Blog

  • Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Iradukunda Elsa  wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2017, yatawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano no kubangamira iperereza ku birego biregwa ishimwe dieudonne wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda uherutse gutabwa muri yombi.

    Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry yemeye Flash iby'aya makuru, avuga ko yatawe muri yombi kuri iki cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye ikowe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    The post Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/09/miss-iradukunda-elsa-yatawe-muri-yombi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=miss-iradukunda-elsa-yatawe-muri-yombi

  • Guverinoma y’u Rwanda yiteguye kujya mu rubanza iburana n’umuryango wa Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Kuwa 22 Gashyantae 2022, nibwo umuryango wa Paul Rusesabagina watanze ikirego mu rukiko rwa Washington muri Amerika. AFP ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yasinye ku nyandiko ziyirega kuwa 8 Weruwe 2022.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda , Alain Mukurinda, mu kiganio na Radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA) yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwitaba muri uru rubanza , aho yanemeje ko rwamaze guhatwa ibibazo bibanziriza iburanisha risanzwe.

    Yagize ati: “Abavoka barahari, ibyo gukora barabizi kandi ni akazi kabo. U Rwanda rwiteguye kwitaba, kuko nta handi rwagaragariza ukuri, hatari mu butabera.”

    Alain Mukurarinda avuga ko u Rwanda rwiteguye gushaka abazarwunganira muri uru rubanza, aho yagize ati: “Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza uru rubanza, nibiba na ngombwa u Rwanda rwiteguye kwitaba, rugomba kuba rugifite abarwunganira mu mategeko.”

    Mukurarinda abajijwe niba kuba Leta y’u Rwanda yakwitaba ubutabera bwa Amerika bitagaragaza intege nke z’ubutabera bw’u Rwanda, asubiza ko atariko bimeze ahubwo ari umwanya mwiza wo kugaragariza amahanga ko ibyaha Rusesabagina yahamijwe n’inkiko zo mu Rwanda yabikoze koko kandi nawe akaba yarabyiyemereye.

    Paul Rusesabagina yazanwe mu Rwanda muri Kanama 2020, kuwa 20 Nzeri 2021 nibwo yahamijwe ibyaha by’iterabwoba akatirwa gufungwa imyaka 25.

    Source : https://imirasire.com/?Guverinoma-y-u-Rwanda-yiteguye-kujya-mu-rubanza-iburana-n-umuryango-wa

  • Uwiragiye Marc yongeye gutorerwa kuyobora Federasiyo ya Kung fu mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nama y’inteko rusange isanzwe yateranye ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, yasize Uwirangiye Marc wari usanzwe ari Perezida w’iyo Federasiyo atorewe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/Uwiragiye-Marc-yongeye-gutorerwa-kuyobora-Federasiyo-ya-Kung-fu-mu-Rwanda

  • RBC yasubukuye ikingira rusange rya Covid-19 muri Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze gahunda nshya izamara ibyumweru bibiri, yo gukingira Covid-19 abatuye Umujyi wa Kigali bose batarakingirwa bagejeje (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/rbc-yasubukuye-ikingira-rusange-rya-covid-19-muri-kigali

  • RDC: Abasivile barenga 50 bishwe nabi mu ntara ya Ituri #rwanda #RwOT

    Abasivile barenga 50 bishwe barashwe abandi batemaguwe n'inyeshyamba ku cyumweru mu gace ka Mabilindeyi muri teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri, nk'uko umukuru wa sosiyete sivile yaho abivuga.

    Dieudonné Lossa yabwiye BBC Gahuzamiryango ko mu bishwe harimo abagore n'abana kandi ko byakozwe n'inyeshyamba za “CODECO nk'ibisanzwe”.

    Lossa avuga ko kugeza ubu imibare nyayo y'abapfuye n'inkomere itaramenyekana neza kandi ishobora kwiyongera mu gihe hari abagishakishwa bashobora kuba bishwe.

    Mu gitondo ku cyumweru, inyeshyamba zitwaje intwaro zateye kariya gace k'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro zirarasa mbere yo kwirara mu baturage zibica zinatwika inzu zabo.

    Radio Okapi yo muri DR Congo ivuga ko abapfuye bagera kuri 60 naho abakomeretse bakaba barenga 30.

    Amafoto ababaje y'abishwe BBC yabonye yerekana abatemaguwe mu mutwe, harimo abagore n'abana.

    Muri Gashyantare(2) inyeshyamba za CODECO nanone muri teritwari ya Djugu zateye inkambi y'impunzi zica abarenga 50 zikomeretsa abagera kuri 45. Ubwicanyi bwamaganywe na benshi.

    CODECO ni umwe mu mitwe yatumiwe n'ibiro bya perezida ikanga kwitabira ibiganiro bya Nairobi bigamije gusaba imitwe y'inyeshyamba mu burasirazuba gushyira intwaro hasi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-abasivile-barenga-50-bishwe-nabi-mu-ntara-ya-ituri

  • Kamonyi-Kwibuka28: Amwe mu mafoto yaranze'Kwibuka' Jenoside yakorewe Abatutsi i Kayenzi #rwanda #RwOT

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kayenzi, inshuti n'Abavandimwe, kuri uyu wa 07 Gicurasi 2022, bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ahahoze icyobo, aho Abatutsi bicwaga bajugunywaga hafi n'isoko rya Kayenzi. Hakurikiyeho kujya kunamira no gushyira indabo i Kirwa, ahari ikimenyetso cy'ahibukirwa hashyinguwe Abatutsi basaga 70, hanyuma abantu bose bahurira ahateguwe kubera umuhango wo kwibuka.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-kwibuka28-amwe-mu-mafoto-yaranze-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-i-kayenzi/

  • Byari agatwiko? Uwareze Munyakazi Sadate kumufata ku ngufu konti ye yayisibye nyuma yo kuvuga ko yasabwe gusiba ubutumwa bumurega #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umukobwa witwa Afsa Karenze avuze ko Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yamuhohoteye akamufata ku ngufu undi akabitera utwatsi, konti ye ya Twitter yakoresheje abivuga yayisibye ntikigaragara.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo uyu mukobwa wakoreshaga amazina ya Afsa Karenzi yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter akandika asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kumurenganura ko Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yamukoreye ihohoterwa ndetse akanamufata ku ngufu.

    Yagize ati 'Nakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nafatwa ku ngufu na Sadate Munyakazi. RIB nkeneye ubufasha bwanyu mundinde iri terabwoba.'

    Ibi Munyakazi Sadate yahise abitera utwatsi na we abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, aho yavuze ko uyu mukobwa nta we azi ndetse ko na we yabonye arimo kumusebya akihutira kubusiba.

    Ati 'Mbonye ubutumwa Afsa Karenzi uvuga ko namukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, uwo muntu uretse no kurimukorera si nanamuzi, ubwo butumwa bunsebya akaba yihutiye kubusiba, nyuma yo kubimenya nashatse kumenya uwo ariwe nifashije account ye, nasanze ari ba bandi basebya n’u Rwanda'

    Yakomeje avuga ko uyu mukobwa yakabaye yitabaza inzego zibishinzwe aho kujya ku mbuga nkoranyambaga, ikintu abona we ari ugushaka kumwubakiraho izina.

    Ati 'Inzira nziza niba yumva yarahohotewe yagana Ubutabera aho gushakira kumenyekana ku mazina y’abandi ashaka kuyangiza, abantu tuvugisha ukuri twamagana abanzi b’Igihugu duhora twiteguye abantu nk’aba kandi niba ari yo nzira nshya bahisemo baribeshya nayo ntizabahira.'

    Haje kugaragara ubundi butumwa bw’uyu mukobwa avuga ko yatanze ikirego muri RIB ariko aho kugikurikirana bakamuteza Sadate na we akaba ari yo mpamvu yanditse kuri kuri Twitter, ngo impamvu yasibye ubwo butumwa ni uko yabwiwe ko kugira ngo ikibzo cye gikemuke ari uko yabusiba.

    Ati 'Umugenzacyaha Teotime wa RIB HQs ni we wakiriye ikirego cyanjye tariki ya 5/3/2022. Nanditse kuri Twitter kubera ko aho kuntabara yanteje Munyakazi Sadate akamerera nabi cyane. Iki gitondo nasabwe gusiba ibyo nanditse niba nshaka ko bandenganura, nabikoze. Sindi umwanzi.'

    Muri iki gitondo, Sadate yabyutse avuga ko ntacyo ari cyo ku buryo yaregwa aho gukurikiranwa bakamuteza uwareze, ngo u Rwanda siko rukora, yongera kuvuga ko iyi konti ishobora atari iya nyayo (fake).

    Yongeye gushimangira ko ntaho aziranye n’uyu muntu ndetse ko ndetse ikintu yiyiziho ari uko abamwanga bamwangira ukuri n’abamukunda bakamukundira ukuri.

    Nyuma y’ubu butumwa bwanditswe bukoreshejwe n’iyi konti yitwa Afsa Karenzi, bwose bwaje gusibwa ndetse n’iyi konti ubwayo ntikigaragaragara. Iyo ugerageje kuyishakisha bakubwira ko itabaho.

    Mbonye ubutumwa #AfsaKarenzi uvuga ko namukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, Uwo muntu uretse no kurimukorera si nanamuzi, ubwo butumwa bunsebya akaba yihutiye kubusiba, nyuma yo kubimenya nashatse kumenya uwo ariwe nifashije account ye, nasanz ari babandi basebya n’u Rwanda pic.twitter.com/8m572emxdg

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) May 8, 2022

    Ariko naba ndinde uregwa aho gukurikiranwa bakanteza uwandeze? U Rwanda twaharaniye ntago ari urwo. Iyi account ntekereza ko ari fake ku kigero cya (99,9%), inzira twahisemo yo kuvuga Ukuri yo ubwayo ni Urugamba kdi ku rugamba uhura n’abanzi, gusa guhura nabo ntibiduca intege. pic.twitter.com/NS0Y8EYDlN

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) May 9, 2022

    Munyakazi Sadate ibyo ashinjwa yabiteye utwatsi

    Iyi konti ntikigaragara

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byari-agatwiko-uwareze-munyakazi-sadate-kumufata-ku-ngufu-konti-ye-yayisibye-nyuma-yo-kuvuga-ko-yasabwe-gusiba-ubutumwa-bumurega

  • U Rwanda rwahaswe ibibazo ku kirego cyatanzwe n’umuryango wa Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Kuwa 22 Gashyantae 2022, nibwo umuryango wa Paul Rusesabagina watanze ikirego mu rukiko rwa Washington muri Amerika. AFP ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yasinye ku nyandiko ziyirega kuwa 8 Weruwe 2022.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda , Alain Mukurinda mu kiganio na VOA yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwitaba muri uru rubanza , aho yanemeje ko rwamaze guhatwa ibibazo bibanziriza iburanisha risanzwe.

    Yagize ati'Abavoka barahari, ibyo gukorabizi kandi ni akazi kabo.U Rwanda rwiteguye kwitaba, kuko nta handi rwagaragariza ukuri, hatari mu butabera'

    Alain Mukurarinda avuga ko u Rwanda rwiteguye gushaka abazarwunganira muri uru rubanza. Ati' Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza uru rubanza, nibiba na ngombwa u Rwanda rwiteguye kwitaba, rugomba kuba rugifite abarwunganira mu mategeko'

    Mukurarinda abajijwe niba kuba Leta y’u Rwanda yakwitaba ubutabera bwa Amerika bitagaragaza intege nke z’ubutabera bw’u Rwanda, yasubije ko atariko bimeze ahubwo ari umwanya mwiza wo kugaragariza , amahanga ko ibyaha Rusesabagina yahamijwe n’inkiko zo mu Rwanda yabikoze koko kandi nawe akaba yarabyiyemereye.

    Paul Rusesabagina yazanwe mu Rwanda muri Kanama 2020, kuwa 20 Nzeri 2021 nibwo yahamijwe ibyaha by’iterabwoba akatirwa gufungwa imyaka 25.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/U-Rwanda-rwahaswe-ibibazo-ku-kirego-cyatanzwe-n-umuryango-wa-Rusesabagina

  • Bruce Melodie na Massamba Intore basusurutsaga Abanyarwanda n'inshuti baba Norvège (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Abahanzi Massamba Intore na Bruce Melodie bitabiriye igitaramo cyabereye muri Norvège cyahurije hamwe Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda.

    Iki gitaramo cyabaye mu ijoro rishyira ku wa 8 Gicurasi 2022 cyateguwe mu rwego rwo gushyigikira umushinga wo gutunganya no kubika indirimbo nyarwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Norvège, Dr Gashumba Diane, yashimiye abagize uruhare kugira ngo iki gikorwa gishoboke barimo Abanyarwanda baba muri iki gihugu na Kaminuza ya Agder, leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco n'ubuyobozi bwa Ambasade.


    Uretse Abanyarwanda batuye muri Norvège, iki gitaramo cyanitabiriwe n'abaturutse mu bihugu by'u Burayi bw'Amajyaruguru byose nka Finland, Suède na Danemark. Harimo kandi inshuti z'u Rwanda, Abarundi, Abanya-Tanzania, Abanye-Congo ndetse n'Abanyarwanda baturutse mu Bubiligi.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/bruce-melodie-na-massamba-intore-basusurutsaga-abanyarwanda-n-inshuti-baba

  • CIA ntirabona ikimenyetso cy'uko Uburusiya bwakoresha intwaro kirimbuzi #rwanda #RwOT

    Umukuru w'ikigo cy'Amerika cy'ubutasi bwo mu mahanga (CIA) avuga ko inzego z'ubutasi zitarabona “gihamya ifatika kugeza ubu ko Abarusiya barimo guteganya kohereza cyangwa no kuba bakoresha intwaro za nikleyeri” muri Ukraine.

    William Burns yabivugiye mu nama yateguwe n'ikinyamakuru The Financial Times cyo mu Bwongereza.

    ni mugihe hamaze imini hari amakuru avuga ko Perezida w'Uburusiya yatangiye gutegura ibikoresho by'ibanze byamufasha kwivuna OTAN akoresheje ibitwaro by'ubumara mu gihe bakomeza kwitambika umugambi we guhirika ubutegetsi muri Ukraine.

    Nyuma yuko bugabye igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa kabiri, Uburusiya bwatangaje ko burimo gutegura ku rwego rwo hejuru intwaro zabwo z'ubumara za nikleyeri.

    Bwana Burns yaburiye ati: “Bitewe n'uburyo bwo kurata imbaraga … twumvanye ubutegetsi bw'Uburusiya, ntabwo dushobora kwirengagiza ko ibyo bishoboka”.

    “Rero dukomeje gushishikara nk'urwego rw'ubutasi … kuri ibyo bidashoboka, muri iki gihe aho ibyo Uburusiya bushobora kugeraho cyangwa gutakaza biri ku kigero cyo hejuru cyane”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/cia-ntirabona-ikimenyetso-cy-uko-uburusiya-bwakoresha-intwaro-kirimbuzi