Blog

  • Bakiri bato yamwandikiraga utubaruwa! Urugend… – #rwanda #RwOT

    Lionel Messi n’umugore we Antonella Roccuzzo, bafatwa nka bamwe mu bantu bamaranye igihe kinini bakundana muri iyi si y’umupira w’amaguru. Urukundo rwa Lionel Messi n’umugore we ni cyo kimenyetso ubundi cy’urukundo nyarwo.

    Lucas Scaglia ni inshuti ya Lionel Messi yo bwana bwe. akaba ari we wagize uruhare mu gutuma Messi akundana na Antonella. Lucas na Lionel Messi bari inshuti kuko bakinanaga umupira ku muhanda. 

    Iyi nshuti y’umuhungu yakinanaga umupira na Lionel Messi, yari mwishywa w’umukobwa Messi yararaga arota. Hari mu kiruhuko cyo mu mpeshyi, ubwo Lucas yatumiraga Messi kuza gusangira n’umuryango wabo wose bituma Messi ahura na Antonella Roccuzzo yari yarakunze ariko yarabuze uko bahura.

    Amafoto bifotoje Messi yagiye gusangira n’umuryango w’inshuti ye agahita anahura n’umukobwa yakundaga

    Kera Messi n’umugore we bakiri abana mu muhanda aho bakiniraga umupira

    Messi afite imyaka 9 gusa, yahise abyaza amahirwe umusaruro, yereka Antonella Roccuzzo wari ufite imyaka 8 ko amakunda. Ubwo Lionel Messi yatangiye kujya amwandikira utubaruwa twuzuye amarangamutima ndetse n’imitoma itagira uko isa.

    Ku myaka 11 ni bwo Messi yakiriye amakuru atari meza avuga ko imisemburo ituma akura itameze neza, ibintu byashyiraga mu kaga inzozi za Messi zo kuba umukinnyi ukomeye. Se wa Lionel Messi yakoze uko ashoboye kose amushakira ikipe kugira ngo azabone ubufasha bwo kuvuzwa.

    Mu 2000 ni bwo umuryango wa Messi wimukiye muri Espagne kugira ngo abone uko akina umupira neza mu ikipe y’abato ya Fc Barcelona ariko ntibyabuzaga Messi kujya yinyabya akava muri Espagne agasubira muri Argentine kujya kureba uwo yihebeye.

    Yabaga yabeshye ko akumbuye aho yavukiye kandi agiye kurebera  Antonella Roccuzzo yakundaga cyane.

    Amafoto bajyaga bifotoza bakiri bato

    Mu 2005 ni bwo uwo Lionel Messi yakundaga yahuye n’ibyago apfusha inshuti ye, maze Messi arabimenya ntagutinzamo ahita yerekeza muri Argentine kujya gufata mu mugongo no kwihanganisha umukobwa yari yarihebeye. Guhera ubwo noneho ni bwo umuriro watangiye kugurumana mu rukundo rwabo. 

    Messi yagize ibanga urukundo rwabo imyaka myinshi kuko bwa mbere yemeye ko afite umukunzi yari afite imyaka 21. Aba bombi byamenyekanye cyane ko bakundana nyuma y’igikombe cy’isi cya 2010 kuko ni bwo batangiye kubana muri Espagne.

    Messi n’umugore we basezeranye byemewe n’amategeko mu 2017, ariko igitangaje basezeraniye mu byaro by’iwabo aho urukundo rwabo rwatangiriye mu gace kitwa Rosario muri Arijantine.

    Aba bombi bafitanye abana 3 ari bo: Thiago, Mateo na Ciro.

    Messi ari kumwe n’umugore we hamwe n’abana babo

    Messi n’umugore we bakuranye, hano bari ku mazi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122688/bakiri-bato-yamwandikiraga-utubaruwa-urugendo-rwurukundo-rwa-messi-numugore-yihebeye-122688.html

  • Mrtha Louise – Igikomangoma cya Norvge yiya… – #rwanda #RwOT

    Princess Märtha Louise yongeye kunyeganyeza ibinyamakuru by’i Burayi by’umwihariko ibyandikirwa muri Norvège, avuga ko ariko inshingano ze nk’igikomangoma zose azishyize ku ruhande kugira ngo yiyegurire ubupfumu.

    Si ubwa mbere atavuzweho rumwe n’abanya-Norvège kuko ubwo umugabo we wa mbere Ari Behn yitabaga Imana muri 2019, nyuma y’igihe gito batandukanye, we yahise atangaza ko ari mu rukukondo rukomeye na Durek Verrett usanzwe azwi nk’umupfumu.

    Nubwo Louise yahisemo gushyira hasi iby’ubwami byose, Umwami Harald V yategetse ko Princess Märtha Louise agumana izina rye ry'ibwami, agakurirwaho inshingano gusa kugira ngo akomeze abe igikomangoma ariko kandi hagaragare itandukaniro hagati y’ibikorwa bye n’iby’ubwami. 

    Umunyamerica Durek Verrett watsindiye umutima wa Louise kugeza amuvanye ibwami, avuga ko ateza imbere imigirire y'ubuvuzi idashingiye kuri siyanse ahubwo bwibanda ku myemerere n’imigirire ya kera.

    Umwami Harald V asobanura ko umukunzi w'umukobwa we (Durek Verrett) ari 'umusore mwiza kandi ushimishije kuba hamwe nawe' bityo impande zombi zemeranyije uko Verret na Märtha Louise bagoma kubaho mu buzima bwabo.

    Princess Märtha Louise we mu itangazo yageneye abanya-Norvège yavuze ko azi neza 'Akamaro k'ubumenyi bushingiye ku bushakashatsi' ariko ko yemera ko ubundi buvuzi bushobora kuba inyongera yafasha ubuvuzi busanzwe.  

    Mu 2002, Princess Märtha Louise yashakanye n'umwanditsi n'umunyabugeni Ari Behn babyarana abakobwa batatu. Batandukanye mu 2017, Behn wavugaga ko arwaye 'depression' yitaba Imana kuri Noheli ya 2019 yiyahuye.

    Muri Kamena 2022, Princess Märtha Louise yatangaje ko azashakana na Durek Verrett. Yari yatangaje urukundo rwabo mu 2019 kuri Instagram, ibyateye kumunenga bikomeye.

    Benshi mu batuye Norway banenze ‘Couple’ ya Verett na Louise, bavuga ko uyu mugabo ari umutekamitwe. 

    Erna Solberg wahoze ari Minisitiri w'intebe yavuze ko ibitekerezo bya Durek bidasanzwe kandi ”bidashingiye ku bifatika” ndetse ko ashyira imbere intekerezo z'ibinyoma, bityo atari akwiriye gukundana n’igikomangoma.  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122714/maertha-louise-igikomangoma-cya-norvege-yiyambuye-ibyumwami-yiyegurira-ubupfumu-ku-bwumuku-122714.html

  • Igikombe cy’Isi: U Bufaransa bwahamagaye abak… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nibwo Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa,  Didier Deschamps, yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 25 bagomba kujya kurwana ku gikombe cy’Isi babitse giheruka kuba mu 2018.

    Ni ikipe y’igihugu itarimo abakinnyi nka Paul Pogba wagize imvune na Kante nawe ufite imvune.

    Abakinnyi bahamagawe

    Abanyezamu

    Areola, Lloris, Mandanda;

    Ba nyugariro

    L. Hernandez, Theo Hernandez, Kimpembe, Koundé. Konaté, Pavard, Saliba, Upamecano, Varane;

    Abakina hagati

    Camavinga, Fofana, Guendouzi, Rabiot, Tchouaméni, Veretout;

    Ba rutahizamu

    Benzema, Coman, Dembélé, Giroud, Griezmann, Mbappé na Nkunku.

    Mu bakinnyi Didier Deschamps yashyize hanze, abakinnyi 11 n’ubundi bari mu ikipe yegukanye igikombe cy’Isi cya 2018. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122716/igikombe-cyisi-u-bufaransa-bwahamagaye-abakinnyi-25-batarimo-paul-pogba-122716.html

  • Ubufaransa bwahamagaye ikipe buzakoresha mu gikombe cy'isi yuzuyemo amazina mashya #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ubufaransa,Didier Deschamps,yahamagaye abakinnyi 25 azakoresha mu gikombe cy'isi cya 2022 batarimo Kurt Zouma na Ferland Mendy bahagaze neza.

    Mu bakinnyi bahamagawe b'amazina akomeye barimo Karim Benzema, Kylian Mbappé, Antoine Griezmann,Tchouameni or Eduardo Camavinga.

    Giroud yongeye kugaruka mu ikipe y'igihugu nyuma yo kudakina imikino ya Euro bavuyemo rugikubita.

    N'golo Kante na Paul Pogba bavunitse, basimbujwe Camavinga na Tchouameni, bituma benshi bibaza ku kibazo cy'ubunararbonye kigaragara muri iyi kipe.

    Benzema nawe yagarutse mu gikombe cy'isi yiyongere ku bari mu Burusiya cyo kimwe na Christopher Nkunku umeze neza.

    Iyi kipe y'Ubufaransa irashaka gutwara igikombe cy'isi cya 2022 ikaba igihugu cya Mbere kigitwaye cyikurikiranyije cyane ko ifite igiheruka 2018 mu Burusiya.

    Abakinnyi 13 bahamagawe muri iyi kipe bagiye gukina igikombe cy'isi bwa mbere mu mateka yabo.

    Abakinnyi bahamagawe:

    Abazamu:

    Alphonse Areola
    Hugo Lloris
    Steve Mandanda

    Ba myugariro:

    Lucas Hernandez
    Théo Hernandez
    Presnel Kimpembe
    Ibrahima Konaté
    Jules Koundé
    Benjamin Pavard
    William Saliba
    Dayot Upamecano
    Rafael Varane

    Abakinnyi bo hagati:

    Youssouf Fofana
    Eduardo Camavinga
    Mattéo Guendouzi
    Adrien Rabiot
    Aurélien Tchouaméni
    Jordan Veretout

    Ba rutahizamu:

    Karim Benzema
    Kingsley Coman
    Ousmane Dembélé
    Antoine Griezmann
    Olivier Giroud
    Kylian Mbappé
    Christopher Nkunku

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubufaransa-bwatangaje-ikipe-buzakoresha-mu-gikombe-cy-isi-yuzuyemo-amazina

  • U Rwanda rugiye gutangira kuvura abarwayi bakeneye gusimburizwa impyiko boherezwaga mu Buhindi #rwanda #RwOT

    Inzego z'ubuzima mu Rwanda zivuga ko mu mpera z'uyu mwaka wa 2022 cyangwa mu ntangiriro z'umwaka wa 2023, mu Rwanda hazatangira gahunda yo gusimbura impyiko ku bo zamaze kwangirika bagahabwa izindi.

    Ni inkuru abarwayi b'impyiko bamaze igihe ku mashini ziyungurura amaraso bavuga ko ari iy'ihumure.

    Nikuze Laetitia ufite imyaka 34 y'amavuko urwaye impyiko, asabwa byibura kuza inshuro eshatu mu cyumweru kuri CHUK kugira ngo amaraso ye asukurwe hifashishijwe imashini izwi nka dialyse.

    Yagize ati “Narwaye impyiko ndi muto mfite imyaka 12 banyitaho biragabanuka, muri 2018 ni bwo nongeye kugira ikibazo banshyira kuri dialyse, mfite impyiko imwe ni yo irwaye, indi bayikuyemo, kuza hano inshuro 3 mu cyumweru biravuna, hari igihe intege ziba nke nkumva ntaza, ariko nkihangana nkaza.”

    Ni mu gihe kandi kuyungurura amaraso inshuro imwe gusa bitwara arenga ibihumbi 100 by'amafaranga y'u Rwanda.

    Umuganga w'inzobere uvura indwara z'impyiko ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, Dr. Habyarimana Oswald avuga ko hari abarwayi barenga 20 impyiko zabo zamaze kwangirika bakeneye kuba bahabwa izindi.

    Yagize ati “Imashini ikoreshwa mu kuyungurura amaraso ntabwo iba ihagije, ubundi impyiko nzima hari akazi ikora karimo gukora amaraso, kuringaniza imyunyu ngugu mu mubiri, n'iyo uri kuri dialyse ukenera imiti ibyongera, iyo wahawe impyiko ibyo bibazo biragabanuka, iyo mpyiko uyimarana imyaka myinshi, usubira mu buzima busanzwe, ibyo wakoraga byose ukabikora.”

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal, Dr. Augustin Sendegeya, avuga ko kuri ibyo bitaro ho hari abarwayi barenga 50 bakeneye guhabwa impyiko.

    Avuga ko kuri ubu, ubu buvuzi bukorerwa hanze y'Igihugu ariko mu gihe cya vuba bugiye gutangira gukorerwa mu Rwanda.

    Ati “Imyiteguro navuga ko ihagaze neza (serivisi yo kuvura impyiko) haba ku babikora, aho kubikorera, ku bijyanye n'ibikoresho, ku bijyanye n'imiti izakenerwa na laboratoire ku buryo twumva mbere y'uko uyu mwaka urangira cyangwa se mu ntangiriro z'umwaka utaha twaba twatangiye ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko. Birakenewe cyane kuko abenshi mu barwayi bajya kwivuriza hanze, ni ababa bakeneye ko impyiko zabo zisimbuzwa.”

    Inzobere mu birebana n'ubuzima Dr. Emile Rwamasirabo avuga ko kuba gusimburirwa impyiko bigiye kujya bikorerwa imbere mu gihugu bigaragaza agaciro Igihugu giha abaturage bacyo.

    Ati “Niba bavuze ngo umuntu najye mu Buhinde babimukorere, kubimukorera byonyine (kumubaga), ntabwo biri munsi y'ibihumbi 30 by'amadorari udashyizemo abarwaza, amatike, ibyo kubatunga mu gihe gishobora kugera ku mezi, nubwo Leta ivuga ngo tugiye kugerageza twohereze umuntu, hari ibindi bifite ikiguzi imiryango igomba kwivanamo. Leta yafashe icyemezo kugira ngo bikorerwe ino, kuko kohereza abantu hanze atari ibintu twakomeza kugenderaho. Umuntu ufite umurwayi ufite ikibazo cy'impyiko zitagikora arumva ko bimuhaye icyizere ko atazapfa, nubwo hari hari ibyo bindi, benshi iyo badashoboye kubona ubwo buvuzi barapfa.”

    Nubwo hagenda hashyirwa imbaraga mu buvuzi bw'indwara z'impyiko, abaganga bavuga ko kwirinda biruta kwivuza. Abantu bakwiye gushyira imbaraga mu kwirinda ibyakwangiza impyiko zabo birimo indwara zitandura, kuzahazwa n'indwara zirimo malaria n'izindi.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS, uvuga ko ku Isi, impyiko ziza ku mwanya wa mbere mu ngingo abantu baha abandi aho zikurikirwa n'umwijima ndetse n'umutima.

    RBA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/u-rwanda-rugiye-gutangira-kuvura-abarwayi-bakeneye-gusimburizwa-impyiko

  • M23 yahaye isezerano rikomeye Leta ya RDC yayimye amatwi #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 uravuga ko mu gihe cyose Leta ya Congo itaremera ko bagirana ibiganiro, bazarwana nayo kugeza ku iherezo.

    Mu itangazo M23 yashyize hanze,yavuze ko amahitamo yabo ari ibiganiro bigamije gucyemura ibibazo bafite, ariko ko nibadakunda bazakomeza kurwana kandi ko batazigera bahunga nkuko byagenze muri 2013.

    M23 yavuze ko 'idateganya gusubira mu nkambi z'impunzi ahubwo igomba kwirwanaho ukarinda abaturage.'

    Umuyobozi w'uyu mutwe Bwana Bertrand Bisiimwa yavuze ko 'Ufite imbaraga azatsinda kandi Kinshasa itazongera gusaba uyu mutwe kuva mu duce yatakaje.'

    Uyu mutwe wamenyesheje Umuryango Mpuzamahanga ko ku wa 8 Ugushyingo 2022, Ingabo za Leta ya Congo zakoresheje indege z'intambara zisuka ibisasu mu duce dutuwe n'abaturage, zica abasivili abandi barahunga.

    Nta mibare y'abishwe n'izi ndege irajya ahagaragara, gusa amakuru aturuka ahatewe amabombe avuga ko hari abaturage bapfuye abandi barakomereka.

    M23 yavuze ko ibyakozwe na FARDC ari ibyaha by'intambara bishyira mu kaga ubuzima bw'abaturage benshi mu bice igenzura kandi bibangamira ibikorwa by'ubutabazi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yahaye-isezerano-rikomeye-leta-ya-rdc-yayimye-amatwi

  • RGB iranenga abatanga serivisi babwira nabi ababagana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB) rwagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Raporo y’umwaka wa 2021/2022 ivuga ko abakozi mu nzego z’ibanze badafata (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rgb-iranenga-abatanga-serivisi-babwira-nabi-ababagana

  • Mu ninsi iri imbere abarwaye impyiko bagiye kujya bahererwa izizisimbura mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ni inkuru abarwayi b’impyiko bamaze igihe ku mashini ziyungurura amaraso bavuga ko ari iy’ihumure.

    Nikuze Laetitia ufite imyaka 34 y’amavuko urwaye impyiko, asabwa byibura kuza inshuro eshatu mu cyumweru kuri CHUK kugira ngo amaraso ye asukurwe hifashishijwe imashini izwi nka dialyse.

    Yagize ati “Narwaye impyiko ndi muto mfite imyaka 12 banyitaho biragabanuka, muri 2018 ni bwo nongeye kugira ikibazo banshyira kuri dialyse, mfite impyiko imwe ni yo irwaye, indi bayikuyemo, kuza hano inshuro 3 mu cyumweru biravuna, hari igihe intege ziba nke nkumva ntaza, ariko nkihangana nkaza.”

    Ni mu gihe kandi kuyungurura amaraso inshuro imwe gusa bitwara arenga ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Umuganga w’inzobere uvura indwara z’impyiko ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, Dr. Habyarimana Oswald avuga ko hari abarwayi barenga 20 impyiko zabo zamaze kwangirika bakeneye kuba bahabwa izindi.

    Yagize ati “Imashini ikoreshwa mu kuyungurura amaraso ntabwo iba ihagije, ubundi impyiko nzima hari akazi ikora karimo gukora amaraso, kuringaniza imyunyu ngugu mu mubiri, n’iyo uri kuri dialyse ukenera imiti ibyongera, iyo wahawe impyiko ibyo bibazo biragabanuka, iyo mpyiko uyimarana imyaka myinshi, usubira mu buzima busanzwe, ibyo wakoraga byose ukabikora.”

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal, Dr. Augustin Sendegeya, avuga ko kuri ibyo bitaro ho hari abarwayi barenga 50 bakeneye guhabwa impyiko.

    Avuga ko kuri ubu, ubu buvuzi bukorerwa hanze y’Igihugu ariko mu gihe cya vuba bugiye gutangira gukorerwa mu Rwanda.

    Ati “Imyiteguro navuga ko ihagaze neza (serivisi yo kuvura impyiko) haba ku babikora, aho kubikorera, ku bijyanye n’ibikoresho, ku bijyanye n’imiti izakenerwa na laboratoire ku buryo twumva mbere y’uko uyu mwaka urangira cyangwa se mu ntangiriro z’umwaka utaha twaba twatangiye ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko. Birakenewe cyane kuko abenshi mu barwayi bajya kwivuriza hanze, ni ababa bakeneye ko impyiko zabo zisimbuzwa.”

    Inzobere mu birebana n’ubuzima Dr. Emile Rwamasirabo avuga ko kuba gusimburirwa impyiko bigiye kujya bikorerwa imbere mu gihugu bigaragaza agaciro Igihugu giha abaturage bacyo.

    Ati “Niba bavuze ngo umuntu najye mu Buhinde babimukorere, kubimukorera byonyine (kumubaga), ntabwo biri munsi y’ibihumbi 30 by’amadorari udashyizemo abarwaza, amatike, ibyo kubatunga mu gihe gishobora kugera ku mezi, nubwo Leta ivuga ngo tugiye kugerageza twohereze umuntu, hari ibindi bifite ikiguzi imiryango igomba kwivanamo. Leta yafashe icyemezo kugira ngo bikorerwe ino, kuko kohereza abantu hanze atari ibintu twakomeza kugenderaho. Umuntu ufite umurwayi ufite ikibazo cy’impyiko zitagikora arumva ko bimuhaye icyizere ko atazapfa, nubwo hari hari ibyo bindi, benshi iyo badashoboye kubona ubwo buvuzi barapfa.”

    Nubwo hagenda hashyirwa imbaraga mu buvuzi bw’indwara z’impyiko, abaganga bavuga ko kwirinda biruta kwivuza. Abantu bakwiye gushyira imbaraga mu kwirinda ibyakwangiza impyiko zabo birimo indwara zitandura, kuzahazwa n’indwara zirimo malaria n’izindi.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, uvuga ko ku Isi, impyiko ziza ku mwanya wa mbere mu ngingo abantu baha abandi aho zikurikirwa n’umwijima ndetse n’umutima.

    Source : https://imirasire.com/?Mu-ninsi-iri-imbere-abarwaye-impyiko-bagiye-kujya-bahererwa-izizisimbura-mu

  • Mu ifatwa ry’ibyemezo mu gihe cya COVID-19 hagaragayemo icyuho cyo kwirengagiza uruhare rwa bamwe mu baturage #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa ActionAid Rwanda kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2022, ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru kigamije kungurana ibitekerezo kuri raporo yubu bushakashatsi buri kunozwa bwakorewe mu Turere twa Musanze, Karongi na Nyanza.

    Ubu bushakashatsi buteganyijwe kumurikwa mu bihe biri imbere, bwamurikiwe Abanyamakuru batangaho ibitekerezo mbere y’uko ibyabuvuyemo bimurikirwa Abanyarwanda n’inzego zitandukanye ku mugaragaro.

    Abaturage babajijwe muri ubu bushakashatsi bagereranyije uruhare bagira mu gufata ibyemezo by’umwihariko mbere ya Covid-19, mu gihe cyayo ndetse na nyuma yayo, ubwo igihugu kiri mu bihe byo kongera kuzahura ibikorwa bitandukanye byahungabanyijwe n’iki cyorezo.

    Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko mu bihe bya COVID-19 uburyo abaturage bari basanzwe babona amakuru binyuze mu nteko z’abaturage n’utugoroba tw’ababyeyi butari bugishoboka kugira ngo birinde ndetse barinde n’ababo.

    Ibi ngo byatumye himakazwa ikoranabuhanga ariko biza kugaragara ko hari igice kimwe cy’abaturage kitabashije kugerwaho n’amakuru biganjemo abakomoka mu bice by’icyaro.

    Abakoze ubu bushakashatsi bugaragaza ko byaba byiza haramutse habayeho uburyo bwo kugeza ahantu hose internet, abaturage bakigishwa gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone na mudasobwa cyane cyane hagamijwe kwimakaza inama z’iyakure. Ibi ngo byafasha mu gihe haba hadutse ibindi byorezo.

    Mugiraneza Jeannette, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri ActionAid Rwanda

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri ActionAid Rwanda, Mugiraneza Jeannette yavuze ko impamvu bakoze ubu bushakashatsi bari bagambiriye kumenya niba Abanyarwanda by’umwihariko ibyiciro by’abafite intege nke, baragize uruhare mu byemezo bibafatirwa.

    Yagtize ati: “Mu bihe bya Covid-19 hari ibyemezo byafatwaga mu buryo bwihuse kandi bifatirwa Abanyarwanda bose, twifuzaga rero kumenya niba ibyo byemezo babigiramo uruhare ndetse n’ingaruka byabagizeho kuba batarabigizemo uruhare.”

    Yakomeje agira ati: “Nyuma y’ubu bushakashatsi icyo twabonye ni uko Abanyarwanda bose, baba abana, abageze mu za bukuru, abagore, abafite ubumuga n’ibindi byiciro by’abantu bafatwa nk’abafite intege nke bajya bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo ku byemezo bibafatirwa.”

    Dr Uwizeye Dieudonné wakoze kuri ubu bushakashatsi

    Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Uwizeye Dieudonné wakoze kuri ubu bushakashatsi, yagaragaje ko hari ibyakorwa kugira ngo ibyiciro byose by’Abanyarwanda bigire uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo cyane cyane mu bihe by’amage.

    Yagize ati: “Ibyakorwa birimo nko gushyiraho uburyo bwo guhamagara kuri telefone, mbere y’uko bafata ibyemezo bajya mu nama zifata ibyemezo bakaba babinyuza kuri radio noneho abantu bagatanga ibitekerezo mbere y’uko iyo nama iba. Noneho inama yaba irangiye bakabwira abantu imyanzuro yafashwe n’uburyo izashyirwa mu bikorwa.”

    Muri ubu bushakashatsi harebwe mu nzego zifatirwamo ibyemezo zaba izo ku rwego rw’Akagari, Umurenge ndetse n’Akarere n’izindi, muri ibi bihe by’amage niba abaturage bababigiramo uruhare.

    Source : https://imirasire.com/?Mu-ifatwa-ry-ibyemezo-mu-gihe-cya-COVID-19-hagaragayemo-icyuho-cyo-kwirengagiza