Blog

  • Umunyamakuru Emmalito yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Emmalito ukorera Isibo Tv yambitse impeta umukunzi we Umwali Liliane usanzwe atuye muri Canada mu Mujyi wa Ottawa.

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri Taliki 2 Kanama 2022 kibera mu Gihugu cya Kenya aho aba bombi bahuriye.

    Emmalito ubwo yaganiraga n'Inyarwanda yavuze ko umukunzi we bamaranye imyaka igera kuri itanu bari mu rukundo, ahamya ko yamubonyeho ibintu byinshi bimwemeza ko akwiye kumubera umufasha w'ubuzima bwe bwose.

    Ati” Tumaranye imyaka itanu mu rukundo, Dukundana mu bihe bitoroshye bya 'Long Distance Relationship'ariko igihe cyari iki y'uko dufata icyemezo kugira ngo tugire ikindi twubaka”.

    Emmalito avuga ko avuga ko yafashe umwanzuro wo kwambika impeta umukunzi we mu gihe bari bafite ibiruhuko mu Gihugu cya Kenya.

    Ati”Twari tumaze iminsi dutekereza kujya mu biruhuko, kuko twashakaga ahantu hihariye, urabona ko ahantu twafatiye amafoto ari heza cyane”.

    Emmalito yambikiye impeta umukunzi we mu Gihugu cya Kenya ahazwi nko mu gace ka Nyeri gakunda gusurwa na ba Mukerarugendo cyane.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-emmalito-yambitse-impeta-umukunzi-we-bitegura-kurushinga-amafoto

  • Umunyamakuru Phil Peter yashyize hanze ukuri kose kubyo gufungisha Moses yavuzweho (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko havuzwe byinshi kubijyanye nuko Phil Peter yaba yarafungishije mugenzi we moses bakoranye mu kiganiro the choice.

    Mu magambo ye Phil Peter yabwiye umunyamukuru yago yahakanye amakuru Moses yashyize hanze ko ariwe watumye afungwa, ahishura ko ariwe wasabye imbabazi ndetse atanga amafaranga ye kugirango arekurwe aburane ari hanze nkuko yabyeretse yago mu nyandiko y'urukiko.

    Phil peter yongeye gukuraho urushijo kubyo gufungisha Moses ahubwo yemeza ko yafunzwe nibyo yakoze mu kigo Phil peter arebera inyungu zacyo,bityo akuraho urujijo kubyo benshi bamenye mu nkuru zitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-phil-peter-yashyize-hanze-ukuri-kose-kubyo-gufungisha-moses-yavuzweho-video/

  • Manchester United yihariye abakinnyi 8 kuri 1… – #rwanda #RwOT

    Kenshi na kenshi, iyo abakinnyi ba ruhago batari mu bihe byabo byiza bibasirwa n’abafana ndetse rimwe na rimwe n’itangazamakuru, by’umwihariko hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abakunzi ba ruhago ziyobowe na Twitter.

    BBC yasohoye icyegeranyo cyerekana ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo by’ibarurishamibare bya Ofcom na Alan Turing, byari bigamije kureba uko abakinnyi bo muri Shampiyona y’u Bwongereza bibasiwe n’abafana mu mwaka ushize.

    Ubushakashatsi bwasesenguye ubutumwa bwa Twitter bugera kuri Miliyoni 2.3 bwose burebana na Shampiyona y’u Bwongereza, haza gusangwa ko ubusaga 60.000 bwose bwatukaga abakinnyi ku buryo bukomeye hagati ya Kanama 2021 na Mutarama 2022.

    Abakinnyi 10 bagenewe ubutumwa bwo gusebywa n’abafana mu mwaka ushize bayobowe na Cristiano Ronaldo wagenewe ubugera kuri 12,520, agakurikirwa na Harry Maguire bakinana muri Manchester United, aho we yatutswe inshuro 8,954.

    Abakinnyi batutswe cyane;

    1. Cristiano Ronaldo – 12,520
    2. Harry Maguire – 8,954
    3. Marcus Rashford – 2,557
    4. Bruno Fernandes – 2,464
    5. Harry Kane – 2,127
    6. Fred – 1,924
    7. Jesse Lingard – 1,605
    8. Jack Grealish – 1,538
    9. Paul Pogba – 1,446
    10. David de Gea – 1,394

    Uretse rutahizamu Jack Grealish wa Manchester City na Harry Kane wa Totenham bombi bakinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, abandi bakinnyi 8 batutswe cyane ni aba Manchester United imaze imyaka 10 idakoza intoki ku gikombe cya Shampiyona.

    Gutukwa bikomeye kw’abakinnyi ba Manchester United mu mwaka ushize, byaturutse ku musaruro mubi bagize mu ntangiriro z’umwaka ushize, byanatumye iyi kipe inanirwa kuza mu makipe ane ya mbere azakina muri UEFA Champions League 2022-2023.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119623/manchester-united-yihariye-abakinnyi-8-kuri-10-ba-premier-league-batutswe-cyane-kuri-twitt-119623.html

  • Kigali:Abatanze amakuru ku bitero by’abitwaje intwaro gakondo bari mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize nibwo Umugabo Witwa Habarurema Theogene utuye muri uyu mudugudu wa Radari we na bagenzi be batanze amakuru ku mutekano mucye waterwaga n’amabandi wavugwaga muri uyu mudugudu.

    Itangwa ryayo makuru ntiryakiriwe neza n’abayobozi bo muri aka kagari kuko kuva icyo gihe, abatanze amakuru batangiye guhohoterwa n’abo bikekwa ko boherejwe n’ubuyobozi bw’umudugudu.

    Habarurema Theogene avuga ko nyuma yo gutanga amakuru, ushinzwe umutekano n’abanyerondo baje kumufata mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, bamusanze mu rugo mu gihe atarafungura bahita bamugeraho mu gitanda yiryamiye n’umugore we.

    Uyu mugabo avuga ko yasohowe nk’igisambo agakubitwa, kugeza igihe imyenda yari amaze kwambara imucikiyeho.

    Aragira ati 'Abanyerondo na Mutekano baraje bankura mu buriri ndyamye n’umugore wanjye, baransohora bamfashe, baravuga ngo tubwire uburyo wavugishije itangazamakuru utatunyuzeho twebwe bo mu mudugudu, ubwo turagutuma bamaze kunshiraho uyu mwenda ndiruka.'

    Umugore w’uyu mugabo avuga ko yababajwe cyane n’uko bamuvogereye icyumba yarimo n’umugabo we, ndetse ahamya ko yababajwe no kubona umugabo we akubitwa.

    Aragira ati 'Basanze turyamye turi mu mibonano. Twagiye kubona tubona barinjiye, twabonye batugwa hejuru gusa, twumva tugize ubwoba. Turabyuka mutakano yari aduhagaze hejuru, twagize isoni duhita twambara vuba vuba.N ikibazo rwose.'

    Usibye uyu muryango wakubiswe, hari n’abandi bakubiswe baranafungwa, nabo babaziza gutanga amakuru.

    Aba kimwe n’uyu muryango barasaba kurenganurwa, kuko gutanga amakuru ari uburenganzira bwabo.

    Ubwo twageraga ku biro by’akagari ka Busanza kubaza abayobozi iby’aya makuru, twasanze ibiro by’akagari bifunze kuva mu gitondo kugera ni mugoroba.

    Ushinzwe umutekano twahasanze yavuze ko uyu munsi badakora, kuko Gitifu w’aka kagari yari yagiye mu bukwe.

    Icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Bwana Idrissa Nkurunziza, avuga ko bamenye iby’aya makuru, ndetse agasaba uyu muryango kujyana ababahohoteye mu nkiko, kugira ngo bahabwe ubutabera.

    Ati 'Naze arege nibyo byiza. Niba abona ko aricyo gisubizo cyiza, hanyuma kubivugwa ko bamwirukana mu mudugudu ntawe ufite uburenganzira bwo kuhamwirukana.'

    Kugeza ubu hari amakuru avuga ko hari umwe muri bo watorotse, kubera gukangwa n’abashinzwe umutekano muri uyu mudugudu.

    Hamwe na hamwe mu bice bitandukanye by’igihugu, hakunze kumvikana abaturage banga gutanga amakuru y’ibibera aho bari, bavuga ko utanze adashimishije abayobozi bimugiraho ingaruka.

    Mu cyumweru gishize nibwo Bamwe mu batuye mu tugari twa Karama na Busanza mu murenge wa Kanombe, babwiye Itangazamakuru rya Flash ari naryo dukeshya iyi nkuru ko babangamiwe n’ubujura bukabije bukorerwa muri aka gace, ababukora baba bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’amafuni n’ibindi.

    Yakubiswe n’abashinzwe umutekano azizwa gutanga amakuru y’umutekano mucye mu itangazamakuru

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abatanze-amakuru-ku-bitero-by-abitwaje-intwaro-gakondo-bari-mu-mazi-abira

  • Ushobora kuba uri 'Bihemu’ warashyizwe ku rutonde rw’abambuzi utabizi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izina 'Bihemu’ rimenyerewe cyane ku bantu bahawe umwenda muri Banki bagatinda kuwishyura, ariko kugeza ubu ibigo byakwita umuntu 'Bihemu’ ntabwo ari banki (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ushobora-kuba-uri-bihemu-warashyizwe-ku-rutonde-rw-abambuzi-utabizi

  • Lily watigishije imbuga nkoranyambaga kubera imyenda yari yambaye muri Arena yavuze ibyo umusore bakundanaga yamukoreye (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugabekazi Liliane watigishije imbuga nkoranyambaga nyuma yuko ifoto ye yari yambaye ikanzu ubonerana muri BK Arena mu gitaramo cyatumiwemo umuhanzi Tayc yavuze ibyo umusore bakundana yamukoreye. Ni mu kiganiro Lily yari yatumiwemo kuri imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube.

    Muri iki kiganiro, Lily yabajijwe niba hari umusore bakunda afite dore ko ari umukobwa mwiza ukwiye kuba afite umusore umuereta. Lily yasubije mu magambo agira ati ” Ntawe… nuwo nari mfite yaranyanze, yaranyanze yagiye i Mahanga aranyanga! “.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/lily-watigishije-imbuga-nkoranyambaga-kubera-imyenda-yari-yambaye-muri-arena-yavuze-ibyo-umusore-bakundanaga-yamukoreye-video/

  • Abakinnyi 10 batutswe cyane bayobowe na Ronaldo na captain Maguire – YEGOB #rwanda #RwOT

    Raporo ivuga ko abakinnyi babiri ba Manchester United, Cristiano Ronaldo na Harry Maguire aribo bakiriye ubutumwa bwinshi bubatuka kuri Twitter kuruhsha abandi bakinnyi bose bo muri Premier League mu gice cya mbere cy'umwaka w'imikino ushize.

    Ofcom yasabye abashakashatsi bo mu kigo cya Alan Turing Institute, ikigo cy'igihugu gishinzwe gukusanya amakuru ya siyansi n'ubukorikori,kubakorera isesengura ku butumwa bwo kuri Twitter bwoherejwe mu mezi atanu ya mbere y'umwaka w'imikino w'umupira wamaguru 2021-22 guhera kuwa 13 Kanama 2021 kugeza 24 Mutarama 2022.

    Isesengura ryabo ryerekanye ko hari ubutumwa 60.000 butuka abakinnyi bwashyizwe kuri Twitter muri miliyoni 2.3 z'ubutumwa bwasohotse mu gice cya mbere cy'umwaka w'imikino ushize.

    Kimwe cya kabiri cy'ubwo butumwa butukana bwohererejwe ku bakinnyi 12 barimo umunani bakinira Manchester United.Ubutumwa bwa Twitter burenga 300 butukana bwohererezwa abakinnyi b'umupira w'amaguru muri Premier League buri munsi.

    Umuyobozi wa Ofcom ushinzwe gutangaza amakuru n'ibica kuri murandasi,Kevin Bakhurst yagize ati: 'Ibyavuye mu bushakashatsi byacanye urumuri ku gice cy'umwijima cy'umukino mwiza.'

    Gutukana gukorerwa kuri interineti nta mwanya gufite muri siporo, ndetse no muri sosiyete yagutse, kandi kubikemura bisaba imbaraga zihuriweho.'

    Hari impande 2 zibasiwe cyane kuri Twitter.Urwa mbere ni urwa Ronaldo ubwo yinjiraga muri Manchester United ku ya 27 Kanama 2021.Yakiriye ubutumwa bubi 3.961.

    Urwa kabiri ni igihe Harry Maguire yanditse kuri Twitter asaba imbabazi nyuma y'uko Manchester United abereye kapiteni itsinzwe na Manchester City ibitego 2-0 ku ya 7 Ugushyingo.

    Abakinnyi 10 batutswe cyane kurusha abandi mu gice cya mbere cy'umwaka w'imikino 2021/2022:

    1.Cristiano Ronaldo — 12,520
    2.Harry Maguire — 8,954
    3.Marcus Rashford — 2,557
    4.Bruno Fernandes — 2,464
    5.Harry Kane — 2,127
    6.Fred — 1,924
    7.Jesse Lingard — 1,605
    8.Jack Grealish — 1,538
    9.Paul Pogba — 1,446
    10.David de Gea — 1,394

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-10-batutswe-cyane-bayobowe-na-ronaldo-na-captain-maguire/

  • Umusore yiriwe yoza imodoka y’abandi nyuma yo kubeshywa ko ari iya sheri we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yasanze arimo koza imodoka yumusore utereta umukunzi we yibwira ko ari iyo umukunzi we yaguze.

    Uyu mugabo uzwi ku izina rya Segopotso Tong yagiye ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo avuge ibintu bisekeje hamwe n'uwahoze ari umukunzi we.

    Yagaragaje ko mu gihe bakundanaga, yamushutse ngo yoze imodoka ye yaguze kandi ari uyundi musore umutereta.

    Nk'uko Segopotso abitangaza ngo yatumye yemera ko yaguze imodoka kugira ngo nyuma amenye ko mu by'ukuri ari iy'umukunzi we rwihishwa.

    Yanditse;  ' Uwahoze ari umukunzi wanjye yigeze kuntera kwizera ko yaguze imodoka mugihe ubundi yari imodoka yundi musore.  Ndetse yanteye kuyoza '

    Source : https://yegob.rw/umusore-yiriwe-yoza-imodoka-yabandi-nyuma-yo-kubeshywa-ko-ari-iya-sheri-we/

  • Umunyamakuru Emmalito yambitse impeta yuruku… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kanama 2022, nibwo Emmalito yambitse impeta umukunzi we Umwali. Emmalito yabwiye InyaRwanda ko we n'umukunzi we bamaze iminsi mu gihugu cya Kenya mu gace ka Nyeri ari naho yafatiye icyemezo cyo kumwambika impeta.

    Uyu munyamakuru usanzwe ufite inzu y'imideli yise 'Loto Ris Design', yavuze ko imyaka itanu ishize ari mu rukundo n'uyu mukobwa.

    Amusobanura nk'umuntu udasanzwe mu buzima bwe, byatumye yiyemeza ko amubera umufasha.

    Ati 'Twari tumaze iminsi dutekereza kujya mu biruhuko, kuko twashakaga ahantu hihariye. Urabona ko ahantu twafatiye amafoto ari heza cyane.' Muri aka gace ka Nyeri ba mukerarugendo bakunda kuhasura cyane.

    Umwali asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada. Emmalito avuga bitari byoroshye gukundana n'umuntu uri kure, ariko byarashoboka hamwe no kwizera.

    Ati 'Tumaranye imyaka itanu mu rukundo, dukundana mu bihe bitoroshye bya 'Long distance relationshiP' ariko igihe cyari iki y'uko dufata icyemezo kugira ngo tugire ikindi twubaka.' 

    Emmalito yambitse impeta umukunzi we Umwali Liliane bamaze imyaka itanu bakundana




    Ni ibyishimo kuri bombi nyuma y’uko batangiye urugendo rushya rw’ubuzima


    Emmalito amaze iminsi mu gihugu cya Kenya n’umukunzi we mu biruhuko


    Emmalito yateye ivi ateguza umukunzi we kurushinga nk’umugabo n’umugore


    Umwali Liliane asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada


    Emmalito avuga ko intera yari hagati y’abo itakomye mu nkokora urukundo rwabo 


    Emmalito ni umunyamakuru wa Isibo Tv mu biganiro bitandukanye ndetse agira uruhare mu gutegura The Choice Awards 


    Emmalito yateguye ibitaramo by’imideli birimo Rwanda Cultural Fashion Show 2013, Kigali Fashion Week 2014 n’ibindi  


    Inshuti n’abavandimwe bashyigikiye iyi ntambwe yatewe na Emmalito na Umwali 


    Bagendeye ku ifarashi…


    Emmalito yabaye Rudasumbwa w’igisonga cya mbere cya Mount Kenya mu 2012


    Imyaka 11 irashize Emmalito ari mu itangazamakuru 


    Emmalito yakoreye ibitangazamakuru birimo Royal Tv, Tv1 n’ibindi


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119620/umunyamakuru-emmalito-yambitse-impeta-yurukundo-umukunzi-we-utuye-muri-canada-mu-birori-by-119620.html