
Blog
-
Nyaruguru: Abarimu basabwe gufasha mu bukangurambaga bwa Ejo Heza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri, gufatanya n’abarimu bayobora mu gukangurira abana n’urubyiruko ndetse n’umuryango muri (…) -
Arsenal yihanije Tottenham,Liverpool ikomeza kugana ahabi #rwanda #RwOT
Ikipe ya Arsenal yakomeje kugumana umwanya wayo wa mbere muri Premier League nyuma yo gutsinda Tottenham mu mukino w'ishyiraniro wabereye kuri Stade ya Emirates.
Ikipe ya Mikel Arteta yihariye umukino cyane kuva utangiye kugeza urangiye bituma itsinda umukino wayo wa 7 mu mikino 8 imaze gukina ndetse ikomeza kwerekana ko uyu mwaka w'imikino iri hejuru cyane.
Nubwo ikipe ya Spurs yari yishyuye igitego yatsinzwe hakiri kare ikarita itukura yahawe myugariro wayo Emerson Royal mu gice cya kabiri ku ikosa yakoreye Gabriel Martinelli,yayikuye burundu mu mukino
Ikipe ya Arsenal yatangiye neza umukino isatira nk'ibisanzwe,byatumye ibona igitego cya mbere ku munota wa 20 gitsinzwe na Thomas Partey ku ishoti yatereye muri metero 25 uvuye ku izamu.
Spurs yabonye amahirwe mbere yo kuruhuka ubwo ikosa rya Gabriel kuri Richarlison mu rubuga rw'amahina ryatumye hatangwa penaliti yinjijwe neza na Harry Kane ku munota wa 31.Iyi penaliti yabaye igitego cya 14 Kane atsinze Arsenal mu mikino 18 amaze guhura nayo.
Iki igitego kandi cyabaye icya 100 Kane yatsindiye hanze y'ikibuga cy'ikipe ye muri Premier League avuye kuri penaliti.
Ikipe ya Arsenal yongeye kugaruka mu mukino ubwo umunyezamu wa Spurs, Hugo Lloris yakuragamo ishoti yari atewe na Bukayo Saka,hanyuma myugariro we Romero ananirwa gukuraho umupira biha amahirwe Gabriel Jesus yo gutsindira Arsenal igitego cya kabiri ku munota wa 49 w'umukino.
Uburakari bwa Antonio Conte bwarushijeho kuba bwinshi ubwo myugariro we Royal yakandagiraga nabi Martinelli, bituma umusifuzi Anthony Taylor amuha ikarita itukura.
Conte yagerageje kwinjiza mu kibuga abandi bakinnyi ariko ntibyamuhiriye kuko ku munota wa 67 yatsinzwe igitego cya 3 gitsinzwe na Granit Xhaka ku mupira mwiza yahawe na Martinelli.
Uyu mukino warangiye ari ibitego 3-1 bya Arsenal ndetse ikomeza kuyobora urutonde n'amanota 21 mu gihe Tottenham yari itsinzwe bwa mbere yagumanye amanota 17.Arsenal ifite akandi kazi gakomeye ku cyumweru aho izakira Liverpool.
Ku rundi ruhande,Liverpool ikomeje kujya ahabi kuko uyu munsi yanganyije ibitego 3-3 na Brighton yari yakiriye.
Nyuma yo kubanzwa ibitego 2-0 na Leandro Trossard wa Brighton,Liverpool yagarutse mu mukino irabyishyura ibifashijwemo na Roberto Firmino hanyuma Brighton yitsinda icya 3.Brighton yaje kwishyura iki gitego mu minota ya nyuma gitsinzwe na Trossard watsinze ibitego 3 muri uyu mukino.
Chelsea n'umutoza wayo Potter babonye amanota 3 nyuma yo gutsinda bigoranye Crystal Palace ibitego 2-1 mu mukino wari ugoranye cyane.
Ibitego bya Chelsea byatsinzwe na Aubameyang wishyuraga icyari cyatsinzwe na Edouard,mu gihe Connor Gallagher ariwe wahaye amanota 3 The Blues ku ishoti rikomeye yateye ku munota wa 90 rijya mu rushundura.
Kuri iki cyumweru,Manchester United iracakira na Manchester City mu mukino utegerejwe na benshi.






-
Rayon Sports yakomereje umuvuduko kuri Marines FC,Kiyovu Sports ihabwa isomo #rwanda #RwOT
Ikipe ya Rayon Sports yikuye I Rubavu bigoranye nyuma yo gutsinda Marines FC y'abakinnyi 10 ibitego 3-2 mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona.
Rayon Sports yari imaze iminsi itoroherwa na Marines FC bahuriye kuri Stade Umuganda,yabanje guhabwa gasopo ku munota wa 10 ubwo Desire Mugisha yatsindiraga iyi kipe ya gisirikare igitego cya mbere.
Icyakora Marines FC ntiyabashije kwihagararaho igihe kinini kuko yishyuwe ku munota wa 26 na Mbilizi Eric ndetse ibintu biza kuyibana bibi ubwo yahabwaga ikarita itukura yahawe uyu mukinnyi wayitsindiye Desire Mugisha.
Rayon Sports yahise ibyaza umusaruro aya mahirwe maze ku munota wa 43 Leandre Willy Onana atsinda igitego cya 2 cyasoje igice cya mbere.
Leandre Willy Onana yatsinze igitego cya 3 ku munota wa 57,aha agahenge Marines FC ubusanzwe ikunda kuyishyura mu minota ya nyuma.
Marines FC ntiyacitse intege kuko yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Gitego Arthur ku munota wa 83,umukino urangira utyo.
Rayon Sports yujuje amanota 12 kuri 12 kuko imikino yose imaze gukina yarayitsinze mu gihe Kiyovu Sports yahagamwe na Sunrise FC uyu munsi.
Sunrise ibifashijwemo na rutahizamu Babuwa Samson yafunguye amazamu ku munota wa 41 bitma bajya kuruhuka iyoboye.
Ku munota wa 70, Hassan Mubiru yatsindiye Sunrise igitego cya kabiri,ihita ihagarika umuvuduko wa Kiyovu Sports yari imaze imikino 3 yose itsinda.
Kiyovu Sports yabonye igitego cy'impozamarira ku munota wa 72 gitsinzwe na Ssekisambu Erisa kuri penaliti, ni nyuma y'uko Manishimwe Yves akoreye umupira mu rubuga rw'amahina.
Uko imikino yose yagenze:
Marines FC 2-3 RAYON SPORTS
MUKURA VS 2-3 Gorilla FC
KIYOVU Sports 1-2 Sunrise FC
Bugesera FC 3-1 EtincellesImikino iteganyijwe kuri iki cyumweru:
Police FC vs Gasogi United
Rutsiro FC vs AS Kigali
Rwamagana vs APR FC
Musanze FC vs ESPOIR FCUrutonde rw'agateganyo:
1. Rayon Sports 12/12
2. Kiyovu Sport 9/12
3. Gasogi United 7/9
4. Gorilla FC 7/12
5. Sunrise FC 7/12 -
Uganda na RDC mu itsinda rimwe: Uko tombola ya #CHAN2023 yagenze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu gihugu cya Algeria kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022, habereye tombola y’Igikombe cya Afurika 2023, ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (…)
-
Musanze: Ikipe y’abakozi b’Akarere yanyagiye iy’abapadiri 4-1 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu mukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje abakozi b’Akarere ka Musanze n’abapadiri ba Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri kuri Stade Ubworoherane, ku wa Gatanu (…)
-
Abagore bari muri Sinema barishimira urwego bagezeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abagore bari mu ruhando rwa Sinema mu Rwanda barishimira urwego bamaze kugeraho, kuko rushimishije ugereranyije no mu myaka (…)
-
Rayon Sports itsinze Marine FC, Kiyovu Sports itsindirwa mu rugo na Sunrise #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino ine ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru 2022-2023, aho mu makipe yari mu rugo imwe ariyo (…)
-
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa 'Wilmar International’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Singapore, yahuye na Kuok Hoon Hong, umwe mu bashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo Wilmar (…)
-
Koperative Umwalimu Sacco yasubije abarimu bashaka kugabanyirizwa inyungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu Sacco, butangaza ko budateganya kugabanya inyungu busaba abafata inguzanyo ihabwa Abarimu, kubera ibiciro birimo kuzamuka (…)