Blog

  • Perezida wa FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, ikomeje imyiteguro y'umukino bazakina na Mali ku wa Gatandatu, ni imyitozo yakurikiwe na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier.

    Kuri uyu wa kane, nibwo iyi kipe y'Igihugu imaze iminsi irindwi yitoreza mu karere ka Huye ari naho izakinira uyu mukino ubanza, yabwiwe ko abanyarwanda bose bayiri inyuma basabwa na Perezida wa FERWAFA kuzitwara neza.

    Ati 'Tuzahera hano twitware neza, ibindi by'umukino wo kwishyura ntabwo ari ngombwa, tuzabivuga ubundi. Nimukomeza kuriya [mwakinnye kuri Libya] tuzagera kure. Abanyarwanda turi kumwe namwe 100% nubwo hari ibitagenda neza ariko mwagerageje, mwatanze igishoboka cyose.'

    Amavubi U-23 azajya gukina uyu mukino ari mu byishimo kuko kugeza ubu Amavubi U23 yamaze guhabwa agahimbazamusyi ka miliyoni 1 Frw yari yemerewe nyuma yo gusezerera Libya mu ijonjora rya mbere ryakinwe muri kwezi gushize.

    Nyuma yo gukina umukino ubanza uzabera i Huye, Amavubi U-23 azerekeza i Bamako ahazabera umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 29 Ukwakira 2022.

    Ikipe izakomeza hagati y'u Rwanda na Mali izakomeza mu ijonjora rya gatatu ari naryo rizatanga itike y'Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc umwaka utaha wa 2023.

    Shampiyona y'u Rwanda y'ikiciro cya mbere mu bagabo irakomeza kuri uyu wa gatanu hakinwa umukino w'umunsi wa gatandatu uri buhuze ikipe ya Police FC ndetse na Etincelles FC.

    Ni umukino Police FC igiye gukina nyuma yaho iheruka kunganya na APR FC igitego kimwe kuri kimwe mu mukino uheruka wabaye wari ikirarane mu ntangiriro z'iki cyumweru.

    Ku ruhande rwa Etincelles FC yo iheruka gukina umukino wa shampiyona ubwo yanganyaga na Kiyovu SC igitego kimwe kuri kimwe, ni mumukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ku wa kane w'icyumweru gishize.


    Biteganyijwe ko uyu mukino uri buhuze aya makipe yombi ubera kuri Sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo guhera ku isaha ya ssa cyenda zuzuye.

    Kugeza ubu ku rutonde rwa shampiyona rw'agateganyo, ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa 13 n'amanota 4 naho Etincelles yo iri ku mwanya wa 12 n'amanota 5.

    The post Perezida wa FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-wa-ferwafa-yasuye-amavubi-u23-yamaze-guhabwa-miliyoni-1-frw-police-fc-na-etincelles-zirahura-ku-munsi-wa-6/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-wa-ferwafa-yasuye-amavubi-u23-yamaze-guhabwa-miliyoni-1-frw-police-fc-na-etincelles-zirahura-ku-munsi-wa-6

  • Tchad: Abagera kuri 50 baguye mu myigaragambyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, abantu 50 barimo 10 bo mu nzego z’umutekano nibo bapfuye muri Tchad, baguye mu myigaragambyo y’abaturage bari bahanganye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/tchad-abagera-kuri-50-baguye-mu-myigaragambyo

  • BREAKING NEWS : Imirwano ya M23 ,FDLR na FARDC yongeye kubura no muri iki gitondo #rwanda #RwOT

    Alain Mirova, umwe mu banyamakuru bigenga ukorera i Goma yabwiye BBC ko abaturage bo mu gace ka Rangira muri 'groupement’ ya Jomba barimo kuva mu byabo bahunga iyi mirwano iri mu birometero bibarirwa mu binyacumi uvuye ku mujyi wa Rutshuru.

    Hari hashize ibyumweru hari agahenge hagati y’impande zombi.

    Société civile ya Rutshuru isubirwamo n’ibinyamakuru byo muri Congo ivuga ko inyeshyamba za M23 arizo zateye mbere ibirindiro by’ingabo za leta ejo kuwa kane.

    Umutwe wa M23 wo mu itangazo ryo kuwa kane nimugoroba, wavuze ko FARDC ari yo yatangije imirwano irasa ibirindiro byabo i Rangira kandi ko uzirwanaho ukajya no “gucecekesha imbunda aho ziri hose”.

    BBC ntiyabashije kugenzura byigenga uruhande rwatangije iyi mirwano mishya.

    Iyi mirwano itangiye mu gihe muri aka gace haheruka koherezwa itsinda ry’ingabo za Kenya, uko ziza kwifata muri iyi mirwano yubuye ntibiramenyekana.

    Izi ngabo zoherejweyo mu rwego rw’umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere wo gushinga umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Congo zanze gushyira intwaro hasi.

    Iyi mirwano yubuye kandi nyuma y’ukwezi kumwe abakuru b’u Rwanda na DR Congo bahujwe i New York na Perezida Emmanuel Macron bakaganira ku bibazo birimo n’icya M23.

    Hagati aho, amakuru aremeza ko abaturage benshi muri 'groupement’ ya Jomba muri teritwari ya Rutshuru barimo guhunga bakiza amagara yabo kubera iyi mirwano yubuye.

    Hashize amezi atatu umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda n’akarere kanini kayegereye ugana iburengerazuba muri teritwari ya Rutshuru.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/BREAKING-NEWS-Imirwano-ya-M23-FDLR-na-FARDC-yongeye-kubura-no-muri-iki-gitondo

  • Hatahuwe uko Uganda yakoresheje arenga Frw miliyari 279 yitegura intambara n’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ubwo umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wari warafashe indi ntera, kubera ibibazo bishingiye kuri Politiki byariho.

    Ni ibibazo bisa n’ibyatangiye muri 2017, gusa ibintu bisa n’ibihindura isura muri 2019 ubwo u Rwanda rwafungaga imipaka yose iruhuza na Uganda uhereye k’uwa Gatuna.

    Inshuro nyinshi kuva icyo gihe abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda bumvikanye baburira Abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa muri Uganda, mu rwego rwo kwirinda ko bahurira n’ibibazo muri iki gihugu cy’abaturanyi.

    Perezida Paul Kagame ni we wafashe iya mbere mu kuburira Abanyarwanda ko batagomba gukorera ingendo zitari ngombwa muri Uganda, bijyanye no kuba i Kampala no mu yindi mijyi itandukanye ya Uganda Abanyarwanda barimo bashimutwa ku bwinshi, mbere yo kujya gufungirwa muri gereza z’ibanga aho bakorerwaga iyicarubozo.

    Uyu mugambi wo gushimuta Abanyarwanda babaga muri Uganda bitwa intasi za Leta y’u Rwanda, wavugwagamo ahanini Urwego rwa Uganda rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare (CMI) rufatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa RNC icyo gihe wakoreraga ibyinshi mu bikorwa byawo ku butaka bwa Uganda.

    Mu bashimutwaga bakicwa urubozo bivugwa ko bamwe muri bo ari ababaga banze kwinjira muri uriya mutwe washinzwe na Gen Faustin Kayumba Nyamwasa umaze imyaka 12 yaratorotse Igisirikare cy’u Rwanda.

    Uko Leta y’u Rwanda yaburiraga Abanyarwanda kenshi ko bakwiye kuzibukira kujya muri Uganda, ni na ko abayobozi ku mpande zombi babaga baterana amagambo.

    Bijyanye no kuba imipaka ihuza ibihugu byombi yari ifunze, si gake hagiye humvikana inkuru z’uko hari Abanyarwanda n’abanya-Uganda bagiye baraswa n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda ahanini bashinjwa kugerageza kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bitemewe.

    Mu mihango yo guhererekanya imirambo y’ababaga barashwe, abayobozi ku ruhande rwa Uganda inshuro nyinshi bumvikanaga mu mvugo zisa n’iziha gasopo u Rwanda ko batazakomeza kwihanganira ibyo ruri gukora.

    Kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka ibihugu byombi byari bikirebana ay’ingwe, n’ubwo hari amasezerano yo kuzahura umubano yari yarasinywe hagati ya ba Perezida Kagame na Yoweri Kaguta Museveni yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola ; ku buhuza bwa ba Perezida João Lourenço wa Angola na Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa.

    Byari bigeze ku rwego rw’uko Uganda yari itangiye gushinja u Rwanda gushimuta bamwe mu basirikare bayo ; gusa rwo rukavuga ko babaga bavogereye ubutaka bwarwo.

    Byageze aho Uganda ifata amahitamo y’intambara

    Uko ibihugu byombi byakomezaga kutumvikana ; Uganda ku rundi ruhande yo yarimo itegura intambara rwihishwa ku buryo isaha n’isaha byashobokaga ko Ingabo z’ibihugu byombi zatana mu mitwe.

    Amakuru y’iyi ntambara hagati y’ibihugu byombi ; yanemejwe na Gen. Muhoozi Kainerugaba muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko habuze gato ngo u Rwanda na Uganda bisange ‘mu ntambara y’ubucucu’.

    Byari nyuma y’uruzinduko yaherukaga kugirira i Kigali muri Mutarama rwasize we na Perezida Paul Kagame baganiriye ku bibazo byari hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse binarangira biyemeje kubishakira umuti.

    Gen Muhoozi mu butumwa yanyujije kuri Twitter yihanangiriza Kayumba Nyamwasa yagize ati : “Gen. Kayumba na RNC, sinzi ibibazo mwagiranye na RPF/RDF mu Rwanda. Ndakwihanangirije, ntukongere gutinyuka kwifashisha igihugu cyanjye mu bikorwa byawe.”

    Uyu muhungu wa Museveni wari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka icyo gihe, yunzemo ati : “Ibi si ibijyanye na Politiki, ntabwo nshishikajwe na Politiki. Ibikorwa bitemewe n’iby’ubugizi bwa nabi bya RNC muri Uganda mu gihe gishize byari bidushoye mu ntambara y’ubucucu. Ababigizemo uruhare bose bazagaragara.”

    Muhoozi mu bundi butumwa yanditse kuri Twitter muri Gicurasi uyu mwaka, yahishuye ko hari bamwe mu basirikare bakuru muri Uganda bari bafite umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda ; gusa bikaba ngombwa ko awuburizamo afatanyije na se.

    Icyo gihe yavuze ko uwo mugambi wariho kugeza muri Kamena 2021 ubwo Perezida Museveni yamugiraga Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

    Ati : “Hari umugambi mubisha muri bamwe mu bagize inzego z’umutekano bashakaga ko tujya mu ntambara n’abavandimwe bacu bo mu Rwanda. Ishyano rikomeye kuri bo ni uko Perezida Yoweri Museveni yangize Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Nkivumbura uyu mugambi nabimenyesheje Perezida.”

    Uganda yakoresheje miliyari 1,000 z’amashiringi yitegura intambara n’u Rwanda

    Amakuru aturuka mu Gisirikare cya Uganda (UPDF) avuga ko mu gihe cy’umwuka mubi n’u Rwanda, hashowe arenga miliyari 1,000 z’amashiringi (arenga Frw miliyari 279) mu rwego rwo kwitegura intambara n’u Rwanda.

    Abahaye ikinyamakuru ChimpReports bavuga ko uyu murengera w’amafaranga Uganda yawukoresheje mu gukusanya ibikoresho bya gisirikare bigezweho, ndetse no kugurira imodoka zidatoborwa n’amasasu abasirikare bakuru muri kiriya gihugu bagombaga kuyobora urugamba.

    Iby’iyi ntambara cyakora cyo byaje kuvaho nyuma y’ingendo ebyiri Gen Muhoozi yagiriye i Kigali muri Mutarama na Werurwe uyu mwaka, zasize zizahuye umubano w’ibihugu byombi wari umaze imyaka itanu warazambye.

    Perezida Paul Kagame muri Mata uyu mwaka ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Gen Muhoozi, yamushimiye kuba yarashoboye kunga u Rwanda na Uganda.

    Ati : “Ba Jenerali bakomeye si abatsinda intambara, ba Jenerali bakomeye ni abaharanira amahoro. Warakoze kunga ibihugu byacu.”

    Gen Muhoozi Kainerugaba mu butumwa aheruka kunyuza ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko kuri ubu “umubano w’u Rwanda na Uganda ari ntayegayezwa.”

    Ni nyuma yo kugirira uruzinduko rwa gatatu muri uyu mwaka i Kigali kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize kugeza ku wa Kabiri w’iki, rwasize agiranye ibindi biganiro na ‘Oncle we’ Perezida Paul Kagame.

    Muri uru ruzinduko Muhoozi yari yazanye n’inshuti ze zirimo umunyamakuru Andrew Mwenda, Barnabus Taremwa usanzwe ari muramu wa Gen Salim Saleh (murumuna wa Perezida Museveni) cyo kimwe na Alexander Akandwanaho usanzwe ari umuhungu wa Gen Saleh.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Hatahuwe-uko-Uganda-yakoresheje-arenga-Frw-miliyari-279-yitegura-intambara-n-u-Rwanda

  • Muhanga: Abarimu baravuga ko 'Ejo heza' yashinze umuheha mu mafaranga yabo ku gahato #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho Inama y'Abaminisitiri yemeje iyongezwa ry'umushahara w'Abarimu, barashimira Leta yongeye kugera ku byifuzo bya mwarimu wagiye agaragaza ko ahembwa  umushara w'Intica ntikize. Nubwo bashima Leta yabibutse ikabongeza umushahara, baravuga ko ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga na 'Ejo Heza' barimo kubatwarira amafaranga batabagishije inama, ibyo bahamya ko binyuranije n'icyo itegeko rivuga ku mushahara w'umuntu.

    Bamwe muri aba barimu baganiriye n'umunyamakuru wa intyoza.com, baravuga ko nubwo bongejwe umushahara batishimiye uburyo Ejo Heza nubwo ari nziza irimo kubatwarira amafaranga bakatwa ku mushahara nta kugishwa inama, nta Jambo, ibyo bafata nko kuvogera umushahara wabo usanzwe ukatwaho ibintu byinshi bitandukanye.

    Umwalimu wahinduriwe izina agahabwa irya'Mucyo', aho yigisha mu mashuri abanza,  yemeje ko kuva batangira guhemberwa ku mishahara mishya mbere yari yariyemeje gutanga amafaranga 1500, ariko nyuma yo guhembwa hashingiwe ku mushahara mushya, abona ubutuma bugufi bugaragaza ko umusanzu wabo bari bariyemeje gutanga muri Ejo Heza nawo bawutumbagije batagishijwe inama, hirengagijwe amasezerano y'amafaranga asanzwe bemeranijwe bagomba gukurwaho buri kwezi.

    Yagize ati' Mbere yuko duhembwa umushahara mushya twahawe natangaga amafaranga 1500 ariko maze guhembwa nabonye ubutumwa bunyereka ko umusanzu wanjye wazamutse kandi utandukanye cyane n'uwo natangaga mbere hose. Nagiranye nabo amasezerano nemera amafaranga ngomba kujya nkurwaho none kuki bayazamuye ubwabo batambajije'?.

    Umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye wahawe izina rya 'Theophilla', avuga ko yari yemeye gutanga amafaranga ibihumbi 2000 none barayazamuye ubwabo, abona ko atanga agera ku bihumbi 3000 kandi atarigeze yemerera ko amafaranga angana atyo bayamukata. Yibaza uburyo bihaye ububasha n'uburenganzira ku mushahara we atagishijwe inama?. Akomeza yibutsa ko itegeko rivuga ko umushahara w'umuntu ari ntavogerwa, ko udakwiye gukorwaho nyirawo atabyemeye.

    Hari abarimu babibona ukundi !

    Rugaba Athanase yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko bidatangaje kuko mwarimu yabaye insina ngufi igomba gufasha akarere kwesa umuhigo wo kuzamura amafaranga uturere duhiga.

    Yagize ati' Ntabwo ibyo dukorerwa bitangaje kuko twabaye insina ngufi buri wese akandiraho. Ni twebwe tugomba gufasha akarere kuzamuka mu byiciro byinshi harimo n'amafaranga yinjizwa na Ejo Heza kuko turi benshi bafasha akarere kubigeraho. Hari n'igihe dusabwa kwitanga amafaranga avuye mu mufuka tutaranahembwa ariko ntabwo bikwiye'. Akomeza asaba ko ibi bikwiye guhinduka mwarimu akagira ijambo ku mushahara we, ntukorweho atagishijwe inama ngo abyemere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko amafaranga akatwa muri gahunda ya Ejo Heza ari ayo bo bemeye, ko biramutse bikozwe batabyemeye haba hakozwe ikosa. Avuga ko bagiye gukurikirana kugirango barebe aho bitanoze. Gusa na none, avuga ko ngo n'ubundi ayo mafaranga baba batanze ari ayabo agomba kuzabagarukira mu gihe runaka.

    Nubwo aba barimu bavuga ko Ejo Heza yihaye amafaranga batemeranyijwe, itegeko rivuga ko umukoresha adakwiye gutwara 1/2 cy'umushahara ndetse akaba atemerewe gufatira umushahara ku bw'ideni yaba afite. Hari kandi irindi hame rivugwa n'abarezi ko umushahara w'umuntu ari ntavogerwa, ari naho aba barimu bahera bemeza ko n'icyakagombye gukurwaho kivanwaho ari uko bisabwe nyiri umushahara uwuhembwa.

    Umwaka ushize w'Imihigo wa 2021-2022, Akarere ka Muhanga kahize kwinjiza Miliyoni 300 z'Amafaranga y'U Rwanda muri Ejo Heza, aho umuhigo wasojwe hinjiye Miliyoni zisaga 321.649.596 frw. Uyu mwaka w'imihigo wa 2022-2023 bahize kuzakusanya Miliyoni  357 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/10/21/muhanga-abarimu-baravuga-ko-ejo-heza-yashinze-umuheha-mu-mafaranga-yabo-ku-gahato/

  • Bruce Melodie yerekeje muri Uganda-AMAFOTO – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki 20 Ukwakira 2022 saa moya z'ijoro za hano i kigali, nibwo Bruce Melodie yahagurutse ku kibuga cy'indege i Kanombe yerekeza mu gihugu cy'u Bugande.

    Mbere yo guhaguruka i Kigali, inyaRwanda.com yamenye amakuru y'uko uyu muhanzi agiye muri iki gihugu kuhafatira amashusho y'indirimbo. 

    Ni amashusho azafatwa n'umuhanga mu gutunganya no gufata amashusho, Sasha Vybz aho azamufata amashusho y'indirimbo ebyiri agiye kuhakorera.

    Amakuru aturuka muri Camp ya Sasha Vybz avuga ko uyu muhanzi ariwe bari bafite kuri gahunda ndetse ko ibikorwa ajemo ari ugukora amashusho y'indirimbo ze ebyiri, na cyane ko banyurwa no gukorera umuhanzi w'icyamare nka Bruce Melodie. 

    Bruce Melodie ubwo yari ahagurutse i Kigali

    Abagize ikipe ngari ya Bruce Melodie mu kiganiro gito bahaye inyaRwanda.com, bemeje aya makuru bavuga ko yagiye muri Uganda ariko arahamara igihe gito.

    Usibye kuba Bruce Melodie agiye gufatira amashusho muri iki gihugu, afite indirimbo nyinshi yahakoreye ari kumwe n'abahanzi bakomeye nka Eddy Kenzo, B2C, Sheebah Karungi, Fik Fameika n'abandi.

    Bruce Melodie agiye gufata amashusho y'indirimbo ebyiri

    Bruce Melodie yavuze ko Munyakazi ari mu nzira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122070/bruce-melodie-yerekeje-muri-uganda-amafoto-122070.html

  • Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk'umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'umwaka wa 2019 ni bwo Ingabire Victoire Umuhoza yatangaje ko avuye mu ishyaka rye FDU-Inkingi, ahita ashinga iryo yise Dalfa- Umurinzi naryo ritemewe n'amategeko. Abasesenguzi batangiye kwibaza ukuntu yava muri iri shyaka yashinze akanariyobora kuva mu 2006, kandi koko ibimenyetso simusiga biragaragaza ko atigeze ayivamo, kuko abayoboke ba FDU-Inkingi bakimuha imisanzu, nawe akabaha amabwiriza nk'umukuru w'ishyaka. DALFA-Umurinzi ni FDU-Inkingi  yahinduriwe izina byo kujijisha, nk'uko iyi nkuru ibisobanura.

    Baca umugani ngo'amabuno y'inkoko agaragazwa n'umuyaga'. Niko byagendekeye Ingabire Victoire n'amatsinda ayoboye, ubwo rimwe muri ayo matsinda ya FDU Inkingi ikorera hanze y'u Rwanda ryishimiraga uko Ingabire Victoire abahagarariye mu Rwanda, ndetse ngo n' ingemu bamuha akaba azikoresha neza.

    Umwe mu bambari ba Ingabire Victoire akaba no mu itsinda: 'INGEMU YOUTH CREW' (agatsiko k'urubyiruko gatanga ingemu ya Victoire Ingabire) yohereje ku rubuga rwa Whatsapp bahuriramo  ubutumwa Ingabire yashyize kuri Twitter, avuga ko yaganiriye na bamwe mu Banyaburayi bari baje mu nama  mpuzamahanga y'Abagize Inteko Nshingamategeko iherutse kubera mu Rwanda.

    Yagize ati 'Ndabasuhuje. Nizere ko ibi bikorwa byiza mwabibonye. Twese twihe amashyi ku nkunga dutanga zituma Mme Victoire Ingabire abasha kuduhagararira mu rwatubyaye. TWESE TUZATSINDA'. 

    Uretse iri tsinda ry'urubyiruko riri mu Bubiligi, hari n'andi matsinda akusanya amafaranga agenewe gutunga Ingabire Victoire  no kwishyura ibikorwa bigamije guharabika u Rwanda, andi agahabwa imitwe y'itwaje intwaro nka FDLR, ngo ibashe kubaho no gushaka uko yatera u Rwanda ngo isoze umugambi wa Jenoside basize batarangije.

    Amafaranga Ingabire victoire agemurirwa n' abayoboke ba FDU-Inkingi  buri kwezi, niyo yishyura ibitangazamakuru nka CNN na za BBC anyuzamo ibinyoma bigamije gusebya u Rwanda. 

    Ingabire Victoire kandi akoresha inama abo bayoboke be yifashishije ikoranabuhanga mu itumanaho rya 'zoom', akabaha raporo y'ibikorwa bya FDU-Inkingi mu Rwanda, ndetse akabaha n'inshingano. Iherutse yabaye tariki ya 05 uku kwezi kwa 10 guhera isaa 18h00, yitabirwa n'inkomamashyi ze ziyobowe na Placide Kayumba. 

    Mu by'ukuri rero nta kintu Ingabire yigeze ahindukaho. Ni wa wundi usanganywe imigambi yo kwanganisha Abanyarwanda. Yibwiye ko arusha abandi ubwenge, ubwo yitwikiraga  Dalfa-Umurinzi ngo akomeze ibikorwa bya FDLR, P5 n'abandi bamufasha gutoneka u Rwanda, ariko ararushywa n'ubusa  kuko kuryarya Abanyarwanda ntibikibashije kumuhira. 

    Ingabire Victoire akwiye kumenya neza ko ikibi kitihishira, akareke gutega imitego mitindi kuko ntizasiba kumushibukana akiyitega.

    Burya ngo indyarya ihimwa n'indyamirizi. 

    The post Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk'umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/dore-ukuri-mutamenye-ku-ngemu-ingabire-victoire-yohererezwa-nkumuyobozi-wa-fdu-inkingi-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dore-ukuri-mutamenye-ku-ngemu-ingabire-victoire-yohererezwa-nkumuyobozi-wa-fdu-inkingi-mu-rwanda

  • Abarenga 60% by’Abanyarwanda ntibakora isuku yo mu kanwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi buheruka gukorwa ku bijyanye n’ubuzima bwo mu kanwa (Oral Health) muri 2018, bwagaragaje ko abarenga 60% by’Abanyarwanda batajya bakora isuku (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/abarenga-60-by-abanyarwanda-ntibakora-isuku-yo-mu-kanwa

  • Akari ku mutima wa Alliah Cool nyuma yo kuzuz… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Isimbi Alliance yerekanye umuturirwa yise Alliah Villa yujuje nyuma y'igihe awubaka, ashimira bucura mu muryango wabo wabashije guhagararira imirimo y'iyubakwa ryayo.

    Mu magambo ye, Alliah yavuze ko hamwe n'Imana byose bishoboka maze yifashisha umurongo wo muri Bibiliya ugira uti 'Kuko nta jambo Imana ivuga ngo rihere.'

    Alliah Cool kandi yashimiye cyane abavandimwe be, inshuti ze n'abandi bamufashije ku mirimo yo kubaka iyi nzu, ahishura ko ari inzu yubatswe mu gihe cy'umwaka umwe gusa.

    Yagize ati 'Erega hamwe n’Imana nta kintu kidashoboka.- Luka 1:37.' Arongera ati: 'Kuri murumuna wanjye Sagamba Benefice, bucura bwa mama, injeniyeri ukiri muto mu mujyi ariko ufite ubwenge bwinshi, warakoze gutuma inzozi zanjye ziba impamo, Imana iguhe umugisha'. Ashimira inshuti ze, ahishura ko iyi nzu yuzuye mu mwaka umwe gusa.

    Urebeye inyuma, iyi nzu ya Alliah Cool ni inzu nziza ndetse ifite buri kimwe, ikaba ari inzu igeretse gatatu ndetse ifite na Piscine hanze yanditsemo izina rye.

    Ni inzu isize irangi ry'umweru kuva ku gipangu kugeramo imbere, The New Times yanditse ko ifite agaciro ka miliyoni 500, ikaba ari inzu igezweho ndetse yubatse mu buryo bugezweho

    Iyi nzu Isimbi yujuje iherereye mu Karere ka Gasabo i Kibagabaga, kamwe mu duce two guturamo tugezweho mu Mujyi wa Kigali.

    Alliah yujuje inzu y'umuturirwa

    Alliah Cool aherutse gushyira hanze firime 'Alliah The Movie', yanamuhesheje amasezerano muri sosiyete ikora ibijyanye na sinema muri Nigeria yitwa 'One percent International', ubu iri kumukorera indi yitwa 'Accidental Vacation'.

    Iyi filime nshya ya Isimbi yayikoranye n'ibyamamare nka Anita Alaire Afoke Asuoha uzwi nka Real Warri Pikin, Venita Akpofure wamenyekanye ubwo yitabiraga Big Brother ku nshuro ya kane.

    Inzu Alliah yujuje

    Hari kandi Richard Mofe-Damijo w'imyaka 60 umaze igihe kinini mu ruganda rwa sinema muri Nigeria. Uyu yamenyekanye muri filime nka 'Hostages' , 'Scores to Settle', 'The Wedding Party 2', 'God Calling', 'Love Is War', 'King of Boys: The Return of the King' n'izindi.

    Muri Piscine handitsemo amazina ye

    Iyi filime izagaragaramo n'abandi benshi batandukanye bazwi cyane muri Nigeria, barimo Roxy Antak wamenyekanye muri 'Seven and a Half Dates' ukinana na Alliah Cool ari umukunzi we.

    Inzu ya Alliah yayise Alliah Villa

    Inzu ya Alliah uyirebeye inyuma

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122061/akari-ku-mutima-wa-alliah-cool-nyuma-yo-kuzuza-umuturirwa-i-kigali-wa-miliyoni-500-frw-ama-122061.html

  • Manchester United yafatiye ibihano Cristiano Ronaldo witwaye nabi #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yirukanye Cristiano Ronaldo mu ikipe ya mbere kandi azakorera imyitozo wenyine nyuma yo kwanga kwinjira mu kibuga bakina na Tottenham.

    Cristiano yakuwe mu ikipe iri kwitegura umukino wa Chelsea kuwa gatandatu nyuma yo kujya mu rwambariro umukino wabahuzaga na Tottennahm Hotspur utarangiye bitewe n'umujinya w'uko atakinnye.

    Ubutumwa Man Utd yashyize hanze bugira buti “Cristiano ntazaba ari mu ikipe ya Man United mu mukino wo kuri uyu wa gatandatu na Chelsea. Abandi bakinnyi bari gutegura uyu mukino '.

    Ubwo United yatsindaga Tottenham ibitego 2-0 mu ijoro ryakeye,Cristiano Ronaldo yasabwe kwishyushya ngo yinjire mu kibuga ariko ntiyahabwa umwanya,byatumye arakara cyane yigira mu rwambariro ku munota wa 89 umukino utarangiye.

    Ronaldo w'imyaka 37, yavuye ku ntebe y'abasimbura ku munota wa 89, nyuma gato y'uko Ten Hag yinjije mu kibuga Christian Eriksen na Anthony Elanga,ntamushyire mu kibuga.

    Nyuma y'umukino,Ten Hag yabwiye abanyamakuru ati: “Ibyo nzabikemura ejo, si uyu munsi. Ubu twishimiye iyi ntsinzi.

    Namubonye, ​​ariko sinigeze mvugana na we.”

    Erik Ten Hag yafashe icyemezo cyo guhana uyu mukinnyi ngo ntazagaragare ku mukino wa Chelsea kandi ngo ubuyobozi bwa United bbushyigikiye uyu muholandi 100%.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yafatiye-ibihano-cristiano-ronaldo-witwaye-nabi