Blog

  • Gen Muhoozi Kainerugaba yaje kwizihiriza isabukuru ye i Kigali #rwanda #RwOT

    Umujyanama wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akaba n'umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, yashyitse mu Rwanda aho aje gukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 49.

    Ni nyuma y'iminsi mike ahurije hamwe Abahanzi bo mu Rwanda no muri Uganda mu gitaramo cyiswe 'Rukundo Egumeho' cyo kwishimira ifungurwa ry'umupaka uhuza ibi bihugu byombi.

    Mu itsinda ryageze i Kigali riherekeje uyu musirikare ukomeye,harimo Minisitiri w'Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao; Minisitiri w'Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi na Andrew Mwenda, Umuvugizi w'Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement.

    I Kigali, Gen Muhoozi yakiriwe n'abarimo Umuyobozi w'Ingabo zishinzwe Umutekano w'Abayobozi bakuru, Maj Gen Willy Rwagasana n'Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.

    Muri Werurwe 2023,nibwo Gen Muhoozi yatangaje ko muri Mata azerekeza i Kigali mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 49.

    Abinyujije kuri Twitter, Gen Muhoozi, yavuze ko ibi birori bizaba ku wa 24 Mata 2023, bikazitabirwa n'abarimo Perezida Paul Kagame.

    Ati 'Isabukuru yanjye y'imyaka 49, ku wa 24 Mata mu 2023 nzayimara i Kigali hamwe na data wacu, Paul Kagame, umuryango n'inshuti nke.'

    Kugeza ubu ntibiratangazwa niba ibi birori by'isabukuru ya Gen Muhoozi bizabera i Kigali bishobora kwitabirwa n'ababyeyi be, Perezida Museveni na Janet Museveni.

    Muri Mutarama mu 2023 ni bwo bwa mbere Gen Muhoozi yatangaje ko ateganya ko ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y'imyaka 49 bizabera mu Rwanda aho kuba Uganda nk'uko byari bisanzwe.

    Gen Muhoozi aheruka gutangaza byeruye ko yifuza gusimbura se ku buyobozi bwa Uganda ubwo azaba asoje manda mu 2026, umwanya azaba amazeho imyaka 40.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/gen-muhoozi-kainerugaba-yaje-kwizihiriza-isabukuru-ye-i-kigali

  • “Reka ibyo guhembwa no kurya ikibazo'-Umutoza wa Etincelles FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Etincelles FC, Bizumuremyi Radjab, yatangaje ko abakinnyi be babayeho ubuzima bugoye cyane ku buryo no kubona ifunguro ari ikibazo gikomeye.

    Aganira n'itangazamakuru, Bizumuremyi, yavuze ko umusaruro mubi ikipe ye iri kubona muri iyi minsi uri guterwa n'ubuzima bubi abakinnyi babayemo.

    Yagize ati 'Ikibazo ni ubuzima bubi bari kubamo (abakinnyi). Icyo twanga ni ibihano bya Federasiyo byo kutitabira umukino ariko ikipe ibayeho nabi cyane.'

    Yongeyeho ko ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu busa n'ubwabatereranye muri iki gihe ku buryo batakibubona.

    Yakomeje ati 'Umupira ni amafaranga, nta buyobozi kuko n'ubw'akarere busa nk'aho bwabivuyemo kandi ari we wari umuterankunga wacu. Kuva twatangira imikino yo kwishyura ntituzi aho bari.'

    Bizumuremyi yakomeje avuga ko uretse kuba ikipe imaze amezi abiri itarahembwa [kuko iheruka umushahara muri Gashyantare 2023] no kubona amafunguro ngo ni ikibazo cy'ingutu muri iyi kipe.

    Yagize ati 'Reka ibyo guhembwa no kurya ikibazo.'

    Ibibazo byo kudahemba bikomeje kugira ingaruka zikomeye kuri Etincelles kuko mu mikino icyenda iheruka gukina yatsinzemo umwe gusa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/reka-ibyo-guhembwa-no-kurya-ikibazo-umutoza-wa-etincelles-fc

  • AEBR Kacyiru basuye urwibutso rwa Jenoside rw… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 23 Mata 2023, Itorero rya AEBR Kacyiru ryahuriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, ryunamira abatutsi bishwe urw’agashinyaguro ndetse bagatotezwa bikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Nk’uko byagarutsweho, Abatutsi biciwe ahahoze ari Kiliziya Gatorika ya Ntarama hakaza kubakwa urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bishwe urupfu rw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igahitana inzirakarengane zisaga Miliyoni mu minsi 100 gusa.

    Iki gikorwa cyakozwe na AEBR Kacyiru, cyitabiriwe n’abashumba b’iri torero, abayobozi basengera muri AEBR, abakristo, urubyiruko, amakorari, ndetse n'imiryango inyuranye yaje kwifatanya nabo mu #Kwibuka29, banaharanira kwiyubaka no kubaka urwababyaye.

    Ngombwa Evode, Umuyobozi Mukuru ukuriye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, yatangiye asobanura uko abatutsi bahungiye kuri Kiliziya ya Ntarama bakaza ari umubare munini urimo abana bato biga mu mashuri abanza, ababyeyi batwite, abasaza n'abakecuru bageze mu zabukuru, inkumi, n'abasore ndetse n'abandi benshi.

    Yavuze ko abagore bari batwite bababaze n'imipanga bababwira ko bagiye kureba uko abana b'Abatutsi basa. Abandi bagore baratwitswe bicwa babanje gufatwa ku ngufu, naho impinja zakubiswe ku bikuta. 

    Abantu bakuze bari bashyizwe mu kazu kabo maze babatwika bakoresheje matera zasutsweho esansi. Abana bari barahunganye amakaye bazi ko bazasubira kwiga, nabo barabegeranije babica bashinyagurirwa.

    Iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakicwa urubozo, kitabiriwe n'umubare munini w'urubyiruko aho bigishijwe amateka asharira yaranze u Rwanda ndetse bigishwa kuba inyangamugayo birinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Bishop Ndagijimana Emmanuel, Umuvugizi w'Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR, akaba n'Umushumba w'Itorero rya Kacyiru, yagarutse ku mpamvu 2 zatumye bategura igikorwa cyo #Kwibuka29, by’umwihariko bagasura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

    Yavuze ko impamvu ari uko hari bamwe mu bakirisu babo biciwe muri iyi Kiliziya, bamwe bakarokoka. Avuga ko impamvu ya kabiri ari uko abatutsi bahungiye i Ntarama bagaragaje ukwizera gukomeye, bamwe bagapfa bizeye Imana nubwo bari mu bihe bikomeye ariko bagakomera mu kwizera.

    Bishop Emmanuel yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari kimwe mu nzira yo kubaka imitima yasenyutse ndetse no kugera ku nzira y'Ubumwe n'Ubwiyunge. Ati 'Urugendo rwo kwibuka ni kimwe mu bikorwa byatuma inzira y'ubwiyunge bw'abanyarwanda igerwaho, ntabwo twagera ku Bumwe n'Ubwiyunge buri wese atagize uruhare muri rwo'.

    Nyuma yo gushyira indabo aharuhukiye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Ntarama ndetse no kwigishwa inzira yo kwiyubaka hubakwa n'igihugu, aba bakristo berekeje ku rusengero, aho bafashe akanya ko gusengera abatutsi bishwe, ndetse bakomeza kubibuka babasabira ku Mana.

    Hon. Bakundufite Christine yatambukije ijambo rikomeye kandi ririmo inyigisho ikomeye ndetse riha umurongo abanyarwanda yaba mu kwibuka no kwiyubaka no kuzirikana Igihugu

    Yavuze uko amacakubiri yahemberewe n'Abakoroni, Abahutu bagashishikarizwa kwica Abatutsi binyuze muri Leta yari iriho icyo gihe, maze Abatutsi bakangirizwa ubuzima, bakicwa bashinyagurirwa.

    Yagize ati 'Kwibuka si uguta umwanya kuko ari ingenzi, ahubwo ni uguha agaciro abacu bapfuye bazira uko bavutse'

    Mu butumwa bwatangiwe aho harimo kwiga kunga ubumwe, kugira indangagaciro za gikirisitu, gukundana nk’uko itegeko ry'Imana ribivuga.


    Evode Ngombwa uhagarariye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, yasobanuriye abizera ba AEBR amahano yagwiririye Abatutsi muri Ntarama


    Abizera ba AEBR bigishijwe byinshi ndetse bashishikarizwa kubaka Igihugu cyabo birinda amacakubiri


    Abashumba ba AEBR bashimiye Umuyobozi w’urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ku mateka yabagejejeho n’inama yabahaye yo gukomera


    Abakristo n’abayobozi ba AEBR bitabiriye igikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi


    Hitabiriye abizera batandukanye harimo amakorali, abayobozi n’abashumba

    Amateka avuga ko muri Ntarama hiciwe Abatutsi benshi bishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bishop Emmanuel Ndagijimana uyobora AEBR yibukije abizera kugira umutima wari muri Yesu Kristo

    Abatutsi bishwe bunamiwe ndetse basabirwa ku Mana kuko bari inzirakarengane

    Abayobozi ba AEBR bibutse kandi bashyira indabo ku rwibutso nk’ikimenyetso cy’urukundo ku batutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hon. Christine yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro Abatutsi bishwe bazira uko bavutse

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO Y’ABAKRISTO BA AEBR MU #KWIBUKA29 

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128392/aebr-kacyiru-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-ntarama-bunamira-abazize-jenoside-yakorewe–128392.html

  • Impamvu IBUKA yashyize ingufu mu gukusanya ubuhamya bw'Intwaza – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu Jenoside yakorewe Abatutsi ifite byinshi itandukaniyeho n'izindi zabanje nk'iyakorewe Abayahudi n'izindi, bijyanye n'ubukana yakoranywe.

    Birimo kuba yarahitanye Abatutsi benshi mu gihe cy'iminsi ijana gusa, bivuze ko nibura buri munsi, Abatutsi ibihumbi icumi bicwaga hirya no hino mu gihugu, abaturage wabarira umurenge wose kuri ubu.

    Bijyana n'uko abantu bishe abo bafitanye isano, aho umubyeyi yicaga uwo yabyaye ngo kuko yamubyaranye n'Umututsi, mwihariko aho intwaro zakoreshejwe cyane ari iza gakondo zitica vuba kugira ngo ugiye kwicwa abanze gupfa ababaye, inzego z'ubuyobozi zagize uruhare rufatika, amahanga yateranye Abatutsi n'ibindi.

    Ibyo byose bigaragaza ubugome Abatutsi bakorewe ari na yo mpamvu u Rwanda rurajwe ishinga no gukusanya ibimenyetso bya Jenoside kugira ngo ayo mateka azajye yigishwa no mu mashuri hakumirwa ko yazasubira ukundi.

    Ubwo buryo kandi burimo n'ubwatangiye vuba bwo gufata ubuhamya bw'Intwaza cyane ko benshi bageze mu za bukuru.

    Umuyobozi Mukuru wungirije w'Umuryango uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Mujyambere Louis de Montfort yavuze ko uyu muryango uhangayikishijwe n'abarokotse Jenoside barimo n'ababyeyi b'Intwaza bageze mu za bukuru.

    Yavuze ko batangiye no gukusanya amakuru aberekeye ndetse ko azifashishwa mu bihe bizaza mu gufasha abato kwiga ku ngaruka za Jenoside, mu bushakashatsi n'ibindi.

    Ati 'Gukusanya no kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside ni ikintu twese nk'Abanyarwanda dukwiriye guharanira. Uretse ko ari imfashanyigisho ku kwiga amateka yacu, bidufasha no guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Avuga ko abo bapfobya, benshi bagoreka amateka bifashishije imbuga nkoranyambaga bashaka ko Jenoside yasibangana ariko akemeza ko ubwo buhamya buzaba ibimenyetso byiza yo guhinyuza bene abo bagoreka amateka.

    Mujyambere yemeza ko bizanagira uruhare ku bihugu bitandukanye bikunze kugenda biguru ntege mu guta muri yombi abajenosideri babihungiyemo ndetse bibe ubutumwa bwiza ku bihugu bikomeje guha Jenoside yakorewe Abatutsi inyito itari yo.

    Yavuze ko ibikorwa byo gukusanya ibimenyetso, bizifashishwa kurinda ahari ho hose hashobora kongera kuba indi Jenoside mu Isi binyuze mu kugaragaza bimwe mu bimenyetso mpuruza bishobora gutuma itutumba aho ari ho hose, hashungiye ku byabaye mu Rwanda.

    Ati 'Murabibona ibiri kubera muri RDC aho Abatutsi barimo kwicwa. Ariko abavuga bagaruka kuri M23 ntibagaruke kuri abo Batutsi bicwa, ntibavuge ibyo FDLR ikora cyangwa ngo bagaruke ku mutekano muke utezwa n'iyo mitwe yose. Turifuza ko ayo makuru azadufasha kwerekana bene ibyo bikorwa n'ingaruka zabyo.'

    Mu mpera za 2022, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko bamaze imyaka myinshi bakusanya ubuhamya bugera hafi ku 1000 bw'abacitse ku icumu n'abarinzi b'igihango kandi bugomba kubikwa mu buryo bw'ikoranabuhanga mu mashusho n'amajwi.

    Hagaragajwe ko ari intambwe izaterwa hagamijwe gufasha abantu kurushaho kumenya amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko inzibutso nyinshi ubu buryo nta bubonekamo.

    Ibimenyetso by'amateka ya Jenoside bifite akamaro kandi no kwigisha ababyiruka kuko abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakenera kumenya amakuru yose y'uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n'ingaruka zayo mu rwego rwo kubigisha kwirinda ko itazongera kubaho ukundi, ibyo byose bikaba bibitswe mu bimenyetso byose usanga mu nzibutso.

    Mu gukomeza kubika amateka mu buryo bugezweho hamaze gukorwa 'Scanning' aho kandi inyandiko z'Inkiko Gacaca zirenga miliyoni 40 zose zimaze gushyirwa muri mudasobwa.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa IBUKA, Mujyambere Louis de Montfort, yavuze ko uyu muryango uhangayikishijwe n'abarokotse Jenoside barimo n'ababyeyi b'Intwaza bageze mu za bukuru

    Intwaza ituye mu Mpinganzima ya Huye ubwo we na begenzi be basurwaga n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu gukomeza kubaba hafi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-ibuka-yashyize-ingufu-mu-gukusanya-ubuhamya-bw-intwaza

  • Gen Kainerugaba n'itsinda ry'abayobozi bakuru muri Uganda bari i Kigali (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Gen Kainerugaba asanzwe ari Umujyanama wa Perezida Museveni mu bikorwa byihariye. Icyakora amaze iminsi atari mu buyobozi bw'ingabo nyuma yo gukurwa ku mwanya w'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka.

    Uyu mugabo w'imyaka 48 yaherukaga gutangaza ko isabukuru y'imyaka 49 azayizihirirza i Kigali, ku wa 24 Mata 2023.

    Uyu munsi wageze, kuko iyi sabukuru izizihizwa kuri uyu wa Mbere.

    Mu itsinda ryageze i Kigali harimo Minisitiri w'Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao; Minisitiri w'Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi na Andrew Mwenda, Umuvugizi w'Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement.

    My 49th birthday, 24th April 2023, will be spent in Kigali with Uncle Kagame, family and a few friends.

    — Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 30, 2023

    I Kigali, Gen Muhoozi yakiriwe n'abarimo Umuyobozi w'Ingabo zishinzwe Umutekano w'Abayobozi bakuru, Maj Gen Willy Rwagasana n'Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.

    Gen Muhoozi aheruka gutangaza byeruye ko yifuza gusimbura se ku buyobozi bwa Uganda ubwo azaba asoje manda mu 2026, umwanya azaba amazeho imyaka 40.

    Mu 2022 ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 48 ya Gen Muhoozi byabereye i Kampala ndetse binitabirwa na Perezida Paul Kagame.

    Mu ijambo Perezida Kagame yavuze icyo gihe yashimye [Lt] Gen Muhoozi ku bintu bitandukanye yagezeho mu myaka 48 yujuje ndetse agaragaza ko bamwitezeho byinshi.

    Ati “Imyaka 48 ivuze ko hari igihe amaze kubaho ariko na none ivuze ko akiri muto. Icy'ingenzi ni uko yabayeho muri iki gihe ndetse n'indi myaka myinshi iri imbere azayikoresha neza kurushaho. Ndashaka kandi kubwira Muhoozi ko hari byinshi bimwitezweho ku buryo akwiriye gukomeza inzira yatangiye. Wakoze cyane kuntumira mu birori by'isabukuru yawe.”

    Ni isabukuru agiye kwizihiriza mu Rwanda, hanishimirwa ko umubano w'ibihugu byombi wifashe neza, nyuma y'imyaka yashize umupaka warafunzwe kuko ibihugu byombi byarebanaga ay'ingwe.

    Uganda yashinjaga u Rwanda kohereza abantu yo kuyineka, u Rwanda rwo rukayishinja gukorera iyicarubozo abaturage b'ibzirakarengane, no guha urwaho imitwe igamje kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC, FDLR, RUD Urunana n'indi. Ibi byose ubu bimaze guhabwa umurongo.

    Gen Muhoozi ageze i Kigali nyuma y'ibirori bikomeye byabereye i Kabale, byanitabiriwe n'abahanzi bo mu Rwanda, hanaba umukino wa gicuti wahuje impande zombi mu mupira w'amaguru, zinganya igitego 1-1.

    Ni uruhurirane rw'ibikorwa byiswe 'Rukundo Egumeho', byo kwishimira ubucuti hagati y'u Rwanda na Uganda, umubano Gen Muhoozi yagize uruhare mu kuzahura binyuze mu ngendo yagiriye i Kigali.

    Gen Muhoozi ubwo yakirwaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Gen Muhoozi yageze i Kigali ari kumwe n’itsinda rigari ririmo n’abayobozi bamuherekeje

    Amafoto: @RobCyubahiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kainerugaba-n-itsinda-ry-abayobozi-bakuru-muri-uganda-bari-i-kigali-amafoto

  • Kamonyi: Abagize Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA basabwe kugira umuco wa'Gikotanyi' #rwanda #RwOT

    Abahinzi babarirwa muri 30 bahagarariye abandi basaga ibihumbi bitatu bibumbiye muri Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA ihinga umuceri mu kibaya cya Mukunguri ho mu karere ka Kamonyi, nyuma y'uko kuri uyu wa 22 Mata 2023 basuye ku Mulindi w'Intwari ahatangiriye urugamba rwo kubohora Igihugu, bagasura kandi ahatangirijwe urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi( ahazwi nka CND), basabwe guhindura imikorere n'imyumvire bagaharanira kugera ku ntego ntawe basiganya.

    Ni urugendo bahaye insanganyamatsiko igira iti' UBUTWARI BW'INKOTANYI, UMUSINGI W'ITERAMBERE'. Abarukoze, bavuga ko aha hantu buri munyarwanda wese akwiye kuba ahanyura akamenya imvano y'amateka n'imbaraga bizibukwa imyaka ibihumbi, ahavuye imbaraga zahaye benshi kubaho mu nzira y'inzitane yagize ibitambo kugira ngo u Rwanda rwongere kubaho.

    Bakiva mu modoka zabajyanye, bagiye gutambagizwa ibice bitandukanye byo ku Mulindi w'Intwari. Uri imbere mu mwenda utukura ni umukozi wa Museum wafashije aba bahinzi n'abakozi ba Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA, kumenya amateka y'ahatangiriye urugamba rwo kubohora Igihugu. 

    Niyongira Uzziel, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu waherekeje aba bahinzi mu rugendo, avuga ko ku Mulindi w'Intwari ariho soko cyangwa intandaro yo kongera kubaho kw'Igihugu, ko kuhasura ari ukuhavoma imbaraga zo gukora'Gikotanyi'.

    Yagize ati' Icyari kigamijwe gikomeye ni ukugira ngo bakure hano imbaraga zo gukora GIKOTANYI, bityo bubake ibirambye. Iyo umuntu yigiye ku mateka y'Inkotanyi abasha kuba yahindura imikorere aho bitagendaga neza bikagenda'.

    Akomeza avuga ko iyo ubonye struggle(urugamba) Inkotanyi zanyuzemo bikwereka ko nta bikeya ufite byatuma utagera ku cyo ugomba kugera ho. Agira kandi ati' Bakoze Gikotanyi bagashyiramo imbaraga nk'izo Inkotanyi zakoresheje kugira ngo iki Gihugu kibohorwe, cyubakwe neza nta cyatuma badakomeza gutera imbere cyane. Kubaka ibirambye, ni ukubakira ku muhati n'ubushake by'Inkotanyi'.

    Ku maso ubona bafite amatsiko, bakurikiye ngo bamenye.

    Ashimangira ko gusura aha hantu uhavana impamba ifatika yagufasha kurenga ibizazane by'urucantege wahura nabyo mu rugamba rw'ubuzima. Yibutsa ko Inkotanyi zahereye kuri Zeru, zishakamo imbaraga nta nkunga yindi kandi ziratsinda. Ati ' Uri umuntu ushaka kubatizwa( guhinduka mushya) wava hano wabatijwe. Ntabwo dufite ubushobozi bwo kongera ubuso bw'Igihugu cyacu, ariko dufite ubushobozi bwo kongera ibiva ku buso dufite'.

    Mukamanzi Valerie, umuhinzi w'umuceri akaba n'umunyamuryango wa COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA, avuga ko uru rugendo yarwigiyemo byinshi ndetse kuri we rukaba urw'ingirakamaro kuko ibyo yabonye, yize azabisangiza bagenzi be bityo bagakorana imbaraba mu rugamba rw'iterambere mu buhinzi bw'umuceri.

    Ati' Icyo nahigiye, nabonye ko umuntu adakeneye inkunga z'abandi gusa, abyishyizemo akwiye gukoresha ubutwari akagira aho ava n'aho agera. Nkigera hano nkumva amateka yaho, nabonye ko Inkotanyi zakoze nta nkunga zibona kandi zegera ku cyo ziyemeje. Nanjye rero nk'umuhinzi icyo mpavuye niyemeje ni uguhinga bya kinyamwuga kugira ngo nanjye ngire aho mva n'aho ngera nkuko Inkotanyi ziyemeje kubohora Igihugu mu gihe byari bikomeye zikabigeraho'.

    Akomeza ati' Imbaraga nkuye hano ni uko nkuko Inkotanyi zahereye kuri zeru, ni uko nta muhinzi wareka guhinga ngo si mbonye inkunga, ngo yenda ifumbire ntiraboneka…!. Umuhinzi akwiye gushora imbaraga ze, agashyiramo ibitekerezo bye, ibindi byose bikajya biza ariko hari aho yahereye'.

    Mugenzi Ignace, Perezida wa COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA, ashimangira ko uru rugendo rwari rukenewe nk'abahinzi mu kwigira ku mutima, ubutwari n'imbaraga byaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside.

    Ati' Uru rugendo ni ingenzi cyane! Iyo abantu bishyize hamwe bagakora bakorana, iyo babonye amasomo nk'ayangaya bituma barushaho kwihuta bitanga umusaruro cyane, haba mu mibereho yabo ndetse no mu mibereho ya Koperative. Harimo abantu bagenda gakeya, inama dukuye aha ng'aha n'ibyo tuhakuye bizadufasha kugira ngo nabo tubashe kubegera tudategereje ko hari undi uzaza kubidukorera'.

    Berekezaga mu ndaki gusobanurirwa iby'amateka yayo nka hamwe mu bice bikomeye aha ku Mulindi.

    Akomeza ati' Dukwiriye kugira umutima n'ubushake bwo kwishakamo ibisubizo. Iyo ubona ibikorwa byabereye aha, uhita ubona ishusho y'uko koko ntacyo kwitwaza gihari, ntacyo kwitwaza ngo hari impamvu yatumye ntagera kuri ibi ng'ibi. Umuntu agomba gukora ibishoboka byose akanyura inzira zose zishobora kunyurwa kugira ngo agere ku iterambere kuko ari narwo rugamba dusigaranye muri iki gihe rutureba nkatwe abahinzi'.

    Uru rugendo shuri kuri aba bahinzi b'umuceri n'abakozi ba Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA, rugamije kurebera hamwe; Ubwitange, Ubutwari, Umurava, Ubupfura, Urukundo, Ubumuntu n'Ubukoranabushake byaranze 'INKOTANYI' mu gihe cyo kubohora Igihugu, bityo ibyo bigaha cyangwa bikabera imbaraga ibyiciro bitandukanye by'Abanyamuryango b'iyi Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA ibarizwa mu Murenge wa Nyamiyaga, akarere ka Kamonyi. Ibyo kandi bakabishingira ho bubaka Ubumwe, Urukundo n'Umurava, bikaba imbarutso yo gukomeza gutera imbere bo ubwabo ndetse n'Igihugu muri rusange.

    Uyu mukozi yasobanuraga ibikorwa biteganijwe muri imwe mu nyubako ikomeye iri kuhuzura izaba irimo byinshi bigaragaza amateka.

    Batambagijwe ibice bitandukanye by'uyu musozi wabaye intandaro yo kugira kwa benshi ndetse no kongera kubaho k'u Rwanda.

    Aha, berekezaga ku kibuga cyari icy'ingabo za RPA, ahanaberaga ibindi bikorwa bitandukanye bitari gusa imikino n'imyidagaduro.
    Ikibuga nyirizina.
    Babwiwe byinshi kuri iki kibuga.

    Niyongira Uzziel/ VMayor wa Kamonyi yibutsa abakoze uru rugendo ko bakwiye kuhakura imbaraga zibubaka, zikubaka Igihugu. Ko aya Mateka atari ayo kumva ngo uyasige aho wayasanze.

    Bageze ku nteko ishinga amategeko( CND) bwije. Aha niho hari ingabo 600 za RPA zaje kurinda abanyapolitiki. Izi ngabo kandi ni nazo zatabaye bwangu mu kurokora Abatutsi bicwaga, ziza kubona ubusada uvuye ku Mulindi nyuma y'iminsi 4, bakomeza urugamba rwo guhagarika Jenoside.
    Batambajijwe ibice bitandukanye by'ahari izi ngabo, berekwa amateka.

    Gitifu w'Umurenge wa Nyamiyaga, umwe muri 12 b'imirenge igize Kamonyi. Kugeza ubu niwe wenyine umaze kujyana abaturage, abakozi n'abafatanyabikorwa b'umurenge we ahari aya mateka twavuze, akaba kandi yaranabikoze akiyobora umurenge wa Nyarubaka.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/23/kamonyi-abagize-koperative-cooproriz-abahuzabikorwa-basabwe-kugira-umuco-wagikotanyi/

  • Ikipe ya Tottenham irandagajwe amahirwe yo kujya muri Champions League arayoyoka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Tottenham imaze kwandagazwa n'ikipe ya Newcastle ku buryo buteye isoni maze amahirwe yo kwerekeza muri Champions League arayoyoka.

    Shampiyona y'igihugu cy'Ubwongereza ijya gutangira ikipe ya Tottenham yariri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y'Ubwongereza ariyo Premier League gusa ibyo abasesenguzi bavuga byose byarihindutse kuko ikipe ya Tottenham iri mu makipe yitwaye nabi cyane muri uyu mwaka w'imikino.

    Tottenham imaze kwandagazwa n'ikipe ya Newcastle ihagaze neza ku rutonde rwagatenyo rwa shampiyona y'Ubwongereza Premier League dore ko iri mu makipe ane ya mbere muri iyi shampiyona ya mbere ikunzwe ku Isi mu kanya gashize nibwo ikipe ya Tottenham itsinzwe ibitego 6-1 n'ikipe ya Newcastle mu mikino ya shampiyon.

    Ikipe ya Newcastle yatsindiwe na Murphy ku munota wa 2'9, Joelinton 6, Isak 21 na Callum Wilson 67 igitego kimwe rukumbi cya Tottenham cyatsinzwe na Harry Kane ku munota 49 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-tottenham-iradagajwe/

  • Uko iminsi yagiye itambuka yagiye ahinduka! Dore amwe mu mafoto ya kera ya Cristiano Ronaldo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo , kabuhariwe mu mupira w'amaguru akaba , Umunya-Portugal kuri ubu ukina nka rutahizamu wa Al Nassr mu gihugu cya Arabia Saudite.

    Uyu mugabo w'imyaka 38 y'amavuko afatwa nk'umwe mu bakinnyi beza Isi ya ruhago yagize bagendeye ku bigwi bye kuko afite Ballon d'Or eshanu, ibikombe 32 ,harimo ibikombe 7 by'amashampiyona aho yanyuze hose, Champions League eshanu , Igikombe cy'Uburayi kimwe ndetse n'utundi duhigo dutandukanye yisangije.
    Muri iyi nkuru tugiye kukwereka amwe mu mafoto ye y'ibihe byatambutse ubwo yarakiri mu myaka y'ubusore.

    Cristiano Ronaldo arikumwe n'umuhungu we

    Cristiano Ronaldo mu minsi ye ya mbere i Manchester

    Cristiano Ronaldo na Messi

    Source : https://yegob.rw/uko-iminsi-yagiye-itambuka-yagiye-ahinduka-dore-amwe-mu-mafoto-ya-kera-ya-cristiano-ronaldo/

  • Nk’ibisanzwe Rayon Sports WFC yasanze ikipe iwayo maze irayihererana iyitsinda ibitego byinshi idakoramo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 23 Mata 2023, ikipe ya Rayon Sports WFC yasanze ikipe ya Nasho WFC iri iwayo maze irayihererana iyitsinda ibitego byinshi ku busa.

    Ni umukino wabereye kuri sitade Nyarubare, aho waje kurangira ikipe ya Rayon Sports WFC inyagiye Nasho WFC ibitego 3-0.

    Iyi kipe ya Rayon Sports WFC ikina mu kiciro cya kabiri mu bagore, isanzwe imenyerewe gutsinda ibitego byinshi cyane kuko hari igihe yigeze gutsinda Gatsibo WFC ibitego 16-0 ndetse kandi itsinda Macuba WFC Ibitego 13-2.

    Source : https://yegob.rw/nkibisanzwe-rayon-sports-wfc-yasanze-ikipe-iwayo-maze-irayihererana-iyitsinda-ibitego-byinshi-idakoramo/

  • Miss Ikinyafu! Reba amafoto y’umukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo Ikinyafu ya Bruce Melodie ndetse atwara ikamba muri Miss Rwanda akomeje kwiharira Instagram – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayirebwa Marie Paul wagaragaye mu mashusho y'indirimbo Ikinyafu ya Bruce Melodie na Kenny Sol akomeje kwigarurira urubuga rwa Instagram kubera amafoto agaragaza ikimero cye.

    Uyu mukobwa wegukanye ikimba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2018, yasangije abamukurikira kuri Instagram amafoto yambaye ikanzu igaragaza umugongo wose uri hanze.

    AMAFOTO

    Kayirebwa Marie Paul(Miss Ikinyafu) yagukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2018

    Source : https://yegob.rw/miss-ikinyafu-reba-amafoto-yumukobwa-wagaragaye-mu-mashusho-yindirimbo-ikinyafu-ya-bruce-melodie-ndetse-atwara-ikamba-muri-miss-rwanda-akomeje-kwiharira-instagram/