Blog

  • Ukuri ku Bukwe bwa Rwatubyaye na Hamida n’iherezo ry’urukundo rwabo #rwanda #RwOT

    Muri Mata umwaka ushize, bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda byatangaje ko Rwatubyaye Abdul yasezeranye n’uwari umukunzi we Hamida.

    Uyu Hamida kandi muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021 yari yatangaje ko yitegura kwibaruka umwana wa gatatu ndetse ko yari uwa Rwatubyaye Abdul.

    Uyu wari umukunzi wa Rwatubyaye kandi mu kiganiro yakoranye n’abamukurikira kuri Instagram, yari yavuze ko yasezeranye na Rwatubyaye mu idini ya Islam.

    Uyu myugariro ubu uri gukinira Rayon Sports, yanyomoje aya makuru, avuga ko uyu wari umukunzi we yabitangaje ashaka kumva abantu.

    Ati 'Nkeka ko wenda yabivuze ashaka kumva ko wenda nafashwe ntawundi muntu ushobora kuba yanyegera cyangwa yamvugisha cyangwa twakundana ariko ntabwo gushakana cyangwa gukora imihango ya kisilamu, nta kintu kigeze kibaho.'

    Rwatubyaye yasabye abakunzi be kwemera aya makuru yitangiye kuko ari yo y’ukuri.

    Ati 'Ntabwo naza imbere ya camera ngo mvuge ikintu nk’icyo gikomeye mvuge ngo ndakubeshya.'

    Avuga ko na bo ubwabo ku mbuga nkoranyambaga zabo bari barashyizeho ko barushinze [Married] ariko ko ntabyabye.

    Ati 'Icyabaye ni ugukundana bisanzwe…ni ukuvuga ko turimo gutegura icyo gikorwa cy’ubukwe ariko ubu nta bukwe buri gutegurwa na relationships [gukundana] ntabwo tukiyifite yararangiye.'

    Abajijwe impamvu yabiteye, Rwatubyaye abinyuze hejuru, yagize ati 'Burya ahantu utabona ko hakurimo cyangwa ahantu ubona urimo gutakaza mu buzima bwawe ntabwo ari ngombwa kuhaguma.'

    Rwatubyaye avuga ko nta mukunzi mushya bari kumwe ngo kuko atava mu rukundo ngo ahite ajya mu rundi ahubwo ko ari mu kiruhuko cyo kwakira urugendo rushya.

    Hamida yatandukanye na Rwatubyaye mu gihe byavugwaga ko basezeranye imbere y’Imana

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ukuri-ku-Bukwe-bwa-Rwatubyaye-na-Hamida-n-iherezo-ry-urukundo-rwabo

  • RALGA yabonye umuyobozi mushya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), ryabonye umunyobozi mushya, nyuma y’amatora y’abagize komite nyobozi, yabaye ku wa Kane tariki 06 Ukwakira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ralga-yabonye-umuyobozi-mushya

  • APR yikojeje muri REG na Patriots ikuramo inkingi za mwamba #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko ikipe ya APR BBC yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakiniraga REG BBC ndetse n’umwe wa Patriots BBC, aba bakaba biyongera kuri Kaje Elie wahoze ari kapiteni wa REG BBC.

    Mu minsi ishize nibwo APR BBC yaviriyemo 1/2 itabashije kugera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka, yasinyishije Kaje Elie wari kapiteni wa REG BBC.

    Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ntabwo yagarukiye aho gusa kuko yakomeje gushaka uburyo yiyubakamo kugira ngo umwaka w’imikino utaha izagere ku mukino wa nyuma wa kamarampaka.

    Amakuru avuga ko yasubiye muri REG BBC ikuramo abandi bakinnyi babiri bafashije iyi kipe ari bo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ndetse na Axel Mpoyo.

    Ntabwo byari bihagije kuko bivugwa ko APR BBC yamaze kurangizanya na Ntore Habimana umwe mu bakinnyi ba Patriots BBC bitwaye neza muri shampiyona iheruka.

    APR BBC irimo kwiyubaka mu gihe imaze imyaka 2 yikurikiranya itabasha kugera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka isezererwa itarenze 1/2.

    Axel Mpoyo bivugwa ko yamaze kwerekeza muri APR BBC

    Nshobozwabyosenumukiza na we ari mu bakinnyi bivugwa ko barangizanyije na APR BBC

    Kaje Elie ni we wabimburiye abandi kwerekeza muri APR BBC

    Ntore Habimana wakiniraga Patriots BBC yerekeje mu ikipe y’ingabo z’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yikojeje-muri-reg-na-patriots-ikuramo-inkingi-za-mwamba

  • #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 06 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya babiri, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-babiri-banduye-babonetse-mu-bipimo-1-467

  • Umugore yavuze urukundo akunda abagabo babiri babana mu nzu imwe #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri congo washakanye nabagabo babiri avuga ko abakunda cyane. Francine Jisele abana n'abagabo be bombi, Remi Murula, na Albert Jarlace.

    Nk'uko byatangajwe na Afrimax English, Jisele yashakanye na Murula babyarana abana babiri. Ibintu byaje kubakomerera, bituma Murula asiga umugore we n'abana ajya gushakira ahandi.

    Uyu mugabo yamaze imyaka itatu atavugana na Jisele wakomeje kwihangana aramutegereza igihe kinini.

    Uyu Jarlace abonye uyu mugore ari wenyine yamusabye ko babana uyu abyemera, atazuyaje.

    Icyakora, hashize hafi umwaka ashyingiranywe na Jarlace, Murula yaragarutse asanga umugore we yarongeye gushaka.

    Yatonganye n'uyu mugabo 'mushya' Jarlace amusaba kugenda, ariko na we yari afitanye umwana na Jisele kandi ntaho kujya yari afite.

    Uyu mugore nawe yaramwinginze ngo bagumane,Murula yemera kuhaguma basangira umugore umwe.

    Murula yagize ati: 'Iyo bigeze mu bihe byo gutera akabariro, umwe muri twe aharira undi. Umuryango wanjye uzi ukuri kandi wangiriye inama yo gutuza kuko nataye umugore wanjye.”

    Ariko, ni ibintu bitoroshye kuri Jisele. Yifuza ko buri mugabo yagira inzu. Ntashaka ko babana mu cyumba kimwe ari batatu.

    Ati: “Turira ku meza amwe, turara mu cyumba kimwe no ku buriri bumwe. Ndabakunda bombi. Tubanye mu mahoro mu rugo.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yavuze-urukundo-akunda-abagabo-babiri-babana-mu-nzu-imwe

  • Rwatubyaye yahishuye ko yatandukanye n'uwari umukunzi we watangaje ko basezeranye imbere y'Imana #rwanda #RwOT

    Rwatubyaye Abdul yatangiye kuvugwa mu rukundo muri 2019 na Hamida, umunyarwandakazi usanzwe wibera muri Indonesia, muri 2020 urukundo rwabo rwaje gukomera noneho batangira no kujya barwerekanira ku mbuga nkoranyambaga.

    Muri Kamena 2021 ubwo yari yatanze umwanya ku bantu ngo bamubaze ibibazo bifuza kuri Instagram, Hamida nyuma yo kwemeza ko Rwatubyaye ari umugabo we cyane ko yari asigaye anitwa Mrs Rwatubyaye kuri Instagram, umwe mu bakunzi be yamubajije niba yaba yarakoze ubukwe maze amubwira ko imbere y'Imana byabaye ariko imbere y'amategeko ari mu minsi mike.

    Icyo gihe yagize ati 'Imbere y'Imana twarasezeranye, imbere y'amategeko icyo twita umurenge ni mu minsi mike.”

    Mu kiganiro Rwatubyaye Abdul yahaye ikinyamakuru Isimbi yavuze ko nta bukwe bwigeze buba ahubwo ashobora kuba yarabikoze kugira ngo abantu bumve ko yafashwe.

    Ati 'Ikintu navuga ni ugukuraho ibihuha byagiye bivugwa, ashobora kuba wenda yarabivuze ashaka kuvuga ko wenda nafashwe, ko nta wundi muntu ugomba kuba yanyegera cyangwa se yamvugisha cyangwa se twakundana ariko ntabwo gushakana cyangwa se gukora imihango ya Kisilamu, ntabyigeze bibaho.'

    Yakomeje avuga ko icyabaye ari ugukundana ndetse no gutegura ubwo bukwe ariko ubu bukaba ntabwo kuko bamaze no gutandukana.

    Ati 'Icyabaye ni ugukundana bisanzwe. Ikintu cyabaye ni ugutegura icyo gikorwa (ubukwe), byabaye igihe gishize ariko ubu nta bukwe buri gutegurwa, n'urukundo nta rugihari rwararangiye.'

    Abajijwe icyo bapfuye, yagize ati 'Ntabwo navuga ngo ndarasa ku ntego iyi n'iyi uko byagenze cyangwa mvuge ngo uyu ng'uyu yakoze iki n'iki, twarumvikanye hagati yacu turatandukana.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rwatubyaye-yahishuye-ko-yatandukanye-n-uwari-umukunzi-we-uherutse-gutangaza-ko

  • Etiyopiya n'inyeshyamba Bemeye kwitaba AU mu Biganiro by'Amahoro #rwanda #RwOT

    N'icyemezo cyafashe kuri uyu wa 5 ukwakira 2022, bavuga ko impande zombie ziteguye bidasubirwaho kwinjira mu biganiro bigamije amahoro, nyuma y'ubutumire bw'ishyirahamwe ry'ubumwe bw'Afurika muri Afrika y'Epfo.

    Umuvugizi wa minisitiri w'intebe muri Etiyopiya muby'umutekano yavuze ko leta yemeye ubwo butumire.

    Umukuru w'inyeshyamba na we mu ntara ya Tigre yemeye ko biteguye kohereza intumwa muri ibyo biganiro.

    Izo mpande zombi zatumiwe muri ibyo biganiro muri Afrika y'epfo mu mpera z'icyumweru gishize, na komiseri w'ubumwe bwa Afrika, Moussa Faki Mahamat.

    Ni ibiganiro bigamije kugerageza kurangiza intambara imaze imyaka hafi ibiri hagati y'abanyagihugu ba Ethiopia ubwabo.

    Amakuru ava mu badiplomate Ijwi ry'Amerika rifite , avuga ko ibi biganiro bihagarariwe n'ubumwe bwa Afrika bizafashwamo n'abahuza babiri, Olusegun Obasanjo wahoze ari prezida wa Nijeriya na Uhuru Kenyatta yahoze ari perezida wa Kenya.

    Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika, kuri uyu wambere yatangaje ko intumwa idasanzwe y' Amerika, Mike Hammer azagirira ingendo muri Kenya, Afrika y'Epfo na Etiyopiya muri uku kwezi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/etiyopiya-n-inyeshyamba-bemeye-kwitaba-au-mu-biganiro-by-amahoro

  • Ubutumwa Shaddyboo yanditse yiyita Umwamikazi bwavugishije benshi barimo Dj Brianne #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bukomeje gutigisa imbugankoranyambaga aho benshi bahise bataka Dj Brianne bavuga ko adakwiye gusubizanya na Shaddyboo kuko ntacyo bahuriye ndetse ko atanabasha gufungura udushumi tw'inkweto ze.

    Mu butumwa Shaddyboo yari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter yahamije ko ari Umwamikazi

    Ati” Ndi umwamikazi wa Kenya,Tanzania,Uganda,Congo,Burundi n'Urwanda, ntabwo nkeneye kubijyamo impaka hari ibimenyetso, murakoze”.

    I’m The Queen of the 🇰🇪🇹🇿🇺🇬🇨🇩🇧🇮🇷🇼East Africa.
    i don't debate facts , Thank you 🤩😘 pic.twitter.com/t3iSaS5BEM

    — Mbabazi Chadia (Shaddyboo) (@shaddyboo__92) October 4, 2022

    Ni ubutumwa butavuzweho rumwe, bamwe bemeza ibyo avuze ariko abandi babihakanira kure harimo na Dj Brianne umaze ubaka izina mu kuvanga imiziki.

    Dj Brianne yagize ati”Niba urimo kuvuga ko uri umwamikazi w'aba Slay Queen ntushobora no kuza mu icumi ba mbere beza, uranyumva? None hari ikindi ukora kikugira umwamikazi? Reka mbimenyeshwe ndagaruka mu nyuma”.

    If you’re talking about slay queens you can’t even come in top 10 of the best slays Right?
    So do you have anything else you do to make you the Queen?
    Let me know and I’ll come back later https://t.co/3UBLytjVoh

    — DeejayBrianne (@BrianneDeejay) October 5, 2022

    Ubutumwa bwa Dj Brianne bwazamuye impaka nyinshi bamwe bavuga ko arengereye ndetse ko imvugo ye y'umvikanyemo agasuzuguro bitari bikwiye kuri Shaddyboo cyane ko badahuje akazi.

    Shaddyboo nawe wahise yongera gutanga ubutumwa byagaragaye ko bugenewe Dj Brianne mu bitekerezo byinshi byari byatanzwe yavuze ko ntamwamikazi usubiranya n'abaseriveri.

    Mu butumwa Shaddyboo yanditse yagize ati”Nta mwamikazi usubizanya n'Abaseriveri be. Ndi umwamikazi w'Afurika y'Iburasirazuba”.

    Nta Mwamikazi usubizanya na
    Abaservants be .👸

    I’m The Queen of the East Africa .

    — Mbabazi Chadia (Shaddyboo) (@shaddyboo__92) October 5, 2022

    Dear @DeejayBrianne
    Ndashaka kukwibutsa ko Shaddyboo mudahanganye, kandi ko wowe utafungura nudushumi twinkweto ze, ikindi kandi nka kwibutsa ko kurya iryo yuzuye bikurinda kugira ishyari nkiryo ufite.🚮

    Murakoze cyane🙏

    — Debha🐺 (@Debhavan) October 5, 2022

    Dj Brianne ntiyemeranya na Shaddyboo wiyita Umwamikazi mu gihe icyo akora kitazwi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ubutumwa-shaddyboo-yanditse-yiyita-umwamikazi-bwavugishije-benshi-barimo-dj

  • Kanye West yagize icyo avuga ku mwambaro yambaye uriho amagambo yateje impaka #rwanda #RwOT

    Kwambara umwambaro uriho amagambo ya 'White Lives Matter' byafashwe nk'ibivuguruza intero ya 'Black Lives Matter' yavutse mu 2013 nyuma y'iraswa ry'umwirabura w'imyaka 17 witwaga Trayvon Martin arashwe n'umuzungu George Zimmerman.

    Nyuma y'impaka nyinshi zazamuwe ku mbuga nkoranyambaga uyu muraperi w'imyaka 45 yanze kuva ku izima avuga ko n'ubundi ibya 'Black Lives Matter' atabyemera.

    Mu butumwa yasangije abarenga miliyoni 17 bamukurikira kuri Instagram uyu muraperi yanditse agira ati 'Buri wese arabizi ko Black Lives Matter ari uburiganya. Noneho birarangiye.'

    Ibi birori byabaga ku nshuro ya cyenda mbere y'uko bitangira Kanye West yabwiye abari aho ko ari we muyobozi kandi ko ntawe ukwiye kumuyobora. Ati “Abantu bose bari hano bazi ko ndi umuyobozi… ntushobora kunyobora.'

    Candace Owens w'imyaka 33 nawe wari wambaye uwo mupira yashyigikiye Kanye West avuga ko Abanyamerika b'abirabura bakwiye gushishikazwa n'ibibazo by'umubyibuho ukabije, gukuramo inda ndetse n'ibyaha bikorwa hagati y'abirabura kuko byica abantu benshi kuruta abicwa na polisi.

    Kim Kardashian w'imyaka 41 inshuti ze zitangaza ko atatunguwe no kubona iriya foto ya Kanye West na Candace Owens muri Paris Fashion Week avuga ko n'ubundi uyu mugabo babyaranye ahora akora ibintu bituma avugwa.

    Imiryango itandukanye yashyize mu majwi intero ya 'White Lives Matter' nk'ivuguruza iya 'Black Lives Matter ' yakoreshejwe mu kwamagana ubugome, n'amagambo y'inzangano ku birabura.

    Amagambo yari ku myambaro ya Kanye West na Owens mbere yakoreshejwe na Ku Klux Klan n'indi miryango y'abahezanguni b'abazungu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kanye-west-yagize-icyo-avuga-ku-mwambaro-yambaye-uriho-amagambo-yateje-impaka

  • Putin yizeje amahoro mu turere Uburusiya bwigaruriye #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize nibwo yatangaje ko Luhansk, Donetsk, Zaporizhzhia na Kherson ari ubutaka bw'Uburusiya nyuma y'amatora ya kamarampaka, ataremewe ku rwego mpuzamahanga.

    Putin yasezeranyije biriya mu gihe Ukraine yo ivuga ko yisubije ibice bimwe mu turere twa Luhansk na Kherson.

    Ukraine kandi iragenzura ibindi bice bitari bito muri buriya burere bundi bubiri, kandi imaze gufata ibindi bice muri Donetsk.

    Gusa umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yavuze ko Uburusiya buzongera bukisubiza uduce twose twafashwe.

    Abajijwe ku gutsindwa guheruka, yabwiye abanyamakuru ati: 'Nta kwibeshya kuri hano. Hazaba ah'Uburusiya iteka ryose, hazagarurwa.'

    Mu ijambo yagejeje ku balimu ku munsi mpuzamahanga wabo kuwa gatatu, Putin yavuze ko ' azateza imbere yitonze' uduce twigaruriwe.

    Ariko Andrey Kartopolov, ukuriye komite y'umutekano mu nteko ishingamategeko (State Duma), yabwiye ikinyamakuru cya leta ko Uburusiya bukwiye guhagarika kubeshya ku birimo kuba ku rugamba, avuga ko Abarusiya atari ibicucu.

    Ariko nyuma Putin yagenje macye ku matsinda y'abo iyo ngingo ireba, kubera imyigaragambyo ikomeye mu Burusiya irwanya ibyo yasabye.

    Nyuma yasinye itegeko ribuza ibyiciro byinshi by'abanyeshuri kujya muri abo bakenewe ku rugamba, harimo abanyeshuri bagitangira amashuri makuru, hamwe n'ibyiciro bimwe by'abanyeshuri biga mu cyiciro cya gatatu bya kaminuza — nk'abari mu ishami rya siyanse.
    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/putin-yizeje-amahoro-mu-turere-uburusiya-bwigaruriye