
Blog
-
Abanyempano mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagiye guhatanira Miliyoni 10Frw #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuryango witwa Rise and Shine World Inc. wateguye igikorwa cyo gushaka abanyempano mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe ‘Rise and Shine Talent (…) -
Burkina Faso: Cap Ibrahim Traoré yabaye Perezida ku mugaragaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Cap Ibrahim Traoré yabaye Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso ku mugaragaro, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwariho, muri 'Coups d’Etat’ iheruka muri icyo (…)
-
Bugesera FC yashyiriweho akayabo gutsinda APR FC bamaze imyaka 5 bataratsinda #rwanda #RwOT
Bugesera FC yashyiriweho akayabo gutsinda APR FC bamaze imyaka 5 bataratsinda
Mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 2 wa shampiyona ya 2022-23, Bugesera FC yakubiye abakinnyi ba yo inshuro 3 agahimbazamusyi mu gihe baba batsinze APR FC.
Uyu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2022 kuri Stade ya Bugesera Saa 15h.
Uyu mukino wagombaa kuba warabaye tariki ya 8 Nzeri 2022 ariko uza gusubikwa bitewe n’uko APR FC yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.
Ikipe ya Bugesera FC ikaba yashyize imbaraga zose muri uyu mukino aho perezida wa Bugesera FC agahimbazamushyi k’abakinnyi b’iyi kipe mu gihe baba batsinze uyu mukino yagakubye inshuro zirenga 3.
Bugesera FC ubusanzwe umukino batsinze bahabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 30, ni mu gihe kuri uyu mukino uzaba ejo bakagize ibihumbi 100 ku mukinnyi.
Ni ibintu bisa n’ibigoye kuko Bugesera FC yatangiye nabi shampiyona aho mu mikino 3 yakinnye yatsinzemo umwe wa Etincelles 3-1, yatsinzwe na Gasogi United 1-0 na Kiyovu Sports 3-1.
APR FC imaze gikina imikino 2 ya shampiyona yose yarayitsinze, Musanze 2-1 na Rwamagana City 3-2.
Iyo urebye imikino iheruka guhuza amakipe yombi, Bugesera FC iheruka gutsinda APR FC tariki ya 15 Kamena 2017 muri shampiyona ya 2016-17.
Kuva muri Mutarama 2017 aya makipe amaze guhura inshuro 15, Bugesera FC yatsinzemo umukino 1, APR FC itsindamo imikino 12 banganya imikino 2 gusa. Muri iyi myaka yose uyu mukino wabonetsemo ibitego 39, APR FC yatsinzemo 30 n’aho Bugesera atsindamo 9.
Bugesera FC yakubiwe inshuro 3 agahimbazamusyi mu gihe baba batsinze APR FC -
Umupolisi muri Dosiye y’Ushinzwe iperereza mu Mujyi wa Kigali watawe muri yombi #rwanda #RwOT
Ku wa 27 Nzeri 2022 nibwo RIB yafunze umugabo wari ushinzwe iperereza mu Mujyi wa Kigali (Provincial Chief Intelligence Officer). Ibyaha akekwaho uru rwego rusobanura ko yabikoranye n’Umupolisi ufite ipeti cya Chief Inspector of Police, CIP.
Bakurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke, no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ibyaha bifitanye isano na dosiye yari iri gukurikiranwa mu Bugenzacyaha.
Ni ibyaha bashinjwa ko bakoreye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye.
Dosiye yabo yohererejwe Ubushinjacyaha tariki 03 Ukwakira 2022.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko RIB n’izindi nzego zitazihanganira imikorere idahwitse y’abakozi bazo.
Ati “Muri RIB nk’izindi nzego za Leta, hashobora kubonekamo abantu bakora ibyaha bitandukanye. Icyo RIB yakwizeza Abanyarwanda ni uko itazihanganira ruswa n’indi mico iganisha kuri yo, ishobora ku garagara ku bakozi bayo.”
“Ikindi RIB yizeza abantu ni uko izakomeza kwigisha abakozi bayo kugira imyitwarire myiza, ituma abagana RIB bakomeza kuyigirira icyizere.”
Mu mpera za 2021, RIB yatangaje ko mu gihe cy’imyaka itatu yirukanye abakozi 27 bakekwaho ibyaha bya ruswa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeje ko Umupolisi ukekwaho icyaha afunzwe.
Ati “Ni byo arafunzwe kubera ibyaha akurikiranyweho we n’umukozi wa RIB. Ubutumwa bitanga rero, ni uko ruswa n’ibisa nayo bitemewe. Abantu bagomba gukora kinyamwuga, bakuzuza inshingano uko bikwiriye badaciye ku ruhande.”
Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatswe cyangwa yakiriwe.

- Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko ruswa n’ibindi byaha bitazigera byihanganirwa
Ni mu gihe icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, uwo gihamye ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.
Ivomo:Igihe
-
Nyamasheke : Bari mu mazi abira bazira ibyo babwiye Itangazamakuru, Biswe Abarwayi bo mu mutwe #rwanda #RwOT
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Karusimbi mu Murenge wa Bushenge, baherutse kuvugana na RADIOTV10, bagaragaza ikibazo cyo kuba ubuyobozi bwarabasenyesheje inzu babagamo ngo kuko zari zishaje, bakabizeza kuzabafasha kubaka izindi.
Aba baturage bavuga ko iki kibazo bagihuriyeho ari 20, bavugaga ko abayobozi babasabye kuzamura ibigega by’inzu [inzu zidasakaye] ubundi bakazahabwa isakaro ariko ko bategereje umwaka ukihirika.
Bongeye kubwira RADIOTV10 ko nyuma yuko baganiriye n’iki gitangazamakuru, umuyobozi w’Umudugudu wa Kashenjara yatangiye kubashyira ku nkeke abibaziza.
Umwe yagize ati 'Baradutoteza cyane, baranatwanze ngo twagiye guhuruza abanyamakuru, ngo turi abanyabwenge, ngo tuzi gusesera.'
Akomeza avuga ko uyu muyobozi abahora ubusa kuko na bo bari biyambaje itangazamakuru kuko abayobozi babimye agaciro.
Avuga ko uyu muyobozi yababwiye ko na buriya bufasha bari baremerewe bw’amabati, batakibubonye.
Yakomeje agira ati 'Yarambwiye ngo kuva akiri umuyobozi, nta mabati nzabona ngo kuko twigize abanyabwenge.'
Aba baturage bavuga ko uyu muyobozi kimwe n’abandi bo mu nzego z’ibanze, babatamiraho babaziza kuba baravugishije itangazamakuru.
Undi ati 'Niba nta mabati baduhaye, nibayareke ariko baduhe umutekano aho kwirirwa batwiriza mu kabari batwerekana kuri WhatsApp bavuga ngo twebwe ngo turi abanyabwenge, nibaduhe umutekano.'
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kashenjari, Emmanuel Mukeshimana ushinjwa n’aba baturage, yakoresheje imvugo yumvikanamo kudaha agaciro abaturage.
Yagize ati 'Ariko burya harimo n’abantu bameze nk’abarwaye mu mutwe. Ni ko baba bateye ariko twebwe tuba tubamenyereye.'
Uyu muyobozo yabwiye RADIOTV10 ko amabati yemerewe aba baturage, yamaze kuboneka ndetse ko bagiye kuyahabwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Mukarabahira Jeannine yatangaje ko Umuyobozi w’Umudugudu adakwiye kubwira abaturage amagambo abasesezera.
Uyu muyobozi yavuze ko aba baturage bazahabwa amabati bemerewe mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
-
Urukiko rwa Huye rurashaka kumva abashinja Munyenyezi mbere y'abamushinjura #rwanda #RwOT
Urukiko rwisumbuye rwa Huye mu majyepfo y'u Rwanda rwafashe icyemezo gitegeka ubushinjacyaha bw'u Rwanda kuzana mu rukiko abatangabuhamya bashinja Madamu Beatrice Munyenyezi ibyaha bya jenoside. Ni nyuma y'ubusabe bw'uregwa n'abamwunganira mu mategeko bagejeje ku rukiko bavuga ko byaba binyuranyije n'amategeko kubanza kumva abatangabuhamya bamushinjura.
Iki cyemezo urukiko rwisumbuye rwa Huye rwagifashe nyuma y'impaka ndende ku baburanyi bombi. Madamu Beatrice Munyenyezi ni we wahawe ijambo nyuma y'ibaruwa abamwunganira bandikiye urukiko. Atagiye kure y'ubusabe bw'abamwunganira mu mategeko, Munyenyezi yabwiye urukiko ko bitumvikana uburyo rwakomeza kumva abatangabuhamya bamushinjura mbere yo kumva abamushinja. Yavuze ko akeneye kubabona imbonankubone akabahata ibibazo.
Abanyamategeko bamwunganira, Bruce Bikotwa na Felicien Gashema, babwiye urukiko ko uko amategeko abiteganya, abatangabuhamya b'ubushinjacyaha ari bo bagomba kubanza kumvwa hagakurikiraho abo ku ruhande rw'uregwa bashinjura.
Bikotwa na Gashema babwiye umucamanza ko bibabangamiye kumva abatangabuhamya bashinjura mbere yo kumva abashinja. Bavuze ko mu gusobanura ikirego cyabwo, ubushinjacyaha bwanagaragaje urutonde rw'abatangabuhamya babwo; bityo ko ari na ngombwa ko ibyo bavuze biri mu nyandiko bubagaragaza bakaza bakabisubiramo imbere y'urukiko. Aba banyamategeko baravuga ko ntaho byabaye ko urukiko rwabanza kumva abatangabuhamya bashinjura. Basabye ko ubushinjacyaha bwagaragaza niba budafite abatangabuhamya bashinja Munyenyezi.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko inzitizi uruhande rwa Munyenyezi Atari 'Ndemyagihugu' ari nayo mpamvu mu iburanisha ryashize urukiko rwahisemo gutangira kumva abatangabuhamya bashinjura uregwa. Ubushinjacyaha bwavuze ko iyi nzitizi uruhande baburana rwagombye kuba rwarayitanze urubanza rugitangira. Bwikomye abanyamategeko bunganira Munyenyezi kuvugisha ingingo z'amategeko ibihabanye n'ibyo zivuga. Bwavuze ko ibyo bari gukora bigamije gutinza urubanza. Ubushinjacyaha bwavuze ko biri mu bushishozi bw'urukiko gusuzuma niba ari ngombwa kumva abatangabuhamya babwo.
Bashingiye ku mategeko agenga kwimurira imanza muri repubulika y'u Rwanda abanyamategeko ba Munyenyezi bashimangiye ko ari ihame kubanza kumva abatangabuhamya bashinja hagakurikiraho abashinjura.
Nyuma yo kumva impaka ku mpande zombi, umucamanza ukuriye inteko iburanisha yafashe iminota igera muri 30 mu mwiherero. Yanzuye ko ubusabe bw'uruhande rwa Munyenyezi bufite ishingiro. Yavuze ko ku mpande zombi ntawe uhakana ko abatangabuhamya babarizwa mu rukiko. Yagetse ko mu migendekere myiza y'urubanza ubushinjacyaha bw;'u Rwanda bugomba gutumiza abatangabuhamya babwo bakabazwa imbonankubone mu rukiko.
Urukiko rufashe iki cyemezo mu gihe mu iburanisha riheruka rwari rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinjura Munyenyezi. Rwari rumaze kumva abatangabuhamya babiri. Hagati aho abatangabuhamya batanu bari baje ku ruhande rw'uregwa urukiko rwanzuye ko ruzabamenyesha ikindi gihe ruzaba rubakeneye.
Bose ni abafungwa bo muri gereza ya Huye iri Karubanda bakatiwe n'inkiko ku byaha bya jenoside. Nyuma yo gufata iki cyemezo, umucamanza yamenyesheje ababuranyi bombi ko bitewe n'uko uru rubanza rwadindiye cyane uyu mwaka ugomba gusiga aruvanye mu nzira. Yategetse ko nta ruhande rugomba kurenza abatangabuhamya 10.
Madamu Beatrice Munyenyezi w'imyaka 52 y'amavuko ni umunyarwandakazi uvuka mu majyaruguru y'u Rwanda mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba ubu ni mu karere ka Gicumbi. Ni umukazana wa Paulina Nyiramasuhuko wari minisitiri w'umuryango kuri guverinoma y'Abatabazi. Ubu yakatiwe imyaka 47 n'urukiko rwa Arusha nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside. Umugabo wa Munyenyezi Arsene Shaloom Ntahobari na we yakatiwe gufungwa imyaka 25 ku byaha bya jenoside.
Mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka ushize wa 2021 ni bwo igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyirukanye Munyenyezi. Ni nyuma yo gusanga yaba yaratanze amakuru atari ukuri ku nzego zishinzwe abinjira n'abasohoka muri icyo gihugu. Ibyaha aregwa byose arabihakana akavuga ko ababimushinja batamuzi. Munyenyezi avuga ko azira kuba yari umukazana wa Nyiramasuhuko. Uyu yigeze kuba minisitiri muri reta y'imbere ya 1994.
@VOAÂThe post Urukiko rwa Huye rurashaka kumva abashinja Munyenyezi mbere y'abamushinjura appeared first on IRIBA NEWS.
-
Kutavuga rumwe hagati ya Ambasade n’UBUTASI ku cyiswe ‘Ibihuha’ byatangajwe ku Ngabo z’u Rwanda #rwanda #RwOT
Mu minsi yashize, ibitangazamakuru binyuranye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byanditse ko abasirikare barenga 150 b’u Rwanda baturutse ku butaka bwa Centrafrique binjiye muri Teritwari ya Libenge mu ntara ya Sud Ubangi kuwa 23 Nzeri 2022.
Ibi binyamakuru bivuga ko byashingiraga ku makuru y’Ubutasi byahawe n’Urwego rw’Ubutasi bw’Igihugu ANR.
Icyo gihe byavugwaga ko Ambasade ya RD Congo i Bangui, yandikiye Guverinoma ya Centrafrique iyisaba ibisobanuro ku basirikare b’u Rwanda bashobora kuba bagaragaye ku butaka bwa RD Congo.
Mu butumwa bwanditswe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Centrafrique ,Madame Sylvie Baïpo Temon kuri Twitter yavuze ko yamaganye ibinyoma bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , ikwirakwizwa binyuze muri Ambasaderi wayo muri Centrafrique , Esdras Bahekwa Kambale afatanije n’ubutasi bw’igihugu cye ANR.
Minisitiri Sylvie Baïpo Temon yavuze ko amakuru yuzuye ibihuha yakwirakwijwe na Ambasaderi Kambale ashobora guteza urujijo ku baturage.
Nyuma yo kubona ko , iki gihuha cyatangijwe na Ambasade cyateje urujijo, Ambasade ya RD Congo muri Centrafrique yivuguruje , ivuga ko habaye kwibeshya ku makuru bahawe na ANR,inavuga ko ibatangazamakuru byibeshye ku magambo yatangajwe na Ambasaderi Kambale.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade ya RD Congo muri Centrafrique ryafashwe nko kwisegura ku bihuha, rivuga ko habayeho kwibeshya ku makuru ANR yatanze , no gufata nabi ibyatangajwe na Ambasaderi.
Rikomeza rivuga ko mu nama yahuje Ambasaderi Esdras Bahekwa Kambale na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Centrefrique Sylvie Baïpo Témon kuwa kuwa 4 Ukwakira 2022,Ambasaderi wa RD Congo yavuze ko abantu benshi bafashe nabi ibyo yavuze, aho yari yatanze ubusabe ko ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu zidakwiye gushyirwa hafi y’imipaka basangiye biturutse ku bibazo by’umutekano biri hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ambasaderi Kambale kandi , yemeje ko urwego rw’Ubutasi rwatanze amakuru atariyo mu bitangazamakur ko rwabonye ingabo z’u Rwanda mu bice by’amajyaruguru y’igihugu.
Ambasaderi Kambale yashoje avuga ko ibi bihuha byakwirakwijwe cyane n’abashaka guhungabanya umubano ibihugu byombi bisangiye.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zihari mu rwego rw’amasezerano ibihugu byombi bifitanye. Hari kanadi abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu MINUSCA.
Ivomo:Rwandatribune
-
Ushinzwe iperereza mu Mujyi wa Kigali yatawe muri yombi #rwanda #RwOT
Hari amakuru avuga avuga ko uyu mugabo yafashwe tariki 27/09/2022.
Kabayiza ushinzwe iperereza mu mujyi wa Kigali (Provincial Chief Intelligence Officer-PCIO), akekwaho ibyaha byo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, no Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ibyaha bifitanye isano na dosiye yari iri gukurikiranwa mu Ubugenzacyaha.
RIB ivuga ko ibyaha akekwaho yabikoreye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko RIB yibutsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi birimo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bitwaje umwuga bakora.
Ati 'RIB iributsa abantu ko ibi byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko.'
ICYO AMATEGEKO ATEGANYA :
GUSABA, KWAKIRA CYANGWA GUTANGA INDONKE gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
KWIHESHA IKINTU CY’UNDI HAKORESHEJWE UBURIGANYA gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamwe n’iki cyaha ahanisha igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw 3,000,000 ariko atarenze Frw 5,000,000.
Ivomo:Umuseke
-
#COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 05 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, mu bipimo 1,207 (…)
-
Urukiko rwarekuye abanyamakuru ba Iwacu TV bamaze imyaka ine bafunze #rwanda #RwOT
Aba banyamakuru baregwaga ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda, gukwirakwiza ibihuha bigamije guha isura mbi u Rwanda mu mahanga, no gutangaza amagambo n'amashusho bitandukanye n'uko byafashwe.
Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bugaragaza bihamya aba banyamakuru biriya byaha bibiri bya mbere, naho icyaha cya gatatu ko kitari mu itegeko rishya rihana ibyaha.
Yavuze ko ikirego cy'ubushinjacyaha kuri aba banyamakuru bamaze imyaka hafi itanu bafunze “nta shingiro gifite' .
Ubushinjacyahaha bwari bwasabye ko aba banyamakuru bafungwa imyaka 22, ntibaremenyekana niba buzajuririra iki cyemezo cy'urukiko.
Urubanza rw'aba banyamakuru rwagarutsweho cyane mu gihe gito gishize kuko bamaze imyaka ine bafunze by'agateganyo nta rubanza bacibwa.
Imiryango iharanira uburenganzira bw'abanyamakuru, n'iharanira uburenganzura bwa muntu yamaganye ifungwa ryabo.
Urubuga rwabo Iwacu TV yashinzwe na Mutuyimana mu 2016 aba bagenzi be babiri baza nyuma gufatanya nawe.

BBC