Blog

  • Abarimu bashimiye Perezida Kagame wabongereye umushahara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarimu 3,500 bakorera mu Karere ka Rubavu bahuriye muri Stade Umuganda mu mujyi wa Gisenyi kugira ngo bashimire Perezida Kagame wabongereye umushahara, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/abarimu-bashimiye-perezida-kagame-wabongereye-umushahara

  • MINAGRI yahishuye impamvu ikilo cy'Ibirayi cyageze kuri 500 FRW aho bihingwa cyane #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Karere ka Musanze hazwiho kuva ibirayi byinshi baravuga ko kuba igiciro cyabyo cyageze kuri 500 FRW ari ukubera izamuka ry'imbuto n'ifumbire by'umwihariko.

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi[MINAGRI] yo yabihakanye ivuga ko gutumbagira ku igiciro cy'ibirayi kugera no mu gace bihingwamo cyane byatewe nuko atari mu gihe cyo kubihinga.

    Umuturage uhaha ibirayi byo kurya mu karere ka Musanze arishyura amafaranga 500 ku kilo, abaturage bakemeza ko aribwo bwa mbere ikilo cy'ibirayi kigeze kuri icyo giciro iwabo.

    Ikinyamakuru Today dukesha iyi nkuru cyaganiriye n'abaturage bo mu karere ka Musanze kuri iki kibazo cy'izamuka rikabije ry'igiciro cy'Ibirayi iwabo kandi babihinga bavuga ko byatewe n'izamuka ry'ifumbire n'imbuto.

    Umunyamakuru wa KT yavuze ko yasanze imbuto y'ibirayi bya Kinigi biri kugura amafaranga 500 ku kilo, mu gihe izindi mbuto z'ibirayi zigura hagati ya 460-500.

    Umwe mu bacuruzi b'ibirayi ati 'Impamvu yo kurira kw'ibiciro by'ibirayi, ni uko ibintu byose byazamutse, ikilo ni Magana atanu yuzuye, nibwo bwa mbere mbibonye kuva mbayeho, maze imyaka 30 nibwo nabona ibirayi bigura 500, natwe abacuruzi byatuyobeye, turi kujya kwishyura umufuka w'ibirayi tukishyura ibihumbi biri hejuru ya 70'.

    Arongera ati 'Twe turi kurangura ku mafaranga 450 tukunguka amafaranga 10 ku kilo, uwo muri butike akagurisha kuri 500, byatuyobeye ntitugikora, umuntu araza guhaha wamubwira igiciro akiruka, abashinzwe ubucuruzi barebe icyo bakora ibiciro bigabanuke natwe abacuruzi turi kurira'.

    Hakizimana Sylvere ati 'Njye ibi mbikuye mu Kinigi ku mafaranga 460, banguriye kuri 470 bagiye kubigurisha kuri 500, impamvu ni uko ibirayi byarumbye umusaruro uba muke, ni ubwa mbere bibaye ntabwo tuzi uko tubigenza, mu Kinigi niviriyeyo ushaka ibyo kurya arishyura 500 ku kilo, biradusaba guhinga cyane umusaruro ukiyongera'.

    Bamwe mu baturage bavuga ko intandaro y'izamuka ry'ibiciro by'ibirayi ari ikibazo cy'ifumbire n'imbuto byahenze ubwo bahingaga mu gihembwe cy'ihinga gishize, basaba ko bajya babigezwaho ku gihe kandi ku biciro bito.

    Umwe mu bahinzi b'ibirayi witwa Izabayo Didier, ati 'Ikibazo cy'izamuka ry'igiciro cy'ibirayi, mwigishakira kure ni ifumbire n'imbuto byahenze, mu Kinigi ni ibigunda abantu ntibagihinga, n'abahinga ntibeza neza, bagabanye ibiciro by'imbuto kuko yageze kuri 800, bagabanye n'ibiciro by'ifumbire ive ku 1000 igure ayo yahozeho'.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi [MINAGRI], Jean Claude Musabyimana yabwiye Kigali Today ko ikibazo ikibazo cy'izamuka ry'igiciro cy'ibirayi kitari ifumbire n'imbuto ahubwo kiri ku gihe kitari umwero w'ibirayi kikiyongeraho n'imikorere y'amasoko mpuzamahanga.

    Ati 'Tuvuye mu bihe by'izuba nta hantu bari gusarura ibirayi, birasanzwe ko ibirayi bizamuka mu mpera y'ibihe by'izuba, uretse na byo n'ibiciro by'imboga mu isoko byarazamutse n'ibintu bidasaba ifumbire urasanga byazamutse, ugende ku isoko ubaze ibitoki wumve, urasanga byahenze'.

    Yavuze n'ikibazo cyo guhanahana amakuru muri ibi bihe aho umuntu uri mu Rwanda yumva ahandi hari ibibazo ibiciro byazamutse, ayo makuru akaba intandaro y'izamuka ry'ibiciro mu Rwanda.

    Ati 'ikindi kibazo ni icy'amakuru, nk'ubu intambara ibera muri Ukraine abenshi ntitunahazi, ariko bitugiraho ingaruka kuko ayo makuru atugeraho ugasanga bibaye intandaro y'izamuka ry'ibiciro, nk'abatuye mu Ruhengeri, niba Kisoro imvura yaraguye ikangiza imyaka ibigori ntibyere, ayo makuru kubera ko abageraho ako kanya izo ngaruka zigera mu masoko ya Musanze. Kuba ibirayi byazamutse mu gihe kitari umwero nta gikuba cyacitse ni ibintu bisanzwe, ibyo byose biterwa n'uko amasoko akora hirya no hino ku isi'.

    Uwo muyobozi yagarutse no ku bavuga ko izamuka ry'ibirayi rituruka ku kibazo cy'ifumbire n'imbuto, avuga ko bitari ukuri, kuko haramutse havutse ikibazo, abaturage bahabwa amakuru hagafatwa izindi ngamba.

    Ati 'Wenda ubwoko bumwe bw'ifumbire bushobora gutindaho gato kubera ikibazo kiba cyavutse, ukuntu isi isigaye iteye niba uhahira ifumbire mu bihugu bikorana n'u Burusiya uyu munsi bikaba hari ibibazo, inzira inyuramo ziragorana ni ibisanzwe, ariko Leta yagerageje gushyira nkunganire mu biciro iruta iyari iriho mbere, rwose nta byacitse dufite ifumbire ihagije n'ubwo zatinda gato kutugeraho ntibivuze ko ifumbire yabuze, abaturage ntibahangayike, nta byacitse kandi hari ikibazo twabaha amakuru'.

    IVOMO: Kigali Today

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/minagri-yahishuye-impamvu-ikilo-cy-ibirayi-cyageze-kuri-500-frw-aho-bihingwa

  • Inyeshyamba zagose umujyi ukomeye muri Congo #rwanda #RwOT

    Inyeshyamba za CODECO zashinze ibirindiro ahitwa Ezekere muri 10Km uvuye i Bunia naho iza FPIC kuwa gatanu zishinga ibirindiro ahitwa Lengabo muri 5KM uvuye muri uyu mujyi.

    Abaturage bo mu bice byigaruriwe na ziriya nyeshyamba bakomeje guhungira mu Mujyi wa Bunia n’ubwo ari inzira y’umusaraba.

    Hari amakuru avuga ko inyeshyamba zamaze gucengera muri uyu Mujyi w’ubucuruzi utuwe n’abasaga Miliyoni.

    Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Bunia yabwiye Radio Okapi ko 'umutekano w’abaturage urinzwe ko bakomeza ubucuruzi bwabo mu bwisanzure.'

    Mugihe kingana n’ukwezi, umutwe wa ALC / CODECO, uri kugaba ibitero uturutse mu misozi byica bikanasahura imitungo y’abaturage.

    Izi nyeshyamba zongereye ibikorwa byazo hafi ya Bunia mu minsi micye ishize, nubwo ingabo za leta zagerageje kuzirwanya bikananirana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Inyeshyamba-zagose-umujyi-ukomeye-muri-Congo

  • Urutonde rw’imfungwa 1803 u Rwanda rwarekuye by’agateganyo #rwanda #RwOT

    Iryo Teka tigaragaza ko Minisitiri yafashe umwanzuro ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 121, iya 122 n’iya 176 ; no ku Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 234.

    Ni nyuma kandi yo kubigaragariza Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 08 Nzeri 2022, ikabisuzuma ndetse ikanabyemeza.

    Abakatiwe bafunguwe by’agateganyo barsabwa kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe kitarenze iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

    Basabwa kandi kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze, no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose bashatse kujya mu mahanga.

    Iryo teka rinagaragaza ko ufunguwe by’agateganyo ashobora kubyamburwa mu gihe akatiwe kubera ikindi cyaha, mu gihe atitwaye neza ku buryo bugaragara cyangwa atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.

    Uwambuwe ifungurwa ry’agateganyo afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga ifungurwa ry’agateganyo.

    Kurangiza icyo gihano cy’igifungo bitangira kubarwa uhereye ku munsi yamburiweho ifungurwa ry’agateganyo. Icyakora, mu kubara icyo gihe cy’igifungo ntihitabwa ku gihe uwakatiwe yihungishije ubwe igihano.

    Urutonde rw’abafunguwe by’agateganyo ruri ku mugereka w’Iteka rya Minisitiri rikurikira :

    content/uploads/2022/09/OG_n___Special_of_09.09.2022_Ifungurwa_ry_agateganyo_ry_abakatiwe_01.pdf

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Urutonde-rw-imfungwa-1803-u-Rwanda-rwarekuye-by-agateganyo

  • AKUMIRO : Ahafatwa nk’igicumbi cy’ubuhinzi bw’ibirayi Ikilo cyageze kuri 500Frw, Abanya-Kigali bitege iki #rwanda #RwOT

    Ubwo Kigali Today dukesha iyi nkuru yageraga mu masoko anyuranye mu mujyi wa Musanze, yasanze ibirayi bya Kinigi biri kugura amafaranga 500 ku kilo, mu gihe izindi mbuto z’ibirayi zigura hagati ya 460-500.

    Ni igiciro cyatunguye benshi mu batuye Akarere ka Musanze, hafatwa nk’igicumbi cy’ubuhinzi bw’ibirayi, kugeza ubwo amoko amwe y’ibirayi yitirirwa tumwe mu duce tugize ako karere, by’umwihariko Kinigi yitiriwe imwe mu mbuto z’ibirayi zikunzwe na benshi.

    Yaba abaguzi ndetse n’abacuruzi, bakozweho n’iryo zamuka rikabije ry’ibirayi, aho bemeza ko atari ibirayi gusa, biri no ku bindi biribwa.

    Umwe mu bacuruzi b’ibirayi ati 'Impamvu yo kurira kw’ibiciro by’ibirayi, ni uko ibintu byose byazamutse, ikilo ni Magana atanu yuzuye, nibwo bwa mbere mbibonye kuva mbayeho, maze imyaka 30 nibwo nabona ibirayi bigura 500, natwe abacuruzi byatuyobeye, turi kujya kwishyura umufuka w’ibirayi tukishyura ibihumbi biri hejuru ya 70'.

    Arongera ati 'Twe turi kurangura ku mafaranga 450 tukunguka amafaranga 10 ku kilo, uwo muri butike akagurisha kuri 500, byatuyobeye ntitugikora, umuntu araza guhaha wamubwira igiciro akiruka, abashinzwe ubucuruzi barebe icyo bakora ibiciro bigabanuke natwe abacuruzi turi kurira'.

    Hakizimana Sylver ati 'Njye ibi mbikuye mu Kinigi ku mafaranga 460, banguriye kuri 470 bagiye kubigurisha kuri 500, impamvu ni uko ibirayi byarumbye umusaruro uba muke, ni ubwa mbere bibaye ntabwo tuzi uko tubigenza, mu Kinigi niviriyeyo ushaka ibyo kurya arishyura 500 ku kilo, biradusaba guhinga cyane umusaruro ukiyongera'.

    Hari bamwe mu baturage bavuga ko intandaro y’izamuka ry’ibiciro by’ibirayi ari ikibazo cy’ifumbire n’imbuto byahenze ubwo bahingaga mu gihembwe cy’ihinga gishize, basaba ko bajya babigezwaho ku gihe kandi ku biciro bito.

    Umwe mu bahinzi b’ibirayi witwa Izabayo Didier, ati 'Ikibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’ibirayi, mwigishakira kure ni ifumbire n’imbuto byahenze, mu Kinigi ni ibigunda abantu ntibagihinga, n’abahinga ntibeza neza, bagabanye ibiciro by’imbuto kuko yageze kuri 800, bagabanye n’ibiciro by’ifumbire ive ku 1000 igure ayo yahozeho'.

    Undi ati 'Ikilo cy’imbuto y’ibirayi cyavuye kuri 400, ariko muri iki gihembwe cy’ihinga twayiguze ku 1000, n’ikilo cy’ifumbire ni 1000 ni ho biri guhera bizamuka cyane kuko abantu batagihinga uko byahoze, ariko no kuba ibindi biribwa byarazamutse ni cyo kiri gutuma n’imbuto ndetse n’imiti n’ifumbire y’ibirayi bizamuka, Leta nitugabanyirize ibiciro by’ifumbire duhinge'.

    Mu gushaka kumenya icyo MINAGRI ivuga kuri icyo kibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’ibirayi, Kigali Today yavuganye n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Jean Claude Musabyimana, avuga ko ikibazo kitari ifumbire n’imbuto ahubwo kiri ku gihe kitari umwero w’ibirayi kikiyongeraho n’imikorere y’amasoko mpuzamahanga.

    Ati 'Tuvuye mu bihe by’izuba nta hantu bari gusarura ibirayi, birasanzwe ko ibirayi bizamuka mu mpera y’ibihe by’izuba, uretse na byo n’ibiciro by’imboga mu isoko byarazamutse n’ibintu bidasaba ifumbire urasanga byazamutse, ugende ku isoko ubaze ibitoki wumve, urasanga byahenze'.

    Yavuze n’ikibazo cyo guhanahana amakuru muri ibi bihe aho umuntu uri mu Rwanda yumva ahandi hari ibibazo ibiciro byazamutse, ayo makuru akaba intandaro y’izamuka ry’ibiciro mu Rwanda.

    Ati 'ikindi kibazo ni icy’amakuru, nk’ubu intambara ibera muri Ukraine abenshi ntitunahazi, ariko bitugiraho ingaruka kuko ayo makuru atugeraho ugasanga bibaye intandaro y’izamuka ry’ibiciro, nk’abatuye mu Ruhengeri, niba Kisoro imvura yaraguye ikangiza imyaka ibigori ntibyere, ayo makuru kubera ko abageraho ako kanya izo ngaruka zigera mu masoko ya Musanze. Kuba ibirayi byazamutse mu gihe kitari umwero nta gikuba cyacitse ni ibintu bisanzwe, ibyo byose biterwa n’uko amasoko akora hirya no hino ku isi'.

    Uwo muyobozi yagarutse no ku bavuga ko izamuka ry’ibirayi rituruka ku kibazo cy’ifumbire n’imbuto, avuga ko bitari ukuri, kuko haramutse havutse ikibazo, abaturage bahabwa amakuru hagafatwa izindi ngamba.

    Ati 'Wenda ubwoko bumwe bw’ifumbire bushobora gutindaho gato kubera ikibazo kiba cyavutse, ukuntu isi isigaye iteye niba uhahira ifumbire mu bihugu bikorana n’u Burusiya uyu munsi bikaba hari ibibazo, inzira inyuramo ziragorana ni ibisanzwe, ariko Leta yagerageje gushyira nkunganire mu biciro iruta iyari iriho mbere, rwose nta byacitse dufite ifumbire ihagije n’ubwo zatinda gato kutugeraho ntibivuze ko ifumbire yabuze, abaturage ntibahangayike, nta byacitse kandi hari ikibazo twabaha amakuru'.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AKUMIRO-Ahafatwa-nk-igicumbi-cy-ubuhinzi-bw-ibirayi-Ikilo-cyageze-kuri-500Frw-Abanya-Kigali-bitege-iki

  • Indege yaburiwe irengero nyuma y’amasaha make ihagurutse i Kavumu #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Reuters avuga ko iyi ndege yabuze kuwa Gatandatu. Ni nyuma y’uko byari biteganyijwe ko igomba kugwa ku Kibuga cy’Indege kiri mu gace ka Kasese mu Ntara ya Maniema.

    Ubuyobozi bw’iyi ntara bwatangaje ko ibikorwa byo gushakisha iyi ndege byatangiye.

    Iyi ndege yahagurutse ku kibuga cya Kavumu i Bukavu kuwa Gatandatu mu gitondo.

    Nyuma ibijyanye n’itumanaho byaje guhagarara, abayirimo ntibabasha gukomeza kuvugana n’abari ku kibuga cy’indege.

    Iyi ndege yabuze nyuma y’amasaha make ihagurutse ku kibuga cya Kavumu i Bukavu

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Indege-yaburiwe-irengero-nyuma-y-amasaha-make-ihagurutse-i-Kavumu

  • RIB yataye muri yombi Shikama wagaragaye cyane mu Kibazo cya Bannyahe ashinjwa ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Hari amajwi yakwirakwijwe #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yagiranye na Jalas TV, humvikanyemo ijwi ry’uyu mugabo Jean de Dieu Shikama agereranya ibyavuzwe nUmuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda n’ijambo Dr Léon Mugesera yigeze kuvugira ku Kabaya akangurira abantu gukorera Abatutsi Jenoside.

    Muri iki kiganiro kandi humvikanyemo ijwi ry’Umuvugizi wa RIB , Dr Murangira B. Thierry yemeza ko Shikama Jean de Dieu yatawe muri yombi tariki ya 10 Nzeri 2022 , akwekwaho icyaha cyo gukurura amacakubiri n’icyaha cyo gupfobya Jenoside.

    Dr Murangira B. Thierry yakomeje avuga ko Shikama yatawe muri yombi nyuma yo gukwirakwiza amajwi aho yumvikana agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwimura abaturage batuye mu midugudu ya Kangondo ya Mbere n’iya Kabiri ndetse na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe ho mu Murenge wa Remera.

    Shikama afungiye kuri Sitasiyo RIB ya Remera mu gihe ngo dosiye ye igikorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.

    Mu biganiro byabaye ku wa Kane tariki 8 Nzeri 2022, aho byari byitabiriwe n’imbaga y’abatuye muri Kangondo na Kibiraro. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yasabye aba baturage kwimuka kuko inzu zamaze kuzura kandi ari izabo.

    Ati 'Mugomba kwimuka ni ibintu mugomba kumenya. Hari abatubwira ngo ese ko ntabona icyangombwa cya njyenyine ? Inzu zubatse mu buryo bw’amagoroba zigira amategeko azigenga. Ibyangombwa birahari, buri wese ku mazina ye, kandi ushobora kugitwara no muri banki ukagitangamo ingwate. Inzu ni izanyu ntabwo tubabeshya.'

    Icyo gihe Shikama yavuze ko abantu ubuyobozi bufitanye nabo amasezerano yo kujya gutura mu Busanza bubazi bityo ko abatazahitamo indishyi ikwiye y’inzu bazahabwa indishyi ikwiye y’amafaranga.

    Ati” Naho uriya uri kutujijisha ngo Nyakubahwa Perezida wa Rebupulika ari kutwubakira amazu yimubeshyera, Isi yose ibimenye batagira ngo Perezida niwe uri kurenganya abaturage ba Nyarutarama, ni ishoramari ryabizanyemo ruswa na Komisiyo”

    Naho Sahinkuye Emmanuel yavuze ko ibiri kuba byose biri guterwa n’ubuyobozi buri gutsimbarara ku ngurane y’inzu mu gihe hari umwe mu myanzuro ya Njyanama y’Akarere ka Gasabo wemeza ko n’ukeneye ingurane y’amafaranga agomba kuyahabwa , ati” Ba Nyakubahwa Bayobozi mureke kwica amategeko arimwe muyashyiraho”

    Akomeza asaba ubuyobozi kuborohereza ushaka ingurane y’inzu akayihabwa ndetse n’ushaka iy’amafaranga akayibona ndetse ko ari ubutumwa bifuza ko bwagera kuri Perezida Kagame ati” Rwose mureke gukomeza kugumura aba baturage mubangisha n’ubuyobozi , ntabwo aribyo ”

    KANGONDO : Tuzatera akabariro gute turyamanye n’abana ? Mwibeshyera Perezida Kagame si we uturenganya

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/RIB-yataye-muri-yombi-Shikama-wagaragaye-cyane-mu-Kibazo-cya-Bannyahe-ashinjwa-ibyaha-birimo-gupfobya-Jenoside-yakorewe-Abatutsi-Hari-amajwi-yakwirakwijwe

  • BK Group yamuritse irushanwa 'Rap City’ ryo kuzamura impano z’abakiri bato #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    BK Group yamuritse amarushanwa ya mbere ya Rap mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda by’umwihariko injyana ya Rap, mu rwego rwo kuzamura impano (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/bk-group-yamuritse-irushanwa-rap-city-ryo-kuzamura-impano-z-abakiri-bato

  • #COVID19: Nta muntu wanduye mushya ku Cyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022 mu Rwanda nta muntu mushya wabonetse wanduye Covid-19, ibipimo byafashwe ni (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-nta-muntu-wanduye-mushya-ku-cyumweru

  • Benin yasabye u Rwanda umusada mu kurwanya ibyihebe biyugarije #rwanda #RwOT

    Leta ya Benin yatangiye ibiganiro na Guverinoma y'u Rwanda, bigamije gusaba inkunga y'ibikoresho n'ubunararibonye mu guhangana n'ibyihebe bigendera ku matwara ya Kiyisilamu bimaze gushinga ibirindiro mu majyaruguru y'Igihugu.

    Umuvugizi wa Perezidasi ya Benin Wilfried Houngbédji, yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa (AFP), ashimangira ko Ingabo za Benin zoherejwe muri ako Karere k'Amajyaruguru mu guhangana n'imitwe y'iterabwoba yigaruriye ibice bitandukanye by'ibihugu by'abaturanyi ari byo Nigeria ndetse na Burkina Faso.

    Bivugwa ko ibyo mitwe y'iterabwoba igaba ibitero ku basivili, ikabasahura, igatwika ibyabo ndetse ikanarenzaho kugaba ibitero ku nzego z'umutekano. Ubufatanye bw'u Rwanda na Burkina Faso bwitezweho gufasha mu kongerera imbaraga ingabo za Benin zoro mu birindiro.

    Yagize ati: 'Nk'uko bimeze kuri Niger na Burkina Faso, turimo kuganira n'u Rwanda mu birebana n'inkunga y'ibikoresho no kutwungura ubumenyi no kusangiza ubunararibonye. Ariko amasezerano ashobora gusinywa ntaho azaba agaragaza iyoherezwa ry'ingabo z'u Rwanda.'

    Ayo makuru yaje akurikira inkuru yatangajwe n'Ikinyamakuru Africa Intelligence, cyibanda ku nkuru za Politiki n'ubukungu zicukumbuye zo muri Afurika cyagaragaje ibiganiro bikomeje hagati ya Kigali na Cotonou bigamije kohereza amagana y'ingabo z'u Rwanda mu Majyaruguru ya Benin.

    Icyo gitangazamakuru cyatangaje ko umubare w'ingabo z'u Rwanda ukwiriye kuba wateganywa mu cyiciro cya mbere ubarirwa muri 350, kigakomeza kinahamya ko ushobora no kwikuba kabiri.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangarije AFP ko adashobora kugira byinshi avuga kuri iyo ngingo, ariko yemeza ko hasanzwe haari umubano n'ubufatanye mu bya gisirikare hagati y'ibihugu byombi.

    Umugaba w'Ingabo za Benin Gen. Fructueux Gbaguidi, aheruka kuzindukira mu Rwanda muri Nyakanga ishize, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Rwanda bigamije gushimangira umubano w'ibihugu byombi mu bya gisirikare.

    Ibihugu bikora ku Nyanja y'Atalantika nka Togo, Ghana na Côte d'Ivoire, bikomeje gushaka imbaraga n'ubumenyi mu bya gisirikare mu rwego rwo kurinda imipaka yabyo na Mali, Niger na Burkina Faso nyuma y'ibihe bidasanzwe byaranzwe n'ibitero by'inyeahyamba.

    Ibyo bihugu bihangayikishijwe n'uko haba hari imitwe y'ibyihebe yatangiye gushaka abayoboke mu baturage babyo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/benin-yasabye-u-rwanda-umusada-wo-kurwanya-ibyihebe-biyugarije