Blog

  • Icyogajuru cya Elon Musk cyashwanyutse bwa mbere kigihaguruka #rwanda #RwOT

    Iki cyogajuru kinini cya SpaceX cyari kiri mu igeragezwa ngo barebe ko kizifashishwa mu rugendo rwa mbere ikiremwamuntu giteganya kugirira ku mubumbe wa Mars.

    Cyahagurutse ahagana Saa Mbili n'iminota 33 za mu gitondo, ubwo cyatangiraga gufata umuvuduko kizamuka gitangira kugenda nabi kugeza gituritse hashize iminota ine gihagurutse ku butaka.

    The Guardian yatangaje ko icyo cyogajuru kimaze guhaguruka, igice cy'imbere gitwara icyogajuru n'icy'inyuma kijyamo abagenzi bitabashije gutandukana nk'uko bisanzwe, ari nabyo bikekwa ko byaba byatumye gisandara.

    Ntabwo biremenyekana niba iryo sandara ryahise riba icyogajuru kikibona ko hari ibibazo mu ihaguruka ryacyo cyangwa se niba byaturutse ku ikoranabuhanga ibyogajuru byubakanwa, Flight Termination System bituma byo ubwabyo byisandaza iyo habaye ikibazo ngo bitaza gukomeza kugenda bikayoba bigeze kure.

    Abakozi bo muri SpaceX na mbere y'uko icyogajuru gihaguruka bari batangaje ko amahirwe y'uko kizagera iyo kijya ari make kuko icyo bashakaga ari ukukigerageza bwa mbere ngo babone amakuru azabafasha gukomeza ubushakashatsi.

    Na nyuma yo gushwanyuka hari amashusho y'abakozi b'icyo kigo yagaragaye bishimira ko nibura hari ibyo babashije kumenya, bizabafasha mu gukomeza kubaka icyogajuru nk'icyo.

    Icyogajuru SpaceX yohereje ni cyo kinini cyari kigiye mu isanzure, kingana n'indege nto zitwara abantu batatu. Gifite uburebure bwa metero icumi, kikaba kiruta icyogajuru Saturn V cyajyanye abantu bwa mbere mu kwezi mu 1969.

    Elon Musk afite intego zo kugera kuri Mars no gukora ubushakashatsi bwisumbuye kuri uwo mubumbe ufite imiterere nk'iyi Isi. SpaceX ifite intego zo kuba yagejeje abantu ba mbere kuri Mars bitarenze 2030.

    Musk yatangaje ko ari byiza gushakisha undi mubumbe ikiremwamuntu cyaturaho cyangwa se cyakwifashisha nk'ubuhungiro mu gihe Isi yaba ihuye n'akaga nk'ikoreshwa ry'ingufu kirimbuzi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/icyogajuru-cya-elon-musk-cyashwanyutse-bwa-mbere-kigihaguruka

  • Burundi:Perezida Ndayishimiye ntiyifuza kumva hari uvuga ko igihugu cye gikennye #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko azibonanira n'Umurundi uzongera kuvugira mu itangazamakuru ko igihugu cyabo gikennye, kuko ngo azaba ari umwanzi wacyo.

    Kuri uyu wa 20 Mata 2023 ubwo yagezaga ku bayobozi batandukanye ndetse n'abadipolomate gahunda y'iterambere ry'u Burundi, yavuze ko abavuga ko iki gihugu gikennye nta kindi baba bagamije, keretse gusa guca intege abashaka kugiteza imbere.

    Yavuze ko 'agahuru k'imbwa kagiye gushya', aganisha ku batangaza ko ubukene bumeze nabi mu Burundi. Ati: “Abishinga kuvugira mu binyamakuru, ntacyo bahaye amaboko, bamenye ko ibihuru by'imbwa bigiye gushya. Uvuga wese aca intege abandi, tuzamuzana ahabona, asobanurire Abarundi icyo yakoze cyo guteza imbere.”

    Perezida Ndayishimiye yakomeje ati: “Ntidukeneye abantu bavugira amagambo ku mihanda ngo 'turakennye turakennye' ahubwo tuzajya tubatumaho, batubwire icyo bakoze iwabo twafatiraho urugero. Ibyo guca intege abandi ubu tugiye kubisezerera kandi njyewe niyemeje ko uwumva ashaka guca intege abandi, njyewe nzamwishakire, tuganire, mpamagare abanyamakuru, anyereke ikintu arimo gukora, hanyuma abanyamakuru bakirebe, tugifatireho urugero, abandi Barundi batere imbere.'

    Uyu Mukuru w'Igihugu aremeza ko mu by'ukuri nta Murundi ukennye, kuko batabura ibyo barya. Kuri raporo zigaragaza ko u Burundi ari igihugu cya mbere gikennye ku Isi, yasobanuye ko ishingira ku makuru y'ibinyoma aba yaratanzwe n'abenegihugu bafite ingeso yo kutavuga ukuri ku byo batunze.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/burundi-perezida-ndayishimiye-ntiyifuza-kumva-hari-uvuga-ko-igihugu-cye

  • R Kelly yagejeje impapuro z'ubujurire mu rukiko #rwanda #RwOT

    R Kelly w'imyaka 56 yatanze izi impapuro z'ubujurire mu rukiko rw'i New York.

    Ku wa Kabiri, mu mpapuro zatanzwe ku mugaragaro n'umwunganizi we Jennifer Bonjean, bivugwa ko Kelly arimo gusaba ko ubujurire bwahindura umwanzuro wo kumuhamya ibyaha cyangwa bugategeka ko urubanza rutangirwa bundi bushya.

    Kubera ibyaha yakoze, yakatiwe igifungo cy'imyaka 30 i Brooklyn ndetse anakatirwa imyaka 20 afungiye i Chicago muri Gashyantare, nyuma yo guhamwa n'ibyaha bitatu byo gukoresha abana ibikorwa by'urukozasoni ndetse n'ibyaha bitatu byo gushishikariza abana bato kugira uruhare mu busambanyi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/r-kelly-yagejeje-impapuro-z-ubujurire-mu-rukiko

  • Nihabe hari icyahindutse kumasaha ariko? Okkam yavugishije ibyamamare kuri uyu munsi w’irayidi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Okkam  yashyize hanze amashusho yambaye imyambaro yaba Isilamu dore ko nubundi abarizwa mu idini rya Isilamu maze abantu barayavuga koko.

    Okkam yagaragaye ari kuri Kigali Pele Stadium aho yari yifatanyije na bagenzi baba Isilamu kuri uyu munsi w'irayidi Okkam agishyira aya mashusho hanze abahanzi batandukanye bi byamamare harimo Mistake wagize ati:' Eid Mubarak blood' ndetse n'umuhanzi Yuhi Mic wagize ati:' Nihabe hari icyahindutse kumasaha ariko?'.

    Source : https://yegob.rw/nihabe-hari-icyahindutse-kumasaha-ariko-okkam-yavugishije-ibyamamare-kuri-uyu-munsi-wirayidi/

  • Bagore n’abakobwa! Niba ushaka kubaho igihe kinini ntuzashakane n’ubu bwoko 5 bw’abagabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi mu buzima uburyo tubayeho biri muri bimwe mu bitwongerera iminsi yo kubaho, ku buryo ibibazo na siteresi duhura nazo ari bimwe mu bituma dutakaza amahirwe yo kubaho igihe kinini.

    Gusa ku bagore n'abakobwa hari ubwoko bw'abagabo ugomba kwirinda niba ushaka kubaho igihe kirekire.

    1.Uzirinde umugabo urakazwa n'ubusa: niba ubona akantu kose kabaye umukunzi wawe yitwara mu buryo budasanzwe, akarakara, akagira imijinya myinshi, akavuga nabi! Byaba byiza uwo umuretse kuko umubano wanyu ntuzigera umera neza.

    2.Uzirinde umugabo uharira akazi umwanya we wose : igihe umugore atabona care zihagije ahora yigunze kandi ntajya agira ibyishimo nagato.

    3. Uzirinde umugabo ufuha cyane : akenshi umugabo ufuha aba yifuza kumenya ibyo uvugana n'inshuti zawe byose kandi aguca ku nshuti nyinshi kubera ifuhe, ibyo nabyo bikakubuza amahoro n'ibyishimo.

    4. Uzirinde umugabo wiruka ku bandi bakobwa cyane, uyu wamwita nk'umuhehesi.

    5. Uzirinda umugabo uhora utekereza gushyingiranwa : niba ubona umusore mukundana ahora yitekerereza mariyaje, ibyiza wamureka kuko mariyaje isiga ntacyo mufite ntacyo imaze.

    Source : https://yegob.rw/bagore-nabakobwa-niba-ushaka-kubaho-igihe-kinini-ntuzashakane-nubu-bwoko-5-bwabagabo/

  • N’ugutwi bagukuraho: Ahantu (10) hateye ubwoba muri Kigali kubera abujura bitwaje intwaro buhakorerwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugi wa Kigali ni hamwe mu havugwa ubujura bwitwaje intwaro aho abaturage bategwa n'ibisambo bikabambura ibyabo.

    Muri iyi nkuru tugiye kukwereka ahantu 10 mu mujyi wa Kigali haba ubujura bukabije.

    Gisozi munsi ya Kaminuza ya Kigali (ULK) no hafi yo mu Gakiriro.

    Gitega mu Kagari ka Cyahafi n'aka Gacyamo mu Murenge wa Gitega.

    Nyamirambo ahazwi nko mu Biryogo, Cosmos, Rwarutabura n'ahandi.

    Mu murenge wa Kimisagara ahitwa mu Kamenge, Katabaro no mu Kagari ka Kimisagara, Kamuhoza.

    Remera ahitwa muri Koridoro mu Murenge wa Remera, naho hagaragara indaya nyinshi n'abajura bakorana zo.

    Muhima aho bitaDobandi bitewe n'indaya n'abasinzi benshi bakagaragaramo

    Gatsata, ahitwa mu Kidelenga mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata n'agace kajya ku Bigega hafi y'igishanga,

    Nyakabanda aho bita Karabaye no mu Mudugudu wa Mucyuranyana
    Mu murenge wa Gikondo ahitwa Sodoma na Juwakali, aho uyu murenge utandukanira n'uwa Gatenga yose iri mu Karere ka Kicukiro.

    Nyabugogo ni agace kadasanzwe karimo Gare gahuriramo urujya n'uruza rw'abantu benshi gahurirwaho n'umurenge wa Muhima, Gatsata, Kimisagara na Gitega ku buryo ari ko kambere karangwamo abajura benshi cyane barimo n'aba-marine.

    Source : https://yegob.rw/nugutwi-bagukuraho-ahantu-10-hateye-ubwoba-muri-kigali-kubera-abujura-bitwaje-intwaro-buhakorerwa/

  • “Mutima wanjye” Shaddy Boo wataranuje, yatatswe n’umukunzi we mu buryo budasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo yagize isabukuru y'amavuko.

    Manzi Jannot usigaye akundana na Shaddyboo kuva mu mwaka ushize, yongeye gushimangira ko yamwihebeye.

    Manzi ati: 'Umunsi mwiza w'amavuko ku nshuti yanjye magara mu buzima, uwo duhuye roho, Shaddyboo ndagukunda n'umutima wanjye wose.'

    Shaddy Boo yujuje imyaka 31 dore ko uyu mubyeyi w'abana babiri yavutse mu mwaka 1992.

    Source : https://yegob.rw/mutima-wanjye-shaddy-boo-wataranuje-yatatswe-numukunzi-we-mu-buryo-budasanzwe/

  • Mu ikanzu ndende kandi igaragaza amabuno: Zari Hassan yaserutse mu myambaro itangaje (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwe Zari Boss Lady yagaragaye mu myambaro idasanzwe kuri uyu munsi wasojweho igisibo mu bayoboke b'idini rya Islam.

    Zari uherutse kurongorwa na Shakib yifurije abantu kugira umusozo mwiza w'igisibo ku bantu bose.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasohoye amafoto ari kumwe n'abana be babaherezi ni uko maze arenzaho amagambo yifuriza abantu kugira umusozo mwiza w'igisibo.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/mu-ikanzu-ndende-kandi-igaragaza-amabuno-zari-hassan-yaserutse-mu-myambaro-itangaje-amafoto/

  • Byaramubabaje: Anita Pendo yatangaje impamvu ikomeye cyane yatumye atazongera kuvumba ipilawu ku munsi w’irayidi abantu barumirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n'umushyushyarunga Anita Pendo atangaje igihe yarekeye kuvumba umuceri ku munsi w'irayidi ndetse n'impamvu nyamukuru yabimuteye.

    Anita Pendo ngo yacitse ku muco wo kuvumba ipilawu  mu mwaka 2016 ubwo yategaga moto 5000 agiye kuvumba umuceri imisaka agasanga hasigaye umuceri washyira mwitama rimwe ukavugiriza ngo kuva icyo gihe yarahiye ko atazongera kuvumba ipilawu nta rimwe.

    Source : https://yegob.rw/ntago-ajya-yiburira-anita-pendo-atangaje-amagambo-atangaje-benshi-kuri-uyu-munsi-wirayidi/

  • Harimo na Zari wahoze akundana na Diamond, abakobwa b’ibizungerezi bakundanye na The Ben – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakobwa bagacishijeho n'umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben harimo benshi b'ibyamamare ariko baje kurangizwa na Pamella.

    1.The Ben yahakanye ko yabyaranye n'umukobwa witwa Midi

    Muri Mutarama 2015, The Ben yatangaje ko ari mu ukundo n'umukobwa witwa Midi uba uba muri Amerika ariko yamagana amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko yaba yarateye uyu mukobwa inda ndetse bakaba barabyaranye imfura.

    3.Iby'urukundo rwe n'umukobwa yifashishije muri 'Naremeye'

    Ku wa 08 Kamena 2019, The Ben yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Naremeye', bivugwa ko umukobwa ugaragaramo mu ndirimbo bari mu munyenga w'urukundo.Abavugaga ibi bashingiraga ku buryo bose bitwawe mu mashusho y'iyi ndirimbo afite iminota 04 n'amasegonda 03'.

    4.The Ben yahakanye ko ari mu rukundo n'umukobwa yakoresheje mu ndirimbo 'Vazi'

    Ku wa 15 Nzeri 2019, The Ben yasohoye amashusho y'indirimbo 'Vazi' y'iminota 04 n'amasegonda 09'. Imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 4 kuri Youtube.

    5.The Ben yavuze ku mubano we n'umunyamideli Zari the Lady Boss:

    Byavuzwe ko bari mu rukundo, bamwe baratungurwa! Mu kiganiro n'itangazamakuru, ku wa 31 Ukuboza 2019 yahuriyemo n'abandi bahanzi batumiwe mu gitaramo cya East African Party, The Ben yatangaje ko Zari wahoze ari umugore wa Diamond badakundana nk'uko benshi babiketse.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/harimo-na-zari-wahoze-akundana-na-diamond-abakobwa-bibizungerezi-bakundanye-na-the-ben/