
Blog
-
Umuhanzi The Ben agiye kwamamaza ikipe ya Orion Basketball Club mu myaka itanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya Orion Basketball Club yasinyanye amasezerano n’icyamamare mu muziki nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yo kwamamaza ibikorwa byayo (Brand (…) -
Pablo Sorn na Didier Drogba basuye amakipe y… – #rwanda #RwOT
Aba bombi bamamaye kubera ruhago bamaze iminsi 3 mu Rwanda, aho bazanywe na gahunda ngarukamwaka yo Kwita Izina abana b’ingagi, aho ku ya 2 Nzeri abana 20 bavutse mu mezi 12 ashize, bahawe amazina.
Muri uwo muhango, umwana w’ingagi wari watoranirijwe Didier Drogba yahawe izina rya ‘Ishami’, mu gihe Juan Pablo Sorín we yatanze izina rya ‘Ikuzo’.
![]()
Sorín na Drogba
Kuri uyu wa Gatandatu, aba bombi basuye amakipe y’abato yo mu Karere ka Rubavu aho yakoreraga imyitozo kuri Stade Umuganda, bagira inama zitandukanye abakinnyi.
Sorín ukomoka muri Argentine yavutse mu 1976, akinira amakipe atandukanye yo muri America y’Epfo ndetse n’ i Burayi arimo Lazio, Juventus, Villareal, FC Barcelona ndetse na Paris Saint Germain isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda.
![]()
Sorín n’abana
Ku rundi ruhande, Yves Didier Tebily Drogba w’imyaka 44 na we ni icyamamare muri ruhago, by’umwihariko iya Africa yamamayemo guhera mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21.
Uretse kuba yarakiniye ikipe y’igihugu ya Cote D’Ivoire, Drogba yamamaye i Burayi mu makipe ya Guingamp na Marseille yakiniye mu buto mbere yo kujya muri Chelsea yo mu Bwongereza, aho yayifashije bigaragara mu gutwara igikombe cya mbere cya Champions League muri 2012.
Uretse i Burayi kandi, Drogba yakiniye Shanghai Shenhua yo mu Bushinwa nyuma yerekeza muri America, aho yakiniye Montreal Impact na Phoenix Rising mbere yo guhagarika gukina umupira muri 2018.
![]()
Drogba akata umupira
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Ifoto y’urwibutso
-
Didier Drogba na Juan Pablo bahaye impanuro abana bakunda umupira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Icyamamare mu mupira w’amaguru, Didier Drogba, hamwe na mugenzi we Juan Pablo, basuye amarerero y’umupira w’amaguru mu Karere ka Rubavu, basaba abana bafite (…)
-
Kicukiro: Abayobozi b’Imidugudu bahawe ikaye y’inshingano n’imihigo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abayobozi b’imidugudu mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bahawe ikaye y’inshingano n’imihigo, izabafasha kurushaho kubahiriza no kuzuza inshingano zabo. (…)
-
#COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 4,385 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19 akaba yabonetse mu (…)
-
Abakinnyi 10 bahenze ku isoko ry’igura muri iyi mpeshyi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Isoko ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru bahindura amakipe ku mugabane w’u Burayi mu mwaka w’imikino wa 2022-23 ryafunzwe tariki ya 1 Nzeri 2022, abakinnyi benshi bahinduye amakipe ariko umwe ni we wenyine wagejeje kuri miliyoni 90 z’amapawundi.
Abakinnyi bahinduye amakipe ni benshi ntabwo wabavuga ko ubarangize, gusa muri iyi nkuru turagaruka ku bakinnyi 10 bahenze kurusha abandi aho 8 muri bo bagiye muri shampiyona y’u Bwongereza.
10. Richarlison de Andrade – Totten Ham
Ni rutahizamu w’imyaka 25 ukomoka muri Brazil wakiniraga ikipe ya Everton mu Bwongereza akaba ayaramaze kwerekeza muri Totten Ham yo mu Bwongereza na yo, yataznweho miliyoni 55 z’amapawundi. Anganya agaciro na mwene wabo Raphinha wakiniraga Leeds mu Bwongereza akaba yarerekeje muri FC Barcelona muri Espagne.
9. Erling Haaland â” Manchester City
Ni rutahizamu wavuye mu ikipe ya Dortmund mu Budage yerekeza muri Mancehster City. Uyu musore w’imyaka 22 akaba yaratwenzweho miliyoni z’amapawundi 57.1.
8. Marc Cucurella â” Chelsea
Ni myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso wakiniraga Brighton mu Bwongereza yerekeje muri Chelsea na yo yo mu Bwongereza atanzweho miliyoni 62 z’amapawundi ku myaka ye 24 y’amavuko.
7. Matthijs de Ligt â” Bayern Munich
Uyu musore w’imyaka 23 ukomoka mu Buholandi akina mu mutima w’ubwugarizi, akaba yaravuye muri Juventus mu Butalini yerekeza muri Bayern Munich mu Budage atanzweho miliyoni 63.3 z’amapawundi.
6. Alexander Isak â” Newcastle United
Ni rutahizamu w’umunya-Sweden w’imyaka 22 wakiniraga Real Sociedad muri Espagne ubu akaba yaramaze kwerekeza muri Newcastle United mu Bwongereza imutanzeho miliyoni 66.7 z’amapawundi.
5. Casemiro â” Manchester United
Carlos Henrique Casimiro umunya-Brazil w’imyaka 30 wamenyekanye nka Casemiro muri ruhago, yakiniraga Real Madrid muri Espagne, uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati akaba yarerekeje muri Manchester United mu Bwongereza atanzweho miliyoni 67.3 z’amapawundi.
4. Darwin Nunez â” Liverpool
Uyu ni rutahizamu w’umunya-Urguay wakiniraga Benefica muri Portugal akaba yarerekeje muri Liverpool mu Bwongereza atanzweho miliyoni 71.5 z’amapawundi.
3. Aurelien Tchouameni â” Real Madrid
Ni Umufaransa w’imyaka 22 wakinaga mu kibuga hagati muri Monaco mu Bufaransa ubu akaba yaramaze kwerekeza muri Real Madrid muri Espagne aguzwe miliyoni 76.2 z’amapawundi.
2. Wesley Fofana â” Chelsea
Ni myugariro w’umufaransa w’imyaka 21 wakiniraga Leicester City mu Bwongereza akaba yarerekeje muri Chelsea yo mu Bwongereza atanzweho miliyoni 76.5 z’amapawundi.
1. Antony Matheus dos Santos â” Manchester United
Ni rutahizamu w’imyaka 22 ukomoka muri Brazil wakiniraga Ajax mu Buholandi ni we mukinnyi wahenze muri iyi mpeshyi aho yerekeje muri Manchester United mu Bwongereza atanzweho miliyoni 90.5 z’amapawundi.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-10-bahenze-ku-isoko-ry-igura-muri-iyi-mpeshyi-amafoto
-
Abise amazina abana 20 bingagi bahuriye mu m… – #rwanda #RwOT
Kuva mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2022, byari ibirori mu kiyaba cyo mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru, aho ibihumbi by'abantu bari bategereje kumenya amazina ahabwa abana 20 b'ingagi bavutse mu mezi 11 ashize.
Ni umuhango watambutse imbona nkubone kuri shene ya Youtube ya Visit Rwanda, imbuga nkoranyambaga nka Twitter n'izindi, abantu bazifashisha mu gusangizanya ibyishimo n'ibidasanzwe byaranzwe n'uyu muhango wihariye.
Wabaye ku nshuro ya 18. Abise amazina bahurije ku kuvuga ko ari amahirwe adasanzwe buri umwe yahawe, kandi ni bihe buri wese azakumbura.
Bavuze ko bashimira urwego rw'ubukerarugendo mu Rwanda n'uruhare rwa buri umwe mu kubungabunga ibidukikije.
Igikomangoma cy'u Bwongereza, Charles wabimburije abise amazina yize umwana w'ingagi 'Ubwuzuzanye' bisobanuye kuzuzanya hagati y'umuntu, ibidukikije n'isi atuye.
Yavuze ko ubwo yari mu Rwanda muri Kanama 2022 yabonye imbaraga u Rwanda rushyira mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.
Nyuma y'ibirori byo Kwita Izina, abise amazina bahuriye mu Karre ka Rubavu mu musangiro wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022.
Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), gitangaza ko uyu musangiro waranzwe no kuganira no kumenyana, kwerekwa aho gushora imari mu Rwanda n'ibindi.
Uyu musangiro wabereye ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu. Clare Akamanzi yashimye abise amazina, abashishikariza gukomeza kwita ku bana bise amazina, no kugaruka gusura u Rwanda mu bihe bitandukanye kandi mu gihe cya vuba.
Mu ijambo yavugiye mu muhango wo Kwita Izina ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, Akamanzi yavuze ko urwego rw'ubukerarugendo rumaze kuzamukaho 80% ugereranyije n'uko byari bimeze mbere y'icyorezo Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.Â
Kanda hano urebe amafoto yaranze Kwita IzinaÂ
Kuri uyu wa Gatandatu abise amazina abana 20 b’ingagi bahuriye mu musangiroÂ
Didier Dloga wakiniye FC Barcelona yise umwana w’ingagi ‘Ishami’Â
Abise amazina abana b’ingagi bashishikarizwa kuzisura mu bihe bitandukanyeÂ
Wari umwanya wo kuganira no kungura ibitekerezo ku ngingo zitandukanyeÂ
Clare Akamanzi uyobora RDB yashimye abise amazina b’ingagi, abasaba kuzongera gusura u RwandaÂ
Rigobert Uwiduhaye, yashushyanyije mu buryo bw’imbona nkubone ingagi akoresheje amarangiÂ
MENYA AMAZINA ABANA B’INGAGI BAHAWEÂ -
Amavubi akubitiwe ahareba i Nzega abura itike… – #rwanda #RwOT
Umukino w’Amavubi wabereye mu karere ka Huye, ahari ikinyuranyo cy’ibilometero 43 ngo ugere i Nzega ya Nyamagabe ahakubitiwe abagabo benshi mu kinyejana gishize, wabihiye abafana bayo, ku bw’uko Amavubi yatsinzwe kandi atanasatiraga ngo nibura habure amahirwe.
Ikipe ‘Wallia Ibex’ ya Ethiopia yaherukaga gusezererwa n’ u Rwanda ku nshuro ebyiri ziheruka za CHAN, yahagaze kigabo imbere y’abafana bari buzuye Stade Huye kuri uyu wa Gatandatu, isezerera Amavubi.
Mu mukino watangiye i Saa Cyenda (15:00) ukayoborwa na Gatogato George ukomoka i Burundi, woroheye ikipe y’igihugu ya Ethiopia yaje gukina ishaka intsinzi yari ihwanye no kubona itike ya CHAN isigaje amezi ane ngo ibe. Uyu mukin warangiye ari igitego kimwe cya Ethiopia ku busa bw’u Rwanda.
Umukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma wabereye mu Majyepfo y’ u Rwanda, nyuma y’uko mu mukino wa mbere amakipe yombi yari yanganyirije ubusa ku busa kuri Stade ya Benjamin Mkapa muri Tanzania, aho Ethiopia yakirira imikino, mu gihe itarabona Stade yemewe na CAF imbere mu gihugu.
Igitego kimwe cya Wallia Ibex cyinjijwe na rutahizamu Dawa Hutesa ku munota wa 24′ w’umukino, nicyo cyatandukanije amakipe yombi, Ethiopia ibona itike izayerekeza muri Algeria, ahazakinirwa CHAN 2023 muri Mutarama.
![]()
Amavubi yabanje mu kibuga
Ibihe by’ingenzi by’umukino;
Ku munota wa kabiri w’umukino, Nishimwe Blaise yahawe umupira neza na Tuyisenge Jacques, Amavubi abona uburyo bwa mbere bw’igitego, ariko umupira ugannye ku izamu ufatwa neza n’umunyezamu wa Ethiopia, Bereket Amare.
Mu minota 10 ibanza, umupira wakiniwe mu kibuga hagati, aho Niyonzima Sefu na Mugisha Bonheur ku ruhande rw’Amavubi bahanganaga na Yohannes Gamo na Bogale Asnake ndetse na Gatuoch Panom ku ruhande rwa Ethiopia.
Ku munota wa 13 w’umukino, Nishimwe Blaise yongeye kubona uburyo bw’igitego ku ruhande rw’Amavubi, anyura kuri ba myugariro ba Wallia Ibex ya Ethiopia yitonze, ariko ateye ishoti, umupira ufatwa n’umunyezamu Bereket.
Ku munota wa 15, Ethiopia nayo yasatiriye izamu bwa mbere, bikomotse ku gucunga nabi kw’abugarizi b’Amavubi kwatumye umunyezamu Ntwari Fiacre asohoka mu izamu nabi, ariko rutahizamu Emmanuel Aregawi ateye umupira ujya hanze.
Ku munota wa 24′ Ethiopia yafunguye amazamu, kuri ‘Coup Franc’ nziza yatewe na Dawa Hutesa ikaruhukira mu izamu, nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Serumogo Ally, hafi y’ Urubuga rw’amahina.
Ku munota wa 28, Serumogo Ally wakiniraga Amavubi inyuma ku ruhande rw’iburyo, yongeye gukinira nabi Solomon Abicho wa Ethiopia, ahita yerekwa ikarita y’umuhondo n’umusifuzi w’Umurundi, Gatogato George wari hagati mu kibuga.
Hagati y’umunota wa 30 n’uwa 40, Umupira wakinirwaga ku mpande, Niyonzima Claude na Tuyisenge Arsene bagerageza gutanga imipira myinshi kuri Tuyisenge Jacques na Nishimwe Blaise, ariko ntihagira igitanga umusaruro.
Ku munota wa 42 w’umukino, Ethiopia yongeye kubona uburyo bwiza bw’igitego, ariko Biruk Barcha ananirwa kurenza umupira kuri Niyigena Clement, mbere y’uko Haruna Niyonzima w’Amavubi arekura ishoti rikomeye, umupira uhaca hejuru y’izamu.
Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye ikipe y’igihugu ya Ethiopia iyoboye umukino n’igitego kimwe ku busa ndetse yerekana guhuza hagati mu kibuga, byatumaga itagira igitutu na gitoya.
![]()
Abafana bo bari benshiÂ
Igice cya kabiri kigitangira, Carlos Ferrer utoza Amavubi yasimbuje, mu kibuga hava Mugisha Bonheur ukina hagati, hinjira Muhozi Fred usatira.
Ku munota wa 55′ Ethiopia yasimburije abakinnyi babiri icyarimwe, mu kibuga hava Mesud Musa na Gugsa Beshah, hinjira Keanean Maleko na Remdane Yousef, ari nako umupira wakinirwaga hagati mu kibuga.
Ku munota wa 60′ habayeho gusimbuza abakinnyi babiri, havamo Niyonzima Sefu na Tuyisenge Arsene, hinjira Nshuti Savio na Irdukunda Bertrand, mbere y’uko Ethiopia isimbuza bwa gatatu, rutahizamu Asnake Bogale, asimburwa na myugariro Hailu Bunare.
Muhozi Fred watangiranye n’igice cya kabiri yafashije Amavubi gusatira inshuro nyinshi ndetse no gutera amashoti mato mato ku izamu rya Ethiopia hagati y’umunota wa 60 na 70, ariko Debebe Dada na Salomon Abicho bari mu bwugarizi bwa Wallia Ibex bakomeza guhagarara neza.
Ku munota wa 72′ Ethiopia yabonye uburyo bukomeye cyane bw’igitego, nyuma yo guhanahana neza kwa Dawa Hotesa na Emmanuel Aregawi, borohewe no guca mu bwugarizi bw’Amavubi, ariko Ntwari Fiacre wari mu izamu ababera ibamba, umupira arawurenza.
Ku munota wa 75′ Amavubi yongeye gukora impanduka ndetse isoza gahunda yo gusimbuza abakinnyi 5, mu kibuga hava Nishimwe Blaise na Serumogo Ally, hinjira Nkubana Marc na Nsabimana Eric ‘Zidane’.
Ku munota wa 80 w’umukino, Ethiopia nayo yashyize akadomo kuri gahunda zo gusimbuza, Desta Bereket asimbura Emmanuel Aregawi.
Mu munota icumi ya nyuma, umupira wongeye gukinirwa mu kibuga hagati, abanyezamu b’impande zombi bakomeza guhagarara bwuma, batagerwaho n’amashoti.
Nyuma y’iminota 90′ isanzwe y’umukino, hongereweho iminota 4, itagize Icyo ihindura. Umukino urangira abasore ba Ethiopia batahukanye intsinzi.
Ikipe y’ u Rwanda inaniwe kujya muri CHAN 2023, mu gihe yabashije kwitabira mu nshuro eshatu ziheruka, uhereye kuyabereye mu Rwanda muri 2016, iyabereye muri Marooc muri 2018 ndetse n’iyaherukaga kubera muri Cameroon muri 2021, aho Amavubi yageze muri ¼.
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120592/amavubi-akubitiwe-ahareba-i-nzega-120592.html
-
Agiye kugaruka i Kigali! Padiri Uwimana yagiz… – #rwanda #RwOT
Padiri Uwimana ahawe izi nshingano z’ibijyanye na Roho (Spirital) muri Paruwasi Gatolika ya St Elisabeth nyuma y’imyaka 3 amaze mu Budage aho yagiye ku mpamvu z’amasomo.Â
Kuwa 27 Kanama 2022 ni bwo Mgr Dr Neymeyr wa Erfurt yagize Padiri Jean François Uwimana ukuriye ibijyanye na Roho muri Paroisse St. Elisabeth, akaba ari na we ukuriye Abapadiri basoma Misa muri iyi Paruwasi.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Padiri Uwimana yagize ati: “Ndumva bitazangora cyane kuko ni hafi ya Université (Kaminuza) ntibitazambuza gukomeza gahunda z’amasomo”. Yavuze kandi ko agiye kugaruka mu Rwanda mu karuhuko k’igihe gito mbere yo gutangira neza iyo mirimo no gukomeza amashuli.
Ati: “Nasabye ikiruhuko gito mbere y’uko ninjira neza muri iyo mirimo. Nka nyuma y’ibyumweru 2 gusa ndumva nzaba ndi mu Rwanda, ubwo bazashaka uzaba ansomera Misa”.Â
Twamubajije impamvu y’ikiruhuko yatse avuga ko akumbuye cyane abakunzi be, umuryango n’izindi nshuti amaze igihe kitari gito atabona ndetse akaba afite ibikorwa bijyanye n’umuziki n’ibindi ashaka gukorera mu Rwanda.
Mu gutebya kwinshi, Padiri Uwimana yavuze ko yizeye ko atazabura mu bakunzi be bo mu Rwanda abamugurira kamwe k’ibitoki kuko katamugwa nabi kandi aho aba katahaba.Â
Tumubajije ikindi kizamushimisha nagera mu Rwagasabo, yagize ati :”Ubu nk’abandi badage bose biyubaha muri weekend, nsigaye nifasha nk’agakoko n’uducupa nka tungahe, ubwo hagize ungurira kamwe ntibyangwa nabi.”
Inshingano Padiri Uwimana yahawe azazifanya n’amasomo akomeje. Yavuze ko yatangaye ubwo Musenyeri yamutumagaho akamubwira ko ari we uzaba akuriye Abapadiri bahasoma Misa muri Paroisse, ati “Tekereza kuyobora abazungu ari wowe mwirabura gusa uri muri Team iyoboye”.
Arakomeza ati “Ahubwo habuze gato ngo nange da, kuko ntari niteguye ko muri 3 (abazungu 2 nanjye), Musenyeri avuga ko ari njye uba umuyobozi. Professor Gabel na Padri Joachim na njye Jean François Uwimana mutoto wa Rwanda. Kandi barakuze kundusha ibaze”. Â
Amwemyura yongeye ati: “Wasanga Musenyeri Neymeyr yashatse ko umusore ari we ukurira abandi kugira ngo abafite imyaka yigiye hejuru ataba ari bo bamujyana kuri ‘rythme’ ya gisaza ahubwo umusore abatere ‘courage’”.
Nk’uko Padiri yakomeje abisobanura, avuga ko muri ubu butumwa ahawe ibya Organisation bindi (finances, amashuli, ibikorwa bizanamo abandi bayobozi) bishinzwe mbere na mbere abakristu babiri Musenyeri yatoranyije. Impamvu ni uko binasaba umwanya munini kandi Padiri Uwimana akaba agikomeje kwiga.Â
Avuga ko azajya yita ku bakristu cyane cyane mu mpera z’icyumweru, avuye ku ishuli. Ati: “Weekend nabonetse, kuwa Gatanu nimugoroba, kuwa Gatandatu no ku Cyumweru nibwo nzajya mbafasha, keretse hagize nk ikiba cyihutirwa kitakorwa n’ undi “.
Izi nshingano Padiri Uwimana yahawe ni uburyo bushya abadage batangije bwo kuyobora amaparuwasi bunatuma abakristu barushaho kugira paroisse iyabo koko kandi ntihagire ibipfa nk’igihe bafite Padiri utaboneka buri munsi nka Padiri Uwimana uri kwiga.Â
Ubu buryo buri gukorerwa igerageza mu maparuwase abiri ya Diocese ya Erfurt ahitwa St Laurentius na St Elisabeth [aho aho padiri Jean François Uwimana yahawe inshingano]. Padiri yatubwiye ko hari n’ahandi hake nka Köln (Kolonye) bwatangiye.
![]()
Padiri Uwimana yagizw ushinzwe ibijyanye na Roho z’Abakristo
![]()
Padiri Uwimana ni we ukuriye Abapadiri basoma Misa muri Paruwasi St Elisabeth
![]()
Mbere yo gutangira inshingano nshya yahawe, Padiri Uwimana agiye kugaruka mu Rwanda mu karuhuko k’iminsi micye
REBA HANO “UWACU” INDIRIMBO PADIRI UWIMANA AHERUKA GUSOHORA
-
Nagize amahirwe yo kumumenya – Mimi umugore w… – #rwanda #RwOT
Tariki 14 Kanama 2022, ni bwo inkuru y'incamugongo yatashye mu muryango ivuga ko Cyabukombe, umubyeyi watumye Meddy avamo umunyamuziki, yitabye Imana aguye mu gihugu cya Kenya aho yari amaze igihe yivuriza uburwayi.
Uyu mubyeyi witabye Imana afite imyaka 66 y'amavuko, yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo ku wa 28 Kanama 2022.
Abatanze ubuhamya, bahurije ku kuvuga ko yari umubyeyi wakundaga gusenga, kandi wakoraga uko ashoboye ngo abe bamererwe neza.
Meddy yavuze ko Nyina yitanze uko ashoboye, abakundisha Se ndetse mu bushobozi bucye yari afite biga mu bigo byiza by'amashuri.
Hari aho yavuze 'Twakuze dufite mama gusa abatuzi barabizi, mama yari papa na mama, igitangaje muri ibyo ni uko atagize amahirwe yo kubana na papa ariko yaramudukundishaga. Ntabwo ari abagore benshi bagira icyo kintu.'
Yungamo ati 'Ukuntu yatureze twiga ku bigo byiza ntabwo yari afite ubutunzi bukomeye ariko yatangaga byose ngo tugire icyo tugeraho, akadukoresha umukoro twese tuvuye mu ishuri.'
Meddy yavuze ko Nyina yari umuntu udasanzwe, ku buryo yamwise 'Medard' biturutse ku muvugabutumwa wamubwirije akamufasha kwinjira mu gakiza.
Umugore wa Meddy ariwe Mimi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022, avuga ko ibyumweru bitatu bishize byari umubabaro udashira.
Yavuze ko yabuze umuntu mwiza w'agatangaza 'ijuru ryunguka malayika'. Uyu mugore yavuze ko na n'uyu munsi acyumva amajwi ya Cyabukombe ahamagara kuri telefoni umuhungu we Meddy baganira.
Yabwiye Meddy ko 'Mama wawe yari umuntu wihariye kandi ndi umunyamahirwe kuba naramumenye'.
Akomeza avuga ko azakomeza kuzirikana ibihe yagiranye n'uyu mubyeyi 'nibuka ukuntu Mama wawe yari uw'agatangaza'.
Mimi yabwiye Meddy ko uwo ari we uyu munsi ari uruhare rwa Nyina. Avuga ko yigishije Meddy byinshi ariko 'icy'ingenzi yakwigishije gukunda Imana n'umutima wawe wose'.
Mimi yavuze ko Cyabukombe atitaga ku bana be gusa, ahubwo kuri buri wese uri iruhande rwe. Yavuze ko hari byinshi abona muri Meddy bizatuma umubyeyi we akomeza kwibukwa ibihe n'ibihe.
Yasabye Imana guha imbaraga Meddy zo gukomera muri ibi bihe bikomereye umutima. Avuga ko Cyabukombe ari aheza mu ijuru.
Uyu mugore yihanganishije umuryango wose, avuga ko awukomeje, abakunda, kandi avuga ko umubyeyi wabo 'azaguma mu mitima yacu'.
Tariki 25 Ukuboza 2018, nibwo amafoto ya mbere yasohotse umubyeyi wa Meddy [Cyabukombe] yakiriye mu rugo we Mimi witeguraga kumubera umukazana.
Icyo gihe, abantu batandukanye bahise batangira kuvuga ko igihe cy'ubukwe bw'abo buri hafi nyuma y'igihe bari bamaze mu munyenga w'urukundo.
Â
![]()
Mimi yavuze ko ibyumweru bitatu bishize byaranzwe n'agahinda n'umubabaro udashira nyuma yo kumenya ko Nyirabukwe yitabye ImanaÂ
![]()
Meddy yashyinguye umubyeyi we, amushimira urukundo yabakunzeÂ
![]()
Mimi yavuze ko Meddy ari uwo ari we uyu munsi kubera Nyina, kandi yamutoje byinshi birangajwe imbere no gusengaÂ
![]()
Meddy yavuze ko Nyina we ari we acyesha inganzo, kandi yamwigishije byinshi yubakiyeho mu muziki we
![]()
Mimi yavuze ko umubyeyi wa Meddy azahora yibukwaÂ
![]()
Umubyeyi wa Meddy yashyinguwe ku wa 28 Kanama 2022 mu irimbi rya RusororoÂ
Kanda hano urebe amafoto menshi mu muhango wo gushyingura umubyeyi wa MeddyÂ


















