Blog

  • Igikombe cy’Isi: U Bubiligi bwahamagaye Abaki… – #rwanda #RwOT

    Roberto Martinez w’imyaka 49 utoza u Bubiligi kuva mu 2016, yamaze gushyira hanze abakinnyi 26 agomba gukoresha ashaka kugera kure nyuma yaho no mu 2018 iyi kipe bari kumwe ariko bagasoza ku mwanya wa 3 ari na wo mwanya mwiza iki gihugu gifite mu gikombe cy’Isi.

    Abakinnyi bahamagawe

    Abanyezamu

    Thibaut Courtois, Simon Mignolet, Koen Casteels

    Ba myugariro

    Jan Vertonghen, Toby Alderweireld, Leander Dendoncker, Zeno Debast, Arthur Theate na Wout Faes

    Abakina hagati

    Hans Vanaken, Axel Witsel, Youri Tielemans, Amadou Onana, Kevin De Bruyne, Yannick Carrasco, Thorgan Hazard, Timothy Castagne na Thomas Meunier

    Barutahizamu

    Romelu Lukaku, Michy Batshuayi, Loïs Openda, Charles De Ketelaere, Eden Hazard, Jeremy Doku, Dries Mertens na Leandro Trossard.

    U Bubiligi ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana imikino y’igikombe guhera mu 2018 bigendanye n’abakinnyi ifite bagezweho mu makipe y’i Burayi. Ikipe y’igihugu y’u Bubiligi igiye kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi ku nshuro ya 14 iri mu itsinda rya 6 aho buri kumwe na Canada Morocco na Croatia. 

    Iyi nshuro nanone u Bubiligi burahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122742/igikombe-cyisi-u-bubiligi-bwahamagaye-abakinnyi-26-budasize-numwe-122742.html

  • Gatabazi Jean Marie Vianney yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2022 yakuye bwana Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu. Yasimbujwe bwana Jean Claude Musabyimana.

    Bwana Musabyimana Jean Claude, agizwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu akuwe ku mwanya wo kuba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi-MINAGRI.

    Bwana Musabyimana Jean Claude wagizwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Uwari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yari amaze iminsi agarukwaho mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu buryo butari bwiza. Ntabwo itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe rivuga impamvu yakuwe kuri uyu mwanya.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/11/10/gatabazi-jean-marie-vianney-yakuwe-ku-mwanya-wa-minisitiri-wubutegetsi-bwigihugu/

  • Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022 nibwo ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisirs yahawe uburenganzira bwo gukorera imyitozo ndetse no kwakirira imikino yayo kuri Sitade ya Huye.

    Kuva iyi Sitade yatangira kuvugururwa muri Mata 2022, nibwo ikipe ga Mukura VS yari isanzwe ikorera imyitozo ndetse ni kwakirira imikino yayo kuri Sitade ya Huye yahise yerekeza kuri Sitade ya Kamena.

    Kuva icyo gihe kugeza n'ubu niho iyi kipe yakomereje by'umwihariko muri uyu mwaka w'imikino wa 2022-2023 niho yakoreraga imyitozo ndetse ikanahakirira imikino yayo.

    Kuvugururwa kwa Sitade ya Huye byaje nyuma y'aho ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika CAF rimenyesheje u Rwanda ko nta kibuga bafite cyo kwakira imikino mpuzamahanga, nyuma nibwo u Rwanda rwatangiye kwishakamo ibisubizo aho kugira ngo ruzajye kwakirira hanze y'igihugu ruhitamo kuvugurura Sitade ya Huye.

    Binyuze ku rubuga rwa Internet rwa twitter rw'iyi kipe ibarizwa mu ntara y'amajyepfo, batangaje ifoto igaragaza ko iyi kipe yagarutse kuri iyi sitade ndetse bakaa bitegura kubakirira ikipe ya Rutsiro Fc mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona.

    Kuba iyi sitade imaze kuvugururwa yagiye yakira imikino itandukanye harimo iy'ikipe y'igihugu Amavubi nkuru ndetse n'iyabari munsi y'imyaka 23, yakiriye kandi n'indi mikino mpuzamahanga yahuje APR FC na US Monastir muri CAF champions League ndetse n'indi ya As Kigali yakinaga amarushanwa ya CAF Confederation Cup.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, nibwo ikipe ya Marines FC yo mukarere ka Rubavu yujuje imikino 7 ya shampiyona idatsinda muri shampiyona y'u Rwanda 2022-2023 kuko imaze gutsindwa imikino 5 inganya indi ibiri muri 7 imaze gukina yose hamwe.

    Ibi byabaye nyuma yaho mu mukino wa shampiyona utarabeye igihe yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wabereye i Rubavu kuri Sitade Umuganda.

    Ku ruhande rwa Gasogi United, ibitego byatsinzwe na Ishimwe Kevin ku munota wa Mbere w'umukino ndetse n'ikindi gitsindwa na Malipangou Théodore Yawanendji Christian ubwo hari ku munota wa 41, igitego kimwe rukumbi cya Marines cyatsinzwe na Nkundima Avit.

    Gutsindwa uyu mukino byatumye Marines FC iguma ku mwany wa nyuma n'amanota 2 naho Gasogi United yahise yisanga ku mwanya wa  gatanu n'amanota 14.

    The post Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mukura-vs-yahawe-uburenganzira-bwo-gukoresha-sitade-ya-huye-marines-fc-yujuje-imikino-7-idatsinda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mukura-vs-yahawe-uburenganzira-bwo-gukoresha-sitade-ya-huye-marines-fc-yujuje-imikino-7-idatsinda

  • M23 yatanze ishusho y’urugamba nyuma y’ibitero by’i Kalengera na Biruma #rwanda #RwOT

    Tariki ya 8 Ugushyingo 2022 mu masaha y’ikigoroba, FARDC iri kumwe n’abarwanyi benshi baturutse mu mutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai Nyatura, Mai Mai MPA na Mai Mai Busholi, Bagabye igitero ku birindiro bya M23 mu gace ka Kalengera muri Teritwari ya Rutshuru.

    Iki gitero cyaje gikurikira ikindi iyi mitwe ifatanyije na FARDC, bari bagabye ku birindiro bya M23 mu gace ka Biruma/Rugali mu rukerera rw’ejo kuwa 8 Ugushyingo 2022, bagamije kwisubiza ibi bice bambuwe n’umutwe wa M23.

    Ni ibitero byari byabanjirijwe n’ibindi bitero byo mu kirere hifashishijwe indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 FARDC iheruka kugura mu Burusiya.

    Tariki ya 9 Ugushyingo 2022, umutwe wa M23 watangaje ko ibi bitero byombi bitabashije kugera ku ntego yabyo, kuko abarwanyi ba M23 babisubije inyuma byose uko byakabaye, bituma FARDC itabasha kwambura M23 utwo duce twombi.

    Mu kiganiro Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare yemeje iby’iyi nkuru , avuga ko abarwanyi ba M23 babashije guhagarika ibyo bitero muri utwo duce twombi.

    Yagize ati :” kugeza ubu nta gace turatakaza. Ibitero FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe ya Mai Mai bagabye ku birindiro byacu mu duce twa Kalengera na Biruma/Rugali ntacyo byabashije kugeraho kuko twabashije kubasubiza inyuma. Utwo duce twose turacyari mu mabo yacu kibazo.'

    Yakomeje avuga ko M23, ari umutwe ufite ubushobozi mu ntambara bahanganyemo na Leta ya FARDC kandi ko badateze gusubira inyuma kuko barwanira uburenganzira bwabo cyereka mu igihe ubutegetsi bwa Kinshasa buzemera ibiganiro.

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yatanze-ishusho-y-urugamba-nyuma-y-ibitero-by-i-Kalengera-na-Biruma

  • Mushiki wa Joseph Kabila yivanze mu kibazo cy’u Rwanda na FDLR #rwanda #RwOT

    Uyu mudepite usanzwe ari impanga ya Joseph Kabila yabitangarije muri Afurika y’Epfo, ubwo yari mu nteko y’abadepite b’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    FDLR yasabye Leta y’u Rwanda ko bagirana ibiganiro, igizwe ahanini n’abarwanyi bahungiye mu mashyamba ya Congo Kinshasa nyuma yo gusiga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Leta y’u Rwanda imaze igihe igaragaza impungenge z’uko uyu mutwe ugambiriye kuyihungabanyiriza umutekano ; impungenge zarushijeho kwiyongera nyuma y’uko hamenyekanye amakuru y’uko Ingabo za Congo Kinshasa zisigaye zifitanye imikiranire na FDLR.

    Ku bwa Jaynet Kabila, “Leta y’u Rwanda ikwiye kugirana ibiganiro na FDLR kubera ko ni abaturage bayo.”

    Uyu mudepite yunze mu ry’abategetsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakunze kugaragaza ko FDLR ari ikibazo ku gihugu cyabo kuruta uko ari ikibazo ku Rwanda, agaragaza ko uriya mutwe “umaze kwica abanye-Congo benshi kuruta Abanyarwanda.”

    Jaynet Kabila kandi yagaragaje ko mu myaka ibarirwa muri 28 FDLR imaze mu mashyamba ya Congo Kinshasa “nta na rimwe yigeze igaba igitero ku Rwanda”, ibigaragaza ko impunge rufite z’uko uriya mutwe ugamije kuruhungabanyiriza umutekano ari iz’ubwende.

    U Rwanda cyakora cyo rumaze igihe rwakira abahoze ari abarwanyi ba FDLR, mbere yo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

    Uyu mutwe wa FDLR kuri ubu ni umwe mu irenga 120 imaze igihe ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Imwe muri iyi mitwe irimo ADF, CODECO na Mai Mai imaze igihe yica ibihumbi by’abanye-Congo, ndetse n’uwa M23 Leta y’i Kinshasa ishinja u Rwanda gutera inkunga. Ni ibirego cyakora cyo rumaze igihe kirekire ruhakana.

    Ku bwa Jaynet Kabila, ngo iriya mitwe yindi nta kibazo iteye Congo Kinshasa kuko ikibazo nyamukuru kugeza ubu kiyihangayikishije ari “M23 ishyigikiwe n’u Rwanda.”

    Kabila yashinje u Rwanda gufasha uyu mutwe kongera kubura imirwano, mu gihe muri 2013 ngo wari warasinye amasezerano y’uko nta mirwano izongera kubaho ; ko ahubwo ugiye kugira uruhare mu mahoro n’iterambere rya Politiki ya Congo.

    M23 cyakora cyo imaze igihe igaragaza ko Leta y’i Kinshasa itigeze yubahiriza ibikubiye mu masezerano y’amahoro basinyanye, ari na yo mpamvu nyamukuru abarwanyi bayo bongeye kubura intwaro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mushiki-wa-Joseph-Kabila-yivanze-mu-kibazo-cy-u-Rwanda-na-FDLR

  • Icyo M23 ivuga ku ndege y’Intambara ya Congo yavogereye u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya Politike, Munyarugero Canisius, mu kiganiro na UKWEZI yahamije ko indege y’intambara ya Congo yaraguye ku butaka bw’u Rwanda ari ubushobotanyi kuko ku mbibi z’ibihugu hatabaho kwibeshya .

    Akomeza avuga ko atumva uburyo habaho kwibeshya indege ifite amasasu ikagwa mu mujyi wa Rubavu utuwe n’abaturage bangana kuriya bityo akaba yibaza uko byari kugenda iyo biba ari ndege y’u Rwanda yaguye ku butaka bwa Congo dore ko inasanzwe yita M23 abanyarwanda.

    Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo ivuga ko indege y’ingabo za Congo (FARDC), yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cyayo, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

    Iyo ndege yahageze ahagana 11h20, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022.

    Ku mugoroba wo ku wa Mbere, Minisiteri ishinzwe itumanaho muri Congo yashyize hanze itangazo ivuga ko indege ishinzwe ubutasi y’ingabo z’icyo gihugu “idafite intwaro yibeshye ikaguruka mu kirere cy’u Rwanda”.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko bitakozwe ku bushake cyangwa hagamijwe kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu, nk’uko nabo batishimira abavogera icyabo.

    Ntabwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje niba hari indi migambi mibisha baba bamenye yagenzaga iyo ndege.

    INTAMBARA YAFASHE INDI NTERA MURI CONGO|INDEGE Z’INTAMBARA ZIRIMO KURASA AMASASU URUFAYA KU BATURAGE

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Icyo-M23-ivuga-ku-ndege-y-Intambara-ya-Congo-yavogereye-u-Rwanda

  • Ubutumwa bwa Kimenyi Yves ku bayovu mbere yo guhura na Rayon Sports yahoze akinira #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves yasabye abakunzi b’iyi kipe kuza kubashyigikira ari benshi ku mukino wa Rayon Sports ko na bo biteguye kubashimisha.

    Umukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports ni umwe mu mukino urebwa n’abantu benshi cyane mu Rwanda bitewe n’ubukeba bw’aya makipe.

    Ku munsi w’ejo rukaba ruzambikana hagati y’aya makipe ku isaha ya saa 18h kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves akaba avuga ko biteguye neza igisigaye ari abafana kuza kubashyigikira.

    Ati “ikipe imeze neza, yaba mu buryo bwo mutwe (mental) ndetse n’imbaraga z’umubiri (physical). Icyo twasaba abafana ndetse n’abakunzi ba Kiyovu Sports ni ukuza ari benshi bakadushyigikira turabizeza intsinzi ku munsi wo ku wa Gatanu.”

    Mu mikino 9 iheruka guhuza aya makipe yombi, Kiyovu Sports yatsinzemo 4, Rayon Sports itsindamo 3 banganya 2.

    Kwinjira kuri uyu mukino ni ibihumbi 50, ibihumbi 25, ibihumbi 10 ndetse n’ibihumbi 5 ahasigaye hose.

    Kimenyi Yves yasabye abafana ba Kiyovu Sports kuza ari benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-kimenyi-yves-ku-bayovu-mbere-yo-guhura-na-rayon-sports-yahoze-akinira

  • Didier Drogba yamaganye abavuga ko yayobotse Islam #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyamamare muri ruhago, umunya Côte d’Ivoire, Didier Drogba, yabeshyuje amakuru yavugaga ko yayobotse idini ya Islam nyuma yo kugaragara ku mafoto, arimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/didier-drogba-yamaganye-abavuga-ko-yayobotse-islam

  • MU MAFOTO 50: Uburanga bwumunyarwandakazi uv… – #rwanda #RwOT

    Teta uri kuvugwa mu rukundo na Don Jazzy wo muri Nigeria, nta makuru ye menshi azwi, gusa ni umunyarwandakazi w'uburanga bigaragara ko akunda gutigisa imbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye. Atuye ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’u Bufaransa.

    Kuva Don Jazzy yashyira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga ze, akerekana ko ari umukobwa mwiza kandi akunda na cyane ko yabigaragarishije ikimenyetso cy'umutima, imbuga nkoranyambaga z’uyu mukobwa zazamutse cyane.

    Amarangamutima y’uyu mugabo yarazamutse cyane, bihuzwa n'ibyo aherutse gutangaza avuga ko mu busanzwe we atabasha gukundana n'umugore umwe. Yavugaga ko uko we yiyumva bitewe n'amarangamutima ye, agirira irari abagore b'ikimero. 

    Michael Collins Ajereh wamamaye nka Don Jazzy mu miziki, yavutse ku itariki ya 26 Ugushyingo 1982. Yegukanye ibihembo byinshi ku bwo kuba Producer mwiza, umwanditsi w'indirimbo akaba n'umuhanzi ukomeye muri Nigeria. 

    Ni we washinze Label yitwa Mo' Hits Records mu 2004, ubu ayobora iyitwa Mavin Records yashinze mu 2012. Ari mu banyamuziki 10 bakize cyane muri Nigeria. Ikinyamakuru Legit.ng giherutse kwandika ko Don Jazzy atunze Miliyoni 10 z’amadorali y’Amerika, gusa hari ibindi binyamakuru bivuga ko umutungo we ubarirwa muri Miliyoni $100.

    Teta biravugwa ko yatwaye umutima wa Don Jazzy

    Teta ni umwe mu bakobwa b’ikimero

    Teta atuye mu Bufaransa

    Teta yakunzwe n’abatari bake nyuma yo kumubonana na Don Jazzy

    Teta akunda gusohokera ahantu hakomeye

    Don Jazzy yabwiye Teta ko ari mwiza



    Teta ni we mukobwa wigaruriye umutima wa Don Jazzy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122715/mu-mafoto-50-uburanga-bwumunyarwandakazi-uvugwa-mu-rukundo-numuherwe-don-jazzy-amafoto-122715.html