
Blog
-
Gahunda kwari ukurimbura Umututsi, abarwayi bo mu mutwe ntibasigaye – Depite Mussolini #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubwo Kigali Today yaganiraga n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, uhagarariye abafite ubumuga, Hon. Mussolini Eugène, yavuze ko muri Jenoside (…) -
Umunyamakuru M Irene yasezeye Isibo Tv #rwanda #RwOT
M Irene ari mu banyamakuru batangiranye na Isibo Tv ndetse akunze no kugaragara mu biganiro by'imyidagaduro haba kuri youtube nahandi.
Uyu munyamakuru ubimazemo igihe yagiye agaragara mu bikorwa byo kuzamura impano za bamwe barimo itsinda rya Vestine na Dorcas hamwe na Niyo bosco aba bombi bakaba bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu ruhando rwa muzika.
Amakuru dukesha Inyarwanda avuga ko kugeza ubu M Irene yamaze gusezera ku Isibo Tv akaba agiye gutangira kwikorera aho ibiganiro bye bizajya binyura kuri MIE Empire.

M Irene amaze iminsi aca amarenga ku mbugankoranyambaga ze avuga ko agiye gutangira urugendo rushya nubwo atarusobanuraga, ariko kugeza ubu yanditse agra ati” Urugendo rwa Morodekayi nibwo rugitangira sasa!!.
Uu munyamakuru yakoranaga na mugenzi we phill Peter mu kiganiro 'The Choice' gikunzwe na benshi ndetse yagiraga n'uruhare mu gutegura 'The Choice Awards' binyuze mu kiganiro bakoroga mu rwego rwo gushyigikira abananzi no guteza umuziki Nyarwanda imbere.

Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-m-irene-yasezeye-isibo-tv
-
Guverineri wa Cabo Delgado yasuye ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique – #rwanda #RwOT
Ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique muri gahunda yo guhashya imitwe y'iterabwoba yari yarayogoje iki gihugu. Zoherejweyo umwaka ushize kandi zimaze kugarura umutekano mu duce tunyuranye twari twarafashwe n'ibyihebe.
Kuri uyu wa 30 Mata 2022 nibwo Guverineri w'Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo yasuye ingabo z'u Rwanda aho ziherereye kugeza ubu mu gace ka Chai.
Ubwo ingabo z'u Rwanda zageraga muri iki gihugu zabanje kotsa igitutu imitwe y'iterabwoba yari yarigaruriye iyi Ntara na Cabo Delgado by'umwihariko ibice bya Mocimbao da Praia.
Izo nyeshyamba zimaze kubona ko ziri kotswaho umuriro n'urufaya rw'amasasu n'ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique, zahisemo guhungira mu bindi bice byiganjemo ibirimo amashyamba ariko Ingabo z'u Rwanda zikomeza kubakurikirana.
Mu ruzinduko rwa Guverineri w'iyi Ntara yakiriwe n'Umuyobozi w'izi ngabo ziri mu gace ka Chai-Macomia, Brig. Gen Pascal Muhizi.
Uyu muyobozi yashimye cyane umuhate w'ingabo z'u Rwanda n'ubuhanga zagaragaje mu guhangana n'ibyihebe.
Yemeje ko kuri ubu intara yose itekanye ndetse ubuzima bwongeye kuba ubusanzwe mu gihe yari imaze imyaka itari mike iri mu maboko y'izo nyeshyamba.
Nyuma yo guhangana n'imitwe y'iterabwoba yari iri aho, hanakurikiyeho gahunda yo kongera gutuza abari barakuwe mu byabo n'intambara aho guverineri yavuze ko nubwo abaturage bose batarasubira mu byabo 100% ariko mu gihe gito bazaba bamaze kongera gutura nka mbere.
Kugeza ubu, ubuzima muri iyi Ntara bwamaze kugaruka kuko hakomeje urugamba rwo kongera kubaka ibyangijwe n'intambara aho na bimwe mu bigo bikomeye byahakoreraga nka sosiyete y'Abafaransa Total Energie yatangiye imirimo yayo.
Aka gace ka Chai-Macomia ingabo z'u Rwanda zikamazemo ukwezi aho zagiye kugira ngo zihuze imbaraga n'ingabo za SADC/SAMIM nyuma yo kugirana ibiganiro bitandukanye n'izi ngabo zose ziri kuri gahunda imwe yo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Mozambique.
Ubusanzwe aka kari agace kari mu maboko y'ingabo z'Umuryango w'ubufatanye w'ibihugu byo mu Majyepfo y'Afurika, SADC ziri muri gahunda yo kugarura amahoro no guhashya inyeshyamba muri iki gihugu kinyamuryango.
Ibiganiro ku mpande zombi byaranzwe n’akanyamuneza bishimira ibimaze kugerwaho
Guverineri w'Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo yashimye umuhate w’ingabo z’u Rwanda
Ubwo Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado yakirwaga na Brig. Gen Pascal Muhizi
Kugeza ubu hari gahunda yo gusana ibikorwa remezo byangijwe muri Cabo Delgado
Ibikorwa remezo byari byarangijwe birimo n’amashanyarazi byamaze kongera gusanwa -
Rusesabagina wakatiwe n'Urukiko ,umuryango we wamusabiye indishyi y'akayabo muri America #rwanda #RwOT
Umuryango wa Paul Rusesabagina wijyanye mu rukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika usaba indishi y'akababaro ya miriyoni 400 z'amadorari y'abanyamerika.
Uyu muryango wasobanuye ko iyo ndishyi ari ikiguzi cy'uko umubyeyi wabo yashimiswe agakorerwa n'iyica rubozo mu Rwanda aho afungiye.Ubutabera bw'u Rwanda buherutse gukatira uyu Rusesabagina igifungo cy'imyaka 25 ku byaha byamuhamye bishingiye ku gukora iterabwoba n'ibindi yakoze ubwo umutwe yari ayoboye wicaga abaturage mu ntara y'amajyepfo.
Umuryango we uvuga ko leta y'Urwanda yamushutse ikamuvana muri Texas aho yari asanzwe aba mu buhungiro, ikamusubiza mu Rwanda.
Arashimirwa ibikorwa bise iby'ubutwari bya muranze , kuko ngo yararokoye abantu bagera 1200 mu gihe cya jenoside yabakorewe mu 1994.
-
Ntarama: Hibutswe Abatutsi biciwe mu rufunzo, abaharokokeye basaba ko amateka yabikwa mu ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT
Aba ni bamwe mu bari barokokeye muri Kiliziya ya Ntarama bajya kwihisha mu rufunzo kuko bumvaga ntawe uzahabasanga ariko Interahamwe zari zarakajije umurego zabasanzeyo zica abasaga ibihumbi icumi.
Buri tariki nk'iyi ababashije kurokoka n'inshuti zabo bajya kwibuka izi nzirakarengane zishwe.
Kuri uyu wa Gatandatu abantu amagana bahuriye kuri uru rufunzo barimo n'abakozi n'abayobozi bo mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Isanzure (RSA), Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n'Itumanaho (RISA) n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano w'Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n'Itumanaho (NCSA), bifatanyije n'abo muri aka gace kwibuka Jenoside ku nshuro ya 28.
Muri iki gikorwa abarokotse batanze ubuhamya bw'uko babaga mu rufunzo interahamwe zikaza kubiciramo, bamwe bagapfa abandi bagakomereka bagakomeza kurubamo kugeza Inkotanyi zifashe Bugesera.
Mukanya Providence, Jenoside yatangiye atwite inda nkuru interahamwe zishe abari muri Kiliziya ya Ntarama yagiye hanze kureba aho yabyarira arokoka atyo, aza kujya mu rufunzo arubanamo n'uruhinja yari yabyaye n'abandi bana b'incuke yari afite.
Ubwo interahamwe zateraga mu rufunzo zaramutemye n'umwana n'umugabo baje gupfa nyuma y'igihe gito. Yakomeje kuba mu rufunzo n'ibikomere n'uruhinja kugeza Inkotanyi zifashe Bugesera.Kabayi Benoît we yavuze ku butwari bwaranze Abatutsi b'i Ntarama mu gihe cya Jenoside kuko iyo ibitero byazaga wasangaga babanza kwirwanaho bakoresheje amabuye n'ibindi bakabica bagerageje.
Bitewe n'imiterere y'uru rufunzo abantu baguyemo isayo yarabamize ntibashyingurwa mu cyubahiro, amateka ya Jenoside yo muri aka gace arakomeye aribyo abaharokokeye baheraho basaba ko yabikwa mu buryo bw'ikoranabuhanga ngo hato atazazima.
Kabayi yasabye ko buri wese ufite ubushobozi cyane RISA batanga umusanzu aya mateka akabikwa mu buryo bw'ikoranabuhanga n'ubundi bwatuma akomeza kubaho.
Ati 'Bavandimwe mwaturutse mu kigo RISA dufite gahunda abasangiye aya mateka kugerageza kuyabika mu buryo bwa gihanga, turabasabye mutube hafi mudushyigikire. Turifuza ko amateka y'aha twayabika mu buryo burenze ubu murabona iki gishanga uko kingana gishobora gutunganywa amateka akabikwa neza.'
Yakomeje ati 'Turifuza ko byibuze ku nshuro ya 30 twazibuka dufite igikorwa gifatika twagezeho, ibyo tutazashobora kubika mu nyubako byibuze tubibike mu ikoranabuhanga.'
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ikoranabuhanga muri RSA, Kwizera George, yavuze ko bitabira iki gikorwa kugira ngo basubize abazize Jenoside agaciro bambuwe bicwa.
Ati 'Kwibuka ni igikorwa cy'ingenzi kuza giha icyubahiro abantu bacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ababicaga babanje kubaka icyubahiro ariko tugomba kubazirikana kugira ngo ntibizongere kubaho ukundi.'
Ku ruhande rw'Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal, yashimye abarokotse kuba barongeye guhobera ubuzima nyuma y'ibihe bigoye banyuzemo muri Jenoside.
Akarere ka Bugesera gafite amateka yihariye kuko Abatutsi bajyanyweyo bakuwe mu mpande zose z'igihugu ari nko kubajugunyayo ngo bazicwe n'inzara n'isazi ya tsetse, mbere ya Jenoside no mu gihe cyayo bishwe mu buryo bw'agashinyaguro.
Ubu ni bumwe mu buryo abarokotse babasha gusubizamo icyubahiro ababo biciwe mu rufunzo i Ntarama
Hashyizwe indabo ku rufunzo mu guha icyubahiro abaruguyemo
Abarokokeye mu rufunzo bavuga ko bitari byoroshye mu gihe cya Jenoside
Abantu baturutse impande n’impande bitabiriye umuhango wo kwibuka abatutsi abiciwe mu rufunzo
Amwe mu mazina y’abiciwe mu rufunzo babashije kumenyekana yashyizwe kuri uru rukuta -
NFF Rwanda yahawe umukoro ubwo hasozwaga icyumweru cyo Kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside #rwanda #RwOT
Binyuze muri Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) by’umwihariko mu ishuri ry’inshuke ry’uyu muryango (Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice) hasojwe icyumweru cyo Kwibuka mu mashuri ya Kicukiro abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho akarere ka Kicukiro kabasabye kwagura imbago bakagera no mu tundi turere. }}
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 29 Mata 2022 aho ku rwego rw’Akarere cyabereye mu ishuri rya Happy Kids riri mu murenge wa Gahanga, ni nyuma y’ibiganiro byari bimaze icyumweru bitangwa hirya no hino mu mashuri ya Kicukiro.
Uwizeyimana Chantal, umuvugizi wa NFF Rwanda, avuga ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abana gukura bazi amteka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.
Ati 'Igiti kigororwa kikiri gito. Kandi umwana icyo atojwe ari muto ni cyo atora. Ni yo mpamvu twatekereje ko iki gikorwa cyazajya kibaho mu mashuri, abana bakigishwa imvo n’imvano y’ingengabitekerezo ya Jenoside, bakamenya icyatumye bagenzi babo bicwa, bakakirwanyiriza kure.'
Munyantore Jean Claude, umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Kicukiro wari waje kwifatanya na NFF, yashimiye Ndayisaba Fabrice Foundation kuba baratekereje iki gikorwa ndetse akifuza ko cyakwaguka kikagera no mu tundi turere tw’igihugu.
Ati 'Fondation Ndayisaba Fabrice ni Fondasiyo dufatanya kandi dushimira uruhare rwa yo, kandi ruzanakomeza, mu bikorwa byo kwibuka mu mashuri yacu, Abana n’Ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ahubwo nabasaba ngo bagure bajye no mu tundi turere kugira ngo kigere kuri benshi.'
Ibi kandi byaje gushimangirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa NFF Rwanda, Ishimwe Kirezi Aurore wavuze ko nabo bashaka kugeza iki gikorwa no mu zindi Ntara kikava mu Mujyi wa Kigali.
Kwibuka abana n’ibibondo mu mashuri bikorwa hifashishijwe imikino abana bakunda mu rwego rwo kugaragaza ko abishwe hari uburenganzira bavukijwe.
Ni ku nshuro ya 12 NFF Rwanda yibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bikaba ku nshuro ya 8 itegura iki gikorwa mu bigo by’amashuri ari muri Kicukiro.
Abanyeshuri bahabwa ubutumwa bujyanye no Kwibuka ndetse basabwa gukura barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
N’ababyeyi baba baje gukurikirana ubutumwa buhatangirwa
Uwizeyimana Chantal umuvugizi wa NFF, yavuze ko ari igikorwa bateguye kugira ngo abana bakure bazi ukuri kubyabaye kuri bagenzi babo babe babirwanya
Munyantore Jean Claude ukuriye ishami ry’uburezi muri Kicukiro yasabye ko iki gikorwa kigezwa no mu tundi turere -
Bugesera: Bibutse Abatutsi batazwi umubare baguye mu rufunzo ahiswe CND #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, mu Karere ka Bugesera by’umwihariko mu Murenge wa Ntarama, hibutswe Abatutsi batazwi umubare bapfuye bamizwe n’isayo mu (…)
-
RSSB yibutse abari abakozi ba Caisse Sociale bazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT
Ababashije kumenyekana ni 19, abenshi muri bo bakaba barishwe bakiri bato. Barimo umwe umubiri we wabonetse vuba aha, ugiye gushyingurwa mu cyubahiro.
Iki gikorwa cyabimburiwe no gucana urumuri rw'icyizere no gushyira indabo ku rwibutso rwubatswe ku cyicaro cya RSSB mu Mujyi wa Kigali, hakurikiraho ibiganiro no gutanga ubutumwa bw'ihumure.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko kwibuka bifite agaciro gakomeye kuko bifasha mu kuzirikana ibyabaye no guharanira ko bitazasubira ukundi.
Ati “Ibihe byo Kwibuka bitwibutsa nk'Abanyarwanda ingaruka z'ubuyobozi bubi bwimakaje amacakubiri mu Banyarwanda, ari na cyo cyagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n'abo twibuka uyu munsi.”
Yakomeje ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na leta, ingengabitekerezo yayo yigishwa cyane cyane mu rubyiruko kugeza ku ndunduro, aho Jenoside yakozwe igahitana abarenga miliyoni imwe mu gihe cy'iminsi 100.”
Rugemanshuro yashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside zigatabara abicwaga, avuga ko zabihisemo kubera indangagaciro zari zifite zo gukunda u Rwanda nta vangura, hamwe n'ubwitange.
Yakomeje avuga ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana ubwo butwari, kandi buri wese akumva uruhare n'inshingano bye mu kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi.
Yashimye abarokotse Jenoside ku butwari bakomeza kugaragaza mu buzima bwa buri munsi, biyubaka, n'umusanzu batanga mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.
Yaboneyeho kwihanganisha abahagarariye imiryango y'abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Turabakomeje kandi twifatanyije namwe muri ibi bihe bikomeye twibuka abacu, uko bagiye, uko batubaniye, tuzirikana ibyiza twabanyemo na bo, uko batureze, inyigisho nziza badusigiye, tuzirikana ko abasigaye bashibutse kandi ko bitazasubira ukundi.”
Agaruka ku nshingano z'urubyiruko by'umwihariko, yavuze ko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside rukomeje.
Yagize ati “Inshingano zacu cyane cyane urubyiruko ni ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'abayipfobya twivuye inyuma. Urugamba ruracyakomeza. Muzi ko mu bigize Jenoside harimo no kuyipfobya, ibyo murabibona nko ku mbuga nkoranyambaga.”
“Twese tuyihagurukire, tuyirwanye, dushire ubwoba. Ni inshingano zacu nk'Abanyarwanda kutemera ko hari uwaduhindurira amateka.”
Uwari uhagarariye imiryango yabuze ababo, Gakwaya Adelaide, yashimye leta yafashije abarokotse gukomeza kwiyubaka, na RSSB ibaha umwanya wo kwibuka.
Yasabye ko abakoranaga n'abo mu miryango yabo bakiriho bajya batumirwa mu bihe byo Kwibuka, kugira ngo batange ubuhamya bw'ibyo babaziho.
Ati “Caisse Sociale du Rwanda yakoragamo abagabo bangana na ba data cyangwa barumuna babo, babanaga umunsi ku munsi. Ni byiza ko mwazajya mubatumira kuko hari ubuhamya baba bagomba kutubwira kuri bo, ni na bwo bwiyunge bwiza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yashimiye RSSB yateguye igikorwa cyo Kwibuka, no kuba uru rwego rushyigikira imiryango y'abari abakozi bishwe muri Jenoside ndetse n'abarokotse muri rusange, mu bikorwa birimo kubakira amacumbi abatayafite.
Yanahumurije imiryango y'ababuze ababo, abizeza ko imbere ari heza kurushaho.
Yagarutse ku mateka y'akarengane Abatutsi banyuzemo, atanga urugero ko mu myaka yabanjirije Jenoside mu 1994, mu bice bitandukanye by'igihugu habaga gahunda bitaga umusangiro, aho itsinda ry'abantu ryikoraga rikajya mu rugo rw'Umututsi rigafata inka ryihitiyemo rikayibaga, rikayirya.
Ibyo ngo byakorwaga nk'uburyo bwo kubereka ko bambuwe ubumuntu, bataye agaciro, no kubateguza ko umunsi umwe bazicwa.
Habaye umuhango wo kunamira abazize Jenoside, wabereye ku rwibutso rwubatswe kuri RSSB
Umuyobozi Mukuru wa RSSB Regis Rugemanshuro n’Umunyamabanga Nshingwaborwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, bacana urumuri rw’icyizere
Abayobozi bashyira indabo ku rwibutso rwashyiriweho abari abakozi ba Caisse Sociale bazize Jenoside
Ahishakiye na Rugemanshuro bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bazize Jenoside bashyiriweho urwibutso
Mu muhango wo gushyira indabo ku rwibutso rw’abazize Jenoside
Uyu muhango witabiriwe n’abakozi ba RSSB
Hafashwe umwanya wo kuzirikana no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Muri uyu muhango hazirikanwe abazize Jenoside bakoreraga Caisse Sociale du Rwanda
Abakozi ba RSSB n’imiryango y’abishwe muri Jenoside bafashe umwanya wo kubazirikana
Kugeza ubu abantu 19 bari abakozi ba CSR nibo bamaze kumenyekana ko bazize Jenoside
Rugemanshuro yavuze ko kwibuka bifasha mu kuzirikana ibyabaye no guharanira ko bitazasubira ukundi
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, mu muhango wo kwibuka abari abakozi ba CSR bazize Jenoside
Uwari uhagarariye imiryango yabuze ababo, Gakwaya Adelaide, yashimye leta yafashije abarokotse gukomeza kwiyubaka, na RSSB ibaha umwanya wo kwibuka
Uyu muhango wabereye kuri RSSB mu mujyi wa Kigali
Ahishakiye yashimye RSSB kuba ishyigikira imiryango y'abari abakozi bishwe muri Jenoside ndetse n'abarokotse muri rusange
-
Abakozi ba Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basabwa kwimakaza Ubunyarwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, aho nyuma yo gusura urwibutso basobanuriwe amateka y'u Rwanda, uburyo Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kugeza ibaye, ingaruka zayo n'imbaraga u Rwanda rwakoresheje mu kwiyubaka.
Abakozi ba Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd n'abayobozi babo bashyize indabo ku mva banunamira imibiri y'abatutsi bazize Jenoside iharuhukiye.
Gasana Ndoba wabaye Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, niwe watanze ikiganiro cyagarutse ku mateka ashaririye yaranze u Rwanda kuva mbere y'Ubukoloni, ku mwaduko wabwo ndetse na nyuma yabwo n'uko haje kwimakazwa amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Uyu musaza wahirimbaniye uburenganzira bwa muntu imyaka myinshi yasabye abakozi bakora muri Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd kwimakaza ubumwe birinda amacakubiri aho ava akagera kuko ariyo yoretse u Rwanda.
Ati 'Mwe muri hano nabonye abenshi mukiri bato, uru Rwanda nimwe muzarwubaka, kandi ntabwo mwarwubaka mudashyize hamwe. Iby'amoko ntaho byageza, mubiziririze.'
Umuyobozi wa Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd, Muhimuzi Mugisha Daniel, yavuze ko iyo urebye mu mateka, Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho kuko abantu bigishijwe urwango n'amacakubiri nabo bakemera kubyimika.
Muhimuzi yahaye impanuro abakiri bato abasaba kwirinda ikintu cyose cyabaganisha kuri iyo migirire igayitse yo kuvangura no kubiba amacakubiri.
Ati 'Abakiri bato bafite uruhare rukomeye mu kubaka indangagaciro z'ubumwe, ubumuntu, guha agaciro undi no kubana. Bakubaka sosiyete Nyarwanda izira ivangura n'umwiryane.'
Mugisha Daniella w'imyaka 21, ukora muri Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd yavuze ko impanuro yahawe zatumye yongera gusubiza amaso inyuma akareba ku nshingano zikomeye afite zo kubaka igihugu cye.
Ati 'Iyo twumva abakuru batubwira amateka yaranze u Rwanda, banatubwira ko urubyiruko rwayagizemo uruhare runini. Imbaraga dufite ni nyinshi kandi twigishijwe ko dushobora kuzikoresha mu kubaka igihugu cyacu. Njyewe nk'umuntu ukiri muto, nkwiriye kuba urugero rwiza mu bakora ibyiza.'
Mayfair Insurance Company ni sosiyete yaboneye izuba muri Kenya mu 2005, ariko kuri ubu imaze kugaba amashami mu bihugu by'u Rwanda, Tanzania, Uganda, Zambia no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).
Amafoto: Kwizera Emmanuel
-
Musanze: Intumwa z'ibihugu icyenda zahuguwe ku igenamigambi mu butumwa bw'amahoro – #rwanda #RwOT
Aya mahugurwa yatangiye kuwa 18 asozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, yitabirirwa n'abasirikare, abapolisi n'abasivili bose hamwe 29.
Baturuka mu bihugu bigize ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, East African Standby Force. Ni ibihugu by'u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.
Lt Col Sylvestre Sekaramba witabiriye ayo mahugurwa, yavuze ko babashije gusobanukirwa neza ko ibintu byose bikozwe hatabanje kubaho igenamigambi, bihinduka imfabusa.
Ati “No mu buzima busanzwe yaba mu muryango cyangwa no mu kazi kacu ka buri munsi, nsanga uburyo bwo gukora igenamigambi ari intwaro ikomeye tuzifashisha, kugira ngo ibyo dushinzwe tubinoze kandi tubikore uko bikwiye neza.”
SSP Zakayo Anyangu Musita wo muri Kenya we yagize ati “Aya mahugurwa twayigiyemo ibintu byinshi birimo uko ubutumwa bw'amahoro butegurwa, n'uburyo bw'imikoranire no kuzuzanya ku nzego zitandukanye.”
“Aha twabashije kwiga uko polisi, igisirikare n'igisivili barushaho gufatanya mu kuzanira ibihugu byacu amahoro. Ni ubumenyi bw'ingenzi cyane twari dukeneye, kugira ngo ibihugu byacu na Afurika muri rusange birusheho kugira umutekano.”
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Amahoro, Rtd Col. Jill Rutaremara, avuga ko igenamigambi rihuriweho n'inzego zitandukanye ari ingenzi mu gutuma ubutumwa bw'amahoro n'akandi kazi gasanzwe bikorwa mu buryo bunoze.
Yagize ati” Ni ngombwa ko inzego z'igisirikari, igisivili n'igipolisi zisangira ubumenyi bw'uburyo zajya zunganirana mu kazi, kandi zigakorana cyane cyane nk'igihe cy'ubutumwa bw'amahoro.”
“Iyo hatari igenamigambi bigira ingaruka zirimo kuba ubutumwa bw'amahoro budashobora kugera ku ntego zabwo, bikaba byakurura imfu cyangwa kubangamirwa mu bundi buryo.”
Abahuguwe basabwe gushyira mu bikorwa ibyo bize ndetse bakabyigisha n'abandi, kuko igenamigambi ni ikintu cy'ingenzi mu buzima bwa buri munsi.
Iyo rikozwe neza rifasha abantu kugera ku ntego.
Amahugurwa nk'aya abaye mu gihe umugabane wa Afurika ufite ibibazo byatumye hoherezwa intumwa zo kugarura amahoro, nko muri Centrafrique, Mali, Somalia na Mozambique.
Ni mu gihe kandi hari igitekerezo cyo kohereza ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Abasoje amasomo bahawe impamyabushobozi
Aya mahugurwa yaberaga mu Kigo cy’Amahoro, i Nyakinama