Nk'uko bigaragara ku muyoboro wa YouTube ndetse bikaba biri no ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye, umugabo wari wagiye gusezerana n'umugore imbere y'amategeko, yahawe inkwenene nyuma yo kunanirwa gusoma ibyo yiyemeje.
VIDEWO
Nk'uko bigaragara ku muyoboro wa YouTube ndetse bikaba biri no ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye, umugabo wari wagiye gusezerana n'umugore imbere y'amategeko, yahawe inkwenene nyuma yo kunanirwa gusoma ibyo yiyemeje.
VIDEWO
Umuhanzi Tom Close ku munsi w'ejo nibwo yashyize hanze alubumu ye nshya yise 'Essence' ikomeje gucimpaka hirya no hino muri Afurika.
Tom Close kuri Televiziyo yitwa Isibo Tv mu kiganiro The Choice Live yemeje abarimo umunyamakuru akaba n'umuhanzi w'umuraperi Phil Peter ubwo yarapaga agace kari mu ndirimbo yakoranye na Bull Dog bise igikoromere.
Umuhanzi w'umuraperi ukomeye cyane wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ibye bikomeje gutangaza benshi bitewe nibyo umwana we w'umukobwa ari kumubuza kujya mu kazi.
Umwana w'umuraperi Offset akomeje kubera Papa we ibamba amubuza kujya mu kazi kubera ko abona se ifaranga yaringwije n'amashusho akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza uyu amwana w'umukobwa abuza se Offset kujya mu kazi.
Umuhanzikazi Sunny wamenyekanye mu ndirimbo 'Kungora' yafatanyije na Bruce Melodie, yavugishije abatari bake kuri Instagram, nyuma yo gutangaza yasomye umukobwa we w'imfira.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sunny yasangije abamukurikira amafoto agaragaza we n'umukobwa we bagiranye ibihe byiza gusa yaje kurenzaho amagambo avuga ko yari agiye gusomana n'umukobwa we maze aratungurwa.

Yagize ati 'Ibazeko yafunze amaso azingo narigiye kumuha. Akasomyo kumurwa nabikoze Maze arasara ati 'gute'.'
Ni ibintu bitavuzweho rumwe kuko hari abatashimye aya mafoto, gusa abandi bakavuga ko babikundira.

Dore amafoto yabo bombi

Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] avuga ko kuva yatangira umuziki yagiriye ishyari umuhanzi umwe mu myaka yo ha mbere ubwo basaga nk’aho bahataniye umwanya w'umuhanzi mushya mu muziki nyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, Bruce Melodie ukubutse muri Nigeria yavuze ko Christopher yigeze kumutera ishyari ubwo yashyiraga hanze indirimbo 'Habona' ikaba ikimenyabose, abari bamwegereye bakajya bamubwira ko yasigaye kandi abandi bageze kure.
Bruce asubiza ikibazo cy'umufana wari umubajije impamvu atagira ishyari cyane ko ngo agaragara nk'utarigira, yavuze ko abarimo umuraperi Amani Hakizimana uzwi nka Ama G The Black bakoranaga icyo gihe bamwumvishije ko ari gusigara mu gihe Christopher ari gukora cyane bituma yumva amugiriye ishyari.
Ati “Kuba nta shyari ngira, ntekereza ko biba mu migisha ngira. Mu bijyanye n'akazi dukora sinibaza ko hari uwo nkwiye kugirira ishyari, undushije uba wandushije bimeze nko kurwana. Ishyari ntacyo ryafasha umuntu urifite kuko ntirifata amajwi, ntirifata amashusho nta kintu warimaza.”
Akomeza akomoza ku muhanzi yigeze kugirira ishyari mu myaka yatambutse ati 'Kera nigeze kugirira umuntu ishyari, nigeze kugirira ishyari Christopher. Kera yabaga muri Kina Music kandi iyi nzu itunganya umuziki yari yarafatishije bya hatari. Icyo gihe nta shyari nagiraga, Christopher asohora indirimbo 'Habona', Ama G akajya aza akambwira ngo wabumvishe abandi bana naho wowe uraho, nanjye ntangira kubitekerezaho. '
'Umutwe waragiye urabyimba noneho mu gihe uri kubyimba nkumva ahantu hose irahari, Ama G akajya ambwira ngo abandi bana bari gukora indirimbo nziza naho wowe uri muri ‘yakoyo we’. Icyo gihe naragiye ndasara nta murongo n'impano Imana yanyihereye yo gukora byose'.
Melodie mu rwenya rwinshi yakomeje avuga ko nyuma yaje gusanga atari ishyari yari yifitemo ahubwo ko ryaterwaga na Ama G The Black wamwoshyaga kandi ko nyuma yaje kwegera umuhanzi Christopher akamubwiza ukuri ko yari arimufitiye kandi ko yamenye uwamushukaga.
Uyu muhanzi kandi yagarutse ku mubano afitanye n'abahanzi nyarwanda Meddy na The Ben bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika utavugwaho rumwe n'abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Bruce Melodie ashobora kuba yishyura umunyamakuru wo kuri YouTube uzwi nka Fatakumavuta kugira ngo asebye ndetse anibasira abo bahanzi bombi bubatse izina rikomeye mu muziki.
Bruce Melodie yavuze ko aba uko ari babiri ari abantu baziranye bisanzwe atari inshuti za hafi ariko ko ku ruhande rw'akazi bashobora gukorana kuko nta kindi kibazo cyihariye kiri hagati yabo. Uyu muhanzi kandi yavuze ko atabona amafaranga yo kwishyura uwo munyamakuru ngo asebye bagenzi be kuko afite byinshi yashoramo amafaranga kandi ko ayakunda bihambaye ku buryo atayapfusha ubusa.
Asubiza umufana wari amubajije ku mubano uri hagati ye, Ngabo Medard uzwi nka Meddy na Benjamin Mugisha wamamaye nka The Ben ndetse n'impamvu nta ndirimbo barakorana, Melodie yavuze ko ari gushaka irindi soko ritari riyo mu Rwanda kuko ryo arisanganywe.
Ati'Ntabwo bishoboka ko nta umwanya wo kwanga umuntu nta n'umuntu nakwishyurira gusebya abantu kuko mfite byinshi nayakoresha. Umubano wanjye na The Ben na Meddy ntawo, ntabwo turi inshuti cyane ariko duhuye twasuhuzanya kandi twakorana akazi.'
Akomeza agira ati 'Impamvu tudakorana umuziki ni uko badakorera inaha mu Rwanda ntabwo tubonana umunsi ku wundi ikindi kandi Meddy na The Ben bagiye kumpa isoko mfite, ndigushaka gufatisha n'ahandi tutaragera. Ibyo nari gukorana n'aba bahanzi bombi barabikoze kuko bahuriye mu ndirimbo zitandukanye bityo abakunzi b'umuziki barabyakiriye'.
Uretse ibi uyu muhanzi yahishuye ko Televiziyo ISIBO TV yamwitiriwe atari iye ndetse ko yamaze gukuramo ake karenge ubu atakibarizwa mu bakorana n'iyi nsakazamashusho ishingiye ku myidagaduro ndetse ko amasezerano ya miliyari yasinye yo kwamamaza kompanyi ya Food Bundles yaheze mu kirere.
Avuga ko nawe ubwe aheruka aya masezerano asinywa ko atigeze ahabwa amafaranga yasinyiye arenzaho ko uwahoze ari umujyanama we Lee Ndayisaba ari kubikurikirana mu nkiko.

Bruce Melodie yahakanye ibyo gutunga televiziyo ya ISIBO TV- Ubanza ibumoso ni Kabanda Jean De Dieu, Umuyobozi Mukuru wa Isibo Tv- Uri iburyo ni Smith Alvin, umunyamafaranga w’inshuri ya Bruce Melodie

Melodie aherutse kwegukana ibihembo bibiri muri The Choice Awards 2022 bya ISIBO TV

Bruce yavuze ko yigeze kugirira ishyari Christopher Muneza- Icyo gihe yari akibarizwa muri Kina Music yavuyemo akarwara ‘Depression’
Ese Microphone iyo bayigushyirira aho ushyikira: Kenny Sol byamusabye kwisunga agataburete kugira ngo ashyikire Microphone nyuma yuko indeshyo imutengushye (AMAFOTO)
Kenny Sol uri mu bahanzi bagezweho yasekeje abamukurikirana nyuma yo kugaragara muri studio ari hejuru yagatebe ari nako arikodinga.
Muri aya mashusho aba ari kumwe na Producer Element usigaye ubarizwa muri 1:55am Entertainment ari nayo ibarizwamo umuhanzi Bruce Melodie.

Urupfu rurya rudatoranyije koko, Umukobwa w'imyaka 23 uherutse kwitabira amarushanwa y'ubwiza ku rwego rwisi yitabye Imana yishwe n'itungo.
Umunyamideli Sienna Weir 'Gremlin' wo muri Australie wari mu bitabiriye Miss Universe 2022, akanagera mu cyiciro cya nyuma, yitabye Imana azize impanuka.
Uyu mukobwa yari afite imyaka 23 yitabye Imana azize impanuka yakoze atwaye ifarasi. Yitabye Imana kuri uyu wa Kane nk'uko umuryango we n'abamureberaga inyungu babitangaje.
Uyu mukobwa yakoze impanuka ubwo yari atwaye ifarasi ahitwa Windsor Polo Grounds muri Australia aho avuka ku wa 2 Mata. Yahise ajyanwa mu bitaro nyuma aza kwitaba Imana biturutse ku bikomere yari yagize.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo aba basore bari basesekaye mu mujyi wa Yeruzaremu. Ni nyuma y’uko bahagurutse i Kigali ku munsi w'ejo.
Umutoza w'ikipe y'igihugu, Mutokambali Moise, yazamukanye abakinnyi bane. Abo ni Ngabonziza Patrick, Nshobozwabyosenumukiza Jeaan Jaques Wilison, Turatsinze Olivier ndetse na Hagumintwari steven.
Itsinda u Rwanda ruherereyemo ni irya kabiri ririmo u Bushinwa na Slovenie. Slovenie yaje isimbura ibirwa bya Trinite-et-Tobago, aba bikuye mu irushanwa ku munota wa nyuma.
Iki gikombe cy'isi kizabera i Vienne mu matariki ya 30 Gicurasi kugeza ku itariki 6 Kamena.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jaques WilsonÂ


Umutoza Mutokambali Möise
Mu buzima bwo gutoza, Mwizerwa avuga ko yafasha ruhago y'u Rwanda haba mu gutegura abato ndetse no kubyaza umusaruro abakinnyi b'u Rwanda baba hanze.
Ni umusore ukiri muto ndetse ufite inzozi zo gufasha ruhago y'u Rwanda. Iyo uganira nawe wumva ari umutoza wifitiye icyizere bitewe n'uburyo aba yateguye umukino.
Coach Mwizerwa Japheth akiri umukinnyi yakinaga hagati mu kibuga (Attacking Midfielder). Muri uyu mwaka 2023 ni umutoza mu ikipe ya VJS yo mu cyiciro cya gatatu muri Finland, mu mikino y'igikombe cy'igihugu barakomeje mu ijonjora rya 4.
Aganira n'umunyamakuru wa InyaRwanda, Mwizerwa Japheth yavuze ko afite umushinga (project) wo kuzamura umupira w'u Rwanda yizera ko watanga umusanzu ntagereranywa.
'Mfite umushinga (project) wo guhuza football ya Finland n'iyu Rwanda, harimo icyo nakwita 'Player movements' abakinnyi bava mu Rwanda baza gukina inaha ndetse n'abakinnyi bakina inaha bakaba bagera muri National team y'u Rwanda.' – Coach Mwizerwa Japheth
Uyu mutoza ufite uburambe (experience) buhagije mu kubaka imishinga miremire yerekeranye n'umupira w'amaguru, avuga ko ruhago y'u Rwanda ayigezemo akongeraho ubumenyi amaze, kugeraho byatanga umusaruro.
Avuga ko kandi muri uyu mushinga ateganya ko hakongerwaho amahugurwa y'abatoza mu gihugu hose mu Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo byo guteza imbere icyo yita 'development phase' yabakinnyi bo mu Rwanda.

Umutoza Japheth aba yambariye guhatana
Coach Mwizerwa Japheth amaze imyaka irenga 9 mu bikorwa by'umupira w'amaguru mu gihugu wa Finland. Mu 2014 nyuma y'imyaka mike yimukiye muri iki gihugu yakiniye ikipe y'abato ya HJK (academy of HJK) iyi ikaba ikipe y'ikigugu muri shampiyona y'umupira w'amaguru ya Finland. Iyi kipe yayigiriyeho amahirwe iza ku muzamura mu ikipe nkuru yayo akina mu kiciro cya mbere ubwo yarafite imyaka 15.
Mu 2016 ikipe ya HJK yamutije mu yindi ikipe yitwa FC Viikingit , yabarizwaga mu kiciro cya 2, maze ayikinira kugeza mu 2018, ubwo yagiraga imvune ikomeye yamugejeje ku guhagarika ibikorwa by'umupira w'amaguru nk'umukinnyi.
Urugomero rw'amashyanyarazi rwa Gisenyi rrutanga agera kuri megawati 1,7 ni rumwe mu zangijwe n'imyuzure yakomotse ku Mugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, abakozi bari bahugiye mu bikorwa byo gukura imyanda n'isayo muri uru ruganda nk'uko inkuru ya Newtimes ibivuga.
Ubuyobozi bw'uru ruganda rwavuze ko rwahagaze gukora ku wa 3 Gicurasi bikaba ari ko byari bikimeze ariko ko bari bafite icyizere mu gihe cya vuba.
Uruganda rutunganya amazi rwa Gihira mu Karere ka Rubavu n'urwa Nzove rutanga amazi mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo zo zongeye gukora.
Umuyobozi mu KIgo cy'Igihugu gishinzwe amazi, isuku n'isukura, WASAC, yavuze ko izo nganda zikora nubwo amazi ataragera mu miyoboro yose.
Uruganda rwa Nzove rutanga metero kibe ibihumbi 60 ku munsi mu gihe urwa Gihira rukura amazi mu mugezi wa Sebeya rutanga metero kibe ibihumbi 23 mu mirenge ya Gisenyi, Rubavu na Nyamyumba. Nyamara ruhomba miliyoni 20 Frw buri uko haguye imvura nyinshi.
WASAC yavuze ko inganda z'amazi za Kanyabusage na Nyabahanga zo mu Karere ka Karongi na zo zangiritse zitarabasha kongera gukora.