
Blog
-
Ruhango: Abayobozi baramara ukwezi bakorera mu baturage babakemurira ibibazo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhangoi bwatangije gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza, aho bamara ukwezi bakorera mu baturage, ngo babakemurire ibibazo banaganire (…) -
Bite bya myugariro wa Rayon Sports wakuwe mu kibuga ateruwe kubera imvune? #rwanda #RwOT
Myugariro wa Rayon Sports wo ku ruhande rw’ibumoso, Ganijuru Elie ntabwo yahiriwe n’umukino baraye batsinzemo Police FC 1-0 kuko yagize imvune ishobora gutuma amara hanze y’ikibuga iminsi itari mike.
Uyu mukinnyi wari wagiriwe icyizere n’umutoza Haringingo Francis cyo kubanza mu kibuga, yari yagoye Police FC.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 74, byaje gusaba ko umutoza akora impinduka atateguye akamukuramo nyuma yo kugira ikibazo mu ivi ry’ibumoso yinjizamo Felicien.
Hari nyuma yo kugongana na Marc Nkubana ukina ku ruhande rw’iburyo rwa Police FC yugarira maze akagwa nabi.
Ubwo umukino wari urangiye, Ganijuru Elie yasohowe mu kibuga ubona ko yababaye cyane kuko byasabye ko abaganga ba Rayon Sports ari bo yishingikirazaho ameze nk’aho bamuteruye.
Amakuru ISIMBI yamenye yahawe n’umwe mu bantu bo muri Rayon Sports ni uko uyu musore akibabara ariko na none ivi ritabyimbye.
Yahawe ikiruhuko uyu munsi abwirwa ko ejo ari bwo agomba kujya ku myitozo nk’abandi maze abaganga bakareba uko bimeze akaba ari nabwo bazafata umwanzuro wo kumucisha mu cyuma cyangwa kubireka ahubwo bakagumya kumukurikirana bisanzwe.
Bivuze ko umukino w’umunsi wa 3 bazakinamo na Rwamagana City mu cyumweru gitaha wo ntazawukina.
img24130|center>
img24131|center> -
Perezida Kagame yatanze Itegeko rigomba kubahirizwa mu Rwanda hose mu kunamira Umwamikazi Elisabeth II #rwanda #RwOT
Si ryo gusa rigomba kururutswa ahubwo n’ibendera ry’Umuryango w’Afurika w’i Burasirazuba naryo biragenda gutyo.
Aya mabendera azongera kuzamurwa mu buryo bwuzuye umwamikazi Elisabeth narangiza gutabarizwa.
Iri tangazo ryasinywe na Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente.
Communiqué from the Office of the Prime Minister | Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe pic.twitter.com/SMu6ZJo8H4
â” Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) September 9, 2022
Elisabeth II yatanze( gutabaruka) afite imyaka 96 y’amavuko muri yo igera kuri 70 akaya yari ayimaze ku ngoma.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari mu Bayobozi b’ibihugu byo ku isi bafashe mu mugongo ab’ibwami mu Bwongereza ndetse n’abagize Umuryango Commonwealth kubera urupfu rw’umwamikazi Elisabeth II.
Kuri uyu wa Kane abo mu ngoro y’Umwamikazi w’u Bwongereza bavugaga ko uyu mubyeyi ugeze mu zabukuru, ari mu bitaro kandi ko abaganga bahangayikiye ubuzima bwe.
Ku myaka 96 y’amavuko, niwe muntu wayoboye u Bwongereza igihe kirekire kugeza ubu.
-
Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry'u Rwanda n'irya EAC yururutswa kugeza hagati  hunamirwa Umwamikazi Elizabeth II #rwanda #RwOT
Nyuma y'itanga ry'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, Perezida Paul Kagame yategetse ko ibendera ry'u Rwanda n'iry'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) mu Rwanda yururutswa kugeza hagati uhereye tariki ya 9 Nzeri 2022 kugeza igihe azatabarizwa.


The post Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry'u Rwanda n'irya EAC yururutswa kugeza hagati  hunamirwa Umwamikazi Elizabeth II appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Kate Bashabe yashimiye abantu kubw'urukundo bamuha ku isabururu ye y'imyaka 32 #rwanda #RwOT
Abinyujie ku rukuta rwe rwa Instagram Kate yashyizeho amashusho amugaragaza yishimye afite umutsima n'urumri rwaka ndetse arimo no kubyina bigaragara ko anyuzwe n'umwaka Imana yamwongeye ndetse n'urukundo rw'abamukikije nkuko yabivuze.
Kate Bashabe yabonye izuba kwa 09 Nzeri 1990 ni rwiyemezamirimo washinze inzu y'imideri ya Kabash Fashion House ndetse akaba azwi mu bikorwa by'ubugiraneza no kuzamura imibereho myiza y'abaturage bari mu buzima bukomeye.
Mu Kiganiro aherutse kugirana na Yago Tv Show Kate Bashabe yavuze ko kuba agira umutima wo gufasha abantu kandi akanabikora ari ibintu bimurimo kuko ari nabyo yakuze abona.

Kate Bashabe yavuze ko yamenye ubwenge arererwa kwa Nyirakuru akura abana n'abana benshi haba abo mu miryango ye ndetse n'abandi Nyirakuru yareraga bikaba ari na bimwe byatumye akurana urukundo kuko Nyirakuru arirwp yamutoje kandi akanarumubonamo.
Uyu mukobwa ukunzwe na benshi hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo nkuko bigaragara yavuze ko yakuze akunda gukora cyane kugeza n'uyu munsi kuko muri we akunda kubaho ubuzima bwiza kandi bimuturutseho ntawe asaba.

Kugeza ubu Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bafite inzu nziza muri uyu mujyi wa Kigali nubwo yirinze kuvuga amafaranga yamutwaye kugirango yuzure, yavuze ko ari menshi ndetse ko yamutwaye imyaka ine kandi ikaba yari imwe mu nzozi yishimira kuba yaragezeho.
-
Urubyiruko ntiruvuga rumwe ku kuvanga umutungo w’abashyingiranywe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Bamwe mu rubyiruko rw’abasore n’inkumi bageze mu gihe cyo gushinga ingo bavuga ko uburyo bw’ivangamutungo rusange hari ababuhitamo kubera inyungu baba (…)
-
Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0 #rwanda #RwOT
Ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC iri kwitegura imikino mpuzamahanga ya CAF Champions League igomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye yakira ikipe ya US monastir yo muri Tunisia, kuri ubu umutoza w'iyi kipe yamaze kwemererwa gutoza iyi mikino nyuma y'igihe atemererwa kuyitoza.
Nkuko byatangajwe n'urubuga rwa internet rwa APR FC, batangaje aya makuru bavuga ko kuri ubu yiteguye gutanga ibishoboka byose ngo atahukane intsinzi muri iyi mikino dore ko iyi kipe yagiye agorwa no kuba itarifite umutoza mukuru.Kubona ibyangombwa byo gutoza abakinnyi be ku ruhando rw'amahanga bikaba bigiye kongera imbaraga zisumbuyeho ku bakinnyi bitegura iyi mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Biteganyijwe kko iyi kipe ndetse n'umutoza wayo urugamba rwo ku ruhando mpuzamahanga rutangira bahura na US Monastir yo muri Tunisia kuri uyu wa Gatandatu kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye ku isaha yi saa Kenda zuzuye 15h00.
Kuri uyu wa kane ubwo hasozwaga imikino ya shampiyona y'u Rwanda y'umunsi wa Kabiri, ikipe Police FC yatsindiwe mu rugo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Ni igitego cyatsinzwe na Rutahizamu Willy Esombe Leandre Onana ku ishoti yatereye kuri ryekeza mu izamu ryari ririnzwe na Habarurema Gahunda bityo ntiyabasha kuri kuramo igitego kimwe cyatandukanyije impande zombi kibone uko.
Gutsinda uyu mukino kuri Rayon Sports byatumye isanga Kiyovu SC ku mwanya wa mbere aho imikino ibiri imaze gukinwa aya makipe yombi amaze kuyitsinda yose uko yakabaye.
Kuri Police FC yo iri ku rutonde rw'amakipe atarabasha gutsinda umukino n'umwe yo na Marines FC na Rwamagana City FC.
The post Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0 appeared first on RUSHYASHYA.
-
U Bwongereza bwabonye Umwami mushya, Charles III #rwanda #RwOT
Izina rishya Umwami yahawe ni we waryitoranyirije kuko aba yemerewe guhitamo izina ry’ubwami rivuye kuri rimwe mu mazina ye asanzwe.
Nyuma y’uko se abaye umwami, Igikomangoma William ni we muzungura wa se ku ngoma, bivuze ko Charles III aramutse atanze, William yaba Umwami.
BBC yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo Umwami mushya ashobora kwima ingoma mu buryo bweruye bikabera mu ngoro yitiriwe St James i Londres.
Ni umuhango ubera imbere y’abajyanama b’ibwami, bagizwe n’abahoze ari abadepite bubashywe, abakozi ba Leta bakomeye, abayobozi mu muryango wa Commonwealth na Meya wa Londres.
Ubusanzwe ni umuhango witabirwa n’abantu 700 ariko kuba bizaba mu buryo bwihuse, BBC yatangaje ko bashobora kuba bake cyane. Nko mu mwaka wa 1952 ubwo Umwamikazi Elisabeth yimaga, abajyanama bitabiriye bari 200.
Muri iyo nama, Umuyobozi w’Abajyanama b’ibwami Penny Mordaunt atangaza ku mugaragaro itanga ry’Umwamikazi, hanyuma hatangazwe umusimbura we.
Hakurikiraho amasengesho yo gusabira Umwamikazi watanze no gusabira Umwami mushya, baniyemeza kumwubaha no kumufasha.
Ku munsi wa kabiri w’inama y’abajyanama nibwo umwami mushya yitabira, akarahirira kurinda Idini ya Ecosse rizwi nk’iry’aba- Presbytérienne. Nyuma hazabaho kuvuza impande zimuha ikaze, ubundi bitangazwe ku mugaragaro ko u Bwongereza bubonye Umwami mushya.
Indirimbo y’igihugu izahindurwa ahavugwaga ‘God Save the Queen’ habe ‘God Save the King’.
Igikorwa cya nyuma kizaba kwimika umwami mushya. Ni umuhango ushobora gutinda kubera imyiteguro ikomeye iwubanziriza. Nk’Umwamikazi Elisabeth II yimye ingoma muri Gashyantare 1952 ariko yimitswe muri Kamena 1953.
Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Bwongereza-bwabonye-Umwami-mushya-Charles-III
-
Perezida Kagame yunamiye Umwamikazi Elizabeth IIÂ watanze #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame yunamiye Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth II watanze, anihanganisha n'umuryango we.
Kuri uyu wa Kane nibwo Ingoro y'ubwami bw'u Bwongereza yatangaje ko Umwamikazi Elizabeth II, yatanze ku myaka 96 y'amavuko.
Mu Butumwa      Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yihanganishije umuryango we, anashima umusanzu w'umwakazi Elizabeth II, mu bihugu bigize Umuryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).Â
Ati 'Muri uyu mwanya w'agahinda k'itanga rya Nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth, turazirikana imyaka 70 y'ubuyobozi bwe mu bihugu bya Commonwealth. Commonwealth igezweho y'iki gihe ni umurage asize.'
 Yakomeje agira agira ati 'Nihanganishije Umwami (Charles III), Umugabekazi n'umuryango  w'ibwami muri rusange ndetse n'abaturage b'Ubwami bw'u Bwongereza, na Commonwealth.'
In this moment of sorrow at the passing of Her Majesty Queen Elizabeth II, we recall her 70 years of stewardship of the Commonwealth of Nations. The modern Commonwealth is her legacy. (1/2)
â” Paul Kagame (@PaulKagame) September 8, 2022
I extend my deepest condolences to His Majesty the King, Her Majesty the Queen Consort, and the entire Royal Family, as well as the people of the United Kingdom and the Commonwealth. (2/2)
â” Paul Kagame (@PaulKagame) September 8, 2022
The post Perezida Kagame yunamiye Umwamikazi Elizabeth IIÂ watanze appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Umwamikazi Elizabeth II aratanze nyuma y’imyaka 70 ku ngoma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ibiro by’Ingoro y’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza (Buckingham Palace) bimaze gutangaza ko Umwamikazi Elizabeth II yatanze nyuma y’imyaka 70 yari amaze (…)