Blog

  • Saranda uzwi muri The Secret na Indoto az… – #rwanda #RwOT

    Saranda, ni umukobwa ukuri muto w'impano ikomeye muri sinema. Azwi cyane muri Filime y'uruhererekane yitwa 'The Secret' ndetse na 'Indoto' ica kuri Televiziyo Rwanda.

    Akina muri 'The Secret' ari umukobwa wakomerekeye mu rukundo nyuma yo gukunda umuhungu akamwimariramo, ariko uwo muhungu akamuhemukira akaryamana n'inshuti ye magara.

    Avuka mu muryango w'abana 6 (abahungu 3 n'abakobwa 3), we akaba umwana wa 5. Yavukiye mu karere ka Nyagatare, ubu atuye ku Kimironko muri Kigali. Yizemuri Fawe Girls School ku Gisozi,kaminuza ayisoreza muri Davis College aho yize amahoteli n'ubukerarugendo.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Saranda yateguje umuvugo w'uruhererekane yise 'A-lot like life' [Byinshi ku buzima] uzajya usohoka buri kuwa Gatatu saa Munani z'amanywa. Yavuze ko uyu muvugo ari inkuru mpamo y'ubuzima bushaririye yanyuzemo mu bihe bishize.

    Asohoye integuza y’uyu muvugo nyuma y'amajoro n'amanywa yamaze ategereje umunsi nk'uyu asohoreyeho iyi nkuru y'ubuzima bwe.Avuga ko mu mezi 8 ashize, yari mu gahinda kenshi, yigunze, arambiwe kugerageza no guhora arira. Yishatsemo imbaraga, arirwanirira, intambara yari arimo irarangira ndetse akira ibikomere.

    Saranda ni izina rikomeye muri cinema nyarwanda

    Yavuze ko agarutse ku bantu be bari baramubuze ndetse yanzura kubasangiza ubuzima bushaririye yaciyemo, akaba azabasangiza ibi bihe binyuze mu muvugo w’uruhererekane. Ati 'Muri cyo gihe ni bwo natangiyekwandika. Abenshi iyo bababaye bararira cyangwa bagashakauburyo,njyewe kwandika 'byambereye umukiza''.

    Ntasobanura neza ikintu cyamukomerekeje, gusa yavuze ko atari ibikomere by'urukundo nk'uko abikina muri filime The Secret, ahubwo ni ibikomere byo mu buzima busanzwe. Yasanze atakwihererana uburyo bwamufashije gukira ibikomere nyuma yo gusanga buri gufasha benshi, ni ko kwandika umuvugo wuje amagambo ahumuriza.

    Ati 'Maze gukira ibikomere naje kubona ko abantu benshi nabo bababaye, baca mu byo naciyemo,natangiye kuzajya nandika amagambo nihumuriza mbicishije ku mbuga zanjye abantu bakabikunda, bagakora 'repost'(nabo bakabisangiza ababakurikira). Reronabikuye mu nyandiko mbishyira mu majwi n'amashusho ari yo 'A lot like life'.

    Ati “Muri 'Alot like life' (byinshi ku buzima) harimo ‘Heartbreaks’, ‘Patience’, ‘Overthinking’, ‘Self doubts’, byose bizaba bikubiyemo'. Yavuze ko yifashishije Tessy [Gatesi Kayonga] bakinana muri The Secret 'kuko ni inshuti yanjyeya hafi yabanye nanjye ndimo guca mu bihe byari binkomereye. Ikindi gukorana n'umuntu muziranye cyane birafasha'.

    Uyu mukobwa avuga ko atazi niba 'hari ukeneye kumva uyu munsi' amagambo ye ahumuriza, gusa yizeye ko benshi bazafashwa. Asezeranya abantu ko yiteguye gusubizanya umutima mwiza buri umwe wese uzamwandikira (DM) ubutumwa bugufi ku mbuga nkoranyambaga.

    Saranda yavuze ko gukora imivugo (Poems)yabitangiye mu mwaka wa 2018, ubu akaba amazegukora imivugo itanu (5) ifite amajwi n'amashusho. Avuga ko yandika imivugo 'ngamije gusana imiti ikomeretse'.

    Intangiriro y’urugendo rwa Saranda muri sinema no mu busizi

    Mu mwaka wa 2020 ni bwo yatangiye gukina filime, ubu amaze gukina muri ebyiri ari zo 'The Secret' na 'Indoto series' ica kuri Televiziyo Rwanda. Abajijwe filime akunda cyane muri izi zombi, yagize ati 'Zose narazikunze'.

    Yasobanuye ko impamvu azikunda zose ari ukuberako akinamo ubuzima bw'abantu babiri batandukanye (different character). Muri 'The Secret', akina ari umuntu uhurira n'ibibazo mu rukundo ariko akongera akiyubaka, hanyuma muri 'Indoto' agakina ari umukozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubugenzacyaha (RIB). Ati 'Rero harimo 'character development''.

    Icyakora filime 'The Secret' y'Ikigo TopLine, ni yo filime yamwubakiye izina mu buryo bukomeye dore ko ari umwe mu bakinnyi bayo b'imena. Yavuze ko abakinnyi bose y'iyi filime, abakunda kuko 'bose ni abahanga mu mikinire yabo'.

    Saranda avuga ko nta 'Role model' wihariye afite muri sinema ahubwo ko buri muntu weseari icyitegererezo kuri we 'kuko bose mbigiraho byinshi bitandukanye cyane ko baba bafite ‘character’ zitandukanye. Bimpa kwiga nkamenya'.

    Saranda ari mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane

    Aherutse gusoza Kaminuza mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo

    Yiyemeje guhumuriza abari mu bibazo bitandukanye binyuze mu busizi

    Avuga ko yamaze gukira ibikomere yahuye nabyo mu mezi 8 ashize

    Ni umuhanga cyane muri sinema ndetse benshi bamufatiraho icyitegererezo

    Saranda ubwo yashyikirizwaga impano y’igihangano yakorewe na Cedric Artist 

    Saranda na Tessy ugaragara muri iki gisigo basanzwe ari inshuti magara

    REBA HANO INTEGUZA Y’IGISIGO SARANDA AZAJYA ASOHORA BURI WA GATATU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120890/saranda-uzwi-muri-the-secret-na-indoto-azanye-umuvugo-wuruhererekane-a-lot-like-life-washi-120890.html

  • #NTARUNGU! Injira mu cyumweru cyakazi wumva… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'akaruhuko kuri bamwe na Weekend yo kuryoshya ku bandi, abantu benshi bakenera gutangirana akazi n'indirimbo nshya ziba zasohotse. Ibi bigerwaho bakora ibikorwa byinshi biruhura umutwe birimo no kumva umuziki, nka kimwe mu bintu bizwiho kugira uruhare rufatika mu gufasha abantu kuruhuka mu gihe bahuye n'akazi katoroshye cyane ko aba ari kuwa mbere.

    Bitewe n’uko Weekend iba yabaye ndende kuri bamwe ntibabashe gutera akajisho ku mbuga nkoranyambaga ngo bumve cyangwa ngo barebe indirimbo nshya zasohotse, niyo mpamvu inyaRwanda.com yaguteguriye #NTARUNGU.

    “Hashtag” ya Christopher

    Hashize iminsi itatu gusa Christopher, asohoye indirimbo Hashtag. Kuva iyi ndirimbo yasohoka, yamaze kwerekana uwo Christopher ari we nyuma yo gusohora indirimbo eshatu zose zikakirwa mu buryo budasanzwe kuva yagaruka. Kugeza ubu iyi ndirimbo ye imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 300, ikaba imaze gushyirwaho ibitekerezo (Comments) birenga 1,500 by'abayikunze.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA CHRISTOPHER HASHTAG

    “Urabinyegeza” Bruce Melodie

    Igitangaza nk'izina rye, ubwo turavuga Bruce Melodie kizigenza mu muziki nyarwanda, ni umwe mu bihariye ibyiza n'igikundiro babikesha umuziki mwiza, akaba yariyemeje kuticisha irungu abakunzi be aho adasiba kubaha indirimbo nshya. 

    Mu minsi micye ishize yahuriye n’ibihe bikomeye i Burundi aranafungwa, ariko akimara gufungurwa ahita akora igitaramo cy’amateka. Icyo gitaramo cyakurikiwe n’indirimbo nshya.

    Mu gihe gito yamaze muri icyo gihome yahandikiye indirimbo y'ibyo yahaboneye, ndetse imaze gukundwa cyane n’abarenga ibihumbi 180, ikaba imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 1400.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA BRUCE MEOLODIE URABINYEGEZA

    “Bikaze” ya B Threy

    B Threy cyangwa se Boss Mukuru wamamaye mu itsinda rya KinyaTrap, ni umuraperi ukunzwe ndetse ubimazemo n'igihe. Afite indirimbo nshya “Bikaze” iri mu zakiriwe neza.

    Mu bihe bishize, uyu muhanzi yafashe rutemikirere yekerekeza muri Uganda, ahakorera iyi ndirimbo yise “Bikaza”. Yabwiye inyaRwanda.com ko iyi ndirimbo iri kuri Mixtape ya “Muheto wa mbere” ndetse akaba ari gutegura ibindi bintu bishya bizanyura buri umwe.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA B THREY BIKAZE

    “Aruta bose” – Charles Kagame Ft Savant Ngira

    Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Charles Kagame, uherutse kurushinga mu birori byabereye muri Kenya no mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya “Aruta bose” yakoranye n’umuramyi Savant Ngira. Charles Kagame yamamaye cyane mu ndirimbo yise “Amakuru” yaryoheye benshi kuva akiyisohora kugeza n’uyu munsi.

    REBA HANO INDIIRMBO “ARUTA BOSE” YA CHARLES KAGAME FT SAVANT NGIRA

    “Ok” ya Lil John afatanyije na Marina

    Muri iki cyumweru gishyize kandi hasohotse indirimbo yiswe Ok, imaze kujya mu mitwe y'abatari bake. Imaze kurikoroza ndetse ivugisha abatari bake bitewe n'icyanga cyayo ku wuyumva. Iyi ndirimbo yakozwe na ProduceR Lil John ndetse aba ari nawe uyiririmbamo mu ijwi ryuzuye ubuhanga, afatanyije na Marina umwamikazi w'ijwi wongeyemo icyanga muri yo.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA LIL JOHN NA MARINA OK

    “Quality” ya Kenny Sol na Double Jay

    U Rwanda n'u Burundi nka bimwe mu bihugu bihuje ururimi, byongeye guhuzwa ndetse bihurira ku rurimi mu ndirimbo z'abahanzi bo mu bihugu byombi ari bo Kenny Sol na Double Jay. Iyi ndirimbo bakoranye yuje ubwiza ubuhanga n'igikundiro. Ni indirimbo bigaragara ko ifite amashusho ahenze ndetse biha agaciro gakomeye cyane Kenny Sol ukomeje kuba impirimbanyi y'iterambere rya muziki nyarwanda.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA KENNY SOL NA DOUBLE JAY OK

    “Kigali” ya Nel Ngabo

    Nel Ngabo waraye yerekanye ubuhanga mu bitaramo ari gukorera muri Amerika no muri Canada, yongeye kurikocora mu ndirimbo Kigali, ihamya ubudahangarwa mu miririmbire by'uyu muhanzi. Iyi ndirimbo ye imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 50. Ni imwe mu ndirimbo nziza ushobora kumva ndetse ikaba ari indirimbo wumva inyigisho zayo ushobora kugenderaho.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA NEL NGABO KIGALI

    “Imbere” muri njye ya Oda Paccy

    Oda Paccy agize atya aragarutse nyuma y'igihe ijwi rye ritumvikana mu myidagaduro yo mu Rwanda, azana indirimbo iri mu njyana neza neza isa n'iyo abantu bamukundiyeho. Uyu mwamikazi w'injyana ya Hiphop yagaragarijwe igikundiro abwirwa ko yari akumbuwe cyane. Mu masaha macye amaze asohoye iyi ndirimbo, yakuriwe ingofero ku bw’iyi ndirimbo igaragaramo Mwiseneza Josiane.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA ODA PACCY IMBERE MURI NJYE

    “Bodidi” ya Babo

    Iminsi itatu ishize yihariwe no gusohorwamo indirimbo nshya, Babo yasohoyemo iyitwa Bodidi ifite amashusho ari ku rwego ruhambaye mu Rwanda. Iyi ndirimbo ikoranye ubuhanga ni imwe mu nziza ushobora kumva mu gihe uri mu kazi ndetse unawunyuka, na cyane ko ari indirimbo y'umuhanzikazi uri kwinjizamo abantu ibikorwa byiza.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA BABO BODIDI

    “Touch The Sky” (EP) ya Ariel Wayz

    Reka tuvuge ku muzingo mushya wa Ariel Wayz yise Touch The Sky. Ushobora kuwumva wose bitewe n'uko ari mwiza. Indirimbo ziriho ni esheshatu. Ni umuzingo witondewe kugira ngo wengeke. Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Ariel Wayz yashimye abakunzi b'umuziki nyarwanda muri rusange uburyo bamaze kwakira iyi Ep ye nshya.

    KANDA HANO UREBE EP YA ARIEL WAYZ TOUCH THE SKY

    “Ntunkinishe” ya Mani Martin na Bushali

    Mani Martin ufatwa nk’mwami w'ijwi yahuje imbaraga n'umwami w'injyana ya KinyaTrap, bakorana indirimbo bise “Ntunkinishe” imwe mu z’amateka kandi zikomeje kwerekwa urukundo. Ni indirimbo yakiriwe neza ndetse ishimwa na benshi bayitaka amashimwe basaba aba bahanzi gukomeza kubaha ibyishimo mu bihe bitandukanye by'indirimbo zabo.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA MANI MARTIN NA BUSHALI NTUNKINISHE

    “Rwa Hip Hop (Album)” ya Racine 

    Racine yakoze mu nganzo asohora umuzimgo witwa “Rwa Hip Hop”, imwe muri Album nziza ndetse zifite n’ubusobanuro. Uyu muraperi yahurije abahanzi batandukanye kuri iyi Album maze yerekana ko umuziki akora awushoboye kandi ko adateze gutatira igihango yahawe n’abafana be.

    KANDA HANO UREBE ALBUM YA RACINE RWA HIP HOP

    “Inshuti yanjye” ya Yverry

    Amaze kwibaruka, agira atya amutura indirimbo! Uwo ni Yverry wakoze indirimbo yatuye umugore we. Ni indirimbo yanamwifashishijemo mu mashusho yayo. Yakiriwe neza n'abatari bake, bitewe n'isezerano aba aha umugore we bamwe bati ‘natwe ni kuriya twakabikoze’. 

    Iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 120. Ni imwe mu nziza ndetse zumvikanamo amagambo amwe yo mu ndirimbo ya Buravan Malaika aho aba abwira umugore we.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA YVERRY INSHUTI YANGE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120883/ntarungu-injira-mu-cyumweru-cyakazi-wumva-indirimbo-nshya-zabarimo-bruce-melodie-b-threy-c-120883.html

  • Alpha yatangiye kumenyekanisha album ya Gospe… – #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka 'Amashimwe', yavuze ko mu Ukwakira 2022 ari bwo azashyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki iyi album ye nshya.

    Alpha avuga ko abantu bashobora gutangira kuyigura igihe izasohoka bakazaba aba mbere mu kubona kopi yayo.

    Yavuze ko yamaze gukora imirimo yose yasabwaga kuri iyi album. Ku buryo nta gisibya mu Ukwakira 2022 izasohoka.

    Muri aya mashusho, avugamo ko nyuma yo gushyira hanze iyi album azagenda asohora buri ndirimbo mu buryo bw'amashusho mu rwego rwo kumenyekanisha izi ndirimbo ziyikubiyeho.

    Alpha avuga ko iyi album ye izaba iriho indirimbo 12 zirimo imwe yakoranye na Producer Chrisy Neat wo muri studio Ibusimuzi.

    Ni indirimbo avuga ko iri mu njyana atigeze aririmbaho kuva yakora umuziki nk'umwuga. Ati 'Kuva natangira umuziki wanjye. Ni ubwa mbere naririmbye muri iyi njyana.'

    Uyu muhanzi avuga ko amashusho y'iminota irenga ine yasohoye, ari imwe mu nzira yatangiye yo kumenyekanisha no guteguza iyi album ye.

    Ni ibikorwa avuga ko azakomeza gukora mu rwego rwo gushishikariza abantu kugura album ye.

    Alpha avuga ko aya mashusho yafashe ari imwe mu nzira yatangiye yo kumenyekanisha album ye.

    Uyu muhanzi yavuze ko Producer Chrisy Neat ari we wabaye umuhuzabikorwa kuri iyi album ye.

    Ati “Munshyingikire. Munsengere. Mugumane nanjye. Imana ibahe umugisha. Sinjye uzabona mbagejejeho iyi album. Ndabakunda.”

    Yavuze ko uko iminsi yicuma azagenda agaruka kuri iyi album ye. Ati 'Nzakomeza no kubivugaho mu gihe kiri imbere.

    Alpha yasabye abantu gushyigikira album ye. Album ye iriho indirimbo ‘Son of a King’, ‘Wow’ yitiriye album, ‘Hashindwi’, ‘Hakuna’ na Goodluck na Gozbert, ‘Victorious’ na Princess, ‘Iradukunda’, ‘Amina’ yakoranye na Keilla, ‘Zura’, ‘Ishimwe’, ‘Ndaje’, ‘Ni wewe’ na ‘Siku yangu’.

     

    Alpha yatangaje ko mu Ukwakira 2022 ari bwo azashyira hanze album ye ya Gospel 

    Alpha avuga ko indirimbo yakoranye na Chrisy Neat ikoze mu njyana atigezeho aririmbamo kuva yakwinjira mu muziki 

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘SON OF A KING’ YA ALPHA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120901/alpha-yatangiye-kumenyekanisha-album-ya-gospel-izasohoka-mu-ukwakira-120901.html

  • Kruger National Park Entrance Fee 2022 price #rwanda #RwOT

    Kruger National Park safari Entrance Fee 2022 price/cost.Everyone deserves some […]

    The post Kruger National Park Entrance Fee 2022 price appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/kruger-national-park-entrance-fee/

  • Umukino wa Arsenal na PSV wasubitswe kubera impamvu itangaje #rwanda #RwOT

    Umukino wo mu matsinda ya Europa League wagombaga guhuza Arsenal na PSV wahagaritswe kubera ikibazo cy'abapolisi bazaba babaye bake kubera ishyingurwa ry'umwamikazi.

    Mu mpera z'icyumweru gishize, imikino yose yaba iya Premier League n'iy'abagore, WSL, yavanyweho mu rwego rwo guha icyubahiro umwamikazi w'Ubwongereza,Elisabeth II watabarutse.

    Ku wa mbere nijoro umukino wagombaga guhuza Leeds United n'a Nottingham nawo warasubitswe.

    Ubu PSV yemeje ko umukino wayo na The Gunners ku wa kane kuri Emirates wasubitswe.

    Ibi byaiterwa n'ubwoba bw'uko hashobora kubura polisi zo mu Bwongereza zizaba zihugiye mu muhango wo gutabariza umwamikazi.

    Mu itangazo ryabo PSV yagize ati: “Abategetsi b'igihugu cy'u Bwongereza bemeje ko bashobora kubura abapolisi bahagije bo kohereza kuri uyu mukino kubera imihango yo gushyingura umwamikazi w'Ubwongereza Elizabeth i London.”

    Ku wa gatatu, Chelsea izakinira iwayo muri Champions League na RB Salzburg kandi uwo mukino uzaba nta kabuza.

    Ibibazo by'abapolisi bake ntabwo bizabaho hanze y'umurwa mukuru.

    Imikino yo murugo izahuza Liverpool na Ajax na Manchester City na Borussia Dortmund izakomeza nkuko byari byateganijwe.

    Tottenham, West Ham na Manchester United zose zizakinira hanze bityo imikino yabo ntizagira ingaruka.

    Umugogo w'umwamikazi, uzatabarizwa London ku wa mbere,tariki 19 Nzeri 2022, ahitezwe abayobozi benshi.

    Imikino imwe n'imwe ya Premier League yari kubera London ishobora gusubikwa harimo uwa Chelsea FC na Liverpool.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukino-wa-arsenal-na-psv-wasubitswe-kubera-impamvu-itangaje

  • Amafoto : Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa yitabiriye irushanwa rya Mako Sharks Sprint Gla 2022, ryegukanywe na Maniraguha Eloi na Omoro Samiyah #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2022, kuri Pisine y'Ishuri rya Green Hills habereye irushanwa ryari rifite inyito ya 'Mako Sharks Sprint Gla'. Irushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya mbere.

    Iri rushanwa ryateguwe n'Ikipe ya 'Mako Sharks' isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali kuri iyi Pisine, ryari ryitabiriwe n'abakinnyi 144, barimo 86 barushanyijwe mu kiciro cy'abagore na 68 mu bagabo, bombi bari bahagarariye amakipe arindwi (7) agizwe na; Mako Sharks Swimming Club, Les Dauphins Swimming Club, Rwesero Swimming Club, Cercle Sportif de Kigali Swimming Club, Mount Kenya Swimming Club, Cercle Sportif de Karongi Swimming Club na Vision Jeunesse Nouvelle Swimming Club.

    Nk'uko byari biteganyijwe ku ngengabihe yari yahawe aya makipe, ku isaha y'isaa Tatu (09:00) za Mugitondo ryari ritangiye, rikaba ryasojwe saa cumi (16:00) z'Umugoroba.

    Muri ibi byiciro uko ari bibiri (abagore n'abagabo), abitabiriye iri rushanwa buri mukinnyi yose ku giti cye, haza kwiyongera no koga kw'abakinnyi bagize ikipe, ibizwi nka Relay.

    Muri Relay (koga nk'Ikipe), buri kipe yakoreshaga abakinnyi babiri (2) mu kiciro cy'abagabo na babiri (2) b'abagore.

    Inyoga abitabiriye iri rushanwa barushanyijwemo, ni inyogo enye (4) arizo; FreeStyle, Breaststroke, Backstroke na Relay yakinnwe mu kiciro cy'amakipe.

    Ku ikubitiro, iri rushanwa ryatangiriwe ku kiciro cy'abakinnyi bari munsi y'imyaka 9-10, aho aba bakinnye metero 25 (25m) FreeStyle, rikaba ryasojwe na Relay, aho abakinnyi bayikinnye intera ihwanye na metero 100 (100m).

    Uretse ibi byiciro bya metero 25 n'i 100, nk'uko bisanzwe mu gusiganwa intera ngufi ibizwi nka Sprint (Sipurinti) muri uyu mukino, n'intera ireshya na metero 50 nayo ntabwo yirengagijwe, aba bakinnyi bayikinnye bitewe n'ibyiciro by'imyaka bari barimo.

    Ubwo hasozwaga ku mugaragaro iri rushanwa rishya ryashyizweho n'Ikipe ya Mako Sharks aho yanatangaje ko inifuza ko ryazajya rikinwa buri uko Umwaka utashye, abahize abandi bahawe imidali ndetse hanatangwa n'ibikombe ku makipe 3 yahize ayandi nyuma yo gukusanya amanota yagiye agira hashingiwe ku byiciro barushanyijwemo n'umubare w'abakinnyi buri Ikipe yari ifite.

    Mu kiciro cy'abagabo, Umukinnyi wahize abandi yabaye Maniraguha Eloi wa Mako Sharks, mu gihe mu bagore (Abakobwa), uwahize abandi yabaye Omoro Saniyah nawe ukinira ikipe ya Mako Sharks.

    Mu kiciro cy'amakipe, ku umwanya wa gatatau wegukanywe n'ikipe y Vision Jeunesse Nouvelle, yagize amanota 713.

    Umwanya wa kabiri wegukanywe n'ikipe ya Cercle Sportif de Karongi, yagize amanota 879, mu gihe umwanya wa mbere ari nawo wahembwe nk'uwikipe yegukanye iri rushanwa 'Mako Shakrs Sprint Gla' wegukanywe n'ikipe ya Mako Sharks, yagize amanota 3,232.

    Twakubutsa iri rushanwa ryari ryateguwe ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y'u Rwanda, Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga mu Rwanda, Naba Limited (Ltd) ndetse n'abandi batandukanye.

    Uretse abayobozi b'amakipe yari yaje guhiganwa, ryanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, Umunyamabanga wa Komite Olempike y'u Rwanda, Kajangwe Joseph, ba Visi Perezida bombi b'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga mu Rwanda, Uzabakriho Innocent na Jean Sauveur ndetse n'abandi bayobozi banyuranye.

    The post Amafoto : Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa yitabiriye irushanwa rya Mako Sharks Sprint Gla 2022, ryegukanywe na Maniraguha Eloi na Omoro Samiyah appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-minisitiri-wa-siporo-aurore-mimosa-yitabiriye-irushanwa-rya-mako-sharks-sprint-gla-2022-ryegukanywe-na-maniraguha-eloi-na-omoro-samiyah/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-minisitiri-wa-siporo-aurore-mimosa-yitabiriye-irushanwa-rya-mako-sharks-sprint-gla-2022-ryegukanywe-na-maniraguha-eloi-na-omoro-samiyah

  • CP Kabera John bosco yari yaherekeje umwana we mu marashwana ya 'Mako Sharks Sprint Gla 2022′ yitabiriwe na Minisitiri Mimosa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 10 Nzeri 2022, kuri Pisine y’Ishuri rya Green Hills habereye irushanwa rya 'Mako Sharks Sprint Gla’ irushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya mbere.

    Iri rushanwa ryateguwe n’Ikipe y’umukino wo koga ya 'Mako Sharks’ isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali kuri iyi Pisine, ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 144, barimo 86 barushanyijwe mu cyiciro cy’abagore na 68 mu bagabo, bakaba bari bahagarariye amakipe arindwi (7) agizwe na; Mako Sharks Swimming Club, Les Dauphins Swimming Club, Rwesero Swimming Club, Cercle Sportif de Kigali Swimming Club, Mount Kenya Swimming Club, Cercle Sportif de Karongi Swimming Club na Vision Jeunesse Nouvelle Swimming Club.

    Nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe yari yahawe aya makipe, ku isaha y’isaa Tatu (09:00) za mu gitondo ryari ritangiye, rikaba ryasojwe saa cumi (16:00) z’Umugoroba.

    Muri ibi byiciro uko ari bibiri (abagore n’abagabo), abitabiriye iri rushanwa buri mukinnyi wese ku giti cye, haza kwiyongeraho no koga kw’abakinnyi bagize ikipe, ibizwi nka Relay.

    Muri Relay (koga nk’Ikipe), buri kipe yakoreshaga abakinnyi babiri (2) mu cyiciro cy’abagabo na babiri (2) b’abagore.

    Inyogo abitabiriye iri rushanwa barushanyijwemo, ni inyogo enye (4) arizo; FreeStyle, Breaststroke, Backstroke na Relay yakinnwe mukcyiciro cy’amakipe.

    Ku ikubitiro, iri rushanwa ryatangiriwe ku cyiciro cy’abakinnyi bari munsi y’imyaka 9-10, aho aba bakinnye metero 25 (25m) FreeStyle, rikaba ryasojwe na Relay, aho abakinnyi bayikinnye intera ihwanye na metero 100.

    Uretse ibi byiciro bya metero 25 n’i 100, nk’uko bisanzwe mu gusiganwa intera ngufi ibizwi nka Sprint muri uyu mukino, n’intera ireshya na metero 50 na yo ntabwo yirengagijwe, aba bakinnyi bayikinnye bitewe n’ibyiciro by’imyaka bari barimo.

    Ni irushanwa ryitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco wari waje kwihera ijisho umwana we.

    Hari kandi Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS, Shema Maboko Didier n’abandi.

    Ubwo hasozwaga ku mugaragaro iri rushanwa rishya ryashyizweho n’Ikipe ya Mako Sharks aho yanatangaje ko inifuza ko ryazajya rikinwa buri uko umwaka utashye, abahize abandi bahawe imidali ndetse hanatangwa n’ibikombe ku makipe 3 yahize ayandi nyuma yo gukusanya amanota yagiye agira hashingiwe ku byiciro barushanyijwemo n’umubare w’abakinnyi buri Ikipe yari ifite.

    Mu cyiciro cy’abagabo, umukinnyi wahize abandi yabaye Maniraguha Eloi wa Mako Sharks, mu gihe mu bagore (Abakobwa), uwahize abandi yabaye Omoro Saniyah na we ukinira ikipe ya Mako Sharks.

    Mu cyiciro cy’amakipe, ku umwanya wa gatatau wegukanywe n’ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle, yagize amanota 713.

    Umwanya wa kabiri wegukanywe n’ikipe ya Cercle Sportif de Karongi, yagize amanota 879, mu gihe umwanya wa mbere ari na wo wahembwe nk’uw’ikipe yegukanye iri rushanwa rya 'Mako Shakrs Sprint Gla’ wegukanywe n’ikipe ya Mako Sharks, yagize amanota 3,232.

    Ni irushanwa ryari ryateguwe ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda, Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Naba Limited (Ltd) ndetse n’abandi batandukanye.

    Umunyamabanga uhoraho wa MINISPORTS, Shema Maboko Didier na we yari ahari

    CP John Bosco yari yaje gushyigikira ikipe ye

    Abatsinze bahawe ibikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/p-kabera-john-bosco-yari-yaherekeje-umwana-we-mu-marashwana-ya-mako-sharks-sprint-gla-2022-yitabiriwe-na-minisitiri-mimosa-amafoto

  • Ingabire Victoire akomeje ibikorwa by'ubushotoranyi, ashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta. Harya amategeko azakomeza arebere ikibi? #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wanze kugororoka, Ingabire Victoire akomeje kuba inyangabirama. Ubu noneho yahagurukiye kurwanya ibikorwa bigamije kubaka Kigali itekanye, isukuye, itubereye twese.

    Ni umwe mu bashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta  bakanga kwimukira aho bateganyirijwe, atitaye ku buzima bubi barimo. Ese ubutabera bukwiye gukomeza kwihanganira uru rwiyenzo?

     Mu nshingano z'ubuyobozi, by'umwihariko ubw'Umujyi wa Kigali, harimo gutuza abaturage kandi bagatuzwa heza.  Ibi binyuranye n'imyumvire y'ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwatuzaga abaturage ahabonetse hose, hatitawe ku buzima bwabo bwatikirira mu biza. Imiryango yahitanywe n'imyuzure n'inkangu, abatwawe na za ruhurura, ntibabarika kandi birababaje.

    Ingoma-ngome rero imaze guhirikwa, ubuyobozi burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi ntibwashoboraga kwemera ko ubuzima bw'Abanyarwanda bukomeza kujya mu kaga, hashyirwa imbaraga mu mutekano, twese twishimira uyu munsi.

    Iyo bavuze umutekano ariko, ntibaba bavuze gusa  kurinda inkiko z'uRwanda  no kurwanya ibikorwa by'ubugizi bwa nabi imbere mu Gihugu. Umutekano bisobanuye no gutabara abashobora kuzira imiturire mibi yagukurura impanuka, ubuzima  bw' abantu bukaba bwazima. Nguko uko hateguwe ibishushanyo mbonera cyerekana imiturire iboneye, ituma umutekano w'Abanyarwanda urushaho gusagamba.

    Nyamara nk'uko hasanzweho inyangabirama zitifuza ko uRwanda rutekana, zirimo izihora zitegura intambara, hari n'abandi bafite  imigambi yo kwangisha abaturage  Leta, bibwira ko nayo ari inzira izabafasha kugera ku butegetsi. Abo bagome bibashisha ubujiji bwa bamwe mu baturage, bakabangisha ibikorwa byo guteza imbere imibereho yabo. Mu yandi magambo babumvisha ko kubaho nabi ari'uburenganzira bwabo'.

    Dufashe urugero rw'abagomba kwimurwa mu duce twa KANGONDO na KIBIRARO mu Mujyi wa Kugali, ya nkunguzi y'umugore Ingabire Victoire n'abandi basangiye imigambi mibisha, nka Rwalinda Pierre, umujenosideri uba mu Bubiligi, barashishikariza abaturage kwigomeka, kugeza n'ubwo biyemeza'gukoresha imbaraga' bakarwanya icyemezo cy'ubuyobozi. Byageze n'aho batangira kugereranya kwimurwa no gukorerwa 'jenoside'! Ibi biragaragaza ko  n'ubu abayoboke ba Ingabire na FDU/FDLR ye banze guha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, niba bashobora kuyigereranya no kwimurwa mu byari by'inyoni, ugiye kubatuza ahaberanye n'agaciro ka muntu.

    Abazi kugena agaciro k'imitungo itimukanwa bahamya ko mu nzu za Kangondo na Kibiraro nta n'imwe ifite agaciro karengeje 5.000.000 Iyo nzu uretse ko iba yenda no kugwa ku bayiseseramo,  birumvikana ko itanakwiye mu murwa mukuru rwose.

    Wakwibaza rero ukuntu umuntu yanga kujya mu nzu zifite amazi, amashanyarazi, amashuri  n'amavuriro hafi aho, imihanda n'ibindi byose bikenewe ngo umutu abeho neza, ugahita wumva  aba bagizi ba nabi babageze mu matwi.

    Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'u Rwanda kuri iki cyumweru, Meya w'Umujyi wa Kigali, Bwana Pudence Rubingisa yasobanuye neza ko kwimura abaturage batuye ahantu habi atari umwihariko wa Kangondo na Kibiraro gusa, ko ahubwo biri muri gahunda yo kujyanisha imiturire n'igenamigambi. Uretse kuba hari abatuye ahashobora kubambura ubuzima, yavuze ko ari na ngombwa gucunga neza ubutaka buto dufite, imiturire ikajyana n'ubwiyongere bw'abaturage. 

    Kuki rero abo biyita 'abatavuga rumwe n'ubutegetsi', batareba kure ngo babone ko gutura mu mazu anyanyagiye ku misozi, mu kajagari, bikwiye gusimbuzwa amazu agerekeranye, aho imiryango amagana ishobora gutuzwa mu nyubako imwe nini kandi ndende, ifite byose, bityo tukarengera ubutaka dukoreraho ibidutunga birimo ubuhinzi n'ubworozi. Mu bihugu byinshi birimo n'ibiturusha ubutaka bunini , bahisemo gutuza abantu benshi ahantu hato kandi bagatura neza. Niba bagira ubwenge, ibi Ingabire Victoire na bagenzi be barabizi, ariko bakabyirengagiza nkana bagamije gusa guteza umwuka mubi mu gihugu.

    Muri icyo kiganiro, Meya w'Umujyi wa Kigali yifashishije imibare, yerekana ko mu myaka  nka 30 iri imbere abatuye Umujyi wa Kigali bazaba basaga miliyoni eshanu(5.000.000)!! Ese bazatura he niba dukomeje kwemera ko abantu batura uko bishakiye, hagendewe ku marangamutima gusa? Kuri Ingabire Victoire n'abandi baswa bagenzi be, imyaka  30 iri imbere ni myinshi.

    Kuyiteganyiriza kuri bo ngo ni uguhutaza abaturage. Hanyuma se Abanyarwanda bo muri iyo myaka, bo nta burenganzira  bwo kubaho, kandi neza, bazaba bafite?

    Iyo usesenguye, usanga abiyita 'abatavuga rumwe na Leta'  amaturufu yarabashiranye, nka babandi abura icyo batuka inka, ngo'dore icyo gicebe cyayo'. Banze kuva ku izima, bizirika ku myumvire y'ubutegetsi bwa Parmehutu na CDR, bwashyiraga inda imbere, iby'imibereho myiza y'abaturage ntubabaze. 

    Ariko ubundi ujya guseka impundu z'urushishi ntabanza akareba imisaya yarwo? Nimwibaze Leta yemeraga ko muri Kapitali rwagati haba utujagari nka Cyahafi, Kabasengerezi, Rugenge, Kimicanga, n'utundi duce duteye isoni n'agahinda! Kuba ubwenge n'ubusirimu bwarabihishe ariko, ba 'Rwabuzisoni'nibareke gukomeza kuyobya abaturage, niba batarabayobeje barasibye.

    Ubuyobozi buriho bushyira imbere ineza y'umuturage, si nk'ubutegetsi bwanyu bwari bwaraguye igifu gusa.

    The post Ingabire Victoire akomeje ibikorwa by'ubushotoranyi, ashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta. Harya amategeko azakomeza arebere ikibi? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabire-victoire-akomeje-ibikorwa-byubushotoranyi-ashishikariza-abaturage-ba-kangondo-na-kibiraro-kwigomeka-kuri-leta-harya-amategeko-azakomeza-arebere-ikibi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabire-victoire-akomeje-ibikorwa-byubushotoranyi-ashishikariza-abaturage-ba-kangondo-na-kibiraro-kwigomeka-kuri-leta-harya-amategeko-azakomeza-arebere-ikibi