Blog

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KICUKIRO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UGIZWE N'IKIBANZA KIRIMO N'INZU GIFITE UPI:1/03/09/03/561 UHEREREYE MU MUDUGUDU WA ISANGANO ,AKAGALI KA NYAKABANDA, UMURENGE WA NIBOYE,AKARERE KA KICUKIRO.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA KU NSHURO YA KABIRI RIZATANGIRA TARIKI YA 28/09/2022 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H:00) KUGEZA TARIKI YA 05/10/2022 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H:OO).

    KU NSHURO YA GATATU MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 07/10/2022 I SAA TANU Z'AMANYWA KUGEZA TARIKI YA 14/10/2022 I SAA TANU Z'AMANYWA.

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788357831/0728357831.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-uherereye-kicukiro-66413

  • Munyakazi Sadate yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kugura itike y’umwaka ya Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko yaguze itike y’umwaka wose imwemerera kureba imikino yose Kiyovu Sports yakiriye.

    Nyuma ya Rayon Sports, Kiyovu Sports na yo iheruka gutangaza ko yashyizeho uburyo umufana ashobora kugura itike y’umwaka wose akazajya areba imikino yakiriye.

    Ubusanzwe amatike y’umwaka ya Kiyovu Sports agura ibihumbi 30 FRW ku bicara ahasanzwe hose, 80FRW ahatwikiriye, 300FRW muri VIP ndetse n’ibihumbi 500 FRW muri VVIP.

    Nk’uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Munyakazi Sadate yagaragaje ko yamaze kugura itike y’ibihumbi 500 imwemerera kwicara muri VVIP mu mikino yose Kiyovu Sports izakira mu mwaka w’imikino wa 2022-23.

    Sadate wanabaye uwa mbere mu kugura itike y’umwaka muri Rayon Sports yihebeye, yashimiwe cyane n’abantu bagiye batanga ibitekerezo bavuga ko igikorwa yakoze ari cyiza cyane.

    Nk’umu Sportif, uno munsi naguze Seasonal Ticket 2022 – 2023 ya @SCKiyovuSports VVIP, pic.twitter.com/FmmDlwRLt5

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) September 30, 2022

    Kdi ufana Rayon musaza

    — Euladeᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠᅠ (@EuladeNyawe) September 30, 2022

    Urumuntu wumugabo cyaaaaneeee🦜🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥

    — umusore wo mucyaro🤫 (@xrivers411) September 30, 2022

    Urumugabo mwiza!
    Ibintu ukoze nibyiza pe!

    — Intore Yi Kigali. (@IntoreYiKigali) September 30, 2022

    Merci president nkabayovu turagushima

    — Murifee (@bencedo1) September 30, 2022

    Ukunda sports kbs 👏👏👏👏

    — Zephelin DUSENGIMANA (@EngZephelin) September 30, 2022

    Erega turakwemera ufite indangagaciro#intore cyane

    — Albertonze (@Albertonze2) September 30, 2022

    Byiza cyane bro

    — Nkurunziza Yves (@NkurunzizaYve12) September 30, 2022

    thank you kbs

    — ABIZEYE Leandre (@leandre_abizeye) September 30, 2022

    Thanks president,ngushimiye nkumukunzi wa Kiyovu sport,uru Umuntu wumugabo cyane

    — Magni (@magni1234567890) September 30, 2022

    Thanks Sadate uri umu sportif wanyawe wako cyane gushyigikira umupira ⚽️

    — Elijoe (@iamelijoe) September 30, 2022

    Nyamara Sadate ni munyakazi
    respect big man

    — Plaisir🇷🇼 (@Plaisir_e) September 30, 2022

    Uri umuntu wumugabo Pe. Jye ndakwikundira ngakunda na Rayon

    — Gatsinzi (@Gatsinz03379659) September 30, 2022

    Ndakwemeye 👍👍 . Nturi umuhezanguni gushyigikira ikipe binyeretseko ukunda sport

    — Mutima ❤️ (@MutimaBaptiste1) September 30, 2022

    Nanjye se ndemera Mubyeyi🙏 dore ibintu Ni danger

    — Peace🇷🇼 (@PeaceMakerAnimD) September 30, 2022

    @sadate Nubwo ntafana kiyovu gusa ndagushimiye cyane uri umu sportif mwiza imana Ige iguha umugisha no gukomeza kuguteza intambwe

    — NDAYISHIMIYE Pascal (@NDAYISH04371339) September 30, 2022

    🤝sportif kabisa thank you sadate 🤍💚🤍💚🤍💚

    — LEO ♌ (@ObedPatrick9) September 30, 2022

    Merci bcp mr Sadate uri umuntu w’umugabo

    — La Fontaine sacree (@SacreeFontaine) September 30, 2022

    President nuducike nyamuneka #oncebluealwaysblue

    — paccypapy USHUSHANYA🎨 (@PaccyPapy1) September 30, 2022

    Im sure that He is not aware about what you are talking.

    — Bravo_Six are u Ok? (@M_Boris6) September 30, 2022

    Nyamara Uyu mupira wacu ufite abagabo 100 nkawe watera imbere🤝🤝

    — Gisa w’I Rwanda🇷🇼🇷🇼🇷🇼 (@EmmyGisa3) September 30, 2022

    Thank you so much @SadateMunyakazi niyo mpamvu nanjye ntazaguhemukira 🙏🙏🙏

    — Luckman Nzeyimana (@LuckyIbnMiraj) September 30, 2022

    Munyakazi Sadate yaguze itike y’umwaka ya Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/munyakazi-sadate-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi-nyuma-yo-kugura-itike-y-umwaka-ya-kiyovu-sports

  • Wode Maya yahishuye uko amashusho yafatiye mu Rwanda arira ku muhanda ariyo yamugize uwo ariwe #rwanda #RwOT

    Uyu musore wasuye bwa mbere u Rwanda muri 2019 ubwo yari ari kuzenguruka Ibihugu binyuranye, yakoze ibiganiro bitandukanye bigaragaza ibyiza bitase iki Gihugu cy'imisozi igihumbi.

    Kimwe mu byo yakoze, yagaragaje isuku n'umutekano biranga Umujyi wa Kigali, aho kimwe yagihaye umutwe ugira uti 'Kuki Umurwa mukuru w'u Rwanda Kigali ari Umujyi usukuye kurusha indi muri Afurika?'

    Muri iki kiganiro, agitangira ari gufatira amafunguro ku muhanda ndetse n'ibinyabigiza bitambuka, akagira ati 'Ibi ni bwo busazi bwa mbere nkoze mu buzima bwanjye ariko nta bwoba mfite kuko ndi mu mujyi ufite isuku wa mbere muri Afurika. Aho ntahandi ni muri Kigali.'

    Iki kiganiro kugeza ubu kimaze kurebwa n'abantu miliyoni 2,4; kiri muri bimwe byakunzwe cyane mu byakozwe n'uyu musore wavuye mu Rwanda agakomereza no mu bindi Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

    Wode Maya ubu uri mu Rwanda, yanitabiriye umuhango w'itangwa ry'ibihembo bizwi nka GUBA bihabwa Abanyafurika cyangwa imiryango nyafurika, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, wateguwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere RDB.


    Uyu mu-YouTuber yanahawe igihembo cy'uwagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo.

    Wode Maya wishimiye kwakira iki gihembo, yagize ati 'U Rwanda ni Igihugu cyahinduye ubuzima bwanjye. Video nakoze imenyekanisha u Rwanda nk'Igihugu cya mbere gifite isuku muri Afurika, ni yo yatumye ngera aho ngeze uyu munsi.'

    Wode Maya uvuga ko u Rwanda rwamaze kuba nko mu rugo, yishimiye kugaruka muri iki Gihugu avuga ko ari cyo cyamwandikiye amateka n'ibigwi afite ubu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/wode-maya-yahishuye-ko-amashusho-yafatiye-mu-rwanda-arira-ku-muhanda-ariyo

  • Bamporiki akatiwe gufungwa imyaka ine #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwakatiye Bamporiki Edouard igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/bamporiki-akatiwe-gufungwa-imwaka-ine

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Umuturage ari mu gihirahiro nyuma yo kwangirizwa ibye atabajijwe #rwanda #RwOT

    Ubutaka n'imyaka iburiho by'Umuturage witwa Rudasingwa Leonidas utuye mu Mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga , Akarere ka Kamonyi byangijwe n'ababyigabije, banyuzamo itiyo y'amazi, bacukura aho bashyira ikigega cy'amazi ntacyo abizi ho. Aribaza niba adafite ijambo ku bye?. 

    Rudasingwa, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko yabonye abantu baza bagacukura mu butaka bwe, bakamwangiriza I Kawa n'indi myaka, bakanyuzamo amatiyo y'amazi, bagacukura n'aho bavuga ko bagiye kubakira ikigega cy'amazi. Ibi byose, avuga ko ari agasuzuguro no kudaha agaciro umuturage ku bye kuko byakozwe atabajijwe, adahawe ijambo ku byo afiteho uburenganzira.

    Avuga ku kwangirizwa ibye, yagize ati' Njyewe mfite n'ikibazo gikomeye, kitoroshye?, mfite ahantu hari I Kawa, umuyoboro w'amazi wanyuzemo, ikigega cy'amazi niho bashaka kucyubakira kuko baracukuye, bampamagaye bamaze kunyangiriza. Nahamagaye nomero bampaye bambwira ko ari iz'umukozi w'akarere, ambwira ko atari we ko ari umugenagaciro. Nti bambwije ukuri bituma nibaza; umugenagaciro n'Akarere aho bihurira, birancanga ariko ahita ambwira ngo we agiye kubiha agaciro ngo azabinzanire ndebe amafaranga azavamo'.

    Muri iki gice cy'amayaga, hasanzwe ibibazo bitari bike by'abaturage bangirijwe ibyabo n'ikorwa ry'umuhanda Rugobagoba-Mukunguri, aho bavuga ko wasondetswe.

    Uyu muturage, akomeza avuga ko abari gukorera ibi bikorwa ku butaka bwe ari nabo bamwangirije, imvugo zabo n'iz'abo bamuhaye bakavugana kuri Terefone nta kuri abona mu byo bamubwira. Avuga kandi ko yagerageje kwegera ubuyobozi bw'akagari bumubwira ko ibyo arimo gukorerwa atari byo, ko niba ari Akarere karimo kubikora kagombye kuba karaje bakaganira, ibikorwa bigatangira ari uko bamaze kumvikana.

    Avuga kandi ko yagerageje gucisha make, akanga kwirukankana abamwangirizaga ku gira ngo bititwa ko yabangamiye ibikorwa rusange( nubwo atazi ukuri kwabyo). Ahamya kandi ko ibyakozwe ku butaka bwe abifata nk'agasuzuguro no kudaha agaciro umuturage kuko ngo nta cyakagombye gukorwa atabajijwe.

    Mu byo yabwiwe bigomba kurandurwa ahari gukorerwa ibi bikorwa, harimo ibiti bya Kawa 51, aho hamaze kurandurwa 7, hakaba n'amapapayi 2. Gusa guhera mu gitondo cy'uyu munsi, avuga ko yavuganye n'ushinzwe imiturire mu Murenge wa Nyamiyaga akamubwira ko aba abahagaritse niba ari Akarere kabirimo ka kaza bakaganira ku bigiye gukorerwa ku butaka bwe.

    Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga, yabwiye umunyamakuru ko iby'iki kibazo cy'uyu muturage utaka kwangirizwa ibye yacyumvise kivugwa uyu munsi, ariko ko agiye kubanza gukurikirana neza kugira ngo amenye uko giteye. Gusa, avuga ko muri uyu murenge hari umushinga urimo gukorwa w'umuyoboro ugomba guha amazi abaturage, ariko ko atahita abihuza n'ibyakorewe ku butaka n'imyaka by'uyu muturage.

    Uyu muturage arasaba ko ubuyobozi bugaragara akamenya uwo abaza ibye.

    Iby'iki kibazo kimwe n'ibindi bigishamikiyeho turakomeza kubikurikirana…

    Munyaneza Thegene

    Source : https://www.intyoza.com/2022/09/30/kamonyi-nyamiyaga-umuturage-ari-mu-gihirahiro-nyuma-yo-kwangirizwa-ibye-atabajijwe/

  • Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ashobora kwerekeza muri shampiyona y’u Bushinwa #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda udafite ikipe kugeza ubu, Nirisarike Salomon ashobora kwerekeza muri shampiyona yo mu Bushinwa.

    Kuva muri Kamena 2022 uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba ari no muri ba kapiteni b’ikipe y’igihugu Amavubi, nta kipe afite ni nyuma y’uko ikipe ya FC Urartu muri Armenia yakiniraga yatangaje ko nta masezerano izamwongerera.

    Nirisarike Salomon uri mu Bubiligi n’umuryango we, amakuru avuga ko isaha n’isaha ashobora kwerekeza mu Bushinwa gukinayo cyane ko abamuhagarariye hari amakipe barimo kuvugana.

    Uyu mukinnyi utaritabajwe n’umutoza Carlos Ferrer mu mikino ya gicuti aheruka gukina, amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko ahugiye ku kuba yabona ikipe yakwerekezamo aho amahirwe menshi amwerekeza mu Bushinwa nubwo uwahaye amakuru ISIMBI yirinze kuba yatangaza ikipe iyo ari yo.

    Nirisarike Salomon yakiniye amakipe atandukanye arimo Royal Antwerp, Sint-Truiden, AFC Tubize zo mu Bubiligi, FC Urartu na Pyunik zo muri Armenia, hari nyuma yo kuva mu Rwanda muri 2012 avuye muri SEC.

    Nirisarike Salomon ashobora kwerekeza mu Bushinwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-mpuzamahanga-w-umunyarwanda-ashobora-kwerekeza-muri-shampiyona-y-u-bushinwa

  • Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha #rwanda #RwOT

    Ububiligi ni kimwe mu bihugu bicumbikiye abasize bakoze ibyaha mu Rwanda, barimo abajenosideri n'abakomokaho, ubu bakaba barigize impirimbanyi za 'demukarasi n'uburenganzira bwa muntu'.

    Icyita rusange abo bagizi ba nabi basangiye, ni ugusebya u Rwanda no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bagakwirakwiza Jenoside bihimbiye ngo yakorewe Abahutu.

    Gucumbikira abakurikiranyweho ibyaha bikomeye nka Jenoside, aho kubashyikiriza ubutabera, ubwabyo binyuranyije n'amahame ndetse n'amategeko mpuzamahanga Ububuligi bwemeye gukurikiza. Kureka abo banyabyaha bagakorera politiki ku butaka bwawe byo ni agahomamunwa, ndetse uba uri umufatanyacyaha.

    Dore nk'ubu abategetsi b'Ububiligi bemereye inkoramaraso gukorera imyigaragambyo i Buruseli tariki 01 Ukwakira 2022. Kimwe mu bigamijwe ngoni kwibuka 'Jenoside yakorewe Abahutu', Ububiligi bwirengagije ko Umuryango w'Abibumbye wemeje, mu buryo budasubirwaho, ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe rukumbi yakorewe Abatutsi. Ese Abategetsi b'Ububiligi baba bazi neza amateka n'imigambi mibisha y'abo bahimbye imvugo ya 'Jenoside yakorewe Abahutu', cyangwa barayirengagiza?

    Reka tubabwire bimwe mu biranga abo bagome bagize Ububiligi ikibuga bakiniraho politiki y'amacakubiri.

     FDU-Inkingi ni ishyaka mpezanguni ryashinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza muw' 2006, rikaba rifite icyicaro mu Bubiligi. Ku ikubitiro, abayoboke baryo bakomokaga mu mashyaka y'abajenosideri nka MRND, CDR, PARMEHUTU, aho ayo mashyaka yaje kwihuriza mu buhungiro agashinga rimwe rya RDR ryaje kubyara ALIR na FDLR n'izindi nkoramaraso bahuje imyumvire. Iri shyaka ryubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, amacakubiri no guhembera urwango.

    Ubwo Ingabire Victoire warishinze yagarukaga mu Rwanda yavuzeko ashaka urwibutso rwa 'Jenoside yakorewe Abahutu', agamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. FDU-Inkingi kandi buri kwezi ikusanya amafaranga yo gutunga Ingabire, andi akoherezwaga muri FDLR.

    Jambo Asbl ni itsinda rikorera mu Bubiligi, rikaba ryarashyiriweho guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko benshi mu barigize bafitanye isano y'amaraso n'abajenosideri. Abatangije iri tsinda bakomoka kwa Dominiko Mbonyumutwa, wari ku isonga mu batangije ivangura mu Rwanda.  Abandi barigize ni abana b'abahoze ari abategetsi basize bakoze jenoside, benshi bakinakurikiranywe mu nkiko. Aha Twavuga nka Kayumba Placide ubu wasigariyeho Ingabire Voctore mu kuyobora parmehutu nshya ariyo FDU-Inkingi. 

    Ikindi cyiyongera kuri ibi, ni uko batigeze barekura umurage wa Parmehutu wo gukomera amashyi abakoloni b'Ababiligi.

    RIFDP ni itsinda ry'abahezanguni b'abagore-gito babaswe n'amacakubiri, bakaba inkwakuzi mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni abambari n'abanyeshuri ba Ingabire Victoire Umuhoza ari nawe washinze iryo tsinda, rikaba rikora akazi ko kumushakira inkunga y'amafaranga. Undi mujyanama wihariye w'iri tsinda-gore, ni Ndereyehe Ntahontuye Charles wahungiye mu Buholandi nyuma yo kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari ISAR. 

    Uyu Ndereyehe wamenyekanye cyane mu nyigisho zo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigaragara ko ari uburyo bwo gucuruza no gushaka amaramuko, yacengeje amahame ye muri RIFDP ku buryo bukomeye. 

    CLIIR ni akarima k'umutekamutwe Matata Joseph akoresha avoma amafaranga mu bazungu, ababeshya ko ari impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu na demokarasi, ngo kuko arwanya 'umuco wo kudahana' mu Rwanda. Nyamara nawe ubwe ntabwo abashije kwihana, ngo areke imyitwarire y'urukozasoni yamuranze mu buzima bwe bwose. Nubwo agaragara nk'uwataye umutwe, Joseph Matata ni umwarimu w'ingengabitekerezo ya jenoside ndetse akaba umucengezamatwara wa Hutu pawa. Joseph Matata aherutse guhabwa gasopo n'inzego z'umutekano z'Ububiligi, ashinjwa gukomeza guhembera amagambo y'urwango no gukwiza amacakubiri. Yamenyeshejwe ko nabikomeza amategeko y'Ububiligi atazamurebera izuba. None yongeye yubuye umutwe ngo arashaka urukiko ruzemeza ko habaye genocide ebyiri.

    Mouvement Idamange: Iri ni itsinda ry'abatekamutwe rishingiye ku Banyarwanda bigize indakoreka, Aba ni bamwe mu bashutse Idamange Yvonne ko bazamuha amafaranga akishora mu byaha byamuhesheje igifungo cy'imyaka 15,  mu gihe ba Norman Ishimwe sinamenye bamushutse barimo kwinywera umuvinyu i Burayi. Nyuma yo kubona ko afunzwe bahisemo gushinga iri tsinda kugirango babone uko barikoresha mu kwishakira amaramuko, babeshya ngo baraharanira uburenganzira bwa muntu.

    Ngibyo rero ibisahiranda bitunzwe n'ibisabano n'ibisahurano, byitwaje iturufu yo guharabika uRwanda, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni inkorabusa ariko kuko kuva bahunga u Rwanda ubu bakaba baramarishije isi ibirenge, nta gihe batigaragambije ariko imyaka ibaye 29 nta kigaragara bagezeho, kuko nta mpamvu n'imwe bafite yo kwigaragambya. N'ubu rero baracurangira abahetsi, kuko nta muntu ushyira mu gaciro wakumva amahomvu yabo.

    The post Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ababiligi-bemerera-abagizi-ba-nabi-gukorera-politiki-ku-butaka-bwabo-amateka-azabarega-ubufatanyacyaha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ababiligi-bemerera-abagizi-ba-nabi-gukorera-politiki-ku-butaka-bwabo-amateka-azabarega-ubufatanyacyaha