Blog

  • Impaka hagati ya M23 na Leta ya Congo ku watangije imirwano #rwanda #RwOT

    Nk’uko byashyizwe kuri Twitter, ngo Leta yatangajwe no kubona M23 yubuye imirwano ku ngabo za Congo mu gihe hari hatangiye inzira yo gukemura ibibazo mu mushyikirano ibera i Nairobi.

    Ku rundi ruhande M23 yasohoye itangazo nayo ivuga ko ingabo za Congo zayigabyeho igitero zimaze iminsi zitegura, bityo ko atari yo yasoje imirwano uretse kuba yirwanyeho.

    Radio RFI ivuga ko imirwano yo ku wa Gatandatu mu gace ka Rutshuru yatangiye ahagana saa cyenda z’amanywa muri teritwari ya Jomba, muri Kivu ya Ruguru.

    Yabereye ku misozi ya Bugusa, ndetse no ku wa Chengerero. Mu gihe gishize ni uduce twari twafashwe na M23 ariko nyuma ingabo za Leta zirahasubirana.

    Imirwano mishya ngo yatumye abaturage bongera guhunga ndetse bamwe bambuka umupaka bajya Uganda.

    Leta ya Congo ivuga ko yakuye M23 igice cya Makenga mu mitwe izashyikirana na yo. Iyi M23 yari ihagarariwe mu mishyikirano n’abantu babiri, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Benjamin Mbonimpa, na Lawrence Kaniyuka, ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

    M23 yo ivuga ko Leta ya Congo idashaka amahoro, ndetse ikavuga ko kuba yagabweho igitero n’ingabo za Leta bisubiza ibintu irudubi bikanagira ingaruka ku mishyikirano yari yemejwe n’inama y’Abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC).

    Ku wa Gatanu nibwo imishyikirano yari gutangira ntibyakunda kuko hari indi mitwe irwanya Leta ya Congo itarahagera nubwo hataratangazwa urutonde rw’izo nyeshyamba zose.

    Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu habashije kuba inama yahuje intumwa za Leta n’imitwe iyirwanya yabashije kohereza intumwa i Nairobi.

    Ibiganiro byabaye byitabiriwe na Jean-Marie Runiga, we uhagarariye igice cya M23 yikuye ku ruhande rwa Makenga, kikaba kigizwe n’abahungiye mu Rwanda muri 2013, hari kandi n’abahagarariye M23 igice cya Makenga, bo bubuye imirwano mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse Leta yatangaje k obo ibakuye mu bo izashyikirana na bo.

    Leta ivuga ko igice cya M23 cyegamiye kuri Gen Makenga yagikuye mu bo bazashyikirana

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Impaka-hagati-ya-M23-na-Leta-ya-Congo-ku-watangije-imirwano

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye batatu mu bipimo 3,018 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 24 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19 bose bakaba babonetse i (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abanduye-batatu-mu-bipimo-3-018

  • Perezida Kagame yongeye kugera muri Uganda nyuma y'imyaka 4 bashyamiranye #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yagiye muri Uganda mu ruzinduko rwahuriranye n'isabukuru y'imyaka 48 ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n'Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka.

    Lt Gen Muhoozi ni we guhera muri Gashyantare uyu mwaka, washyize imbaraga mu kubyutsa umubano wa Uganda n'u Rwanda ku ruhande rw'igihugu cye, nyuma y'igihe u Rwanda rwinubira ubufasha icyo gihugu giha abashaka kuruhungabanyiriza umutekano no gufata nabi Abanyarwanda bajyagayo.

    Amashusho yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Perezida Museveni, agaragaza Perezida Kagame agera ku biro by'umukuru w'igihugu cya Uganda, akakirwa na Perezida Museveni n'abarimo umufasha we Janet Museveni.

    Hakurikiyeho ibiganiro byahuje abakuru b'ibihugu byombi, bisoza Perezida Kagame asinya mu gitabo cy'abashyitsi mu ngoro y'umukuru w'igihugu cya Uganda.

    Perezida Kagame yaherukaga muri Uganda tariki 25 Werurwe 2018 ubwo yaganiraga na Perezida Museveni ku bibazo by'umubano mubi wari umaze iminsi hagati y'ibihugu byombi.

    Uwo mubano watumye ku ruhande rw'u Rwanda, rugira inama abaturage barwo kudasubira muri Uganda kugeza igihe icyo gihugu gikemuriye ibibazo byatumaga bahohoterwa n'inzego z'umutekano.

    I received H.E President Paul Kagame, the President of the Republic of Rwanda at State House Entebbe this evening. pic.twitter.com/BDsmAqbhUY

    — Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) April 24, 2022

    Ingendo za Muhoozi i Kigali mu minsi ishize zasize zitanze icyizere ku hazaza h'umubano w'ibihugu byombi kuko Uganda yiyemeje gukemura bimwe mu bibazo u Rwanda rwasabaga birubangamiye, narwo rwemera kongera gufungura Umupaka wa Gatuna unyuraho ibicuruzwa byinshi byaba ibivuye muri Uganda no ku Cyambu cya Mombasa bijya mu Rwanda n'ibiva mu Rwanda bijya muri icyo cyerecyezo.

    Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yitabira ibirori by'isabukuru ya Lt Gen Muhoozi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-kagame-yongeye-kugera-muri-uganda-nyuma-y-imyaka-4-bashyamiranye

  • Nyamasheke: Inkangu yishe abantu batandatu – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mukankusi Athanasie yabwiye IGIHE ko ahagana saa tanu z'ijoro aribwo inkangu yamanukanye imbaraga ikubita inzu y'umukuru w'umudugudu wa Gitsimbwe, urukuta rw'inzu rugwa ku bana bane bari baryamyemo batatu b'abahungu bahita bitaba Imana.

    Umwe bamuvanyemo arembye ajyanywa kwitabwaho ku Kigo Nderabuzima cya Karengera.

    Abana bitabye Imana barimo umwe w'imyaka icyenda, uw'imyaka umunani n'uw'imyaka 12. Uri kwitwaho n'abaganga ni uw'imyaka 15.

    Ahandi habaye iki kibazo ni mu kagari ka Karengera, naho igitengu kishe abantu babiri barimo abana babiri n'umugore.

    Visi Meya Mukankusi yavuze ko bagiye aho ibi byago byabereye guhumuriza abaturage, banasaba abatuye mu manegeka kuhimuka kuko amakuru atangwa n'ikigo cy'igihugu cy'iteganyagihe agaragaza ko mu minsi iri mbere mu Rwanda hazagwa imvura nyinshi.

    Ati “Tumaze no gukorana inama ku ikoranabuhanga n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, tubasaba kubarura abantu batuye mu mazu ashobora gutwara n'ibiza, ngo abo bantu babe bacukishirijwe mu nsengero”.

    Abitabye Imana barashyingurwa kuri uyu wa 24 Mata 2022.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-inkangu-yishe-abantu-batanu

  • Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022, yakiriwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na madamu we Janet (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-na-museveni-baganiriye-ku-mubano-w-ibihugu-byombi

  • Abanyarwanda baba muri Suwede bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri Norvège bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/abanyarwanda-baba-muri-suwede-bibutse-ku-nshuro-ya-28-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Kayonza: Hegitari 34 zihinzeho soya zarengewe n’amazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hegitari 34 zihinzeho Soya mu gishanga cya Rwakabanda mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza zarengewe n’amazi biturutse ku mvura nyinshi yaraye iguye, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/kayonza-hegitari-34-zihinzeho-soya-zarengewe-n-amazi

  • Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yerekanye ko ari umu-Rayon – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU/ European Union) mu Rwanda, Nicola Bellomo yagaragaje ko we n'abana be basanzwe ari abafana bakomeye ba Rayon Sports ndetse bakaba banarebye umukino wahuje iyi kipe na AS Kigali.

     

    Mu mashusho Nicola Bellomo yashyize kuri Twitter ye, agaragaza abakunzi ba Rayon Sports bari mu byishimo nyuma y'uko iyi kipe yabo itsinze AS Kigali 1-0 kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 mu mukino w'umunsi wa 24 wa Shampiyona.

     

    Aya mashusho kandi agaragaramo abakinnyi ba Rayon Sports bajya gushimira abakunzi b'iyi kipe aho umwe muri bo, rutahizamu Manace Mutatu aba afite umwana ku rutugu akaba ari umwana wa Ambasaderi Nicola Bellomo.

     

    Nicola Bellomo yashimiye Rayon Sports kuri iyi ntsinzi, ndetse n'uburyo yakiriwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ndetse no kuba iyi kipe yashimishije umwana we ku isabukuru ye y'amavuko.

     

    Yagize ati 'Isabukuru y'umuhungu wacu ndetse natwe twese twayizizanyije n'umukino ndetse n'ibirori bigiye gukurikira intsinzi. Gikundiro'.

     

    Dore amashusho n'ubutumwa Nicola Bellona yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter:

    ⚽️⚽️⚽️ Congratulations @rayon_sports and thanks for the warm welcome at #Nyamirambo Stadium. The birthday boy 🎂 and all of us enjoyed the game and the post-game celebrations ! #Gikundiro pic.twitter.com/0wsHZsibtg

    — nicola bellomo (@nicolabellomo) April 23, 2022

    Source : https://yegob.rw/ambasaderi-wumuryango-wubumwe-bwu-burayi-yerekanye-ko-ari-umu-rayon/

  • Amb Nicola Bellome yagaragaje ko ari umufana ukomeye wa Rayon Sports mu mukino uherutse kuba #rwanda #RwOT

    Mu mashusho Nicola Bellomo yashyize kuri Twitter ye, agaragaza abakunzi ba Rayon Sports bari mu byishimo nyuma y'uko iyi kipe yabo itsinze AS Kigali 1-0 kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 mu mukino w'umunsi wa 24 wa Shampiyona.

    Aya mashusho kandi agaragaramo abakinnyi ba Rayon Sports bajya gushimira abakunzi b'iyi kipe aho umwe muri bo, rutahizamu Manace Mutatu aba afite umwana ku rutugu akaba ari umwana wa Ambasaderi Nicola Bellomo.

    Nicola Bellomo yashimiye Rayon Sports kuri iyi ntsinzi, ndetse n'uburyo yakiriwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ndetse no kuba iyi kipe yashimishije umwana we ku isabukuru ye y'amavuko.

    Yagize ati 'Isabukuru y'umuhungu wacu ndetse natwe twese twayihizanyije n'umukino ndetse n'ibirori bigiye gukurikira intsinzi. Gikundiro'

    Abenshi mu bafana ba Rayon Sports bamushimiye urukundo no kubashyikira yabagaragarije baboneraho kumuha ikaze mu muryango w'abakunzi ba Rayon Sports

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ambasaderi-nicola-bellome-yagaragaje-ko-ari-umufana-ukomeye-wa-rayon-sports-mu

  • Senateri Niyomugabo yasabye UR gushyiriraho abanyeshuri uburyo burambye bwo gusura inzibutso za Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabivuze ku wa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022 ubwo yifatanyaga na Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati 'Ni ngombwa rero ko nka Kaminuza y'u Rwanda mu ngengo y'imari hajya hateganywa uburyo haboneka ingengo y'imari yajya ifasha urubyiruko kujya gusura inzibutso.”

    Yavuze ko hari inzibutso za Jenoside zifite amateka akomeye zirimo urwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, mu Bisesero, ku Gisozi n'ahandi.

    Ati 'Urubyiruko rukigirayo izo nzibutso zikatubera isoko yo kubona imbaraga zo kurwanya ikibi kandi no guha agaciro Abatutsi bishwe mu 1994.'

    Ku bwe asanga byaba bibabaje kubona umuntu arangije kwiga muri Kaminuza atarasura inzibutso za Jenoside zitandukanye ngo agire ubumenyi buhagije ku mateka y'u Rwanda abashe no kuyasobanurira abandi.

    Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda babwiye IGIHE ko bifuza gusura inzibutso n'ibindi bimenyetso by'amateka ya Jenoside kuko bahigira byinshi.

    Niyomugabo Jeannette ati 'Numva ari ikintu cyakadufashije cyane kuko tugomba gusigasira aya mateka ariko icya mbere ni uko tugomba kuyiga, aho tujya kuyigira rero turahakeneye. Birakenewe ko kaminuza ibishyira mu banyeshuri ikabashishikarize kumenya amateka yabo kugira ngo n'abazadukomokaho tuzabone amateka tubasobanurira kuko ntitwababwira ibintu natwe tutazi.'

    Umuhuzabikorwa wa mbere wungirije wa AERG muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye, Rwabagina Emmanuel, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi buri wese akwiye kuyamenya.

    Ati 'Birakenewe kuko umuntu avuga ikintu azi, niyo mpamvu bikwiye gushyigikirwa ko ingendo zo gusura inzibutso zikorwa kandi zigakorwa ku buryo buri muntu wese aza kuvanayo amakuru akwiriye kugira ngo dukomeze gusigasira amateka yacu.'

    Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Igenamigambi n'Iterambere rya Kaminuza y'u Rwanda, Dr Papias Musafiri Malimba, yavuze ko ari igitekerezo cyiza kandi bagiye gushaka uko byakorwa neza kurusha uko bari basanzwe babikora.

    Ati 'Ni igitekerezo cyiza ndetse tubishyira no mu bikorwa buri mwaka uretse ko wenda tuba dufite ingengo y'imari idahagije ariko uko tugenda tubona ubushobozi muri bya bikorwa byo gufasha abanyeshuri muri rusange, icyo nacyo ni igitekerezo tuzashyira mu igenamigambi rya kaminuza.'

    Yavuze kandi ko bazakomeza gukora ubushakashatsi bwihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo amateka yayo akomeze gusigasirwa no kurushaho kumenyekana.

    Senateri Cyprien Niyomugabo yasabye Kaminuza y'u Rwanda gushyiriraho abanyeshuri uburyo burambye bwo gusura inzibutso za Jenoside

    Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Igenamigambi n’Iterambere rya Kaminuza y’u Rwanda, Dr Papias Musafiri Malimba, yavuze ko ari igitekerezo cyiza kandi bagiye gushaka uko byakorwa neza kurusha uko bari basanzwe babikora

    Umuhuzabikorwa wa mbere wungirije wa AERG muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye, Rwabagina Emmanuel, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi buri wese akwiye kuyamenya

    Bamwe mu bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye

    Bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye

    Urwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye rushyinguyemo imibiri y’abatutsi basaga 400

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-niyomugabo-yasabye-ur-gushyiriraho-abanyeshuri-uburyo-burambye-bwo