Blog

  • Inzego zirimo RIB zirashakisha umusore ushinjwa kwica se amunigishije ikiziriko #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera Ubwirirabino Aloys w’imyaka77 yishwe ku wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, yari atuye mu Kagali ka Rurara, Umudugudu wa Kashishi, Umurenge wa Mushonyi, mu Karere ka Rutsiro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre yavuze ko bikekwa ko uyu musaza yishwe n’umuhungu we agahita atoroka ariko akaba agishakishwa.

    Yagize ati 'Ejo bari bagurishije inka ibihumbi 400Frw. Uyu munsi bari buzindutse bajya gushaka intoya na yo ngo bazayigurishe. Babanaga mu nzu ari batatu ari se, nyina n’uwo mwana wari umuhererezi. Icyabaye nyina yagiye mu kazi, abasiga mu rugo, saa tatu n’igice aje asanga bamwishe, bamunigishije ikiziriko cy’inka.'

    Uyu muyobozi yatangaje ko inzego zitandukanye zirimo n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ziri gukora iperereza no gushakisha ukekwa.

    Hari amakuru avuga ko uyu musore yari yarabanje gushingirwa iduka na se, ariko akaza guhomba, agafata icyemezo cyo kujya kuba mu Mujyi wa Musanze ariko nyuma akaza kugaruka.

    Mwenedata yihanganishije umuryango wa nyakwigendera anasaba abantu gukura amaboko mu mufuka bagakora.

    Yagize ati 'Icya mbere ni ukwihanganisha umuryango wagize ibyago, icya kabiri ni uko twafatanya tukareba ko ucyekwa yafatwa, ikindi ni ukugira inama abantu bagakura amaboko mu mufuka bagakora cyane cyane urubyiruko.'

    Yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyangwe ndetse n’iraha n’izindi ngeso mbi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Inzego-zirimo-RIB-zirashakisha-umusore-ushinjwa-kwica-se-amunigishije-ikiziriko

  • Byishimo wavuye mu Rwanda akajya kuba muri Amerika yarasiwe iwe #rwanda #RwOT

    Radio /TV Umurage ivuga ko uriya mugabo w’Umunyamulenge yari atuye muri Leta ya Kentucky muri America yarashwe yarasiwe iwe kandi hakaba hari abandi bantu bo mu muryango we.

    Umuturanyi we, Mutabazi Etienne, na we uba mu Mujyi wa Lexington aho yari atuye ndetse akaba ari umwe mu bayobozi b’umudugudu hariya, yavuze ko Byishimo Kadage ari Umunyamurenge wo mu muryango w’Abasita, akaba mbere yarabaga muri Leta ya Michigan aza gutura muri Kentucky ndetse ngo yari atarahamara iminsi.

    Yavuze ko yari umugabo ubyaye rimwe.

    Ati 'Ni ikintu cyakanze imitima yacu, imitima yacu irababaye, ni inkuba yakubise mu by’ukuri, ku buryo twese ntacyo twabitekerezagaho, ni ibintu byatugwiririye, turihanganisha abantu bose ba bugufi mu muryango we.'

    Byishimo ngo yarashwe agiye kuryamisha umwana, mu masaha ya saa munani z’amanywa.

    Mutabazi Etienne uhagaze ku makuru y’ibyabaye, yavuze ko inzego zibishinzwe, zavuze ko Byishimo yarasiwe mu cyumba cye.

    Iwe mu rugo ngo yari kumwe n’umugore we, n’umubyeyi we uherutse kuza kubasura avuye muri Africa ndetse hari n’umwana w’umuturanyi wabo.

    Iwe mu rugo hari umugore we ndetse n’umubyeyi we uherutse kuza kubasura avuye muri Africa

    Umugore we ngo yumvise igituritse agira ngo ni amashanyarazi ariko agiye kureba asanga ahantu hose hari amaraso umugabo we yarashwe, ngo bahise bamujyanwa kwa muganga ariko ahita apfa.

    Yavuze ko umwana we atarashwe, ndetse ngo ntiyakomeretse ati 'Nta mbunda yari atunze, yarashwe n’umugizi wa nabi.'

    Mutabazi yavuze ko nta kindi yarenzaho ku makuru yatanze kuko hakiri kuba iperereza ku by’urwo rupfu no gushakisha uwarashe Byishimo Kadage.

    Igihugu cya Leta zunze Ubumwe za America gikunze kugaragaramo ibikorwa byo kwibasira Abirabura ahanini bikozwe n’Abazungu b’abahezanguni, ndetse gikunze kurangwamo abanyarugomo mu moko yose bakoresha intwaro mu kurasa bagenzi babo ntacyo babaziza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Byishimo-wavuye-mu-Rwanda-akajya-kuba-muri-Amerika-yarasiwe-iwe

  • Yolo The Queen yatunguye benshi ubwo yavugaga ko nta mugabo azashaka #rwanda #RwOT

    Yolo The Queen, umunyarwandakazi umaze igihe atigisa imbuga nkoranyambaga bitewe n’imiterere y’umubiri we irangaza benshi, yatunguye benshi ubwo yavugaga ko nta mugabo azashaka.

    Uyu mukobwa ukunze kuganira n’abamukurikira bakamubaza ibibazo bashaka na we akabasubiza, kuri iyi nshuro yatunguranye avuga ko atazashaka umugabo.

    Umwe mu bakunzi be yamubajije niba yemeranya n’abafata gushaka umugabo nk’intego za buri mukobwa.

    Yagize ati “Ese wemeranya n’abafata gushaka umugabo nk’intego za buri mukobwa?”

    Yolo The Queen mu kumusubiza yagize ati “byagorana gusubiza iki kibazo kuko nta we nzashaka.”

    Muri ibi bibazo uyu mukobwa yavuze ko kimwe mu bintu ashima Imana ari uko yamurinze agakungu k’i Kigali.

    Ubwo aheruka kuganira n’abakunzi be, yari yahishuye ko hari umusore urimo kwita ku mutima we, kuri iyi nshuro yaje kubitera utwatsi avuga ko ubu ari wenyine.

    Yolo The Queen yatangiye kuvugwa cyane muri 2020 bitewe n’amafoto ye agaragaza imiterere ye cyane cyane ikibuno cye kirangaza benshi yashyiraga kuri Instagram, ni umukobwa wavugishije benshi kugeza no ku muhanzi wo muri Amerika, Drake aho hagiye hajya hanze ubutumwa bwe yandikirana na Yolo The Queen.

    Bimwe mu byo yabajijwe

    Yolo The Queen yavuze ko nta mugabo azashaka

    Imiterere ye irangaza benshi barimo na Drake

    Yolo The Queen aheruka gutangaza ko akiri isugi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yolo-the-queen-yatunguye-benshi-ubwo-yavugaga-ko-nta-mugabo-azashaka

  • Umusore yambikiye impeta umukobwa mu rusengero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo muri Nigeria yashinze ivi maze yambikira impeta umukobwa mu rusengero ubwo uyu mukobwa yari ararangiye kuyobora amateraniro.

    Nk'uko bigaragara mu mashusho yasakaye kuri instagram agaragaza uyu musore apfukamye imbere yuyu mukobwa amusaba ko yamubera umugore. Umukobwa na we atazuyaje yahise yemera unusabe bwumukunzi we maze amwemerera urukundo imbaga yabakristu ibireba.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yambikiye-impeta-umukobwa-mu-rusengero/

  • Umugabo w'i Karongi yasanzwe mu mugozi yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Rugoberi, Akagari ka Gitega , Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi.

    Amakuru yamenyekanye saa sita z'amanywa kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022, ubwo umukobwa wa nyakwigendera yinjiraga mu nzu, agasanga se amanitse mu mugozi yapfuye. Bikekwa ko uyu mugabo yahengereye umugore we n'abana bagiye akiyahura, gusa abo mu muryango bavuga ko nta mpamvu bazi yaba yamuteye kwiyambura ubuzima.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitesi, Nsanganira Vianney yabwiye IGIHE ko bategereje ikizava mu isuzuma rya muganga kugira ngo hamenyekane niba Uwimana yishwe cyangwa yiyahuye.

    Ati “Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rwahageze umurambo wajyanywe gukorerwa isuzuma ubwo icyamwishe kizagaragazwa na muganga”.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugabo-w-i-karongi-yasanzwe-mu-mugozi-yapfuye

  • IFOTO Y'UMUNSI: Clapton Kibonge yerekanye umuryango we mu ifoto imwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iy'umuryango wa Clapton Kibonge. Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-clapton-kibonge-yerekanye-umuryango-we-mu-ifoto-imwe/

  • The Ben yazirikanye n’abantu bo mu ntara abas… – #rwanda #RwOT

    The Ben umuhanzi w'abanyarwanda kuva yatangira umuziki, ntiyigeze atenguhwa n’abakunzi b’umuziki ndetse n'ibikorwa bye ntibasibye kubishyigikira umunsi ku munsi. Niyo mpamvu yaretse gahunda ze zose yari afite atangaza ko agomba gutanga ibyishimo ku itariki 06 Kanama 2022.

    Bitewe n'uko iki gitaramo gifite umwihariko ndetse abagitegura bakaba bifuza ko cyakwitabirwa na buri umwe bitewe n'insanganyamatsiko yacyo, hashyizweho uburyo bwo kuzatwara abantu bose bazitabira iki gitaramo aho bari hose yaba abazaturuka i Kigali ndetse n’abazaturuka mu ntara.

    Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Rwigema Gedeon uri mu bategura iki gitaramo, yavuze ko abantu bose bashyiriweho uburyo bwo kugenda ndetse ko imodoka zizatwara abantu aho bari hose yaba muri Kigali ndetse no mu ntara zikabageza aho igitaramo kizabera, zikongera zikabasubizayo. Icyo uzasabwa gusa ni ukwerekana aho waguriye itike yawe.

    Ku bijyanye n'ikibazo kijya kibaho imodoka zigatwara abantu ariko mu gihe cyo kubasubizayo izo modoka zikabura, Rwigema yabwiye inyaRwanda.com ko icyo kibazo nacyo bakiboneye umuti ndetse ko ibyo bitazabaho kuko buri modoka izaba ifite umugenzuzi wayo.

    Yagize ati: ''Ni byo koko n’icyo kibazo twagitekerejeho, imodoka izajya iba ifite Coordinateur wayo ku buryo aho iparitse ari ho izajya ihagurukira kandi igomba guhaguruka ari uko abantu baje muri iyo modoka bayirimo.''

    Icyakora Rwigema yavuze ko hari abava mu ntara bafite gahunda yo kurara i Kigali, bityo ko imodoka izajya ihaguruka nyuma y'iminota 40 kugira ngo badakerereza abantu bavuye mu gitaramo ariko banashaka gutaha, ibivuze ko abazashaka kurara ari uburenganzira bwabo.

    Ku bijyanye n'uburyo bwo kwinjira muri iyo modoka uzajya werekana itike yawe yaba ku banyeshuri ndetse n'abandi bantu. Gusa ku banyeshuri bo mu ntara bo hari impinduka kuko ushaka kujya muri iyo modoka bizasaba ko yishyura ibihumbi 10 Frw.

    Imyiteguro y'igitaramo The Ben azakorera i Kigali iri ku rwego rwo hejuru ku buryo abantu bari kugura amatike ku bwinshi. Amakuru ava imbere mu bategura iki gitaramo ni uko abantu bagera ku bihumbi 45 bamaze kugerageza sisiteme y'amatike bareba ko ikunda, igisabwa akaba ari ukugura itike hakiri kare.

    The Ben ategerejwe mu gitaramo i Kigali

    Ku bijyanye n'imyiteguro ya The Ben muri iki gitaramo Rwigema yavuze ko ari kwitegura kurusha uko yiteguye na mbere hose ndetse ko itsinda rya Symphony rizamufasha naryo imyiteguro igeze kure. Abandi bahanzi barimo Bushali, imyiteguro yabo nabo irimbanyije.

    Abategura iki gitaramo bavuze ko byibuze bifuza ko saa cyenda abantu bazaba buzuye kandi ko iki gitaramo kizatangirira ku gihe bitewe n'icyizere cy'abantu barimo kugura amatike ku bwinshi.

    Gedeon Rwigema uri mu bateguye igitaramo cya The Ben, yakomeje avuga ko bizeye neza ko abantu bazitabira iki gitaramo ari benshi kuko gifite n'impamvu nyayo. Ati 'Muri iki gitaramo tuzaba twishimira ko u Rwanda rwongeye kubaho, ni iby'agaciro, turabyishimira nk'urubyiruko kandi dukeneye kuzereka Isi ko dushimishijwe n'aho Igihugu cyacu kigeze cyiyubaka.'

    The Ben ubwo yai i Kigali abantu batashye badashize ipfa

    Umunyeshuri wese asabwa kwishyura ibihumbi 5 Frw, mu gihe na bo bashyiriweho imodoka zizabakura aho bari ku buntu zikabageza mu gitaramo ndetse zikaza no kubacyura.

    Uretse abanyeshuri n'abazagura amatike mbere, abazagurira amatike ku muryango bazishyura ibihumbi 30 Frw mu myanya isanzwe n'ibihumbi 50 Frw mu myanya y'icyubahiro.

    Abashaka kwicara ku meza ateye mu cyubahiro azaba ariho ibyo kunywa, bizaba ari amafaranga ibihumbi 500Frw.

    Iki gitaramo byitezwe ko kizaba ku wa 6 Kanama 2022, kikazaririmbamo kandi abahanzi nka; Bwiza, Kenny Sol na Chris Eazy bari mu bashya ariko banagezweho mu muziki ndetse na Bushali wanahuriye ku rubyiniro na The Ben mu 2019.

    Abahanzi bazafatanya mu gitaramo

    Iki gitaramo kitezweho kuzuza Canal Olympia ijyamo abantu ibihumbi 15, kizayoborwa na Anita Pendo afatanyije na MC Tino. Kizanacurangamo DJ Toxxyk afatanyije n'itsinda ry'abakobwa bashya muri uyu mwuga ariko bagezweho ari bo; DJ Higa na DJ Rusam.

    The Ben ategerejwe i Kigali nyuma yo gutaramira muri Suède aho afite igitaramo ku wa 30 Nyakanga 2022.

    Arena yari yuzuye ubwo The Ben aheruka i Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119196/abantu-bo-mu-ntara-bashyiriweho-uburyo-bwimodoka-zizabajyana-zikanabasubizayo-mu-gitaramo–119196.html

  • Biratangaje: umukobwa yagiye mu bwiherero birangira abyaye atari azi ko atwite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 22 yatangaje abantu ubwo yavugaga ko atigeze amenya ko atwite kugeza ubwo yagiye mu bwiherero akisanga uruhinja rwatangiye kuvuka.

    Lucy Jones, umukozi wo mu ndege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko yabanje kubabara mu nda ariko yibwira ko ari ibyigihe gito kuko atari azi ko atwite.

    Avuga ko yakomeje kuribwa maze ajya mu bwiherero ,mugihe akoresha umusarani, yavuze ko yumvise 'impanuka', areba hasi asanga arimo kwibaruka umwana atazi ko atwite.

    Uyu mugore ukiri muto avuga ko yagize ubwoba kuko nta gitekerezo yari afite ko atwite dore ko nta bimenyetso yari afite mugihe cyose yamaze atwite. Yongeyeho ko yafataga imiti yo kuboneza urubyaro buri munsi kandi ko yari akijya mu mihango.

    Yavuze ko yakoraga amasaha 70 mu cyumweru, akanywa inzoga kandi akajya akora na sipoto mu gihe cyose atwite, harimo n'iminsi itatu gusa mbere yo kubyara.Gusa akaba yaratunguwe n'ùburyo yisanze atwite nyuma y'inshuro ebyiri yipimishije kwa muganga agasanga adatwite.Kuri ubu uyu mugore amaze amezi 4 yibarutse imfura ye yamaze amezi 9 atwite ariko atabizi.

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-umukobwa-yagiye-mu-bwiherero-birangira-abyaye-atari-azi-ko-atwite/

  • Abasoje muri EP Saint Joseph bahawe umukoro wo gusigasira indangagaciro batojwe – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri kandi basabwe kwihesha ishema no kurihesha ikigo cyabo n'imiryango yabo batsinda ku rwego rwo hejuru ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

    Ibi babisabwe mu muhango wo gusoza umwaka w'amashuri wa 2021 wabereye kuri Ecole Primaire Saint Joseph.

    Umuyobozi wa Ecole Primaire Saint Joseph, Ininahazwe Jean Paul, yasabye abanyeshuri ubwo biteguraga gukora ibizamini bya leta kwihesha ishema.

    Yagize ati 'Turabasaba guhesha ishema ababyeyi babo babohereje hano, guhesha ishema ikigo cyabo na bo ubwabo. Twifuza kubona abana bava muri Ecole Primaire Saint Joseph bafite ubumenyi, ubumenyingiro n'ubukesha ku buryo aho bazajya hose bazabasha kwibeshaho bagahangana no ku isoko ry'umurimo.'

    Yakomeje avuga ko hari abanyeshuri bafite amahirwe menshi yo gutsinda kuko bahabwa ibisabwa ngo babashe kubigeraho.

    Ati 'Ikidufasha cyane ni abarimu b'inzobere mu nzego zose no mu ngeri zose haba ari kwigisha indimi, kubana neza na bagenzi babo, ubumenyi bw'ibidukikije, imyidagaduro n'andi masomo atandukanye.'

    Ininahazwe Jean Paul yasabye ababyeyi kwitabira gahunda z'ikigo no gufatanya na cyo kugira ngo bazamure ireme ry'uburezi bifuza.

    Umwe mu barimu bigisha mu mwaka wa gatandatu muri Ecole Primaire Saint Joseph, Andrew Kwizera, yabwiye IGIHE ko abana bagirwa n'uburezi bahabwa ari yo mpamvu bagerageza kubaha uburezi buboneye.

    Ati 'Icya mbere dukora ni ukuba inshuti n'abana, tukabakunda, tukabaha uburere bwiza. Abitegura kujya mu mashuri yisumbuye tubagira inama yo kugira ikinyabupfura kuko ntacyo bageraho batagifite.'

    Umwe mu banyeshuri, Niyonshuti Twayigize Shakira, w'imyaka 13 yabwiye IGIHE ko yiteguye neza gutsinda akazabona amanota azamufasha kwiga amasomo ya siyansi.

    Ati 'Ibi birashoboka cyane kuko baduha uburezi buhagije budutegurira kuzagera ku nzozi zacu.'

    Yanagiriye inama abana bakiri mu mashuri yo hasi kwitwara neza bagaharanira guhora batsinda.

    Niyo Manny Christian w'imyaka 13 yavuze ko yavomye ubumenyi buhagije mu myaka icyenda amaze muri Ecole Primaire Saint Joseph, anemeza ko azaharanira gukomeza indangagaciro yahawe mu mashuri yisumbuye.

    Kugeza ubu Ecole Primaire Saint Joseph ifite abanyeshuri bagera kuri 832, bagizwe na 631 bo mu mashuri abanza na 201 mu mashuri y'incuke.

    Nubwo bari bagihanganye n'ingaruka za Covid-12, abana 72 basoje mu cyiciro cya mbere, umunani baza mu cyiciro cya kabiri mu bana 81 bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza mu 2021.

    Ababyeyi bari bitabiriye gushyigikira abana babo

    Abanyeshuri bamurika ibikoresho biranga umuco nyarwanda

    Abana 98 nibo basoje amashuri abanza muri EP Saint Joseph

    Abana babonye amanota meza mu byiciro bigamo nabo bahawe ibihembo

    Abana bagize amanota meza bahawe ibihembo

    Abarangije amashuri abanza muri Ecole Primaire Saint Joseph biteguye guhesha ishema ikigo cyabo

    Ibirori byo gusoza umwaka w’amashuri muri Ecole Primaire Saint joseph byari byasubukuwe nyuma y’icyorezo cya Covid-19

    Gatoni Keila yemeje ko bahabwa uberere bwiza batozwa ikinyabupfura no kugira isuku

    Niyo Manny Christian avuga ko yahawe ubumenyi buhagije buzamufasha gukabya inzozi ze nagera mu mashuri yisumbuye

    Niyonshuti Twayigize Shakira avuga ko yiteguye neza gutsinda akobona amanota azamufasha kwiga amasomo ya siyansi

    Umwe mu barimu bigisha mu mwaka wa gatandatu muri Ecole Primaire Saint Joseph Andrew Kwizera avuga ko abana bahabwa uburezi buboneye

    Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe n’itorero ry’abanyeshuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasoje-muri-ep-saint-joseph-bahawe-umukoro-wo-gusigasira-indangagaciro-batojwe

  • Abadepite bo muri Ghana bashimye inzira y'iterambere u Rwanda rurimo – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, Alban Sumana Kingsford Bagbin n'itsinda ayoboye, basoje urugendoshuri rwabo mu Rwanda, ubwo hasinywaga amasezerano y'ubufatanye hagati y'Inteko Zishinga Amategeko z'ibihugu byombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nyakanga 2022.

    Ni amasezerano agamije guhuza ubufatanye hagati y'inteko z'ibihugu byombi, aho abadepite muri Ghana bazajya bagira uruzinduko rugamije kwiga mu Rwanda ndetse n'Abanyarwanda bakabigenza batyo muri Ghana.

    Alban Sumana Kingsford Bagbin yagize ati 'Turashimira Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuduha aya mahirwe adasanzwe yo kubigiraho. Tugiye kuva mu Rwanda ariko turahavana ibyo twungutse muri iyi minsi itatu.'

    Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite mu Rwanda, Mukabalisa Donatille yabwiye itangazamakuru ko kuba amasezerano yasinywe hagati y'inteko bitavuze ko ari zo ubwazo zizajya zikorana ahubwo ko ari ugufungura amarembo ku baturage izi nteko zihagarariye.

    Ati 'Abikorera na bo bafite uburyo bakorana. Iyo tuvuze abaturage duhagarariye, n'abandi bose barimo kugira ngo turebe uburyo umubano wacu urushaho kugenda uba mwiza kurushaho. Ibyo ni byo tugiye gukomeza kugira ngo umubano mwiza twari dufitanye urusheho kugenda utera imbere.'

    Mukabalisa yagaragaje ko mu gihe cy'iminsi itatu iri tsinda rimaze mu Rwanda, ryabashije kubona inzego z'itandukanye zishobora kongerwamo imbaraga mu mikoranire cyane ko bagize umwanya uhagije wo gusura no gusobanurirwa imikorere y'Urwego rw'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB ndetse n'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk'urubitse amateka u Rwanda rwanyuzemo.

    Ku ruhande rw'u Rwanda hashyizweho itsinda rishinzwe gushimangira ubucuti hagati y'ibihugu byombi riyobowe na Depite Bugingo Emmanuel ari naryo rizajya rikurikirinira hafi ibikorwa bigamije kuzamura no guteza imbere umubano w'ibihugu byombi.

    Isuku n'umutekano i Kigali byabakoze ku mutima

    Iri tsinda ry'Abadepite bahagarariye Inteko ya Ghana ryagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byubatse izina ku ruhando mpuzamahanga rubifashijwemo n'ubuyobozi bwiza.

    Alban Sumana Kingsford Bagbin yagaragaje ko hari byinshi babonye mu minsi mike ishize bari mu Rwanda bakwiye kurwigiraho.

    Mu byo yagaragaje harimo kuba Umujyi wa Kigali uza imbere mu mijyi ihorana isuku, utarimo akavuyo.

    Yavuze ko binakwiye kubera ishema ibihugu bya Afurika mu kubaka ubumwe bukenewe binyuze mu kwitorera abayobozi bashoboye kandi bashobora guharanira impinduka nka Perezida Paul Kagame.

    Indi nyingo yikijeho cyane ni umutekano; uyu muyobozi yavuze ko kimwe mu bintu bigaragaza igihugu cyiza ari ubutunzi bukomeye butabonwa na buri wese ari bwo mutekano, amahoro n'ubuhanga kandi ibyo byose mu minsi mike bari bamaze mu Rwanda babonye ko ari ibintu bashobora kwigana mu gihugu cyabo.

    Biteganyijwe ko iri tsinda ryari rimaze iminsi mu Rwanda mu rwego rw'urugendoshuri rizahaguruka i Kigali kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nyakanga 2022.

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, Alban Sumana Kingsford Bagbin yagaragaje ko u Rwanda rwageze kuri byinshi

    Ubwo aya masezerano yashyirwagaho umukono ku mpande zombi

    Ibihugu byombi byiyemeje gufatanya mu bijyanye n’Inteko Ishinga Amategeko

    Mukabalisa Donatille yavuze ko aya masezerano akubiyemo iby’ubufatanye hagamijwe kwiga

    Ibihugu byombi bigaragaza ko bifite inyungu muri ayo masezerano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bo-muri-ghana-bashimye-inzira-y-iterambere-u-rwanda-rurimo