Blog

  • Yamenye ko adakwiye guheranwa n’agahinda, Platini yagaragaye ari gususurutsa abafana be atitaye ku mihangayiko yisi(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yamenye ko adakwiye guheranwa n'agahinda, Platini yagaragaye ari gususurutsa abafana be atitaye ku mihangayiko yisi(AMAFOTO)

    Ku wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2023 nibwo aba banyeshuri bahuriye mu kigo cya GS Catholic Nyamata harimo n'abavuye muri APEBU Nyamata, bakimara kwigishwa ibijyanye no kwirinda SIDA bahawe n'ibitabo mfashanyigisho bibafasha kumenya byinshi kuri iki cyorezo ndetse banataramirwa n'umuhanzi Platini.

    Mu bukanguramba bwaberaga i Bugesera Ubwo Platini yageraga ku rubyiniro yakiriwe neza n'aba banyeshuri maze atangira kubaririmbira zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi zirimo nka 'Veronika', 'Atansiyo', 'Ntabirenze' yafatanije na Knowless', 'Shumuleta n'izindi'.

    Platini kandi yanahaye impanuro abana b'abakobwa ko bakwiriye kujya bamaganira kure ababashukisha uduhenda bana bagamije kubashora mu busambanyi.

    Source : https://yegob.rw/yamenye-ko-adakwiye-guheranwa-nagahinda-platini-yagaragaye-ari-gususurutsa-abafana-be-atitaye-ku-mihangayiko-yisiamafoto/

  • Benshi ukunda ntibagaragayemo: Menya abakinnyi 11 beza baraye batangajwe muri Shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'igihugu cy'u Bwongereza benshi bemeza badashidikanya ko ariyo shampiyona ya mbere nziza kandi ikunzwe hamaze ku menyekana abakinnyi beza 11 muri uyu mwaka w'imikino wa 2022/2023.

    Ikipe nziza muri Premier League yaraye imenyekanye binyujijwe kuri Instagram kuri Instagram ya Premier League.

    Dore urutonde rw'abakinnyi 11 beza muri sezo ya 2022/2023:

    Source : https://yegob.rw/benshi-ukunda-ntibagaragayemo-menya-abakinnyi-11-beza-batangajwe-muri-shampiyona-yigihugu-cyu-bwongereza/

  • Cyari kimuhejeje umwuka: Televisiyo benshi bakunze kwita ‘Kiromba’ yarihitanye umugabo Imana ikinga ukuboko(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cyari kimuhejeje umwuka: Televisiyo benshi bakunze kwita 'Kiromba' yarihitanye umugabo Imana ikinga ukuboko(Videwo)

    Mu gihe amateleviziyo yo mu bwoko bwa 'kiromba' ari kugenda acika ariko ntibivuze ko yacitse burundu.

    Ni muri urwo rwego hagaragaye umugabo uri kurwana nayo ayikorera gusa mu buryo butunguranye yari muvunnye umugongo kuko yari ifite ibiro byinshi kandi bigaragara ko uyu mugabo yasaga nuwanyweye inzoga yasinze.

    Reba video hasi..

    Breakdance pic.twitter.com/mIkm2ZG3WR

    — Insane Reality Leaks (@InsaneRealitys) May 5, 2023

    Source : https://yegob.rw/cyari-kimuhejeje-umwuka-televisiyo-benshi-bakunze-kwita-kiromba-yarihitanye-umugabo-imana-ikinga-ukubokovidewo/

  • Amakosa 7 abakobwa bari single(badafite abakunzi) bakunze gukora iyo bakinjira mu rukundo ‘irinde aya makosa niba ushaka urukundo rurambye’  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukundo haberamo udutendo twinshi utamenya kandi rimwe na rimwe aba ari twiza ariko iyo tubaye tubi, urukundo ruba rugeze mu marembera.

    Mukobwa irinde aya makosa abakobwa bose bari single bakunze gukora niba ushaka ko urukundo rwawe ruramba.

    1.Igihe ugeze mu nzu y'umusore irinde kwiha uburenganzi kuri buri kimwe mu gihe we atabiguhereye uburenganzi, iyo wihaye uburenganzira kuri buri kintu, umusore ntiyagufata neza habe nagato.

    2. Igihe uri guteretana n'umusore(dating time), ntukajye kumusura urikumwe n'inshuti zawe z'abakobwa kuko icyo gihe uzaba uri kumujyemura, umusore wese mukiri guteretana biroroshye kumutwara.

    3. Ntukabwire umusore ingano y'amafaranga aguha igihe cyose wamusabye amafaranga, ujye utegereza azajya yibwiriza ayo aguha, kereka igihe akubajije ayo ukeneye.

    4. Muko hagarika kubaza umusore niba Mama we akiriho cyangwa yaritabye Imana, icyo kibazo ni kimwe mu bigora abasore cyane kandi bikababaza, ntuzongere kukimuhaza.

    5. Ntukinjire mu buzima bw'umusore ngo utangire ube impamvu y'amakimbirane hagati ye n'umuryango we, kuko urwo rukundo rwanyu ntirwahirwa.

    6. Muko hagarika gusura umusore ntakintu umushyiriye, kabone niyo yaba ari umugati, kuko abasore benshi ntibazi kwigurira utuntu duto nk'utwo kurya duciriritse n'ibindi, kandi ibyo bizatuma abona ko umwitayeho bitume agukunda kurushaho.

    7. Muko ntugatekereze ko gusohoka, kurya no kunywa, kwambara neza n'ibindi ko aribyo byingenzi cyane! Ahubwo jya wicaraza umukunzi wawe muganire ku bijyanye na bisinesi kandi umuhe ibitekerezo kuko aba acyeneye uwamuha ibitekerezo kurenza uko akeneye gusohoka.

    Source : https://yegob.rw/amakosa-7-abakobwa-bari-singlebadafite-abakunzi-bakunze-gukora-iyo-bakinjira-mu-rukundo-irinde-aya-makosa-niba-ushaka-urukundo-rurambye/

  • Wakibaza ngo massage ya ‘Body to body’ (umubiri ku mubiri) igezweho muri iyi minsi ikorwa ite? -Sobanukirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe massage ya 'body to body' (umubiri ku mubiri) ni bumwe mu bwoko bwa massage, aho abayikora ndetse n'abayikorerwa bombi baba bambaye ubusa.

    Iyi massage ya 'Body to body' ahanini ikorwa ku mukobwa n'umuhundu (umukobwa amasa umuhungu), ku buryo umukobwa aba yambaye ubusa maze agakuba umubiri we ku muhungu nawe uba wambaye ubusa.

    Bivuze ngo imibiri ibiri, uw'umugore n'uw'umugabo ikubanaho buri segonda mu cyumba cya bonyine nta rindi jwi ribarogoya! Ibaze uwo mugabo ugaramye aho hasi, amabere y'umugore yogoga igituza akagera aho ntazi.

    Ubutaha tuzagaruka ku kamaro ko gukora massage ya 'body to body' ndetse tunavuge ku ndaruka zishobora guterwa no gukora iyi massage.

    Source : https://yegob.rw/wakibaza-ngo-massage-ya-body-to-body-umubiri-ku-mubiri-igezweho-muri-iyi-minsi-ikorwa-ite-sobanukirwa/

  • Ese kuba nyamweru biterwa n'iki? Shira amatsiko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ese kuba nyamweru biterwa n'iki? Shira amatsiko.

    Nyamweru mu bihugu bimwe usanga aba bantu bagirirwa nabi, ahandi ugasanga barabanena nyamara ari ubumuga buvukanwa umuntu atihamagarira.

    Ese kuba nyamweru biterwa n'iki?

    Ubusanzwe mu mivukire yacu, habaho ibice bibiri mu turemangingo (genes). Habamo utwigaragaza (dominant), n'ututigaragaza (recessif).

    Iyo rero mu guhura kw'intangangabo n'intangangore habaye ikibazo mu kwivanga kwa twa turemangingo tugena ibara ry'uruhu (melanin), icyo gihe umwana avuka ntatwo afite, nuko ibara rye rikabura gutyo

    Kuba nyamweru ni ukutagira melanin, umusemburo utanga ibara ry'uruhu. Ibi umwana abikomora ku babyeyi be.

    Source : https://yegob.rw/ese-kuba-nyamweru-biterwa-niki-shira-amatsiko/

  • Abahungu babifata nk’ibisanzwe! Dore ibintu abakobwa baha agaciro mu rukundo ariko ugasanga abahungu ntacyo bibabwiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukundo rw'abakobwa n'abahungu, hari ibintu bikorwa n'aba bombi ariko ugasanga umwe mu niwe ubiha agaciro kurusha undi.

    Uyu munsi twifuje kubasangiza ibintu bishimisha abakobwa mu rukundo ariko ku bahungu bakabifata nk'ibisanzwe.

    Gusomana n'umuhungu bwa mbere

    Umukobwa aha agaciro itariki yasomanyeho n'umuhungu bwa mbere, ku buryo atazibagirwa uwo munsi, gusa ku bahungu bo gusomana bwa mbere n'umukobwa, babifata nk'ibisanzwe.

    Kuryamana n'umuhungu bwa mbere

    Buri mukobwa wese, aba azi itariki yatakarijeho ubusugi, babifata nk'ibintu bishya bakiriye bwa mbere, ariko ku bahungu bo usanga iyo yaryamanye n'umukobwa bwa mbere, abiha agaciro mu gihe gito ubundi bikaba byarangiye.

    Kujya gusura ababyeyi

    Abakobwa bakunda kugorwa no kujya gusura ababyeyi b'umuhungu bakundana, ugasanga mbere yo kujyayo abanza kwitegura byimbitse, ugasanga ari kwibaza utubazo twinshi ati barapfata gute.

    Gusa ku bahungu, bo kubera abenshi bakunze gutereka ari uko bagiye gusura umukobwa mu rugo, rero kujya gusura umukobwa bakundana, n'ibisanzwe.

    Source : https://yegob.rw/abahungu-babifata-nkibisanzwe-dore-ibintu-abakobwa-baha-agaciro-mu-rukundo-ariko-ugasanga-abahungu-ntacyo-bibabwiye/

  • Noam Emeran wa Manchester wifuzwa n’Amavubi yasoje shampiyona mu byishimo #rwanda #RwOT

    Nubwo Manchester United U21 itasoje ku mwanya wa mbere, Noam Emeran yasoje shampiyona mu byishimo atsinda ibitego 2 mu mukino banganyijemo na Leicester City.

    Uyu rutahizamu usatira anyuze ku ruhande w’imyaka 20 ukinira Manchester United y’abatarengeje imyaka 21, yakinnye iminota 90 mu mukino banganyijemo na Leicester City.

    Ejo hashize nibwo iyi kipe yasozaga shampiyona y’abatarengeje imyaka 21 mu Bwongereza aho yari yakiriye Leicester City.

    Umukino waje kurangira amakipe yombi anganya 2-2 aho ibitego byose bya Manchester United byatsinzwe n’umunyarwanda Noam Emeran ku munota wa 37 ndetse na 84 kuri kufura.

    Mu gihe amakipe nka West Ham na Wolves ashobora kubakura ku mwanya bariho, iyi iri ku mwanya wa 9 n’amanota 30, Manchester City isigaje umukino umwe ni yo ya mbere 57.

    Emeran Noam yasoje shampiyona atsinda ibitego 2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/noam-emeran-wa-manchester-wifuzwa-n-amavubi-yasoje-shampiyona-mu-byishimo

  • Musanze: Abayisilamu bubakiye ibiro Akagari kakoreraga mu manegeka – #rwanda #RwOT

    Aka kagari kashyikirijwe ubuyobozi kuri uyu wa Gatanu, mu muhango witabiriwe n'abaturage ndetse n'abayobozi.

    Sheikh Nsangira Abdul uba muri Arabie Saoudite afatanyije na bagenzi be b'urubyiruko, nibo bagize igitekerezo cyo kugira icyo bakora mu gushyigikira iterambere ry'igihugu cyabo.

    Bamaze kwishyira hamwe nk'abanyarwanda bize mu bihugu by'Abarabu, bafashe umwanzuro wo kubaka ibiro by'Akagari ka Cyabararika kakorega ahantu hatameze neza.

    Ubwo batahaga ku mugaragaro ibiro by'aka kagari, Sibomana Saleh, uyoboye Itsinda ry'Abayisilamu bubatse ibi biro by'akagari, yavuze biyemeje gufasha aka kagari kubaka ibiro bigezweho, nyuma yo kubona ko bakorera ahantu hatisanzuye hashobora kuba hatera ingaruka ku baturage bahabwa serivisi.

    Ati 'Twaricaye mu mwaka wa 2022 turavuga tuti reka dushyireho itsinda, dushyire imbaraga zacu hamwe dutange inkunga yacu mu gihugu cyacu cyane ko twumvise imbwirwaruhame ya Perezida wa Repubulika avuga ko urubyiruko ruri mu mahanga rukwiriye kuzana imbaraga zarwo kugira ngo zubake igihugu cyacu kandi nibyo koko.'

    Ubusanzwe ibiro by'Akagari ka Cyabararika byari bishaje cyane ku buryo byari biteye impungenge ko bishobora gutwarwa n'umuyaga ariko ubu ni ibiro byubatswe neza bifite ibyumba bitandukanye bizajya bikorerwamo n'abakozi batandukanye.

    Abaturage bo muri aka kagari bishimye kugira ibiro bishya kuko ibya mbere byari bibateye impungenge.

    Musabyimana Jacqueline yagize ati 'Akagari kacu kari gashaje, serivisi zitagenda, ntabwo twabonaga ahantu hisanzuye kugira ngo duhabwe serivisi ubwo rero turashimira cyane abafatanyabikorwa bacu batwubakiye ibiro by'akagari ariko nanone turasaba ubuyobozi kurushaho kunoza serivisi kuko inzu nziza ni icyo uyiririyemo'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko, rufasha mu bikorwa by'iterambere birimo no kubaka aho ubuyobozi bukorera.

    Ati ' Byari bikomeye nta biro twagiraga kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari n'Umwungirije bakoreraga mu cyumba kimwe , amabati yari ashaje ariko ubu turabona ibiro by'akagari byiza kandi bigezweho. Turashimira cyane aba bafatanyabikorwa badufashije kubona aho dukorera, urabona harimo n'icyumba cy'urubyiruko.'

    Uru rubyiruko rw'abayisilamu rwashinze umuryango utegamiye kuri leta witwa HODESO kugira ngo bajye bacishamo ibikorwa byabo bigamije iterambere ry'abaturage.

    Usibye kubaka ibiro by'aka kagari ka Cyabararika aba bosore bubatse amashuri abanza, ayisumbuye n'ayi myuga muri uyu murenge.

    Aka kagali kuzuye gatwaye miliyoni 21 Frw

    Sibomana Saleh uyoboye itsinda ry'abayisilamu bubatse ibi biro by'akagali, yavuze biyemeje gufasha aka kagali kubaka ibiro bigezweho, nyuma yo kubona ko bakorera ahantu hatisanzuye bikaba byagira ingaruka ku baturage bahabwa serivisi

    Umwe mu baturage b’aka kagali yashimye kuba bubakiwe akagali, avuga ko bizanoza imitangire ya serivisi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko, rufasha mu bikorwa by'iterambere birimo no kubaka aho ubuyobozi bukorera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abayisilamu-bubakiye-ibiro-akagali-kakoreraga-mu-manegeka

  • Rulindo: Abantu 30 bafatiwe mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu Mudugudu wa Musenga, Akagari ka Kivugiza mu Murenge wa Masoro, kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Gicurasi, ahagana saa moya za mu gitondo.

    Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati'Twahawe amakuru n'abaturage bo mu Mudugudu wa Musenga ko hari abantu batangije ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ya Gasegereti mu mirima y'abaturage yo muri uwo Mudugudu. Ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano n'inzego z'ibanze, twateguye igikorwa cyo kubashakisha, hafatirwa abantu 30 bari bafite ibikoresho gakondo bifashishaga birimo ibitiyo 28, amapiki atatu n'amasuka atatu.'

    SP Ndayisenga yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa, yibutsa ko ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorerwa mu birombe byemewe, hifashishijwe ibikoresho byabugenewe kandi bugakorwa n'ababifitiye uruhushya rwatanzwe n'urwego rubifitiye ububasha mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kwirinda impanuka zihitana ubuzima bw'abakora muri ubwo bucukuzi.

    Yaburiye abakomeje kwica amatwi bakishora mu birombe, mu mirima y'abaturage ndetse no mu migezi bashakishamo amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.

    Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-abantu-30-bafatiwe-mu-bucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro-butemewe