Blog

  • Uko gahunda ya iLead ikomeje guhindura imyitwarire y'abanyeshuri – #rwanda #RwOT

    iLead, ni gahunda igamije kwigisha abanyeshuri kuba bavamo abayobozi bafite indangagaciro, ikaba ikorwa mu matsinda abanyeshuri bagasoma ibitabo bitandukanye bungurana ubumenyi ku bijyanye n'imiyoborere.

    Ni gahunda ikorwa ku bufatanye n'umuryango ufasha abana mu burezi wa Africa New Life binyuze muri porogaramu yiswe iLead. Kuwa Gatatu tariki 26 Mata 2023, hasuzumwe umusaruro imaze gutanga.

    Abayobozi b'ibigo by'amashuri birenga 70 porogarame ya iLead imaze kugeramo, bemeza ko yahinduye mu buryo bufatika imyitwarire y'abanyeshuri babo.

    Umuyobozi w' Urwunge rw'amashuri rwa GSNDP Cyanika ruhererye mu Karere ka Nyamagabe, Hitimana Jean Baptiste, yemeje ko ubu buryo bwa iLead hari byinshi bwafashije abanyeshuri babo.

    Yagize ati 'Ubona ko abanyeshuri gahunda ya iLead barayishimiye kandi ubona ko mu myitwarire, mu bitekerezo byabo, mu mibereho ndetse no mu myigire, ifite akamaro cyane. Ubona ko abana bayishimiye kandi izatugeza kuri byinshi mu myitwarire yabo no mu mibereho yabo.'

    Umuyobozi w'ishuri rya Cornerstone Leadership Academy ryo mu Karere ka Rwamagana, Nkotanyi Peter, yavuze ko porogaramu ya iLead yafashije abanyeshuri ayobora kuko bamenye ibyo bagomba gukora batabibwirijwe.

    Ati 'Ikintu gikomeye ni uko ari uburyo bufasha abana kwiyobora ubwabo mu buzima kandi iyo umunyeshuri yiyoboye, yiga nta ngorane ashyiramo imbaraga akiga abishaka akamenya impamvu yabyo ndetse akanamenya amahitamo ye n'ingaruka zayo no kumenya imyanzuro afata mu buzima bwe bwa buri munsi.'

    Umuyobozi w'iyi gahunda ya iLead mu Rwanda, Hassan Kibirango, yabwiye IGIHE ko imaze gutanga umusaruro ufatika kuko abayobozi bashinzwe imyitwarire mu bigo imaze kugeramo bababwiye ko yaborohereje akazi.

    Yagize ati 'Ubuhamya duhabwa ni uko abashinzwe gukurikirana imyitwarire y'abanyeshuri batubwiye ko yaborohereje akazi batacyiruka inyuma y'abana kuko bamenye ibyo baba basabwa no kubikorera ku gihe. Byatanze umusaruro n'impinduka. ikindi n'imico n'imikorere y'urubyiruko mu mashuri byarahindutse mbese imico mibi yaragabanutse imyiza iriyongera.'

    Iyi gahunda ya iLead mu mwaka urenga imaze itangijwe mu Rwanda imaze kugera mu bigo by'amashuri yisumbuye 78 ikaba inakurikirwa n'abanyeshuri ibihumbi 32.

    Bamwe mu bayobozi b’amashuri basuzumiye hamwe umusaruro wa iLead bemeza ko yatumye imyitwarire y’abanyeshuri ihinduka

    Umuyobozi Ishuri rya Cornerstone Leadership Academy Nkotanyi Peter yavuze ko iLead yatumye abanyeshuri bakora bibwirije

    Umuyobozi w'Urwunge rw'amashuri rwa GS NDP Cyanika, Hitimana Jean Baptiste, yemeje ko iLead yafashije abanyeshuri mu myitwarire

    Umuyobozi wa gahunda ya iLead mu Rwanda, Hassan Kibirango yavuze ko imaze gutanga umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-gahunda-ya-ilead-ikomeje-guhindura-imyitwarire-y-abanyeshuri

  • Bugesera: Umwarimu afunzwe akurikiranyweho gusambanya abana b'abahungu – #rwanda #RwOT

    Ni icyaha bivugwa ko uyu mugabo yakoze mu bihe bitandukanye abikorera ku bana bafite hagati y'imyaka 14 na 18.

    Urwego rw'Ubugenzacyaha rwamutaye muri yombi ku wa 24 Mata 2023 ndetse akaba afungiye kuri RIB ya Nyamata mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye Itangazamakuru ko Iperereza ry'ibanze ryakozwe na RIB ryagaragaje ko uyu mugabo yakoreye abana 10 yigishaga ibikorwa bigamije ishimishamubiri.

    Ibi bikorwa birimo kuba yahamagaraga abo bana umwe kuri umwe bamaze gukora ibizamini akabakorakora ndetse akabakora no ku gitsina bigamije ishimishamubiri bikaba bigize icyaha cyo gusambanya umwana.

    Ingingo ya 133 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, igaragaza ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha; gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k'umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw'umubiri w'umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy'umwana no gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w'umwana hagamijwe ishimishamubiri.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'itanu 25.

    Umuvugizi wa RIB Dr Murangira yagize ati 'Muri iyi minsi hari ibirego bigenda bigaragaza ko umwana w'umuhungu nawe asambanywa kimwe n'umwana w'umukobwa, gusa imibare igaragaza ko aribo bibasiwe kurusha abana b'abahungu. Abantu bari bakwiye kuzibukira rwose kuko iki cyaha cyo gusambanya umwana gihanishwa ibihano biremere.'

    RIB iributsa abantu bose ko icyaha cyo gusambanya abana ari icyaha cy'ubugome kandi kitazihanganirwa. Iributsa kandi ko kitagomba guhishirwa kandi ko ari inshingano za buri munyarwanda wese kumenyekanisha icyaha cy'ubugome.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-umwarimu-afunzwe-akurikiranyweho-gusambanya-abana-b-abahungu

  • Perezida Kagame yacyeje uruhare rwa Samia Suluhu mu gushakira amahoro n'umutekano RDC – #rwanda #RwOT

    Umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ni ikibazo gihangayikishije akarere k'ibiyaga bigari n'Isi muri rusange. Imyaka ibaye myinshi abatuye aka gace badatora agatotsi kubera imirwano idasiba hagati y'imitwe y'inyeshyamba cyangwa n'ingabo za Leta.

    Umwaka ushize umutwe wa M23 wubuye imirwano n'ingabo za Leta, FARDC zifatanyije na FDLR n'indi mitwe, aka gace kongera kuba isibaniro ry'imirwano.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye i Dar es Salaam kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yashimiye Samia Suluhu ku buyobozi bwe bwiza mu gushakira igisubizo kirambye amakimbirane ari mu karere by'umwihariko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC, ku bufatanye n'abandi bagize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC).

    Ati 'Kubaka amahoro n'umutekano birambye mu karere kacu, birasaba umuhate udacogora wa twese harimo n'abagirwaho ingaruka n'ibyo bibazo cyangwa ababishinzwe mu buryo butaziguye'.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko amahoro n'umutekano ari ikintu cy'ingenzi gikenewe cyane ku bw'iterambere n'ubumwe bwa Afurika.

    Tanzania yohereje ingabo mu Burasirazuba bwa RDC kimwe n'ibindi bihugu bya EAC ukuyemo u Rwanda. Inama z'abakuru b'ibihugu bya EAC mu gushakira amahoro RDC, Perezida Suluhu yagiye azitabira zose.

    Tanzanira ni umufatanyabikorwa ukomeye w'u Rwanda mu by'ubucuruzi ndetse n'umuyoboro wa Internet. Uyu munsi hari inzira ya internet y'insinga iva muri Uganda igaca i Gatuna na Kagitumba ikinjira mu Rwanda n'indi igaca muri Tanzania iciye ku Rusumo.

    Perezida Kagame yashimiye ubushake bwa Tanzania bwo guteza imbere umubano ku bw'inyungu z'ibihugu byombi. Yavuze ko ibi biteza imbere abaturage kandi vuba ndetse n'ibigo by'ubucuruzi mu bihugu byombi bigahangana ku isoko mpuzamahanga.

    Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Tanzania ariko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo amahirwe ahari yose abyazwe umusaruro.

    Ati 'Nabwiye Perezida Kagame ko turimo gukora ibishoboka byose ngo dutunganye ibyambu byacu, icya Dar es Salaam, Tanga, u Rwanda rukoresha'.

    Icyambu cya Tanga mu Burasirazuba bw'Amajyaruguru ya Tanzania kimaze igihe gitunganywa ku buryo ibikorwa remezo ku cyambu cya Tanga bimaze gufata intera ishimishije, hasanwa imihanda ndetse haguwe aho bakirira ibicuruzwa biba bitegereje kohererezwa ba nyirabyo biganjemo n'Abanyarwanda.

    Icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho 70% by'imizigo ijya cyangwa iva mu Rwanda. Mu 2016 kandi u Rwanda na Tanzania byafunguye ku mugaragaro ikiraro cya Rusumo n'ibiro bikoreramo abashinzwe za gasutamo n'abinjira n'abasohoka ku mpande z'ibihugu byombi.

    Perezida Samia yakomeje agira ati 'Twaganiriye ku mutekano n'ubwirinzi, twemeranywa gukomeza gukorera hamwe kugira ngo ibihugu byacu na Afurika y'Uburasirazuba yose igire amahoro n'umutekano'.

    Perezida Samia yavuze ko yaganiriye na Kagame ku mishinga ibihugu byombi bifitanye itararangira bemeza ko abayikurikirana bahurira muri Dar es Salaam, bakaganira bagategura ibikenewe kugira ngo akazi gakomeze.

    Kuwa 9 Werurwe 2018, u Rwanda na Tanzania byasinyanye amasezerano yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali w'ibilometero 532 Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6$.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, inzira umuhanda uzanyuramo yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k'ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy'Indege cya Bugesera.

    Uzaba ureshya n'ibilometero 138 mu gihe Tanzania uzaba ari ibilometero 394. U Rwanda rugaragaza ko uwo muhanda wa gari ya moshi uzagabanya 40% ku giciro cy'ubwikorezi rwatangaga, binoroshye urwo rugendo rw'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n'ibyo ruvanayo binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam.

    Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bwa Tanzania n’u Rwanda bushingiye ku nyungu z’abaturage babyo

    Perezida Kagame yacyeje uruhare rwa Samia Suluhu mu gushakira amahoro n'umutekano RDC

    Perezida Kagame yageze muri Tanzania kuri uyu wa Kane

    Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Samia Suluhu Hassan


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yacyeje-uruhare-rwa-samia-suluhu-mu-gushakira-amahoro-n

  • Bikomeje kwanga: Kwizera Olivier ntiyahiriwe n’urugendo yagiyemo rw’akazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuzamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Kwizera Olivier Olivier ntabwo yahiriwe muri Saudi Arabia kuko ikipe ye ya Al-Kawkab yananiwe kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.

    Shampiyona y'icyiciro cya 3 muri Saudi Arabia yasojwe kuwa 7 Mata 2023 aho Al-Kawkab ya Kwizera Olivier yasoje iri ku mwanya wa Kane.

    Ubundi iki cyiciro gikinwa n'amakipe 32 agabanyijemo amatsinda 2 aho buri tsinda riba rigizwe n'amakipe 16.

    Amakipe 3 niyo azamuka mu cyiciro cya mbere. Ikipe ya mbere muri buri tsinda ihita izamuka maze iya kabiri mu itsinda rya mbere igahura n'iya kabiri mu itsinda rya 2 bagakina imikino ibiri itsinze ikazamuka mu cyiciro cya kabiri.

    Source : https://yegob.rw/bikomeje-kwanga-kwizera-olivier-ntiyahiriwe-nurugendo-yagiyemo-rwakazi/

  • Yamuvugirije induru: Umunyarwenya Clapton Kibonke yavugirije induru umuntu wibye ubwiherero(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Clapton Kibonke uzwiho gusetsa abantu cyane hano mu Rwanda yagaragaye avugiriza induru umugabo warutwaye ubwiherero kw'igare avuga ko yaba abwibye.

    Clapton Kibonke uzwiho gutembaza abantu ubwo yari mu mudoka ye yabonye umugabo waruhetse kw'igare ubwiherero bugezweho bwa kizungu maze agira ati:' Umuntu yibye tuwalete (toilet) nguwo mu mufate yibye wese' aya niyo magambo umunyarwenya Clapton Kibonke yakoresheje ubwo yabonaga umugabo uhetse ubwiherero kw'igare maze akamuvugiraza induru.

    Gusa nubwo yamuvugirizaga induru avuga ko yibye ubwiherero mu by'ukuri ntabwo aribyo ahubwo uyu munyarwenya Clapton Kibonke yatebyaga nk'uko tubimenyereye na we iyumvire uburyo yabivuzemo:

    Source : https://yegob.rw/yamuvugirije-induru-umunyarwenya-clapton-kibonke-yavugirije-induru-umuntu-wibye-ubwihererovideo/

  • “Umugabo wanjye” Ifoto imwe irahagije ngo Miss Iradukunda Elsa agaragaze urwo akunda Umugabo we Prince Kid – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyampinga w'u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yongeye gushimangira urwo akunda umugabo we Prince Kid.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Elsa yasohoye ifoto afatanye ikiganza n'umugabo we aho yahise arenzaho amagambo agira ati: 'Ikiganza ku kindi hamwe n'umugabo wanjye.'

    Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yasezeranye na Iradukunda Elsa mu mategeko mu mezi ashize.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wanjye-ifoto-imwe-irahagije-ngo-miss-iradukunda-elsa-agaragaze-urwo-akunda-umugabo-we-prince-kid/

  • Kigali ibiryo birarikoze! Abantu 197 barwariye mu bitaro kubera ibyo bariye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu bagera ku 197 biganjemo abagore barwariye ku Kigo Nderabuzima cya Rubungo giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera bazira amafunguro bariye akabagwa nabi.

    Amakuru dukesha Igihe, avuga ko aba bantu bose basanzwe bakorera ahantu hamwe, ku wa Gatatu tariki 26 Mata 2023 baririye ku kazi nyuma baza kugubwa nabi maze 9 muri bo bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rubuga.

    Uyu munsi ku wa Kane tariki 27 Mata 2023, abandi 170 babyutse batameze neza nabo bajyanwa muri iki Kigo Nderabuzima, bagaragaza ibimenyetso birimo kuribwa mu nda, kuruka no guhitwa.

    Source : https://yegob.rw/kigali-ibiryo-birarikoze-abantu-197-barwariye-mu-bitaro-kubera-ibyo-bariye/

  • Yayoresha igitiyo! Ingano y’amafaranga umugore wa Cristiano Ronaldo yatwara mu gihe baba batandukanye yateye abatari bake ubwoba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi mu rugo rwa Cristiano Ronaldo ntihari kuvuga umwuka mwiza dore ko bivugwa ko banatonganiye mu ruhame.

    Uyu mubano utari mwiza uvugwaho hagati y'aba bombi ushobora kubaganisha kuri gatanya.

    Nubwo Cristiano Ronaldo atasezeranye na Georgina ntibivuze ko atagira icyo abona kuko barabyaranye kandi babana mu gihe kirenga imyaka 6 isi yose ibizi.

    Nk'uko bitangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye ngo haramutse habaye gutandukana kw'aba bombi, Georgina yakwegukana 35% by'umutungo wose wa Cristiano Ronaldo.

    Georgina yabona arenga Miliyoni 350 z'amadorali kuko umutungo wose wa Cristiano bigaragazwa ko ungana na Miliyoni 1000 z'amadorali.

    Source : https://yegob.rw/yayoresha-igitiyo-ingano-yamafaranga-umugore-wa-cristiano-ronaldo-yatwara-mu-gihe-baba-batandukanye-yateye-abatari-bake-ubwoba/

  • Yakoze agashya: Umusore yasabye imbabazi abakobwa bose yasambanye nabo kubera impamvu ikomeye cyane yabimuteye (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Kamaro yasabye imbabazi abakobwa bose yasambanye nabo nyuma yo gusanga nta kiza cyabyo ndetse ngo bifite ibibi byinshi cyane.

    Kamaro aganira na Sky2 yamubwiye ko asabye imbabazi abakobwa bose yasambanye nabo kandi ko atazabyongera kuko bitera umwaku kandi bigatuma umuntu atabona amafaranga akaba yarafashe umwanzuro wo kwibera umupasiteri ngo kuko aribyo byiza akaba ari amashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram ya Sky2.

    Na we iyu mvire ibyuyu musore warahiye ko atazongera gusambana akanasaba imbabazi abakobwa bose yasambanye nabo:

    Source : https://yegob.rw/yakoze-agashya-umusore-yasabye-imbabazi-abakobwa-bose-yasambanye-nabo-kubera-impamvu-ikomeye-cyane-yabimuteye-video/

  • Yakubiswe nk’uwibye: Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 yakubitiye mwarimu we imbere y’abanyeshuri aramwandagaza (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri w'imyaka 15 y'amavuko yakatiwe igifungo cy'umwaka umwe muri gereza y'abana nyuma yo gukubita mwarimu we wa literature akamwandagaza.

    Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye, yerekana umukobwa w'imyaka 15 ari gusagarira mwarimu we, aho birangira amakubitiye imbere y'abanyeshuri.

    Nk'uko bitangazwa na Fox 5 Atlanta uyu mukobwa yakatiwe gufungwa umwaka umwe muri gereza y'abana nyuma yo gukubita mwarimu we, Tiwana Turner ku ishuri rya Heritage High School i Conyers muri Georgia.

    VIDEWO

    Hoe trim at my school man pic.twitter.com/QWwCNWsmUL

    — BigJerm ひ (@trendingjerm) January 26, 2023

    Source : https://yegob.rw/yakubiswe-nkuwibye-umwana-wumukobwa-wimyaka-15-yakubitiye-mwarimu-we-imbere-yabanyeshuri-aramwandagaza/