Blog

  • Umunyamakuru yambitse impeta y’urukundo umukunzi we (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Emma Lito usanzwe ari umunyamakuru wa Isibo Tv akaba na rwiyemezamirimo w'umunyamideri yambitse impeta y'urudashira umukunzi we Umwami Liliane bakundanye imyaka irenga 5.

    Mu mafoto aba basangije ababakurikira agaragaza ibihe byiza bagiranye ubwo uyu munyamakuru yasabaga umukunzi we ko bamubera uwibihe byose na we akabyemera.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-yambitse-impeta-yurukundo-umukunzi-we-amafoto/

  • Impinduka mu ngo z'imiryango itishoboye yahawe amashanyarazi i Nyanza – #rwanda #RwOT

    Ingo 80 zituyemo imiryango itishoboye mu Midugudu ya Gahanda na Bukinankwavu mu Kagari ka Rwesero ni zo zahawe amashanyarazi n'Umuryango Umbrella for Vulnerable, ushyigikira iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.

    Mukanyandwi Marie Claire yavuze ko kuva mu rugo rwe hagera amashanyarazi byamukijije ikizima kandi abana be babasha gusubiramo amasomo neza.

    Ati 'Abana bacu ntibabashaga kwiga kuko twabaga mu kizima none ubu twagize amahirwe abana babasha gusubiramo amasomo nimugoroba.'

    Uwizeye Léa na we yavuze ko amashanyarazi yabarinze ubujura bw'abitwikira umwijima.

    Ati 'Imibereho yarahindutse kuko iyo bwije turacana hakabona ku buryo abajura batakiza kwiba bitwikiriye umwijima. Mbere twakoreshaga itoroshi ndetse kubona amabuye byaratugoraga.'

    Abaturage bo mu Kagari ka Rwesero baganiriye na IGIHE bahuriza ku gushimira umuryango wabahaye amashanyarazi n'ubuyobozi bwiza bubahuza n'abafatanyabikorwa.

    Nyuma yo guhabwa amashanyarazi, buri rugo ruhabwa na radiyo kugira ngo abarurimo bajye bumva amakuru no gususuruka bumva indirimbo.

    Umuyobozi wa Umbrella for Vulnerable, Amb. Sheikh Saleh Habimana, yavuze ko biyemeje gushyigikira iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

    Ati 'Ni igikorwa cyihariye kuko twifuza kugira icyo dukora nka Umbrella for Vulnerable ku bijyanye n'imihigo ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yiyemeje ko izagerwaho mu mwaka wa 2024.'

    Yavuze ko nyuma yo kuva mu Karere ka Nyanza bazakomereza muri Gatsibo na Bugesera.

    Usibye gufasha baturage, bakora n'ibikorwa byo guha amashanyarazi utugari n'amavuriro y'ibanze atayafite.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yashimiye uwo muryango ku bufasha wahaye abaturage, na bo abasaba kubufata neza no kububyaza umusaruro.

    Yagize ati 'Icyo dusaba abaturage cya mbere ni uko ibikorwaremezo bahawe babikoresha ariko bakanabifata neza kugira ngo birambe.'

    Umbrella for Vulnerable igira uruhare no mu bindi bikorwa birimo guha abaturage amazi, kuboroza amatungo magufi, gutanga ibiribwa, gufasha abahinzi ba kijyambere, gutanga inyigisho mu by'ikoranabuhanga no guhugura abakozi by'igihe gito bakajya ku isoko ry'umurimo batyaye.

    Mu Karere ka Nyanza abaturage bamaze kugerwaho n'amashanyarazi bari ku ijanisha rya 52, ibigaragaza ko urugendo rukiri rurerure.

    Abayobozi batandukanye basuye ingo z’abaturage bareba impinduka zabaye mu mibereho yabo nyuma yo gucanirwa

    Amashanyarazi yahawe abaturage bo mu Karere ka Nyanza ni akomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba

    Umuyobozi wa Umbrella for Vulnerable, Amb. Sheikh Saleh Habimana, ashyikiriza radiyo abaturage

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, ashyikiriza radiyo abaturage

    Sheikh Habimana yabwiye abaturage bo mu Karere ka Nyanza ko ibikorwa nk’ibi bigamije kubateza imbere

    Mukanyandwi Marie Claire yavuze ko kuva mu rugo rwe hagera amashanyarazi byamukijije ikizima kandi abana be babasha gusubiramo amasomo neza

    Abaturage bacinye akadiho, baniyemeza kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bahawe

    Abaturage bo mu Kagari ka Rwesero bishimiye iterambere bakomeje kugezwaho

    Abayobozi bifatanyije n’abaturage mu gucinya akadiho binyuze mu ndirimbo zitandukanye

    Uwizeye Léa yavuze ko amashanyarazi yabarinze ubujura bw'abitwikira umwijima

    Umuyobozi wa Umbrella for Vulnerable, Amb. Sheikh Saleh Habimana, yavuze ko biyemeje gushyigikira iterambere n'imibereho myiza y'abaturage

    Abaturage bahawe radio zizabafasha kumva neza amakuru, bakamenya ibigezweho

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-mu-ngo-z-imiryango-itishoboye-yahawe-amashanyarazi-i-nyanza

  • Ibigo byinshi bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera “vuba na bwangu” – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi babiri bashya muri Guverinoma; Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Ildephonse Musafiri.

    Bombi bashyizwe mu myanya n'Umukuru w'Igihugu ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Nyakanga 2022. Ntabwo bari basanzwe muri Guverinoma. Minisiteri y'Ishoramari rya Leta yahawe Eric Rwigamba ni nshya muri Guverinoma.

    Perezida Kagame yavuze ko vuba cyane hari ibigo bya leta bizegurirwa abikorera.

    Ati 'Icya mbere, Minisiteri nshya y'Ishoramari rya Leta, izareba uko ibigo bya Leta bicungwa neza ndetse amaherezo cyangwa se byihuse kuri bimwe, bikegurirwa abikorera. Hari ibigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu.'

    'Leta, guverinoma cyangwa inzego za leta, ubundi ntabwo akazi kacu ari ukujya mu bucuruzi n'ibintu bisa nk'ibyo ahubwo dufasha abikorera gucuruza kugira ngo bagere kuri byinshi. Ibyo ndibwira ko byumvikana.'

    Minisiteri y'Ishoramari rya leta ishinzwe mu nshingano zayo harimo kwerekana aho Leta yashora imari, gukurikirana uko imigabane Leta yashoye mu bigo by'ubucuruzi ibyara inyungu no kugaragaza ishoramari rya Leta rikwiye kwegurirwa abikorera.

    Abakurikirana ishoramari basanga iyi Minisiteri izajya yereka Leta imishinga ifitiye inyungu igihugu ariko kubera ko abikorera badafite amafaranga yo gushorwamo wenda Leta ishoremo ku buryo ninageza hagati imaze kubona urwego rw'abikorera rukomeje kugenda rwiyubaka ikajya igenda iyegurira abikorera gahoro ariko bayikoreye inyigo ari ibintu bigarara.

    Ubusanzwe hari imishinga ikomeye iba inafite uruhare mu iterambere ry'igihugu ariko kubera ko abikorera baba bafite impungenge badashobora guhita bihutira gushoramo imari, bisaba ko Leta itangiza urugamba nk'urwo hanyuma imishinga ikazegurirwa abikorera hagatangira ishoramari rishya.

    Uretse gukora imishinga, kugaragaza amahirwe y'ishoramari n'inyungu zihari. Hari kandi ahantu hanyuranye Leta ishora imari ariko ugasanga ntibikurikiranwa neza nk'uko abasesenguzi batandukanye mu birebana n'ubukungu bagenda babigarukaho. Iyi Minisiteri yitezweho kuba igisubizo.

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibigo bya leta bigiye kwegurirwa abikorera vuba na bwangu

    Minisitiri w’Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba, ubwo yarahiriraga inshingano nshya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-byinshi-bya-leta-bigiye-kwegurirwa-abikorera-vuba-na-bwangu

  • I Rubavu habereye impanuka batatu bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Ahagana saa yine za mu gitondo mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu kagari ka Nengo ahazwi nko kwa Gacukiro mu marembo y'úmujyi wa Gisenyi habereye impanuka aho abantu batatu bahise bahasiga ubuzima abandi barakomeka.

    Ababonye iyi mpanuka iba babwiye  IRIBA NEWS ko yatewe n'ikamyo itwara ibikomoka kuri Peteroli  yerekezaga mu mujyi wa Gisenyi ifite Purake RAC 425 U igonga imodoka yo mu bwoko bwa Kwasiteri  ya Kompani itwara abagenzi ya Virunga ifite Purake RAC758U yerekezaga mu mujyi wa  Kigali zirasekurana zose zirenga umuhanda.

    Umukecuru witwa Nyinawabaya Marthe ukomoka I Rwamagana wari waraje gusura inshuti ze I Rubavu aganira yavuze ko iyo kamyo  yacitse feri ikabagonga atibuka uko barenze umuhanda.

    Ati 'Icyo nibuka nuko nabonye iza yiruka cyane ihita idukubita abari bicaye mu ntebe zimbere bose ihita ibahuranya abarusimbutse nitwe twari twicaye mu ntebe ebyiri zinyuma.''

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco yahamije iby'iyi mpanuka.

    Yagize ati 'Nibyo koko iyi mpanuka ikomeye yabaye ndetse abagera kuri batatu bahise bitaba Imana twihanganishije imiryango yababuze ababo.'

    Aho hantu hazwi nko kwa Gacukiro habereye iyi mpanuka si ubwa mbere imodoka zihagonganiye dore ko ari ahantu hacuramye cyane.

    Kimwe mu bisubizo birambye byitezwe  n'umuhanda wa Rugerero, Rubavu, byahi biteganyijwe ko numura gukorwa ariho imodoka z'amakamyo zizajya zinyura zigahinguka mu mujyi wa Rubavu.

    Yanditswe na Mukundente Yves.

    The post I Rubavu habereye impanuka batatu bahasiga ubuzima appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/02/i-rubavu-habereye-impanuka-batatu-bahasiga-ubuzima/

  • Rutsiro: Umuturage watabaje Perezida Kagame mu isengesho akomeje guhindurirwa imibereho #rwanda #RwOT

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Habitegeko François yashyikirije Habimana Emmanuel, inka na telephone mu rwego rwo kumufasha gukomeza guhindura imibereho mibi yari abayemo. 

    Kuri uyu wa 02 Kanama 2022, mu nteko y'abaturage yabereye mu mudugudu wa Karungu, Akagari ka Kabujenje mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro nibwo Guverineri Habitegeko yashyikirije uyu muturage inka na telephone igezweho ya smartphone.

    Habimana yamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera isengesho yasenze atabaza Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.

                          Habimana Emmanuel

    Uyu mugabo wabaga ku gasozi amaze ukwezi kumwe ahawe inzu. Yamamaye kubera isengesho rye ryakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, avugamo ko hari abayobozi yise 'ibisambo by'ibyubi' barya inkunga z'abakene bigatuma ubukene budacika.

    Muri iryo sengesho yasabye Perezida Kagame guhagurukira bene abo bayobozi agakiza abaturage ibisambo birya iby'abakene.

    Ni umugabo w'imyaka 58, washatse umugore aza kwitaba Imana bamaze kubyarana abana bane. Nyuma yishumbushije undi nawe babyarana abana bane, ariko aza kumuta kubera ubukene ajya kwishakira undi mugabo.

    Mu bana umunani yabyaye babiri bitabye Imana, abandi babiri barakuze bashinga ingo zabo. Abasigaye bose bari baratatanye kuko uyu mugabo atagiraga inzu yo kubamo.

    Tariki 6 Nyakanga 2022, ubwo Habimana yahabwaga inzu yo kubamo, yavuze ko amaze imyaka myinshi aba ku gasozi ahantu yise mu maveni.

    Guverineri Habitegeko François

    Nyuma yo gushyikirizwa inka na telephone yashyimye ubuyobozi bw'igihugu avuga ko kubera inzu yahawe abana be bane bagarutse mu rugo.

    Ati 'Ubu sindi kunyagirwa n'abana banjye baratahutse. Bari baragiye kuko bandebaga bagasanga nta kintu nabamarira. Aho mperewe inzu ndumva ndikoroherwa'.

    Habimana Emmanuel yavuze ko inka yahawe izamufasha kurera abana be bagakurana ubuzima bwiza.

    Ati 'Ndanezere cyane, kuko bampaye amata, baherutse kumpa inzu nzanywemo ayo mata. Guverineri ampaye telephone nzajya mvuganiraho n'abayobozi. Iyi nka bampaye nyitezeho kuzamfasha kurera abana banjye, bakanywa amata nanjye nkanywa amata tukanezerwa'.

    Guverineri Habitegeko yavuze ko Perezida Kagame yashyizeho inteko z'abaturage kugira ngo abayobozi bamanuke begere abaturage babakemurire ibibazo.

    Ati 'Ntabwo ari ukumanuka n'imitwe gusa hari n'igihe umanukana n'ibisubizo'

    Ubwo Guverneri yaherukaga mu murenge wa Kivumu mu gikorwa cyo gutaha amazu 26 yubakiwe abatishoboye barimo na Habimana nibwo Habimana yamubwiye ko yasabye amata Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

     

    Ibi byahuriranye ni uko Perezida Kagame yari yarahaye inka Ikigo cy'igororamucyo cya Iwawa. Mu kwitura Perezida Kagame, abakozi b'iki kigo bakusanyije amafaranga bagurira inka uyu muturage Habimana Emmanuel.

    Mu mwaka ushize w'ingengo y'imari Akarere ka Rutsiro kubakiye imiryango 69, kagabira inka 1076 binyuze muri gahunda ya girinka munyarwanda.

    Yanditswe na Habimana Gad

    [email protected]

     

     

    The post Rutsiro: Umuturage watabaje Perezida Kagame mu isengesho akomeje guhindurirwa imibereho appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/02/rutsiro-umuturage-watabaje-perezida-kagame-mu-isengesho-akomeje-guhindurirwa-imibereho/

  • Rubavu: Biravugwa ko umubare w’abamaze guhita… – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye ku saa 10:15′ za mu gitondo ibera mu murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo mu Mudugudu wa Nyabagobe ahazwi nko kwa Gacukiro usohoka umujyi wa Gisenyi. Muri aka gace, si ubwa mbere habereye mpanuka ikomeye igahitana ubuzima bwa benshi.

    Iyi mpanuka yatewe n'ikamyo itwara ibikomoka kuri Peteroli yacitse feri. Iyi kamyo yamanukaga yerekeza mu mujyi wa Gisenyi, yagonze imodoka yo mu bwoko bwa Coasteur ya Kompani itwara abagenzi ya Virunga yerekezaga i Kigali, bamwe barapfa abandi barakomereka.

    Aha hantu hazwi nko kwa Gacukiro ni hamwe mu hakunze kubera impanuka zinatwara ubuzima bwa benshi ari na yo mpamvu bamwe baturage bageze ahabereye iyi mpanuka basabye kwihutisha imirimo yo gukora umuhanda wa Rugerero-Rubavu-Byahi uzajya unyuzwamo amakamyo.

    Nyuma gato y’impanuka hari hamaze kwemezwa abantu batatu bahitanywe nayo, gusa kugeza ubu amakuru ava mu bakozi b’ibitaro aremeza ko hamaze gupfa abagera kuri 4.

    Ku bitaro bya Gisenyi hari abaje kureba abo mu miryango yabo bari mu modoka yakoze impanuka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119615/rubavu-biravugwa-ko-umubare-wabamaze-guhitanwa-nimpanuka-ari-4-batanu-abakomeretse-ntibara-119615.html

  • Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga mukuru wa COMESA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Chileshe Kapwepwe, Umunyamabanga mukuru w’Isoko rusange (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umunyamabanga-mukuru-wa-comesa

  • Hari ibigo bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko mu buryo budatinze, ibigo bimwe bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera kugira ngo birusheho gutanga (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/hari-ibigo-bya-leta-bigiye-kwegurirwa-abikorera-perezida-kagame

  • Rubavu: Batatu baguye mu mpanuka ikomeye y'ikamyo yagonganye na coaster (YAVUGURUWE) – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka biravugwa ko yatewe n'ikamyo yari yikoreye mazutu yacitse feri ikagonga imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi ya Virunga yerekezaga mu Mujyi wa Kigali. Yabereye mu ikorosi rimanuka rigana ku Bitaro bya Gisenyi n'ubundi hakunze kubera impanuka nyinshi.

    Ikimara kuba, inzego z'umutekano zahise zihagera zitangira gutanga ubutabazi bw'ibanze ku bayikomerekeyemo ndetse bajyanwa kwa muganga kugira ngo bakurikiranwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yemeje ko impanuka ndetse hari abayiguyemo.

    Yagize ati “Saa Yine ni bwo impanuka yabaye, abitabye Imana ni batatu mu gihe abakomeretse bataramenyekana. Turihanganisha imiryango yabuze ababo.''

    Umunyamakuru wa IGIHE ukorera i Rubavu wageze aho impanuka yabereye yavuze ko hari abantu yabonye bashobora kuba bahise bitaba Imana nubwo imibare y'abayiguyemo itaratangazwa.

    Iyi mpanuka yafunze umuhanda wa Rubavu-Musanze iminota 30 bitewe n'ibikorwa by'ubutabazi.

    Abakomeretse n'abitabye Imana bajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi mu gihe Polisi y'Igihugu ikomeje ibikorwa by'ubutabazi.

    Bamwe mu bagize imiryango y'abari muri Coaster ya Virunga bahise bajya aho bakirira indembe ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bamenye uko bamerewe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-rubavu-habereye-impanuka-ikomeye-y-ikamyo-yagonganye-na-coaster-itwaye

  • Hari ibigo bya leta bigiye kwegurirwa abikorere-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko hari ibigo byari bisanzwe ari ibya  leta bigiye kwegurirwa abikorera.

    Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kanama 2022, ubwo yakiraga indahiro z'abayobzi bashya bo ku rwego rwa Minisitiri baherutse guhabwa imyanya muri guverinoma.

    Nta bigo bya leta byatangajwe bigiye kwegurirwa abikorera ariko umukuru w'igihugu yavuze ko hari ibizajya mu maboko y'abikorera vuba bishoboka.

    Nyuma yo kwakira indahiro za Dr. Ildephonse Musafiri wahawe inshingano zo kuba umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubuhinzi n'ubwororozi na Minisitiri Eric Rwigamba wahawe kuyobora minisiteri nshya ishinzwe ishoramari rya leta, imbwirwaruhame y'umukuru w'igihugu yibanze ku gusobanura inshingano za minisiteri nshya ishinzwe ishoramari rya leta.

    Ati 'Minisiteri nshya y'ishoramari rya Leta izareba uko ibigo bicungwa neza, ndetse amaherezo cyangwa se byihuse kuri bimwe bikegurirwa abikorera. Ni ibice bibiri hari ibigombwa kwegurirwa abikorera vuba na bwangu bitagomba gutegereza. leta, guverinoma  cyangwa inzego zose za leta ubundi ntabwo akazi kacu ari ukujya mu bucuruzi, ibintu bias nk'ibyo, ahubwo dufasha abacuruza , abikorera kugira ngo bagere kuri byinshi ari nako babigeza ku gihugu.'

    Umukuru w'igihugu kandi yavuze ko ingeri y'Ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi n'ubworozi, ari inkingi  z'ingenzi mu majyambere y'u Rwanda, igihugu kiri kurwana no gusubiranya ubukungu bwakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19.

     Ati 'Ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi n'ubworozi ni inkingi z'ingenzi mu majyambere y'igihugu cyacu. Uko dukomeza kurwanya no guhashya icyorezo cya Covid… tuzahura ubukungu bw'igihugu cyacu ni nako bizakomeza kurushaho kuba ingenzi, kugira ngo dukomeze ibyo tumaze kugeraho twongeraho n'ibindi byinshi.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Ildephonse Musafiri agiye kuri uyu mwanya asimbuye Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome,  wagizwe minisitiri w'ubucuruzi n'inganda mu mavugurura muri guverinoma aheruka, gusa ntiyarahiye kuko yari asanzwe muri guverinoma.

    Minisiteri nshya y'Ishoramari rya Leta ije ikurikira iy'Ubumwe bw'Abanyarwanda yashinzwe muri Nyakanga 2021.

     Ubu u Rwanda rufite minisiteri 22.

    Tito DUSABIREMA

    The post Hari ibigo bya leta bigiye kwegurirwa abikorere-Perezida Kagame appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/08/02/hari-ibigo-bya-leta-bigiye-kwegurirwa-abikorere-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hari-ibigo-bya-leta-bigiye-kwegurirwa-abikorere-perezida-kagame