Blog

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU ZITUZUYE ZIHEREEYE KICUKIRO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU ZITUZUYE ZIHEREREYE KICUKIRO-GAHANGA-NUNGA-RUGASA.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA KU NSHURO YA GATATU ARI NAYO YA NYUMA MUBURYO BWIKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 22/04/2022 SAA MUNANI Z'AMANYWA (14H00) KUGEZA 29/04/2022 SAAA MUNANI Z'AMANYWA (14H00).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788581602

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugizwe-n-inzu-zituzuye-zihereeye-62610

  • Ibyo ugomba kwitondera mbere yo kunywa ibyong… – #rwanda #RwOT

    Ni ibiki bigize ibinyobwa byongera ingufu?

    Ibinyobwa byongera ingufu cyangwa imbaraga bikozwe n'ibinyabutabire binyuranye gusa icy'ingenzi muri byo kikaba, caffeine. Gusa si yo yonyine ibamo ahubwo habamo n'isukari, amavitamini, taurine, theanine, carnitine, creatine na guarana, iki kikaba icyatsi kirimo caffeine ubwacyo.

    Ibi byo kunywa si ibya kera cyane kuko ikizwi cyabaye gikwira ari cyo RedBull cyatangiye gucuruzwa mu 1997. Naho icyitwa Monster kiza ku isoko mu 2002, ariko si byo gusa bibaho kuko ubu mu Rwanda hamaze kugera ibinyobwa byongera ingufu byinshi.

    Ibi byo kunywa mu gucuruzwa havugwa ko byongera ingufu, kandi koko caffeine irimo ni inkabura (stimulant) ituma umubiri ugira ingufu zirenze izari zisanzwe ndetse n'ubwonko bugakanguka dore ko uwabinyoye atapfa gusinzira.

    Ubusanzwe ingufu z'umubiri zituruka muri calorie, rero ntabwo caffeine yongera ingufu, ahubwo ituma umubiri utumva umunaniro, icyakora isukari iba iri muri ibi binyobwa yo yongera ingufu.

    Bimwe mu byo ugomba kumenya mbere yo kunywa ibinyobwa byongera ingufu nkuko Health Line urubuga rutanga inama z’ubuzima rwabitangaje:

    Muri rusange, ibi binyobwa bikozwe na caffeine. Caffeine iyo ibaye nyinshi mu mubiri bishobora gutera ikibazo, ariko nanone ku gipimo gito ni nziza, kuko hari n'imiti inyuranye uyisangamo, ndetse no mu cyayi cyangwa ikawa tuyisangamo. Ndetse mu gihe muri 250ml za energy drink usangamo 80mg za caffeine, uramutse unyoye ikawa ingana gutyo waba unyoye 300mg za caffeine

    Mu bushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'uburayi kigenzura ubuziranenge bw'ibiribwa (EFSA- European Food Safety Authority), cyagaragaje ko caffeine yinjira mu mubiri wacu nyinshi itava muri ibi byo kunywa ahubwo iva mu cyayi, ikawa, coca-cola na za shokola.

    Ibi binyobwa mu gucuruzwa kwabyo bibanza guhabwa uburenganzira n'ibigo bishinzwe ubuziranenge ndetse binategeka ko herekanwa ingano ya caffeine iri mu gacupa kamwe, hakanerekanwa abatemerewe kubinywa

    Uretse iriya caffeine, ibindi bishyirwamo na byo biboneka mu byo dufungura. Nka taurine iboneka mu biva mu nyanja no mu nyama y'inkoko.

    Taurine iboneka mu binyobwa byongera ingufu, ntabwo yo ari inkabura ahubwo ni amino-acid irimo ubutare bwa soufre, ijya muri poroteyine nuko igafasha umubiri mu kuringaniza igipimo cya calcium, n'imikorere y'urwungano rw'imyakura. Uzasanga inashyirwa mu mata y'abana.

    Mu bigomba gushyirwa ku icupa ry'ibi binyobwa harimo ibi bikurikira

    Kwerekana ko harimo caffeine n'igipimo kirimo

    Ingano utagomba kurenza ku munsi, n'amasaha utemerewe kuyinywamo

    Kwerekana ko itanyobwa n'abagore batwite n'abonsa

    Ndetse no kwerekana ko bitemerewe abari munsi y'imyaka 12

    Ibyo ugomba kwitondera 

    Niba rero usanzwe unywa ibi binyobwa cyangwa wifuza kubinywa, gerageza ukurikize izi nama, kugirango urengere ubuzima bwawe:

    -Ntugomba kurenza 500ml z'ibi byo kunywa ku munsi, kandi ntubinywe ugiye kuryama kuko byakubuza gusinzira neza

    -Mu gihe uri kubinywa wibivanga n'inzoga kuko bizatuma utumva ko wasinze, nyamara bizaba bigukururira gutakaza amazi menshi

    -Niba umaze gukora siporo winywa ibinyobwa byongera ingufu, ahubwo banza unywe amazi cyangwa imitobe ibi uze kubinywa nyuma waruhutse

    -Niba urwara hypertension, ntiwemerewe kubinywa

    -Ndetse no mu gihe cyose ufite uburwayi runaka cyane cyane bugendanye n'imikorere y'umutima, banza ugishe inama muganga

    -Niba wanyoye ibi binyobwa ntukanywe ibindi birimo caffeine nka Coca-Cola, icyayi, ikawa

    -Imiti imwe n'imwe igabanya uburibwe cyangwa ivura gripe ibamo caffeine. Niba uri kuyinywa ntugomba kunywa ibi binyobwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116613/ibyo-ugomba-kwitondera-mbere-yo-kunywa-ibyongera-ingufu-116613.html

  • Kamonyi: Mudugudu aherutse gukubitwa n'abavugwaho gushaka ubuyobozi babuguze #rwanda #RwOT

    Amakuru agera ku intyoza ava mu baturage ariko kandi akemezwa na nyirubwite ni uko Umukuru w'Umudugudu wa Bitsibo, Akagari ka Rukambura ho mu Murenge wa Musambira aherutse kwibasirwa n'abantu baramukubita ndetse bamumenera ibirahure by'inzu. Intandaro nkuko bamwe babivuga ngo ni ishyari ry'abashatse kujya mu buyobozi batanze amafaranga araribwa barabubura.

    Uretse kuba hari abahamirije intyoza.com ko uru rugomo rwo gukubita uyu Mukuru w'Umudugudu byabayeho, na Nyirubwite yahamirije umunyamakuru ko koko yakubiswe ndetse akamenerwa ibiragure by'inzu, ariko akavuga ko nyuma biyunze.

    Gusa, nubwo Mudugudu avuga wumva adashaka kwerura ku rugomo yagiriwe, ahamya ko yakubiswe n'abantu bari banyweye inzoga maze ngo agiye kubakiza bamukubitiramo ndetse bamumenera n'ibirahure by'urugi rw'inzu ye.

    Ku kuba abamukubise byaba bituruka ku mashyari n'umujinya w'abashakaga ubuyobozi mu Mudugudu nti babubone kandi bivugwa ko bari batanze amafaranga yabo, Mudugudu ntabihakana nubwo yirinda kwerura, gusa avuga ko bivugwa.

    Abibajijweho, yagize ati' Birimo ariko nyine harimo n'agatama, nabyo biba birimo'. Akomeza avuga ko ubu ari amahoro, ko banicaye bagasangira, ko kandi asanga kubarihisha ibirahure ari abantu b'abavandimwe kandi ayobora bitaba aribyo.

    Ku makuru yuko aba hari amafaranga bari baratanze bashaka kwiyamamariza kujya mu buyobozi bw'Umudugudu( twirinze kuvuga uwayahawe kuko nta gihamya), Mudugudu avuga ko nawe aya makuru ayumva atyo ariko ko atabihamya.

    Ati' Biravugwa ariko nyine inkuru nyamukuru burya iyo ikintu utagifiteho amakuru y'impamo ntabwo ugihagararaho cyane, mbyumva gutyo nyine nawe waperereza waza ugahura n'umuntu akabikubwira'.

    Umwe mu baturage bivugwa ko ari mu batanze amafaranga ashaka kujya mu buyobozi ndetse akaba no mu bavugwa ho gukubita uyu Mukuru w'Umudugudu, avugana n'umunyamakuru, yabanje guhakana aratsemba avuga ko ayo makuru atayazi ndetse ko ibyo gukubitwa kwa Mudugudu ntabyo yumvise, nubwo nyuma yaje kwivamo akavuga ko yigeze kubyumva bivugwa.

    Nyuma y'ibyabaye, nubwo Mudugudu avuga ko habaye ubwiyunge ndetse agasabwa imbabazi akazitanga, hari ababona ko ari iza nyirarureshwa kuko bari bamaze kubona ko ibyo bamukoreye byamenyekanye, bamwe bakavuga ko n'ikindi gihe ashobora kongera gukubitwa, ari naho bamwe bahera basaba ko urugomo nk'uru rwibasiye Mudugudu rudakwiye guhishirwa kuko ejo n'ejobundi byakongera cyangwa bigakorerwa undi mu gihe bivugwamo amafaranga yariwe beneyo ntibayasubizwe cyangwa se ngo babone icyo bayatangiye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-mudugudu-aherutse-gukubitwa-nabavugwaho-gushaka-ubuyobozi-babuguze/

  • U Bubiligi: Seleman Dicoz yasohoye indirimbo… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, nibwo Seleman yasohoye iyi ndirimbo ifite iminota 2 n'amasegonda 42'.

    Yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo yabaye iya kabiri kuri album ye ya mbere ari gutegura, ashaka gushyira hanze muri uyu mwaka cyangwa se utaha.

    Uyu muhanzi asobanura ko mu ndirimbo 'Ikimata' yaririmbyemo urukundo, ikaba igizwe n'amagambo y'urukundo umuntu yabwira uwo yihebeye.

    Ati 'Nkaba nsaba buri wese ufite uwo yihebeye kuyigira iye.'

    Seleman yavuze ko muri uyu mwaka ari gutegurira abafana be n'abakunzi b'umuziki indirimbo nshya ndetse n'ibitaramo, cyane ko yari amaze igihe adataramira abakunzi be.

    Uyu muhanzi asobanura ko ubuhanzi bwe bwubakiye ku butumwa bw'urukundo, no kwimakaza ibyiza byarwo cyane 'mu bashakanye'.

    Yavuze ko album ye izaba iriho indrimbo 10 harimo izo yakoranye n'abandi bahanzi, ariko ko atahita abitangaza ubu.

    Ati 'Ni album irimo ubutumwa bugaruka ku rukundo n'ibyiza byo kubana neza mu muryango.'

    Yaherukaga gusohora indirimbo ihimbaza Imana yise 'Intama' yakoranye na Pasiteri Barihuta Jean De Dieu, umuvugabutumwa mu Itorero Communauté Pierre Vivante ryo mu Bubiligi.

    Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bukebura abashumba b'amatorero, aho bamwe bayoboye intama z’Imana nabi. Irimo kandi ubutumwa bureba abemera Imana muri rusange.

    Seleman yatangiye umuziki mu 2007 amenyekana mu ndirimbo nka 'Kiberinka', 'Pommes', 'Mille' yakoranye na Lolilo, 'Kamwe' yakoranye na Washington, 'Nikupende' n'izindi nyinshi.

    Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda mu 2012 ajya gutura mu Bubiligi ari naho yamenyaniye n'umukunzi we Umutesi Charlotte Putzeys barushinze tariki 13 Nyakanga 2019. 

    Seleman Dicoz yasohoye amashusho y'indirimbo y'urukundo yise 'Ikimata' 

    Seleman yavuze ko ari gutegura indirimbo zigize album ye nshya 

    Seleman avuga ko muri uyu mwaka afite gahunda yo gusohora indirimbo nyinshi no gukora ibitaramo 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IKIMATA' YA SELEMAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116605/u-bubiligi-seleman-dicoz-yasohoye-indirimbo-nshya-kuri-album-ya-mbere-video-116605.html

  • Gisagara: Abarokotse bagaragaje impungenge ku bafungurwa barakoze Jenoside bagifite ingengabitekerezo – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Mata 2022, ubwo muri Gisagara bashyinguraga imibiri 38 y'abazize Jenoside mu Rwibutso rwa Kabuye.

    Tariki ya 23 Mata ifatwa nk'iy'amateka akomeye ku mbaga y'Abatutsi bari bahungiye ku Musozi wa Kabuye mu yahoze ari Komine Ndora. Ni bwo bishwe n'interahamwe zaturutse muri Komine Buganza ziyobowe na Burugumesitiri wayo Elia Ndayambaje afatanyije n'impunzi z'Abarundi.

    Ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyingura mu cyubahiro imibiri y'abantu 38 bishwe, abarokotse bagaragaje ko hari abafungurwa barakoze Jenoside barangije ibihano byabo ariko ugasanga ntacyo bahindutseho.

    Umwe mu barokotse, Me Buhuru Jean Pierre, yavuze ko abakoze Jenoside barangije ibihano byabo baba bagomba gutaha ariko hakiri impungenge ku batarahindutse bashobora kwangiza sosiyete.

    Ati 'Bariya rero bahanwe ku byaha bya Jenoside bagafungwa bagafungurwa ntabwo ariko bose bahindutse, hari abagiye kurangiza ibihano ariko si ukuvuga ngo imitima yabo yarahindutse ngo baricujije.'

    Yakomeye ati 'Ni yo mpamvu rero nibagaruka muri sosiyete batarakize iyo ndwara y'ingengabitekerezo n'amacakubiri ni nk'uburozi buba bugarutse kumenywa muri sosiyete. Biteye impungenge ariko nta kundi byagenda barangije ibihano byabo bagomba kugaruka muri sosiyete ariko hari ibindi bibazo bishobora kuvuka byiyongera ku byari bihari.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko kuba abakoze Jenoside bababarirwa bagasubizwa muri sosiyete ari igihango gikomeye bakabaye baha agaciro bakirinda amacakaburi.

    Yagize ati 'Ni igikomeye cyane ubundi ntibari bakwiye kubabarirwa ariko kugira ngo Leta ifashe u Rwanda n'Abanyarwanda yahisemo gutanga izo mbabazi, abacitse ku icumu bahisemo gutanga imbabazi twabonye ko twahindura ku byatubayeho ahubwo twiyemeza guhindura ibyo dushoboye.'

    Ku ruhande rwa Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko abafungurwa bazakomeza guhabwa amasomo y'ubumwe n'ubwiyunge azabafasha kwisanga muri sosiyete.

    Ati 'By'umwihariko hano mu Karere ka Gisagara dufite abantu benshi bamaze kunyura muri izo nyigisho kandi zihuza ababa barakoze ibyaha bya Jenoside bakanabifungirwa no mu buhamya bajya batanga. Harimo uvuga ngo nafunzwe imyaka 18 byibuze sinabohotse ngo nemere icyaha nsabe imbabazi ariko tubona izo nyigisho zidufasha.'

    'Ikindi ni ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda bihera ku mudugudu n'amahuriro y'ubumwe n'ubwuyunge akora guturuka ku mudugudu ibyo birikongera kubanisha Abanyarwanda.'

    Imibiri 38 yashyinguwe mu Rwibutso rwa Kabuye rusanzwe ruruhukiyemo imibiri isaga 38.000 by'Abatutsi biciwe hirya no hino muri Gisagara.

    Abanyeshuri na bo bazirikanwe mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko muri Gisagara

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

    Abarokotse bagaragaje impungenge ku bafungurwa barakoze Jenoside ariko bagasohoka bagifite ingengabitekerezo

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko abafungurwa bazakomeza guhabwa amasomo y'ubumwe n'ubwiyunge azabafasha kwisanga muri sosiyete

    Urwibutso rwa Kabuye ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 38 by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abarokotse-bagaragaje-impungenge-ku-bafungurwa-barakoze-jenoside

  • Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa #rwanda #RwOT

    Ku kiciro cya kabiri, Macron yatsinze n’amajwi 58% by’amajwi naho mucyeba we Marine Le Pen yagize amajwi 42%.

    Abatora mu Bufaransa kuri iki kiciro cya kabiri bitabiriye itora ku gipimo cya 28%, igipimo kiyongereye ugereranyije na 25% mu matora aheruka mu 2017.

    Abashyigikiye Macron bari bakoraniye mu busitani buri hafi ya Tour d’Eiffel i Paris bahise batera hejuru mu byishimo.

    Baririmbaga mu bagira bati : “Macron, President” mbere gato na nyuma y’uko atangajwe nk’ugiye gutegeka Ubufaransa indi myaka itanu.

    Bimwe mu byo wamenya kuri Perezida Macron wongeye gutorerwa gutegeka Ubufaransa, soma hano : Macron : Kuva k’uwutazwi muri poritike gushika kuba umukuru w’igihugu

    Le Pen yemeye ko yatsinzwe

    Marine Le Pen, utsinzwe ku nshuro ya gatatu amatora ya perezida, yabwiye abamushyigikiye ko nubwo atsinzwe urugamba rutarangiye kandi ko bageze ku musaruro w’amateka.

    Ku majwi ya Le Pen hiyongereyeho amanota 8 ugereranyije n’amatora ya 2017 ubwo nabwo yari ahanganye na Macron.

    Yanenze Macron gukoresha inzira z’amanyanga mu kwiyamamaza, ashimira abantu – by’umwihariko bo mu byaro no hanze y’Ubufaransa – bakomeje kumunambaho.

    Le Pen yavuze ko azakomeza kuba inkingi ikomeye itavugarumwe na Macron.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Emmanuel-Macron-yongeye-gutorerwa-kuyobora-u-Bufaransa

  • Rulindo : Impanuka ya moto yahitanye Gitifu #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Mbili yabereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Base mu Kagari ka Cyohoha mu Mudugudu wa Nyangoyi ku muhanda wa kaburimbo Rulindo-Gicumbi hafi y’Ikigo cy’Amashuri cya Rwili.

    Umwe mu bakora mu Rwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) w’imyaka 42 ukorera mu Murenge wa Cyungo ni we wari utwaye Dusabimana Niceratha w’imyaka 33.

    Dusabimana Niceratha yitabye Imana azize impanuka

    Impanuka yabaye ubwo bari bageze mu ikorosi, utwaye moto gukata biramunanira arenga umuhanda, yitura mu muferege, uwo yari ahetse akubita umutwe hasi.

    Nyuma yo gukomereka bikomeye, Dusabimana Niceratha, yajyanywe kwa muganga agejejwe mu Bitaro bya Kinihira ahita yitaba Imana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base, Niyonshuti Aime, yemeje aya makuru, yihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

    Uwari utwaye moto ari gukurikiranwa kuko bikekwa ko yari atwaye yasinze ndetse nta byangombwa bimwemerera gutwara ibinyabiziga yari afite.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Impanuka-ya-moto-yahitanye-Gitifu

  • Umusaza wari umaze imyaka 59 yarabuze urubyaro yasubijwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusaza w'imyaka 83 Yosia Mwesigye, yabyaye imfura y'umuhungu nyuma y'imyaka 59 yarabuze urubyaro.
    Uyu musaza yabyaranye n'umugore yishumbushije, nyuma y'igihe apfushije umufasha we w'imyaka 79 wagiye nta mwana bafitanye.

    Nk'uko Daily Monitor yabitangaje, uyu musaza yavutse muri Mutarama 1939 maze arongora umugore wa mbere Tukamuhabwa, muri Mata 1962.

    Mwesigye yavuze ko kuva yashakana n'umugore we wa mbere bagerageje ariko bakabura umwana, ndetse akemeza ko yirinze kumuca inyuma kuko abaganga bari barababwiye ko bashobora kubyara. Umugore we wa mbere yapfuye muri 2018.

    Nyuma y'urupfu rw'umugore wa Mwesigye, mushiki w'uyu musaza yamuzaniye umukobwa wo kumumara irungu birangira bikundaniye.

    Uyu mugore wa kabiri wa Mwesigye ari na we wamubyariye imfura ku wa 23 Mata 2022, afite imyaka 29.

    Mwesigye yavuze ko gupfa umuntu atabyaye ari ikintu kiba baza cyane.

    Yagize ati: 'Gupfa nta kana usize birababaza. Mu muco w'Abanyafurika, umuntu akomeza kwibukwa iyo asize umwana.'

    Source : https://yegob.rw/umusaza-wari-umaze-imyaka-59-yarabuze-urubyaro-yasubijwe/