Blog

  • Minisitiri w'Ingabo wa Mozambique yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Maj Gen Cristóvão yari kumwe n'abasirikare batandukanye barimo Umuyobozi mu Ngabo, Maj Gen André Rafael Mahunguane, Umuyobozi muri Polisi ya Mozambique, CP Fabião Pedro Nhancololo n'abandi.

    Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda, bugaragaza ko iri tsinda 'riri mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rugamije gushimangira umubano n'ubufatanye busanzweho hagati y'ibihugu byombi, ndetse kuri iki gicamunsi basura icyicaro gikuru cya Minisiteri y'Ingabo.'

    Aba basirikare 'basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira Abatutsi bishwe mu 1994. Banasuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.'

    Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwohereje abasirikare n'abapolisi muri Cabo Delgado, mu gihe gito zirukana abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa Ansar al Sunnah mu birindiro bari bamaze imyaka ine bahashinze.

    Nyuma yo gukura abarwanyi b'uyu mutwe mu birindiro bihoraho bari bafite muri iyi ntara, hakurikiyeho ibikorwa bihuriweho byo kubahiga mu mashyamba bahungiyemo. U Rwanda kandi runatoza abasirikare ba Mozambique kugira ngo bazashobore kwirindira umutekano mu bihe bizaza.

    Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bunamiye Abatutsi bashyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-ingabo-wa-mozambique-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali

  • Rutsiro: Abana bagwingiye bagabanyutseho 14% mu myaka itanu ishize – #rwanda #RwOT

    Izo gahunda zirimo kondora abana binyuze mu iziko ry'umudugudu hagamijwe kwita no gukurikirana umwana ufite imirire mibi no kwita ku ngo mbonezamikurire.

    Raporo yakozwe muri Mutarama 2025 mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana yagaragaje ko Akarere ka Rutsiro ari ko kaza ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye.

    Hagaragaye ko aka karere kari gafite abana 11.979, muri bo abangana na 3.652 (30,5%) bagwingiye.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro bugaragaza ko n'ubwo mu myaka itanu ishize hakozwe ibikomeye, ariko ikibazo kigihari, bugahamagarira buri wese kugira uruhare mu kurandura igwingira no guca ikibazo cy'imirire mibi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yabwiye IGIHE ko mu guhangana n'igwingira n'imirire mibi mu bana, bashyizeho uburyo butandukanye.

    Ati 'Turishimira ko igwingira ryagabanyutseho 14%, ariko na none duhangayikishijwe na 30% isigaye. Ni yo mpamvu twafashe ingamba zirimo kubanza kumenya impamvu ituma abana bagwingira, tugafata ibipimo by'abana bose bari munsi y'imyaka ibiri, ubundi abo dusanze bari mu mirire mibi tukabondora biciye mu iziko ry'umudugudu ndetse tukigisha ababyeyi kumenya gutegura indyo yuzuye twifashishije ibiboneka iwacu.'

    Yavuze ko bazakomeza gukurikirana uko izi ngamba zishyirwa mu bikorwa kugira ngo iki kibazo kirandurwe burundu.

    Ku wa 20 Kanama 2025, ubwo mu Karere ka Rutsiro hatangizwaga icyumweru cyahariwe konsa neza cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Konsa neza, ahazaza heza.” Ababyeyi bibukijwe akamaro ko konsa umwana uko bikwiye.

    Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Jean Yves Ntimugura, yagaragaje ko konsa neza bituma umwana akura atagwingiye, agakura neza mu gihagararo no mu mitekerereze.

    Ati 'Impinduka dukeneye mwebwe ubwanyu mutabigizemo uruhare ntabwo byakunda. muhaguruke dufatanye turwanye imirire mibi n'igwingira binyuze mu konsa neza, kuko abana bazakura neza mu gihagararo, imitekerereze n'imbamutima.'

    Yagaragaje kandi impungenge zigihari z'ababyeyi batonsa neza, aho bamwe batangira guha abana imfashabere hakiri kare, mbere y'amezi atandatu n'abatinda kuyibaha, abibutsa ko na byo bigira ingaruka ku mikurire y'umwana.

    Yanibukije abagabo ko umwana atari uw'umugore gusa, na bo abasaba kugira uruhare bafasha ababyeyi mu gihe bonsa bakabasha kubona ifunguro ryujuje ibisabwa mu rugo.

    Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n'ikibazo cy'igwingira ry'abana.

    Gahunda y'Igihugu yo kwihutisha iterambere kuva mu 2024 kugeza mu 2029 (NST2) igaragaza ko hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry'abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15% mu gihugu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative agaburira abana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-abana-bagwingiye-bagabanyutseho-14-mu-myaka-itanu-ishize

  • Bwa mbere mu karere, u Rwanda rwakiriye umwiherero wa 'Basketball Without Borders' urimo urubyiruko 60 #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwakiriye umwiherero wa 'Basketball Without Borders (BWB)' ugizwe n'urubyiruko 60 rukina Basketball rufite imyaka 18 n'urufite munsi yayo, rwaturutde mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

    Ni umwiherero watangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri ukazasozwa kuya 26 Nzeri 2015, akaba ari umwiherero uhuje abana b'Abahungu ndetse n'Abakobwa ukaba uri kubera muri BK Arena na Petit Stade.

    Uyu mwiherero uri kuba ku nshuro ya 21, ukaba usanzwe uba mu bice bitandukanye by'Isi, muri Afurika ukaba warabeye muri Angola, Misiri, Sénégal na Afurika y'Epfo.

    Agaruka ku mwiherero w'uyu mwaka, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yagize ati 'Basketball Without Borders Africa ikomeje guha urubuga impano z'urubyiruko ku mugabane kugira ngo zizamuke ndetse zigere ku rwego rwo hejuru mu mukino.'

    Mu banyuze muri iyi nzira ku Mugabane wa Afurika harimo Joel Embiid ukinira Philadelphia 76ers, Pascal Siakam ukinira Indiana Pacers wanatwaye NBA mu 2019 n'Umunya-Sudani y'Epfo Khaman Maluach ugiye gutangira gukina muri NBA mu Ikipe ya Phoenix Suns.

    Basketball Without Borders ya 2025 muri Afurika, iterwa inkunga n'Uruganda rwa NIKE ruyishyigikira kuva mu 2002, aho rwatanze imyambaro n'inkweto ku bitabiriye uyu mwiherero bose.

    The post Bwa mbere mu karere, u Rwanda rwakiriye umwiherero wa 'Basketball Without Borders' urimo urubyiruko 60 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bwa-mbere-mu-karere-u-rwanda-rwakiriye-umwiherero-wa-basketball-without-borders-urimo-urubyiruko-60/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bwa-mbere-mu-karere-u-rwanda-rwakiriye-umwiherero-wa-basketball-without-borders-urimo-urubyiruko-60

  • Karongi: Imirimo yo gucukura gaz méthane ikoreshwa mu guteka izatangira mu Ukuboza – #rwanda #RwOT

    Guverineri Ntibitura yateguje abashoramari bo muri iyi ntara, by'umwihariko mu Karere ka Karongi ko bagiye kugira abakiliya benshi bazaba baje gukora mu mushinga wo gucukura gas méthane mu Kiyaga cya Kivu, abasaba kwitegura neza.

    Yabikomojeho ubwo yatangizaga Imurikabikorwa n'Imurikagurisha ry'Akarere ka Karongi ryabereye mu busitani bw'Umujyi wa Karongi kuva tariki 18-22 Kanama 2025.

    Muri Gashyantare 2019, ni bwo Leta y'u Rwanda yasinyanye amasezerano na sosiyete yitwa Gasmeth Energy, yo gucukura gaz méthane ndetse ikayitunganya ikifashishwa mu guteka, mu nganda ndetse no mu binyabiziga.

    Muri ayo masezerano y'imyaka 25, biteganyijwe ko Gasmeth Energy izajya icukura mu Kiyaga cya Kivu meterokibe zigera kuri miliyoni 40 z'uyu mutungo kamere ku munsi.

    Ni umushinga uzabasha kugeza gaz mu ngo ziri hagati y'ibihumbi 300 n'ibihumbi 400 hashingiwe ku ikoreshwa mu butetsi kugeza ubu.

    Tariki 18 Kanama 2022, Guverinoma y'u Rwanda n'ubuyobozi bwa Gasmeth bashyize ibuye ry'ifatizo mu Murenge wa Bwishyura w'Akarere ka Karongi, ahazubakwa uruganda ruzatunganya iyi gaz hahita hakurikiraho imirimo y'ibanze.

    Guverineri Ntibitura avuga ko nubwo Gasmeth itaratangira gucukura gaz méthane, imaze igihe ikora imirimo y'ibanze.

    Ati 'Gasmeth izaba ifite abakozi benshi cyane. Mu minsi ishize baje kutumurikira ibikorwa bateganya gukora, bateganya ko ibikorwa bizatangira mu Ukuboza 2025. Biragaragaza ko abantu benshi bazaba baje mu bikorwa by'uwo mushinga bazakenera serivisi nyinshi hano.”

    Akomeza agira ati 'Ni ngombwa rero ko ari abacuruzi, ari abikorera n'abandi bafatanyabikorwa bose, bitegura kwakira abantu benshi kandi bakabakira neza.”

    Biteganyijwe ko gaz méthane yo mu Kiyaga cya Kivu, ishobora gutangira gukoreshwa mu guteka mu 2027 nk'igisubizo ku itumbagira ry'ibiciro bya gaz yo gutekesha.

    Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo (EICV7) bwagaragaje ko ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije mu Rwanda zageze kuri 5,4% mu 2024 zivuye kuri 1% mu 2017.

    Ubushakashatsi bwakorewe ku ngo 15066 bugaragaza ko 75% by'ingo zo mu Rwanda zigitekesha inkwi, mu gihe 18,8% zikoresha amakara.

    Ingo 0,6% zo zitekesha ibisigazwa by'imyaka bahinze, na ho abatekesha gaz cyangwa biogaz n'amashanyarazi ni 5,4%.

    Ingo ziri mu Mujyi wa Kigali zitekesha gaz zingana na 23%, mu gihe izitekesha amakara ari 59% na ho abagitekesha inkwi ni 17%.

    Biteganyijwe ko gaz méthane yo mu Kiyaga cya Kivu, ishobora gutangira gukoreshwa mu guteka mu 2027


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-gucukura-gaz-methane-izatangira-mu-ukwakira-2025

  • MTN Rwanda yaciwe miliyoni 30 Frw kubera serivisi mbi – #rwanda #RwOT

    RURA yahannye MTN Rwanda ku wa 28 Nyakanga 2025, nyuma y'ibibazo byari muri sisiteme yayo byatumye serivisi zo guhamagara, kohereza amafaranga n'izindi serivisi zikoresha USSD Code zidakora neza.

    Uwo munsi MTN Rwanda, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yavuze ko ibibazo byo guhamagara abakiliya bayo bahuye na byo byakemutse.

    Itegeko rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n'itumanaho, ingingo yaryo ya 26, ivuga ko iyo uwahawe uruhushya atubahirije icyemezo cyihanangiriza cy'Urwego Ngenzuramikorere cyafashwe hakurikijwe ibiteganwa n'itegeko, ahanishwa kimwe cyangwa byinshi muri ibi bihano birimo “gutanga ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi iri hagati y'ibihumbi 500 Frw na miliyoni 15 Frw kuri buri munsi wose atubahirije ibyo asabwa, uhereye igihe yamenyeshejwe icyemezo cyongeye gushimangirwa.”

    Mu kiganiro yagiranye IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles yasobanuye ko nyuma yo gufata icyo cyemezo, MTN Rwanda yishyuye gusa iminsi ibiri kuko yari imaze gukemura ikibazo.

    Ati 'Kugeza uyu umunsi ikibazo cyari gihari cyarakemutse, kuko nyuma y'uko tubahannye bashyizemo imbaraga nyinshi, bashatse igisubizo kandi batumenyesha ko babikosoye.'

    Yakomeje avuga ko ari inshingano z'abatanga serivisi kugenzura no gukora ibishoboka byose ngo abakiliya babo babone serivisi uko bikwiye.

    Ati 'Ubu turi kugenzura ngo turebe kuko icyari cyabaye muri biriya bihe, cyari ikibazo rusange cyari cyabayeho. Ikiri gukorwa kugira ngo bitazongera kubaho ni uko twebwe nk'abagenzura dukomeza kugenzura imikorere y'abari muri urwo rwego ariko nabo ni inshingano zabo zo kugenzura ibyo bakora. Baba bagomba gushyiraho ingamba kuko baba bazi ingano y'ababagana, bagashyiraho abakozi, ibikoresho bishyashya n'ibindi byose.'

    Gahungu yavuze ko 'Nk'uko babitwijeje, natwe nk'uko twabonye ibyo bakoze, mu by'ukuri biratanga icyizere ko bitazongera. Naho ku kijyanye n'ingano y'amande, bishyuye iminsi ibiri.'

    Ikibazo MTN Rwanda yagize gishingiye ku mubare munini w'abakoresha umuyoboro wayo, ku buryo byatumye uruta uwo ibasha kwakirira icya rimwe, bituma ihuzanzira ryayo ribura imbaraga zo gutanga serivisi ku mubare wiyongereye cyane.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer, wari witabiriye ibiganiro byahuje RURA n'abarimu, abayobozi ba za kaminuza n'abanyeshuri ku kungurana ibitekerezo ku bishobora gushyirwa mu itegeko rishya rigenga itangazabumenyi n'itumanaho, yagaragaje ko biteguye gukomeza gutanga serivisi nziza.

    MTN Rwanda yishyuye miliyoni 30 Frw ubwo yahanwaga na RURA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yishyuye-miliyoni-30-frw-ibyo-wamenya-ku-bihano-byafatiwe-mtn-rwanda

  • Iburasirazuba: Imurikagurisha ry'abikorera ryongerewe igihe – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ubwo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yafunguraga ku mugaragaro iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya 14, ryitabiriwe n'abamurika 264 biganjemo abo mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko ubusanzwe iri murikagurisha ryajyaga riba iminsi 11 cyangwa iminsi 12 ariko ko uyu mwaka bahisemo ko rizamara iminsi 23 kugira ngo bifashe abamurika n'abaryitabira.

    Yagize ati 'Iri murikagurisha rizamara iminsi 23. Ni umwihariko ukomeye kuko ubundi ryamaraga iminsi 12 ariko ku cyifuzo cy'abaza kumurika, bifuje ko iminsi yakwiyongera kugira ngo bamurike ariko banagurishe kugira ngo ibyo bazanye babashe kubicuruza.''

    Nkurunziza yakomeje avuga ko banishimira ko muri iri murikagurisha, harimo ibikorwa byinshi by'ubuhinzi n'ubworozi nk'imashini zihinga, abakora ibiryo by'amatungo, ubworozi bushingiye ku mafi, amatungo magufi n'ibindi.

    Bamwe mu baje kumurika ibikorwa ndetse n'abaguzi, bishimiye ko iri murikagurisha ryahawe iminsi myinshi.

    Bajeneza Emmanuel wari wazanye umugore n'abana gushaka ibyo bagura, yagize ati 'Iri murikagurisha ririmo ibintu byinshi byiza, ubusanzwe wapangaga kuza ukumva ngo rirarangiye, ubu rero twishimiye ko iminsi bayongereye kandi hakanazamo ibintu byiza byinshi. Njye nakunze uburyo ubuki buri kuboneka kuri make ugereranyije n'uburyo hanze tubugura.''

    Mukantwari Marie Josee waje kumurika urusenda rwa pilipili yongereye ubushobozi, yavuze ko yishimiye kuba muri iri murikagurisha, avuga ko rimufasha guhura n'abakiliya bashya.

    Ati 'Mbere baduhaga iminsi mike ntitubashe kugurisha ibyo twazanye ariko ubu iminsi 23 turizera ko tuzagurisha ibyo tuba twazanye, ndetse tunabashe kungukira ubumenyi no kuri bagenzi bacu benshi baba bazanye ibyenda kumera nk'ibyo dukora.''

    Ruhorimbere Valens wongerera agaciro ibihaza akabikoramo imigati, amandazi n'ibindi bitandukanye, yagize ati 'Twasurwaga ariko kubera umwanya muke ntitubashe gusobanurira abantu serivisi twabazaniye zose, ubu turi gukora ifu y'igikoma dukoresheje inzuzi, tukanereka abaturage ibindi bihingwa bisanzwe batahaga agaciro nk'ibihaza n'ibindi. Twishimiye ko bongereye iminsi kuko bizatuma tugurisha, tunerekane ibyo twazaniye abantu byose.''

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko basanze iri murikagurisha iyo rimaze icyumweru kimwe, abaturage batanyurwa n'iminsi baba bahawe kimwe n'abaje kumurika.

    Biteganyijwe ko iri murikagurisha ry'Intara y'Iburasirazuba ryatangiye tariki ya 18 Kanama rizarangira tariki ya 9 Nzeri 2025. Ryitabiriwe n'abikorera 264 barimo abakorera muri iyi Ntara ndetse n'abanyamahanga.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko basanze iri murikagurisha iyo rimaze icyumweru kimwe, abaturage batanyurwa n'iminsi baba bahawe

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko iri murikagurisha ryongerewe iminsi kugira ngo abacuruzi n’abaguzi baribyaze umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-imurikagurisha-ry-abikorera-ryongerewe-igihe

  • Rusizi: Rurageretse hagati y'abaturage n'uwo bashinja kubatesha umutwe akabakodesha ubutaka bwa leta – #rwanda #RwOT

    Mutirende Martin bahimba Mutirende yababeshye ko yatumwe n'Akarere ka Rusizi, akabaka amafaranga y'ubukode bw'igishanga cyahoze gicukurwamo nyiramugengeri. Amafaranga abaturage bavugaga ko bayanyuzaga ku mukomisiyoneri witwaga Mandevu,

    Mu ntangiriro za Nyakanga 2025 ni bwo Mutirende yatangiye kwegera bagenzi be ababwira ko Akarere kamuhaye uburenganzira bwo gukodesha iki gishanga akabaka amafaranga, abahamo imirimo yo guhinga.

    Mukashema Francine wo Mudugudu Gishoma, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo yabwiye IGIHE ko yahamagaye na Mutirende amubwira ko Akarere ka Rusizi kamuhaye uburenganzira bwo gutanga imirima mu gishanga ariko ko uhabwa umurimo agomba kujya atanga icyayi buri mwaka.

    Ati 'Njyewe natanze ibihumbi 80 Frw.'

    Rudaherishyanga Ignace wo mu Mudugudu wa Ruzeneko, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo avuga ko yabonye aba mbere babonye imirima mu gishanga ababaza uko biri kugenda, bamubwira ko bisaba gutanga amafaranga.

    Ati 'Banyeretse umusaza wakira amafaranga, kuko umurima nari nkeneye umurima muha ibihumbi 130 Frw, kugira ngo njye mu matsinda abiri. Ariko uwo musaza tumubajije atubwira ko ayo mafaranga atari aye ko ahubwo iyo amaze kuyafata ayaha Mutirende.”

    Nzabirinda Anastase wo mu Mudugudu wa Gakombe, Akagari ka Mushaka watanze ibihumbi 65 Frw avuga ko icyamuteye kuyatanga ari uko Mutirende yavugaga ko yahawe uburenganzira n'akarere no kuba yarabonaga abayatanze bahawe imirima yo guhinga.

    Benimana Julienne watanze ibihumbi 65 Frw avuga ko ibyo Mutirende yabakoreye ari ubutekamutwe kuko yabonye ubuyobozi bw'umurenge buje kubakoresha inama akavuga ngo ntihagire uvuga ko yatanze amafaranga.

    Ati 'Turashimira ubuyobozi ko butatwambuye imirima, ariko turanabusaba ko Mutirende yakurikiranwa akadusibiza amafaranga yacu.'

    Mutirende wakodesheje ubutaka bwa Leta yasabye abaturage umunani ibihumbi 480 Frw kuri 'boroke' imwe, nk'uko amakuru akomeza abivuga.

    Boroke imwe ni umurima ugizwe na metero 20 z'ubugari na metero 100 z'uburebure. Ubutaka bwose bwakodeshejwe bugizwe na boroke 15.

    Mu kiganiro na IGIHE, Mutirende Martin yavuze ko nta muturage wigeze amuha amafaranga ngo amuhe umurima, ndetse ko Mandevu bivugwa ko yakiraga amafaranga akayamushyiriza, nta mafaranga yigeze amuha.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimbogo, Joas Nzayishima, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakimenye biturutse ku muturage wabarije mu nteko y'abaturage impamvu Akarere kari gukodesha igishanga kandi cyari gisanzwe gitangirwa ubuntu.

    Ati 'Hari ibimenyetso bigenda bigaragara ko ayo mafaranga koko yatanzwe kandi n'abayakiriye harimo abemera ko bayakiriye. Hari abafashwe bari gukurikiranwa abandi baracyashakishwa, inzego zibishinzwe nizimara gukurikirana azagaruzwa. Twakwizeza abayatanze ko bashobora kuyabona, ariko icyo twavuga ni uko abaturage bakwiye kujya baba maso bakirinda ubushukanyi n'ubuhemu nk'ubwo'.

    Kugeza ubu hamaze kuboneka abagera kuri 50 barimo abavuga ko bahaye amafaranga Mutirende Martin n'abavuga ko bayahaye Mandevu uvugwaho kuba komisiyoneri wa Mutirende.

    Imibare irakiyongera kuko umunsi ku wundi Umurenge wa Rwimbogo wakira abaturage bavuga ko Mutirende yabatekeye umutwe akabakodesha ubutaka bwa Leta. Imibare igaragaza ko niba koko Mutirende Martin yarahawe amafaranga, ashobora kuba yarakiriye arenga miliyoni 6 Frw.

    Inzego zitandukanye zahagurukiye iki kibazo kugira ngo abaturage basubizwe amafaranga yabo.

    Aba baturage bakodeshejwe ubutaka bwa Leta bufite ubuso bwa metero kare zirenga ibihumbi 30 bwo mu Gishanga cya Gishoma

    Mukaniyonsaba Florence avuga ko Mutirende yamuhaye umurima, nyuma amusaba ibihumbi 65 Frw ndetse amwambura umurima yari yamuhaye nyuma yo kuyabura

    Benimana Julienne yatanze ibihumbi 65 Frw kugira ngo ahabwe umurima mu gishanga cya Gishoma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abarenga-50-batekewe-umutwe-na-mugenzi-wabo-abakodesha-ubutaka-bwa-leta

  • Gatsata: Umugabo akurikiranyweho gushaka kuroga umugore we mu biryo #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ari mu maboko y'inzego z'umutekano nyuma yo gukekwaho kugerageza kuroga umugore we mu biryo. Ibi byabaye ku wa 04 Kanama 2025, ahagana saa sita z'amanywa, mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nyamabuye, aho bombi batuye.

    Amakuru aturuka mu baturanyi avuga ko uwo mugore yari yabwiye umugabo we ko atamugaburira kubera ko adahaha, hanyuma umugabo ararakara maze afata ibintu bitamenyekanye neza abishyira mu biryo. Nyuma y'aho, umugore yabyibajijeho maze ahita abimenyesha abaturanyi n'inzego z'ibanze.

    Nyamara uyu mugabo we arabihakana, avuga ko ibyo yashyizemo bitari uburozi, ko ahubwo byari ibintu bisanzwe yari afite mu rugo atari azi ko bishobora guteza impungenge.

    Yagize ati: 'Nta mugambi nari mfite wo kuroga umugore wanjye. Icyo nashyizemo mu biryo si uburozi, ahubwo ni ibintu bisanzwe natekerezaga ko bishobora kongera uburyohe bw'ifunguro.'

    Inzego z'umutekano zahise zitabara zimuta muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse. Abaturanyi bavuga ko urugo rw'aba bombi rwakunze kurangwa n'amakimbirane, ahanini ashingiye ku bibazo by'imibereho no kudahuza ku byo kurya no kugaburirana.

    Umwe mu baturanyi yagize ati: 'Bajyaga bagirana amakimbirane akomeye, rimwe na rimwe bigatera impagarara hano mu mudugudu. Kuri iyi nshuro twumvise ngo umugabo yashyize ibintu mu biryo by'umugore we, bigatuma dutabaza inzego z'umutekano.'

    Kuri ubu, iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane koko niba ibyo byari uburozi cyangwa se ibindi bisanzwe byatekerezwaga nk'uburozi. Inzego z'ubuyobozi zisaba abaturage kwirinda amakimbirane mu ngo no gushaka ibisubizo biciye mu mahoro, aho kwishora mu bikorwa bishobora gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga.

    Gatsata: Umugabo akurikiranyweho gushaka kuroga umugore we mu biryo

    Source : https://kasukumedia.com/gatsata-umugabo-akurikiranyweho-gushaka-kuroga-umugore-we-mu-biryo/

  • Kicukiro: Umukecuru w'imyaka 70 arara ku gasozi nyuma yo kwirukanwa mu nzu itishyuwe #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro, haravugwa umukecuru w'imyaka 70 uri mu kaga ko kurara hanze nyuma yo kwirukanwa mu nzu yakodesherejwe n'ubuyobozi. Aya makuru yemezwa n'abaturanyi be bavuga ko yamaze igihe kinini atuye muri iyo nzu ariko ubuyobozi bwaracecekeye ntibwishyure amafaranga y'ubukode mu gihe cy'umwaka wose.

    Nyiri inzu amaze igihe kinini asaba ubwishyu ariko ntibwagira icyo bukora, byatumye afata icyemezo cyo kumwirukana mu buryo bukomeye. Ubu uwo mukecuru udafite aho yerekeza arara ku muhanda nkutagira umuryango.

    Abaturanyi bavuga ko bababajwe cyane no kubona umusaza cyangwa umukecuru ajugunywa hanze muri iki gihe, bamwe mu baturanye babwiye ubuyobozi bw'Akarere ko bakwiye kugira icyo babikoraho vuba.

    Uwo mukecuru avuga ko nta bushobozi afite bwo kwikodeshereza inzu, akaba yishingikirije ku nkunga y'ubuyobozi bwari bwaramwemereye kumurengera ariko bugasa n'aho bumutereranye. Yagize ati: 'Nararaga mu nzu ariko noneho banyirukanye, nsigaye ndara hanze. Sinzi aho nzerekeza keretse Imana ibanyegera.'

    Abaturage bo muri ako gace basaba ko ubuyobozi bw'akarere ka Kicukiro bwakwihutira kumufasha kuko ari umuntu uri mu kigero cy'imyaka myinshi udafite imbaraga zo kwirwanaho. Bavuga ko kumurekera ku gasozi ari ukumuha intandaro yo gupfa nabi cyangwa guhora mu buzima bubi.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo ubuyobozi bushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Kicukiro bugiye gukora kuri iki kibazo, nyamara abatuye muri ako gace bavuga ko ari ikibazo gikomeye gikeneye igisubizo cya vuba.

    Amafoto y'ibigize inzu
    Umukecuru w'imyaka 70 arara ku gasozi nyuma yo kwirukanwa mu nzu itishyuwe
    Inyandiko
    Umukecuru avuga ko nta bushobozi afite bwo kwikodeshereza inzu

    Source : https://kasukumedia.com/kicukiro-umukecuru-wimyaka-70-arara-ku-gasozi-nyuma-yo-kwirukanwa-mu-nzu-itishyuwe/

  • Amashuri 10 yifujwe cyane n'abarangije umwaka wa gatandatu w'abanza – #rwanda #RwOT

    Ingingo yo guha abanyeshuri ibigo by'amashuri abanyeshuri barangije amashuri abanza cyangwa abajya mu mwaka wa kane iri mu zivugisha benshi bitewe n'uko hari abavuga ko abana bahawe amashuri atandukanye n'ayo basabye.

    Abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w'amashuri abanza, 15.695 bahawe imyanya mu mashuri yisumbuye biga babamo (Boarding Schools), mu gihe abarenga ibihumbi 150 bashyizwe mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye biga bataha.

    Imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko GS Saint Aloys Rwamagana bafite imyanya 162 mu gihe abasabye kwigayo ari 23.770; muri Ecole des Sciences de Musanze hari imyanya 103, abasabye kujya kwigayo bagera kuri 20.153.

    E.S Kayonza Modern ifite imyanya 21 yasabwe n'abanyeshuri 17.295, College Saint Andre irimo imyanya 144 isabwa n'abanyeshuri 15.802 mu gihe G.S. St Joseph ifite imyanya 92 yasabwe n'abanyeshuri 14.910.

    Mu yandi mashuri yasabwe cyane harimo Lycee de Kigali ifite imyanya 38 mu gihe abari bakeneye kwigamo ari 14.281. G.S.O Butare irimo imyanya 209 yasabwe n'abanyeshuri 13.029, Ecole des Sciences Byimana ifite imyanya 92 mu gihe abanyeshuri bifuzaga kwigayo ari 12.211, Ecole des Sciences de Gisenyi ifite imyanya 138, abakeneye kuyigamo ari 11.775 mu gihe FAWE Girls School irimo imyanya 138 yasabwe n'abanyeshuri 11.282.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph yatangaje ko Leta iri gushyira ingufu mu kuzamura ireme ry'uburezi mu mashuri yose kugira ngo ababyeyi bajye bahitamo aho bajyana abana babo bitangombye gushaka ko bajya mu mashuri biga babamo.

    Ati 'Icyo Leta yiyemeje ni ukugira ngo tuzamure ireme ry'uburezi haba mu mashuri yigisha acumbikira abanyeshuri, yaba no mu mashuri yigisha adacumbikira abanyeshuri ku buryo umwana wiga ataha cyangwa yiga acumbikirwa bose bashobore guhabwa uburezi nyabwo noneho ababyeyi bahitemo.'

    Yashimangiye ko 'Iyaba amashuri yose ari ku cyiciro kimwe imibare y'abasaba kujya mu mashuri biga baba mu kigo, ngira ngo iyo mibare yagabanyuka.'

    Minisitiri Nsengimana kandi yavuze ko aho ibihe bigeze abantu badakwiye gushishikarira kujyana abana mu mashuri biga babamo kuko hari n'igihe usanga ari abana bakiri bato bakeneye kuba hafi y'ababyeyi babo.

    Abanyeshuri barangije icyiciro rusange bahawe kwiga mu bigo babamo mu mwaka wa kane, mu mashuri y'ubumenyi rusange ni 20.681 mu gihe aboherejwe mu mashuri yisumbuye biga bataha ari 18.929.

    Aboherejwe mu mashuri ya Tekinike, Imyuga n'Ubumenyingiro (TSS) biga mu mashuri bacumbikirwa barenga ibihumbi 28 mu gihe aboherejwe mu bigo bigamo bataha ni barenga ibihumbi 20.

    Aboherejwe mu mashuri nderabarezi ni 3669, aboherejwe mu mashuri y'abafasha b'abaganga (Associate Nursing) ni 545, mu gihe abahawe Ibaruramari ari 2701 biga mu bigo bibacumbikira na ho 76 bashyirwa mu mashuri bigamo bataha.

    Amashuri yasabwe na benshi barangije abanza mu 2024/2025 pic.twitter.com/wqVQF0c3lW

    — IGIHE (@IGIHE) August 22, 2025

    Abanyeshuri benshi basaba kwiga mu bigo bigamo bacumbika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-10-yifujwe-cyane-n-abarangije-umwaka-wa-gatandatu-w-abanza