Blog

  • Ntabwo ikitwa APR FC! Abafana ba Rayon Sports bahaye izina rishya ikipe ya APR FC kubera agashya kagaragaye mu mukino wayihuje na Police FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports bahaye izina rishya ikipe ya APR FC kubera ko umusifuzi yayirwanyeho maze yanga igitego Police FC yari imaze kuyitsinda.

    Ni umukino wahuje ikipe ya Police FC yaje gutsinda APR FC ibitego 2-1, gusa muri uyu mukino umusifuzi yakoze ibitamenyerewe ubwo Police FC yatsindaga igitego cya 3 maze aracyemeza, hashije iminota mike arongera aracyanga.

    Babinyujije ku rukuta rwa Instagram y'abakunzi ba Rayon Sports, bavuze ko ikipe ya APR FC isigaye yitwa Ndwanaho FC, ndetse kandi bavuze ko umusifuzi wasifuye uyu mukino ngo niwe wari ukwiye guhabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umukino(Man of the match)

    Bagize bati 'Umukino waraye uhuje Ndwanaho FC na Police FC yewe ukaba arinawo mukino wambere wagaragayemo 𝙑𝘼𝙍(𝓥𝓲𝓭𝓮𝓸 𝓪𝓼𝓼𝓲𝓼𝓽𝓪𝓷𝓽 𝓻𝓮𝓯𝓮𝓻𝓮𝓮) hano mu rw'imisozi igihumbi, byaje kurangira umunsifuzi wo hagati Abdul ambassador wa ntamika ariwe ubaye man of the match. Ubudasa muri football nyarwanda.'

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-ikitwa-apr-fc-abafana-ba-rayon-sports-bahaye-izina-rishya-ikipe-ya-apr-fc-kubera-agashya-kagaragaye-mu-mukino-wayihuje-na-police-fc/

  • Itangazo rigenewe abantu bajya mu ntara y’Amajyepfo ndetse n’Iburengerazuba bw’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Police y'u Rwanda yatanze itangazo rigenewe abantu bagenda mu ntara y'Amajyepfo ndetse n'Uburengerazuba bakoresheje umuhanda Muhanga- Ngororero-Mukamira.

    Babiyunyujije ku rukuta rwa Twitter rwa Police y'u Rwanda,  bagize bati 'Mwiriwe, turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi umuhanda RN11, Muhanga- Ngororero- Mukamira ubu utari nyabagendwa.

    Muragirwa inama yogukoresha indi mihanda. Abapolisi barahari kugira ngo babayobore. Murakoma.'

    Source : https://yegob.rw/itangazo-rigenewe-abantu-bajya-mu-ntara-yamajyepfo-ndetse-niburengerazuba-bwu-rwanda/

  • Urugamba rugeze mu mahina: Menya uko urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda ruhagaze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda ruyobowe n'ikipe ya Kiyovu Sports n'amanota 56 ikaba ikurikiwe n'ikipe ya APR FC yukuye amata mu kanwa ku munsi w'ejo ubwo yatsindwaga n'ikipe ya Police FC ibitego 2-1.

    Dore uko amakipe akurikirana ku rutonde rwagateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda:

    Source : https://yegob.rw/urugamba-rugeze-mu-mahina-menya-uko-urutonde-rwagateganyo-rwa-shampiyona-ruhagaze/

  • Birangiye Murera yigaragaje! Umukino wari wasubitse wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Rwamagana FC, usojwe kuri iki cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Mata 2023, nibwo umuko wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Rwamagana FC wasubitswe kubera imvura nyinshi.

    Kuri iki cyumweru wasubukuwe, maze bahera ku munota wa 30 kuko ari nabwo wahagaritswe, ndetse bakomereza ku bitego bari bafite 1-1, gusa uje kurangira ikipe ya Rayon Sports itsinze ikindi kimwe ubwo birangira ifite ibitego 2-1.

    Ni umukino wabereye kuri sitade ya Ngoma, igitego cya Rayon Sports itsinda ibifashijwemo na rutahizamu Willy Essombe Onana.

    Source : https://yegob.rw/birangiye-murera-yigaragaje-umukino-wari-wasubitse-wahuzaga-ikipe-ya-rayon-sports-na-rwamagana-fc-usojwe-kuri-iki-cyumweru/

  • Hagaragaye imirambo 21 y’abantu bishwe n’inzara batewe n’umurengwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu iperereza irimo gukora, Polisi ya Kenya imaze gutaburura imirambo 21 hafi y'Umujyi wa Malindi uherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw'iki gihugu, bikekwa ko ari iy'abantu bishwe n'inzara bigizwemo uruhare n'umupasiteri wabibategekaga mu kwigana Yezu.

    BBC yatangaje ko mu bataburuwe harimo n'abana, ndetse ngo hari amakuru ko aho hantu hashobora kuba hashyinguwe imibiri irenze iyabonywe.

    Iyo mibiri yataburuwe mu ishyamba rya Shakahola riherutse kurokorerwamo abandi bantu 15 mu cyumweru gishize, bagiye guhitanwa n'inzara nk'uburyo bwo kugendera mu nzira 'Umwana w'Imana' yanyuzemo.

    Source : https://yegob.rw/hagaragaye-imirambo-21-yabantu-bishwe-ninzara-batewe-numurengwe/

  • Muhanga: Abayisilamu basabwe gukomeza kunogera Nyagasani na nyuma y'Igisibo Gitagatifu-Imam Aboubacar #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Umusigiti witiriwe Aboubacar uherereye mu karere ka Muhanga mu mujyi, Imam Ruberwa Aboubacar yasabye abayoboke b'idini ya Islam ko bakwiye gukomeza kurangwa n'imico myiza ibaranga mu gihe cy'Igisibo, bakaba hafi bagenzi babo bityo ijuru bifuza bagakomeza kurikorera, na nyuma y'igisibo bagakomeza kurangwa n'ibikorwa byiza.

    Imam Aboubacar, ibi yabivuze mu butumwa yatangiye mu Isengesho yayoboye risoza igisibo cya Ramadan ryasengewe ku kibuga cya Centre culturel ya Muhanga mu kagali Ka Gitarama.

    Yagize ati' Bavandimwe banjye dufatanyanyije urugendo rwo kwitagatifuriza hano ku isi, dukwiye gukomeza imigenzo myiza kuko niyo Allah adukeneyeho. Nk'uko twitwaye neza tugakora amasengesho yacu, dukomeze dushyire imbere imigenzereze myiza twirinde ko ibyo dukora mu gisibo bijyana nacyo iyo kirangiye'.

    Akomeza avuga ko buri mwemera Mana wese akwiye gufasha mugenze we kuva mu magorwa yaba inzara, byaba ibibazo bitandukanye by'amagorwa duhura nayo 'kuko mu gisibo ndumva nta musilam wabuze icyo kurya, rero namwe mugandukire Nyagasani mufashe abababaye nkuko intumwa y'Imana Mouhamad yabigenzerezaga abandi'.

    Akomeza ati' Nibyo hari ibyo mwigomwe! mukomeze mubyigomwe kuko ingororano zanyu ziri mu ijuru, kuko ingororano isi itanga sizo ziri mu ijuru. Ikindi hari abana batiga kubera ubukene, mubafashe. Hari abapfakazi n'abandi batandukanye bagowe n'ubuzima, kuki umwana wawe yakwiga ugafata undi kuba umukozi wawe kandi nawe afite uburenganzira? Muhinduke mufashe abagowe n'ubuzima'.

    Umubyeyi Shariffa, avuga ko igisibo ari umwanya mwiza wo kwiyunga n'Imana ndetse no kuyiyegereza ariko ko na nyuma y'Igisibo ntawe ukwiye kugaruka mu moshya ahubwo umuyisilamu aba akwiye kurushaho gukora ibikorwa bitamutandukanya n'Imana.

    Yagize Ati' Igisibo dushoje cyagenze neza cyane kandi cyadufashije kwiyunga n'Imana aho bitagenze neza, n'iyo kirangiye buri muyisilamu akwiye gukomeza kwiyegereza Nyagasani akirinda gusubira mu byaha kuko icyaha kitujyana kure ya Nyagasani'.

    Ntezimana Idrissa, avuga ko buri Muyisilamu akoze ibyo asabwa n'Intumwa y'Imana Muhammad, Imana imuhe amahoro n'Imigisha, ijuru yifuza kuzajyamo yazarigeramo neza kuko azaherekezwa n'imigisha yakorewe ku Isi.

    Akomeza asaba buri mwemera Mana ko abababaye bose bakwiye kwitabwaho nubwo bose batagerwaho ariko abagezweho bagafashwa mu bibazo bibabangamiye bibabuza gusabana n'Imana.

    Imam Wungirije mu Karere ka Muhanga, Kanyankore Ally avuga ko Igisibo gifasha buri Mwemera Mana kwiyegereza Nyagasani no kumugisha inama akoresheje isengesho maze ibibazo afite bigahabwa ibisubizo bijyanye n'ugushaka ku Imana. Akomeza yibutsa abayisilamu ko ibikorwa byo gufasha abababaye bitarangiye kandi bitagarukira ku basilamu gusa, ahubwo bigera kuri buri munyarwanda wese aho ava akagera.

    Yibutsa kandi Abayisilamu ko bakwiye kwegera abarokotse Jenoside no kubaba hafi muri iki gihe cy' iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hagamijwe gukomeza kubafata mu mugongo no kubarinda ihohoterwa ryatoneka ibikomere bagize bitandukanye.

    Muri iki gisibo basoje, bagisoje hakinwa umukino wa nyuma mu marushanwa Eid Cup cyatwawe n'ikipe y'abayisilamu bo mu karere ka Muhanga ku kibuga cya Nyanza ho mu karere ka Nyanza.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/23/muhanga-abayisilamu-basabwe-gukomeza-kunogera-nyagasani-na-nyuma-yigisibo-gitagatifu-imam-aboubacar/

  • Ibibazo bitanu bibangamiye ubworozi bikeneye kuvugutirwa umuti – #rwanda #RwOT

    Ni ibibazo byiyongera ku babakozi bashinzwe ubworozi badahagije, ndetse n'ubwishingizi bw'amatungo butarasakara.

    Ibi byagarutsweho mu nama yiga ku iterambere ry'ubworozi mu Karere ka Kayonza yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2023, yitabiriwe na bamwe mu borozi bo muri aka Karere n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze.

    Akarere ka Kayonza gafite inka zirenga ibihumbi 70 zibarizwa mu nzuri 2969. Ku munsi haboneka umukamo ungana na litiro ibihumbi 21, ubuyobozi bukavuga ko ukiri hasi cyane.

    Ni mu gihe aborozi bo muri aka Karere babonye isoko rya Inyange Industries, irimo kubaka uruganda rw'amata y'ifu mu Karere ka Nyagatare.

    Bamwe mu borozi bagaragaje bimwe mu bibazo bafite, basaba Leta kubafasha mu kubikemura kugira ngo babone umukamo mwinshi ubasha guhaza isoko.

    Mutabazi Deo wororera mu Murenge wa Mwiri, yavuze ko ikibazo aborozi benshi bafite kuri ubu gishingiye ku kuba borora inka za gakondo zidatanga umukamo, agasaba Leta kubafasha kubona inka nziza zitanga umukamo.

    Yakomeje agira ati “Hari n'ikindi kibazo cy'ubwatsi, ntabwo buboneka neza Leta nidushakire ubwatsi babutwegereze tubugurire hafi, tubutere, buri mworozi wese bamugereho barebe ko yateye ubwatsi, abantu bareke kwishora mu bworozi batateye ubwatsi, gusa banadufashe gushaka imiti y'imiswa kuko turabutera bukangirika.”

    Horanayezu Jean Bosco we yasabye ko abakozi bashinzwe ubworozi bongerwa ku buryo bafasha aborozi kubona inka zitanga umukamo mu buryo bworoshye, kumenya ibibazo inka zabo zihura nabyo ndetse no kubahora hafi kuburyo ugize ikibazo ababona hafi.

    Ati “Ubu uragirira ikibazo mu rwuri akazakugeraho hashize igihe kinini, ibi rero ntabwo bitwubaka, nibatwegere badufashe gukumira indwara zikunze kuboneka mu nka, habeho guhana abazizana kuko nubwo badushakira za nka zitanga umukamo tukazigura, iki kibazo cyo kudahana abazerereza amatungo bakunze kuduteza uburenge, nikidakemurwa n'ubundi nazo zizaza zange gutanga umukamo.”

    Undi mworozi wororera mu Murenge wa Murundi yavuze ko Leta yashaka uko yabegereza inka zitanga umukamo bakazigura hafi, ngo kuko buri wese kujya kuzishakira bibagora

    Yagize ati “Inka z'umukamo batubwiye ko zikurwa muri Afurika y'Epfo, Kenya, u Buholandi n'ahandi henshi hatari hafi aha, rero Leta nidufashe kuzibona hafi twe dufite ubushake bwo kuzigura.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko ibibazo aborozi bagaragaje ibyinshi bigiye gushakirwa ibisubizo, gusa nabo abasaba gukoresha neza amahirwe baba babegereje arimo no gukorana n'imishinga.

    Ati “Hari ibibazo bihari bitabasha gukurikiranwa ariko twaganiriye tubona igitera ubworozi bwacu budateye imbere n'impamvu tutabona umukamo twifuza, bishingiye ku kuba abantu badakorera neza inzuri, kuba badashyiramo ibikorwaremezo bidafasha ubworozi nko kubaka neza ibiraro, kubaka inzu zibikwamo ubwatsi, gufata amazi no gushyira mu bwishingizi amatungo yabo kugira ngo nihabaho ikibazo zibe zakwishyurwa n'ubwishingizi.”

    Meya Nyemazi yavuze ko kuri ubu hari imishinga myinshi irimo uwa miliyari 300 Frw ugamije kunganira gahunda zashyizweho mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (CDAT), umushinga ugamije gufasha aborozi kunoza ibikorwa byo gukusanya, gutunganya no gukwirakwiza amata mu buryo bubyarira inyungu aborozi (RDDP) n'indi igenda izanwa na Leta kugira ngo yunganire aborozi, ndetse inabafashe kuzamura umukamo.

    Yavuze ko ibibazo byagaragajwe n'aborozi bizakurikiranwa, ariko ko nabo basabwa kubyaza umusaruro iyi mishinga iba yashyizweho.

    Muri iyi nama aborozi banatanze inka 21 zo koroza imiryango itishoboye, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n'abageze mu za bukuru, kugira ngo zibakamirwe.

    Iyi nama yitabiriwe na bamwe mu borozi bo mu Karere ka Kayonza n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze

    Bamwe mu borozi bahawe umwanya batanga ibitekerezo

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko ibibazo bihari bagiye kubishakira ibisubizo

    Depite Uwamariya Odette ari mu bitabiriye iyi nama ndetse anatanga ibitekerezo ku cyakorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-bitanu-bibangamiye-ubworozi-bikeneye-kuvugutirwa-umuti

  • Burundi: Kera kabaye Leta yemeje ko General B… – #rwanda #RwOT

    Amakuru yo gutabwa muri yombi kwa General Bunyoni, yatangiye kuvugwa nyuma y’iminsi ine inzego z’Umutekano n’ubushinjacyaha zishakisha General Bunyoni byavugwaga ko yahungiye mu gihugu cya Tanzania nyamara yari yihishe i Bujumbura.

    Amakuru avuga ko General Bunyoni yatawe muri yombi, yatangiye kuvugwa kuwa Gatanu tariki ya 2023 ariko ubushinjacyaha na Polisi bakomeje babigira ubwiru nubwo byakomejwe gutangazwa ko yafatiwe aho yari yihishe mu nkengero z’umujyi wa Bujumbura.

    Kuwa Mbere tariki ya 17 Mata 2023, mu rugo rwa Alain Guillaume Bunyoni hasatswe na Polisi y’u Burundi ariko abarimo gusaka ntibaciye iryera Alain Guillaume Bunyoni.

    Bucyeye bwaho byatangiye kuvugwa ko uwo mugabo wahoze ari Minisitiri w’Intebe wanayoboye Polisi, ashobora kuba yahungiye mu gihugu cya Tanzania . 

    Itangazo ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mu Burundi, yavuze ko Bunyoni ari mu maboko ya Polisi kubera iperereza rifitanye isano n’ibyaha byatahuwe ubwo Polisi yasakaga urugo rwa General Bunyoni.

    General Bunyoni yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma y’uko aketsweho kuba ku isonga mu gatsiko k’abayobozi bari mu ishyaka ku butegetsi CNDD /FDD bashakaga guhirika ubutegetsi buyobowe na Ndayishimiye Evariste.

    Amakuru avuga ko mu rugo rwa General Bunyoni, hari habitse amafaranga menshi inkomoko yayo ikaba idasobanutse.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128390/burundi-kera-kabaye-leta-yemeje-ko-general-bunyoni-yatawe-muri-yombi-128390.html

  • Alexis Dusabe yashyize hanze amatike yo kwinj… – #rwanda #RwOT

    ‘Integrity Gospel Concert’ izabera muri Camp Kigali kuwa 21 Gicurasi 2023, ndetse kugeza ubu imyiteguro ayigeze kure. Ni igitaramo kibimburira ibindi bikomeye bizaba muri uyu mwaka bikabera ahantu hanyuranye mu gihugu.

    Alexis Dusabe umaze imyaka irenga 20 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni ku nshuro ya mbere ateguye igitaramo ngarukamwaka yise ‘Integrity Gospel Concert’. Yagiteguye binyuze muri kompanyi ye y’ivugabutumwa yise ‘East African Gospel Festival’.

    Kwinjira muri iki gitaramo cyitezweho guhembura imitima y’abazacyitabira, ni ugushyigikira umurimo Imana yashyizemo muri Alexis Dusabe, ugura itike ku mafaranga 5,000 Frw mu myanya isanzwe; 10,000 Frw muri VIP, ndetse na 20,000 Frw muri VVIP.

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi, wayabona ku rubuga rwa NONEHO [www.events.noneho.com] dusanga ku inyaRwanda.com. Kanda HANO ugure itike yo muri iki gitaramo cy’abaramyi bakunzwe mu Karere.

    Igitaramo Integrity Gospel Concert cyahumuye!!

    Alexis Dusabe yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Umuyoboro, Kuki Turira, Ngwino’, ‘Njyana I Gorogota’, ‘Igihango’, ‘Ndagushima’, ‘Ninde wamvuguruza’, ‘Gakondo yanjye’, ‘Amazi y'ubugingo’, ‘Yesu araje’, n’izindi zikomeje kwegereza benshi Intebe y’Imana.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Alex Dusabe yasobanuye byinshi kuri iki gitaramo cye n’uruhisho afitiye abazacyitabira. Avuga ko yacyise Integrity Gospel Concert, kubera ko “Imana ikwiriye amashimwe, Ikwiriye icyubahiro no gushyirwa hejuru, ni iyo Kwizerwa.

    Ni Imana iri ‘Integre’ kandi iduhamagarira kuba abizerwa muri Yesu Kristo. Niyo ikwiriye icyubahiro cyose, Gushimwa no gushyirwa hejuru, Ikwiriye no gutaramirwa.”

    Akomoza ku ntego y’ibitaramo bye, ati: “Intego y’ibitaramo byacu ni ugukirisha abantu ubutumwa bwiza ariko no gushyira Izina ry’Imana hejuru kuko ari iryo kubahwa no kuvugwa mu ndimi zose nk’uko ijambo ryayo ribivuga ngo ‘Amavi yose azapfukama, Indimi zose zature ko Kristu Yesu ari Umwami.”

    Yavuze ku musaruro witezwe muri iki gitaramo, avuga ko inyungu y’ibanze ari ukwamamaza ubutumwa bwiza, hagamijwe ko abantu bose bahindukirira Umwami Yesu, anavuga ko mu bindi bitaramo bizakurikiraho, bazataramira ahantu hagutse kandi hafunguye kuri buri muntu

    Uyu muramyi uri mu bakunzwe cyane mu Karere k’Africa y’Iburasirazuba, aragira ati “Inyungu ya mbere ni ukwamamaza ubutumwa bwiza, nitubonamo abahindukirira Umwami Yesu, bizaba ari inyungu ikomeye mu bazaza bose”.

    “Ibi bitaramo bizajya biba ngarukamwaka kandi mu buryo bubiri, ntabwo tuzajya dutaramira muri Camp Kigali gusa, ahubwo hazaba no gutaramira ahantu hakinguye, aho buri wese azajya agira Access (Uburyo).”

    Dusabe afite amatsiko y’abantu benshi ‘bazaza ngo hamwe no gufatanya na Appolinaire, David, Aime na Prosper’. Ati “Tuzatarama ariko by’umwihariko wanjye nzakingura umutima wanjye ngo abantu base nk’abarebamo maze indirimbo nzaririmba zizabaha ishusho y’bimbamo”.

    “Ndumva abantu bazaza bazatahana umunezero nyakuri, mbega ukuntu Imana yaduhaye umurimo mwiza!!! Uzaza ababaye ari stressed ari deprimé cyangwa yihebeshejwe n’ibibazo by’ubu buzima. Imana izamugenderere atahe yumva yuzuye ibyishimo birimo imbaraga z’ibyiringiro bizima biva ku Mwami Yesu Kristo”.

    Yakomeje avuga ko nawe afite amatsiko. Ati “Mfite amatsiko n’ibinezaneza by’abantu benshi bazahinduka bagatera umugongo umwijima bagahindukirira umucyo wa Kristo twamamaza.

    Ni we nyiri icyubahiro cyose, bikazazana impinduka nziza no mu buzima bwabo kandi bakava mu ngeso mbi bagahinduka beza ku bwo kwizera ubutumwa bwiza.

    Mu buzima busanzwe Alexis Dusabe anezezwa cyane gukora ikintu cyari cyaramunaniye. Ati “Nezezwa no gushobora ikintu cyari cyarananiye mbere yo kugeregeza kenshi byanga. Ibyo bindemera umunezero mwinshi”.

    Akunda cyane umuryango we, abana be, umufasha we Carine Ingabire ndetse n’abarokore bose. Ati “Nkunda abarokore ariko nkanakunda abantu bose muri rusange, uko nshoboye numva nabakunda urukundo rubakururira kuri Kristo Yesu”.

    Apotre Appolinaire ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cya Alexis Dusabe

    Prosper Nkomezi uzwi mu ndirimbo zirimo “Humura” azaririmba muri iki gitaramo

    Aime Uwimana bakunze kwita Bishop azashyigikira Alexis Dusabe mu gitaramo cye

    David Nduwimana utuye muri Australia azaririmba mu gitaramo cya Alexis Dusabe

    Alexis Dusabe yateguje umunezero mwinshi no guhembuka ku bazitabira igitaramo cye

    Iyo ukanze muri ‘Link’ y’urubuga rugurishirizwaho amatike uhingukira kuri iyi Paji ugahita ukanda ahanditse ‘Buy Ticket’ [Gura itike]

    Nyuma yo gukanda kuri Buy Ticket, ubona ibiciro by’amatike ugahitamo itike ushaka maze ukishyura ukoresheje Mobile Money

    KANDA HANO UGURE ITIKE YO KWINJIRA MU GITARAMO CYA ALEXIS DUSABE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128378/alexis-dusabe-yashyize-hanze-amatike-yo-kwinjira-mu-gitaramo-cyamateka-yise-integrity-gosp-128378.html

  • Yajyanye n’imodoka zitagira ingano: Diamond Platunmz yagiye kwakira Zari n’abana be Ari kimwe n’imodoka zitagira ingano – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania ndetse akaba Ari kwisonga mu karere Diamond Platunmz yagiye kwakira uwahoze ari umugore Zari ku kibuga cy'indege aherekejwe n'imodoka nyinshi cyane.

    Zari Hassan iherutae kurushinga n'umusore arusha imyaka 11 y'amavuko yerekeje mu gihugu cya Tanzania gusura uwahoze ari umugabo Diamond Platunmz ari kumwe n'abana babo babyaranye maze Diamond Platunmz na we afata imodoka zitagira ingano ajya kwakira Zari Hassan ku kibuga cy'indege aherekejwe n'imodoka nyinshi ndetse n'inshuti ze zitandukanye barikumva umuziki.

    Uwahoze ari umugore wa Diamond Platunmz Zari Hassan hamwe n'abana be babiri aribo Tiffah na Nillan bafashe rutemikirere ibavana mu gihugu cya Afurika y'epfo iberekeza mu gihugu cya Tanzania ubwo bakirwaga na Diamond Platunmz byari ibirori byagatanza kuko byagaragara ko uyu muryango wishimanye mbese hagati hari umubano mwiza.

     

    Source : https://yegob.rw/ni-modoka-zitagira-ingano-diamond-platunmz-yagiye-kwakira-zari-ari-kumwe-nabana-be/