Blog

  • Rayon Sports mu ihurizo mbere yo guhura na Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi 2 gusa Rayon Sports igasura Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona, ni umukino igiye gukina yibasiwe n’imvune aho bamwe bashobora no kubagwa.

    Amahirwe menshi ni uko uyu mukino uzaba ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo saa 18h, Rayon Sports izawukina idafite zimwe mu nkingi za mwamba ziyoboye na kapiteni Rwatubyaye Abdul, Mbirizi Eric na Raphael Osalue.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, Raphael Osalue ashobora no kubagwa bitewe n’imvune yagize.

    Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku mvune y’uyu mukinnyi nta gisubizo nyacyo batanze kuko wumvaga bashidikanya.

    Gusa andi makuru avuga ko Raphael nyuma yo kunyuzwa mu cyuma basanze agomba kubagwa kugira ngo akire imvune yo mu ivi afite.

    Nubwo izaba idafite Osalue Raphael izaba yagaruye mu kibuga Onana Léandre umaze iminsi akirutse imvune ndetse akaba ameze neza mu myitozo arimo akora cyane kugira ngo arebe ko umutoza yamugirira icyizere amukinishe kuri uyu mukino.

    Osalue Raphael agomba kubagwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-mu-ihurizo-mbere-yo-guhura-na-kiyovu-sports

  • Uwigishije Perezida Kagame mu mashuri abanza yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha The New Times, avuga ko Augustin Nyabutsitsi yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022 aho yari arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali mu Mujyi wa Kigali.

    Nyakwigendera yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali aho yari yarahawe inzu n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

    Nyabutsitsi yigishije Perezida Paul Kagame mu mwaka wa gatandatu n’uwa Karindwi hagati y’ 1967 n’ 1968 mu ishuri ribanza rya Rwengoro ryari mu nkambi y’impunzi muri Uganda aho bombi babaga nk’impunzi.

    Uyu musaza watabarutse, mu kiganiro yari yagiranye na The New Times muri 2017, yavuze ko ubwo yigishaga Perezida Kagame, yari umuhanga utangaje wahoranaga amatsiko yo kumenya no kunguka ubumenyi.

    Icyo gihe yari yagize ati 'Kagame yari umwana nk’abandi ariko yari afite ubwenge bwihariye. Isomo yakundaga kurusha andi ni imibare n’icyongereza. Yari umuntu ugira amatsiko, agakunda kubaza ibibazo cyane kugeza ubwo yumvaga ahawe igisubizo kimunyuze.'

    Muri 2016, Perezida Kagame yari yarahuye na nyakwegendera Nyabutsitsi nyuma y’imyaka myinshi yifuza ko bongera kubonana.

    Umukuru w’u Rwanda na we yahuye n’uyu wamwigishije mu mashuri abanza, nyuma yo kubyifuza agaha inshingano Prof Nshuti Manasseh ko bazabonana, baza guhura tariki 25 Mutarama 2016.

    Aganira na The New Times, Nyabutsitsi yagize ati 'Ubwo twahuraga, ntacyo nigeze musaba, gusa natunguwe no kuba azi buri kimwe kuri njye. Yambwiye ko yumvise ko mba mu nzu nkodesha, aza gusaba Prof Nshuti kunshakira inzu nziza. Iyi ni yo ubona aka kanya.'

    Nyakwigendera icyo gihe yaboneyeho gushimira umukuru w’u Rwanda ku bw’iyi nzu nziza yari yamuguriye, avuga ko atigeze atekereza ko yatunga inzu nk’iyo.

    Muri 2016 Perezida Kagame yari yahuye na Augustin Nyabutsitsi

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uwigishije-Perezida-Kagame-mu-mashuri-abanza-yitabye-Imana

  • Umusifuzi uzasifura igikombe cy’Isi yatanze a… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi 11 ngo igikombe cy’isi gitangire,  umusifuzi uri mu bazagisifura, yatanze amakarita 10 ku mukino wa nyuma w’igikombe gikinirwa muri Argentine. Ni umukino wabaye ku Cyumweu, ukaba wari wahuje Buca Juniors na Racing Club.

    Umusifuzi watanze amakarita 10 atukura

    Iminota 90 y’uyu mukino yarangiye ari igitego 1-1, maze hongerwaho inyongera bigeze ku munota wa 118 [umukino wongejweho iminota irenga 18], umukinnyi wa Racing Club witwa Alcaraz atsinda igitego cy’intsinzi akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri. Yahise ajya kwishimira igitego mu bafana batari ab’ikipe ye, bihita bibabaza abakinnyi ba Buca Juniors.

    Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko abakinnyi ba Buca Juniors bahise badukira Alcaraz watsinze igitego bamufata amatwi, abandi bamutera umupira hafi yo kumwica. Umusifuzi yahise afata umwanzuro wo guha ikarita itukura Alcaraz wagiye kwishimira igitego imbere y’abafana batari abe ndetse anaha imituku abakinnyi 5 ba Buca Juniors bakubise Alcaraz.

    Alcarez wafashwe amatwi 

    Ubwo bahise baba anakinnyi 7 bahawe amakarita atukura mu mwanya umwe ukongeraho abandi 3 ba Racing Club bari bayahawe mu mukino bisanzwe, bose hamwe baba abakinnyi 10 bahawe amakarita atukura. Umukino warangiye ari ibitego 2 bya Racing Club kuri kimwe cya Buka Juniors. 

    Uyu musifuzi mu mikino yose yasifuye, yatanze amakarita 612 y’umuhondo ndetse na 45 atukur. Amakuru avuga ko atari ubwa mbere uyu musifuzi atanze amakarita atukura arenze imwe mu mukino umwe kuva uyu mwaka w’imikino watangira. Ibi biri gutera ubwoba abakinnyi azasifurira mu gikombe cy’isi.

    Yatanze amakarita 10 y’umutuku mu mukino umwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122682/umusifuzi-uzasifura-igikombe-cyisi-yatanze-amakarita-10-yumutuku-mu-mukino-umwe-122682.html

  • USA:Umukecuru w'imyaka 56 yabyaye umwana yari yatwitiye umukazana we #rwanda #RwOT

    Hannah yavutse ku wa 2 Ugushyingo mu bitaro byo mu Mujyi wa Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwana wa Gatanu wa Jeff na Cambria Hauck.

    Mbere y'uyu mwana, Cambria yaje gutahura ko afite ikibazo cyo kwibaruka. We n'umugabo we bibarutse impanga binyuze muri gahunda yo guhuza intanga, abandi bana babiri b'impanga nabo ni uko byagenze.

    Kuri abo bana babiri ba nyuma, abaganga baje kubona ko uyu mubyeyi afite ikibazo muri nyababyeyi cyatumaga amaraso ye yipfundika. Byatumye Cambria abagwa, akurwamo nyababyeyi. Gusa ibyo byabaye, we n'umugabo we bafite gahunda yo kubyara abana barindwi.

    Cambria na Jeff bagerageje uburyo butandukanye kugira ngo bagure umuryango wabo, kugeza ubwo Nancy w'imyaka 56 yemereraga umukazana we kuba yamutwitira.

    Ku wa 17 Gashyantare, nibwo igi ryashyizwe muri Nancy, nyuma y'iminsi itandatu byemezwa ko atwite. Hari ubwoba ko uyu mukecuru atabasha gutwita kubera imyaka ye ariko yibarutse neza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/usa-umukecuru-w-imyaka-56-yabyaye-umwana-yari-yatwitiye-umukazana-we

  • Umwarimu wigishije Perezida Kagame mu mashuri abanza yahitanwe n'uburwayi #rwanda #RwOT

    Augustin Nyabutsitsi, umugabo wigishije Perezida Paul Kagame mu mashuri abanza, yapfuye.

    Nk'uko amakuru yizewe abitangaza, ngo uyu musaza w'imyaka 79 yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 8 Ugushyingo mu bitaro bya King Faisal i Kigali aho yari yahise ajyanwa nyuma yo kurwara

    Kugeza ku rupfu rwe, yari atuye i Kinyinya, mu nkengero za Kigali, mu nzu yaguriwe na Perezida Kagame.

    Nyabutsitsi yigishije Kagame mu mashuri abanza,mu mwaka wa gatandatu n'uwa karindwi hagati ya 1967 na 1968 ku ishuri ribanza rya Rwengoro riherereye mu nkambi y'impunzi muri Uganda aho bombi bari impunzi.

    Mu kiganiro Nyabutsitsi yagiranye n'ikinyamakuru The New Times mu 2017, yavuze ko Kagame akiri muto yari umwana w'umunyabwenge kandi ugira amatsiko.

    Ati'Kagame yari nk'abandi bana, ariko yari umunyabwenge bidasanzwe. Amasomo yakundaga cyane ni imibare n'icyongereza. Nanone yagiraga amatsiko menshi, kandi ndibuka ko atahwemaga kubaza ibibazo kugeza igihe yumvise anyuzwe '.

    Muri 2016, yahuye na Perezida Kagame, nyuma y'imyaka myinshi bifuza guhura bombi.

    Bivugwa ko ubwo yari yitabiriye inama runaka, Kagame yabajije abari aho niba haba hari umuntu uzi aho uwahoze ari umwarimu witwa Nyabutsitsi yari atuye.

    Kuva icyo gihe, Perezida Kagame yahaye inshingano Prof. Manasseh Nshuti (Umunyabanga wa Leta muri Minisitiri y'ububanyi n'amahanga, ushinzwe Umuryango w'Afurika y'iburasirazuba) kumushakisha.

    Aba bombi baje guhura ku ya 25 Mutarama 2016.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umwarimu-wigishije-perezida-kagame-mu-mashuri-abanza-yahitanwe-n-uburwayi

  • Abayobozi b'Intara zo mu Rwanda no mu Burundi bafatiye hamwe imyanzuro ikomeye #rwanda #RwOT

    Ba Guverineri b'Intara y'Iburasirazuba n'iy'Amajyepfo zo mu Rwanda ndetse n'uw'Intara ya Kirundo mu Burundi, biyemeje gufatanya gukora ubuvugizi kugira ngo hafungurwe ibyambu byahoze byambukiraho abaturage, bikoroshya ubuhahirane.

    Ibi babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022 ubwo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, baganiraga na Guverineri w'Intara ya Kirundo mu Burundi, Hatungimana Albert.

    Ni inama yari igamije gutsura umubano hagati y'impande zombi, yabereye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

    Iyi nama yanitabiriwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku mpande zombi n'abayobozi b'uturere twa Gisagara, Nyanza na Bugesera mu Rwanda, n'abayobozi ba Komine Rusobe, Kirundo, Bugabira, Ntega, Vumbi, Kitobe na Bwambarangwe.

    Muri iyi nama baganiriye ku ngamba zo kunoza imikoranire mu kurwanya ibyaha, n'ibyakorwa mu gufasha abaturage b'ibihugu byombi kunoza ubuhahirane.

    Mu myanzuro yafatiwemo, harimo kunoza uko bahanahana amakuru ku nzego zose, gukomeza ibikorwa by'umutekano, ubukangurambaga mu baturage bwo kutavogera imipaka, guhererekanya abanyabyaha n'ibindi.

    Muri iyo myanzuro kandi harimo no gufatanya mu kurwanya indwara z'ibyorezo birimo Covid-19, Ebola, ubuganga n'ibindi.

    Biyemeje kandi gukora ubuvugizi ku mitunganyirize y'igishanga cy'Akanyaru mu rwego rwo gufasha abaturage kongera umusaruro.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko ku bihugu byombi hari ubushake bwa politike bugamije gushakira umuti ibibazo bihari.

    Yashimangiye ko hari ibyifuzo bashyize hamwe bagiye kugaragariza ubuyobozi bw'ibihugu byombi.

    Ati “Uyu munsi habayeho kwiyemeza kugira ngo ibyifuzo twagaragaje, nibabitwemerera twabishyira mu bikorwa. Twahoze tuvuga tuti 'nibishoboka tuzakine n'umupira mu Karere ka Bugesera cyangwa se Kirundo, abantu batangire gusabana, bahahirane, twubake icyizere no gusangira amakuru n'ubumenyi biganisha ku iterambere ry'umuturage wacu.”

    Guverineri w'Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert, we yavuze ko biyemeje kurwanyiriza hamwe indwara zitandukanye ndetse n'ibyorezo, baniyemeza gushyira imbaraga mu kurwanya abajura ku mpande z'ibihugu byombi.

    Yavuze ko kandi biyemeje kwigisha abaturage bo mu bihugu byombi kugira ngo bibafashe kutarenga imbibi z'ibihugu byabo, kuko byagiye bigaragara kenshi.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice we yavuze ko kuri ubu bishimira uburyo ibihugu byombi byashyize imbaraga mu guhashya umwanzi waturukaga mu ishyamba rya Nyungwe cyangwa Kibira ku ruhande rw'u Burundi.

    Yavuze ko ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gukorana mu guhanahana amakuru yatuma umutekano urushaho kugenda neza.

    Aba bayobozi biyemeje ko nibura bazajya babonana buri gihembwe cyangwa n'igihe bibaye ngombwa kugira ngo banoze ibitagenda neza, umubano urusheho gukomeza kuba mwiza.

    U Burundi buheruka gufungura imipaka ibuhuza n'u Rwanda aho kuri ubu abaturage basigaye bambuka neza mu mahoro, mu gihe hari hashize igihe kinini u Rwanda rwo rufunguye imipaka.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/abayobozi-b-intara-zo-mu-rwanda-no-mu-burundi-bafatiye-hamwe-imyanzuro-ikomeye

  • US: Baramukiye mu matora ashobora gukoma mu nkokora Politiki ya Perezida Biden #rwanda #RwOT

    Ibiro by'amatora bya mbere byafunguye saa kumi n'ebyiri mu gitondo muri leta zo mu burasirazuba bw'igihugu (hari saa saba mu Burundi no mu Rwanda). Ku rwego rw'igihugu, amatora aravugurura kimwe cya gatatu cya Sena (ni ukuvuga intebe 35), n'intebe z'inteko ishinga amategeko-Umutwe w'Abadepite zose uko ari 435.

    Mu baturage hafi miliyoni 260 bagejeje ku myaka yo gutora, abarenga miliyoni 43 barangije gutora muri iyi minsi ishize, nk'uko amategeko abyemera. Bamwe bagiye mu biro by'itora. Abandi bohereje impapuro z'itora n'iposita.

    Bene aya matora aba hagati muri manda y'umukuru w'igihugu buri myaka ine aba ameze nka referandumu ku mikorere ye. Akenshi ishyaka rye rirayatsindwa. Ni yo mpamvu uyu munsi Abarepubulikani bafite icyizere cyane cyo kwegukana intebe zigera kuri 25 mu nteko ishinga amategeko-Umutwe w'Abadepite.

    Bibaye bagira ubwisanzure busesuye, bityo bakabasha kubangamira politiki ya Perezida Joe Biden w'Umudemokarate, bikamutera n'ikibazo mu mugambi we wo gushaka manda ya kabiri mu matora y'umukuru w'igihugu ataha mu 2024. Ahubwo byaha imbaraga cyane uwo yasimbuye ku ntebe, Donald Trump, nawe ushaka kuzongera kwiyamamaza.

    Ibiva mu matora y'uyu munsi bya mbere biratangira kumenyekana mu ma saa mbiri y'ijoro (ni ukuvuga saa cyenda y'ijoro mu Burundi no mu Rwanda). Ariko byose byose bizafata nk'icyumeru kugirango bimenyekane bwa nyuma. Inteko ishinga amategeko nshya izatangira imirimo yayo ku itariki ya 3 y'ukwa mbere gutaha.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/us-baramukiye-mu-matora-ashobora-gukoma-mu-nkokora-politiki-ya-perezida-biden

  • Uganda yafatiye icyemezo gikomeye amashuri kubera Ebola #rwanda #RwOT

    Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kohereza abanyeshuri mu biruhuko ibyumweru bibiri mbere y'uko igihembwe kirangira kubera icyorezo cya Ebola.

    Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisitiri w'uburezi, Janet Museveni, akaba ari n'umufasha wa Perezida Yoweri Museveni, yatangaje ko guverinoma izafunga amashuri y'innshuke, abanza n'ayisumbuye ku itariki ya 25 y'uku kwezi.

    Abayigamo bari mu gihembwe cya gatatu, ari nacyo cya nyuma cy'umwaka w'amashuri. Cyari kuzarangira kuwa gatanu, tariki ya 9 y'ukwezi gutaha.

    Minisitiri Museveni avuga ko 'kohereza abanyeshuri mu biruhuko hakiri kare bizagabanya ahantu abana bashobora kwandurira Ebola kubera guhura buri munsi n'abandi benshi, abarimu n'abandi bakozi.'

    Mu itangazo rye asobanura ko abanyeshuri 23 banduye Ebola kugeza ubu. Umunani muri bo yarabahitanye, bitaba Imana.

    Muri rusange, minisiteri y'ubuzima ya Uganda ivuga ko abaturage bose hamwe mu gihugu bari bamaze kwandura Ebola kugeza ejo kuwa mbere hashize bari 135, barimo 53 yishe.

    Reuters

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/uganda-yafatiye-icyemezo-gikomeye-amashuri-kubera-ebola

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA IHEREREYE KIGALI #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO HASUBUKUWE CYAMUNARA KU NSHURO YA KABIRI KU MITUNGO ITIMUKANWA YA BENIMANA PIERRE DAMIEN NA UWIMANA THACIENNE IGIZWE N'INZU IFITE UPI:1/03/03/01/995 IHEREREYE MU MUDUGUDU WA KABUYE YA II, AKAGALI KA KAGUNGA, UMURENGE WA GIKONDO,AKARERE KA KICUKIRO NDETSE N'UBUTAKA BUFITE UPI:1/02/11/02/2831 BUHEREREYE MU MUDUGUDU WA CYARUZINGE, AKAGALI KA CYARUZINGE,UMURENGE WA NDERA,AKARERE KA GASABO.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 09/11/2022 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H00'AM) KUGEZA TARIKI YA 16/11/2022 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H00'AM).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788734008

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-imitungo-itimukanwa-iherereye-kigali

  • Pasiteri yateje impaka nyuma yo kwanga ituro avuga ko ari rito #rwanda #RwOT

    Umupasiteri ukiri muto wo muri Nigeria yanze ituro ry'ama Naira 30 angana n'amafaranga y'u Rwanda asaga 70 yahawe nyuma yo kubwiriza nk'ituro.

    Uyu mupasiteri yabwirizaga muri gare hanyuma arangije asaba abagenzi guha Imana amaturo.

    Umugenzi umwe yatanze amafaranga y'ama Naira akoreshwa muri Nigeria 30, maze uyu mupasiteri ararakara.

    Yanze iri turo avuga ko ari rito kandi ashinja uwaritanze gusuzugura Imana.

    Yavuze ko yanze iri turo nk'uko Imana yanze ituro rya Esawu muri Bibiliya.

    videwo y'uyu mupasiteri yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

    Umwe yagize ati: 'Ikibazo cyanjye, ni ukubera iki abapasitori bamwe badafite ikindi bakora cyunganira umuhamagaro wabo, bagomba guhabwa amaturo cyangwa icya cumi kugira ngo babeho?.

    Undi ati”Niki ama naira 30 yamarira umuntu mukuru muri Nigeriya ubu? Abapasiteri na bo ni abantu, bamwe muri mwe muha abana banyu bato 1000 cy'Amanaira yo kurya saa sita.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pasiteri-yateje-impaka-nyuma-yo-kwanga-ituro-avuga-ko-ari-rito