Blog

  • Amavubi U-16 ntakitabiriye irushanwa ryagombaga kubera muri Chypre #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 16 bagombaga kwitabira igikombe muri Chypres bamenyeshejwe ko batazitabira iri rushanwa kubera (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/article/amavubi-u-16-ntakitabiriye-irushanwa-ryagombaga-kubera-chypre

  • Niba ushaka guryoherwa no gutera akabariro, irinde aya makosa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gutera akabariro ni kimwe mu bishimisha abakundana kandi babyemerewe n'abategeko(barashakanye).Nubwo ari byiza ariko hari amakosa ashobora gukorwa bigatuma ibyari umunezero bihindura isura ,ari nayo tugiye kugarukaho kugirango na we utazayagwamo uyirinde.

    1.Irinde huti huti

    Hari imvugo igira iti 'ibyiza bisanga abategereza.' Ibi ngo ni na ko bimeze mu gihe cyo gutera akabariro.

    Mu gihe hari indi gahunda yihutirwa ufite byaba byiza uyisubitse cyangwa se ukayegeza inyuma byakwanga ukareka kwirirwa ukora icyo gikorwa kuko mu gihe giherekejwe na huti huti, kitabasha kugeza bene cyo ku byishimo byuzuye.

    2.Irinde gutanga amabwiriza

    Nubwo ari byiza kuganira muri iki gikorwa, ukwiye kwitondera amagambo ukoresha kandi ukagendera kure ibyo gukoresha imvugo isa no gutanga amabwiriza.

    Mu by'ukuri, ntabwo uba uri gutanga isomo ry'uko imibonano mpuzabitsina ikorwa.

    Mu gihe hagize ikintu kiba ukumva ntucyishimiye cyangwa utagikunze, ni byiza gufasha uwo muri kumwe haba mu mvugo cyangwa mu bikorwa ariko ukagerageza kubikora udasa n'utanga amabwiriza.

    3.Kwitiranya amazina

    Ikintu ukwiriye kwirinda mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ni uguhamagara izina ry'umuntu utandukanye n'uwo muri kumwe.

    Iyi ni ingingo idakenera gusobanurwaho byimbitse kuko uhita wiyumvisha icyo byacura mu gihe haramuka habayeho icyo kintu cyo kwitiranya amazina muri icyo gikorwa.

    4.Irinde kuvuga ngo 'Urakoze'

    Ubusanzwe iri jambo rifatwa nk'iryiza ariko mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina ntirikwiye kubera ko uwo mugikorana aba atari umukozi wakodesheje kubera ko ari igikorwa ngirana.

    Hatangwa inama yo gushaka andi magambo meza aryoshye wakoresha mu gihe ushaka kwereka umukunzi wawe ko wishimye kandi unyuzwe.

    Source : https://yegob.rw/niba-ushaka-guryoherwa-no-gutera-akabariro-irinde-aya-makosa/

  • Lt Gen Muhoozi yahishuye “ubugambanyi” bwashyamiranyije Uganda n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Perezida Museveni yagize umuhungu we Lt Gen Muhoozi umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka muri Kamena 2021, asimbuye Lt Gen Peter Elwelu wari ugizwe Umugaba mukuru wungirije w'Ingabo za Uganda.

    Kuva icyo gihe Muhoozi yinjiye mu bikorwa by'ubuhuza hagati y'u Rwanda na Uganda, ibihugu byari bimaze igihe birebana ay'ingwe.

    Ni ibibazo byageze aho mu 2019 u Rwanda rufata icyemezo cyo gufunga Umupaka wa Gatuna, runasaba abaturage kudasubira muri Uganda kubera ihohoterwa bakorerwaga.

    Benshi bbaga bashinjwa ibyaha by'ubutasi, ariko ntibabiregwe mu nkiko ngo bisobanure.

    Ibyo bigahuzwa n'uko imitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda yari imaze guca ingando muri Uganda, harimo nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDLR, RUD Urunana n'indi mitwe ikahakoresha nk'igicumbi cy'icengezamatwara no gushaka abarwanyi bashya.

    Byageze aho iyo mitwe yivanga mu mikorere y'inzego z'umutekano za Uganda, by'umwiharizo Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, ku buryo uwo idashaka yatotezwaga.

    Mu butumwa Muhoozi yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Mbere, yavuze ko hari bamwe mu bayobozi mu nzego z'umutekano za Uganda bari bafite inyungu mu guteranya ibihugu byombi.

    Yanditse ati “Hari ubugambanyi buteye ubwoba mu bantu bamwe bo mu nzego z'umutekano bashakaga ko tujya mu ntambara n'abavandimwe bacu mu Rwanda.”

    “Ibyago byabo byabaye ko Perezida @KagutaMuseveni yangize Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka. Ubwo natahuraga ubwo bugambanyi, nabimenyesheje Perezida.”

    There was a terrible conspiracy amongst some people in the security services that wanted us to go to war with our brothers in Rwanda. Their biggest catastrophe is that President @KagutaMuseveni appointed me CLF. Once I discovered this conspiracy, I reported to the President. pic.twitter.com/RFHE28YivX

    — Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) May 9, 2022

    Mu guhuza u Rwanda na Uganda hari haritabajwe abahuza barimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola, hashyirwaho n'amatsinda y'ibiganiro akuriwe na ba Minisitiri b'Ububanyi n'amahanga, ab'umutekano n'abakuriye iperereza.

    Imyaka itatu yashize nta musaruro ufatika, uretse ko icyorezo cya COVID-19 cyadindije ukwihuta kw'ibiganiro.

    Nyamara byafashe ingendo ebyiri gusa za Muhoozi, ku wa Mbere tariki 31 Gashyantare 2022 umupaka wa Gatuna urafungurwa.

    Ni mu gihe benshi batamuhaga amahirwe kuko nta bunararibonye yakunze kugaragaza muri politiki cyangwa dipolomasi.

    Uruzinduko rwa mbere rwabaye ku wa 20 Mutarama 2022, rushimangirwa n'urwabaye muri Werurwe 2022 rugamije gukemura “ibibazo byari bisigaye” mu mubano.

    Nyuma yaho Perezida Paul Kagame na Museveni bahuriye i Nairobi.

    Lt Gen Muhoozi yaje gutangaza ko ahura na Perezida Kagame yamwijeje ibintu bibiri.

    Ati “Icya mbere, nk'Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ingabo zanjye ntizizigera zitera u Rwanda, icya kabiri nta n'umwe mu bagize inzego z'umutekano za Uganda urwanya u Rwanda uzaguma mu mwanya w'akazi arimo, ibindi biraza mukanya.”

    Akubutse mu Rwanda, Major General Abel Kandiho wayoboraga CMI yakuweho.

    Mu gushimangira izahuka ry'umubano, Uganda iherutse kwirukana Robert Mukombozi usanzwe ari umuhuzabikorwa wa RNC muri Australia.

    Muhoozi yatangaje ko uwo mugabo yasubijwe aho yari aturutse, anaburira Kayumba Nyamwasa ko bamwoherereje “umuntu wawe.”

    Ati “Jenerali Kayumba, ndagusabye gerageza kubaha Uganda. Dufitanye amahoro na Afande Kagame n'u Rwanda. Gerageza kubyubaha.”

    Ibimenyetso by'izahuka ry'umubano byarushijeho kugaragara ubwo Perezisa Kagame, ku wa 24 Mata yitabiraga isabukuru y'imyaka 48 ya Lt Gen Kainerugaba. Ni rwo rugendo yari agiriye muri Uganda mu myaka ine ishize.

    Perezida Kagame yabwiye abari muri ibyo birori ko nubwo yari afitiye Muhoozi icyizere gikomeye ubwo bahuraga, yari azi ko ibyo amubwira abyemeranyaho na Museveni.

    Ati “Mu buryo ntashidikanyaho nubwo nari mfitiye icyizere gikomeye Muhoozi, niyumvishaga ko Perezida wa Uganda (Se) agomba kuba ari inyuma y'ubwo butumwa.”

    Kugeza ubu bikomeje kuvugwa ko Muhoozi ashobora kuzasimbura se ku butegetsi.

    Amatora ataha ya Perezida wa Uganda azaba mu 2026. Museveni azaba afite imyaka iri muri 80, Muhoozi afite 51.

    Uburyo yakorewe ibirori by'isabukuru y'imyaka 48 byabaye mu gihugu hose, birimo guhuzwa no kumurika Muhoozi nk'umukandida, icyiswe 'Muhoozi Project'.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lt-gen-muhoozi-yahishuye-ubugambanyi-bwashyamiranyije-uganda-n-u-rwanda

  • Itsinda ry’abasirikare bakuru bo muri Nigeria basuye u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itsinda ry’abasirikare 42 barimo aba Ofisiye bakuru n’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Nigeria, bari mu Rwanda mu rugendoshuri ku va (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/itsinda-ry-abasirikare-bakuru-bo-muri-nigeria-basuye-u-rwanda

  • Umusore w'imyaka 20 yatawe muri yombi azira gusambanya ihene #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 20 witwa Thokozani Tchalesi wo muri Malawi yafatiwe ahitwa Nthondo muri Ntchisi azira gusambanya ihene y'abandi.

    Ibi byabaye mu gitondo cyo ku ya 3 Gicurasi 2022 mu Mudugudu wa Mkhako mu karere ka Nthondo.

    Uyu musore yafashwe na nyir'ihene ari kuyisambanya.

    Sergeant Yohane Tasowana, ushinzwe itumanaho kuri sitasiyo ya Polisi ya Ntchisi, yavuze ko nyir'ubwite yumvise urusaku rudasanzwe ruva aho iyi hene yari iziritse bituma ajya kureba ibibaye.

    Mu kujya kugenzura, yasanze uyu musore ahuze ari gusambanya iyo hene.

    Nyir'ubwite yabimenyesheje ishami rya polisi rya Nthondo bituma ukekwa atabwa muri yombi.

    Thokozani Tchalesi yashinjwe gusambanya inyamanswa,akazitaba urukiko vuba kugira ngo asubize ku byo aregwa.

    Tchalesi akomoka mu mudugudu wa Mkhako 1, mu gace ka Nthondo muri Malawi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-w-imyaka-20-yatawe-muri-yombi-azira-gusambanya-ihene

  • Gakenke: Gitifu afunzwe akekwaho gusambanya umwana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasiho, Bangankira Jean Bosco, gaherereye mu Murenge wa Minazi, Akarere ka Gakenke, ari mu maboko ya Police (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gakenke-gitifu-afunzwe-akekwaho-gusambanya-umwana

  • Tennis: U Rwanda na Kenya byegukanye ibikombe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, i Kigali nibwo hasozwaga irushanwa rya Tennis riri ku rwego rw’akarere ka kane, ryiswe 'ITF/ CAT EAST AFRICAN JUNIOR (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/tennis-u-rwanda-na-kenya-byegukanye-ibikombe

  • Hari abanyamategeko badakozwa ibyo gufungira ukekwaho icyaha mu rugo #rwanda #RwOT

    Hari abanyamategeko bo mu Rwanda bavuga ko gufungira umuntu ukekwaho cyangwa ukurikiranyweho icyaha mu rugo, ntaho biri mu mategeko yo mu Rwanda kugeza ubu.

    Icyakoze abo banyamategeko bemera ko umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha, afite uburenganzira bwo kugenzurira ukekwaho icyaha aho yaba ari hose harimo no mu rugo.

    Tariki 5 Gicurasi 2022, nibwo ku rubuga rwa Twitter rw'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, hashyizweho ubutumwa buvuga ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, akurikiranweho icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano nayo.

    Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje, mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

    Umunyamakuru wa Flash yabajije abanyamategeko barimo Me. Bayisabe Ernest na Mugenzi we Me. Mudakikwa John, icyo amategeko y'u Rwanda ateganya ku gufungira umuntu mu rugo.

    Me. Bayisabe Ernest ati 'Ese gufungirwa iwawe ni he wabibona mu mategeko y'u Rwanda? Ugenzurirwa wenda iwawe uri hanze ya gereza, ariko mu by'ukuri ntawufungirwa iwe! Ibyo ni ugusebya amategeko y'u Rwanda.'

    Me. Mudakikwa John we ati 'Inzu y'umuntu ku giti cye mu mategeko tugenderaho ntabwo wavuga ko umuntu afungiye mu nzu, kubera ko kugeza ubu inzu y'umuntu ntabwo amategeko ateganya ko ari aho umuntu agomba gufungirwa'

    Hari abaturage bafite amakuru y'uko mu magereza yo mu Rwanda havugwamo ubucike kuko umubare w'abafungwa uruta kure ubushobozi bw'ayo magereza! Umunyamakuru wa Flash ababajije icyo batekereza kukuba ukekwaho icyaha yafungirwa ahandi hatari muri gereza, basubije ko byaterwa n'uburemere bw'icyaha umuntu akurikiranyweho.

    Umwe ati 'Cyeretse bagiye bareba ku buremere bw'icyaha, umuntu ibyaha akekwaho ubukomere bwabyo butuma barushaho kugira amakenga, kuko haza n'indi migambi mibi nko ku mucikisha kandi bikabangamira iperereza. Niba umufungiye mu rugo, ntufunze umudamu we, ntufunze n'abana be…bashobora kujya hanze bagatuma ibimenyetso by'iperereza bipfa.'

    Undi ati 'Aho kugira ngo bamujyane mu magereza icucitsemo abantu benshi, bamufungiye mu rugo byafasha wenda, kuko barajyamo ari benshi bamwe bagakubitirwamo,inzara ikabica.'

    Icyakora abanyamategeko mu Rwanda nabo bemera ko mu magereza yo mu Rwanda hari ubucucike butari bukwiye, kubera umugenzacyaha n'umushinjacyaha basa n'abihutira gufunga ukekwa nyamara hari ibindi bashobora gukurikiza, harimo ingwate yatangwa n'uregwa, kandi n'ihame ari uko umuntu utarakatirwa n'inkiko aba agomba gukurikiranwa adafunze.

    Icyakoze Me. Bayisabe Ernest na Mugenzi we Me Mudakikwa John nabo bazirikana ko hari uburemere bw'ibyaha busaba ko ubikurikiranyweho ahabwa umwihariko.

    Me Bayisabe ati'Njye nshyigikiye ko umuntu akurikiranywa adafunze, ariko nanone bakareba ko ari inyangamugayo cyangwa hakagira abandi bamwishingira,cyangwa agatanga ingwate. Bibaho rwose hari ingingo ya 82 iteganya uburyo batanga ingwate kandi ku byaha byose batanga ingwate.'

    Me Mudakikwa ati'Muri gereza hagomba kujyayo umuntu wakatiwe cyangwa wahamijwe icyaha burundu…icyo twifuza ni uko muri iri tegeko rireba imiburanirishirize y'imanza nshinjabyaha, ubu buryo bw'uko umuntu yakurikiranwa adafunze bushimangirwa n'ingingo ya 70, aho batekereje ko hagomba gushyirwaho uburyo bw'ikoranabuhanga bwo kugenzura umuntu.'

    Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda ruherutse kubwira itangazamakuru ko umugenzacyaha afite uburenganzira ahabwa n'itegeko, bwo gutegeka ukekwa ibyo agomba kubahiriza.

    Muri Ibyo harimo kutarenga imbago z'urugo rwe.

    RIB yavuze ko  ingingo ya 67 n'iya 80 zo mu  gitabo giteganya imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha zibiteganya,

    Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu igaragaza ko Gereza 13 zo mu Rwanda zirimo abagororwa bakabakaba ibihumbi 87; ubushobozi bwazo ni ubwo kwakira abantu 61.320.

    Bivuze ko ubucucike mu magereza buri hejuru ya 120%.

    Tito DUSABIREMA

    The post Hari abanyamategeko badakozwa ibyo gufungira ukekwaho icyaha mu rugo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/09/hari-abanyamategeko-badakozwa-ibyo-gufungira-ukekwaho-icyaha-mu-rugo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hari-abanyamategeko-badakozwa-ibyo-gufungira-ukekwaho-icyaha-mu-rugo

  • Umuhanda Mukamira-Ngororero wongeye kuba nyabagendwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu butangaza ko umuhanda wa Mukamira-Ngororero wongeye kuba nyabagendwa nyuma yo kuwukuramo ibitaka byari byamanutse kubera (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuhanda-mukamira-ngororero-wongeye-kuba-nyabagendwa