Blog

  • Hamenyekanye impamvu Inkotanyi zahisemo gutangiza urugamba tariki ya 01 Ukwakira 1990 #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cy'umunsi nk'uyu tariki 1 Ukwakira 1990, isasu rya mbere ryavugiye i Kagitumba muri perefegitura y'Umutara (ubu ni muri Nyagatare), riba imbarutso y'inzira ndende yo gutaha ku bihumbi by'Abanyarwanda bari bamaze imyaka isaga 30 barameneshejwe iwabo.

    Ni umunsi wahinduye amateka y'u Rwanda, biba ihurizo rikomeye kuri Leta ya Juvenal Habyarimana wari umaze igihe yarinangiye, avuga ko 'igihugu cyuzuye' ku buryo kitabona aho gutuza abacyo bari mu buhungiro.

    Iyi tariki ya 1 Ukwakira yari imaze iminsi itegerezanyijwe amatsiko n'abasore n'inkumi b'Inkotanyi, bari baramaze kubona ko inzira y'ibiganiro itagishoboka, ahasigaye ari inzira y'umuriro.

    Mu mateka ya RPA n'ay'u Rwanda muri rusange, itariki 1 Ukwakira nta gisobanuro cyihariye yari ifite mbere ya 1990, nubwo FPR Inkotanyi n'ingabo zayo batapfuye kuyihitamo gusa.

    Mu gitabo 'A Thousand Hills: Rwanda's Rebirth and the Man Who Dreamed It' cy'umunyamakuru Stephen Kinzer, agaragaza ko gutoranya iyo tariki byari bisobanuye byinshi muri icyo gihe.

    Guhera kuwa Gatandatu tariki 29 no ku Cyumweru tariki 30 Nzeri 1990, ku cyicaro gikuru cya Loni i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku bibazo byari byugarije abana ku Isi.

    Mu bakuru b'ibihugu na Guverinoma 71 bari bitabiriye, hari harimo Perezida Habyarimana na Yoweri Museveni wa Uganda. FPR Inkotanyi yari ibizi neza ko aba bakuru b'ibihugu bibiri bazaba bakiri muri Amerika kuwa Mbere tariki 1 Ukwakira 1990.

    Umunyamakuru Kinzer avuga ko ku ruhande rw'u Rwanda, byari bigoye kwisuganya ngo ingabo zibone amabwiriza ahagije yo kurwanya ingabo zabateye, nk'uko byakagenze Perezida ari mu gihugu.

    Benshi mu ngabo za RPA zatangije urugamba, bari basanzwe ari abasirikare mu ngabo za Uganda barangajwe imbere Gen Major Gisa Fred Rwigema.

    Ntabwo babaga hamwe, bari bari mu bice bitandukanye bya Uganda, kandi kugira ngo igitero gikunde bagombaga kuba bari hamwe.

    Rwigema wari Umugaba Mukuru Wungirije w'Ingabo za Uganda nta buryo bundi yari kubona bwo kwimura abasirikare abavana mu birindiro bimwe abajyana ahandi, adafatiranye Museveni ari hanze y'igihugu.

    Ibyo nabyo Kinzer avuga ko byorohejwe n'uko tariki 9 Ukwakira, ari yo tariki Uganda yizihirizaho umunsi w'ubwigenge. Bivuze ko abasirikare bagombaga kuvanwa mu birindiro bimwe na bimwe hakiri kare, bakajya kwitegura imyiyereko yo ku munsi w'ubwigenge.

    Muri ayo matariki byoroheye abagaba b'ingabo za RPA kwimuriramo n'ingabo zifite inkomoko mu Rwanda, zibasha gukusanyirizwa hamwe nta wundi Muyobozi mu ngabo za Uganda ubiciye iryera kuko byakorwaga nk'uburyo bwo kujya kwitegura umunsi w'ubwigenge.

    Kinzer ati 'General Fred Rwigema yamenyesheje Museveni ibyo kwimura ingabo. Kubera ko Museveni ari we wari umukuriye yari i New York, nta wundi musirikare wari gutinyuka kumubaza uburyo akusanya abasirikare ibihumbi bibiri ahantu hamwe bafite inkomoko mu Rwanda. Rwigema yabategetse kugenda bagana ku mu bice byegereye umupaka w'u Rwanda ngo bitegure urugamba.'

    Guhera tariki 30 Nzeri, nibwo amakamyo yuzuye abasirikare yatangiye kwisuka mu Karere ka Ankole kari mu Majyepfo ya Uganda, mu bice byegereye umupaka w'u Rwanda.

    Abasirikare baje bitwaje intwaro nyinshi ziganjemo izo bari basahuye bubiko bw'intwaro bwa Uganda.

    Ahagana saa yine z'igitondo tariki 1 Ukwakira byose bimaze kujya ku murongo, nibwo itegeko ryatanzwe bambuka umupaka wa Kagitumba, bwa mbere baba bakandagiye ku butaka bw'u Rwanda bahoraga babwirwa mu nkuru.

    Mu minota mike bari bamaze kwigarurira ako gace kari karinzwe n'abasirikare ba Leta mbarwa.

    Iyi tariki niyo yabaye imbarutso y'urugamba rwamaze imyaka ine, rusozwa no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi tariki 4 Nyakanga 1994 ubwo Leta yayikoraga yaneshwaga, hagatangira inzira yo kubaka u Rwanda rushya rumaze imyaka 28.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/hamenyekanye-impamvu-inkotanyi-zahisemo-gutangiza-urugamba-tariki-ya-01

  • Arahigishwa uruhindu kubera kwica mugenzi we amuziza ubugari #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha The Citizen avuga ko ku wa Kane tariki 28 Nzeri 2022, ubwo aba bagabo bombi bari barimo gusangira, baje gushyamirana bapfa ubugari basangiraga.

    Mutoro ngo yahise afata icyuma cyari kiri aho hafi agitera uyu mugenzi we witwa Mungare Busene mu kaguru.

    Umuyobozi wa Polisi muri aka gace, Kizito Mutoro yavuze ko ibi bikimara kuba bahise bajyana Mungare Busene kwa mu ganga ariko apfa batarahagera kubera ko yari yamaze gutakaza amaraso menshi.

    Kugeza ubu inzego z’umutekano zatangiye gushakisha Mutoro wahise ucika.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Arahigishwa-uruhindu-kubera-kwica-mugenzi-we-amuziza-ubugari

  • Tanzania: Abadepite ntibavuga rumwe ku itegeko rirebana n’uburozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe bamwe bavuga ko itegeko rigena ibyerekeye uburozi n’imyuka itagaragara ridakenewe, muri iki gihe Isi igezemo cya Siyansi na Tekinoloji, abandi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/tanzania-abadepite-ntibavuga-rumwe-ku-itegeko-rirebana-n-uburozi

  • Gen Muhoozi yahishuye Urwibutso afite kuri Gen Fred Rwigema #rwanda #RwOT

    Ibi abitangaje mu gihe kuri iyi tariki ya 01 Ukwakira, ifatwa nk’izingiro ryo kubona umucyo ku Banyarwanda.

    Gen Fred Gisa Rwigema

    Tariki ya mbere Ukwakira mu 1990, nibwo bamwe mu banyarwanda bafataga icyemezo cyo kwitanga ngo babohore igihugu cyabo, ubutegetsi bwariho.

    Mu gitondo cyo kuri iyo tariki nibwo ingabo za RPA zinjiye ku mupaka wa Kagitumba, zitangira urugamba rwabagejeje ku butegetsi.

    Gusa ku munsi wa kabiri w’urwo rugamba, Umugaba Mukuru, Major General Fred Rwigema yarishwe.

    Icyo gihe byaciye intege mu buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.

    Uretse Fred Gisa Rwigema mu minsi yakurikiyeho harashwe abandi basirikare bakuru barimo Major Bunyenyezi na Major Bayingana, barasiwe i Ryabega mu Karere ka Nyagatare.

    Urwibutso rwa Gen Muhoozi kuri Gen Rwigema ….

    U Rwanda na Uganda bifitanye amateka akomeye kuko bamwe mu Banyarwanda bafashije iki gihugu kwirukana ingoma ya Idi Amin Dada.

    Fred Rwigema ni umwe mu bafashije igisirikare cya Uganda cy’ubu, cyari kigizwe n’inyeshyamba za NRA, gufata ubutegetsi mu 1988.

    Mu butumwa bwe kuri twitter, bugaragaza urwibutso Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, afite kuri Gen Fred Rwigema, avuga ko ari Intwari kandi ibikorwa bye bimutera imbaraga.

    Yagize ati 'Ndibuka inama wari wateranyije ku ngoro y’umukuru w’Igihugu muri Entebbe mbere y’imimsi micye mujya kubohora igihugu cyakubyaye. Wari Intwari, umugabo, umuntu wo kwigiraho. Ruhuka mu Mahoro Afande.'

    Fred Gisa Rwigema ni umwe mu Ntwari z’u Rwanda, ari mu cyiciro cy’Imanzi, yibukwa kimwe n’izindi Ntwari tariki 01 Gashyantare.

    Lt Gen Muhoozi

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gen-Muhoozi-yahishuye-Urwibutso-afite-kuri-Gen-Fred-Rwigema

  • FLN Yimennye Inda yisanisha n’Ibyavuzwe na Gen James Kabarebe #rwanda #RwOT

    Mu ijambo yagejeje ku banyamuryango b’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) n’abawuhozemo bibumbiye muri GAERG, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 na 18 iyo miryango yari imaze itangijwe. wabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena umwaka ushize wa 2021 , Gen James kabarebe yakomoje ku bigamba ko bazatera u Rwanda bagahirika ubutegetsi.

    Yavuze ko nubwo ari benshi nta bushobozi bafite bwo kubikora cyane ko nabo ubwabo batumvikana.

    Yagize ati 'Ibyo mwumva ngo abanzi ni benshi, bose ubateranyije ni ubusa. Nta kintu kibarimo ni ibyuka gusa. Mumbwire niba barigeze bicara hamwe ngo bizihize imyaka bamaze barwanya Igihugu nk’uku mwicaye. Ubashyize muri iki cyumba ugasohoka wasanga bose bicanye.'

    Gen James Kabarebe yakomeje avuga ko imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’Igihugu nka FDLR na FLN itabibasha ,usibye kumva ngo barahari gusa, atanga urugero rw’uko bahora basubiranamo bya hato na hato kubera ingingo badahurizaho.

    Ibi nibyo Chantal Mutega umuvugizi wa FLN, aheraho avuga ko ibiri kuba muri CNRD/FLN bimeze nk’ibyo Gen James Kaberebe yavuze ku mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Yagize ati :' ibiri kutubaho muri CNRD/FLN ni nka byabindi Gen Kabarebe yavuze ko tujyenda turyana aho tugeze hose ! hari abantu baremye agatsiko muri FLN, bagenda bakwirakwiza ibihuha n’ibinyoma bisenya CNRD/FLN ndetse bagashaka no kugirira nabi bagenzi babo.'

    Chantal Mutega yavuze aya magambo, ashingiye ku makimbirane amaze iminsi hagati y’abayobozi bakuru Ba CNRD/FLN byumwihariko hagati ya Lt Gen Hamada Umugaba mukuru wa FLN na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ushinzwe operasiyo za gisirikare.

    Ubu kubera aya amakibirane CNRD/FLN imaze gucikamo ibice bibiri bihanganye bapfa ubuyobozi n’umutungo bakura mu misanzu y’ababashigikiye no mubucukuzi bw’amabuye y’agaciro biba mu binombe biherereye muri Kivu y’Amajyepfo ahazwi nka Hewa Bola banafite ibirindiro.

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/FLN-Yimennye-Inda-yisanisha-n-Ibyavuzwe-na-Gen-James-Kabarebe

  • Impamvu Inkotanyi zahisemo tariki 1 Ukwakira nk’Umunsi w’Urugamba #rwanda #RwOT

    Ni umunsi wahinduye amateka y’u Rwanda, biba ihurizo rikomeye kuri Leta ya Juvenal Habyarimana wari umaze igihe yarinangiye, avuga ko 'igihugu cyuzuye’ ku buryo kitabona aho gutuza abacyo bari mu buhungiro.

    Iyi tariki ya 1 Ukwakira yari imaze iminsi itegerezanyijwe amatsiko n’abasore n’inkumi b’Inkotanyi, bari baramaze kubona ko inzira y’ibiganiro itagishoboka, ahasigaye ari inzira y’umuriro.

    Mu mateka ya RPA n’ay’u Rwanda muri rusange, itariki 1 Ukwakira nta gisobanuro cyihariye yari ifite mbere ya 1990, nubwo FPR Inkotanyi n’ingabo zayo batapfuye kuyihitamo gusa.

    Mu gitabo 'A Thousand Hills : Rwanda’s Rebirth and the Man Who Dreamed It’ cy’umunyamakuru Stephen Kinzer, agaragaza ko gutoranya iyo tariki byari bisobanuye byinshi muri icyo gihe.

    Guhera kuwa Gatandatu tariki 29 no ku Cyumweru tariki 30 Nzeri 1990, ku cyicaro gikuru cya Loni i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku bibazo byari byugarije abana ku Isi.

    Mu bakuru b’ibihugu na Guverinoma 71 bari bitabiriye, hari harimo Perezida Habyarimana na Yoweri Museveni wa Uganda. FPR Inkotanyi yari ibizi neza ko aba bakuru b’ibihugu bibiri bazaba bakiri muri Amerika kuwa Mbere tariki 1 Ukwakira 1990.

    Umunyamakuru Kinzer avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda, byari bigoye kwisuganya ngo ingabo zibone amabwiriza ahagije yo kurwanya ingabo zabateye, nk’uko byakagenze Perezida ari mu gihugu.

    Benshi mu ngabo za RPA zatangije urugamba, bari basanzwe ari abasirikare mu ngabo za Uganda barangajwe imbere Gen Major Gisa Fred Rwigema. Ntabwo babaga hamwe, bari bari mu bice bitandukanye bya Uganda, kandi kugira ngo igitero gikunde bagombaga kuba bari hamwe.

    Rwigema wari Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda nta buryo bundi yari kubona bwo kwimura abasirikare abavana mu birindiro bimwe abajyana ahandi, adafatiranye Museveni ari hanze y’igihugu.

    Ibyo nabyo Kinzer avuga ko byorohejwe n’uko tariki 9 Ukwakira, ari yo tariki Uganda yizihirizaho umunsi w’ubwigenge. Bivuze ko abasirikare bagombaga kuvanwa mu birindiro bimwe na bimwe hakiri kare, bakajya kwitegura imyiyereko yo ku munsi w’ubwigenge.

    Muri ayo matariki byoroheye abagaba b’ingabo za RPA kwimuriramo n’ingabo zifite inkomoko mu Rwanda, zibasha gukusanyirizwa hamwe nta wundi Muyobozi mu ngabo za Uganda ubiciye iryera kuko byakorwaga nk’uburyo bwo kujya kwitegura umunsi w’ubwigenge.

    Kinzer ati 'General Fred Rwigema yamenyesheje Museveni ibyo kwimura ingabo. Kubera ko Museveni ari we wari umukuriye yari i New York, nta wundi musirikare wari gutinyuka kumubaza uburyo akusanya abasirikare ibihumbi bibiri ahantu hamwe bafite inkomoko mu Rwanda. Rwigema yabategetse kugenda bagana ku mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda ngo bitegure urugamba.'

    Guhera tariki 30 Nzeri, nibwo amakamyo yuzuye abasirikare yatangiye kwisuka mu Karere ka Ankole kari mu Majyepfo ya Uganda, mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda.

    Abasirikare baje bitwaje intwaro nyinshi ziganjemo izo bari basahuye bubiko bw’intwaro bwa Uganda.

    Ahagana saa yine z’igitondo tariki 1 Ukwakira byose bimaze kujya ku murongo, nibwo itegeko ryatanzwe bambuka umupaka wa Kagitumba, bwa mbere baba bakandagiye ku butaka bw’u Rwanda bahoraga babwirwa mu nkuru.

    Mu minota mike bari bamaze kwigarurira ako gace kari karinzwe n’abasirikare ba Leta mbarwa.

    Iyi tariki niyo yabaye imbarutso y’urugamba rwamaze imyaka ine, rusozwa no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi tariki 4 Nyakanga 1994 ubwo Leta yayikoraga yaneshwaga, hagatangira inzira yo kubaka u Rwanda rushya rumaze imyaka 28.

    Ivomo:IGIHE

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Impamvu-Inkotanyi-zahisemo-tariki-1-Ukwakira-nk-Umunsi-w-Urugamba

  • Umunsi wa kane wa Primus National League urakomeza mu mpera z'iki cyumweru Rayon Sports isura Marines FC #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ikiruhuko cyatanzwe n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi FIFA, bitewe n'uko ikipe z'igihugu zakinaga imikino itandukanye kimwe n'ahandi ku isi ndetse no mu Rwanda shampiyona yari yahagaze.

    Shampiyona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere yari yahagaze hamaze gukinwa imikino itatu ku makipe amwe n'amwe, mu mperza z'ili cyumweru nibwo biteganyijwe ko imikino ikinwa hirya no hino mu gihugu.

    Amakipe arimo APR FC na As Kigali zo zirakina umukino wabo wa kabiribitewe n'uko iminsi ibiri y'indi itayikinnye kuri yari mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League ndetse na Confederation Cup.

    Andi makipe arimo Musanze FC , Mukura FC, Bugesera FC na Police FC zo zimaze gukina imikino ibiri kuri iyi shampiyona yo araba akina umukino wa gatatu.

    Mu rwego rwo kwitegura umukino ikipe ya Rayon Sports izasura Marines FC i Rubavu, abayobozi , abakinnyi na  abatoza  b'ikipe ya  Rayon Sports  basuye ikigo cy'amashuri cya GS Muhato mu rwego rwo gukundisha abakiri bato umupira w'amaguru.

    Muri rusange dore uko amakipe ari bukine umunsi wa Kane wa Rwanda Primus National League:

    Kuwa gatandatu,  Tariki ya 1 Ukwakira 2022:

    Kiyovu SC vs Sunrise FC

    Marines FC vs Rayon Sports

    Bugesera FC vs Etincelles FC

    Mukura VS vs Gorilla FC

    Ku cyumweru, tariki ya 2 Ukwakira 2022:

    Rwamagana FC vs APR FC

    Police FC vs Gasogi United

    Rutsiro vs AS Kigali

    Musanze FC vs Espoir FC

    The post Umunsi wa kane wa Primus National League urakomeza mu mpera z'iki cyumweru Rayon Sports isura Marines FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-kane-wa-primus-national-league-urakomeza-mu-mpera-ziki-cyumweru-rayon-sports-isura-marines-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-kane-wa-primus-national-league-urakomeza-mu-mpera-ziki-cyumweru-rayon-sports-isura-marines-fc

  • Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka 4 n'ihazabu ya miliyoni 60 FRW #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rumaze kwemeza ko Bamporiki Bamporiki Edouard afungwa imyaka 4 akanatanga ihazabu ya 60,000,000 Frw.

    Bamporiki wabaye muri guverinoma yashinjwaga ibyaha byo gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko yaka ruswa.

    Urukiko rwamuhamije ibyaha 2 birimo icyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite.

    Urukiko ntirwahise rutegeka ko ahita afungwa kuko yaburanye afungiye iwe mu rugo, ndetse afite iminsi 30 yo kujuririra iki cyemezo cy'Urukiko ku buryo atsinzwe aribwo yajyanwa muri gereza.

    Icyakora rwasanze kumusubikira ibihano nta somo byaba bitanze nk'umuntu wakagombye kuba ikitegererezo cyane ko yari Umunyabanga wa Leta.

    Bamporiki Edouard ntabwo yagaragaye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge,ubwo yasomerwaga iyi myanzuro y'urubanza.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya Bamporiki Edouard ibyaha byo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu ze bwite, agahanishwa gufungwa imyaka 20 n'ihazabu ya miliyoni 200 Frw.

    Bamporiki ashinjwa kwaka ruswa uwitwa Gatera Norbert,nyiri uruganda rukora ibinyobwa, rwafunzwe n'Umujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibisabwa.

    Ku wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022,Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Bamporiki yari yijeje Gatera ko uruganda rwe ruzafungurwa ariko amusaba indonke kugira ngo amufashe.

    Bwavuze ko Bamporiki yabanje gusaba Gatera Norbert amafaranga amubwira ko natayahamuha ibikorwa bye bizafungwa, ndetse nyuma biza gufungwa ku ya 28 Mata 2022, biturutse ku makuru Bamporiki yari yahaye Visi Meya w'umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire.

    Bwana Bamporiki yireguye avuga ko atigeze agira 'uruhare' mu ifungwa ry'uruganda rwa Gatera Norbert ndetse no mu ifungurwa ryarwo, yemera gusa ko yakiriye amafaranga yahawe nk'ishimwe kandi yari asanzwe ahana amafaranga na Gatera Norbert kuva mu myaka 17 ishize kuko ari inshuti.

    Yasobanuye ko kuya 3 Gicurasi 2022, yahuriye muri Hotel Grand Legacy na Shema Gregoire wari kumwe na Gatera Norbert abahuza na Visi Meya w'Umujyi wa Kigali kugira ngo barebe uko ibikorwa by'uruganda rwa Shema na Gatera rwafungurwa, avuga ko yabiherewe Ishimwe ryiswe 'Inzoga'.

    Yavuze ko yemera ko iyinjira cyaha rye ryahereye ubwo yamenyaga ko yagenewe inzoga (amafaranga), asaba ko yashyirwa kuri Reception akemera kuyakira ariko avuga ko ntacyo yakoze kugira ngo uruganda rufungwe cyangwa rufungurwe kuko atari we ubifitiye ububasha. Yasoje asaba imbabazi ati “Ndasaba imbabazi mvuga ko ndamutse nzihawe zazambera igishoro mu buzima nsigaje kugira ngo ngire umumaro mu muryango w'abanyarwanda.”

    Bamporiki yahagaritswe ku mwanya w'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ku wa 05 Gicurasi 2022 anatangira gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano na ruswa yakekwagaho.

    Bamporiki n'umusizi, umwanditisi, n'umukinnyi wa filimi n'amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine(4) ari umudepite w'ishyaka FPR INKOTANYI, mu 2017 agirwa umukuru w'Itorero ry'igihugu, naho kuva 2019 agirwa Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe urubyiruko n'umuco.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/bamporiki-yakatiwe-imyaka-4-n-ihazabu-ya-miliyoni-60-frw