Blog

  • Umushabitsikazi Shaddyboo yashyize hanze amashusho ari gusomana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n'umushabitsi ShaddyBoo uri kubarizwa i Burayi yashyize hanze amashusho ari gusomana n'umukunzi we Jeannot Manzi.

    Ibi yabikoze ashaka kumugaragarizako ko amukumbuye mu buryo budasanzwe.

    Mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2023, Shaddyboo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yaciye impaka asangiza abamukurikira amashusho ari gusomana n'uyu musore wamutwaye umutima.

    Source : https://yegob.rw/umushabitsikazi-shaddyboo-yashyize-hanze-amashusho-ari-gusomana/

  • Mbega umubyeyi utangaje! Keza Terisky yazunguje ikibuno ateruye umwana abuza abantu kugira icyo bamuvugaho -Amashusho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushabitsikazi hano mu Rwanda uzwi kw'izina rya Keza Terisky udahwema kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yiyeretse abakunzi be mu buryo budasanzwe.

    Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amashusho ari kubyina ateruye umwana anyuzamo akazunguza ikibuno maze ajya aho batangira ibitekerezo abikuraho bisa nkaho adashaka ko babivugaho.

    Reba videwo.

    Source : https://yegob.rw/mbega-umubyeyi-utangaje-keza-terisky-yazunguje-ikibuno-ateruye-umwana-abuza-abantu-kugira-icyo-bamuvugaho-amashusho/

  • Uru si urukundo gusa! Harmonize yoherereje Yolo The Queen akayabo k’amafaranga, amubwira n’icyo agomba kuyakoresha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yolo The Queen abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yemeje ko yakiriye amafaranga yo kugurira inzu Harmonize mu Rwanda.

    Ni nyuma y'amasaha make Harmonize atangaje ko yiteguye kugura inzu mu Rwanda kuko Yolo The Queen amaze gutuma yiyumva nk'umunyarwanda wuzuye.

    Yagize ati Ati'Iyo ufite amafaranga n'ubwamamare, iyi si iba igoye cyane, ntabwo umenya umuntu w'indyarya n'utari indyarya. Maze imyaka ine mvugana na Phiona [Yolo] yarahabaye nanjye narahabaye.'

    Yakomeje agira ati 'Ndashaka kukwereka ko ndi umugabo wa nyawe, nkukunda bimvuye ku mutima Yolo The Queen undutira buri mukobwa wese twahuye mu buzima bwanjye.'

    'Utuma niyumva nk'umunyarwanda, ngiye kugura inzu yanjye ya mbere i Kigali kugira ngo ngerageze nkwegere '.

    Source : https://yegob.rw/uru-si-urukundo-gusa-harmonize-yoherereje-yolo-the-queen-akayabo-kamafaranga-amubwira-nicyo-agomba-kuyakoresha/

  • Abayobozi bo muri Islam bashenguwe n'ubugome bwaranzeJenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Gicurasi 2023, basobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yashyizwe mu bikorwa n'uko Abanyarwanda bongeye kuba umwe nyuma yayo, bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bwiza.

    Umuyobozi mu Idini ya Islam muri Qatar ushinzwe Imyigishirize ya Korowani, Abdirashid Ally Sufi, yavuze ko yababajwe n'ibyabaye kugeza aho abantu bahinduka bakica bagenzi babo babaziza uko bavutse.

    Yashimye intambwe u Rwanda rwateye n'aho rugeze rwiyubaka kubera ubuyobozi bwiza.

    Yagize ati 'Ibyo nabonye kuri uru rwibutso byanteye agahinda cyane, birababaje cyane. Ubusanzwe idini yacu y'ubuyisilamu yigisha abantu ko bagomba kubana badashingiye ku moko, akarere cyangwa idini. Turasaba Imana ko bitazasubiraho ahari ho hose kandi igihugu gikomeze cyiyubake kirenge aya mateka mabi cyahuye na yo.”

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko ari ingenzi kuba abayobozi bo mu Idini ya Islam bakomoka mu bihugu by'Abarabu basuye urwibutso rwa Jenoside kugira ngo bamenye amateka mabi yaranze u Rwanda, bayigireho.

    Yagize ati “Ni byiza ko aba bantu tubazana hano kugira ngo birebere n'amaso ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kureba aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze uyu munsi, ngo dufatanye guhangana no gukumira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.'

    Aba bayobozi mu Idini ya Islam baturutse mu bihugu by'Abarabu bari mu Rwanda aho bitabiriye amarushanwa Mpuzamahanga yo gusoma no gufata mu mutwe Igitabo Gitagatifu cya Korowani yasojwe ku Cyumweru, tariki ya 7 Gicurasi 2023.

    Inkuru wasoma: Guverinoma yasabye Islam guharanira ko urubyiruko rugendera ku mahame Korowani yigisha

    Abayobozi bo muri Islam bashenguwe n'ubugome bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, asobanurira abayobozi bo muri Islam bavuye mu bihugu by’Abarabu uko Jenoside ari umugambi wacuzwe kuva kera

    Abayobozi bo muri Islam basize ubutumwa mu Gitabo cy’Abashyitsi

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko ari ingenzi kuba abayobozi bo mu Idini ya Islam bakomoka mu bihugu by'Abarabu basuye urwibutso rwa Jenoside kugira ngo bamenye amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-bo-muri-islam-bashenguwe-n-ubugome-bwaranze-jenoside-yakorewe

  • Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 8 Gicurasi 2023 – #rwanda #RwOT

    1. Inama y'Abaminisitiri yihanganishije imiryango yabuze ababo, abakomeretse, hamwe n'abavuye mu byabo kubera imyuzure n'inkangu.

    2. Inama y'Abaminisitiri yemeje gahunda n'ingamba zo gukomeza gufasha abagizweho ingaruka n'ibiza, kandi isaba inzego zibishinzwe guhita zibishyira mu bikorwa.

    3. Inama y'Abaminisitiri irakangurira abaturage bo mu turere twibasiwe n'ibiza gushishoza no kurushaho kwitwararika, mu gihe bikigaragara ko imvura nyinshi ishobora kongera kugwa mu minsi iri imbere. Abaturage barasabwa gukurikiza amabwiriza bahabwa n'abayobozi harimo kugira isuku mu rwego rwo gukumira ibyorezo byaterwa n'ingaruka z'ibiza.

    4. Inama y'Abaminisitiri yashimiye ubutumwa bwo kwifatanya n'abahuye n'ibiza bwoherejwe n'Abanyarwanda, inshuti, ibihugu by'inshuti bifatanya n'u Rwanda mu iterambere, ndetse n'inkunga yatanzwe n'abaturage hamwe n'abafatanyabikorwa mu iterambere batandukanye.

    5. Inama y'Abaminisitiri yemeje Politiki y'Igihugu yo gukumira no guhangana n'ibiza.

    6. Inama y'Abaminisitiri yemeje imishinga y'amategeko ikurikira:

    • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Instituto de Crédito Oficial na Repubulika y'u Rwanda, yerekeranye n'inguzanyo igenewe umushinga wo kuhira no gucunga neza ibishanga bya Kayonza – icyiciro cya 2.

    • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n'inguzanyo igenewe umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira ry'abana.

    • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Repubulika ya Bénin yo kuvanaho gusoresha kabiri.

    • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Repubulika ya Tcheque yo kuvanaho gusoresha kabiri.

    Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro. Yitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard (ibumoso) na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta

    Bikorewe i Kigali, ku wa 8 Gicurasi 2023.

    Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w'Intebe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itangazo-ry-ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri-yo-ku-wa-8-gicurasi-2023

  • Nyuma ya Sintex na bagenzi be, ikindi cyamamare cyatawe muri yombi cyizira umukobwa w’uburanga buhebuje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Sintex na bagenzi be, ikindi cyamamare cyatawe muri yombi cyizira umukobwa w'uburanga buhebuje.

    Themba Sonnyboy Sekowe wamamaye nka DJ Maphorisa yatawe muri yombi, akurikiranyweho guhohotera umukunzi we

    Uyu muhanga mu kuvanga imiziki yatawe muri yombi ku mugoroba wa tariki 6 Gicurasi 2023 azira gukubita umukunzi we Thuli Phongolo.

    DJ Maphorisa w'imyaka 35 yakubise umukunzi we usanzwe ari n'umukinnyi wa filime ubwo bari murugo rwe i Johannesburg biba ngombwa ko uyu mukobwa yitabaza Polisi maze ihita ita muri yombi Dj Maphorisa.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-ya-sintex-na-bagenzi-be-ikindi-cyamamare-cyatawe-muri-yombi-cyizira-umukobwa-wuburanga-buhebuje/

  • Irembo yinjiye mu banyamuryango ba Smart Africa Alliance (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Smart Africa Alliance ni Ihuriro ry'Ibigo by'Ikoranabuhanga bigamije ubufatanye bwo guteza imbere Ikoranabuhanga mu bihugu bitandukanye 37 bya Afurika, imiryango mpuzamahanga, inzego z'abikorera n'abandi.

    Iri huriro ryashyizweho nyuma yo kwemeranywaho n'abayobozi b'ibihugu muri Afurika mu rwego rwo guharanira kugera ku iterambere rishingiye ku bumenyi n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ku mugabane ku ntumbero yo kugira isoko rusange ry'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga bitarenze umwaka wa 2030.

    Urubuga rwa Irembo rwashyizwe mu bigo by'ikoranabuhanga byo muri iri huriro bigiye kujya byifashishwa mu bihugu binyamuryango nyuma yo kwemezwa mu Nama ya Smart Africa iheruka kuba.

    Kuba Irembo yabaye umunyamuryango w'iryo huriro bizatuma igira amahirwe adasanzwe yo gukorana bya hafi n'abafatanyabikorwa ku Mugabane wa Afurika.

    Ibi kandi bizatuma Irembo igira uruhare mu mishinga iri gushyirwa mu bikorwa no guteza imbere guhanga udushya n'impinduramatwara mu ikoranabuhanga muri Afurika no kugira uruhare mu gushyiraho ingamba na politiki zitandukanye mu bihugu binyamuryango by'Ihuriro Smart Africa Alliance.

    Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yavuze ko biteguye kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki zigamije guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika.

    Yagize ati 'Kuba abanyamuryango b'iri huriro bijyanye neza na gahunda yacu yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage binyuze mu guhanga udushya n'impinduka mu ikoranabuhanga. Twizeye ko ubufatanye ari yo nkingi ya mbere yo kugera ku ntego yacu.''

    Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné, yahaye ikaze Irembo nk'umunyamuryango mushya, anashima ko umuhate waryo ujyana n'intego zayo mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi muri Afurika.

    Ati 'Twishimiye kwakira Irembo nk'umunyamuryango mushya wa Smart Africa Alliance. Umuhate wayo mu guteza imbere impinduka mu ikoranabuhanga no guhanga udushya bijyanye n'intego zacu zo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi muri Afurika binyuze mu kongera imiyoboro migari n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.'

    Yakomeje ati 'Twizeye ko gukomeza ubufatanye na Irembo Urubuga rw'ikoranabuhanga rwakorewe muri Afurika rufasha kugera kuri serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.'

    Urubuga 'IremboGov' rwatangijwe muri Nyakanga 2015; mu ntego zarwo harimo ko serivisi zose zitangwa na Leta zatangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga rikoreshwa n'umuturage umunsi ku wundi. Kugeza ubu binyuze kuri uru rubuga umuturage ashobora kubona serivisi zirenga 100.

    Muri Gashyantare 2020 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cya Leta gitanga serivisi hifashishijwe Ikoranabuhanga 'Irembo' cyatangiye kwimurira zimwe muri serivisi gitanga ku rubuga rushya rwifashisha uburyo bwiswe 'IremboGov 2.0', bwitezweho kurushaho korohereza abaturage basiragiraga bajya mu nzego zitandukanye kwaka ibyo basabye banyuze ku 'IremboGov'.

    Uburyo bwo gusaba ibyemezo nabwo bwagabanyirijwe urugendo byanyuragamo, bishyirwa mu ntambwe eshatu, aho umuturage azajya asaba icyemezo, kigasuzumwa, ubundi akishyura. Ibi ngo bizajya bikorwa kuri serivisi zimwe na zimwe aho bishoboka.

    Unyuze ku Irembo, uburyo bwo gusaba umuturage kugira ibyangombwa yohereza ku rubuga nabwo bwakuweho, kuko amakuru yose arebana n'usaba ibyangombwa azajya akurwa mu zindi nzego za Leta ziyafite mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yavuze ko biteguye kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki zigamije guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika

    Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, ageza ubutumwa ku bitabiriye Inama ya Transform Africa

    Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yavuze ko kwinjira mu banyamuryango ba Smart Africa bijyanye na gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage binyuze mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga

    Abitabiriye iki gikorwa baganirijwe ku cyerekezo cyo kwimakaza serivisi binyuze mu ikoranabuhanga

    Mu bitabiriye iki gikorwa harimo na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula

    Ikigo Nyarwanda cy'Ikoranabuhanga kinafite urubuga rutangirwaho serivisi za Leta, Irembo, cyinjijwe mu banyamuryango ba Smart Africa Alliance

    Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe na Lacina Koné uyobora Smart Africa bishimiye gushyira umukino ku masezerano yagize Irembo umunyamuryango mushya w’iri huriro

    Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, hafashwe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/irembo-yinjiye-mu-banyamuryango-ba-smart-africa-alliance-amafoto

  • WASAC yizihije Umunsi w'Umurimo, isaba abakozi bayo kuwunoza kuko amazi ari ku isonga mu buzima – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byizihijwe ku wa 3 Gicurasi 2023, bihuza abakozi b'iki kigo bose bakorera mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, bashimirwa umuhate badahwema kugaragaza mu kugeza amazi meza ku Banyarwanda.

    Ni ibirori byitabiriwe n'abayobozi batandukanye bo muri iki kigo barangajwe imbere n'Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo, Umuhumuza Gisèle, byari bibaye nyuma y'imyaka ine bitaba kubera impamvu za Covid-19.

    Umuhumuza Gisèle yeretse abakozi ba WASAC ko imirimo bakora ari iy'agaciro gakomeye ashingira ku kuba amazi ari kimwe mu bintu bya mbere nkenerwa bityo ko bakwiye gukora batiganda ariko bikajyana no kwiyungura ubumenyi bushya.

    Ati 'Umurimo witwa unoze kuko uba wakozwe neza. Ukorwa neza kandi kuko wakorewe ku gihe kuko iyo urengejeho umunsi ntuba wawunogeje. Bagutumye gukora umuyoboro, bakagusaba santimetero zitarenze 40, nukora 33 ntabwo uzaba wageze ku byo usabwa.'

    Yakomeje ati 'Ubuhanga si ukuminuza gusa ahubwo ni ukureba icyo wakoze ukamenya neza ko cyagezweho nk'uko bigomba kugenda. Ubwo buhanga nibuvangwa n'ubumenyi n'ubwitonzi no gukunda umurimo bizatanga umusaruro twifuza.'

    Umuhumuza yavuze ko kuri ubu bishimira kuba barakomeje gukora cyane kugira ngo bageze ku Banyarwanda amazi meza kabone nubwo bahuye n'imbogamizi zatewe na Covid-19.

    Muri uyu mwaka ugiye kuza ngo WASAC irateganya gukomeza kwita ku bakiliya bayo by'umwihariko kubibutsa uburyo bwo gufata no gukoresha amazi neza kuko ngo bifasha impande zombi, umukiliya akareka gutanga amafaranga ya hato na hato n'ikigo ntigitakaze amazi.

    Umuhumuza avuga ko ikindi bazibandaho mu mwaka utaha ari kongera ibikorwaremezo no kugabanya ibihombo cyane ibituruka ku mazi atakara binyuze mu guhindura impombo zishaje no kwihutira gusana izangiritse.

    Ku bijyanye n'ubwirinzi bw'abakozi mu kazi, Umuhumuza yavuze ko bahereye muri laboratwari n'inganda z'amazi aho ubu bageze kuri 50% by'ibikoresho by'ubwirinzi mu nganda na 100% muri laboratwari.

    Ngo uyu mwaka w'ingengo y'imari ugiye kuza uzasiga buri mukozi wese afite ubwirinzi bwuzuye.

    Yagaragaje ko ibyo bizanajyana no gukomeza gushyira imbaraga mu bwiteganyirize bwabo, ubuvuzi n'ibindi bituma umukozi akora akazi asabwa neza.

    Muri uyu muhango kandi WASAC yahembye abakozi 45 bahize abandi mu byiciro bitandukanye.

    Namahoro Pasacal ni we wahize abandi mu cyiciro cy'amashami, Nsabimana Emmanuel ahiga abandi ku rwego rw'inganda zitunganya amazi, Mbabazi Joy yitwara neza mu bakorera ku cyicaro gikuru, anahiga abakozi bose b'iki kigo muri rusange.

    Abakozi bahize abandi buri wese yahawe mudasobwa yo mu bwoko bwa HP nk'ishimwe ryo kwimakaza umurimo unoze, hashimirwa kandi abageze mu kiruhuko cy'izabukuru bahoze bakorera WASAC.

    Kuri ubu WASAC ibarura abakozi barenga 2590 barimo abakora ku buryo buhoraho ndetse na ba nyakabyizi.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisèle, ashyikiriza Mbabazi Joy wahize abakozi bose b’icyo kigo ishimwe

    Nsabimana Emmanuel ahiga abandi ku rwego rw'inganda zitunganya amazi yashimiwe

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo, Umuhumuza Gisèle, yasabye abakozi b’iki kigo kurangwa n’umurimo unoze no guhora bashaka kunguka ubumenyi bushya

    Mahoro Pascal wahize abandi mu cyiciro cy’amashami ya WASAC yahawe igihembo

    Fundi Enias wakoreye WASAC kuva kera yashimiye ubuyobozi bw’iki kigo kuba bwarabatekerejeho

    Abakozi ba WASAC bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abakozi

    Abakozi ba WASAC bizihije umunsi wabahariwe bishimira ko ubuyobozi bwita ku busabe bwabo uko amikoro abonetse

    Abakozi ba WASAC beretswe ko bagomba kumenya ko amazi ari mu bya mbere nkenerwa bityo ko bagomba kwitanga uko bashoboye

    Abakozi ba WASAC bijejwe ko umwaka utaha uzasiga bafite ibikoresho by’ubwirinzi

    Abahoze ari abakozi ba WASAC bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru beretswe urukundo, baranashimirwa

    Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahoze bakorera WASAC bashimiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wasac-yizihije-umunsi-w-umurimo-isaba-abakozi-bayo-kuwunoza-kuko-amazi-ari-ku

  • MTN Rwanda yatangaje inyungu ya miliyari 27.0 Frw, iteguza umuyoboro wayo wa 4G – #rwanda #RwOT

    Ni igihembwe muri rusange iki kigo gikomeye mu by'itumanaho cyinjijemo miliyari 58.4 Frw, zazamutseho 14.9% ugereranyije n'amezi atatu ya mbere ya 2022.

    Muri icyo gihembwe, MTN Rwanda, ivuga ko abafatabuguzi ba serivisi z'itumanaho rya telefoni biyongereyeho 451.000, ku buryo bageze kuri miliyoni 6,9.

    Ku rundi ruhande, Ikigo Mobile Money Rwanda Ltd (MMRL) kibarizwa muri MTN Rwanda, nacyo cyakomeje kongera uburyo abaturarwanda bagerwaho na serivisi z'imari.

    Abakoresha serivisi za Mobile Money (MoMo) biyongereyeho 646.000, ku buryo igihembwe cya mbere cyarangiye bageze kuri miliyoni 4.4.

    Ni izamuka MTN Rwanda ivuga ko rishimishije, kuko ryagezweho mu gihe ibiciro ku isoko bikomeje gutumbagira, cyane ko byageze kuri 19.3% ugereranyije na Werurwe 2022.

    Iyi mibare yerekana ko inyungu ya MTN Rwanda mbere yo kwishyura imisoro no kubara itakazagaciro ry'ifaranga (EBITDA) yageze kuri miliyari 27.0 Frw.

    Amafaranga yinjijwe na serivisi za internet yo yazamutseho 22.2% naho ayavuye muri serivisi za Mobile Money azamuka kuri 43.3%, mu gihe ayinjijwe muri serivisi z'amajwi yo yamanutse kuri 1.0%.

    Umuyobozi Ushinzwe Imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza, yavuze ko iyi nyungu igaragaza izamuka rishimishije ry'ibikorwa by'iki kigo.

    Yakomeje ati 'Twiteze kongera inyungu yacu mu bihembwe biri imbere binyuze muri gahunda yo gukoresha neza umutungo ndetse no gutangiza umuyoboro wacu wa 4G.'

    Ubusanzwe ikigo kimwe mu Rwanda ni cyo cyari gifite uburenganzira bwo kuranguza umuyoboro wa 4G mu Rwanda, abandi bakayicuruzwa nk'abadandaza, ku buryo byazamuraga ikiguzi cyayo ku mukiliya.

    Icyakora, byavuguruwe muri politiki nshya y'ikoranabuhanga, yemereye abafite ubushobozi bose gushyiraho ibikorwaremezo byabo.

    Bigaragara ko izamuka rya 43.3% muri serivisi za Mobile Money ryashingiwe ahanini mu buryo abantu bitabiriye gukoresha izi serivisi, hakiyongeraho izikenerwa cyane ifasha abantu kwitiza ama-unite bakeneye, bakayishyura bashyizeho n'inyungu.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko bishimiye gutangaza urwunguko rwiza bagize mu gihembwe cya mbere.

    Yavuze ko ari ikimenyetso cy'uko bashobora kugera ku ntego z'igihe kirekire ikigo cyihaye.

    Yakomeje ati 'Nubwo hari ingorane z'ubukungu, twizera ko gahunda yacu igamije gutanga ibisubizo by'ikoranabuhanga mu iterambere ry'u Rwanda, kandi yubakiye ku myumvire yacu ko buri wese ashobora kungukira mu buzima bushingiye ku ikoranabuhanga, ijyanye na Politiki y'u Rwanda y'ikoranabuhanga yo mu 2022, twiteze ko izafungura amarembo y'icyiciro gitaha kugira ngo tubashe kugera ku ntego zacu z'icyekerezo 2050.'

    MTN Rwanda kandi uretse ubucuruzi, ikomeje kwifatanya n'abaturage mu iterambere ryabo, yifatanya nabo mu muganda n'izindi gahunda bafite, zirimo ijyanye no gushishikariza urubyiruko kwita ku bidukikije.

    Iki kigo kandi cyatanze inkunga ya miliyoni 50 Frw binyuze mu mushinga wiswe Green Rwanda.

    MTN igiye gutangiza 4G yayo

    Iki kigo kivuga ko gifite intego yo gutanga umuyoboro uhamye w'itumanaho ku bakiliya bacyo.

    Gikomeza kiti 'Intego dushyize imbere mu gihembwe kiri imbere ni ugutangiza umuyoboro wacu wa 4G mu gihugu. Nanone, gahunda duteganya yo kongera ishoramari mu kwagura umuyoboro wacu ishimangira ubushake dufite mu kurushaho kunoza serivisi dutanga no guha abakiliya umuyoboro ntagereranywa w'itumanaho.'

    Iki kigo kandi giteganya kurushaho kwagura uburyo abaturarwanda bagerwaho na serivisi z'imari, aho mu bihembwe biri imbere kizarushaho kubagezaho serivisi za banki ndetse n'ubwishingizi.

    MTN Rwandacell Plc yijeje ibyiza byinshi mu gihe kiri imbere, cyane ko umwaka wa 2023 uzaba wuzuza igera kuri 25 ikorera mu Rwanda. Ni cyo kigo cya mbere kinini cy'itumanaho mu Rwanda, aho gitanga serivisi kuva mu 1998.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-yatangaje-inyungu-ya-miliyari-27-0-frw-iteguza-umuyoboro-wayo-wa-4g

  • Rotary Club Kigali-Doyen yakusanyije inkunga izifashisha mu bikorwa by'ubugiraneza – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye birimo imibereho myiza y'abaturage, uburezi, kubungabunga ibidukikije, kurwanya ubujiji n'ubukene, kwegereza ubuvuzi abaturage, kunoza imitangire y'amazi meza, guhangana n'ibyorezo, guhashya indwara y'imbasa no gufasha abababaye.

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Gicurasi 2023, Rotary Club Kigali-Doyen yahurije hamwe abanyamuryango bayo, abafatanyabikorwa ndetse banatumira abandi banyamuryango bo mu zindi Clubs za Rotary zikorera mu Rwanda mu gikorwa cyo gukusanya ubushobozi buzakoresha mu bikorwa isanzwe ikora mu mwaka wa 2023/2024.

    Hakozwe ibikorwa bitandukanye aho abanyamuryango batanze amafaranga ndetse n'abafatanyabikorwa bawo bagena ubushobozi buzifashishwa muri ibi bikorwa.

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali-Doyen, Kayitare Florent, yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije gukusanya amafaranga yo gukoresha mu bikorwa bitandukanye by'ubugiraneza basanzwe bakora.

    Ati 'Iki gikorwa dukora buri mwaka ni ingenzi cyane kuko kidufasha kubona inkunga y'amafaranga atuma dukora ibikorwa byacu, dukora ibikorwa byinshi byo gufasha abatishoboye, uburezi, ubuzima n'ibindi.'

    Yakomeje avuga ko kimwe mu bikorwa uyu muryango n'izindi clubs za Rotary zikorera mu Rwanda zishyize imbere, ari ugufasha abagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye ibice by'Intara z'Uburengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru y'u Rwanda.

    Ati 'Ubu ngubu igikorwa cyihutirwa ni ugufasha bariya bantu bose bagezweho n'ibiza. Hari konti Minema yaduhaye muri BNR hari gahunda ihari twebwe nka Rotary turi gukora ngo dufashe bariya bantu.'

    Ibikorwa bya Rotary kenshi bigirwamo uruhare n'abanyamuryango basanzwe bafite umutima wo gufasha sosiyete. Kayitare Florent yabasabye gukomeza kugira umwete wo gukora ibi bikorwa.

    Ati 'Abanyamuryango turabasaba gukomeza umurava wo kwitanga nk'uko basanzwe babikora ndetse tukanarushaho kuko ibibazo bigenda byiyongera. Twe nk'abanyamuryango tugomba kongera umurava mu kwitanga.'

    Rotary Club Kigali-Doyen yashinzwe mu 1966, kugeza ubu ifite abanyamuryango 42. Ni imwe muri Rotary clubs 10 zo mu Rwanda zirimo abanyamuryango barenga 200.

    Rotary y'u Rwanda ikorera munsi ya Rotary International igizwe na clubs zirenga 35.000 n'abanyamuryango barenga miliyoni 1,2 bakora ibikorwa by'ubugiraneza ku Isi.

    Rotary Club Kigali-Doyen yakoze igikorwa ngarukamwaka cyo gukusanya inkunga y'amafaranga uzifashisha mu bikorwa by'ubugiraneza mu 2023/2024

    Iki ni igikorwa ngarukamwaka gikusanyirizwamo ubushobozi buzakoreshwa mu bikorwa by’ubugiraneza mu mwaka uri imbere

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyamuryango ba Rotary Club Kigali-Doyen, abafatanyabikorwa n’abandi bari mu zindi clubs za Rotary zikorera mu Rwanda

    Hashimiwe bamwe mu bakoze ibikorwa byiza by’ubugiraneza

    Hakozwe ibikorwa bitandukanye byo kwishimana n’abanyamuryango ba Rotary Club

    Rotary Club Kigali-Doyen yakusanyije inkunga izifashisha mu bikorwa by'ubugiraneza

    Abagira uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza Rotary ikora bashimiwe

    Abafatanyabikorwa ba Rotary Club Kigali-Doyen bitabiriye iki gikorwa cyo gukusanya ubufasha bwo kwifashisha mu bikorwa by’ubugiraneza

    Abanyamuryango ba Rotary bishimanye muri iki gikorwa binyuze mu mbyino zitandukanye

    Hashimiwe bamwe mu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bikorwa bya Rotary Club Kigali Doyen

    Amafoto: Munyakuri Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-kigali-doyen-yakusanyije-inkunga-izifashisha-mu-bikorwa-by