
Blog
-
Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 20 Ugushyingo, i Doha bitabiriye ibirori byo kwakira abashyitsi (…) -
Menya byinshi ku bakinnyi 4 rukumbi bari guki… – #rwanda #RwOT
Igikombe cy’isi cya 2022 cyatangiye gukinwa ku munsi w’ejo, ikipe ya Qatar iri mu rugo itsindwa na Ecuador ibitego 2-0. Muri iki gikombe cy’isi kiri gukinwa ku nshuro ya 22, hari amakipe ahabwa amahirwe kurusha andi arimo nka Brazil, u Bwongereza, Portugal n’u Bufaransa.
Gukina iri rushanwa ntabwo ari amahirwe ya buri mukinnyi kuko hagenderwa ku bintu byinshi cyane kugira ngo uhamagarwe harimo: uko uri kwitwara mu kibuga, imico yawe hanze y’ikibuga n’inshuro umaze gukinira ikipe y’igihugu.Â
Dore abakinnyi 4 rukumbi bari gukina igikombe cyabo cy’isi cya 5 mu buzima bwabo.
4.Guillermo Ochoa
GuillermoOchoa ni umwe mu bakinnyi bamaze kugaragara inshuro nyinshi mu mikino y’igikombe cy’isi. Uyu munya Mexico yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu muri 2006, yari ahamagawe n’umutoza watozaga Mexico witwa Ricardo La Volpe. Yarongeye ahamagarwa muri 2010 mu gikombe cy’isi cyabereye muri Afurika y’Epfo aho yakinaga asimbura umunyabigwi w’umunya Mexico witwa Oscar Perez.
Mu gikombe cy’isi cya 2014 n’icya 20018 nabwo yarahamagawe ndetse anabanza mu kibuga. Uyu muzamu w’imyaka 37 amaze gukinira Mexico imikino 132.
![]()
3.Andrés Guardado
Uyu mukinnyi w’imyaka 36 nawe ni umunya Mexico ugiye kugera ku bintu bitangaje byo gukina igikombe cy’isi cye cya 5 akina mu kibuga hagati. Yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu guhera mu 2006. Yabaga ari ku ntebe yabasimbura kugeza Mexico igeze 1/8 cy’irangiza igatsindwa na Argentine ibitego 2-1 mu minota y’inyongera.Â
Amaze gukinira Mexico imikino 11 mu mikino y’igikombe cy’isi, yatsimo igitego 1 anatanga umupira 1 uvamo igitego. Andrés Guardado muri rusange amaze gukinira Mexico imikino 180, akaba amaze kuyitsindira ibitego 28.
![]()
2. Cristiano Ronaldo
Ku myaka 37, Cristiano Ronaldo nakina umukino wa mbere wa Portugal azaba ari mu bakinnyi bacye bamaze gukina igikombe cy’isi inshuro 5. Uyu mukinnyi w’umunya Portugal afatwa nk’umwe mu bakinnyi babayeho b’ibihe byose. Yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu mu mikino y’igikombe cy’isi mu 2006, yakinnye umukino wo mu matsinda maze Portugal inatsinda Angola ibitego 2-0.
Mu mikino y’igikombe cy’isi, Cristano Ronaldo amaze gukinira Portugal imikino 17 ndetse amaze no kuyitsindira ibitego 7 mu mikino y’igikombe cy’isi gusa. Uyu mukinnyi ari mu bahabwa amahirwe yo gutwara igikombe cy’isi dore ko atanagifitemo amateka meza.
![]()
1.Lionel Messi
Undi mukinnyi ugiye gukora amateka yo kugaragara mu bikombe by’isi bitanu (5) ni umukinnyi ukomoka muri Argentine Lionel Messi. Uyu mugabo w’imyaka 35 ukina imbere, yagaragaye bwa mbere mu gikombe cy’isi mu mikino yo mu matsinda Argentine ikina na Seribia ndetse na Montenegro, hari muri 2006 ariko muri iyo mikino yombi yatsinze igitego anatanga umupira uvamo igitego kuri buri mukino.Â
Yakomerejeho akina igikombe cy’isi cya 2010, 2014 na 2018. Mu 2014 yafashije ikipe y’igihugu cye ya Argentina kugera ku mukino wa nyuma ariko batsindwa n’u Budage mu minota y’inyongera. Mu mikino y’igikombe cy’isi, amaze gukinira Argentine imikino 19, yayitsindiye ibitego 5 ndetse anatanga umupira 5 ivamo ibitego. Lionel Messi nawe ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo gutwara igikombe cy’isi cy’uyu mwaka dore ko ari nacyo cya nyuma nk’uko yabyitangarije.
![]()
-
Ikipe y’igihugu yatahukanye imidali 7 muri CANA ZONE 3 #rwanda #RwOT
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wo koga yari yitabiriye irushanwa rya “CANA ZONE 3 Championship” ryaberaga Tanzania yegukanye imidali 7 aho yasoje ku mwanya wa 2.
Iri rushanwa ryaberaga mu Mujyi wa Dar es Salaam kuva tariki ya 17 Ugushyingo rikaba ryarasojwe ejo hashize tariki ya 20 Ugushyingo 2022 aho Maniraguha Eloi yanegukanye umudali wa zahabu nyuma yo kuba uwa mbere mu koga metero 50 nk’ikinyugunyugu (butterfly).
Ni umudali yegukanye ku munsi wa kabiri w’irushanwa, ni nyuma y’uko ku munsi wa mbere w’irushawa yari yoze 'Breaststroke' ariko ntiyagira umudali abona. Kuri uwo munsi wa mbere kandi abanyarwanda Ishimwe Claudette, Dusabe Claude na Eric Iradukunda barushanyijwe muri metero 800 'Freestyle' ariko ntibahirwa kimwe n’umunsi wa kabiri ntiwabahiriye.
Niyomugabo Jackson yatwaye umudali w’umuringa mu cyiciro cy’abahoze bakina uyu mukino (Masters swimmers) muri metero 400, anatwara uwa zahabu muri metero 50.
Tariki ya 20 Uguhyinyo 2022 u Rwanda rwakinnye umukino wa nyuma wa rwo muri 'Open Water' ku ntera ya metero 4000.
Ni umukino wakinwe mu buryo bwo guhana hana agati 'relay' aho abakinnyi; Nyirabyenda, Eloi Maniraguha, Duasabe Claude na Iradukunda Eric babashije guhesha u Rwanda umwanya wa 2 bakoresheje iminota 54, amasegonda 27 n’ibyijana 12.
Ku munsi wa nyuma bakaba baregukanye imidali 4 isanga itatu rwari rwatwaye biba imidali 7 yose muri rusange rwatahukanye.
Aka karere ka 3 kagizwe n’ibihugu 7 ari u Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, Eritrea na Ethiopia itaritabiriye imikino yo kuri iyi nshuro.
Ikipe y’igihugu yatahukanye imidali 7Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-yatahukanye-imidali-7-muri-cana-zone-3
-
Ruiru Building develops cracks causing fear & panic #rwanda #RwOT
Ruiru Building develops cracks causing fear & panic. Anxiety and [â¦]
The post Ruiru Building develops cracks causing fear & panic appeared first on UGWIRE.
-
APR na REG zegukanye irushanwa ry’umusoreshwa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Ikipe ya REG VC mu bagabo na APR WVC mu bagore zahigitse amakipe bari bahanganye zegukana irushanwa ry’umusoreshwa 2022.
Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 19 na 20 Ugushyingo habaye irushanwa rya “Tax Payers Appreciations” mu mukino wa Volleyball ryateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro “RRA”.
Ryitabiriwe n’amakipe 12, 6 mu bagabo na 6 mu bagore akaba yari agabanyijwe mu matsinda 2 (buri cyiciro).
Mu bagabo, mu itsinda rya mbere harimo Gisagara , REG VC na KCV. Gisagara na REG ni yo yageze muri 1/2.
Mu itsinda rya kabiri harimo APR VC, FOREFRONT na IPRC Musanze. APR VC na FOREFRONT ni yo yageze muri 1/2.
Mu bagore, mu itsinda rya mbere harimo RRA VC, IPRC Huye, Ruhango VC. RRA VC na Ruhango ni yo yazamutse mu itsinda.
Mu itsinda rya kabiri harimo Forefront, APR VC na IPRC Kigali. Forefront na APR VC ni yo yageze muri 1/2.
Muri Kigali Arena ku Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo ni bwo habaye imikino ya 1/2 n’imikino ya nyuma.
Mu bagore APR VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Ruhango amaseti 3-0 (25-13, 25-12 na 25-13).
Ni mu gihe undi mukino wa 1/2, RRA yasezereye FOREFRONT iyitsinze amaseti 3-1 (25-15, 20-25, 25-21 na 25-9).
APR WVC yahuriye ku mukino wa nyuma na RRA. APR WVC yaje kwegukana igikombe itsinze RRA amaseti 3-1(26-24, 25-19, 23-25 na 25-19).
APR WVC ni yo yegukanye iki gikombe
RRA bari bumiwe
Miliyoni 2 zatashye muri APR WVCMu bagabo hari hitezwe kumenyekana amakipe agera ku mukino wa nyuma hagati ya Gisagara na FOREFRONT ndetse na APR VC na REG BBC.
Habanje umukino wa Gisagara VC ba FOREFRONT, FOREFRONT yaje gutsinda iseti ya mbere ku manota 27-25, ibi byahise bikangura Gisagara ihita itsinda andi maseti yakurikiyeho.
Gisagara yageze ku mukino wa nyuma itsinze amaseti 3-1 (27-25, 25-23, 25-23 na 25-23).
Hahise hakurikiraho umukino karundura wahuje APR VC na REG VC, aho APR yatangiye neza itsinda iseti ya mbere amanota 25-21 ariko byaje kurangira isezerewe.
REG yahise iyigaranzura iyitsinda amaseti asigaye ku manota 25-15, 26-24 na 25-19 maze REG igera ku mukino wa nyuma itsinze amaseti 3-1.
Umukino wa nyuma mu bagabo wahuje REG na Gisagara VC wari ibindi bindi, ibiro muri Kigali Arena byavuzaga ubuhuha nubwo byarangiye REG VC ari yo yegukanye igikombe itsinze amaseti 3-1.
Iseti ya mbere yayitsinze ku manota 26-24, iya kabiri rwabuze gica ariko iyitsinda ku manota 31-29, Gisagara yegukanye ikurikiyeho ku manota 25-20 ni mu gihe REG yatsinze iseti yabahesheje igikombe ku manota 25-18. APR VC ni yo yegukanye umwanya wa 3 itsinze FOREFRONT amaseti 3-1.
Ikipe ya mbere mu bagabo n’abagore ikaba yahembwe miliyoni 2, iya 1.5, iya 3 ihabwa miliyoni.
Umukino wa nyuma mu bagabo wari indya nkurye
REG VC ni yo yegukanye igikombeAbakinnyi begukanye ibihembo ku giti cya bo mu bagore (Individual Awards)
Best server Munezero Valentine (APR)
Best receiver: Mukandayisenga Benitha (APR)
Best Attacker: Msisai Pamella (RRA)
Best Blocke: Amito Shallon(Forefront)
Best Libero: Betty Uwamahoro (APR)
Setter: Ernestine Akimanizanye (RRA)
MVP: Mukantambara Seraphine (APR)Abakinnyi begukanye ibihembo ku giti cya bo mu bagabo
Best server: Marcel (REG)
Best Receiver: Akumuntu Kavalo Patrick (Gisagara)
Best setter: Mahoro Yvan (REG)
Best Attacker: Marcel (REG)
Best Blocker: Rukerangabo Yvan (Forefront)
Best Liberian: Rwigema Simon (REG)
MVP: Marcel
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-na-reg-zegukanye-irushanwa-ry-umusoreshwa-amafoto
-
Muyoboke na Uncle Austin bakebuye aba djs guk… – #rwanda #RwOT
Mu minsi ishize hari ahantu nari ndi habereye ikirori nahuriyemo na Muyoboke Alex, rimwe mu matsinda y'aba djs hano mu Rwanda ryari ryahawe akazi ko gususurutsa no gucurangira abakiriya bari baje muri icyo kirori.
Iri tsinda ritigeze rikina na busa umuziki nyarwanda, Muyoboke Alex nk'umwe mu mpirimbanyi z'umuziki nyarwanda byamwanze munda, ni uko muri ako kanya aho nari mpagaze mbona terefone ye ngendanwa irampamagaye.
Mu by'ukuri natunguwe no kubona iyo terefone cyane ko nari ndi mu rusaku rwinshi, gusa ndayifata, mu gihe nyakiriye numvise ijwi rivuga cyane rigira riti 'Josh bwira abo ba Djs bakine umuziki w'abanyarwanda.''
Nabyumvise vuba cyane ko ntawo koko bari bari gucuranga. Nateye intambwe ndabegera, mu gihe mbagezeho mbagezaho ubutumwa bwa Alex Muyoboke bugira buti 'Muyoboke arambwiye ati mwacuranze umuziki w'abanyarwanda?''
Mu gihe nari nkibagezaho ubutumwa, umwe muribo ntaranasoza yahise ambwira n'ijwi ryuzuye umujinya mwinshi rigira riti 'Muyoboke se ni umuvugizi w'inyarwanda?''
Mu kuri ubwo butumwa bampaye nanjye nabugejeje kuri Alex Muyoboke. Icyakora nyuma y'ubwo butumwa, bagiye batangira kugenda banyuzamo bagacuranga indirimbo imwe cyangwa ebyiri z'abanyarwanda.
![]()
Uncle Austin yasabye aba Djz gukina umuziki nyarwanda
Ibi byabaye kuri Muyoboke, ni urugero rw'ibyagarutsweho n'umunyamakuru akaba umuhanzi ndetse na rwiyemezamirimo, Uncle Austin.
Uncle Austin yikomye bamwe mu ba Djs bakomeye mu Rwanda badakozwa gukina indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda, anashimira abagerageza kubikora.
Mu butumwa bwe yagize ati 'Ese aba DJ's b'abanyarwanda kandi abakomeye, kuki gucuranga indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda mutabikozwa? Uziko wagira ngo muri ba ambasaderi b'ibindi bihugu? ⦠Gusa abagerageza kuzikina turabashimira. Nta kibazo gukina n'abandi, ariko mukinnye indirimbo z'abenegihugu ntacyo mwaba.'
![]()
Muyoboke Alex ni umwe mu baharaniye iterambere ry'umuziki nyarwanda kugeza magingo aya
Ubu butumwa uyu muhanzi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, bwaje kuvugwaho na bamwe mu ba djs harimo n'umwe muba Djs bagezweho muri iminsi, Gateka Esther umaze kumenyakana nka Dj Brianne mu myidagaduro nyarwanda, we wamusubije avuga ko atari muri abo.
Ati ' Mana yanjye ubwo njye sindimo Uncle Austin, kuko ndazicuranga pe abandi baza nyuma'.
![]()
Dj Briane umwe muba djs bakunzwe cyaneÂ
Austin amaze kubona ubu butumwa bwa Dj Brianne yamubwiye ko ari uko atari kuvuga amazina, ariko aba djs bakomeye ari bacye bacuranga indirimbo z'inyarwanda. Akomeza avuga ko hashobora kuba hari abumva ko ari igisebo kuzikina, cyangwa se bazikina bakaba bapfa gucuranga inshuti zabo gusa.
Dj Brianne nawe yahise asaba abandi ba Djs babikora kwisubiraho, kugira ngo umuziki nyarwanda ube wajya ku rundi rwego.
Umuhanzi Mani Martin wabaye umuhamya w'uko Dj Brianne ari muri bacye bakina Inyarwanda nawe yamusabye guhwitura bagenzi be ngo bagenze batyo, kuko uruganda ruzakura ari uko 'twikunze tugafatiraho urugero rw'uko twakunda abandi.'
![]()
Dj Sonia, umwe mu ba djs nyarwanda bakunzweÂ
Dj Sonia, nawe uri mu ba djs bakunzwe yagize icyo abivugaho, gusa we abona ko abahanzi nabo babifitemo uruhare.
Yavuze ko akenshi babiterwa n'uko abahanzi nabo batajya babafasha mu kwamamaza impapuro zigaragaza aho bari bukorere 'posters' ndetse ntibanahagere mu rwego rwo kubashyigikira.
Ibi ariko siko Luckman Nzeyimana [umunyamakuru wa RBA uri mu bakunzwe cyane] abibona kuko yahise amubaza niba ibyo avuga bituma badakina indirimbo z'abahanzi nyarwanda aba nigeria n'abandi bo babibakorera.
Yagize ati: 'Abo ba Nigeria bo baraba supportinga ndetse bakana sharinga posts zanyu? Right bakanaza aho mukorera?…' akomeza yumvikanisha ko ibi ari uguhunga ukuri guhari no gushyigikira amakosa.
Uncle Austin yavuze ibi mu gihe hari aba Djs benshi bakunze gushinjwa kudakina umuziki nyarwanda.
Ibi kandi ntibinagiye kure y'aho mu minsi yashize uretse n'aba djs, hari n'ibitangazamakuru byakunze gushinjwa kudakina indirimbo nyarwanda, icyakora cyo ubu bisigaye bigenda bihinduka.
![]()
NEP Djs, rimwe mu matsinda y'aba djs akunzwe mu Rwanda
![]()
Muyoboke na Djs Sonia
-
Muhanga: Hatangijwe umushinga witezweho gufasha ababyeyi n'abarezi gutanga uburezi budaheza #rwanda #RwOT
Mu karere ka Muhanga hatangijwe umushinga ugiye gukorana n'amarerero 10 n'ibigo 14 by'amashuri abanza. Ni umushinga uzibanda ku bana bafite ubumuga n'abatabufite bari hagati y'imyaka kuva kuri 0-12, mu kuzamura imikurire iboneye no gushyira imbere serivisi zidaheza n'uburezi.
Ni umushinga w'Umuryango mpuzamahanga Humanity&Inclusion, ugamije guteza imbere imikurire iboneye y'umwana na serivisi zidaheza, uzakorera mu mirenge 5 yo mu misozi ya Ndiza harimo; Kiyumba, Rongi, Nyabinoni, Kibangu na Kabacuzi. Uzakorana kandi n'ibigo nderabuzima bitanu(5) bibarizwa mu gice gikoreramo ibitaro by'Akarere ka Muhanga bya Nyabikenke.
Bankundiye Gisele, Umuyobozi w'Ibikorwa by'Umushinga Humanity &Inclusion mu Rwanda akaba n'umukozi w'Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita kubafite ibibazo by'ubumuga ari nawo utera inkunga uyu mushinga, avuga ko ibikorwa bagiye gukora bizafasha ababyeyi n'abarezi kumenya uburyo uburezi budaheza bukwiye gukorwa.
Avuga kandi ko bazanigisha uko bakwiye kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi, uko babungabunga ubuzima bwo mu mutwe no kugorora ingingo ku bana bazaba bafite ibibazo by'ingingo, uburezi budaheza no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana baba abafite ubumuga cyangwa batabufite.
Akomeza avuga ko nubwo ibyiciro bizibandwaho ari ibiri bagati y'imyaka kuva kuri 0-12, uwaba ayirengeje nawe ngo ntabwo bizabuza ko ahabwa ubufasha mu gihe yaba ari muri ya mashuri umushinga uzakoreramo. Ashimangira ko mu gukorana n'ababyeyi n'andi marerero azaza kwigira kuri aya, arebe uko abana bafite ubumuga n'abatabufite bafatwa.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho y'Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko uyu mushinga ugiye kubabera ishuri ryiza abandi bazigiraho kuko hari igihe ababeyi basabwaga kugira uruhare batanga, ugasanga batabasha kubyumva kubera imyumvire iri hasi.
Yagize ati' Uyu mushinga uzadufasha kwigisha ababyeyi kumenya uko bategurira abana babo indyo yuzuye n'uko bakwiye gufata abana babo neza, baba bafite ubumuga cyangwa batabufite. Twiteguye ko imyumvire yabo igomba kuzahinduka ndetse n'ababyeyi bazabasha kubona ibi bikoresho nibanasabwa uruhare rwabo bazabasha kurutanga. Twizeye ko bizagera mu yandi marerero abashe gutera imbere kurushaho'.
Ibikorwa by'uyu mushinga, bitangiriye mu turere 4 mu gihugu cyose. Akarere ka Muhanga, Karongi, Gicumbi na Musanze. Biteganyijwe ko uyu mushinga uzagera kubana bafite ubumuga basaga 300, Ababyeyi basaga ibihumbi 5000, Abanyeshuri bo mu mashuri abanza basaga 18,000 bazaba bari mu bigo bisaga 22, n' ibigo nderabuzima 25 n'amashuri mbonezamikurire agera kuri 44.
Aya mashuri yose azahabwa ibikoresho ndetse anitabweho umunsi ku munsi n'abakozi bafite ubushobozi bwo kwigisha ababyeyi. Ni umushinga kandi uzakorana n'ikigo gisanzwe kigorora amagufa cya HVP Gatagara n'undi mushinga witwa ROE (Rwanda Organization for Epilepsy). Hazaba hari kandi ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima(RBC) n'ikigo cy'Igihugu Gishinzwe ingo mbonezamikurire (NCDA).
Akimana Jean de Dieu
-
Qatar yakuyeho kirazira nyinshi mu mukino ufungura Igikombe cy'isi yatsinzwe #rwanda #RwOT
Igihugu cya Qatar cyatsinzwe na Ecuador ibitego 2-0 mu mukino ufungura igikombe cy'isi 2022,iba igihugu cya mbere mu mateka ya ruhago gitsinzwe umukino ufungura irushanwa cyakiriye.
Imbere y'abafana bayo n'isi yose,Qatar iri ku rwego rwo hasi yatsinzwe umukino wa mbere w'igikombe cy'isi iri kwakira,mu mukino yananiwe no gutera mu izamu.
Uyu mukino watangiye Ecuador ibona igitego ku munota wa 2 gitsinzwe na Enner Valencia gusa ariko mu buryo butangaje ndetse butavugwaho rumwe VAR yemeza ko habayeho kurarira k'uwitwa Michael Estrada.
Ecuador ntiyacitse intege kuko ku munota wa 14 yabonye penaliti nyuma y'aho umunyezamu wa Qatar,Al-Sheeb ategeye mu rubuga rw'amahina rutahizamu Valencia.
Uyu Enner Valencia yatsinze igitego cya mbere kuri penaliti biba inshuro ya mbere mu mateka y'igikombe cy'isi igitego gifungura irushanwa cyinjiye kuri penaliti.
Ecuador yarushaga bigaragariraburi wese Qatar ndetse yagiye irema uburyo bukomeye imbere y'izamu ryayo ariko umunyezamu na ba myugariro bakirwanaho.
Ku munota wa 31 w'umukino, Enner Valencia yatsinze igitego cya kabiri cya Ecuador n'umutwe ku mupira mwiza cyane yaherejwe na Preciado.
Igice cya mbere cyarangiye Ecuador iyoboye n'ibitego 2-0 ndetse inarushwa bikomeye kuko guhererekanya umupira inshuro 3 byari ikibazo.
Mu gice cya kabiri,Qatar yagerageje kwikosora ariko ntiyabashije gutera mu izamu na rimwe ugereranyije na Ecuador yabikoze 3.
Abafana ba Ecuador bumvikanye muri stade baririmba ngo turashaka inzoga cyane ko zibujijwe gucuruzwa muri stade muri Qatar.
Icyagaragagye kuri uyu mukino nuko muri stade harimo imyanya myinshi irimo ubusa,bigashimangira ko iki gihugu kitari ku rwego rwo hejuru mu kugira abakunzi ba ruhago.
Mu minota 100 yakinwe ubariyemo inyongera,Qatar yageze mu rubuga rw'amahina rwa Ecuador inshuro 3 gusa.
Enner Valencia niwe watowe nk'umukinnyi w'umukino ndetse uyu mukino hageragejwe amashoti 11 gusa make cyane mu mukino w'igikombe cy'isi kuva 1966.
Muri iri tsinda Senegal izisobanura n'Ubuholandi ku munsi w'ejo saa 18:00.
-
Mukura VS nayo yatesheje amanota Rayon Sports #rwanda #RwOT
Ikipe ya Mukura VS yakoze ibyo benshi batari biteze ihagama Rayon Sports kuri Stade ya Kigali banganya ibitego 2-2.
Uyu mukino wagoye umunyezamu Hakizimana Adolphe warangiye yinjijwe ibitego 2 biravugwaho rumwe na Mukura VS.
Rayon Sports yari yafunguye amazamu kare ku gitego cyatsinzwe na Moussa Camara ku munota wa 27 w'umukino.Iki gitego nicyo cyarangije igice cya mbere.
Mukura VS yaje mu gice cya kabiri imeze nabi ihita yinjiza ibitego 2 bya Mukoghotya
Ku munota wa 47 na 60.Ku munota wa 79, Rayon Sports yabonye penaliti yatewe neza na Willy Onana birangira amakipe yombi agabanye amanota.
Rayon Sports yaherukaga gutsindwa na Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa Kabiri n'amanota 19 aho irushwa rimwe na Kiyovu.
Imikino yabaye uyu munsi:
ESPOIR FC 0-1 POLICE FC
MARINES FC 3-0 ETINCELLES
RAYON SPORTS 2-2 MUKURA VS
Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mukura-vs-nayo-yatesheje-amanota-rayon-sports
-
Perezida Paul Kagame yageze muri Qatar ahagiy… – #rwanda #RwOT
Imikino y’Igikombe cy’isi iratangira uyu munsi, nyuma y’imyaka 4 abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi bategereje ibi birori bya Ruhago. Ibirori bifungura imikino y’igikombe cy'isi byitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.Â
Igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kigiye kubera muri Qatar, amakipe 32 y’ibihugu yose yamaze kugera muri Qatar ndetse na buri kipe yahamagaye abakinnyi 26 bayo bakomeye. Â
Igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kitezwemo guhangana hagati y’abakinnyi, Â bitewe n'uko bamwe mu bakinnyi bakomeye bagiye kugikina bwanyuma bitewe n’imyaka yabo. Ibirori bifungura iki gikombe cy’isi biteganyijwe gutangira saa kumi, bikabera kuri sitade ya Al Bayt Stadium.Â
Ibi birori birakurikirwa n’umukino wa mbere, uri buhuze Qatar na Ecuador saa kumi n'ebyiri. Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju nawe ari mu bitabiriye ibi birori, akaba yarageze muri Qatar mbere.
![]()
Perezida Paul Kagame yageze I Doha muri Qatar yakirwa na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju wari waragezeyo mbere










