Blog

  • MINEDUC yatangaje igihe amanota y'ibizamini bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange azatangarizwa – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, MINEDUC yanavuze ko umwaka w'amashuri wa 2025/2026 uzatangira ku wa 08 Nzeri 2025.

    Abanyeshuri basaga ibihumbi 220 ni bo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, hirya no hino mu gihugu barimo abakobwa. Harimo abakobwa barenga ibihumbi 120 n'abahungu barenga ibihumbi 100, harimo kandi abafite ubumuga barenga 600.

    Mu 2023/2024, MINEDUC yagaragaje ko mu mashuri abanza, abakoze ibizamini ari 202.021 barimo abakobwa 111.249 n'abahungu 90.772.

    Abakobwa bari batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%.

    Ibizamini bisoza icyiciro icyiciro rusange, byakozwe n'abanyeshuri 143.227, barimo abakobwa 79.933 n'abahungu 63.294. Abahungu bari batsinze ku kigero cya 95.8%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%.

    MINEDUC yatangaje ko umwaka w'amashuri wa 2025/2026 uzatangira ku wa 08 Nzeri 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itariki-abanyeshuri-bazatangiriraho-yamenyekanye

  • Tanzania yasabye abaturage kwitondera gukoresha imiti ya Dettol iri kwiganwa ku bwinshi – #rwanda #RwOT

    Itangazo Umuyobozi Mukuru wa TMDA, Adam Fimbo, yashyize hanze ku wa 16 Kanama 2025 yagaragaje ko iyi miti yiganwa yafashwe nyuma y'ubugenzuzi bumaze iminsi gikora ahacururizwa iyi miti hose.

    Yasobanuye ko kandi gufata iyi miti byaje nyuma y'ibyavuye mu iperereza iki kigo cyakoze ku bufatanye na Polisi ya Tanzania kigasanga iyi miti yarakorerwaga mu macumbi ya Kishimbi yo mu Mujyi muto wa Kahama uri mu Karere ka Shinyanga gaherereye mu Majyaruguru ya Tanzania.

    Uyu mukwabu wasize abanyamahanga babiri bafatiwe muri ibi bikorwa byo kwigana iyi miti ndetse no kuyikwirakwiza mu gihugu hose.

    Bafatanywe uducupa dutandukanye turimo iyi miti kuva ku twa mililitiro 50l kugeza kuri litiro imwe.

    Fimbo yagize ati 'Aba banyamahanga babiri bafatiwe mu byumba by'aya macumbi, bafatanwa ibikoresho bifashisha mu kwigana iyi miti ya Dettol, uducupa twayo ndetse n'ibindi binyabutabire bifashishaga.'

    Yakomeje avuga abakekwaho ibi bikorwa bafashwe ndetse bagahita bashyikirizwa inzego z'ubutabera.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kuzajya bagenzura ibyo baguze niba byujuje ubuziranenge cyangwa bitaba byariganwe mu gihe babibonye bakaba batanga raporo kuri Polisi cyangwa ubuyobozi bw'iki kigo.

    Yavuze ko imyinshi muri iyo miti y'imyiganano hariho nimero z'impimbano nka 'P08 08 24R25' na 'P08 02 24R25'.

    Imiti ya Dettol yigashishwa mu kwica udukoko twatera indwara nko ku bikomere hirindwa ko bizamo za 'infections'. Unakoreshwa mu gusukura mu rugo na bwo hirindwa udukoko dutera indwara.

    Tanzania yasabye abaturage kwitondera gukoresha imiti ya Dettol iri kwiganwa ku bwinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tanzania-yasabye-abaturage-kwitondera-gukoresha-imiti-ya-dettol-iri-kwiganwa-ku

  • Australia: Abanyarwanda basabwe kugira uruhare mu rugamba rwo guteza imbere igihugu – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yifatanyaga n'Abanyarwanda batuye muri Australia mu birori byo kwizihiza Umuganura.

    Ibirori byabereye muri Brisbane bihuza abarenga 300 barimo Abanyarwanda batuye n'abakorera muri Australia, inshuti z'u Rwanda n'abaturage bo muri icyo gihugu.
    Byaranzwe n'imbyino gakondo, kugaragaza umuco w'u Rwanda, gusangira amafunguro nyarwanda n'ibindi.

    Minisitiri Amb. Nduhungirehe yatanze intashyo za Perezida Paul Kagame, anashimira Abanyarwanda baba mu mahanga kuba baragize uruhare mu matora aheruka kandi bagakomeza kuzirikana igihugu cyabo.

    Yashimye kandi abitabiriye icyo gikorwa abasaba gushyira imbere ibintu bine by'ingenzi birimo kubaka ubumwe no gusigasira umuco nyarwanda.

    Ati 'Abanyarwanda bagomba kuzirikana ibintu bine by'ingenzi, kuba umwe, gukunda igihugu no kukirwanirira, gushora imari mu Rwanda no gusigasira umuco nyarwanda.'

    Yakomeje ahamagarira Abanyarwanda baba mu mahanga kugira uruhare mu rugendo rwo kubaka igihugu.

    Ati 'Kugera ku cyerekezo cy'u Rwanda bizaba umusaruro wo guhuza imbaraga. Byaba mu kuzana ubumenyi bwanyu, abo muziranye nabo, ibitekerezo by'ishoramari, buri ruhare rwose ni ingenzi. Dufatanyije twakubaka u Rwanda twifuza.'

    Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y'imyaka irenga 11 ruri mu maboko y'abanyamahanga (Abanyabungo) bari barakuyeho imihango yose ikomeye n'ubwiru mu Rwanda.

    Kwizihiza Umuganura byongeye gucibwa n'abakoloni mu 1925, ubwo Gashamura ka Rukangirashyamba wari ushinzwe Umuganura yaciribwaga mu Burundi. Nyuma y'uko u Rwanda rubonye ubwigenge, abantu bakomeje kwizihiza Umuganura mu miryango ariko ubuyobozi bwariho muri icyo gihe ntibwashyiramo imbaraga ngo Umuganura uhabwe agaciro ukwiye ariko mu 2011 byongeye guhabwa agaciro.

    Kwizihizanya n'Abanyarwanda batuye muri Australia Umuganura ni bimwe mu byagize urugendo rwa Minisitiri Amb. Nduhungirehe muri icyo gihugu aho yabashije guhura n'abayobozi batandukanye muri Guverinoma, abacuruzi n'abahagarariye sosiyete Sivili bitabiriye inama izwi nka Australian Leadership Retreat.

    Abanyarwanda batuye mu mahanga basabwe kuzirikana umuco nyarwanda

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye abanyarwanda batuye muri Australia kugira uruhare mu rugamba rwo guteza imbere igihugu

    Minisitiri Nduhungirehe aha abana amata


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/australia-abanyarwanda-basabwe-kugira-uruhare-mu-rugamba-rwo-guteza-imbere

  • Xavi Simons yahishuye ko Chelsea Fc ariyo kipe yifuza gusa #rwanda #RwOT

    Xavi Simons yongeye kubwira amakipe yose ko nta handi ashaka kwerekeza uretse ikipe ya Chelsea. Nubwo hari amakuru yamuhuza na Manchester City ndetse n'andi makipe yo mu Budage n'u Bwongereza, uyu musore yagaragaje ko inzozi ze ziri mu ikipe y'i Stamford Bridge gusa.

    Amakuru avuga ko Bayern Munich imaze iminsi ishaka kumwegukana, ndetse n'andi makipe yo mu Bwongereza na yo yaragerageje kumwegera. Ariko, nk'uko bivugwa n'abari hafi ye, Xavi Simons yafunze amayira yose ku bandi bose bamwifuza, ahitamo gutegereza Chelsea kugeza igihe ibibazo byose byakemuka.

    Icyakora, kugira ngo uyu mukino w'ubwumvikane ugerweho, birasaba ko Chelsea ibanza kugurisha Christopher Nkunku.

    Nkunku na we arimo kuganira n'ikipe ya Bayern Munich, aho ibiganiro hagati y'impande zombi bifatwa nk'ibiri ku rwego rukomeye kandi byizewe.

    Xavi Simons arihangana, akazi kose akarekere Chelsea, kuko ari yo kipe yifuza. Uyu mukinnyi w'umudage ukina hagati imbere yugarira no gutera imbere mu izamu, arashaka gukina mu ikipe ibereye umupira we, kandi Chelsea ni yo yonyine iri mu nzozi ze.

    Nubwo Manchester City n'andi makipe yo ku rwego rwo hejuru yakomeje kwigaragaza, nta na kimwe cyigeze cyivugwa. Cyane ko Chelsea ni yo nzira imwe Simons arimo gukurikirana, agategereza ko Nkunku yerekeza muri Bayern kugira ngo ikibuga cyuzure neza maze nawe akandagire mu Bururu bw'i Londres.

    Xavi Simons yahishuye ko Chelsea Fc ariyo kipe yifuza gusa

    Source : https://kasukumedia.com/xavi-simons-yahishuye-ko-chelsea-fc-ariyo-kipe-yifuza-gusa/

  • Imyaka itatu irihiritse Yanga yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Imyaka itatu irashize umusobanuzi w'ikirangirire mu Rwanda, Nkusi Thomas, uzwi cyane ku izina rya Yanga, yitabye Imana. Uyu mugabo wamamaye mu gusobanura filime mu Kinyarwanda yitabye Imana ku itariki ya 17 Kanama 2022 azize uburwayi, aho yari arwariye muri Afurika y'Epfo. Yari afite imyaka 42.

    Yanga yamenyekanye cyane mu myaka ya 2000 kugeza mu 2013, aho yatangije uburyo bwo gusobanura filime mu rurimi rwacu rw'Igihugu, ibintu byakundishije benshi ibikorwa bye. Abanyarwanda benshi bakuranye n'izo filime zisobanuwe, zituma habaho uburyo bushya bwo gusobanukirwa filime, kandi zigashimisha n'abatari basanzwe bakunda cinema.

    Ubuhanga bwe bwatumaga benshi bamwumva nk'umuhanzi mu buryo bwe. Aho yinjiraga mu majwi y'abakinnyi, akabihuza n'imigani ndetse n'amagambo y'umwimerere, byatumaga filime iba urwenya, ikaba n'isomo. Ni yo mpamvu 'Agasobanuye' ke kabaye ikirango cyamumenyekanishije hose.

    Nyuma y'imyaka yo gusobanura filime, igihe cyarageze Yanga abivamo, ahitamo inzira nshya yo gukorera Imana. Yiyeguriye ubutumwa bwiza bwa Kristo, atangira kumenyekana nk'umwigisha n'umuvugabutumwa. Benshi bemeza ko Yanga yahindutse urugero rwiza rwo kwiyegurira Imana nyuma y'ubwamamare yaramaze kugira.

    Nubwo yitabye Imana hakiri kare, ibyo yakoze bizahora byibukwa. Abakunzi be baracyamuvuga nk'umugabo wahinduye uburyo abantu barebaga filime mu Rwanda, ndetse n'abo yahaye impamba y'ijambo ry'Imana.

    Imana ikomeze kumuruhuriza mu mahoro, kandi izina rye rikomeze gusiga amateka mu mitima y'abanyarwanda n'abakunzi b'umuco nyarwanda muri rusange.

    Imyaka itatu irihiritse Yanga yitabye Imana

    Source : https://kasukumedia.com/imyaka-itatu-irihiritse-yanga-yitabye-imana/

  • Abakora i Kibeho bazitirwa no kutamenya indimi – #rwanda #RwOT

    I Kibeho ni ahantu hasurwa cyane n'abakirisitu Gatolika b'imihanda yose, yaba mu minsi y'imibyizi no mu mpera z'icyumweru, bahajya mu ngendo nyobokamana.

    Ubwinshi bwabo burushaho kwiyongera minsi mikuru, cyane cyane kuri Asomusiyo iba muri Kanama buri mwaka, no ku munsi wahariwe amabonekerwa uba mu Ugushyingo buri mwaka, aho ababarirwa hafi mu bihumbi 100 bahateranira.

    Aba bantu bakenera serivisi zitandukanye zirimo kurya, kugura ibikoresho ndangakwemera, kubikuza amafaranga ndetse no gukora ingendo zitandukanye mu bice byegereye i Kibeho.

    Nubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu bacuruzi bagaraza ko hari ubwo batumvikana n'abakiliya babo kuri serivisi baba bakeneye bitewe n'indimi badahuje, ibyo bafata nk'imbogamizi.

    Byukusenge Thérèse ucuruza serivisi zo guhererekanya amafaranga kuri telefone ibizwi nka Mobile Money, yavuze ko ari mu bagorwa no kuvugana n'abakiliya, kuko abo ashobora ari abavuga Icyongereza gusa.

    Ati 'Nk'umuntu uza avuga Igiswahili cyangwa Ikigande kuri njye biba ari mu gicuku, ntabwo mbishobora kuko ntabyo nzi. Cyeretse umuntu uzi Icyongereza niwe nibonamo.'

    Byukusenge avuga ko haramutse habayeho ikigo kibahugura mu ndimi iby'ibanze nko mu Kigande n'Igiswahili, byaba mahire bakanabongereraho n'Ilingala n'Igifaransa.

    Ati 'Byadufasha kunoza ibyo dukora kandi numva ari ukubaka igihugu cyacu biruseho.'

    Munyehirwe Jérome nawe ucururiza i Kibeho, yavuze ko ababazwa no kuba yabura uko yakira umuntu uje amusaba serivisi, kubera ururimi.

    Yagize ati 'Ubundi Abanyarwanda tugira umuco mwiza wo kwakira abashyitsi, ariko ntitubikora uko bikwiye kubera inzitizi y'ururimi, biba bibabaje. Turasaba ubuyobozi cyangwa n'abikorera, kuba baduha amahugurwa cyane cyane y'indimi zo mu bihugu bidukikije.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel yavuze ko iki kibazo kizwi ndetse cyari cyatangiye gushakirwa igisubizo mu bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Diyosezi Gatolika ya Gikongoro n'abandi bafatanyabikorwa, aho hateguwe abunganira mu mitangire ya serivisi bita 'aba-guides', ariko akemera ko umubare ukiri muto ukwiye kongerwa.

    Yakomeje avuga ko ku bijyanye n'amahugurwa y'indimi, hakirebwa uko hategurwa integanyanyigisho y'ayo masomo y'ibanze.

    Ati 'Ubu turi kureba integanyanyigisho, kugira ngo hamenyekane ubumenyi bw'ibanze ku rurimi bahabwa, kugira ngo bashobore gutanga serivisi uko zisabwa.'

    Muri rusange, usibye abakora muri hoteli no mu bindi bigo bikomeye nka farumasi n'amabanki, abandi bakorera i Kibeho bahuje ikibazo ku ndimi z'Igifaransa, Igiswahili, Ikigande n'Ilingala, mu gihe Icyongereza cyo bavuga ko bakigerageza.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru, buvuga ko aha i Kibeho hasurwa byibura n'abagera kuri 2000 buri cyumweru, muri bo abarenga 600 baturuka mu bihugu byo hanze.

    Kibeho igendwa n'abantu benshi barimo abanyamahanga, ariko hari abadahabwa serivisi ziboneye kubera indimi bavuga

    Abanya-Tanzania bari mu bagorwa no kubona serivisi i Kibeho

    I Kibeho hagendwa n'abanyamahanga benshi baba bakeneye abacuruzi bazi indimi zo hanze ngo babashe kuvugana no guhahirana

    Benshi mu bacuruza ibi bikoresho by’ukwemera ntabwo baba bafite ubumenyi mu ndimi

    Abacururiza i Kibeho bifuza ko bahabwa amahugurwa ku ndimi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-i-kibeho-bazitirwa-no-kutamenya-indimi

  • U Rwanda na Amerika byaganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byabaye nyuma y'ihererekanyabubasha hagati ya Gen Dagvin na Gen Michael E. Langley yasimbuye ku buyobozi bwa AFRICOM.

    AFRICOM ikorana n'ibihugu 53 bya Afurika mu nzego zitandukanye zirimo gutanga imyitozo ya gisirikare no kurwanya iterabwoba.

    U Rwanda na Amerika bisanganywe umubano mwiza n'imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo n'urwego rw'umutekano n'ibya gisirikare.

    Ibyo biganiro bibaye nyuma y'uko Amerika ikomeje gufasha u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushakira umuti ibibazo biri mu Burasirazuba bw'icyo gihugu bishingiye ku mutekano muke.

    U Rwanda rwakunze gushinja RDC gukorana n'Umutwe w'Iterabwo wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe RDC nayo irushinja gutera inkunga umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bahohoterwa.

    Binyuze mu buhuza bwa Amerika ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y'amahoro arambye mu rwego rwo gukemura icyo kibazo ahubwo hakimakazwa imikoranire igamije guteza imbere akarere muri rusange.

    Guverinoma y'u Rwanda n'iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 28 Mata 2025 zatangiye ibiganiro byihariye bigamije kongerera imbaraga ubufatanye bw'impande zombi mu nzego zitandukanye.

    Muri ibyo biganiro, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, naho Amerika yari ihagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wungirije ushinzwe Afurika, Troy Fitrell.

    Abandi babyitabiriye ku ruhande rw'u Rwanda ni Ambasaderi warwo muri Amerika, Mathilde Mukantabana, Brig. Gen. Patrick Karuretwa ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare n'Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo.

    Ku ruhande rwa Amerika, hitabiriye abandi barimo umujyanama w'iki gihugu mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos na Ambasaderi wayo mu Rwanda, Eric Kneedler.

    Icyo gihe Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko ibi biganiro bizahoraho, bizibanda ku bufatanye mu rwego rwa politiki, ubukungu, umutekano ndetse n'ubuzima.

    Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yaganiriye n'Uyobora Ingabo za Amerika zikorera muri Afurika, AFRICOM, Gen Dagvin R.M. Anderson

    Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yaganiriye n'Uyobora Ingabo za Amerika zikorera muri Afurika, AFRICOM, Gen Dagvin R.M. Anderson ku mubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu byagisirikare

    Ibiganiro byabaye nyuma y'ihererekanyabubasha hagati ya Gen Dagvin na Gen Michael E. Langley yasimbuye ku buyobozi bwa AFRICOM


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-amerika-byaganiriye-ku-mubano-mu-bya-gisirikare

  • Kayonza: Umusaza w'imyaka 70 arahigishwa uruhindu, akekwaho gusambanya umwuzukuru we – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ntangiriro z'iki cyumweru mu Mudugudu wa Kabeza ya l mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara uherereye mu Karere ka Kayonza.

    Byamenyekanye nyuma y'uko nyirakuru w'uyu mwana atanze amakuru ku bayobozi b'inzego z'ibanze n'abo mu nzego z'umutekano.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umusigire w'Umurenge wa Rukara, Mukaniyonsenga Léa, yabwiye IGIHE ko bamenye ko uwo musaza yari amaze iminsi asambanya umwuzukuru we babanaga mu nzu, nyuma y'uko nyirakuru w'uyu mwana yari amaze iminsi atahaba yaragiye kurwaza umuntu kwa muganga akabasigana.

    Ati 'Ni umusaza wasambanyije umwuzukuru we amakuru aza kutugeraho, tujyayo dusanga yaratorotse. Uko byagenze rero uwo musaza asanzwe abana n'uwo mwuzukuru we ndetse n'umukecuru we, uwo mukecuru yagiye kurwaza umuntu kwa muganga, uwo musaza akajya aryamana n'uwo mwuzukuru we w'imyaka umunani.''

    Mukaniyonsenga yakomeje avuga ko uwo mukecuru aje uwo mwana yahise abimubwira, uwo mwana ahita ajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Gahini ahabwa imiti mu gihe uwo musaza yahise acika, ariko kuri ubu ngo ari gushakishwa n'inzego z'umutekano.

    Ati 'Ubutumwa dutanga ni ukwihanangiriza abantu bafite imitekerereze ya kinyamaswa yo gusambanya abana, ntabwo bikwiye rwose. Ababyeyi turabasaba kugira amakenga ku bo basigira abana babo mu gihe batabari iruhande.''

    Uyu muyobozi yakomeje anasaba abaturage kureberera abana bose nk'ababo, uwo bakekaho guhohotera umwana bakabivuga hakiri kare.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umusaza-w-imyaka-70-ari-guhigishwa-uruhindu-akekwaho-gusambanya

  • Abasirikare ba LONI banze kuva mu Rwanda muri Jenoside bashimye aho barusanze nyuma y'imyaka 31 – #rwanda #RwOT

    Maj Gen (Rtd) Clayton ukomoka muri Ghana, ari mu basirikare bahoze ari ab'Umuryango w'Abibumbye b'Abanyafurika bari mu butumwa mu Rwanda mu 1994.

    Ubwo Akanama gashinzwe umutekano muri LONI kafataga umwanzuro wo kugabanya umubare w'ingabo uyu muryango wari ufite mu Rwanda mu 1994 ukagera kuri 270, Gen Dallaire na Gen Anyidoho wo muri Ghana bari mu banze kubyubahiriza kuko babonaga akaga Abatutsi barimo.

    Baje kugabanywa, gusa bamwe muri bo banga gutaha. Muri bo harimo abo muri Ghana bari bayobowe na Gen Anyidoho, bagize ubutwari bwo gukomera ku Batutsi n'ubwo bari bake kandi badafite ibikoresho bihagije.

    Mu gihe Jenoside yamaze aba basirikare ba Ghana babashije kurokora abagera ku bihumbi 30.

    Aganira n'urubyiruko ndetse n'Ingabo z'u Rwanda, Maj Gen (Rtd) Clayton, yavuze ko atigeze atekereza ko azongera kugaruka mu Rwanda, ariko ubwo yahakandagizaga ikirenge nyuma y'imyaka 31 yatunguwe no kubona iterambere igihugu kimaze kugeraho.

    Ati 'Ku barokotse Jenoside, ubutwari bwanyu bwo guhitamo kubaho, kwihanganira ibyabaye, kubabarira no kongera kwiyubaka, ni byo butwari nyakuri. Ku Banyarwanda, ubudaheranwa bwanyu, ubumwe, kutemera gusigazwa inyuma n'amateka ni igitangaza Isi igomba kubigiraho.'

    Yagarutse ku mpamvu nyirizina yatumye baguma mu Rwanda nubwo bagenzi babo benshi bahisemo gusiga inzirakarengane zicwa.

    Yagize ati 'Kiriya gihe twagumye hano kuko hari ikintu kidasanzwe cyari imbere muri twe, kirenze amategeko cyangwa amabwiriza. Hari ikintu cyatubwiraga kudasiga u Rwanda cyangwa gusiga igihugu n'ubumuntu dusangiye.'

    'Icyemezo cya Ghana cyo gusigara cyari gishingiye ku mutima wacu. Ariko kandi, cyashimangiwe n'umwuka twabonye mu Batutsi banze gusobanurwa n'akaga bari barimo.'

    Bwa mbere Maj Gen (Rtd) Yaache yageze mu Rwanda muri Gashyantare 1994, amezi abiri mbere y'uko Jenoside itangira. Yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa muri Perefegitura ya Byumba, agace katagerwamo n'intambara [Demilitarized Zone].

    Nyuma y'aho Jenoside itangiriye, yagize uruhare rukomeye mu bikorwa binyuranye birimo 'gutabara abantu, kubashakira ibiribwa no kubajyana ahantu hizewe, igikorwa bakoraga mu buryo bwo kubimurira ahantu hatandukanye.

    Mu ijambo rye, yasangije abari aho ibihe bigoye banyuzemo. Kimwe muri byo, ni igihe yiyemeje gutwara abantu 160 bari muri Hôtel des Mille Collines, abajyana i Kabuga.

    Yagize ati 'Umunsi umwe turimo tugenda tuzengurukwa n'Interahamwe nyinshi cyane. Bakoze ibishoboka ngo ntituve aho, birimo no gupfumura amapine y'imodoka, banadutera ubwoba ko bari bujugunye grenade mu modoka ngo bice abo twahungishaga. Natwe twakoze ibishoboka byose ngo twumvikane na bo.'

    Yashimiye ubufatanye n'abasirikare bo muri Sénégal na bo bari mu butumwa bwa MINUAR, avuga ko 'Hari abo muri Sénégal babiri baje badufasha kumvikana n'izo Nterahamwe bavugisha abo mu buyobozi bukuru bw'igisirikare cyari icy'u Rwanda [FAR], amaherezo baratureka.'

    Yavuze ko icyo gihe abaturage bose basubijwe kuri hoteli amahoro, ariko 'uretse umwe wari wakomeretse.'

    Yageneye kandi ubutumwa abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko 'Dukwiye kubyita uko biri. Ni Jenoside yabaye. Ubuhemu butakozwe n'abantu gusa, ahubwo bwakozwe n'imiyoborere, inzego zinyuranye, uguceceka n'abahisemo kureba ku ruhande. U Rwanda rukwiye kuba isomo ry'uko igiciro cyo kudakora igikwiye ari ubuzima bw'abantu.'

    Maj Gen (Rtd) Clayton ukomoka muri Ghana, ari mu basirikare bahoze ari ab'Umuryango w'Abibumbye b'Abanyafurika bari mu butumwa mu Rwanda mu 1994

    Abasirikare ba LONI banze kuva mu Rwanda mu 1994 basangije abarimo urubyiruko rw’u Rwanda amateka y’ibyabaye

    Ingabo z’u Rwanda mu mashami atandukanye, zari zitabiriye ibi biganiro

    Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

    Urubyiruko rutandukanye rwahawe umwanya wo kubaza ibibazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-ba-loni-banze-kuva-mu-rwanda-mu-1994-bashimye-aho-barusanze-nyuma-y

  • Rusizi: Abarenga 127 barembeye rimwe, hakekwa ibyo bariye mu bukwe – #rwanda #RwOT

    Tariki 15 Kanama 2025 nibwo abarenga 200 batashye, ubukwe bwa Kajeguhakwa Félicien utuye mu Mudugu wa Rwamisave, Akagari ka Nyamuzi mu Murenge wa Bweyeye.

    Abatashye ubwo bukwe bahawe amafunguro n'ibinyobwa birimo umutobe n'umusururu. Nyuma y'amasaha make bamwe mu batashye ubwo bukwe batangiye guhamagara bagenzi babo bari kumwe bababwira ko bumva batameze neza.

    Bukeye bwaho umubare w'abatashye ubwo bukwe batameze neza wakomeje kwiyongera biba ngombwa ko ibitaro bya Gihundwe byohereza ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye amatsinda abiri y'ibitaro bya Gihundwe, agizwe n'abadogiteri babiri, abaforomo bane n'abo muri Laboratwari babiri ngo bunganire abaforomo bo kuri icyo kigo nderabuzima.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Kanama, babonye amakuru ko abaturage benshi bagejejwe ku kigo nderabuzima cya Bweyeye bavuga ko baribwa cyane mu nda, baruka, bacibwamo, bamwe banegekaye.

    Ati 'Twakurikiranye dusanga abarembye bose bavuga ko bashobora kuba barahumaniye muri ubwo bukwe batashye, basanga na benshi b'iyo miryango yabucyuje bararembye'.

    Meya Sindayiheba yavuze ko kugeza mu ma saa Kumi z'umugoroba w'uyu wa Gatandatu, abantu 127 ari bo bitabwagaho n'abaganga barimo 36 bari bamerewe nabi cyane na 26 bari bamaze koroherwa bitegura gutaha.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025 abagera kuri 100 bari bamaze gusezererwa, ndetse 27 bari basigayemo nabo borohewe, ku buryo hari icyizere ko basezerwa mu masaha ya mu gitondo.

    Mu Karere ka Rusizi abagera kuri 127 bari bajyanywe kwa mu muganga kubera amafunguro bafashe mu bukwe bose borohewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abarenga-127-barembeye-rimwe-hakekwa-ibyo-bariye-mu-bukwe