
Blog
-
Mvukiyehe Juvenal wari weguye yisubiyeho, azakomeza kuyobora Kiyovu Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal wari weguye ku buyobozi bw’iyi kipe ku wa 29 Nzeri 2022, yakuyeho ubwegure ubwe nyuma y’ibiganiro (…) -
Basketball: Irushanwa rya UGB Legacy Tournament ryagarutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Guhera ku itariki 21 kugeza ku ya 30 Ukwakira 2022, i Kigali hazongera kubera irushanwa ngarukamwaka rya Legacy Tournament (…)
-
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Singapore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari mu ruzinduko agirira mu gihugu cya Singapore guhera kuri uyu wa 30 Nzeri kugeza tariki 02 Ukwakira 2022. Muri uru (…)
-
AMAHANO i Karongi : Uwafungiwe Jenoside yateye Igisongo mu Gitsina cy’Umugore amuziza kumwima icyo yise ‘Imyaka’ #rwanda #RwOT
Byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bubazi mu Murenge wa Rubengera ku gicamunsi cyo ku wa 27 Nzeri 2022.
Abaturanyi b’uyu mugore bavuga ko umugabo umaze umwaka umwe afunguwe kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, yagiye mu rugo rw’uyu mugore amusaba ko amuha ku myaka, undi amusubiza ko atumvise neza icyo ashatse kuvuga, niko kumwerurira ko ashaka ko baryamana.
Umugore ngo yaramuhakaniye, umusaza aragenda agaruka yitwaje igisongo akimutera mu myanya myibarukiro.
Abaturanye n’uyu mugabo mu Mudugudu wa Remera mu Kagari ka Gacaca, bavuze ko no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yasambanyaga abagore ku ngufu akanabatera ibisongo mu gitsina.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bubazi, Mudaheranwa Emmanuel yavuze ko uyu mugabo asanzwe afite imyitwarire itari myiza.
Yagize ati “Uyu mugabo asanzwe adashobotse ntaramara n’imyaka ibiri afunguwe kubera ibyaha yakoze muri Jenocide yakorewe abatutsi. Abaturage baduhamagaye batubwira ko uwatewe igisongo ari gutaka, tuhageze dusanga aravirirana cyane tumushyira mu ngobyi tubona uburyo ameze atagerayo. Twitabaje Polisi izana imodoka tumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera birananirana yoherezwa ku Bitaro bya Kibuye ari naho akirembeye. Ukekwaho gukora iki cyaha yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera.”
Gitifu yasabye abaturage kutijandika mu bikorwa by’ubusambanyi n’ubushoreke kuko bisenya umuryango nyarwanda.
Ivomo:Igihe
-
N'iki Abanyarwanda bazungukira ku isoko rusange ry'Afurika Minicom yatangiye kubakangurira? #rwanda #RwOT
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, yatangije ubukangurambaga bugamije guhamagarira Abanyarwanda kumenya no kubyaza amahirwe Isoko Rusange rya Afurika [Africa Continental Trade Free Trade Area]
Ni ubukangurambaga buje nyuma y'Amezi 2 gusa iri soko ritangiye gukora ku mugaragaro, Amasezerano yo kuri shyiraho yategetse ko muri Nyakanga 2022, aribwo ibihugu bya Afurika bitangira gukora ubucuruzi n'ubuhahirane hagendewe ku biteganywa n'amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, yabwiye itangazamakuru ko Urwanda rwifuza ko Abikorera bamenya amahirwe iri soko rihatse maze bagatangira kuribyaza umusaruro, dore ko Leta yatangiye gukora ibyo isabwa n'amategeko arigenga.Yavuze ko kugeza ubu ubwikorezi bworohejwe, aho Rwandair yashyizeho ibiciro byihariye kubashaka kohereza ibicuruzwa hanze y'u Rwanda, kandi ko inzego zose zishishikarizwa gutangira gutekereza uburyo bakwagura isoko no mu bindi bihugu ngo babone inyungu.

Kurundi ruhande ariko, MINICOM ntisobanura neza uburyo Isoko Rusange rya Afurika rizoroshya ibiciro bihanitse ku isoko imbere mu gihugu byatuma Abanyarwanda barishishikarire.Asubiza kuri iki, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Dr Jean-Chrysostome yavuze ko ibiciro bihanitse ku isoko bitaturutse ku mubano w'ibihugu bituranyi utifashe neza gusa, ahubwo ngo icyorezo cya Covid n'intambara Uburusiya bwateje kuri Ukraine.
Yongeyeho ko kuba ibicuruzwa byarakomorewe kwinjira mu Rwanda bivuye Uganda bitavuze ko ibiciro byagabanuka, kuko ngo ibibazo byatumye bizamuka impande zombizi zirabihuje.
Gusa ngo umuti wo kubikemura ntawundi uretse kongera ibihingwa imbere mu gihugu no kugerageza kwihaza mu biribwa bivuye mu gufatanya mu buhinzi no guteza imbere ubuhinzi muri rusange.
Ubusanzwe tariki 1 Mutarama 2021, nibwo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika [Africa Continental Trade Free Trade Area], yatangiye kubahirizwa. Ni ukuvuga ko kuva icyo gihe imbogamizi zirimo imisoro, amategeko n'ibindi bitandukanye byatumaga ubucuruzi hagati ya Afurika bugenda biguru ntege byagakwiye kuba byarakuweho.
Icyorezo cya Covid-19 n'izindi mbogamizi zatumye bitagenda bityo kuko kugeza ubu iri soko bimeze nk'aho ritaratangira ariko hari icyizere cy'uko mu kwezi gutanga inzozi abakurambere ba Afurika barose zizaba impamo.
Ku ruhande rw'u Rwanda, rumaze igihe rutegura gahunda ihamye igaragaza umurongo ngenderwaho w'uko ruzaba ruhagaze kuri iri soko. Ni gahunda igaragaza inyungu u Rwanda ruzaba rufite kuri iri soko, ibyo ruzarijyanaho, ibizava mu bindi bihugu biza imbere mu gihugu n'ibindi.
-
Bacyumva irekurwa rya Ndimbati, bamwe basazwe… – #rwanda #RwOT
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro w’urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Ndimbati ibyaha byo gusambanya umwana no Gusindisha umwana.
Ndimbati yatawe muri yombi muri Werurwe 2022, akorwaho iperereza n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, mbere yo gushyikiriza Ubushinjacyaha Dosiye ye.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwabanje gukatira Ndimbati gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma aburana mu mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rwanzuye ko arekurwa.
Ubwo icyemezo cy’urukiko cyasomwaga hakemezwa ko Ndimbati afungurwa, abakunzi be, abo mu muryango we ndetse na bamwe mu bo bahurira muri Sinema n’imyidagaduro muri rusange basazwe n’ibyishimo ndetse bamwe mu bo byarenze bagaragaza amarira.
![]()
Ibyishimo byagaragazwaga mu buryo butandukanye
Nk’uko byari byategetswe n’urukiko, Uwihoreye Jean Bosco ‘Ndimbati’ yasohotse muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ahashyira i Saa Moya n’igice z’umugoroba (19:30′).
Ndimbati utigeze ugaragara mu isomwa ry’urubanza, yageze mu mujyi wa Kigali Ahagana i Saa Mbiri yakirirwa n’abakunzi be benshi bari bamushagaye.
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Ababyeyi bashimiye Imana muri ubwo buryo
![]()
![]()
![]()
Djihad umenyerewe mu biganiro byo kuri YouTube yari yakurikiye ibya Ndimbati kuva ku munsi wa mbere
![]()
![]()
Amza USA cyane na Ndimbati yari ahari
![]()
![]()
![]()
![]()
Umufasha wa Ndimbati byamurenze
![]()
![]()
Me Bayisabe Irene wunganiye Ndimbati mu mategeko na we yakubitaga igitwenge
![]()
![]()
Byari ibyishimo bikomeye kumva ko Ndimbati afungurwa
REBA HANO UKO BYARI BIMEZE UBWO NDIMBATI YAVAGA I MAGERAGERE
AMAFOTO: NGABO Serge
-
Muraho neza, yambiii! Ndimbati yahaye intashy… – #rwanda #RwOT
Urukiko rukimara gutangaza iyi nkuru nziza ku bakunzi ba Ndimbati ku gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki 29 Nzeri, abantu batandukanye berekanye ibyishimo byinshi, bamwe barabyina abandi batanguranwa kujya kuri Gereza ya Mageragere aho yari afungiye.
Mu kumanuka imihanda ya Nyamirambo, amashusho yagiye agaragaza Ndimbati mu modoka nziza ava kuri Gereza, yagendaga asuhuza abantu n’ubwuzu bwinshi.
Mu butumwa anyujije kuri konti ye ya Twitter akimara kugera iwe mu rugo, yatanze intashyo, maze ashimira Imana, avuga ko idakora nk'abantu. Ndimbati ati:Â
MURAHO NEZA NSHUTI ZANJYE? YAMBIIII. BURYA IMANA NTABWO IKORA NK’ABANTU, UBU NANJYE NAGARUTSE MU GIHUGU. MWARAKOZE CYANE MWESE KUNSENGERA NO KUMBA HAFI. MU BY’UKURI MWANYERETSE URUKUNDO. NDABIBASHIMIYE CYANE MBIKUYE KU MUTIMA. UBU NTAKUREBA IBYAHISE AHUBWO REKA TUREBE ICYAKUBAKA GUSA.
Ndimbati yarekuwe mu isomwa ry'urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Nzeri 2022 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rwaburanishije urubanza rwe ku wa 13 Nzeri 2022. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 25.
Kuwa Mbere tariki 28 Werurwe 2022 ni bwo hasomwe urubanza rwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati, ukurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umwana w'umukobwa utarageza imyaka y'ubukure rumukatira gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.
Ndimbati afunguwe nyuma y’amezi 6 yari amaze mu gihome kuko yatawe muri yombi tariki 10 Werurwe 2022. Icyo gihe umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yahamirije inyaRwanda.com ayo makuru, ati 'RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w'imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.'
Ndimbati yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hari hagikomeje iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
![]()
Ndimbati yafunguwe
-
#COVID19: Mu Rwanda abanduye babiri babonetse mu bipimo 1,347 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 29 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse abantu babiri banduye Covid-19, mu bipimo 1,347 (…)




















