Blog

  • #COVID19: Abantu 11 banduye babonetse ku wa Gatanu mu bipimo 6,910 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 11, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-11-banduye-babonetse-ku-wa-gatanu-mu-bipimo-6-910

  • Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Louise Mushikiwabo – #rwanda #RwOT

    Mushikiwabo amaze iminsi mu Rwanda, mu ruzinduko rugamije guteza imbere ubufatanye bw'u Rwanda n'Umuryango ayoboye w'Ibihugu Bikoresha Ururimi rw'Igifaransa (OIF).

    Today, President Kagame received @LMushikiwabo, the Secretary General of @OIFrancophonie and her delegation who are on an official visit to Rwanda. pic.twitter.com/Kv90aeurGq

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 20, 2022

    Mushikiwabo uri mu ruzinduko rwa mbere rwe mu Rwanda, akihagera yakiriwe kandi agirana ibiganiro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta. Ibiganiro byibanze ku bufatanye hagati ya OIF n'u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo iyo guteza imbere Ururimi rw'Igifaransa.

    Yahuye kandi n'abambasaderi bo mu bihugu bigize Francophonie babihagararaiye mu Rwanda, baganira ku migabo n'imigambi Francophonie ishyize imbere.

    Mushikiwabo yitabiriye ifungurwa ry'inama yabaye ku wa Gatatu, tariki 18 Gicurasi 2022, yigaga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika, yateguwe n'Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDFCSC) ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda (UR).

    Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Mushikiwabo asangira akaganira n'abahanzi Nyarwanda mu gushimangira uruhare rw'Igifaransa mu guteza imbere umuco mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatandatu biteganyijwe ko Mushikiwabo azitabira Umuganda udasanzwe wiswe “Umuganda Francophone”, igamije kwigira ku Rwanda akamaro k'Umuganda mu iterambere no guhuza abaturage.

    Perezida Kagame yakira Mushikiwabo muri Village Urugwiro

    Mushikiwabo yakiriwe ari kumwe n’itsinda ryamuherekeje mu ruzinduko rwe mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-mu-biro-louise-mushikiwabo

  • Ibyabaye ku munyeshuri wibye inkoko ya mama we kugirango yishyure amafaranga y’ishuri biratangaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria haravugwa amakuru atangaje y'umwana w'imyaka 15 wagerageje kwiba inkoko y'umubyeyi kugira ngo yishyure amafaranga y'ishuri ,kuri ubu uyu mwana yafashijwe kubona minerivali n'ibikoresho by'ishuri.

    Umunyeshuri uzwi ku izina rya Lawrence Murimi yari yibye inkoko ya mama we aziko izamwishyurira amafaranga y'ishuri kuko ku ishuri bari bamwirukanye.

    Nyuma y'icyemezo cy'umuyobozi w'ishuri ryisumbuye rya Kangaru cyo kutemera uwo muhungu ku ya 19 Gicurasi, abayobozi baje guterana maze bamushakira inkunga maze uyu mwana agaruka mu ishuri.Umuyobozi w'ishuri Koech nawe yamwakiriye neza n'amafoto yagaragaye kuri interneti amwerekana afasha uyu muhungu kwambara inkweto nshya bamuguriye.

    Mama wa Lawrence wari wuzuye umunezero yashoboraga kubona umwana we amwenyura mu gihe abandi bakozi nabo bifatanije n'umuyobozi guha ikaze Lawrence.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-munyeshuri-wibye-inkoko-ya-mama-we-kugirango-yishyure-amafaranga-yishuri-biratangaje/

  • Ikoranabuhanga ry’umutoza wa Amavubi ryarutse… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki gicamunsi cyo kuwa 5 tariki 20 Gicurasi 2022 ni bwo umutoza wa Amavubi Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi 28 azakoresha mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire. Ni abakinnyi bari bategerezanyijwe amatsiko, kuko kuva mu myaka 4 ishize Amavubi yari agiye guhamagarwa n’undi mutoza yari Mashami Vincent.

    Uru rutonde rukijya hanze abanyarwanda barwakiriye mu buryo butandukanye abenshi bashima ko atahamagaye abakinnyi benshi, abandi bavuga ko hari abakinnyi batari bakwiye kuzamo abandi bakavuga ko hari abakinnyi batajemo bari bakwiye kugaragara.

    Abakina 28 bahamagawe

    Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nizeyimana Olivier yatangaje ko umutoza Carlos Alos Ferrer afite uburyo arebamo abakinnyi (software) agahitamo abo ahamagara. Nizeyimana Olivier akomeza avuga ko uyu mutoza wa Amavubi azi abakinnyi benshi bakomoka hano ndetse ko ataranaza mu Rwanda hari abakinnyi yajyaga aboherereza amakuru.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje ko ajya guhamagara yagendeye ku ngingo eshatu ari zo; Umukinnyi umeze neza, umukinnyi ukina, ndetse indi ngingo ikaba umukinnyi witeguye kuza gukinira Amavubi.

    Ubusesenguzi

    Mu kiganiro n’itangazamamakuru habayeho kuvuguruzanya no kudahuza amakuru. Duhereye ku magambo y’umutoza Carlos yavuze ko yagendeye ku ngingo yo kuba abakinnyi bakina si byo.

    Nirisarike Salomon wahamagawe muri ba Myugariro amaze amezi 5 adakandagira mu kibuga kuko aheruka mu kibuga tariki 10 Ukuboza umwaka ushize. Usengimana Faustin ni umwe mu bakinnyi ba Police FC bafite iminota myinshi mu kibuga kandi ukina ku mwanya umwe na Salomon. Iyo software utoza akoresha ndetse no kuba yaragendeye ku bakinnyi bakina ntabwo byari gutuma Usengimana Faustin asigara Salomon agahamagarwa.

    Ishimwe Fiston na Byiringiro Lague: 

    Umutoza wa Amavubi yavuze ko yahamagaye abakinnyi agendeye ku bameze neza. Ishimwe Fiston ni we munyarwanda uhagaze neza muri shampiyona y’u Rwanda kuko afite ibitego 9 muri shampiyona ndetse n’imipira 11 ivamo ibitego, akagira igitego kimwe n’umupira uvamo igitego mu mikino y’igikombe cy’Amahoro. Byiringiro Lague afite ibitego 4 muri uyu mwaka w’imikino ndetse usibye imikino ibiri iheruka ntabwo yaheruka gukandagira mu kibuga.

    Carlos Alos Ferrer yavuze ko afite uburyo yahamagaye abakinnyi ba Amavubi mu buryo bugezweho

    Mugunga Yves na Nshuti:

    Nshuti Innocent yasizwe hanze na ‘Software’ ndetse n’umutoza ariko hahamagarwa Mugunga Yves utanafite imibare no kumera neza mu kibuga kumurusha.

    Amavubi yongeye guhamagara abakinnyi batarimo n’umwe wo mu ntara, gusa Perezida wa FERWAFA yatangaje ko hari abandi bakinnyi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117350/ikoranabuhanga-ryumutoza-wa-amavubi-ryarutse-usengimana-faustin-ukina-rihitamo-nirisarike–117350.html

  • Canal+ yatangije POROMOSIYO ya SHUWADIRU irushaho kudabagiza abafatabuguzi #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, ubu umufatabuguzi mushya wa Canal+ ashobora kugura dekoderi n’ibikoresho byayo ku mafaranga y’u Rwanda 5000 gusa hanyuma no kubitunganya (installation) bigakorwa ku mafaranga 5000 gusa. Ni muri poromosiyo yitwa SHUWADIRU.

    Si ibyo gusa kandi kuko Canal+ yifuje kudabagiza n’abasanzwe ari abakiliya bayo bazatangira kubona amasheni atandukanye mashya kuri Canal+. By’umwihariko muri uku kwezi kwa Gatanu, abafatabuguzi ba Canal+ bazakoryoherwa na shampiyona ya Basket Nyafurika izabera i Kigali (BAL) banakurikire imikino ikomeye irimo umukino wa nyuma wa UEFA Champions League, ndetse n’isozwa rya shampiyona z’i Burayi. Abakunzi b’amalifime, ibyegeranyo n’amakuru nabo bazakomeza kuryoherwa.

    Nta munyarwanda ukwiye gucikwa no gukoresha Canal+ ngo yirebere amashusho meza ya HD kuko uretse ibikoresho bihendutse, n’ifatabuguzi rya macye riha abakiliya amahirwe yo kureba amashene menshi abafasha gususuruka.

    Iri fatabuguzi ryitwa IKAZE ni ifatabuguzi ririho amasheni arenga 150 arimo shene icyenda zo mu Rwanda, abakunzi ba siporo bakareba shene ya Canal+Sport 1, hakabaho kandi Novelas TV, Trace Africa, BBC World News, Cartoon Network ndetse n’izindi.

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, avuga ko amashene menshi bafite n’amashusho meza baha Abanyarwanda, hari abataramenya ko bihendutse cyane kuburyo hari abakibeshya ko ubwiza bwa Canal+ butuma iba iy’abakire gusa, nyamara byaramanutse cyane.

    Ubu umufatabuguzi mushya wifuza kureba amashusho meza ya Canal+, ku mafaranga y’u Rwanda 5.000 gusa ahabwa dekoderi hamwe na antene (Dish) n’ibindi byose bijyana, ubundi akabasha kwibonera amashusho meza ya HD.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Canal-yatangije-POROMOSIYO-ya-SHUWADIRU-irushaho-kudabagiza-abafatabuguzi

  • Nyiri inzu yateye umupangayi we kubera ko umugore we yanze ko batera akabariro #rwanda #RwOT

    Umugabo wari usanzwe afite amazu akodesha yahunze nyuma yo kugaba igitero ku mupangayi we n'umukunzi we yitwaje umuhoro akabakomeretsa.

    Ku cyumweru tariki ya 15 Gicurasi, uyu mugabo wakodeshaga amazu i Port Harcourt, muri Nigeria, ngo yibasiye umudamu witwa Comfort n'umukunzi we, Stanley Nwagadi, yitwaje umuhoro kubera gushaka gusambanya uyu mugore akamwangira.

    Uyu mugabo wakodeshaga amazu yashinjwe kugirira irari uyu mugore witwa Comfort wakodeshaga inzu ye no kumuhoza ku nkeke amubwira ko ari kumwe n'umugabo “w'umushomeri” atunze mu rugo rwe.

    Comfort ari mu bitaro,yavuze ko havutse impaka ubwo yafuraga imyenda ye hanyuma akayanika ku mugozi wari mu rugo, maze nyir'inzu na we babanaga mu gipangu, arayanura.

    Yavuze ko igihe yajyaga gufata iyo myenda,nyiri inzu yatangiye kumutuka, agira ati: “aho kugira ngo umugabo agutunge mu rugo,umwihambiraho.”

    Nk'uko Comfort abitangaza ngo umukunzi we yumvise ayo magambo ya nyirinzu witwa Alabo maze habaho guterana amagambo hagati yabo.

    Yavuze ko ayo makimbirane yatuje ubwo we n'umukunzi bombi bavaga mu rugo ariko mu gutaha basanze Alabo yabateze yatyaje umuhoro.

    Comfort yavuze ko bakimara kwinjira mu rugo ai kumwe n'umukunzi we, uyu mugabo yabirutseho afite umuhoro amutema inshuro nyinshi.

    Yongeyeho ko Stanley yarwanye no kumutabara nyuma yo kumva induru ye, na we yatemwe mu mutwe n'ukuboko mbere y'uko ukekwaho icyaha ahunga.

    Bwana Stanley Nwagadi, yasabye ko nyir'inzu yatabwa muri yombi agakurikiranwa. Ubuyobozi bwa polisi ya leta ya Rivers bwemeje ko nyirurugo yahunze, ariko bemeza ko azafatwa agshyikirizwa ubutabera.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/nyiri-inzu-yateye-umupangayi-we-kubera-ko-umugore-we-yanze-ko-batera-akabariro

  • Ifoto ya Israel Mbonyi akiri muto yavuzweho na benshi mu gutera urwenya(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Gicurasi 2022 Israel Mbonyi arizihiza umunsi w'isabukuru ye y'Amavuko ashima Imana aho igejeje ikora k'ubuzima bwe.

    Uyu muhanzi ukunzwe n'abatari bake yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yamenyesheje abakunzi be ko kuwa 20 Gicurasi aribwo yabonye izuba yifashishije ifote ye yo mu bwana ari ku igare.

    Mu butumwa buvanze no gusetsa Israel Mbonyi yagize ati”Barambwiye ngo uyu munsi 20/05 nibwo navutse”.

    Ibi byatumye abakunzi be bamwifuriza umunsi mwiza w'amavuko bamwifuriza ibyiza byinshi bituruka ku Imana ndetse banamwereka ko ari umugisha muri rubanda kubw'imirimo akora cyane iy'ivugabutumwa irokora benshi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/ifoto-ya-islael-mbonyi-akiri-muto-yavuzweho-na-benshi-mu-gutera-urwenya-amafoto

  • Bugesera: Umuturage yakoze umuhanda wa kaburimbo abera ugero abandi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuturage wo mu mudugudu wa Rugarama II mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, arangije gukora umuhanda wa kaburimbo ureshya na metero 500 (1/2 cya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugesera-umuturage-yakoze-umuhanda-wa-kaburimbo-abera-ugero-abandi

  • Umunyamakuru Byansi Baker Samuel yasezeranye… – #rwanda #RwOT

    Byansi Baker ni izina rikomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda mu by’umwihariko mu nkuru zicukumbuye. Akora kuri Royal Fm mu kiganiro Face of Nation kibanda ku makuru acukumbuye nk’umwihariko w’uyu munyamakuru ari na byo yaminujemo muri Kaminuza. Ubu, yateye intambwe ikomeye mu buzima bwe yo kuva mu buseribateri aho yamaze kwemererwa n’amategeko ya Leta y’u Rwanda kubana na Jocelyne nk’umugabo n’umugore.

    Ejo kuwa Kane tariki 19/05/2022 ahagana saa munani z’amanywa ni bwo Baker Byansi n’umukunzi we Jocelyne Uwase basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Karere ka Bugesera uyoborwa na Meya w’aka Karere Bwana Mutabazi Richard. Tariki 18/06/2022 ni bwo aba bombi bazakora indi mihango y’ubukwe bwabo, ubundi bibanire iteka nk’uko babyiyemeje.

    Byansi Baker yemeye kuba umugabo wa Jocelyne

    Tariki 12 Gashyantare 2022 ni bwo Byansi Baker yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Jocelyne mu birori bibereye ijisho byabereye mu Mujyi wa Kigali mu Ubumwe Grande Hotel. Ibi birori byitabiriwe n’inshuti zabo za hafi zirimo n’ab’amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Mike Karangwa na Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports. Byansi Baker yambitse impeta umukunzi we nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakundana.

    Imyiteguro y’ubukwe bwa Byansi Baker yatumye afata akaruhuko mu gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’uko bisanzwe. Byansi ukoresha cyane Twitter akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 30, yabwiye InyaRwanda.com ko igihe kinini imbuga nkoranyambaga zitwara abantu umwanya munini kandi haba hari n’izindi nshingano zibareba. Ati “Nashatse kuruhuka kugira ngo mbitegure neza (ubukwe). Social media, sometimes idutwara umwanya munini kandi hari n’ibindi bitureba nk'inshingano”.

    Ni umunsi w’ibyishimo utazibagirana mu buzima bwabo

    INDI NKURU: Twaganiriye n'umunyamakuru Byansi Baker watangaje mu mezi abiri ashize ko afite 'Untold Story' yijimye ku irushanwa rya Miss Rwanda

    Tariki 17/02/ 2022 ni bwo Byansi Baker yatangaje ko afite inkuru ‘yijimwe’ itarigeze ivugwa ku irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda). Yavuze ko igihugu n'Isi bikwiye kumenya iyo nkuru, yongeraho ko abantu benshi batazayizera. Uyu munyamakuru yasabye abakobwa bitabiriye 'Boot Camp' muri Miss Rwanda gutinyuka bakavuga ukuri babonye/bazi. Byansi aherutse kubwira InyaRwanda ko mu 2023 yari kuzafata umukobwa akamujyana muri Miss Rwanda nk’Intasi ye.

    Nyuma y’amezi abiri atangaje icyo yise ‘Untold Story’, ni bwo ‘Prince Kid’ wateguraga Miss Rwanda yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho icyaha cyo gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abakobwa bitabiriye iri rushanwa. Kuri ubu Prince Kid afungiye i Mageragere nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha bibiri akurikiranyweho ari byo ‘Gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina’.

    INDI NKURU WASOMA: Umunyamakuru Baker Samuel agiye kurushinga na Jocelyne yambitse impeta mu birori byitabiriwe n'abarimo Sadate na Mike Karangwa-AMAFOTO

    Jocelyne yemeye kuba umugore wa Byansi Baker

    Meya wa Bugesera, Richard Mutabazi ni we wasezeranije Byansi Baker na Jocelyne

    Umuhango wo gusezerana kwa Byansi Baker na Jocelyne wabereye mu Karere ka Bugesera

    Byansi Baker ubwo yambikaga impeta y’urukundo umukunzi we Jocelyne

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Jocelyne ku munsi yambikiweho impeta

    Izina Byansi Baker ryarushijeho kumenyekana kubera iyi ‘Untold story’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117333/umunyamakuru-byansi-baker-samuel-yasezeranye-imbere-yamategeko-na-jocelyne-uwase-mu-muhang-117333.html