Blog

  • Tiwa Savage yarokotse igitero cy’abagizi ba nabi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w'Umunya-Nigeria Tiwa Savage yemeje amakuru amaze iminsi avuga ko yarokotse igitero cy'abagizi ba nabi bari bagambiriye kumushimuta.

    Iki gikorwa cyabereye muri Leta ya Lagos. Abareberera inyungu z'uyu muhanzikazi batangaza ko abari bashatse kumushimuta bamaze gutabwa muri yombi, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Alagbon iri mu gace ka Ikoyi.

    Source : https://yegob.rw/tiwa-savage-yarokotse-igitero-cyabagizi-ba-nabi/

  • BPR Bank Rwanda yatanze inkunga yo kwita ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa iyi banki yateguye ku wa 14 Mata 2023 bibera ku cyicaro gikuru cyayo giherereye mu Mujyi wa Kigali nyuma ikurikizaho guha icyubahiro Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Iyo nkunga iyi banki yatanze izanifashishwa mu kwita ku Busitani bwo Kwibuka bubumbatiye amateka agaragaza ibihe Abatutsi banyuzemo mu 1994.

    Abakozi ba BPR Bank Rwanda n'abayobozi babo basobanuriwe uburyo Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro batereranywe n'Ingabo za Loni [MINUAR], basigirwa Interahamwe n'abasirikare ba Habyarimana, babajyana i Nyanza kubicirayo.

    Beretswe ko byari biteganyijwe ko bicirwa SONATUBES ariko uwari Perefe w'Umujyi wa Kigali, Col. Renzaho Tharcisse, abonye ko byabatamaza ategeka ko iyo myanda (ni ko yitaga Abatutsi) yajyanwa ku yindi i Nyanza, cyane ko ari ho yakusanyirizwaga.

    Barabajyanye, Interahamwe zigenda zicamo bamwe cyane ab'intege nke, bagejejweyo kuko bari benshi, baterwamo za grenades, nyuma Interahamwe zibiraramo n'imihoro zihorahoza abagihumeka.

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “ni kimwe mu bihe by'umwijima mu mateka y'u Rwanda no mu y'ikiremwamuntu muri rusange.”

    Ati “Nubwo [Abatutsi] banyuze mu bihe bikomeye, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'Abanyarwanda muri rusange bagaragaje igisobanuro nyacyo cy'ubutwari n'ubudaheranwa.'

    Yakomeje avuga ko ari inshingano za buri wese guharanira ahazaza heza aho abantu bose babaho bahabwa icyubahiro gikwiriye, hatitawe ku mateka yabo, idini n'ubwoko bwabo.

    BPR Bank Rwanda yibutse abahoze ari abakozi bayo ndetse inunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

    Abakozi ba BPR Bank Rwanda batambagijwe Ubusitani bwo Kwibuka

    Abakozi n’Abayobozi ba BPR Bank Rwanda basobanuriwe inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo ubwo bahigwaga ijoro n’amanywa

    Imiryango y’abahoze ari abakozi ba BPR Bank Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyira indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro no mu bindi bice by’Akarere ka Kicukiro

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku budaheranwa bakomeje kugaragaza, abizeza ko banki izakomeza gufatanya na bo mu rugendo rwo kwiyubaka

    Abakozi n’abayobozi batandukanye ba BPR Bank Rwanda bateye igiti mu Busitani bwo Kwibuka

    BPR Bank Rwanda yateye igiti mu Busitani bwo Kwibuka buri ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-bank-rwanda-yatanze-inkunga-yo-kwita-ku-rwibutso-rwa-nyanza-ya-kicukiro

  • Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports yateye abantu agahinda nyuma y’ikibazo yagize gikomeye gishobora gutuma asiba imikino myinshi kandi ikomeye iyi kipe ifite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Uganda Joachim Ojera yateye agahinda abakunzi b'iyi kipe kubera ikibazo gikomeye yagize ku mukino bakinnyemo n'ikipe ya Bugesera FC.

    Mu mukino ikipe ya Rayon Sports yitwayemo neza kuri iki cyumweru Uyu rutahizamu yavuye mu kibuga igice cya mbere kirangiye kubera akabazo k'imvune yagize bituma adakomeza gufasha iyi kipe.

    Iyi mvune uyu musore yagize ntabwo ari ikibazo kikanganye cyane bitewe ni uko yavuye mu kibuga agenda ntakibazo ariko bishoboka umutoza Haringingo Francis yabonye bishobora guteza ikibazo gikomeye ahitamo kumukuramo.

    Umukino waje kurangira Ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza bituma ihita yegera ikipe zirimo APR FC, Kiyovu Sports zifite amanota 53 nayo ihita igira amanota 49, bivuze ko isi kipe zirimo kuyirusha 4 gusa.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wikipe-ya-rayon-sports-yateye-abantu-agahinda-nyuma-yikibazo-yagize-gikomeye-gishobora-gutuma-asiba-imikino-myinshi-kandi-ikomeye-iyi-kipe-ifite/

  • Menya uko imikino yose y’umunsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda yagenze – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Shampiyona y'u Rwanda igeze aharyoshye dore ko yasigaye imikino mike cyane ngo iyi shampiyona iyobowe n'ikipe ya APR FC iherutse gutsikira ikanganya n'ikipe ya Gasogi United.

    Ikipe ya APR FC iranganya amanota n'ikipe ya Kiyovu Sports aho zose zifite amanota 53-53 zikaba zirushanwa ibitego aho ikipe ebyiri za nyuma benshi bita mu murongo utukura ari Marine FC na Espoir FC.

    Dore uko umunsi wa 26 wa shampiyona y'u Rwanda wagenze:

    Source : https://yegob.rw/menya-uko-imikino-yose-yumunsi-wa-26-wa-shampiyona-yu-rwanda-yagenze/

  • Iyo ubikoze nabi bigukoraho, dore ingaruka zo konka igitsina cy’umugabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kenshi abantu bakeka ko nta kibazo byatera umuntu kunyunyuza igitsina cya mugenzi we cyangwa se kunyunyuzwa, nyamara ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko muri iyi nzira naho umuntu ashobora kuhandurira virusi itera SIDA.

    Abahanga mu by'icyi cyorezo cya SIDA bemeza ko ibyago byo kwandura ku muntu unyunyuza igitsina cya mugenzi we, byongerwa n'uko unyunyuzwa asohoreye mu kanwa ka mugenzi we, bikongerwa na none ko umira amatembabuzi aturuka mu gitsina nawe yaba afite udusebe mu kanwa, kabone niyo twaba tutagaragara mu maso ya muntu.

    Source : https://yegob.rw/iyo-ubikoze-nabi-bigukoraho-dore-ingaruka-zo-konka-igitsina-cyumugabo/

  • Biteye agahinda: Umusore wo mu karere ka Musanze yicwe aciwe umutwe – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umusore warutuye mu karere ka Musanze mu murenge wa Musanze mu kagari ka Cyabaguru yicwe aciwe umutwe bikaba bivugwa ari umushumba wamwivuganye.

    Uyu munsi tariki 16 Mata 2023 nibwo umurambo wu musore witwaga Eric wasanzwe mu nzira yapfuye ndetse yishwe nabi dore ko yatemwe inyuma ku mutwe barangiza nawo bakawukuraho nk'uko abaturage bamubonye mu masaha y'urukerera babitangarije ikinyamakuru Teradignews.rw dukesha iyi nkuru.

    Abaturage bo mu kagari ka Cyabaguru mu mudugudu wa Gaturo bavuga ko ubu bwicanyi bwakozwe n'umushumba dore bavuga ko babanje kurwana uyu nyakwigendera akamurusha imbara bikarangira uyu mushumba amutemye ngo dore ko bagendana imihoro.

    Impamvu itera aba baturange kuvuga ko ari umushumba wabikoze nuko hari umusore wijyanye ku bitaro n'ijoro arembye cyane kandi usanzwe ari umushumba bikaba bivugwa ko ari na we wamishe.

    Abaturage bo muri akagace batewe ubwo cyane n'urugoma rw'abashumba ndetse n'ubwambuzi bwa telefone bavuga ko bitaherukaga kugaragara muri aka gace nk'uko byemezwa n'umunyamabanga wa kagari ka Cyabaguru Niyoyita Ally uvuga ko urugomo rw'abashumba rwari rumaze imyaka ibiri rutumvikana muri ako gace.

    Gusa uyu muyobozi yavuze ko hari amakuru avuga ko uwishe uyu musore bari baziranye kandi ko muri ako gace ubusanzwe nta muntu ugenda nyuma ya saa sita z'ijoro iyo nayo aka ari imwe mu mpamvu bari kwibazaho gusa akomeza ahumuriza abaturage ndetse abizeza ko bagiye gukaza umutekano.

    Source : https://yegob.rw/biteye-agahinda-umusore-wo-mu-karere-ka-musanze-yicwe-aciwe-umutwe/

  • Urwenya: Sokereteri wacu twamuteye inda (isekere) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yavuye ku kazi hakiri kare cyane, yijimye mu maso ku buryo bigaragara ko afite ikibazo.

    Akigera mu rugo, umugore we yatunguwe n'ukuntu atashye kare aho yabereye, anagira amatsiko y'ikibazo afite.

    Yamuzaniye akarahure k'amazi, ubundi baricara atangira kumubaza:
    Umugore: 'Cher' kuki utishimye?
    Umugabo: 'Cher' mfite ikibazo mu biro byanjye.
    Umugore: 'Honey' ntukavuge ngo ufite ikibazo twarasezeranye, jya uvuga uti 'dufite ikibazo'!
    Umugabo: Ok! Dufite ikibazo mu biro byacu.
    Umugore: Ni ikihe kibazo 'chr'?
    Umugabo: Sokereteri (Secretary) wacu twamuteye inda, ubu aradutwitiye!

    Source : https://yegob.rw/urwenya-sokereteri-wacu-twamuteye-inda-isekere/

  • Bruce Melodie yatumye umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Kenya yifuza gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi ukomeye cyane wo mu gihugu cya Kenya witwa Bahati nyuma yuko abonye amashusho y'umuhanzi Bruce Melodie yasuye urwibutso rwa Ntarama yahise atangaza ko ashaka gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuhanzi Bahati ukomeye cyane mu gihugu cya Kenya yatangaje ko ashaka gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nyuma yo kubona amashusho ya mugenzi we w'umuhanzi Bruce Melodie wariwasuye urwibutso rwa Ntarama tariki 14 Mata 2023 maze na we ahita agira ati:' Nkeneye gusura urwibutso ningera mu Rwanda'.

    Aya magambo yayanyujije kuri Instagram ya Bruce Melodie ahandikirwa ibitekerezo hazwi ku izina rya comment mu ndimi z'amahanga.

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yatumye-umuhanzi-wo-mu-cya-kenya-yifuza-gusura-urwibutso-rwa-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Premier League: Manchester United yikuye imbere ya Nottingham ishimangira Big 4 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yitwaye neza itsinda ikipe ya Nottingham Forest ibitego bibiri ku busa mu mukino w'umunsi wa 31 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Bwongereza.

    Ibitego bya Manchester United byatsinzwe na Antony ku munota wa 32 ndetse n'ikindi cyatinzwe na Diogo Dalot ku munota wa 76 ahawe umupira na Antony.

    Diogo Dalot na Antony batsindiye Manchester United

    Gutsinda kwa Manchester United byatumye ihita ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona n'amanota 59 mu gihe isigaranye umukino umwe w'ikirarane.

    Source : https://yegob.rw/premier-league-manchester-united-yikuye-imbere-ya-nottingham-ishimangira-big-4/

  • Cogebanque yaremeye imiryango 50 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo gufasha imiryango itishoboye Cogebanque yabikoreye mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo ku wa 14 Mata 2023. Yabiteguye ku bufatanye n'Umuryango w'Urubyiruko, Our Past Initiative.

    Imiryango 50 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiwe ubwisungane mu kwivuza ku bantu 134 bayigize, n'imiryango 14 muriyo itishoboye ihabwa n'ibiribwa.

    Mukangarambe Virginie utuye mu Mudugudu w'Uruyange, mu Kagari ka Gatunda, yashimye urubyiruko rwifatanyije na Cogebanque mu kubatera inkunga.

    Yagize ati “Byadushimishije cyane, twahise tubona ko igihugu kidutekereza, n'abantu batuzirikana bakaza kudufasha. By'umwihariko twishimiye ko urubyiruko rufite umutima w'urukundo utuma ruza gufasha abantu bafite ubushobozi buke.”

    Yashimiye Cogebanque yatanze inkunga yatumye abona ubwisungane mu kwivuza, bityo ngo agiye gukomeza gukora, yiteze imbere.

    Umuyobozi ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage mu Murenge wa Nduba, Urayeneza Joselyne, yavuze ko umufatanyabikorwa nka Cogebanque iyo afashije imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimisha, kuko abantu babahumuriza batuma bumva batari bonyine.

    Ati “Iyo baje bakabaha ubushobozi, bakabaha ibiribwa, bakabahumuriza bakabereka ko bari hamwe bituma bongera kwishima.”

    Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko nka Banki yashinzwe n'Abanyarwanda, yahisemo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo basangire inyungu babona ku baturage bose.

    Ati “Twaje kubakomeza no kubaha ihumure, ngo tubereke ko turi kumwe na bo muri uru rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo twe tureba aho dufite amashami, kuko Jenoside yabaye mu gihugu hose, bityo twahisemo kuza kubafasha ngo na bo babashe kwiteza imbere.”

    Umuyobozi w'Umuryango Our Past Initiative, Intwari Christian, avuga ko muri ubu bufatanye na Cogebanque bagamije kwereka abarokotse Jenoside ko urubyiruko rubazirikana.

    Ibikorwa Our Past Initiative' izakora mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo kwita ku miryango itishoboye bayiha ibiribwa, gutanga mituweli, kuvugurura inzu icyenda z'abarokotse Jenoside no gutanga amazi meza mu ngo, byose bizakorerwa mu mirenge irindwi.

    Habanje ikiganiro ndetse hanatangwa ubuhamya

    Umuyobozi w'Umuryango Our Past Initiative, Intwari Christian, avuga ko muri ubu bufatanye na Cogebanque bagamije kwereka abarokotse Jenoside ko urubyiruko rubazirikana

    Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu murenge wa Nduba, Urayeneza Joselyne, yashimye inkunga ya Cogebanque

    Imiryango 50 yishyuriwe mituweli inahabwa ibiribwa

    Bafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cogebanque-yaremeye-imiryango-50-y-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi