
Blog
-
#CHOGM2022: Uko imihanda y’i Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Iyi mihanda ikurikira izakoreshwa n’abitabiriye inama y’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022. Ntabwo (…) -
Rubavu na Goma: Baganiriye ku gukumira urugomo rukorerwa Abanyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yatangaje ko ubuyobozi bw’imijyi ya Goma na Rubavu barimo gukorana kenshi mu gukumira ibikorwa by’ihohoterwa (…)
-
Bakame yatumye ntandukana numugore! Ndoli Je… – #rwanda #RwOT
Mu kiganiro na Radio Rwanda, Ndoli Jean Claude ubwo yatangazaga ko asezeye burundu gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga, yahishuye ko uburozi buvugwa mu mupira w'amaguru mu Rwanda ari impamo, anavuga uko yarozwe kenshi na mugenzi we Bakame bakinanaga mu ikipe ya APR FC mu myaka yashize.
Abajijwe n'iba koko Bakame yaramurogaga, Ndoli Yagize ati:' Nibyo, Byabaye kenshi, hari ubwo navaga mu myitozo ndi muzima byagera nka saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba nkumva imvune. Hari n'ubwo yentegaga utuntu tw'udufu nadusimbuka nkabyuka mbabara'.
Ndoli yanavuze ko Bakame ariwe watumye atandukana burundu n'umugore we kubera ibyo yamubwiraga bitari byo amuharabika.
Gusa Ndayishimiye Eric Bakame ushinjwa kuroga Ndoli, yavuze ko we n'ubusanzwe atemera uburozi buvugwa mu mupira wo mu Rwanda ko bubaho, ndetse avuga ko ibyo Ndoli avuga bidakwiye guhabwa agaciro kuko ari amatakirangoyi ndetse ari ibinyoma, anakomoza ku mashusho ya Ndoli yagiye hanze ashyira ibintu mu kibuga, anemeza ko iby'amarozi yo mu kibuga byakabaye bibazwa Ndoli atari we byakabajijwe.
Ndoli Jean Claude aheruka kugaragara mu mashusho yakwiye Isi yose amena ibintu bisa n'ifu mu kibuga bikekwako arimo gushyirano amarozi.
Uyu mugabo wabaye umunyezamu ukomeye mu Rwanda yavuze ko iyo fu yagaragaye asuka mu kibuga yari agamije kumenya icyerekezo cy'umuyaga mu kibuga kugira ngo ajye amenya icyerekezo umuyaga uri buganishemo umupira.
Kuva na mbere kugeza magingo aya mu mupira w'amaguru mu Rwanda havugwa ibijyanye n'amarozi, hari abemera ko bayakoresheje, hakaba n'abandi bahakana ko muri ruhago amarozi atabaho, gusa nta mukinnyi cyangwa umutoza urayafatanwa ngo abihanirwe bibere abandi urugero.
Nyuma yo gusezera umupira w'amaguru nk'umukinnyi, Ndoli Jean Claude biravugwa ko yamaze kumvikana n'ikipe ya Gorilla FC kuyibera umutoza w'abanyezamu.
Ndoli Jean Claude avuga ko Bakame yamuroze inshuro nyinshi ndetse akanamutandukanya n’umugore we
Byose byabaye aba bakinnyi bakinana muri APR FC no mu ikipe y’igihugu Amavubi -
B-Threy arashinjwa gusibisha indirimbo yari ahuriyemo na bagenzi be #rwanda #RwOT
B -Threy arashinjwa n'umuraperi Zilh ari nawe nyiri ndirimbo akaba yari yarahurijemo abaraperi bagenzi be barimo na B Trey ashinja kuyisibisha.
Iyi ndirimbo'Twubahwe Remix' yasibishijwe kuri Youtube nyuma y'amasaha make yarimaze isohotse ku buryo nta nabantu benshi bari bakayimenya.
Zilha abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amsaha 24 gusa asaba imbabazi abakunzi be avuga ko ikibazo cyabayeho k'indirimbo yabo kigiye gushakirwa umuti ashimangira ko cyatewe na na B Trey umuhanzi mugenzi we ndetse akaba ari numwe mubo yari yagiriye ikizere bagafatanya gukora iyo ndirimbo.
Ziha akomeza avuga ko ari ibintu bibaje cyane kuba abantu badaha agaciro ikintu umuntu aba yakoze yagitakajeho umwanya ndetse n'amafaranga muri rusange ariko kubera ishyari ntibihabwe agaciro.

-
Félix Nzeyimana wari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA n'umusifuzi Tuyisenge Javan batawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha(RIB) #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Kanama 2022, nibwo urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Félix Nzeyimana wari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA n'umusifuzi Tuyisenge Javan bakekwaho ibyaha birimo ruswa.
Ibyo gutabwa muri yombi kw'aba bagabo bombi byemejwe n'umuvugizi w'urwego rw'igihugu cy'ubugenzacyaha mu Rwanda, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na Radio BB FM umwezi.
Nk'uko uyu muvugizi wa RIB yabyemeje, aba bagabo bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, aba bakurikiranyweho ibyaha birimo ruswa, guhindura no guhimba inyandiko.

Ibi byaha aba bombi bashinjwa bakurikiranyweho, bije nyuma yaho umuyobozi wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier aherutse gusezerera burundu Nzeyimana Felix wari ushinzwe amarushanwa muri iyo nyubako kubera amakosa aremere yakoze mu kazi arimo guhindura no guhimba inyandiko.Ku musifuzi Tuyisenge Javan we agaragara mu ibaruwa perezida wa FERWAFA yandikiye Nzeyimana Felix amusezerera burundu, uyu musifuzi ngo yasabwe n'umuyobozi wari ushinzwe amarushanwa ko yahindura raporo y'umukino yari yasifuye.
The post Félix Nzeyimana wari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA n'umusifuzi Tuyisenge Javan batawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha(RIB) appeared first on RUSHYASHYA.
-
Lionel Sentore ashyize hanze ukuri kubyo gutandukana na Bijoux – YEGOB #rwanda #RwOT
Nyuma y'uko benshi bagiye mu rujijo kubera couple ya lionel sentore n'umukinnyi wa filime Bijou ubwo buri umwe yagiye kuri instagram agasiba amafoto y'ubukwe bwabo.
Mu kiganiro Lionel yagiranye na chita yatangaje ko ibyo benshi bagiye bavuga ko ashobora ,kuba yarashakanye na Bijoux atwike ko ataribyo kandi ngo nimba aribyo bazabibona.
Ibyo gutandukana na Bijoux yahishuye ko ataribyo ahubwo yongeraho ko amukumbuye cyane kuko badaherukana.


Source : https://yegob.rw/lionel-sentore-ashyize-hanze-ukuri-kubyo-gutandukana-na-bijou/
-
Nzeyimana Felix wakoreraga FERWAFA n’umusifuzi Tuyisenge Javan bafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Nzeyimana Felix na Tuyisenge Javan, bari (…)
-
Nzeyimana Felix wakoreraga FERWAFA n’umusifuzi Tuyisenge Java bafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Nzeyimana Felix na Tuyisenge Java, bari (…)
-
Hari ibihe byose twembi – Ella yateye imitoma… – #rwanda #RwOT
Ella anyuze ku mbuga nkoranyambaga, yifashishije ifoto ati: 'Hano hari izindi foto tuzifatana muri ubu buryo twembi, kandi hari ibihe byose byacu, ndibaza nti ese aya ni amafoto cyangwa ni amashusho, ni byose, kukumenya ni ukugukunda.'
Mu minsi ishize ni bwo INYARWANDA yaherukaga kubagezaho ko rwose nta kabuza Lick Lick yongeye kujya mu rukundo, nyuma y'imyaka 11 abyaranye na Oda Paccy umwana w'umukobwa.
Inkuru y'urukundo rwa Lick Lick ni imwe mu ziremereye zatigishije imyidagaduro nyarwanda, kubera ukuntu bakundanye ariko bagatandukana mu buryo butaboneye, ndetse Lick Lick akabanza kwihakana umwana babyaranye.
Aba bombi bagiye baterana amagambo kenshi binyuze mu ndirimbo no mu bundi buryo, nyamara ariko uko ibihe byagiye byicuma ni ko umuriro w'urwango wagiye ugabanuka. Gusa nta wamenya uko kugeza ubu bihagaze ubwo Lick yongeye kujya mu rukundo, mu gihe Oda Paccy nta makuru ye afatika ahari ku bijyanye n'ibyo.
Ella uri mu rukundo na Lick Lick ni umunyarwandakazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye mu biganiro by'uruhererekane bigaruka ku rukundo rwa Meddy na Mimi aho yumvikana ahata uyu muhanzi ibibazo bitandukanye, ndetse mu byo asangiza abantu harimo n'amakuru y'ibyamamare nyarwanda biba hanze.
Mu butumwa bw'amafoto Lick Lick aheruka gusangiza abamukurikira, yongeyeho amagambo agira ati:'Ella yakunze imfuruka.' Aha yakomozaga ku kuba yishimiye amafoto yamufotoye.
N'ubwo icyo gihe nta jambo ry'urukundo ryari ryakagiye hanze ku mpande zombi, urebye uko yari amufashe no kuba mu butumwa butatu bucye cyane Lick Lick yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga Ella yari arimo, cyari kimwe mu bihamya bishimangira amakuru yari ahari.Â
Mu bigaragara none, kwihishira bitangiye kwanga bari kwaturira ku karubanda ko bari mu munyenga w'urukundo.
![]()
Ella umukunzi mushya wa Lick Lick
Bafatanya mu bikorwa binyuranye
Ifoto Ella yasangije abamukurikira akayiherecyesha amagambo aryohereye azwi nk’imitoma -
Museveni yinjiye mu Rwanda aciye i Gatuna ababwira ko akomeye nk’IBUYE #rwanda #RwOT
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo yageze ku Mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, aho arava yerekeza mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uyu Mupaka wa Gatuna, Perezida Museveni yakiriwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr. Ernest Nsabimana ndetse na Anne Katusiime wungirije Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda.
Abinyujije kuri Twitter, mu masaha ya mu gitondo nibwo Perezida Museveni yatangaje ko afashe urugendo rwa kajugujugu rumujyana mu Rwanda.
Uganda yinjiye muri Commonwealth mu 1962 nyuma yo kubona ubwigenge kuko mbere yakolonizwaga n’u Bwongereza. Mu 2007 iki gihugu cyakiriye CHOGM yabaga ku nshuro ya 20.
🚨AMAKURU MASHYA🚨
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yageze mu Rwanda, aho yaje kwitabira inama ya #CHOGM22.
Perezida Museveni yanyuze ku mupaka wa Gatuna. #RBAAmakuru pic.twitter.com/VXUZZ9KQf9â” Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) June 23, 2022
â” Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) June 23, 2022
Ndoli Jean Claude avuga ko Bakame yamuroze inshuro nyinshi ndetse akanamutandukanya n’umugore we
Byose byabaye aba bakinnyi bakinana muri APR FC no mu ikipe y’igihugu Amavubi

Bafatanya mu bikorwa binyuranye
Ifoto Ella yasangije abamukurikira akayiherecyesha amagambo aryohereye azwi nk’imitoma