Blog

  • RIB yafunze 80 barimo n'umuyobozi wa Ingufu Gin bakoraga 'ibyuma' – #rwanda #RwOT

    Ntihanabayo uzwi nka Kazungu n'abandi 15 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali berekanywe na RIB kuri uyu wa 8 Kanama 2026. We yafatiwe hamwe n'abandi babiri bakoraga muri Ingufu Gin barimo umugenzuzi w'ubuziranenge n'ushinzwe umusaruro.

    Oluwatosin Ayayi ushinzwe ibikorwa by'uruganda rwa Kerry Taste and Nutrition Rwanda, na we yerekanywe mu bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

    Abandi berekanywe barimo abo mu ruganda Ebeneza Hub, Sakaza Fruit, Entreprise Urwibutso, African Buffalo, Piphany Company na Lotas Medical Group.

    Kuva tariki ya 2 Kanama, ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa, Rwanda FDA, cyafunze inganda 148 zikora inzoga zitujuje ubuzirenenge, kinahagarika ibinyobwa zikora.

    Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'aho isuzuma rigaragaje ko izi nganda zashyiraga mu binyobwa byazo ethanol idatunganyije neza, yangizaga ubuzima bw'ababinywaga.

    Leta y'u Rwanda igaragaza ko kuva muri Mutarama 2026, abantu 50 bishwe n'inzoga zitujuje ubuziranenge, 100 barahuma. Mu gihugu habarurwa abantu ibihumbi 11 babaye imbata z'izi nzoga.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye ko abari gukorwaho iperereza barimo abakozi bashinzwe ubugenzuzi no gutanga ibyangombwa mu nzego za Leta, ba nyir'inganda, abakoraga mu nganda zafunzwe, abayobozi b'inzego z'ibanze n'abakoraga 'kinyeshyamba'.

    Ati 'Bose bafite icyita rusange kimwe. Bahuriye ku kinyabutabire cya ethanol. Bakurikiranyweho ibyaha bine; guha umuntu ikintu gishobora kwica ubuzima, guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kunyereza umutungo no kwigomeka ku buyobozi.'

    Dr. Murangira yavuze ko mu gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ba nyir'inganda n'abakozi bazo bagiye bakoresha ibikoresho byarangije igihe, bakoresha ibipimo bitemewe bagamije inyungu zabo, batitaye ku ngaruka bigira ku baturage.

    Ati 'Ubu ngubu hamaze gufatwa abantu 80 mu gihugu hose, 16 tubagaragarije bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, iperereza kandi n'ubundi rirakomeje…Mu by'ukuri nta kintu na kimwe cyaguranwa ubuzima bw'abantu kuko ibi byose biri gukorwa ni ineza ya rubanda.'

    RIB yasobanuye ko mu bugenzuzi bwakozwe ku bufatanye n'inzego bireba, byagaragaye ko hari inganda zakoraga zitanditse, izindi zigakora ibitarahawe ibyangombwa by'ubuziranenge, izidafite isuku, kudakorera ahabugenewe no kubangamira ubugenzuzi.

    RIB yerekanye bamwe mu bantu yafashe bagize uruhare mu gukora inzoga zitujuje ubuziranenge

    Ntihanabose Samuel uzwi nka Kazungu ni umwe mu bari mu maboko ya RIB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntihanabayo-wa-ingufu-gin-n-abandi-bakoze-ibyuma-bafunzwe

  • Karongi: Intobo ziri kwifashishwa mu kurwanya kirabiranya mu nyanya – #rwanda #RwOT

    Kirabiranya ni indwara ituruka mu butaka igatuma igihingwa umuhinzi yahinze kirabirana bikarangira cyumye burundu ku buryo biba ngombwa ko icyafashwe umuhinzi akirandura.

    Kugeza ubu nta muti wari wakabonetse w'iyo ndwara kuko uburyo butandukanye burimo gusimbuza imyaka yafashwe no kuyirandura mu murima, abahinzi n'abashakashatsi babigerageje ariko ntibitange umuti urambye.

    Nzayinambaho Eulade akorera ubuhinzi bugezweho mu murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko nyuma yo guhomba miliyoni zirenga 3 Frw yari yiteze mu nyanya yari yahinze muri greenhouse zikuma zose kubera kirabiranya, yavuganye n'umuhinzi mugenzi we wo mu Buhinde, akaba n'umwarimu muri Kaminuza ya Bangalore, amubwira ko ibanga bakoresha rituma inyanya zabo zitarwara kirabiranya ari icyatsi bita solanum torvum (intobo).

    Uyu muhinzi wabyize muri Israël, kuri ubu ufite greenhouse enye, yatumije izo mbuto azikoresha mu kubangurira inyanya 600, azihinze abona nta na rumwe rurwaye kirabiranya.

    Nyuma yo kubona bikunze yatangiye gutubura ingemwe z'inyanya akaziha abandi bahinzi ku 120 Frw ku rugemwe rumwe, biyishyuriye ubutaka (pitimosi) n'ibihoho bikoreshwa mu gutubura ingemwe.

    Ati 'Nta gihombo aba afite kuko urunyanya rumwe rwera ibilo hagati birenga bitandatu, kandi ikilo ni 1000 Frw.'

    Nzayinambaho avuga ko kugeza ubu imbogamizi bafite muri ubu butubuzi bw'inyanya zitarwara kirabiranya ari uko kubona imbuto zikoreshwa bihenze kuko ziva mu Buhinde.

    Ati 'Nagerageje solanum torvum yo muri Nyungwe iranga. Turasaba ko Leta yajya izidutumiriza mu Buhinde kuko badusaba ibyangombwa byinshi zikatugeraho bigoranye kandi zihenze. Ikilo kimwe nakoresheje cyangezeho kimpagaze 500.000 Frw.'

    Ku munsi, uyu muhinzi afite ubushobozi bwo gutubura ingemwe 1200 z'inyanya zibanguriye kuri solanum torvum ari yo ntobo.

    Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Gakuta ikorera mu turere twa Rutsiro na Karongi, Kimenyi Martin, yabwiye IGIHE ko intobo ari ikimera kiri mu muryango w'inyanya.

    Ati “Ubushakashatsi bwaragaragaje ko iyo inyanya zibanguriwe ku ntobo biha inyanya ubudahangarwa ku ndwara. Nubwo intobo zitaribwa (mu Rwanda) nta mpungenge bikwiye gutera kubera ko weza urunyanya ntabwo weza intobo. Icyo intobo igufasha ni yo ijya mu butaka, urunyanya rukajya hejuru.'

    Jean Paul Kubwimana ufite greenhouse ahingamo ibihingwa bitandukanye birimo n'inyanya avuga ko mu myaka itanu amaze ahinga inyanya mu buryo busanzwe yari amaze guhomba arenga miliyoni 2,5 Frw kubera kirabiranya.

    Ati 'Izindi ndwara zose zifite umuti uretse kirabiranya. Inyanya zibanguriye ku ntobo ntabwo zirwara kirabiranya. Leta yadufasha tukabona kuri make ingemwe zibanguriye.'

    Nubwo mu Rwanda intobo zitaribwa, mu bihugu birimo Ghana, India, Thaïlande na Sri Lanka ziraribwa nk'uko intoryi ziribwa.

    Mu Karere ka Karongi batangiye kwifashisha intobo mu kurwanya kirabiranya

    Greenhouse Nzamurambaho Eulade akoreramo ubuhinzi

    Mu bihugu bitandukanye intobo ziraribwa nk’intoryi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-intobo-ziri-kwifashishwa-mu-kurwanya-kirabiranya-mu-nyanya

  • Kayonza: Umuganura waranzwe no kwishimira ko batsinze amapfa – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2026, ubwo hizihizwaga umunsi w'Umuganura. Uyu munsi waranzwe no kwishimira ibyo abaturage bejeje, aho nko mu Murenge wa Ndego bishimiraga ko uyu munsi ubaye barahinze bakeza, aho kugaburirwa na Leta nk'uko byari bimaze igihe bigenda.

    Mukamakuza Espérance utuye mu Mudugudu wa Muzizi, mu Kagari ka Rukara, mu Murenge wa Rukara, yavuze ko uretse guhinga akaneza, ku muganura w'uyu mwaka yishimira ko yabashije kwiga umwuga mushya akawurangiza.

    Ati 'Uyu muganura wangendekeye neza, nagiye mu ishuri niga kudoda kandi ndi mukuru, ubu ndi umubyeyi wamenye kudoda imipira, imyenda y'abagore, iy'abagabo. Ubu naganuye ubumenyi nungutse bushya buri kumfasha mu iterambere. Uyu mwaka rero twinjiyemo, nahize guhinga nkoresheje ifumbire nikoreye kuko isanzwe nyigura impenze ariko ndashaka kuyikorera kandi nyinshi.''

    Abaturage bo mu Murenge wa Ndego bo bishimiye ko uyu muganura ubaye barejeje imyaka, bitandukanye no mu myaka ibiri ishize aho bawizihizaga Leta iri kubaha ibyo kurya kubera izuba ryinshi ryavaga rikangiza ibyo bahinze.

    Mukamukiza Séraphine utuye mu Mudugudu wa Kabusunzu mu Kagari k'Isangano mu Murenge wa Ndego, yavuze ko bari bamaze imyaka itatu bateza, aho byageze n'aho Leta itangira kubagaburira aba ari na yo ibaha imbuto yo guhinga kubera izuba ryinshi.

    Ati 'Uyu mwaka twarahinze tureza, ubu tugeze naho tuganuza abandi baturage batishoboye. Iwanjye turi umuryango w'abantu batanu rero nejeje ibishyimbo n'ibigori bihagije bituma umuryango wanjye umera neza. Ikintu twifuza rero abantu ba Ndego ni uko Leta ishyira imbaraga mu kutwuhirira imyaka, nitubibona dore dufite imbaraga bizatuma duhinga cyane tweze.''

    Ndayisenga Samuel wo muri uyu Murenge, we yavuze ko yishimira ko uyu mwaka Umuganura ubaye nta mapfa ari i Ndego. Yavuze ko nibura hejuru ya 75% abantu benshi bejeje imyaka ku buryo nta kibazo cy'inzara kigihari.

    Ati 'Ikintu cya mbere dukeneye ni ibikorwa byo kuhira, aha tuzengurutswe n'ibiyaga byinshi ariko nta kintu tubimaza, dukunze gusonza cyane kubera izuba ariko tubonye uko twuhira imyaka rwose twahinga tukeza. Inaha dufite ubutaka bugari umuntu ahinga hegitari irenga ariko kubera izuba bigapfa.''

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yasabye abaturage kwishimira ibyo bejeje ariko banahinga mu buryo bushya butangiza ubutaka. Yavuze ko ubu buryo buzabafasha kongera umusaruro ku buryo umwaka utaha ibyo beza biziyongera.

    Dr. Nyirahabimana yasabye abaturage ba Kayonza kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, kwirinda kugurisha bakamara ibyo bejeje byose kugira ngo bizabafashe mu gihe bazaba bari guhinga ibindi.

    Abaturage ba Rukara baganuje abandi batejeje

    Bimwe mu byejejwe n'abaturage ba Rukara

    Abaturage bo muri Ndego bavuze ko uyu mwaka babonye imvura ituma babasha kweza

    Abaturage ba Ndego bishimiye ko uyu mwaka babashije kweza bitandukanye no mu myaka ibiri ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umuganura-waranzwe-no-kwishimira-ko-amapfa-atagihari-abandi-bahigira

  • Ubuhamya bw'Umunyarwanda wijejwe akazi muri Thaïlande akagurishwa muri Myanmar – #rwanda #RwOT

    Mu myaka itatu ishize abantu 54 mu Rwanda bahamijwe ibyaha byo gucuruza abantu, barimo 12 babihamijwe mu 2025, 18 mu 2024 ndetse na 24 babihamijwe mu 2023.

    Minisiteri y'Ubutabera mu Rwanda iherutse kugaragaza ko guhera muri Nyakanga 2025 kugeza muri Nyakanga 2026, Abanyarwanda 289 bari barajyanwe gucuruzwa mu bihugu by'amahanga bagaruwe.

    Aba Banyarwanda bakuwe mu bihugu nka Cambodge aho havuye 101, Laos hava 58, Myanmar hava 31, naho muri Oman hava 99.

    Umwe mu bagaruwe Eric (izina ryahinduwe), yabwiye Televiziyo Rwanda ko yajyanywe muri Thaïlande bamwizeza akazi, ariko birangira bamujyanye muri Myanmar.

    Ati 'Tuvugana mbere bari bambwiye ko ikigo cyabo gikorera mu murwa mukuru. Birangira babihinduye bambwira ko ngiye gukorera mu cyaro, rwari urugendo rw'iminota 50 mu ndege. Kuko urugendo nari narutangiye mbona ntakundi, ndavuga nti wabona icyo kigo gikorera aho mu cyaro. Nditegura banyoherereza indi modoka inkura kuri hoteli injyana ku kibuga cy'indege cya Bangkok, aba ari ho mva njya Mae Sot [muri Thaïlande].'

    Agaragaza ko ageze aho Mae Sot, yohererejwe indi modoka iza kumufata, bakora urugendo rw'amasaha agera kuri ari arindwi ariko imodoka zimutwaye bagenda bazisimburanya kugeza bageze ku kagezi gatandukanya Thaïland na Myanmar.

    Yakomeje avuga ko bamugejeje muri Myanmar ari bwo yasanze agiye kujya akora ubutekamutwe bwifashisha ikoranabuhanga kandi yari agiye azi ko agiye gukora mu bijyanye no kwitaba abakiliya basaba ubufasha (call center).

    Ati 'Njye nahawe gukora mu bintu byo gukundana (dating), baduhaga ibintu byanditse ugomba kuganiriza umuntu guhera ku munsi wa mbere kugeza ku wa gatanu, kandi ukabikora nta kosa mbese ntacyo wongeyemo cyangwa ukuyemo kuko Umushinwa yabaga ashaka ko ubikora nk'uko yabipanze.'

    'Iyo wabyicaga warakubitwaga habaga hari ibihano, birimo kuguhagarika ku zuba nk'amasaha atatu cyangwa ane. Cyangwa bakaguhagarika ku tuntu tumeze nk'imisumari kuko njye byambayeho bampagarika ku tuntu tumeze nk'imisumari amasaha ane, mvaho ibirenge byabyimbye cyane.'

    Munyemana agaragaza ko yamaze amezi ane muri ako kazi, nyuma aza kujyanwa ku cyicaro gikuru cy'icyo kigo, ari ho yasabiye ukiyobora kumureka agataha, uwo mukoresha we aramukundira aramureka.

    Icyo gihe yatangiye gushaka uko yasubira mu Rwanda, atangira urugendo rwe kugeza igihe yisanze mu kigo cya gisirikare muri Myanmar. Agaragaza ko ageze muri icyo kigo yahasanze n'abandi bantu bakoranaga yari azi ko batashye, abona ko ishyamba atari ryeru.

    Icyakora yakomeje gushakisha uko yava muri icyo kigo aho byamufashe amezi agera kuri atanu kugira ngo abone ubufasha buhamukura, aho Ambasade y'u Rwanda mu Buyapani ku bufatanye n'Ishami rya Loni rishinzwe Abimukira (IOM) ari byo byamukuye muri icyo kigo.

    Umuyobozi wa Komite y'Ubushinjacyaha ishinzwe kurwanya ibyaha by'icuruzwa ry'abantu, Muragijimana Désiré, yavuze ko imwe mu mpamvu iki cyaha gikunda gukorerwa abari mu munsi y'imyaka 30 ahanini ari ukutamenya.

    Ati 'Ni ukutamenya n'ubujiji no kudashishoza ngo umenye icyo uwo muntu amushakaho. Ikindi harimo gushaka inyungu cyangwa se gushaka gukira vuba, ukumva ko ngiye guhita mbona akazi, ni akazi ka menshi, ngiye mu mahanga.'

    Abanyarwanda barenga 280 bari bagurishijwe mu mahanga bamaze kugarurwa mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-54-bahamijwe-ibyaha-byo-gucuruza-abantu-mu-myaka-itatu-ishize

  • Si ngombwa ko umwana arereshwa telefone – Dr Munyemana ku babyeyi baha abana bato telefone – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ku wa ku wa 5 Kanama 2026, mu mahugurwa yahurije hamwe urubyiruko rurenga 60 ruri hagati y'imyaka 11 na 18 yateguwe n'umuryango Hope for Young agamije guhugura urubyiruko ku buryo bwiza bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Munyambonera, yagaragaje ko imbuga nkoranyambaga ari ikibazo cyugarije urubyiruko kuko nta bumenyi buhagije bwo kumenya gukoresha izi mbuga rufite.

    Ati 'Ingaruka ni nyinshi icya mbere ni ikintu gitera ububata kubera ko imisemburo y'umubiri wacu inezezwa no kubona ikintu kikugwa neza bityo ugakomeza wumva watinda kuri iryo koranabuhanga. Abana rero biroroshye ko yatwarwa nabyo, ibindi bintu byose bigatakaza agaciro mu buzima bwe. Ugasanga wa mwana wakabaye atozwa kubana n'abandi nta mwanya wabyo afite, wa mwana wakabaye agira ibindi akora mu rugo akajya abona bidafite agaciro.'

    Akomeza ati 'Iyo ubitinzeho kandi n'amaso ubwayo ashobora kurwara, ubushakashatsi bwinshi bwagiye bubigaragaza ko gutinda kuri ibi bikoresho by'ikoranabuhanga bigira ingaruka ku bitsotsi ndetse no ku maso. Hari kandi n'izindi ndwara zihari aho umuntu ashobora kurwara nk'ijosi bitewe n'uko amara igihe kinini yunamye muri telefone cyangwa muri mudasobwa.'

    Agaragaza ko ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo gukoresha neza telefone guhera ari abana kugeza bakuze bigenga kuri telefone zabo.

    Ati 'Hari amakosa ababyeyi bakora aho usanga umwana kugira ngo arye aba agomba kuba arangariye kuri telefone, kugira ngo aceceke ni uko umuha telefone, kugira ngo yitonde ni uko umurangariza kuri telefone n'ibindi, ariko uba urimo uramumenyereza ko hari igihembo azajya ahabwa kugira ngo yitware neza, ingaruka zirimo ni ko kumuyobora no kumugenga bizageraho bikakugora kuko wamumenyereje ko ari we ukugenga kurusha uko umugenga.'

    Akomeza ati 'Mbona atari ngombwa ko umwana arereshwa telefone kuko hari ubushakashatsi bwinshi bugaragaza ko ubwonko bwabo buba butarakura bihagije ku buryo bareba ayo mashusho mu buryo buhoraho. N'umwana utangiye gukoresha telefone agahera kuri telefone iciriritse itarimo ibintu byinshi.'

    Umuyobozi mukuru wa Hope for Young, Ruton Ndasheja Sonia, yagaragaje ko aya mahugurwa bayategura mu biruhuko kugira ngo bigishe urubyiruko kumenya gukoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo bumva n'impamvu bakwiye kuzigabanya.

    Ati 'Nagiye mbibona kenshi mpereye n'iwanjye aho mbwira abana ko batagomba gukoresha telefone amasaha runaka ukabona ntabwo babyumva ukabona bisa no kubabangamira nyamara ataribyo ahubwo ari kumurinda kuba imbata y'imbuga nkoranyambaga.'

    Akomeza agaragaza ko aya mahugurwa ari mu mujyo wo kwigisha abana no kubaha imyumvire izatuma bumva impamvu hashobora kujyaho itegeko rikumira abana b'imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Mwarabibonye mu bihugu bimwe na bimwe biteye imbere byatangiye gushyiraho ayo mategeko akumira abana gukoresha imbuga nkoranyambaga no mu Rwanda uwo mushinga uri gutegurwa. Rero tugomba kumenya neza ko iryo tegeko riramutse ritowe ryajya hanze abana bumva impamvu yaryo aho kubyumva nko kubabangamira, kandi n'ababyeyi bakabyumva kuko nibo bagura ibyo bikoresho, iyo internet n'ibindi.'

    Kabasha Isheja Parla w'imyaka 15 witabiriye aya mahugurwa yagaragaje ko yari asanzwe akoresha imbuga nkoranyambaga ariko atazi ingaruka zazo kuko yumvaga ari nziza nk'irindi koranabuhanga ariko ubu yamenye ibibi byazo.

    Ati 'Imbuga nkoranyambaga zibaho ibyiza ariko zibaho n'ibibi nko kwigereranya n'abandi bantu bahora berekana ko babayeho neza kandi ku mbuga nkoranyambaga umuntu akwereka ibyo ashaka. Ugasanga wowe uhora wumva ko wasigaye inyuma kandi atari byo. Rero twize ko kugura ngo wirinde ibyo byose ugomba kugabanya amasaha umara kuri telefone ahubwo ugashaka ibindi bintu ukora.'

    Kabasha Isheja Parla yagaragaje ko aya mahugurwa yamwigishije ko agomba kugabanya umwanya yamaraga ku mbuga nkoranyambaga

    Umuyobozi mukuru wa Hope for Young, Ruton Ndasheja Sonia yavuze ko abana bakwiye kumva impamvu ababyeyi bababuza guhora kuri telefone

    Urubyiruko rutandukanye rwigishijwe ububi bwo kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga

    Urubyiruko rwagaragarijwe ibyago biri mu kumara amasaha menshi ku mbuga nkoranyambaga

    Umuganga w'Ubugororangingo mu bitaro byiriwe Umwami Faisal (KFH) Charles Munyambonera, yagaragaje ko kwigisha umwana gukoresha imbuga nkoranyambaga ari urugendo umubyeyi akwiye kugiramo uruhare

    Urubyiruko rwahawe umwanya wo kuganira ku cyo rwakora kugira ngo rutazaba imbata y’imbuga nkoranyambaga

    Umuryango Hope for Young wahuguye urubyiruko ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/si-ngombwa-ko-umwana-arereshwa-telefone-dr-munyemana-ku-bayeyi-baha-abana-bato

  • Kapiteni wa Rayon Sports yashimiye umugore we #rwanda #RwOT

    Nshimiyimana Emmanuel Kabange, akaba Kapiteni wa Rayon Sports yavuze ko kimwe mu byamufashije muri CECAFA Kagame Cup ari uko yamaze kugira umuryango agatuza akamenya ko hari byinshi umutegerejeho.

    Kabange aganira n’ikinyamakuru ISIMBI nyuma yo kwegukana CECAFA Kagame Cup, yavuze ko nyuma yo kugira umuryango yabaye umuntu mushya.

    Ati “Nshobozwa byose na Kristu umpa imbaraga ni cyo cya mbere. Icya kabiri buriya iyo umaze kugira umuryango uratuza, uba witeguye gukora byose ngo umuryango wawe utere imbere kuko uba uvuga ngo hari abazankomokaho, biri mu bintu byamfashije.”

    Yunzemo ati “Ndashimira umugore wanjye wamfashije, unsengera unantera imbaraga buri munsi.”

    Kabange wanatowe nk’umukinnyi w’irushanwa, yavuze ko ari umugisha kandi binamwereka ko ibyiza biri imbere.

    Ati “Ni umugisha, ni urufunguzo rw’umugisha runyereka ko ibyiza biri imbere kandi birampa imbaraga zo gukora cyane.”

    Yizeje kandi abakunzi ba Rayon Sports ko bagiye gukora ibishoboka byose uyu mwaka bakabasubiza mu matsinda.

    Kabange yashimiye Imana avuga ko umuryango we ari wo umufasha umunsi ku munsi

    Source : http://isimbi.rw/kapiteni-wa-rayon-sports-yashimiye-umugore-we.html

  • Uko abarimo ibyamamare, abo mu nzego za leta bashimishijwe na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Intsinzi ya Rayon Sports yo kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026 yishimiwe n’Abanyarwanda batandukanye, barimo abaminisitiri, ba ambasaderi, ibyamamare, abahanzi n’abandi aho bagaragaje amarangamutima yabo nyuma y’umukino wa nyuma.

    Rayon Sports yegukanye iki gikombe ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026, itsinze Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro. Aya makipe yanganyije igitego 1-1 mu minota 90, maze umukino ujya mu minota 30 y’inyongera.

    Mu gihe benshi bari bamaze gutegereza uwari bugire ijambo rya nyuma, Muhoza Daniel yatsinze igitego cyahesheje Rayon Sports igikombe, ibyishimo bitangira kwiyongera muri Stade Amahoro no mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Umuhanzi Bruce Melodie, uzwiho gukunda Rayon Sports, yashimiye iyi kipe ayiherekeza n’amafoto y’abakinnyi bishimira igikombe.

    Ati 'Abatwaye igikombe! Ndabashimira, Rayon Sports. Igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026 kigumye mu rugo! Mbega urugendo rwiza, mbega akanya keza. Mwari mugikwiye, Gikundiro.'

    Nyuma y’uyu mukino abandi yacyubahiro batandukanye mu nzego bwite za Leta bafashe iya mbere mu kwerekana uko bashimishijwe n’iki gikombe Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, wari wanitabiriye umukino, yagiye ku rukuta rwe rwa X ashimira Rayon Sports ku ntsinzi, avuga ko ari igikombe iyi kipe yari ikwiye.

    Ati “Mwakoze cyane Gikundiro ku bwo gutwara Igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026, ni intsinzi mwaharaniye kandi mukwiye.'

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr. Diane Gashumba, na we yagaragaje ibyishimo bikomeye. Uyu wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima akaba n’umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, yagize ati 'Oooh Rayoooo! Ni uko ni uko Gikundiro! Ni uko Saro ry’u Rwanda! Muratunejeje! Ishema ku gihugu cyacu!'

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, na we yavuze ko Rayon Sports yahesheje ishema u Rwanda, nyuma yo kugumisha igikombe mu gihugu.

    Ati: 'Oh Rayooon! Murakoze guha Abanyarwanda Umuganura, muduhesheje ishema twese mugumisha iki gikombe gifite izina twubaha hano iwacu.'

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yashimiye Rayon Sports avuga ko yateye ishema u Rwanda.

    Ati 'Mwakoze cyane, Rayon Sports! Mukomereze aho mwateye ishema u Rwanda.'

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg, Munyangaju Aurore Mimosa, na we yagize ati “Ubururu bwubahwe!! Mukomereze aho aba-Rayons. Umuganura mwiza.'

    Rayon Sports yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup mu 2013, ubwo yatsindwaga na Vital’o.

    🔵⚪️Congratulations Gikundiro kubwo gutwara igikombe cya #CECAFAKagameCup2026! 👏🏆 Ni intsinzi mwaharaniye kandi mukwiye @rayon_sports

    Turashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku buyobozi bwe bwiza bureba kure , ku mahoro n’umutekano bituma buri… https://t.co/bA2vocBwnC

    — Nelly Mukazayire (@nmukazayire) August 7, 2026

    Oooh Rayoooo!
    Nuko nuko #Gikundiro! Nuko Saro ry’ u Rwanda!
    Muratunejeje! Ishema ku gihugu cyacu!
    Mbega kuba kure yanyu! Mu Majyaruguru y’Uburayi twari twafashe iry’iburyo none musohoje ubutumwa💙💙💙@rayon_sports #CECAFAKagameCup2026 pic.twitter.com/FGuw6PKPgb

    — Dr Diane GASHUMBA (@DianeGashumba) August 7, 2026

    Oh Rayooon! Murakoze guha Abanyarwanda #umuganura

    Muduhesheje ishema twese mugumisha iki gikombe gifite izina twubaha hano iwacu.

    Congratulations to @rayon_sports! 👏🏾🏆
    Champions of the #CECAFAKagameCup2026!

    Guca ibyuma bizanye n’intsinzi ikomeye. pic.twitter.com/37aaFnWjYj

    — Dominique H (@Dominiquehab) August 7, 2026

    Well done, @rayon_sports! 🇷🇼🏆

    Congratulations, CHAMPIONS!

    You made Rwanda proud. Gikundiro 💙🤍 #RayonSports #CECAFAKagameCup https://t.co/hK6NLTIuBw

    — Dr Sabin Nsanzimana (@nsanzimanasabin) August 7, 2026

    Ubururu Bwubahwe!! Congs Aba Rayon 💙🤍 #CECAFAKagameCup2026 Final. Umuganura mwiza! https://t.co/OiZzCyYwZi

    — Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) August 7, 2026

    Source : http://isimbi.rw/uko-abarimo-ibyamamare-abo-mu-nzego-za-leta-bashimishijwe-na-rayon-sports.html

  • Ukraine yemeje ko muri Nyakanga yishe abasirikare 42.000 b'u Burusiya – #rwanda #RwOT

    Icyakora, nta ruhande na rumwe rwigenga rwemeje iyo mibare, kuko ibihugu byombi bikomeje gutangaza imibare itandukanye ku gihombo biri kugira mu ntambara imaze imyaka igera kuri itanu ibihanganishije.

    U Burusiya na bwo bwakomeje kumisha ibisasu bikomeye ku bice bitandukanye bya Ukraine.

    Minisiteri y'Ingabo ya Ukraine yavuze ko u Burusiya bwakoresheje ibisasu 8.300 bizwi nka 'glide bombs' mu kwezi kwa Nyakanga. Ni ibisasu indege irasira kure itaragera mu kirere cy'umwanzi bikijyana. Ni umubare munini w'ibisasu byarashwe mu kwezi kumwe kurusha ikindi gihe cyose.

    Ukraine ivuga ko ubushobozi bwayo bwo guhangana n'ingabo z'u Burusiya buri kwiyongera, bitegerejwe ko u Burusiya bushobora kuzahamagaza abasirikare b'inkeragutabara bagera kuri miliyoni Ukwakira.

    Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko muri Nyakanga gusa, drones za Ukraine zagize uruhare mu gutuma abasirikare b'u Burusiya bagera ku 30.272 bagira ibibazo birimo gukomereka cyangwa kwicwa.

    Perezida Zelenskyy aherutse kubwira Fox News ko igihugu cye kimaze gutakaza abasirikare bagera ku 450.000, muri bo abagera ku 50.000 bakaba barapfuye.

    Ukraine yemeje ko muri Nyakanga yishe abasirikare 42.000 b'u Burusiya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ukraine-yemeje-ko-muri-nyakanga-yishe-abasirikare-42-000-b-u-burusiya

  • Ibyafasha urubyiruko gukabya inzozi mu mboni za Minisitiri Uwimana – #rwanda #RwOT

    Izi mpanuro Minisitiri Uwimana yazihaye abana 567 bitabiriye Inama Nkuru y'abana ya 18 yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Yabwiye aba bana ko ari bo mizero y'imiryango n'igihugu muri rusange ndetse ko nta muntu ukwiriye kuzajya abaca intege, ababwira ko batazigera bakabya inzozi zitandukanye bafite.

    Ati 'Muri icyizere cy'imiryango yanyu ariko n'icyizere cy'igihugu cyacu, ntimukigere na rimwe mwemera ko hari icyahungabanya inzozi zanyu.'

    Yabasabye kuzajya bashyira imbaraga mu masomo biga ndetse cyane cyane bibanda mu gukoresha ikoranabuhanga kuko ari cyo gihe Isi igezemo.

    Ati 'Mukwiriye kuzajya mushyira imbaraga mu byo mwiga ndetse munibanda mu gukoresha ikoranabuhanga mu gukomeza kwiyungura ubumenyi.'

    Yabibukije ko bakwiriye kuzajya birinda ibibarangaza ndetse banirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bizabafasha kugera ku ntego bafite mu buzima.

    Ati 'Mwirinde ibibarangaza birimo ubusinzi, ibiyobyabwenge, inshuti mbi zibashuka, abababeshyeshya ibireshyabana kugira ngo babajyane mu ngeso mbi.'

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'abana ku Rwego rw'Igihugu, Isimbi Kelia, yashimiye ubuyobozi bw'igihugu buha abana ijambo ndetse abusaba gukomeza kurushaho gukumira ibibangamira abana birimo ibiyobyabwenge n'ibindi.

    Ati 'Turabasaba gukomeza gukumira ibibangamira uburenganzira bw'umwana harimo ibiyobyabwenge n'ihohoterwa rikorerwa abana, amakimbirane mu miryango n'ibindi byinshi bitandukanye.'

    Yakomeje asaba abana bagenzi be ko bakwiriye kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere u Rwanda ndetse banazirikana ko hari ibyo bakwiriye kubahiriza na bo ubwabo.

    Ati 'Dufite inshingano zo kubaha abantu bakuru, gukunda ishuri, kwirinda ingeso mbi zirimo izo kunywa inzoga n'ibiyobyabwenge ndetse tunarangwa n'indangagaciro nyarwanda.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Assumpta Ingabire yavuze ko insanganyamatsiko 'Ejo ni Njye' ibibutsa ko bakwiriye kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Ati 'Iyi nsanganyamatsiko iributsa abana ko ari iby'agaciro kandi ko bagomba kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ryabo ry'ejo hazaza bityo bikabagirira akamaro bo ubwabo, imiryango yabo ndetse n'igihugu muri rusange.'

    Inama y'Igihugu y'Abana yatangiye mu 2004 ubwo abana basabaga Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kubaha urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kuganira n'abafata ibyemezo n'abaterankunga.

    Inama Nkuru y'abana ya 18 yabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, yitabirwa n'abagera kuri 567

    Abana bitabiriye iyi nama baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu

    Byari ibyishimo ku bana ubwo Minisitiri Uwimana yifatanyaga na bo kubyina indirimbo zitandukanye

    Minisitiri Uwimana yifatanyije n’abana bo muri Moriox Kids kubyina

    UmuyIsimbi Kelia yasabye Leta kurushaho gukumira ibibangamira abana birimo ibiyobyabwenge

    Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assumpta Ingabire, yasabye abana kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu

    Minisitiri Uwimana yabwiye aba bana ko ari bo mizero y'imiryango n'igihugu muri rusange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyafasha-urubyiruko-gukabya-inzozi-mu-mboni-za-minisitiri-uwimana

  • Yinjiza miliyoni 15 Frw ku mwaka: Inkuru ya Kansangire wihebeye ubuhinzi n'ubworozi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore atuye mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Cyambwe mu Mudugudu wa Gicaca, afite abana batanu, akagira ubutaka bungana na hegitari zirenga icumi ahingaho akanakoreraho ibikorwa by'ubworozi. Ni umwe mu bamaze gutera imbere mu buryo bugaragara.

    Kugira ngo wumve ko yavuye mu cyiciro cy'abakennye, kuri ubu afite hegitari zirenga icumi, yaguze Fuso ya miliyoni 45 Frw itunda ibyo yejeje, afite imodoka agendamo, akaba yaraguze ubutaka bungana na hegitari 4.5, yoroye ingurube zirenga 500 akaba yaraguze n'inzu nziza byose abikesha ibikorwa byo kuhira.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kansangire yavuze ko mu myaka ishize mu Murenge wa Nasho bagushaga imvura rimwe mu myaka ibiri, ibi byatumaga batungwa no guhaha mu yindi mirenge kuko ho ubuhinzi butashobokaga.

    Hari kandi na bamwe mu baturage bagaburirwaga na Leta kuko ibyo babaga barahinze byicwaga n'izuba ryinshi.

    Kansangire avuga ko ubuzima bwa Nasho bwahindutse nyuma y'uko Umukuru w'Igihugu aboherereje umunyemari Howard G. Buffett, akajya gutangiza ibikorwa byo kuhirira imirima yabo. Ibi byatumye huhirwa hegitari zirenga 1.100 bituma abaturage barenga 2000 bahuza ubutaka batangira guhinga bareza.

    Kansangire yavuze ko mu 2019 ubwo ibikorwa byo kuhira byatangiraga muri uyu Murenge mu Cyanya cyuhirwa. Abaturage basabwe guhuza ubutaka benshi bakabyanga, ibi byaje gukorwa ku itegeko ry'ubuyobozi benshi banga kujya kuhahinga bumva ko ibizeramo bitazaba ibyabo.

    Ati ' Bigitangira twanze guhinga, tukumva si ibyacu kuko bari batubwiye guhuza ubutaka. Abenshi twumvaga ko ibizeramo Leta izabitwara. Nyuma rero haje abasirikare bavuye i Nasho baraduhingira baduterera ibigori n'ibishyimbo, abenshi twanga kubagara, abasirikare baragaruka barabibagara nyuma rero twagiyemo turasarura turabirya ibindi turabigurisha.''

    Kansangire yavuze ko kuva uwo munsi abaturage bahise babona ko bya bikorwa byose ari ibyaho batangira guhinga bifite intego. Yavuze ko bwa mbere yasaruye toni 2.5 kuri hegitari ariko uko yakomeje kubikora byatumye agera kuri toni icyenda kuri hegitari binatuma abasha gutera imbere byoroshye.

    Kansangire avuga ko yavuye ku butaka bwuhirwa bungana na hegitari ebyiri atangira kugura ubundi butaka ku buryo uyu munsi afite hegitari 5.5 ahingaho zose zuhirwa.

    Yavuze ko ahingamo urusenda, imboga, imbuto kongeraho ibigori, soya n'urutoki ashobora gusaruramo toni eshatu za buri kwezi.

    Nyuma yo kubona uburyo hari ibisigazwa by'imyaka bipfa ubusa, Kansangire yatangiye korora ingurube ebyiri akajya azigaburira ibisigazwa by'ibyo yabaga yahinze, agenda azamuka kugeza aho kuri ubu afite ingurube 500. Yoroye inkoko zirenga 600, inka ndetse n'ihene.

    Kansangire avuga ko Perezida Kagame ari umugisha ku baturage ba Kirehe by'umwihariko ba Nasho kuko iyo ataza kuboherereza Buffett benshi ngo baba bakiri mu cyiciro cy'abakene. Yavuze ko kuva aho ibikorwa byo kuhira bihagerejwe abaturage basigaye bakora ku ifaranga inshuro nyinshi kandi ko abenshi bikuye mu bukene mu buryo bugaragara.

    Kansangire yagiriye inama abandi bagore yo gutinyuka bagakora, kuko ngo inshuro ya mbere bishobora kutagenda neza nkuko babishaka ariko gukomeza ukagerageza, ukanakora ingendo shuri ku bandi aribyo byatuma bakoresha neza amahirwe bahawe n'Umukuru w'Igihugu.

    Kansangire avuga ko buri munsi akoresha abakozi barenga 100 barimo abagera kuri 80 baba bari mu mirima, 11 bahoraho bakora mu ngurube, abashumba bita ku nka, ihene n'inkoko n' abashoferi ndetse n'abandi.

    Kuri ubu Kansangire avuga ko afite intego zo guhinga ibigori akagera kuri toni 12 kuri hegitari, yifuza kandi gufasha urubyiruko mu kurwigisha gukora ubuhinzi bugezweho kugira ngo ruzasigasire ubuhinzi bakora.

    Kansangire Violette yorora ingurube mu buryo bw’umwuga

    Kansangire Violette afite hegitari zirenga icumi akoreraho ubuhinzi

    Kansangire Violette afite ingurube zirenga 500


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yinjiza-miliyoni-15-frw-ku-mwaka-inkuru-ya-kansangire-wihebeye-ubuhinzi-n