Blog

  • Trump yatutse ibihugu byemeye ubwigenge bwa Palestine – #rwanda #RwOT

    Ibihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, u Bwongereza, Canada na Australia mu cyumweru gishize byashyigikiye ukwigenga kwa Palestine

    Trump yagaragaje ko ibihugu byemeye ko Palestine yemerwa nk'igihugu, byiganjemo abasanzwe ari inshuti zikomeye za Amerika ariko ko bafashe icyemezo yise icy'ubusazi kubera kurambirwa intambara.

    Yagize ati 'Ibihugu byinshi byemeje mu buryo bw'ubusazi ukwigenga kwa Palestine. Bimwe ni ibihugu by'inshuti by'Abanyaburayi, inshuti, abantu beza. Ariko ntekereza ko bari gukora biriya kubera barambiwe ibyo bamazemo imyaka myinshi.'

    Ku wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, Donald Trump, yagaragaje inzira ikubiyemo ingingo 20 ziganisha ku mahoro muri Gaza, harimo kwamburwa intwaro umutwe wa Hamas, kurekura imbohe z'Abanya-Israel yafashe bugwate, guhererekanya imfungwa z'Abanye-Palestine Israel ifite no gushyiraho abayobozi b'inzibacyuho muri Gaza.

    Biteganyijwe ko inzibacyuho muri Gaza ishobora kuyoborwa na Tony Blair wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, mu gihe cy'imyaka itanu izamara.

    Mu gihe Blair yaba yemejwe nk'umuyobozi wa Gaza International Transitional Authority (GITA) yakorana n'ubunyamabanga buguzwi n'abandi bantu 25.

    Iyo GITA kandi ngo izaba ifite ibiro bikuru muri El-Arish mu Misiri.

    Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashimye Perezida Donald Trump wagaragaje ko inzego z'ubuyobozi muri Palestine nta cyo zigomba gukora muri Gaza, avuga ko Israel izarangira akazi mu gihe Hamas itakwemera ibyo isabwa.

    Ibihugu byo mu Burayi byari byemeje Palestine nk'igihugu byagaragazaga ko ari bwo buryo bwashyira iherezo ku ntabara yo muri Gaza aho abarenga ibihumbi 66.000 bamaze kwicwa guhera mu Ukwakira 2023.

    Ku rundi ruhande Netanyahu we avuga ko ibyo byaha urwaho umutwe wa Hamas rwo kugaba ibitero ku basivili b'abanya-Israel.

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Kier Starmer na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, bagaragaje ko nubwo bemeye ukwigenga kwa Palestine ariko umutwe wa Hamas utagomba kugira inshingano uhabwa mu buyobozi bwa Palestine.

    Donald Trump yise abasazi ibihugu byemeye ubwigenge bwa Palestine


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-yise-abasazi-ibihugu-byemeye-ubwigenge-bwa-palestine

  • Intore Massamba yavuze urwibutso yasigiwe na Nyina #rwanda #RwOT

    Intore Masamba, yavuze ko nyina yamukunze amuzi ndetse hari byinshi amwibukiraho atavugira imbere y’abantu ariko akaba yarabatoje gukunda Imana.

    Hari mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma umubyeyi we Nyinawintore Ancille uheruka kwitaba Imana akaba yashyinguwe uyu munsi tariki ya 30 Nzeri 2025.

    Uyu mubyeyi akaba yaritabye Imana tariki ya 18 Nzeri 2025afite imyaka 83 y’amavuko.

    Nyuma ya misa yo gusabira Nyinawintore yabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis, Massamba Intore yagarutse ku bihe bitandukanye atazibagirwa kuri mama we.

    Yavuze ko umubyeyi we yari indwanyi cyane waharaniraga ko bagira ubuzima bwiza no mu gihe Papa wa bo (umaze imyaka 13 yitabye Imana) yabaga adahari.

    Ati 'Hari byinshi nibuka ntari buvugire aha. Hari igihe Papa yabaga ahari, yagiye gushaka imibereho yagiye kwigisha, yagiye guhanga no mu bindi byinshi, ariko Mama akatugumana ngo nta kibazo ni mu mureke. '

    Yakomeje avuga ko umubyeyi wa bo yabareze abigisha gukundana no gukunda Imana.

    Ati 'Yatureze neza, yaduhaye ikinyabupfura cyiza. Ibijyanye n’ubuhanzi byari ibye cyane ariko ibyishimo yabigiragamo aherekeza Sentore akanabyitangira, wabonaga birenze koko.'

    Umubyeyi wa Intore Masamba yitabye Imana asize abana 6 muri 7 yabyaye, abuzukuru 22 n’abana barenga 200 yareze.

    Massamba yavuze urwibutso yasigiwe na Nyina

    Amashami yamushibutseho na yo yarashibutse

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11962

  • Imana ijye idufasha tujye duhora dutombora Pyramids, Al Ahly… – Niyomugabo Claude #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko abantu bazabona ibyo batigeze babona, bagiye gusezerera Pyramids FC.

    Ni mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League APR FC izakiramo Pyramids FC ejo ku wa Gatatu.

    Niyomugabo Claude, kapiteni wa APR FC yavuze ko kuba abantu bazi ko ihora ibatsinda ari byo bashaka guhindura uhereye ejo.

    Ati “Ibyo kuba tutarabatsindira hano n’iwabo, ni cyo dushaka guca tubatsindire hano no mu Misiri.”

    Yakomeje avuga ko nta bwoba iyi kipe ibateye ko ahubwo gutombora ikipe ikomeye bibatera imbaraga Imana ijye ibafasha bahore batombora amakipe akomeye.

    Ati “Kuba dutombora amakipe makuru ni byiza kuri twe kuko ibivugwa hanze y’ikibuga ntabwo tubyitaho. Bidutera imbaraga aho gutombora ya makipe twasuzuguye Imana ijye idufasha dutombore amakipe nka Al Ahly, Zamalek ndakubwiza ukuri ntabwo ari imbogamizi muzabona ibintu mutigeze mubona.”

    Uyu mukino uzaba ejo ku wa Gatatu kuri Kigali Pelé Stadium saa 14:00′ ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukwakira 2025.

    Niyomugabo Claude ngo nta bwoba Pyramids FC ibateye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11960

  • Ngororero: Abayobozi beretswe uko bafasha abaturage gusigasira ibimenyetso byabafasha mu butabera – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe ku wa 29 Nzeri 2025, ubwo abayobozi b'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), cyaganirizaga bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Ngororero mu bukangurambaga bwiswe ''Sobanukirwa RFI 2025''

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego z'ibanze, abo mu nzego z'umutekano, abakozi b'Akarere n'abandi benshi batandukanye.

    Umukozi ushinzwe imari n'ubutegetsi mu Murenge wa Kabaya, Nyiransengimana Xaverine, yavuze ko ikintu bungukiye muri ubu bukangurambaga ari uko bamenye ko bashobora kubungabunga ikimenyetso mu gihe habaye ibyaha, bikazafasha mu kwihutisha ubutabera.

    Nyirajyambere Marie Chantal uhagarariye abajyanama b'ubuzima yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga bagasobanurira abaturage serivisi zitangwa n'iki kigo cya RFI.

    Ati 'Hari ukuntu wasangaga amakuru ya RFI atatugeraho neza, umuntu yibwaga bacukuye inzu, tukarekera, umuntu akakubeshya yifashishije impapuro mpimbano bikarangira ariko ubu twamenye ko twapimisha izo nyandiko muri RFI hagatangwa ubutabera bwizewe.''

    Pasiteri w'Itorero ry'Abadivantisiti mu Murenge wa Nyange, Munyawera Elizaphane we yavuze ko agiye gusobanurira abakirisitu be uburyo mu gihe habaye ibyaha babungabunga ibimenyetso bikabafasha kubona ubutabera.

    Ati 'Icyo nigiyemo ni ukumenya ko ibimenyetso by'ahabereye icyaha bigomba kubungwabungwa neza, namenye ko mbere y'uko inzego z'umutekano zihagera ngomba kuzitira ahabereye icyaha, ni ibintu nishimiye rero kuko ntabwo narinziko hari ikigo nk'iki cyadutabara mu gihe twibwe cyangwa mu gihe hari uwishwe n'abagizi ba nabi.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukunduhirwe Benjamin, yasabye abayobozi basobanuriwe serivisi zitangwa na RFI kuzikwirakwiza mu baturage kugira ngo bamenye ko iki kigo cyabafasha kubona ubutabera bwizewe.

    Ati 'Turifuza ko mu cyumweru gitaha mutangira gusobanurira abaturage serivisi zitangwa na RFI kugira ngo bamenye ko bashobora kubona ubutabera bwizewe binyuze muri serivisi za RFI, ikindi mubabwire ko mu gihe bakoze ibyaha biyoberanya RFI ishobora kubatahura.''

    Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi zo gupima imibiri y'abitabye Imana muri RFI, Dr. Innocent Nkurunziza, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kwigisha abaturage uko basigasira ibimenyetso kugira ngo bifashe mu gutanga ubutabera bwuzuye.

    Ati 'Ahabereye ikimenyetso kijyanye n'ihohoterwa, umuntu yitabye Imana n'ibindi byaha, hagomba gukumirwa ko abantu bahagera cyangwa se ko ibyo bimenyetso byangirika kugira ngo ubutabera butangwe neza, mugende mubwire abo muyobora guhera ku nzego zo hasi n'abaturage ko bakwiriye kujya bahazengurutsa akagozi ubundi bagahamagara inzego z'umutekano.''

    Kuri ubu RFI itanga serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima ibiyobyabwenge mu mubiri w'umuntu, gupima ibinyobwa n'imiti bitemewe, gupima imikono n'inyandiko hagamijwe kugaragaza umwimerere wabyo mu gukemura impaka n'izindi nyinshi.

    Umuyobozi muri RFI, SP Ashimirwe Japhet asobanura serivisi zose zitangwa na RFI

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, yavuze ko bagiye kurushaho kwegera abaturage bakabasobanurira serivisi zitangwa na RFI

    Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi zo gupima imibiri y'abitabye Imana muri RFI, Dr. Innocent Nkurunziza yasabye abayobozi b’Akarere ka Ngororero gusobanurira abaturage serivisi iki kigo gitanga kugira ngo zibafashe mu butabera

    Bamwe mu bayobozi bahagarariye serivisi zitangwa na RFI ni bo basobanuriye abayobozi mu nzego zitandukanye serivisi batanga

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ubukangurambaga bwa RFI


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-abayobozi-beretswe-uko-bafasha-abaturage-gusigasira-ibimenyetso

  • Vestine na Dorcas bagiye kwerekeza muri Canada #rwanda #RwOT

    Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas bagiye kwerekeza muri Canada aho bazataramira abakunzi babo.

    Ni nyuma y’igihe n’ubundi aba bahanzi bakunzwe cyane baragombaga kujya gutaramira muri Canada ntibyakunda. Cyagombaga kuba muri 2023.

    Iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Vancouver tariki ya 18 Nzeri 2025

    Si iki gitaramo gusa kuko binateganyijwe mu mwaka utaha bazasubirayo gutaramira no mu yindi Mijyi.

    Bazataramira muri Canada ukwezi gutaha

    Baba barataramiyeyo 2023

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11961

  • Haciwe inkoni izamba? Sahabo na Gueulette mu muryango ugaruka mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko abantu badakwiye kuzatungurwa no kubona Hakim Sahabo na Samuel Gueulette mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu izifashisha ku mukino wa Benin na Afurika y’Epfo mu gihe umutoza Adel Amrouche yari yaraciye iteka ko atazongera kubahamagara.

    Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche muri Kamena 2025 nibwo yavuze ko mu gihe akiri umutoza w’Amavubi atazongera guhamagara Hakim Sahabo wa Standard de Liège mu Bubiligi, Samuel Gueulette wa RAAL La Louvière na yo yo mu Bubiligi ndetse na Rafael York wa Oddevold muri Sweden.

    Hari nyuma yo kutishimira ko Rafael York na Hakim Sahabo batitabiriye ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu Amavubi kandi yabahamagaye mu gukina imikino ya gicuti na Algeria yabaye muri Kamena 2025. Samuel Gueulette we bivugwa ko we yagiranye ikibazo n’umutoza wungirije Eric Nshimiyimana.

    Mu mikino iheruka ntabwo aba bakinnyi bose bahamagawe, gusa perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yavuze ko hari ibyo batazihanganira cyane mu mihamagarire ko nta bakinnyi bagomba kuba ibicibwa mu ikipe y’igihugu.

    Bivugwa ko yicaranye n’umutoza bakaganira buri kimwe kerekeye aba basore ndetse akemera kuva ku izima ku buryo bashobora no guhamagarwa mu mikino isoza Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 u Rwanda ruzakinamo na Benin na Afurika y’Epfo mu kwezi gutaha. Yemereye perezida wa FERWAFA ko mu gihe bazaba bari ku rwego rwiza abifuzaho azabahamagara nta nzika z’ibibazo byo hanze y’ikibuga.

    Hakim Sahabo na Samuel Gueulette bashobora guhamagarwa

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11958

  • Carine wabenze rutahizamu Issa Bigirimana wamwambitse impeta, yatomagije umukunzi we The Major #rwanda #RwOT

    Uwase Carine usigaye ukundana na The Major umucuranzi wa 'Guitar Solo’ wamenyekanye muri Symphony Band, yamuhundagajeho imitoma mu gihe yizihiza isabukuru ye y’amavuko.

    Ejo hashize The Major yizihizaga isabukuru ye y’amavuko maze umukunzi we Carine Uwase amuhundagazaho imitoma.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati 'isabukuru nziza kuri wowe unyuzuza. Ni The Major, ndagukunda ubuziraherezo.'

    Yakomeje agira ati 'uzahora iteka uri umuntu nkunda cyane, ugire umunsi mwiza nk’uko na we uri.'

    Uwase Carine yamenyekanye mu myidagaduro muri 2019 ubwo rutahizamu Issa Bigirimana wakiniraga APR FC yamwambikaga impeta ya fiançailles ariko muri 2022 Issa Bigirimana akerura ko batandukanye.

    Muri uwo mwaka ni nabwo hagiye hanze amakuru y’urukundo rwa Carine na The Major uheruka gusohora indirimbo yise 'Downtown’, ahishura ko yayikoreye umukunzi we, Uwase Carine bamaranye imyaka itanu.

    Nubwo Carine yambitswe impeta na Issa Bigirimana muri 2019, we yatangiye gukundana na The Major muri 2020, ibintu uyu muhanzi yavuze ko atari azi ib’urukundo rwe na Issa Bigirimana.

    Carine yatomagije umukunzi we The Major

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11959

  • Kigali itoshye mu byishimiwe n'Igikomangoma Albert II wa Monaco – #rwanda #RwOT

    Igikomangoma Albert II uri no mu batanze ibihembo ku batsinze muri Shampiyona y'Isi y'Amagare yabwiye RBA ko icya mbere ashima ari uburyo u Rwanda rwateguye neza iryo rushanwa ryari ribereye muri Afurika bwa mbere rikagenda neza cyane.

    Yavuze ko bishimangira ubushobozi bwarwo mu kwakira ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga ariko avuga ko ikirenze ibyo yanyuzwe cyane na politiki y'igihugu mu kurengera ibidukikije.

    Ati 'Naganiriye na Perezida Paul Kagame ku byerekeye ibidukikije mushimira cyane uruhare rwe n'u Rwanda muri rusange mu kurwanya ihumana ry'ikirere. Na twe muri Monaco twahagaritse ikoreshwa iry'ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe rero hari byinshi duhiriyeho.'

    Igikomangoma Albert II kandi yanyuzwe n'uburyo kurengera ibidukikije byuzuzanya n'isuku hose mu buryo bufite umurongo uhamye kandi bwamaze kuba umuco.

    Ati 'Umuntu arabibona cyane kuva ku kibuga cy'indege kugera rwagati mu Mujyi wa Kigali abona Kigali ikeye kandi itoshye. Ni ibintu bigaragarira buri wese kandi hari n'ibikorwa bitandukanye bishishikariza abantu kurwanya umwanda n'ahandi bikorwa ariko hano ubona bifite umurongo uhamye kandi byabaye nk'umuco ndetse ubona abantu baba bishimiye kubikorera hamwe.'

    Igikomangoma Albert II kandi yongeyeho ko asanga uwo murongo u Rwanda rwafashe uzashinga imizi kuko abaturage barwo benshi bari mu myaka y'urubyiruko ku buryo bazabikurana bikaba umuco.

    Igikomangoma Albert II wa Monaco yahembye Magdeleine Vallieres watsinze isiganwa ry'abagore muri Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025

    Igikomangoma Albert II wa Monaco, yashimiye Perezida Paul Kagame ku muhate washyizwe mu kurengera ibidukikije n’isuku


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-itoshye-mu-byishimiwe-n-igikomangoma-albert-ii-wa-monaco

  • Lewis Hamilton ari mu gahinda kenshi nyuma y'urupfu rw'imbwa ye #rwanda #RwOT

    Umusore w'icyamamare muri Formula 1, Lewis Hamilton, ari mu bihe by'agahinda gakomeye nyuma y'uko imbwa ye y'inkoramutima Roscoe yitabye Imana. Imbwa ye Roscoe yari imaze iminsi itatu mu bitaro, aho yari iri muri coma, bituma benshi mu bakunzi ba Hamilton n'abafana ba Formula 1 bagira mu gahinda gakomeye.

    Roscoe ntiyari imbwa isanzwe, ahubwo yari inshuti y'akadasohoka ya Hamilton kuva mu myaka yashize. Uyu mwanya wo kubura Roscoe wababaje cyane uyu mukinnyi ukomoka mu Bwongereza kuko yayifataga nk'umuryango we. Roscoe yari imbwa ikundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho yari ifite abasaga miliyoni imwe bayikurikiraga.

    By'umwihariko, Roscoe ntiyaryaga inyama; yari imbwa vegan, ikaba ari kimwe mu byayihinduraga idasanzwe. Iyo Hamilton yagendaga mu bihugu bitandukanye mu mikino ya Formula 1, Roscoe ntiyasibaga kumuherekeza, ikaba yarabaye ikimenyetso cy'uruhande rw'undi mu buzima bwa Hamilton uretse ibyo ku kibuga.

    Abafana n'inshuti za hafi za Hamilton bamwoherereje ubutumwa bw'ihumure n'inkunga, benshi bakamushimira uburyo yakundaga Roscoe byimazeyo. Kuri Hamilton, Roscoe ntiyari imbwa gusa, ahubwo yari 'umuryango, inshuti, umukunzi ukomeye'.

    Uyu mubabaro uragaragaza ukuntu urukundo hagati y'umuntu n'inyamaswa rushobora kuba rukomeye, kandi Hamilton yashimangiye ko azahora yibuka Roscoe nk'umwe mu bagize urugendo rwe rwose, haba mu mibereho isanzwe ndetse no mu marushanwa ya Formula 1.

    Lewis Hamilton ari mu gahinda kenshi nyuma y'urupfu rw'imbwa ye

     

    Source : https://kasukumedia.com/lewis-hamilton-ari-mu-gahinda-kenshi-nyuma-yurupfu-rwimbwa-ye/

  • Impamvu u Rwanda rwerekeje amaso i Los Angeles kwamamaza Visit Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku wa 29 Nzeri 2025, RDB yatangaje ko yabaye umufatanyabikorwa wa LA Clippers ikina ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ndetse na Los Angeles Rams ikina muri National Football League (NFL).

    Visit Rwanda ifite gahunda yo kwerekana ishusho y'u Rwanda, umuco, imiterere y'igihugu n'ibyiza nyaburanga byarwo hagamijwe gukurura ba mukerarugendo, ishoramari n'ibindi birimo no kugaragaza isura nyayo ya Afurika, kenshi ukunze gusanga ifatwa nabi mu mahanga.

    Ubu bufatanye si ubwa mbere kuko u Rwanda rusanzwe rufitanye imikoranire myiza n'amakipe nka Arsenal FC yo mu Bwongereza, Atlético de Madrid yo muri Espagne, Bayern Munich yo mu Budage na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

    Kuba Visit Rwanda yinjiye muri NBA ubu, biri muri gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa byayo ku ruhando mpuzamahanga.

    Visit Rwanda kandi isanzwe ikorana na Basketball Africa League (BAL) yatangijwe mu 2019.

    Imyaka ine ya mbere ya BAL imikino ya kamarampaka yabereye muri BK Arena iherereye mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

    Ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya NBA na NFL habayeho ubufatanye nk'ubwo bwo kwamamaza ubukerarugendo bw'igihugu cyo muri Afurika.

    Aya makipe yombi azamamaza Visit Rwanda mu buryo butandukanye aho kuri Clippers, ibaye umuterankunga wayo wa gatatu ugiye gushyirwa ku mwambaro guhera mu 2017, NBA yakwemerera amakipe kwambara imyambaro iriho ibirango by'abafatanyabikorwa.

    Perezida wa Kroenke Holdings, Otto Maly yavuze ko gukorana na Visit Rwanda ari amahirwe adasanzwe.

    Ati 'Aya ni amahirwe adasanzwe kugira Visit Rwanda nk'umuterankunga muri Stade ya SoFi na Hollywood Park. SoFi Stadium na Hollywood Park byubakiwe kuba ku rwego mpuzamahanga n'icyerekezo mpuzamahanga nyacyo. Twishimiye kuba RDB yarahisemo kwamamariza ubukerarugendo no gusura u Rwanda hano kuri Hollywood Park, izakira ibikorwa mpuzamahanga bikomeye mu myaka mike iri imbere.'

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika yabwiye Forbes ko guteza imbere ubukerarugendo ari ibintu byari bimaze igihe bitegurwa kuko ari urugendo rw'imyaka myinshi igera kuri 22.

    Yavuze ko ubushake bw'u Rwanda bwatangiye mu 2003 ubwo igihugu cyiyemezaga gushyira imbere ubukerarugendo.

    Nyuma yo gushyiraho ingamba zihamye, u Rwanda rwatangiye gushyiraho no gutunganya ahantu hashobora gusurwa ari na bwo hatangiraga ibikorwa byo gucunga ingagi, kuvugurura Pariki nka Pariki y'Igihugu ya Nyungwe ahashyizwe Canopy walks, ibikorwa byo kurira imisozi byatumye Pariki y'Igihugu y'Ibirunga isurwa cyane ndetse n'ibindi.

    Ikindi yagaragaje ni uko u Rwanda rwashoye mu kugira sosiyete y'indege no gukorana n'izindi kugira ngo rubashe kwihuza n'abatuye Isi mu bice bitandukanye mu buryo bworoshye.

    Uyu muyobozi yashimangiye ko bigeze ku rwego rwo gukorana n'amakipe, intambwe ya mbere harebwe ku mupira w'Abanyaburayi aho rwabonaga hari inyungu.

    U Rwanda rwahisemo kwerekeza amaso muri Los Angeles. Jean Guy Afrika yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigize igice kinini cy'ibyo ubukerarugendo bw'u Rwanda bwinjiza kandi abatuye muri Los Angeles bajyanye neza n'abantu bakunda kurusura.

    Ati 'Guhitamo aho kwibanda na byo byari ikibazo gikomeye, ariko iyo urebye kuri Los Angeles ubwayo, ni imwe mu zituwe n'abinjiza agatubutse muri USA kandi ituwe n'abantu benshi bakunze gutembera. Rero byatumye guhitamo bitatugora cyane.'

    Yavuze ko ubwo bufatanye butagamije gusa kuzamura u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, ahubwo bushobora no kugira inyungu nyinshi mu gihe kizaza.

    Ati 'Hejuru yo gukoresha siporo nk'inzira yo kuzamura abaterankunga ba siporo nko kumenyekanisha, hari indangagaciro dushaka gushyira muri sosiyete yacu. Nk'uko mubizi nta zindi ndangagaciro nziza nk'izitangwa na siporo nko gukora neza, ikinyabupfura, gushyira hamwe, indangagaciro y'uko na nyuma yo gukina bikomeza kugira uruhare k'uko witwara muri sosiyete.'

    Yunzemo ati 'Siporo ifite uruhare rukomeye cyane mu kubaka u Rwanda rw'ejo hazaza, kandi ni urugendo rukomeje. Turishimye cyane ku bufatanye nk'ubu.'

    Perezida wa LA Clippers, Gillian Zucker, yavuze ko ubu bufatanye bugamije kuyifasha kugera ku ntego zayo zirambye zo guteza imbere siporo.

    Ati 'Muri rusange, NBA iri gushaka guteza imbere uyu mukino ku ruhando mpuzamahanga. Kandi hari icyizere gikomeye mu hazaza ha Afurika. Natekerezaga ko ibi ari nk'ubusazi ariko hejuru ya 20 y'ibihugu bifite ubukungu bwihuta mu Isi biri muri Afurika.'

    Yongeyeho ati 'Iyo urebye by'umwihariko ku Rwanda, hari intambwe ikomeye y'ishoramari mu bikorwaremezo byarwo, ikoranabuhanga, uburezi no mu rubyiruko rwarwo. Bafite urubyiruko ruri gukoresha cyane ikoranabuhanga.'

    Zucker yavuze ko muri ubwo bufatanye harimo ko Clippers izafasha mu kuvugurura ibibuga bya Basketball no kubaka aho gutorezwa Basketball mu Rwanda.

    Ati 'Twakoze ibishoboka ngo buri wese abashe kubona Basketball hafi y'aho atuye hano muri Los Angeles, ni muri urwo rwego, ubu buryo ntabwo buboneka ku Isi hose, ibyo ni bimwe mu byo twashyizemo imbaraga muri ubu bufatanye mu gufasha kurema amahirwe ku rubyiruko mu Rwanda yo gukina Basketball.'

    Ku rundi ruhande ubu bufatanye na Los Angeles Rams na Visit Rwanda ni amateka akomeye kuri NFL, aho Amerikan Football ikomeje kwaguka mu bihugu bitandukanye.

    Mu gihe abafana bazaba bicaye muri SoFi Stadium imwe mu nini ku Isi kuko ishobora kwagurwa ikakira abantu ibihumbi 100, abayirimo bazajya babona ibirango bya Visit Rwanda.

    Visit Rwanda kandi izajya inyuza n'amatangazo yo kwamamaza mu buryo bw'amashusho kuri televiziyo ya rutura iri muri iyo stade no ku bibuga bindi biyishamikiyeho.

    Perezida wa Los Angeles Rams, Kevin Demoff, na we yashimangiye ko ubwo bufatanye buzatuma ikipe yabo igira abafana no ku ruhando mpuzamahanga ndetse na NFL muri rusange ikamenyekana.

    Ati 'Intego ya mbere yacu ubwo twasubiraga muri Los Angeles tukubaka SoFi Stadium muri Hollywood Park byari ukuzagira LA Rams izina rikomeye. Ubu dufite uburenganzira muri Aziya, Australia na Mexique. Umwaka ushize twabonye uburenganzira bwo gukorana na UAE, twifuzaga cyane gukorana na Afurika kandi twabonye uburyo bwo kugira Rams izina rikomeye kuri uwo mugabane.'

    Yavuze ko bijyanye n'uko Rams isanganywe ubucuti na Arsenal FC yo mu Bwongereza bari bafitanye isano ya bugufi na Visit Rwanda.

    Mu masezerano LA Rams izajya yambara Visit Rwanda mu mugongo ndetse n'ibirango byayo bishyirwe muri Stade ku mikino yakiriye.

    Byitezwe ko ubu bufatanye buzatuma abakunzi ba NBA n'aba NFL batekereza ku ngendo zo kuba baruhukira mu Rwanda ndetse bakaboneraho kubona amahirwe y'ishoramari ahari, na yo bakaba bayabyaza umusaruro.

    Visit Rwanda izaba iri no ku myambaro ya LA Rams muri NFL

    LA Clippers izajya yambara imyenda iriho Visit Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika, yasobanuye impamvu u Rwanda rwerekeje amaso muri Los Angeles

    U Rwanda rukomeje kwandika amateka mashya ku ruhando mpuzamahanga

    Jean Guy Afrika yashimangiye ko ubu bufatanye bwitezweho umusaruro ukomeye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-u-rwanda-rwerekeje-amaso-i-los-angeles-kwamamaza-visit-rwanda