Blog

  • Mubigire ibinga! Dore ahantu 5 abagore n’abakobwa bahisha amafaranga utapfa kumenya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagore n'abakobwa ni abantu bazwiho guhisha ikintu runaka ku buryo utapfa kumenya aho bagihishe. Kandi akenshi babihisha ahantu hafi gusa utacyeka.

    Aha ni hamwe mu hantu hibanga bahisha amafaranga

    1.Mu myenda y'abana, cyangwa mu tubati tujyamo imyenda y'abana : birumvikana ko utapfa gutekereza gushakira amafaranga mu myenda y'umwana muto.

    2. Mu masogisi ari mu nkweto: ntago wapfa gutekereza ko yafashe isogisi agashyiramo amafaranga ubundi agaseseka mu nkweto kuko uba wumva atabikora.

    3. Muri pad zitarakoreshwa : niyo waba uhumurirwa n'amafaranga ntago watinyuka kurambura pad y' umukobwa ngo ugiye gushaka mo amafaranga.

    4. Mu nsi ya matera : ahandi hantu abenshi bakunze gukoresha ni munsi ya matera ariko nanubu ntamuntu uba ubizi ko munsi ya matera bashobora kubikamo.

    5. Mu matiyo y'amarido : hari amarido afite amatiyo afunguka mu mande ku buryo aripfundura akabivamo, akongera agapfundikira.

    Source : https://yegob.rw/mubigire-ibinga-dore-ahantu-5-abagore-nabakobwa-bahisha-amafaranga-utapfa-kumenya/

  • Bari bakumbuwe: nyuma y’imyaka myinshi umuhanzi Pallaso yongeye kubonana n’umuryango we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye cyane wo mu gihugu cya Uganda Pius Mayanja uzwi cyane ku izina rya Pallaso yongeye guhura n'umugore we w'umunyamerika n'abana be babiri nyuma y'imyaka igera kuri 6 yose batabonana.

    Umuhanzi Pallaso yavuye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika maze yerekeza iwabo mu gihugu cya Uganda asize umugore we Nicole Hayman ndetse n'abana be babiri aribo Dinari Mayanja w'umuhungu ndetse n'umukobwa Maisha Mayanja aje gukora umuziki kugira ngo azabe ubukombe muri uyu mwuga nk'uko abi wabo bose babikoze.

    Pius Mayanja avukana n'ibyamamare bitandukanye mu muziki aribyo Jose Chameleon ufite izina rihambaye mu muziki w'Afurika ndetse na Weasel mwamamaye cyane mu itsinda rya ' Good life' na nyakwigendera AK-47.

    Pallaso yakiriye umugore we n'abana ku kibuga gikuru cy'indege cya Intembe muri Uganda maze abajyana kubereka umuryango we akaba ari bintu byashimije mukuru we Jose Chameleon ndetse n'ababyeyi be.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yimyaka-myinshi-umuhanzi-pallaso-yongeye-kubonana-numuryango-we/

  • Bamutangariye na we aratangara: Ikizungerezi Kate Bashabe cyatangajwe n’umwanda uba mu gihugu cy’Ubuhinde n’uburyo abaturage baho bamurangariye(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli ukomeye cyane hano mu Rwanda Kate Bashabe uri kubarizwa ku mu gabane wa Aziya mu gihugu cy'Ubuhinde yatangajwe n'umwanda ugaragara muri iki gihugu.

    Kate Bashabe yatangajwe n'umwanda uri mu Buhinde ndetse n'uburyo abaturage baho bamutangariye ubwo yatambuka mu mihanda yo muri iki gihugu ku buryo bamwe bamusifuraga ndetse abandi bagashaka no kumuhagarika nk'uko bigaragara kuri video yafashwe n'umwe mubari bari kumwe na Kate Bashabe.

    Source : https://yegob.rw/yatangaje-numwanda-ubayo-ikizungerezi-katy-bashabe-yatangaje-numwanda-uba-mu-gihugu-cyubuhinde/

  • Mbega ikibazo we: Clapton Kibonke yabajije ikibazo gisekeje Bruce Melodie kijyanye n’ibiryo byo muri Nigeria – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya ukunzwe cyane hano mu Rwanda Clapton Kibonke yabajije umuhanzi Bruce Melodie uri kubarizwa mu gihugu cya Nigeria uburyo umuceri wo muri iki gihugu umeze maze na we amusubiza mu buryo busekeje.

    Bruce Melodie yabajijwe na Clapton Kibonke uburyo umuceri wo mu gihugu cya Nigeria umeze na we agira ati:' Uryoshye nk'intoryi' akaba ari amagambo akomeje gusetsa benshi mu bakoresha urubuga rwa Instagram kuko bari kwibaza uburyo umuceri uryoshye nk'intoryi umeze kandi baziko uburyohe bw'inoryi bushindikanywaho.

    Source : https://yegob.rw/mbega-ikibazo-we-clapton-kibonke-yabajije-ikibazo-gisekeje-bruce-melodie-kijyanye-nibiryo-byo-muri-nigeria/

  • Abafana ba Manchester United biruhukije nyuma yo kumenya ibya Maguire ukomeje kubabera icyago – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakunzi n'abafana ba Manchester United burukije nyuma yo kumenya ko Kapiteni w'ikipe yabo, Harry Maguire yujuje amakarita atamwemera gukina umukino wa ½ muri FA CUP.

    Uyu munsi kuri sitade Wembley saa Kumi n'imwe n'igice , Manchester United iratana mu mitwe na Brighton and Hove Albion , mu mukino werekeza ku mukino wa nyuma wa FA CUP.

    Manchester United iribukine ibura abakinnyi batandukanye ariko icyanejeje abafana ba Manchester United, n'uko Harry Maguire umaze igihe abatsindisha atari bukine. Bishoboka ko mu mutimwa w'ubwugarizi Victor Lendrof afatanya na Luke Shaw.

    Source : https://yegob.rw/abafana-ba-manchester-united-biruhukije-nyuma-yo-kumenya-ibya-maguire-ukomeje-kubabera-icyago/

  • Ifoto ya kera ya Anita Pendo ateruye iparato yuzuye amandazi n’igikoma ikomeje gutungurana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto y'umunyamakuru Anita Pendo ya kera yiteretse amandazi akayabo kayo ndetse afite n'urukombe rw'igikoma ari kuzunguza.

    Iyi foto bivugwa ko ishobora kuba ari iyambere yuko atangira umwuga w'itangaza makuru, nk'igihe yaba aribwo yarakirangiza segonderi.

    Gusa nta muntu ubizi, ikigaragara cyo ni iya kera akiri umukobwa.

     

    Source : https://yegob.rw/ifoto-ya-kera-ya-anita-pendo-ateruye-iparato-yuzuye-amandazi-nigikoma-ikomeje-gutungurana/

  • Perezida Kagame mu bakuru b'ibihugu bategerejwe muri Transform Africa Summit muri Zimbabwe – #rwanda #RwOT

    Bwagize buti “Tunejejwe no kuabatangariza ko Transform Africa izabera muri Victoria Falls. Kuri ubu bidasubirwaho abakuru b'ibihugu batanu ndetse n'abandi nibo bazayitabira.”

    Bwakomeje buvuga ko muri abo bakuru b'ibihugu “harimo Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi, Umwami Mswati III wa Eswatini na Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia.”

    Smart Africa kandi yatangaje ko ibihugu nka Angola, Estonia, na Tunisia byamaze kwemeza abazahagararira abakuru b'ibihugu babyo ndetse ngo na Minisitiri w'Intebe wungirije akaba na Minisitiri w'Imari wa Serbia, Siniša Mali azaba ahari.

    Iyi nama izitabirwa n'abaminisitiri bagera kuri 40, abakuriye imiryango mpuzamahanga, abadipolomate, abayobozi b'ibigo n'inganda bitandukanye n'abandi bazaba baturutse mu bihugu birenga 70.

    Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné, aherutse kuvuga ko iyi nama bwa mbere igiye kubera mu gihugu kitari u Rwanda izibanda ku ngingo nyamukuru zijyanye no kureba umuhate w'ibihugu bya Afurika mu kwihutisha gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga.

    Ati “Dutegereje abantu batandukanye baba abo mu bigo bya leta n'iby'igenga bo ku Mugabane wa Afurika, bakora mu rwego rw'ikoranabuhanga. 2023 ni umwaka Afurika igomba kugaragazamo impinduka mu bijyanye n'ikoranabuhanga.”

    Inama ya Transform Africa yitabirwa n'abakuru b'ibihugu, abahagarariye Guverinoma z'ibihugu bitandukanye, ibigo by'ubucuruzi, imiryango mpuzamahanga n'abahanga mu by'ikoranabuhanga, hagamijwe kwigira hamwe uko Afurika by'umwihariko yarushaho gutahiriza umugozi umwe mu bikorwa bigamije kwimakaza ikoranabuhanga.

    Izasuzumirwamo politiki n'ingamba z'ibihugu bya Afurika mu bijyanye n'ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho (Internet of Things: IoT), guteza imbere ubwenge bw'ubukorano (AI) no kwimakaza ikoreshwa rya za drones n'izindi robots mu mirimo itandukanye.

    Izigirwamo kandi uburyo ibihugu bya Afurika byateza imbere gahunda zo gutanga serivisi z'imari hifashishijwe ikoranabuhanga, guha imbaraga ubwikorezi bwibanda ku ngufu zitangiza ibidukikije n'izindi serivisi zishyira ku ntego yo kugira Afurika isoko rimwe mu bijyanye n'ikoranabuhanga bitarenze mu 2030.

    Transform Africa ya 2019 yabereye mu Rwanda yagaragayemo udushya twinshi ari nabwo ku nshuro ya mbere robot ya 'Sophia' yagejejwe mu Rwanda, aho yerekanye ubushobozi bwo kwitegereza ikamenya abantu, kuvuga no kugaragaza ibimenyetso by'umubiri nko kumwenyura.

    Smart Africa yamuritswe mu 2013 n'abakuru b'ibihugu birindwi, birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y'Epfo, Mali, Gabon na Burkina Faso, yiyongereyeho n'imiryango iharanira iterambere ry'ikoranabuhanga n'itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y'abaturage n'iterambere ry'ubukungu.

    Kuri ubu igaragaza ko yagukiye mu bihugu 36 bya Afurika bihagarariye abaturage bagera kuri miliyari, igakorana n'ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga bisaga 30 birimo Facebook, Microsoft, Huawei n'ibindi.

    Kugeza ubu abarenga 15000, bamaze kwitabira Transform Africa kuva mu 2013 yatangira, baraturutse mu bihugu birenga 112, bose barajwe ishinga no kugira Afurika igicumbi cy'ikoranabuhanga.

    Ifite intego yo guhindura ikoranabuhanga ishingiro ry'iterambere n'imibereho myiza, kugeza abantu ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga cyane cyane hakoreshejwe umuyoboro mugari w'itumanaho (broadband), gushyira imbere urwego rw'abikorera mu ikoranabuhanga, no kubakira iterambere rirambye ku ikoranabuhanga.

    Perezida Kagame aganira na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-mu-bakuru-b-ibihugu-bategerejwe-muri-transform-africa-summit

  • Ibikoresho bya Kaminuza ya Kibungo byashyizwe muri cyamunara – #rwanda #RwOT

    Mu bigurishwa harimo mudasobwa zakoreshwaga, zinabitsemo amanota y'abanyeshuri n'ibindi bitandukanye. Bimwe muri ibi bikoresho byamaze kugurishwa mu gihe ibindi bikiri muri cyamunara.

    Imwe mu nyandiko za cyamunara y'umuhesha w'inkiko Me Murenzi Lambert, igaragaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023 hazagurishwa umutungo wimukanwa ugizwe n'ibikoresho by'ishuri, bifite agaciro ka miliyoni 20.7 Frw.

    Ni ibikoresho birimo kugurishwa “hagamijwe kwishyura amafaranga y'umwenda Mutabaruka Ramuald yatsindiye INATEK Association UNIK.”

    Kaminuza ya UNIK yatangijwe mu mwaka wa 2003, yagiriye umumaro abigaga uburezi kuko yabafashije mu kubigisha mu biruhuko, mu mpera z'icyumweru ndetse no mu mibyizi.

    Yabarizwagamo amashami atatu arimo iry'uburezi, imari n'icungamutungo ndetse n'ishami ry'ubuhinzi n'iterambere ry'icyaro, ifungwa imaze gushyira ku isoko abarenga 9500.

    Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo Ministeri y'Uburezi (MINEDUC) yasohoye itangazo riyihagarika burundu nyuma y'ubugenzuzi bwakozwe n'Inama Nkuru y'Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n'izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bw'iyi kaminuza na minisiteri.

    Abanyeshuri bayigagamo basabwe guhita bashaka ibyangombwa byabo kugira ngo abatararangiza bakomereze mu zindi kaminuza, icyo gihe bahabwa iminsi 15.

    Icyakora, abayigagamo bagaragaza ko iminsi yatanzwe yari mike cyane ku buryo hari abatarabashije gufata ibyangombwa byabo birimo impamyabumenyi, inyandiko zigaragaza amanota yabo n'ibindi, mu gihe iki kigo cyahise gifunga imiryango.

    Nyuma yo kubona ko bigoye kubibona, batangiye kwandikira Minisiteri y'Uburezi basaba ko bafashwa kubona ibyangombwa byabo, ariko bifata ubusa.

    Aba banyeshuri bagaragaje ko kutabona ibyangombwa byababujije amahirwe anyuranye arimo no gukomeza mu bindi byiciro, nk'uko Umulisa Aimée Josiane yabigarutseho.

    Ati “Icyo gihe hari abantu benshi cyane, hari abagiyeyo inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Iminsi batanze yararangiye baratubwira bati noneho nimugende tuzasaba nibamara gufunga, ubwo hakiri abantu badafite ibyangombwa.”

    Yagaraje ko abagize amahirwe yo kurangiriza muri iyi kaminuza batanga umusaruro mu bigo bakoramo, bagasaba ko Umukuru w'Igihugu yabafasha kwikura muri ako karengane.

    Ati “Perezida wa Repubulika ni we ukwiye kuturenganura twe turarengana, twize muri kaminuza bahaye ibyangombwa ndetse ikora neza. Dufite abayobozi benshi bayinyuzemo, dufite abadepite, rero ntabwo turi injiji. Aho bari mu kazi bagakora neza. Hari byinshi kuba tudafite ibyo byangombwa bigenda bitwicira mu kazi ka buri munsi.”

    Abakeneye ibyangombwa byabo bakoze urutonde rw'abagera ku 100, kandi ngo hari n'abandi bakigaragaraza ko bacikanywe.

    Mu bindi bibazo harimo ko kutagira amanota bituma batabasha guhabwa uburenganzira bubemerera gukora imirimo itandukanye mu buryo bw'umwuga, cyane cyane abasabwa kuba bemewe n'ingaga zitandukanye.

    Iyi kaminuza yafunzwe ubuyobozi bwayo bwaramaze gutangaza ko buteganya gutangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

    Aba banyeshuri bafite impungenge ko byazagorana kubona ibyangombwa byabo mu gihe mudasobwa zifashishwaga muri Kaminuza zaba zitejwe cyamunara.

    Basaba Inama Nkuru y'amashuri Makuru na Kaminuza ndetse na Minisiteri y'Uburezi kubafasha, icyo kibazo kikabonerwa umuti.

    Ifungwa rya Kaminuza ya Kibungo rikomeje gukurikirwa n’ibibazo byinshi

    Ku wa 24 Mata 2024 hateguwe indi cyamunara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikoresho-bya-kaminuza-ya-kibungo-byashyizwe-muri-cyamunara

  • Ubukure no gukubita agatoki ku kandi, bimwe m… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 24 wa shampiyona, aho ikipe ya Police FC yari yakiriye APR FC. Mu mukino ubanza, aya makipe yari yaguye miswi. 

    APR FC ntabwo yaguwe neza n’uyu mukino kuko hafi umukino wose, Police FC yagoye APR FC ndetse iyirusha n’ishyaka ryo gushaka amanota 3.

    Ntabwo byatwaye igihe kinini ngo abantu babone ko APR itari bwivane i Nyamirambo, kubera imbaraga Police FC yari irimo gukoresha, byanatumye ku munota wa 32 ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Mugisha Didier. 

    Ku munota wa 38 Police FC yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nshuti Savio. Igice cya mbere cyenda kurangira, APR FC yabonye igitego cya mbere ari na cyo yatahiye, cyatsinzwe na Ishimwe Fiston wari ubanje mu kibuga bwa mbere.

    APR FC yazize ubukure n’uburambe mu kazi

    Uyu mukino watangiye gutera benshi ubwoba ubwo Police FC yangaga kwakirira APR FC kuri sitade ya Bugesera, byatumye abantu batangira kwibaza niba Police FC noneho ifite gahunda. Police FC yanze kujya i Bugesera ivuga ko itakwakirira APR FC ku kibuga APR FC isanzwe yakiridaho.

    Icyizere cy’uko Police FC yatsinda APR FC cyari hasi kuko imibare yagaragazaga ko Police yo na Marine FC arizo kipe zimaze gutsinda APR FC inshuro nke muri shampiyona, mu makipe yashinzwe mbere ya 2010.

    Ntabwo ibyo abantu batekereza ari byo babonye kuko APR FC yisanze mu buzima nayo ubwayo yatangiye gucyeka ko itari bwivanemo nyuma y’imbaraga n’ubwenge Police FC yakoreshaga.

    Bamwe mu bakinnyi ba Police FC bakinaga bakubita agatoki ku kandi

    Nk’uko andi makipe ashaka gutsinda APR FC akunze kubigenza, Police FC yakoresheje intwaro z’abakinnyi banyuze muri APR FC, ndetse biri mu mbaraga nyamukuru zatumye iyi kipe ibona amanota atatu

    Mugiraneza Miggy

    Ni umwe mu bakinnyi bakiniye APR FC igifite abakinnyi b’abanyamahanga ndetse na nyuma yaho. Uyu musore, yari amaze igihe yibera ku ntebe y’abasimbura, ariko yaje mu kibuga akina iminota yose. 

    Miggy wafatwa nk’umukinnyi w’umukino, yagaragaje imbaraga zidasanzwe, ishyaka, ndetse ryo hejuru, ndetse no gufasha bagenzi be guhagarara neza mu kibuga. 

    Miggy ubwo yari mu ikipe ya APR FC ni umwe mu bakinnyi bakundaga kuba urufunguzo rwo gutsinda ba mucyeba nka Rayon Sports, ndetse bikaba ari byo Police FC yakoze ijya gutsinda APR FC.

    Savio Nshuti

    Ni umwe mu bakinnyi bagiye muri APR FC bahenze, gusa akaza kuyivamo nabi, ndetse atemera ko yari ananiwe. Kuri uyu wa gatandatu yakinnye umupira urimo gukubita agatoki ku kandi ndetse nyuma yo kugora ba myugariro ba APR FC, yaje no kuyitsinda igitego cyashimangiye ko APR FC ishobora kurohama nititonda.

    Rutanga Eric

    Ni umwe mu bakinnyi bageze muri APR FC mbere mu bagikina, akaba yazibiye iyi kipe ndetse agaragaza ishyaka bidasanzwe, ndetse akomeza gukorana bya hafi n’abakinnyi bagenzi be birinda uwabinjirana.

    Nsabimana Eric Zidane 

    Ari mu bakinnyi batangiranye na gahunda ya APR FC yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa nyuma ayivamo. Uyu musore yari intwaro nyamukuru Miggy yakoreshaga mu kugenzura ikibuga hagati, kuko Zidane yarushaga imbaraga Miggy gusa nawe akamufasha guhagarara neza. Zidane yasenye abakinnyi bohagati ba APR FC, ndetse akomeza kubarisha nabi abakinnyi bashakaga gutsinda baciye mu mpande.

    Hakizimana Muhadjiri

    N’ubwo atakinnye umupira w’ikirenga nk’uko abizwiho, ariko yagerageje kubahiriza ibyo yari yasabwe, ndetse ba myugariro na APR FC iyo yafataga umupira abenshi bagendaga gake kubera gutinya gucengwa.

    Mashami Vincent

    Umutoza wa Police FC, usibye gutsinda APR FC yanagaragaje ko ari umwe mu batoza bakomeye hano mu Rwanda nyuma yo gufata imibare ya Ben Moussa akayitereka hasi, ndetse akajya amutanga gusoma umukino, kuko abakinnyi bose Ben yasimbuzaga, Mashami Vincent yabaga abafitiye igisubizo.

    Mashami Vincent waciye mu ikope ya APR FC, yagiye kujya muri uyu mukino amaze iminsi mike anyagiye Rayon Sports, ubona ko yari afite intego zo kwisasira APR FC ugendanye n’uburyo yapanze ikipe.

    APR FC mu bakinnyi bakuru ndetse bamenyereye ihangana rya kera kuko ariryo Police FC yari yazanye, ni Omborenga Fitina wari na Kapiteni ariko utagize icyo afasha gikomeye cyane ko ikipe ye yari yabuze ibisubizo kuva ku munota wa mbere kugera umukino urangiye.

    APR FC yahise itakaza umwanya wa mbere kuko ubu Kiyovu Sports ariyo iyoboye shampiyona n’amanota 56 irarusha ikipe ya APR amanota 3, mu gihe Police FC yahise ifata umwanya wa kane.


    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga 


    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga 

    Mashami abwira Zidane ati ‘sigaho witeza akavuyo bareke dukine’ 

    Rutanga Eric aganira na Omborenga, dore ko bose bari abayobozi b’abakinnyi ku mpande zombi 

    Umusifuzi wa kane yongeyeho imota 7, ariko abakinnyi ba Police FC bayigenzura neza kuko bayirushijemo ikipe ya APR FC 

    Kwizera Janvier ukinira Police FC, avukana na Ishimwe Pierre ukinira APR FC 

    Police FC uyu munsi yari yaherekejwe  


    Umutoza w’Amavubi Carlos na Jimmy Mulisa bari bitabiriye uyu mukino 

    Mugisha Dididier watsinze igitego cya mbere, azi guhagarara, afite imbaraga, aravuduka, kandi atacyari muto 

    Ben Moussa kuri uyu wa gatandatu, imibare ye yose yanyagiwe 

    Lt Gen MK Mubarakh yari yitabiriye uyu mukino, gusa yatashye atanyuzwe n’uburyo abasore b’ikipe abereye umuyobozi bitwaye 

    Abafana ba APR FC bamwe bageze aho icyizere kirayoyoka 


    Muhire Henry wahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA, aganira na Jule Karangwa uri muri uwo mwanya kuri ubu (Jule ni uwambaye umukara)

    Ishimwe Fiston watsinze igitego cya APR FC 

    Uburambe kwa Police ntibwari mu kibuga gusa, kuko no ku basimbura Sibomana yarimo gutanga amabwiriza 

    Akungo gakuze kagaragaje ko kahozeho 

    No gusuhuzanya ubwabyo byerekanye ko ikipe yambara umweru n’umukara kuva kwa Pele biri bugorane 


    AMAFOTO: Ngabo Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128371/ubukure-no-gukubita-agatoki-ku-kandi-bimwe-mu-byashegeshe-apr-fc-128371.html

  • Amavarisi 15 inyuma ye ! Ikimenyetso cya nyuma cy’uko Lionel Messi yasubiye muri FC Barcelona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Lionel Andrés Messi, umunya-Argentine ukinira Paris Saint-Germain mu Bufaransa hagaragaye ikimenyetso cy'uko ashobora kuzasubira muri FC Barcelona.

    Nyuma y'uko ibiganiro byanze hagati ya Lionel Messi na Paris Saint-Germain, bikavugwa ko azisubirira muri FC Barcelona yari yaravuyemo muri 2021.

    Mu ijoro rya keye yabaye nk'ubihamya.
    Ibinyamakuru bitandukanye ku mugabane w'Iburayi bizindutse byandika ko ku munsi wejo hashize , Lionel Messi yasesekaye ku kibuga cy'indege cya Catalan afite ibikapu binini buzwi nk'Amavarisu 15 ndetse anarinzwe bikomeye.

    Umunyamakuru ukomeye muri Espagne,Gerard Romero yatangaje kouru ruzinduko rwa Lionel Messi rudasanzwe kuko nta kuntu yaza ari ibisanzwe ngo yitwaze ibintu bingana gutyo.

    Source : https://yegob.rw/amavarisi-15-inyuma-ye-ikimenyetso-cya-nyuma-cyuko-lionel-messi-yasubiye-muri-fc-barcelona/