
Blog
-
Umutoza w’Amavubi yatangaje abakinnyi n’abatoza bazakorana mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda 'AMAVUBI' yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi bazifashishwa mu mikino ya Mozambique na (…) -
INZARA ! Abana Batatu b’i Kayonza baratabaza ..,Nyina yarahukanye Se nawe afungiwe 'kwiba igitoki’ cy’abaturanyi #rwanda #RwOT
Se w’aba bana yitwa Kalinganire Nyina akitwa Munganyinka, uyu akaba yarahukaniye mu Murenge wa Kabarondo ahashakira undi mugabo.
Ni mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gikaye muri Nyamirama mu Karere ka Kayonza
Umwana mukuru afite imyaka 13, umukurikira afite imyaka 11, undi afite itanu.
Yabwiye Bwiza.com ko we nk’umwana mukuru ajya gutwara umutwaro aho awugejeje bakamuha Fw 300 akaba ari yo ahahisha ageze mu rugo aho aba yasize abavandimwe be.
Ngo agafaranga kabuze, baraburara.
Icyifuzo cy’uyu mwana uvugira na barumuna we ni uko babona ubufasha bwo kubona icyo bateka kandi uwabishobora akabafasha gusubira kwiga kuko bakiri bato.
Gitifu w’Umurenge wa Nyamirama witwa Pascal Nkurunziza ntiyafashe telefoni ye ngo agire icyo abwira bagenzi bacu ba Bwiza.com bashakaga kumubaza icyo ateganyiriza gufasha bariya bana.
Ikindi kandi ni uko Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage witwa Jean Damascène Harerimana nawe ntacyo yatangarije itangazamakuru kuri iki kibazo.
Inkuru y’ikibazo cy’aba bana tuzakomeza kuyikurikiranira abasomyi.
-
Umutoza Vieira yagaragaye akubita umugeri umufana wa Everton wamwishimye hejuru #rwanda #RwOT
Umutoza wa Crystal Palace, Patrick Vieira, yagiranye amakimbirane n'umufana ubwo yinjiraga mu kibuga nyuma yo gutsindwa gukomeye kw'ikipe ye muri Premier League na Everton.
Amashusho ya televiziyo yamwerekanye ari gutukwa n'umufana wa Everton mu gihe abafana b'iyi kipe birukiraga mu kibuga nyuma y'umukino bishimira ko Everton igumye mu cyiciro cya mbere.
Uyu mutoza w'Umufaransa yananiwe kwihanganira uyu mufana wamushotoye akamwishima hejuru niko kumukubita umugeri abandi bafana bahita baza gutabara.
Everton yari yatsinzwe ibitego 2-0 mu gice cya mbere,yakoze ibitangaza mu cya kabiri igaruka neza mu mikino ibifashijwemo n'abakinnyi 2 barimo Dele Alli na Demarai Gray binjiye basimbura itsinda Crystal Palace ibitego 3-2.
Abajijwe ibi byo gukubita umufana mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'umukino, Vieira yagize ati: “Ntacyo mbivugaho.”
Umutoza wa Everton, Frank Lampard, yagize ati: “Ndi kumva Patrick. Ntabwo namubonye umukino urangije. Nari kuvuga nti:” ngwino hamwe natwe “- nubwo ashobora kuba atabishakaga.
“Nibyo koko yirukanse metero 80 yambukiranya ikibuga kandi ntibyoroshye.”
Ku kwinjira mu kibuga kw'abafana, Lampard yagize ati: “Byari ibyishimo by'abafana byatumye baza mu kibuga bishimira kutamanuka.
“Niba bikozwe mu buryo bukwiye reka bagume mu kibuga, nibagire umwanya wabo. Igihe cyose bitwaye neza, nta kibazo.”
Dion Dublin wahoze ari rutahizamu w'Ubwongereza yagize ati: “Turabizi ukuntu abafana ba Everton bishimiye cyane ariko ntibagombaga kubikora. Ntukwiriye gusunika abatoza n'abakinnyi, gukora ku bakinnyi no kubavugiriza induru mu maso.”
Palace yajugunye amahirwe yo gutsinda ibitego bibiri hakiri kare bitsinzwe na Jean-Philippe Mateta na Jordan Ayew mu gice cya mbere.
Ariko ikipe ya Frank Lampard yagarutse neza mu gice cya kabiri yinjiza ibitego 3 bya Michael Keane na Richarlison,hanyuma Calvert-Lewin atsinda igitego cy'ingenzi hasigaye iminota itanu ngo umukino urangira.
-
Yatashye avirirana : RIB yataye muri yombi Umwarimu ushinjwa gusambanya umunyeshuri w’imyaka irindwi #rwanda #RwOT
Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko yari amaze igihe asambanywa ntabivuge kuko mwarimu yari yaramubujije.
Ati 'Byari bimaze igihe umwana arwara tugakeka ko ari uburwayi busanzwe ariko ku wa Gatanu umwana yatashye avirirana tugerageza kumuganiriza atubwira ko ari uwo mwarimu ariko yamubujije.'
Akomeza avuga ko bibabaje kubona umwarimu wigisha mu mwaka gatanu ajya gusambanya umwana wiga mu mwaka wa mbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, yemeje aya makuru avuga uyu mwarimu yamaze gufatwa akaba afunzwe.
Ati 'Ayo makuru ndayazi ; uwo mwarimu yarafashwe ubu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri gukora dosiye ye.”
Ku wa 30 Mata 2022 nabwo RIB yafunze umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rw’Umubano II mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda.
Uyu mwarimu yigishaga uwo mwana mu masomo y’ikigoroba akajya amukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ivomo:Igihe
-
Amerika yongeye kubyutsa ikibazo cya Rusesabagina n’Abakinnyi ba Filime i Hollywood babyivanzemo #rwanda #RwOT
Umuvugizi w’iyo minisiteri kuwa kane yavuze ko “kwemeza ibi bikubiranya ibyabaye byose mbere, barimo kubura kwizezwa urubanza rutabera mu iburanishwa”.
Rusesabagina wamenyakanye cyane kubera filimi ya “Hotel Rwanda”, umwaka ushize yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba.
Iki gihano cyagumishijwe no mu bujurire muri uyu mwaka. We, yivanye mu rubanza muri Werurwe(3) 2021 avuga ko “nta butabera ategereje” mu rukiko.
Umuryango we wakomeje umuhate wo kugaragaza ko Rusesabagina atabonye urubanza rutabogamye kandi ko yafashwe binyuranyije n’amategeko.
Bamwe mu bakinnyi ba filimi muri Hollywood mu minsi ishize babonetse batanga ubutumwa n’amafoto bashyigikiye ubukangurambaga busaba ko Rusesabagina arekurwa.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, umugore we n’abakobwa bwe Carine na Anaïse Kanimba bakiriwe mu biro bya White House muri Amerika.
Umuryango we uvuga ko wizeye ko ibi byemejwe na Amerika bizashyira igitutu ku Rwanda rukamurekura.
Mu itangazo basohoye, bavuze ko uyu mugabo w’imyaka 67 ubuzima bwe burimo kuzamba kandi ko bafite ubwoba ko azagwa muri gereza “niba nta gikozwe na Amerika n’abandi ngo arekurwe”.
Perezida w’u Rwanda yagiye asobanura ko Rusesabagina yafashwe azi ko agiye i Burundi, mu gihe u Rwanda rwamuhigaga, akekwaho ibyaha by’iterabwoba.
Icyo gihe Paul Kagame yizeje ko azahabwa urubanza rutabogamye kandi anenga abavuga ko “ubutabera atari ikintu cya Africa” abyita ivangura.
Mu kwezi gushize, umuryango wa Rusesabagina wareze leta y’u Rwanda muri Amerika usaba miliyoni $400 z’uko yashimuswe akanakorerwa iyicarubozo
Uyu muryango we uvuga ko yakuwe aho yabaga mu buhungiro muri Texas akajyanwa mu Rwanda ashimuswe.
U Rwanda rwavuze ko nta kosa riri mu gushuka umuntu ushakishwa ku byaha by’iterabwoba “kugeza akwizaniye”.
-
Perezida Kagame yakiriye Komiseri mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame, ku wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022, mu bihe bitandukanye muri Village Urugwiro, yakiriye Komiseri muri Afurika Yunze Ubumwe, Amb. (…)
-
Umusore yaciye ibintu nyuma yo kwambika impeta umukobwa uri mu kiriyo cya Se – YEGOB #rwanda #RwOT
Umusore wo muri Afurika y'Epfo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasabiraga umukunzi we kumubera umugore, ari mu kiriyo cya se witabye Imana.
Ubusanzwe umusore atera ivi akambika umukobwa impeta mu gihe cyibyishimo aho aba yifuza ko bazabana nk'umugabo n'umugore.Gusa siko byagenze kuri uyu musore kuko yafatiranye umukunzi we ari mu kababaro ko gupfusha umubyeyi we maze amwambika impeta.
Â
Would you say Yes?? pic.twitter.com/4KtolVDfuV
â” Mrs Mpho Phol💕 (@MrsPee3) May 3, 2022
Source : https://yegob.rw/umusore-yaciye-ibintu-nyuma-yo-kwambika-impeta-umukobwa-uri-mu-kiriyo-cya-se/
-
'Ntabwo nigeze ntekereza gusifura igikombe cy'isi cy'abagabo'-Salima Mukansanga mu byishimo #rwanda #RwOT
Umunyarwandakazi Salima Mukansanga yashyizwe mu bagore 6 bazasifura imikino yo mu gikombe cy'isi mu mupira w'amaguru kizabera muri Qatar mu mpera z'uyu mwaka
Nta mugore n'umwe urasifura hagati mu kibuga mugikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru mu bagabo ariko kuri iyi nshuro azaba ari ubwa mbere muri iri rushanwa rizaba mu kwezi kwa 11.
Mw'ijwi ryyumvikanamwo ikiniga, Mukansanga yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: Byanshimishije cyane kuko ni icyizere Fifa yambonyemo, iranakingirira.
“Ni ukuri ni iby'agaciro kuko ntabwo nabitekereza ko byaba, ariko n'uko babonye ko hari ubushobozi umuntu aba afite”.
'Ntabwo nigeze ntekereza gusifura igikombe cy'abagabo'
Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Mutarama 2022, ni bwo Mukansanga w'imyaka 33 yakoze amateka yo kuba umusifuzikazi wa mbere wasifuye umukino wa CAN y'Abagabo muri iri rushanwa rikinwa kuva mu 1957 ari hagati mu kibuga.
Mukansanga yayoboye umukino usoza iyo mu Itsinda B wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaoundé ubwo Zimbabwe yatsindaga Guinée ibitego 2-1.
Ariko avuga ko mu ndoto ze atari yarigeze atekereza ko azasifura imikino y'abagbo nk'igikombe cy'isi.
Ati: “Ntabwo nigeze ntekereza igikombe cy'isi cy'abagabro ariko bigaragara ko umuntu adakwiriye kurekera indoto ze ku kintu kimwe ahubwo yanatekereza n'ibindi birenze.
“Kuko uyu munsi byose birashoboka, kandi byose n'impamo kandi byanabaye”.
BBC
-
Leta z'Afurika ntizifite ubushobozi bwo guhangana n'izamuka ry'ibiciro ryakuruwe n'intambara ya Ukraine #rwanda #RwOT
Ibiciro ku masoko mu Rwanda no mu karere bikomeje kuzamuka umunsi ku wundi ,ari nako bikomeza kugora umuguzi usanzwe utorohewe n'ubuzima kubera umushahara utajyanye n'igihe no kubura akazi kuri bamwe.

Ku ruhande rw'u Rwanda, abategetsi basobanura ko ingaruka z'ibitero by'u Burusiya kuri Ukraine bitazarangirira ku bindi bihugu ku isi gusa kuko no ku Rwanda izi ngaruka zizarugeraho.Ibi kandi bikajyana n'impungenge ku kwiyongera kw'inguzanyo leta yasobanuye ko zigomba gukurikiranirwa hafi ku bijyanye n'imyishyurire yayo,kandi ko hazakorwa ibishoboka byose ngo umuturage yoroherwe n'ibiciro biri kuzamuka umunsi ku munsi ku isoko.
Ubusesenguzi bw'umunyamakuru Robert Mugabe bwo bwerekana ko nta gihugu na kimwe hano ku mugabane w'Afurika gishobora guhangana n'izamuka ry'ibiciro mu buryo ubwo aribwo bwose.
Yagize ati ' Simbona uburyo Leta z'Afurika zahangana n'iri zamuka ry'ibiciro, kuko n'ubusanzwe ibi bihugu bisanzwe bitungwa n'inguzanyo z'amahanga kandi ugasanga zakirwa no ku zindi.'

Mugabe yakomeje avuga ko kuba ibihugu bikomeye bisanzwe bitera inkunga afurika byarashyize imbaraga mu ntambara ya Ukraine n'Uburusiya , n'ikimenyetso cy'uko nta bwinyagamburiro buhari bwo gusohoka mu kaga k'ibiciro bihanitse kandi ko iyi ntambara izatinda bitandukanye n'uko abantu bari babyiteze.Guverineri Rwangombwa yavuze ko hakenewe gushakishwa isoko u Rwanda rwahahiramo ibicuruzwa bimwe na bimwe rwakuraga mu bihugu by'u Burusiya na Ukraine mu rwego rwo kwirinda ingaruka iyi ntambara yateza ku biciro ku isoko ry'u Rwanda.
Banki Nkuru y'u Rwanda kandi yatangije ku mugaragaro urubuga rw'ikoranabuhanga yise GERERANYA ruzaba rukubiyemo amakuru kuri serivisi z'imari zitangwa n'ibigo bitandukanye mu rwego rwo gufasha abaguzi ba serivisi z'imari kugira amahitamo ahamye ya serivisi bifuza mu kigo babona ko gitanga serivisi neza ku kiguzi kibanogeye.
Ntihazwi igihe ibiciro bizareka kuzamuka ku isoko kuko intambara ya Ukraine yakuruye iki kiza itararangira kandi ntigaragaza agacu ko guhagarara.
Ku bakurikiranira hafi politiki y'Uburayi bemeza ko Afurika yatangira kwiga uburyo izabana n'ingaruka z'iyo ntambara.
-
“Gutitiriza usaba igitsina niba ari icyaha nta mugabo uzasigara”-Karegeya #rwanda #RwOT
Impamvu ngo n'ukubera ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku gusaba cyangwa kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.
Icyemezo cy'urukiko kuri uyu musore kibajijweho na benshi cyane igitsina gabo ,byatumye benshi basubiza amaso inyuma bibuka ko ari umuco ubaranga gutera intambwe ya mbere usaba cyangwa winginga umukobwa werekejeho amarangamutima yawe.
Ubusanzwe umugore afite imiterere imutegeka kurinda ko amarangamutima ye yajya ku karubanda(ahabona) mu gihe yaba yifuje uwo badahuje igitsina cyangwa amushakaho umubano runaka wihariye.

Ibi bitandukanye kure n'imiterere y'abagabo, aho bo bibasaba kureba ikimero n'ubwiza by'inyuma gusa bikabakururira kwifuza uwo bareba yewe bagatera n'intambwe ya yo mbere gutangaza amarangamutima yabo, akemerwa cyangwa akangwa bitewe n'uko uwo basaba yabyakiriye.Uku bimeze rero ngo ntibyakabaye icyaha gifungirwa kuko n'abakobwa ubwabo barabizi ko umugabo wabifuje afite uburenganzira bwo kubasaba cyane kuko bo atari umuco wabo.

Mu mboni y'umunyamakuru Karegeya Jean Baptiste,avuga ko niba umugabo azajya afungirwa ko yasabye umukobwa ishimishamubiri nk'uko bivugwa, buri mugabo wese ufite umubiri ukora neza azisanga muri gereza.Yagize ati 'Umukobwa yaremwe mu buryo arangaza umuhugu ,nawe akaba yamubenguka akabimubwira,gusa ku mukobwa birahabanye kuko we bimushiramo mu gihe yaba yakunze umuhungu.Rero simbona ikibazo mu kuba umuhungu yasaba umukobwa kwishimisha cyane ko ari naho hava kubana.'
Karegeya akomeza avuga ko niba umuhungu agiye kuzajya afungirwa ko yaterese umukobwa, ubwo n'abagabo bazafungwa kuko nabo nibo bafata iya mbere baka abagore ibyishimo ku mubiri.
Ibi bihabanye n'umuco wo kugira umuranga, kuko umugani w'ikinyarwanda ubushimangira neza.
Karegeya yemera ko ubutabera bugomba gushishoza kuri iki kintu, kuko kuba wabona umukobwa ukamukunda ukamusaba ishimishamubiri bishoboka cyane kuko we aba afite uburenganzira bwo kwemera cyangwa agahakana.
Mu gihe byakomeza bitya, umusore wateye intambwe yo gutereta umukobwa akabifungirwa, bizasaba ko abakobwa aribo bazava ku izima bakajya batera intambwe yo kurambagiza (gutereta ) abahungu cyangwa igitsina gabo.