuye batandukanye bafite ubumenyi butandukanye, buri wese agenda yigira kuri mugenzi we.'

    Umukozi wa BK Foundation ushinzwe ibijyanye no kubaka ubushobozi, Regis Iyumva, yavuze ko bishimira umusaruro wa iDebate.

    Ati 'Tubona ko umubare w'abanyeshuri bagenda basobanukirwa imicungire n'imikoreshereze y'ifaranga ugenda wiyongera. Turabizi ko hari icyuho kinini dufite mu Rwanda, dukora uko dushoboye kugira ngo abakiri bato bazibe icyuho kiri mu bumenyi bw'imari.'

    BK Foundation ni kimwe mu bigo bigize umuryango mugari wa BK Group Plc, yatangiye imirimo yayo mu 2023. Ni ikigo gishinzwe gukora ibikorwa bitagamije inyungu, gifite intego yo guteza imbere uburezi, guteza imbere imari, kurengera ibidukikije, no guha abantu ubushobozi bwo kwiteza imbere.

    Mu gihe kitarenze imyaka ibiri kuva gishinzwe, BK Foundation imaze gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye z'ubugiraneza, zigamije guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye.

    Ibiruhuko bitegurwa na iDebate byitabiriwe n’abana bagera kuri 400, bamaze iminsi 10 bitoza ibintu bitandukanye birimo kuvugira mu ruhame ndetse no kwiga ibijyanye n’imari

    Iyumva Regis ushinzwe gahunda yo kubaka ubushobozi muri BK Foundation yavuze ko bo intego yabo ari gutuma abana benshi bagira ubumenyi mu bijyanye n'imari

    Keza Kethia ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga muri iDebate, yavuze ko mu nshuro icumi bamaze bategura summer camp bagenda babona impinduka mu bana bigisha

    Mu marushanwa ya Money Makeover aterwa inkunga na BK Foundation umushinga witwaye neza wahembwe ibihumbi 600Frw

    Umushinga wabaye uwa kabiri wahawe ibihumbi 300 Frw

    Amafaranga yahembwe aba bana azajya mu kigega cya BK Group Plc cya ‘Aguka Unit Trust Fund' kigamije gukura abantu mu bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-foundation-yahembye-imishinga-yahize-indi-mu-marushanwa-ya-money-makeover

  • ‎Kigali: Abantu babiri bafatanywe udupfunyika 1140 tw'urumogi – #rwanda #RwOT

    Aba bantu batawe muri yombi ku wa 16 Kanama 2025, ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano ndetse n'abaturage.

    Udupfunyika 1144 badufatanywe mu nzu bari batuyemo aho bari bagiye kurucururiza mu Murenge wa Gisozi.
    ‎Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko urumogi rwari rubitse mu nzu y'umugabo mu gihe umugore yari agiye kurutwara ngo ajye kurucuruza abakiriya be mu Murenge wa Gisozi.

    Ati 'Bafatiwe mucyuho bamaze kurupakira mu mufuka. ‎Abafashwe n'urumogi bafatanywe bafungiye kuri Sitation ya Polisi ya Jabana ngo bakorerwe dosiye bajyanwe mu bugenzacyaha RIB. Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane aho bakura uru rumogi.'
    ‎
    ‎yashimangiye ko kuba abaturage batangira amakuru ku gihe abantu nk'aba bagafatwa ari ikimenyetso cyerekana ko bamaze kumva ububi bw'ibiyobyabwenge, kikaba kandi ikimenyetso cy'ubufatanye hagati ya Polisi n'abaturage.
    ‎
    ‎Ati 'Abijandika mu bikorwa by'ibiyobyabwenge ndetse no gukora ibyaha muri rusange bagomba kubireka kuko inzego z'umutekano ndetse n'abaturage zabahagurukiye.'

    ‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n'urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda y'arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw.
    ‎

    Uyu mugore n’umugabo bafatanywe urumogi bari bagiye gucuruza ku Gisozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/%E2%80%8Ekigali-abantu-babiri-bafatanywe-udupfunyika-1140-tw-urumogi

  • Dr Casimir Bizimungu waburaniye i Arusha ku byaha bya Jenoside yapfuye – #rwanda #RwOT

    Yabaga muri Ghana kuva mu 2016 nyuma y'uko yari amaze imyaka hafi itanu agizwe umwere n'Urwego mpuzamahanga rushinzwe gukora imirimo y'insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (MICT).

    Urupfu rwe rwamenyekanye ku wa 15 Kanama 2025.

    Mbere y'uko aba Minisitiri w'Ubuzima, Dr Bizimana yabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda kuva mu 1989 kugeza mu 1992.

    Dr Bizimungu wavukiye muri Ruhengeri mu 1951, tariki 11 Gashyantare 1999 yafatiwe ahitwa Hurlingham i Nairobi muri Kenya aho yari yarahungiye, ashyikirizwa urukiko rwa TPIR akekwaho gucura umugambi wa Jenoside, gushora abantu mu cyaha cya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Uyu mugabo wari inzobere mu buvuzi yagizwe umwere n'urukiko mu buryo butavuzweho rumwe.

    U Rwanda rwagiye rugaragaza kenshi ko mu baburanishijwe n'inkiko mpuzamahanga ababaye abere batashye mu Rwanda cyangwa abarangije ibihano bahawe batakongera kuburanishwa.

    Dr. Bizimungu wabaye Minisitiri w’Ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-casimir-bizimungu-waburaniye-i-arusha-ku-byaha-bya-jenoside-yapfuye

  • Abakozi ba Choose Kigali bishyuwe – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda (RBA), Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo ndetse n'Akarere ka Nyarugenge.

    Ni ikibazo aba bakozi bari bazamuye ku wa 4 Kanama 2025 nyuma y'uko bagerageje ibishoboka byose ngo bishyurwe ariko bikaba imfabusa.

    Umwe muri aba bakozi witwa Umutesi Aline uvuga ko bari bamurimo agera ku bihumbi 900 Frw, ni we wabimburiye abandi mu gusaba kurenganurwa yifashishije urubuga rwa X avuga ko we na bagenzi be 11 bagowe n'ubuzima kubera kutishyurwa.

    Ku wa 15 Kanama 2025 uyu mukobwa yongeye kwandika kuri uru rubuga, ashimira ababafashije bose avuga ko ubu ikibazo cyakemutse, ndetse bose bishyuwe.

    Yagize ati 'Turashimira buri wese wadushyigikiye mu kibazo cyo kutishyurwa twari dufite. Tunejejwe no kubabwira ko ubu icyo kibazo cyakemutse burundu.'

    Daniel Byiringiro wari Umuyobozi w'Igikoni, wari ufitiwe umwenda wa miliyoni 15,6 Frw, yabwiye The New Times ko kubona bishyuwe byamutunguye kuko ntabyo yari yiteze ariko byamunejeje.

    Ati 'Sinabona amagambo yo kubashimira kuko ndishimye pe.'

    Mu bandi bishyuzaga iyi restaurant harimo Claude Nduwayezu, wakoraga mu bijyanye no kumenyekanisha ibikorwa wishyuwe miliyoni 6 Frw yakoreye amezi atandatu, Joseph Nayituriki, wari ushinzwe isuku ndetse n'ibikorwa byo muri restaurant wishyuwe miliyoni 1,6 Frw y'amezi icyenda.

    Ange Utezeneza we yishyuwe ibihumbi 990 Frw yakoreye mu mezi atanu ndetse na Delphine Uwimana wishyuwe miliyoni 3,7 Frw yakoreye mu mezi 10.

    Bivuze ko iyi restaurant yishyuye arenga miliyoni 28 Frw, yari ibreyemo aba bakozi bamaze amezi bayikorera itabahemba.

    Abakozi ba Choose Kigali bari bamaze iminsi bishyuza amafaranga yabo bahembwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-choose-kigali-bishyuwe

  • Imirimo yo gutegura ahazabera ibirori byo Kwita izina igeze kuri 75% – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango uteganijwe ku wa 5 Nzeri 2025 mu Kinigi hafi ya Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, aho hazitwa amazina abana b'ingagi 40 barimo 18 bavutse mu 2024.

    Imwe mu mirimo iri gukorwa, irimo kurimbisha binyuze mu gutaka no kubaka ikibumbano gishushanya ingagi n'inzu za Kinyarwanda zigaragaza Umuco Nyarwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Iyarweme Simon, ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'iyi mirimo, yavuze ko kuri iyi nshuro hari umwihariko kuko abazawitabira bazicara ahantu hatwikiriye bitandukanye na mbere.

    Yagize ati 'Akenshi abaturage barazaga ugasanga bahagaze bicwa n'izuba n'imvura, ariko ubu umwihariko uhari ni uko buri wese azaba yicaye mu mahema yabugenewe, kandi azahabwa serivisi nk'iyabandi bose bazaba bahari.'

    Ibi bikorwa byo gutegura ahazabera uyu muhango bimaze guha akazi abagera kuri 250, muri abo abagera kuri 95% ni abaturiye Pariki y'Igihugu y'Ibirunga.

    Uyu mwaka ibi birori bizaba ku nshuro ya 20 byagombaga kuba bigiye kuba ku nshuro ya 21 kuko iby'umwaka wa 2024 byasubitswe kubera icyorezo cya Marburg.

    Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, abana b'ingagi 397, ni bo bamaze guhabwa amazina.

    Biteganyijwe ko abagera ku bihumbi 10 ari bo bazitabira ibi birori kandi kuri iyi nshuro bose bazaba bicaye neza.

    Hari kubakwa ikibumbano cy’ingagi ndetse n’inzu za Kinyarwanda

    Ibikorwa byo gutegura ahazabera umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20 bigeze ku kigero cya 75%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-gutegura-ahazabera-ibirori-byo-kwita-izina-igeze-kuri-75

  • Ikipe ya Nottingham Forest yamaze gusinyisha Arnaud Kalimuendo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Nottingham Forest yo mu Bwongereza yamaze kugera ku bwumvikane n'ikipe ya Stade Rennais yo mu Bufaransa kugira ngo izane rutahizamu w'Umunyafurika ufite inkomoko muri DRC, Arnaud Kalimuendo. Amakuru aturuka mu binyamakuru byegereye ku ikipe y'i Nottingham yemeje ko impande zombi zasinye amasezerano ku mafaranga agera kuri miliyoni €31.5.

    Ibi bivuze ko Kalimuendo, wakiniye amakipe akomeye nka Paris Saint-Germain akiri muto mbere yo kwerekeza i Rennes, agiye guhita ahabwa uruhushya rwo kujya mu Bwongereza kugira ngo akore ikizamini cy'ubuzima kugira ngo ashyire umukono ku masezerano.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 22 yamaze igihe agaragaza impano idasanzwe mu gutera imbere, aho yagiye ashimirwa uburyo yihuta imbere y'izamu ndetse no kuba azi gutsindira mu bihe bikomeye.

    Mu gihe gito yakiniye Rennes, yagiye yigarurira imitima y'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Bufaransa. Nottingham Forest iri gukora impinduka zikomeye muri iri soko ry'igura n'igurishwa ry'abakinnyi.

    Uretse Kalimuendo, iyi kipe iri no mu biganiro byo kuzana abandi bakinnyi barimo Omari Hutchinson na James McAtee, bikaba bigaragaza ko Forest ifite intego yo kubaka ikipe ikomeye ishobora guhatana mu cyiciro cya mbere cya Premier League.

    Abasesenguzi bavuga ko izina rya Kalimuendo riza kongera imbaraga mu busatirizi bwa Forest, cyane ko iyi kipe yagiye igorwa no kubona ibitego byinshi mu mwaka ushize. Abafana bayo bakomeje kugaragaza ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko uyu musore ashobora kuba igisubizo bari bamaze igihe bategereje.

    Kalimuendo we ubwe, mu magambo make yatangaje ko yavuze ko yishimiye cyane gutera indi ntambwe mu buzima bwe bw'umupira w'amaguru, yizeza abafana ko azatanga byose mu kibuga. Uyu mukinnyi azagera mu Bwongereza mu minsi mike iri imbere kugira ngo atangire urugendo rushya rwa Premier League.

    Ikipe ya Nottingham Forest yamaze gusinyisha Arnaud Kalimuendo

    Source : https://kasukumedia.com/ikipe-ya-nottingham-forest-yamaze-gusinyisha-arnaud-kalimuendo/

  • Umunsi umusirikare wa Loni afatwa nk'umuvandimwe wa Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Brig. Gen. (Rtd) Faye ni umwe mu basirikare bo muri Sénégal bagumye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo ingabo nyinshi za Loni zari zakuwe mu gihugu.

    Uyu mugabo na bagenzi be barimo Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache wo muri Ghana, Brig Gen (Rtd) Martin Owusu-Ababio wo muri Ghana, Brig Gen Stephen Parbey wa Ghana, Major (Rtd) Peter Sosi, Ex WO II Lucas Norvihoho na Ex WO I Sampson Agyare na we wo muri Ghana, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi irindwi.

    Brig. Gen. (Rtd) Faye aganiriza urubyiruko n'Ingabo z'u Rwanda ku mateka babayemo mu 1994, yavuze ko hari umwe mu basirikare bo muri Sénégal bari bari kumwe icyo gihe, wafashwe nk'umuvandimwe wa Perezida Kagame.

    Ati 'Yitwaga Sidi Sadi. Yari muremure kandi ari inzobe. Ariko si ibyo gusa kuko yari afite isura isa cyane na Perezida Paul Kagame.'

    Brig. Gen. (Rtd) Faye yavuze ko ibyo byagaragariraga buri wese ku buryo basabye uyu musirikare kutigera arenga imbibi za Hotel des Milles Collines kuko yashoboraga kugirirwa nabi.

    Ati 'Ariko umunsi umwe, yari ari gukurikirana amakuru kuri radiyo ye, maze arengaho gato amarembo ya hoteli. Ako kanya hanyuzeho imodoka yIgisirikare cy'u Rwanda [FAR], imunyuraho, bakimukubita amaso bagaruka inyuma bihuta cyane.'

    Yakomeje avuga ko ba basirikare ba FAR basohotse mu modoka maze bazenguruka Sidi bavuga ngo 'Uri umuvandimwe wa Kagame.'

    Ati 'Twahise twihutira kubabwira ko atari we. We ubwe yahamagaye umuntu mu gisirikare cya FAR aravuga ati 'Nyamuneka mubwire abantu banyu ko ndi Sidi Sadi.''

    Brig. Gen. Faye yakomeje avuga ko 'Ariko mu gihe twari turi kumvikana na bo, aho hari hari babiri bo mu gisirikare cya FAR bari bazi ko Sidi Sadi aba muri iyi hoteli. Barabajije bati, 'uyu ni Sidi Sadi?' tuti 'yego.''

    'Umwe muri bo aravuga ngo kandi namubujije gukandagira hanze. Hanyuma babwira abo basirikare kumureka maze barakomeza.'

    Ku itariki ya 21 Mata 1994, Akanama k'Umutekano ka Loni kahisemo gukura MINUAR mu Rwanda, bya nyirarureshwa hasigara abasirikare 270 gusa batari bafite ubushobozi bwo kurinda abicwaga.

    Nubwo mu bitabo bivugwa ko hasigaye abasirikare 270, bararengaga kuko muri rusange bari 318 kubera harimo abanze kugenda.

    Amwe mu mazina y'abanze kugenda yasimbujwe ay'abasigaye kugira ngo imibare ya Loni ihure ku mpapuro. Brig. Gen. Faye Hadji Babacar ni umwe mu basihemo gusigara ngo barengere Abatutsi bicwaga.

    Brig. Gen. Faye ni umwe mu basirikare bo muri Sénégal bagumye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Sidi sadi yari umwe mu ndorerezi muri ngabo za LONI. Bamwe ababga muri Hotel des Milles Collines


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-umusirikare-wa-loni-afatwa-nk-umuvandimwe-wa-perezida-kagame

  • Eberechi Eze arifuza kwerekeza mu ikipe ya Tottenham #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukomoka mu Bwongereza ariko ufite inkomoko muri Nigeria, Eberechi Eze, yamaze gutangaza ko yifuza gusohoka mu ikipe ya Crystal Palace, aho yahise abimenyesha ubuyobozi ndetse n'abakozi bose b'ikipe ko umutima we uri mu ikipe ya Tottenham Hotspur.

    Amakuru aturuka mu itangazamakuru ry'i Burayi avuga ko muri iyi minsi ibiri ya nyuma y'ukwezi kwa Kanama, ibintu bishobora gufata umurongo usobanutse, maze uyu mukinnyi w'inyurabwenge hagati mu kibuga akajya gukinira Spurs.

    Biravugwa ko bishobora gutuma Eze atagaragara mu bakinnyi ba Palace ku mukino utaha, kubera ko ibiganiro hagati y'impande zombi biri ku rwego rushimishije.

    Tottenham iri gushaka kongeramo imbaraga mu kibuga hagati, ikabona umukinnyi ushobora gutanga umusaruro wihuse kandi uzwiho guhanga uburyo bwo gutsinda ibitego ndetse no gufasha abataka.

    Ibi bikaba ari ibiri kugenda mu buryo butandukanye n'ibiganiro Spurs ikomeje kugirana na Manchester City kuri Savinho. Kuva icyumweru cyashira, Tottenham yagiye itanga inyandiko ebyiri z'amasoko (bids) ariko zose zirangwa n'uko City yazihakanye. Ariko ntibyabujije ubuyobozi bwa Spurs kongera kugaruka ku meza y'ibiganiro, bashaka kumvikanira ku kiguzi cya nyuma cy'uwo mukinnyi.

    Kugeza ubu, abakunzi ba Crystal Palace baracyari mu rujijo, kuko bazi neza ko gutakaza Eze byaba igihombo gikomeye cyane ku ikipe yabo.

    Ni umukinnyi wahindutse umutima w'inyuma mu buryo bwo guhuza umukino, kandi amakipe menshi yari asanzwe amwifuje. Nyamara Spurs niyo imaze gufata iya mbere.

    Ese Tottenham izasinyisha Eze mbere y'uko isoko ryo kugura no kugurisha rifunga? Ese Palace izareka umutoza wabo Oliver Glasner abura umukinnyi w'ingenzi mu gihe bagifite intego yo guhatanira imyanya myiza muri Premier League? Ibi byose ni bimwe mu bibazo abakunzi ba ruhago bakomeje kwibaza.

    Eberechi Eze yifuza kwerekeza mu ikipe ya Tottenham

    Source : https://kasukumedia.com/eberechi-eze-yifuza-kwerekeza-mu-ikipe-ya-tottenham/