
Blog
-
Imbamutima za Ngendahayo Jrmie wegukanye Is… – #rwanda #RwOT
Iri siganwa ngarukamwaka ryabaye kuri iki cyumweru tariki 30 Mata, risozwa ku mugoroba. Ni isiganwa ryabaye mu byiciro 4 harimo Abasheshakanguhe, Abana bakiri bato, Ingimbi n’Abangavu, ndetse n’Abakinnyi bakuru. Aba bose bakoze intera ya kirometero 3.9, ariko bakazenguruka inshuro zitandukanye bigendanye n'imyaka.
Duhere mu Ngimbi n’Abangavu, Nizeyimana Fiacre ukinira Nyabihu Cycling Club, niwe wabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe iminota 20 n’amasegonda 43, akurikirwa na Ntirenganya Moses, Byusa Pacifique aba uwa gatatu bose banganya ibihe n’uwa mbere.
Nizeyimana Fiacre niwe wabaye uwa mbere mu ngimbi
Mu Bangavu, Iragena Charlotte ukinira Bugesera Cycling Club yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 37 n’amasegonda 50, akurikirwa na Byukusenge Marthe na Mutoni Sandrine bose bakinana muri Bugesera Cycling Club.
Ingabire Diane wabaye uwa mbere mu bagoreÂ
Nyuma y’aba bakinnyi bakiri bato hahise hakurikiraho, abantu bosea bari bategeje abakinnyi bakuru aho bagombaga kuzengura kirometeri 3 na metero 900, bakazenguruka inshuro 30 zingana na Kirometeri 117. Ku ruhande rw’abakinnyi bakuru harimo ibihembo bigera kuri 5 byatangiwe mu muhanda, bigendanye n’intego zashyizweho.
Ngendahayo Jérémie yaje kugera ku murongo ari uwa mbere, akoresheje isaha imwe iminota 44 n’amasegonda 57, akurikirwa na Muhoza Eric ukinira Bike Ain wabaye uwa kabiri, Tuyizere Etienne ukinira Benediction Club aba uwa gatatu bose banganya ibihe.Â
Ngendahayo Jérémie yakinnyi nk’umukinnye umwe ku giti cye kuko amaze iminsi nta nkipe afite, gusa akaba anyuzamo agakora imyitozo mu ikipe ya May Star.
Aganira n’itangazamakuru, Ngendahayo yavuzeko iri siganwa yari aryiteguye cyane. Yagize ati “Byanshimishije cyane, naherukaga gutsinda nkiri mu bakinnyi bato, ubu aha niho ha mbere mbaye uwa mbere mu bakuru. Nari niyizeye kuko na Perezida nari naramubwiye ko nzaba uwa mbere. Nari mfite imyitozo ihagihe cyane ndetse n’icyizere cy’uko nzaba uwa mbere”.
Kugeza ubu, abanyamuryango barindwi b'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda (FERWACY) barimo Sakumi Anselme wari Visi Perezida waryo, ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bakinnyi bakiri bato mu bakobwa, Iragena niwe wabaye uwa mbere
Niyotwizera Lambert niwe wabaye uwa mbere mu bana bakiri bato b’abahungu -
Abakozi bo mu nganda n'ubwubatsi basabye ko imiterere ya pansiyo ivugururwa – #rwanda #RwOT
Ni ubutumwa batanze mu gihe kuri uyu wa 1 Gicurasi 2023, u Rwanda rwifatanyije n'isi mu kwizihiza umunsi w'abakozi.
Ni umunsi Leta, abakoresha n'abakozi basubiza amaso inyuma kugira ngo basuzumire hamwe uko umurimo uhagaze, bakishimira ibyiza bagezeho bakanafata ingamba zituma ibitaragezweho bizagerwaho ubutaha, no guharanira kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.
Umunyamabanga Mukuru wa Cotraf, Ntakiyimana Francois, yavuze ko abakozi benshi usanga bakorera ku masezerano y'akazi atanditse, ugasanga nta burenganzira bagira mu kazi, igihe babusabye bakirukanwa.
Yakomoje nko ku uburenganzira bwo guteganyirizwa muri RSSB, guhabwa ibiruhuko by'umwaka, guhemberwa amasaha y'ikirenga n'ubundi burenganzira.
Bitewe n'umiterere y'imirimo, ngo imyaka 60 yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru ni myinshi ku bakozi bakoresha ingufu mu kazi kabo nk'abakorera mu nganda, mu bwubatsi no mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Yakomeje ati “Abo bakozi batakaza ingufu ku buryo badashobora kugeza ku myaka ya ngombwa yo kujya muri pansiyo. Ibi bituma batakaza akazi bakajya kwicara mu rugo, bagategereza igihe kirekire ngo imyaka 60 ya pansiyo igere. Ibyo bituma abo bakozi bagwa mu bukene bukabije kuko nta kindi baba bashoboye kwikorera cyabinjiriza icyababeshaho uko bikwiye.”
Byongeye, ngo usanga ari imirimo ituma bashobora guhura n'impanuka, urugero ni iheruka i Kinazi mu Karere ka Huye.
Iyi sendika yasabye Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Ubugenzuzi bw'Umurimo bifatanyije na RSSB, kurushaho gukangurira no gukurikirana abakoresha badateganyiriza abakozi babo, kugira ngo hirindwe ubukene bw'abakozi bagize impanuka cyangwa bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
Ibyo bikajyana no gushyiraho umushahara fatizo, kuko hashize igihe kinini uyu mushahara uteganywa mu Iteka rya Minisitiri ariko iryo teka ntirisohoke.
Ntakiyimana yakomeje ati “Twibutse nanone ko kutajyaho kw'iri teka bituma abakoresha bahemba abakozi babo imishahara y'intica ntikize kandi abakozi babo bakabyemera gutyo kubera kubura ubushobozi bw'ibiganiro hagati y'abakozi n'abakoresha.”
Kugira ngo abakora muri izi nzego kandi batekerezweho, iyi sendika isaba ko imiterere ya pansiyo yavyugururwa.
Yakomeje ati “Pansiyo yashyirwa mu byiciro bitewe n'imiterere y'imirimo ikorwa, imyaka yo kujya muri pansiyo igashyirwa hagati y'imyaka 45 na 55. Iyo mirimo yashyirwa mu byiciro bivunanye ni iy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro,ubwubatsi,ubukanishi,ububaji,abakora imirimo ivunanye mu nganda.”
Iyi sendika ibarura abakozu bagera mu 15,000 babarizwa mu mirimo y'ubwubatsi, inganda, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, amagaraje n'amacapiro.
Abakozi bo mu nganda basabye ko imiterere ya pansiyo ivugururwa -
Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri #rwanda #RwOT
Impera z'iki cyumweru dushoje zisize habayeho impinduka ku rutonde rwa Shampiona y'u Rwanda cyane cyane aho ikipe ya Rayon Sports iri mu makipe ahatanira igikombe naho Espoir FC yabaye ikipe ya mbere imanutse mu kiciro cya kabiri.
Ibi bibaye muri shampiyona y'u Rwanda irimo gukinwa aho igeze ku munsi wayo wa 27, ni umunsi usize Kiyovu SC iri ku mwanya wa mbere naho Rayon Sports ikisanga kuwa kabiri naho APR FC iba iri ku mwanya wa gatatu.
Gufata umwanya wa Kabiri kuri Gikundiro yabigezeho kuri iki cyumwe nyuma yaho iyi kipe yatsindiye i Rusizi ikipe ya Espoir ibitego 2-1 byatsinzwe na Tuyisenge Arsene na Léandre Essombe Onana. Uyu mukino ukaba warabaye kuwa Gatandatu As Kigali yaranganyije na APR FC bityo ikipe y'ingabo z'igihugu itakaza umwanya wa kabiri kuko yananiwe gutsinda uwo mukino.
Ku rundi ruhande Kiyovu SC yo yari yanganyije na Mukura VS ubusa ku busa ariko ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere bitewe n'uko yarushaga amanota menshi amakipe yari ayikurikiye harimo APR FC na Rayon Sports.Gutsindwa na Rayon Sports kwa Espoir FC yo mu karere ka Rusizi byatumye iyi kipe iba iyambere imanutse mu kiciro cya kabiri cya 2023-2024 kuko mu mikino itatu isigaye gukina niyo yayitsinda ntiyagira amanota atuma aguma mu kiciro cya mbere.
Kugeza ubu ku munsi wa 27 wa shampiyona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere, ikipe ya Kiyovu SC ifite amanota 57, Rayon Sports ikaba ku mwanya wa kabiri n'amanota 55, APR FC yo ifite amanota 54 ku mwanya wa gatatu naho Police FC irisanga ku mwanya wa kane n'amanota 45.
Amakipe ari mu myanya y'inyuma agomba kwishakamo imwe izamanukana na Espoir FC ni Rwamagana city, Bugesera FC, Marines na Rutsiro FC. Muri rusange dore uko imikino y'umunsi wa 27 wa Primus National League yagenze mu mpera z'iko cyumweru:
Kiyovu SC 0-0 Mukura VS
APR FC 1-1 AS Kigali
Etincelles FC 1-0 Police FC
Espoir FC 1-2 Rayon Sports
Gorilla FC 1-5 Rutsiro FC
Sunrise FC 3-1 Musanze FC
Gasogi United 0-2 Marine FC
Rwamagana City 1-0 Bugesera FC
The post Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri appeared first on RUSHYASHYA.
-
Umusore wasenze Imana itari bayali! Umusore warongoye umukobwa w’uburanga buhebuje akomeje gutangaza abatari bake (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT
Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amashusho y'umusore warongoye umukobwa w'uburanga buhebuje.
Ni amashusho umusore bigaragara ko ashaje kandi mugufi aho aba yarongoye umukobwa w'uburanga buhebuje kandi ushinguye.
VIDEWO
-
Hafi ku mwica: Umusifuzi yahondaguwe n’umukinnyi agirwa intere kugeze akuwemo amenyo – YEGOB #rwanda #RwOT
Hirya no hino ku Isi yakomeje kumvikana ibikorwa byo gukubita bamwe mu bantu bafite icyubahiro gihambaye mu kibuga dore ko hari abajya kure bakavuga ko baba bahagarariye Imana mu kibuga.

Umugabo ukomeye cyane ukora umwuga wo gusifura umupira w'amaguru mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Australia yakubiswe n'umukinnyi ku buryo bukomeye cyane agirwa intere ubwo yarari gusifura umukino wahuzaga ikipe ya Padstow Hornets na Greenacre Eagles zombi zo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Australia.
Umusifuzi wahondaguwe n'umukinnyi ingumi z'amajigo kugeza ubwo amenyo akutse yitwa Khoder Yaghi akaba ari amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga uyu musifuzi akubitwa ku buryo bukomeye n'umukinnyi mbese bigaragara ko nta mpuhwe afitiwe nuwo mukinnyi wa mukubitaga ntacyo yitayeho.
Source : https://yegob.rw/hafi-ku-mwica-umusifuzi-yahondaguwe-kugeze-akuwemo-amenyo/
-
“Bajyane inzererezi Mageragere” Moses bamuciriye urwa Pirato kukarubanda – YEGOB #rwanda #RwOT
Nyuma y'amakuru avuga ko Moses washinze Moshoni yatawe muri yombi, ubu abantu batandukanye bakomeje gutanga ibitekerezo kuri ibi.
Ubusanzwe uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no kuba akoresha ibiyobya bwenge.
Djihad ' Niba itegeko ryo guhindura igitsina mu Rwanda rihari bamurekure! Ariko niba ntarihari bajyane inzererezi I Mageragere'.
Amashushoâ¦
Source : https://yegob.rw/bajyane-inzererezi-mageragere-moses-bamuciriye-urwa-pirato-kukarubanda/
-
Ikipe ya APR yirukakanye umutoza wayo mukuru – YEGOB #rwanda #RwOT
Ikipe ya APR yirukakanye umutoza wayo mukuru wari umazemo imyaka igera kuri.
Ikipe ya APR mu mukino wa Volleyball mu bagabo yamaze gusezerera umutoza wayo mukuru, Mutabazi Elie.
Uyu mutoza wari uyimazemo imyaka 4 ari umutoza mukuru ariko ariko akaba yari ayimazemo imyaka 7 kuko yayigezemo 2016 ari umutoza wungirije.
Uyu mutoza yayihesheje igikombe cya shampiyona iheruka cya 2020, yasezerewe nyuma y'umunsi wa mbere wa shampiyona ya 2023.
Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-yirukakanye-umutoza-wayo-mukuru/

