Blog

  • Harinda Imana: Uduce 4 two muri Kigali tubarizwamo amanegeka twari duteye inkeke, twavugutiwe umuti (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko kugeza muri Mata 2024 nta muntu uzaba akibarurwa mu batuye mu manegeka mu Mirenge ya Muhima, Gitega, Rwezamenyo na Kimisagara.

    Aba baturage bazimurwa binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo kuvugurura aho abantu batuye.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry'Imiturire n'Imitunganyirize y'Umujyi wa Kigali, Muhirwa Marie Solange, yatangarije RBA ko hari gukorwa umushinga wo kuvugurura uburyo bw'imiturire ahantu hatandukanye, ku buryo hadakomeza kwitwa amanegeka.

    Iyi mirimo izatangirira ku baturage batuye mu Mirenge ya ya Muhima, Gitega, Rwezamenyo na Kimisagara.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/harinda-imana-uduce-4-two-muri-kigali-tubarizwamo-amanegeka-twari-duteye-inkeke-twavugutiwe-umuti-amafoto/

  • “N’undi munsi ntuzongere kutumenyera wagahunguwe! Abakobwa ba banyeshuri baciriye ibinyafu umusore baramuzitagura kubera ikintu gitangaje(Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara amashusho y'abanyeshuri ba bakobwa bartangiriye mugenzi wabo w'umuhungu bamucira inkoni baramukubitagura nkabakubita igisambo.

    Aba bakobwa  bamuzizaga ko yaba yaramenyereye umwe muribo, ntakundi ku mumenyera uretse kuba yaramuterese nyuma akaza umutera indobo.

    Source : https://yegob.rw/nundi-munsi-ntuzongere-kutumenyera-wagahunguwe-abakobwa-baciriye-ibinyafu-umusore-baramuzitagura-kubera-ikintu-gutangajeamashusho/

  • Mugisha Bonheur yabuze imbaraga zitabara APR… – #rwanda #RwOT

    Byari mu mukino karundura, wahuje ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports, amakipe afite ihangana ridasanzwe muri iyi myaka ibiri itambutse.

    Ikipe ya APR FC niyo yabanje igitego cyatsinzwe na Alain Kwitonda, ndetse igice cya mbere kirangira APR FC ifite igitego kimwe ku busa bwa Kiyovu Sports.

    Mu gice cya kabiri ahagana ku munota wa 72, Kiyovu Sports yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mugiraneza Froduard ku mupira wari uri mu kavuyo. 

    Mugisha Bonheur yabuze ubufata Mugiraneza ngo adatsinda, amutega avayo.

    Mugisha Bonheur waranzwe n’imyitwarire mibi itamenyerewe ku bakinnyi ba APR FC, niwe wari mu buryo bwiza bwari kubuza Mugiraneza Froduard gutsinda. Umupira Mugiraneza yashose wari uturutse mu izamu rya APR FC usohoka. 

    Bonheur nk’umwe mu bakinnyi bari imbere ya ba myugariro ba APR FC niwe wagombaga kuba ari ku bakinnyi ba Kiyovu Sports bari muri penariti. 

    Mugisha Bonheur niwe mukinnyi wa APR FC wari hafi ya Froduard, ndetse byashoboka ko yari kumubuza gushota, cyangwa akaba yakina umupira mbere.

    Ibyo byose Mugisha Bonheur byamurenzeho, ahubwo atangira kwitambagirira mu kibuga, ariho yaje kubona umupira uje mu gace arimo, ntiyabasha kuwugeraho, bituma Froduard atsinda igitego.

    Uwo akazi kari kananiye yaje gukora ikosa ririmo ubunyamwuga buke, akoresha imbaraga ahadakenewe, atega Mugiraneza warimo kujya kwishimira igitego, n’ubwo yaguye akongera agahaguruka kugera ageze ku ntego ze zo kwishima.

    Ntabwo ari iryo kosa Mugisha Bonheur yakoze kuko yaje no gukubita umutwe umusifuzi wo ku ruhande amuhora ko yanze igitego APR FC yari itsinze.

    Gusa nyuma y’ibi byose, Mugisha Bonheur yaje gusaba imbabazi umusifuzi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru,  kubera ibihe byamuranze. 

    Yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo nisegure mbikuye ku mutima kuri Ishimwe Didier n’abakunzi b’umupira muri rusange, ku myitwarire itari myiza yangaragayeho ku mukino w’ejo hashize w’igikombe cy’amahoro wahuzaga ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports.”

    Mugisha Bonheur imyitwarire ye yatunguye benshi barimo n’abatoza bamuciye mu ntoki bemeza ko yari umukinnyi uzi kwihagararaho mu bihe bigoye ndetse akagira n’imyitwarire myiza.

    Mugisha ubwo yarimo gukubita umutwe umusifuzi Ishimwe

    Mugisha Bonheur ubwo yari amaze gutega Froduard 

    Amagambo ya Mugisha asaba imbabazi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129239/mugisha-bonheur-yabuze-imbaraga-zitabara-apr-fc-abona-izitera-rugondihene-129239.html

  • Umunyamakuru Ronnie watangije ‘RTV Sunday Liv… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, ni bwo Ronnie n'umukunzi we Phiona barahiriye kubana nk'umugabo n'umugore byemewe n'amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko muri Kigali.

    Basezeranye imbere y'amategeko mu gihe habura iminsi icyenda kugira ngo barushinge nk'umugabo n'umugore, mu muhango uzabera kuri Parkland guhera saa tatu za mu gitondo, aho hazaba gusaba no gukwa.

    Ni mu gihe saa munani z’amanywa zo kuri uwo munsi, hazaba umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uzabera mu rusengero rwa Miracle Center Remera.

    Ku wa 5 Gashyantare 2023, nibwo Ronnie yatangaje ko yatunguye umukunzi we Uwicyeza Phiona bamaranye imyaka ine mu rugendo rw'urukundo amwambika impeta ya ‘Fiançailles’.

    Ronnie aherutse kubwira InyaRwanda ko imyaka ine ishize ari mu rukundo n'uyu mukobwa yateguje kubana nk'umugabo n'umugore. Yavuze ko bwa mbere ahura n'uyu mukobwa bahuriye ku rusengero Remera Miracle Centre aho asanzwe asengera.

    Uyu munyamakuru ukorera TV1 muri iki gihe, avuga ko mu rwego rwo kwizihiza urukundo rwe n'uyu mukobwa yahisemo kumwambikira impeta mu Mujyi wa Kampala kuri Onomo Hotel.

    Uwicyeza Phiona yifashije 1 Abakorinto 16:14, hagira hati 'Ibyo mukora byose mubikorane urukundo', yanditse agaragariza abamurikira ko yamaze kwambikwa impeta y'urukundo n'umukunzi we Ronnie.

    Ronnie ukomoka muri Uganda ariko akaba atuye mu Rwanda, ni izina rizwi na benshi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda cyane cyane mu gisata cy’Iyobokamana dore ko yacyandikiyemo amateka.

    Yatangije ibiganiro bibiri byakunzwe cyane birimo ‘Power of Praise’ yahereyeho akigera mu Rwanda, iki akaba ari ikiganiro cyacaga kuri Royal Tv itagikorera mu Rwanda, ndetse na ‘RTV Sunday Live’ yatangije kuri Televiziyo Rwanda.

    Ibi biganiro byombi byarakunzwe cyane by’umwihariko RTV Sunday Live yarushijeho kumwubakira izina kimwe n’abandi bakoranaga muri iki kiganiro ari bo Juliet, Becky Rocsi na Dj Shawn.       

    Ronnie Gwebawaya yazamuye ikiganza afata ku ibendera ry’u Rwanda arahirira kubana akaramata n’umukunzi we byemewe n’amategeko 

    Uwicyeza Phiona yavuze ko azakunda Ronnie mu bibi n’ibyiza, bagatandukanwa n’urupfu 

    Ibyishimo byari byose kuri Ronnie nyuma y’uko yemeje kubana akaramata n’umukunzi we 

    Ronnie yumvikanisha ko hari byinshi yashingiyeho ahitamo kubana akaramata na Phionah 

    Phionah aherutse kubwira ‘Yego’ Ronnie, amwemerera kumubera umugore w’isezerano 

    Abo mu muryango wa Ronnie na Phionah bashyigikiye bikomeye intambwe yatewe n’aba bombi







    Inshuti n’abavandimwe bashyigikiye Ronnie n’umukunzi we Phionah bamaranye imyaka ine 


    Ronnie na Phionah bahuje imiryango-Ku wa 20 Gicurasi 2023 bazakora ubukwe







    Kanda hano urebe amafoto menshi agaragaza gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Ronnie na Phionah

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129240/umunyamakuru-ronnie-watangije-rtv-sunday-live-yasezeranye-imbere-yamategeko-numukunzi-we-a-129240.html

  • Umushinga wo mu Rwanda watoranyijwe mu izafashwa muri Gahunda yiswe 'Make in Africa' – #rwanda #RwOT

    SLS Energy yashinzwe na Berwa Léandre, ifasha gusubiza ubuzima batiri zapfuye zikongera gukora kuko akenshi zijugunywa zigifite nibura ubushobozi bwa 70% bwo gukora.

    Iki kigo gikora bateri zishobora kwifashishwa ku minara, inganda, inzu z'ubucuruzi n'ahandi hose umuntu ashobora kuba yakeneraga ikoreshwa rya moteri.

    SLS Energy n'ibindi bigo icyenda bitanga icyizere ku hazaza h'imishinga y'ikoranabuhanga muri Afurika byatoranyijwe mu bizahabwa amahugurwa y'amezi arindwi.

    Ku wa 4 Gicurasi 2023, ni bwo Qualcomm Technologies, Inc. yatangaje imishinga 10 yatoranyije, izahugurwa binyuze muri gahunda yiswe 'Make in Africa''.

    Mu Ukuboza 2022, ni bwo Qualcomm yatangaje gahunda yo gutanga urubuga rwo gutyariza ubumenyi ba rwiyemezamirimo bafite imishinga itanga icyizere ku hazaza.

    Imishinga yatoranyijwe ku ikubitiro irimo ikora ibijyanye n'ingufu, ikoranabuhanga ryifashishwa mu buhinzi, uburezi, ubuvuzi ndetse no mu bijyanye n'imodoka zifashisha amashanyarazi. Inyinshi kandi zirimo izifite abayobozi b'abagore.

    Iyatoranyijwe irimo iyo muri Kenya, Uganda, Nigera, Ghana n'u Rwanda, mu gihe hari hasabye abagera kuri 550 mu bihugu 34 bya Afurika.

    Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n'Akanama Nkemurampaka karimo inzobere mu ngeri zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubukungu no guhanga udushya.

    Imishinga yatoranyijwe muri 'Qualcomm Make In Africa' izahugurwa ku bijyanye no kunoza imikorere yayo, kurinda ibihangano byabo mu by'ubwenge, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho hagamijwe gushaka ibisubizo bitandukanye.

    'Make in Africa' yashyizweho hagamijwe kubaka no gushyigikira urugendo rwa Afurika rwo gushyigikira imishinga y'ikoranabuhanga.

    Indi mishinga yatoranyijwe irimo Ecorich Solutions itunganya ifumbire yo muri Kenya; Fixbot yo muri Nigeria ikora ubugenzuzi bw'imodoka; Karaa yo muri Uganda ikora ibijyanye no gukodesha, gushariza no gukurikirana moto zikoresha amashanyarazi; Maotronics Systems Limited ikora ubuhinzi muri Nigeria; MicroFuse Technologies yo muri Uganda ikoresha ikoranabuhanga mu burezi n'izindi.

    Visi Perezida muri Qualcomm Incorporated, Sudeepto Roy, yashimye imishinga 10 yatoranyijwe mu ifite ibisubizo bitanga icyizere.

    Ati 'Bakoresheje impano zabo mu gukemura ibibazo Afurika ifite uyu munsi mu bijyanye n'urwego rw'ingufu, ubuhinzi, ubwikorezi bwifashisha amashanyarazi, ikoreshwa ry'ubwenge buremano n'indi mishinga yo guteza imbere gahunda zo kurwanya ibyorezo ndetse no gukoresha rihendutse mu burezi.''

    Qualcomm 'Make in Africa' yitezweho guteza imbere Afurika mu bijyanye no kurema ba rwiyemezamirimo bashya.

    Qualcomm International, Inc. ni ikigo gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho gihanga ikoranabuhanga rihindura Isi rigamije gufasha abaturage kugera kuri serivisi bifuza biboroheye.

    Amahugurwa yatangiye gutangwa muri Mata, azageza mu Ugushyingo mbere y'uko abayahawe bashyirwa ku isoko mu Ukuboza 2023.

    Umushinga w’Abanyarwanda watoranyijwe mu icumi izafashwa muri Gahunda yiswe 'Make in Africa' igamije guteza imbere ikoranabuhanga ku mugabane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushinga-wo-mu-rwanda-watoranyijwe-mu-izafashwa-muri-gahunda-yiswe-make-in

  • Gakenke: Umuturage yakuwe mu kirombe ku munsi wa kabiri kimugwiriye (Yavuguruwe) – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko iki kirombe gicukurwamo n'ikigo Ruli Mining Trade Ltd cyagwiriye abantu babiri kuri uyu wa Gatatu, ariko umwe aratabarwa, ahita ajyanwa kwa uganga.

    Mugenzi we witwa Habarurema w'imyaka 23 yahezemo, akomeza gushakishwa.

    Igikorwa cyo kumushakisha kuri uyu wa Gatatu cyitabiriwe n'abayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney n'abayobozi b'inzego z'umutekano nka Polisi na RIB.

    Ubwo yavuganaga na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Hakizimana yakomeje ati “Ni umuntu umwe wahezemo, ubu imirimo yo kumushakisha kuva ejo irakomeje, n'ubu niho turi, icyakora ntekereza ko tugereranyije aho tugeze n'uburebure bw'ikirombe uko bwareshyaga, nibwira ko dushobora kuba twenda kumugeraho.”

    Yavuze ko uwahise aboneka akajyanwa kwa muganga ameze neza, kuko yari yagize udukomere duto cyane mu maso.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Hakizimana yemeje ko n'umuntu wa kabiri yabonetse.

    Yakomeje ati “Twamuvanyemo ari muzima, ubu yagejejwe ku bitaro, ari kwitabwaho n'abaganga.”

    Iki kirombe ngo cyagushijwe n'imvura nyinshi yaguye ku wa Kabiri ndetse yamaze umwanya munini, maze kigwa ku wa Gatatu mu museso.

    Icyakora bijyanye n'imiterere yacyo, ubuyobozi bwakomeje kugira icyizere ko umwuka urimo, uretse amazi yaba yaragiyemo, ariko ngo kuyikinga birashoboka.

    Bitewe n'uko ari mu musozi hagati, ntabwo byashobokaga ko hakwifashishwa imashini mu gushaka uyu muntu, hakomeje gukoreshwa amaboko.

    Nyuma y'iyi mpanuka, ubuyobozi bw'Umurenge wa Ruli n'Akarere ka Gakenke bwahise bukora igenzura no ku bindi birombe, harebwa niba nta byangijwe n'imvura bishobora guteza impanuka.

    Mu birombe bigera muri 300 bibarurwa muri uyu murenge, 27 byabaye bihagaritswe by'agateganyo.

    Abaturage bafashije mu gushakisha mugenzi wabo wari waheze mu kirombe

    Guverineri Nyirarugero (inyuma – iburyo)yifatanyije n’abandi bayobozi mu gikorwa cyo gushakisha uyu muturage

    Iki gikorwa cyatumye indi mirimo y’ubucukuzi ihagarikwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-umuturage-yakuwe-mu-kirombe-ku-munsi-wa-kabiri-kimugwiriye-yavuguruwe

  • Trump yahamije ko yahagarika intambara yo muri Ukraine mu masaha 24 – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na GB News, Donald Trump yavuze ko Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin ari inshuti ye, anenga uburyo Joe Biden yitwara ku bijyanye n'intambara yo muri Ukraine.

    Yagize ati 'Iyaba nari , nahagarika iriya ntambara mu munsi umwe. Byasaba amasaha 24. Ni ibintu byoroshye. Iriya ntambara igomba guhagarara. Iteje akaga.'

    Trump ateganya kwiyamamariza manda ya kabiri ku mwanya wa Perezida wa Amerika mu matora ateganyijwe mu 2024, nubwo akurikiranywe n'inkiko ku birego birimo ibyo gusambanya abagore. Icyakora arabihakana.

    Yanenze Joe Biden wamusimbuye ku butegetsi uburyo yitwara mu kibazo cya Ukraine, amushinja ko yahaye rugari u Burusiya ngo butere butangize iyi ntambara.

    Ati 'Putin ntiyari kubasha kwinjira muri Ukraine iyo hataba intege nke mu butegetsi bwa Joe Biden.'

    Kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka, Trump yavugaga ko afite igisubizo cy'intambara ibera muri Ukraine bivugwa ko yahitanye abantu ibihumbi.

    Trump yongeye gusubiramo ko u Bushinwa ari bwo bwateje icyorezo cya Covid-19 kandi ko budashobora kwishyura ikiguzi cy'ibyangijwe birimo ubukungu bwahungabanye ku rwego mpuzamahanga n'abantu bayizize.

    Trump yavuze ko afite ubushobozi bwo guhagarika intambara yo muri Ukraine mu masaha 24


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-yahamije-ko-yahagarika-intambara-yo-muri-ukraine-mu-masaha-24

  • Bite by'umushinga wo kubaka Cathédrale ya Kigali ahahoze Gereza ya 1930? – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo kubaka iyi Cathédrale ya Arkidiyosezi ya Kigali byari biteganyijwe gutangirana na Nyakanga 2021 bikarangira ku wa 30 Kamena 2024.

    Perezida Kagame yemeye umusanzu we mu kubaka iyi Cathédrale mu 2019, ubwo yari mu muhango wo kwimika Umwepiskopi mushya wa Arikidiyosezi ya Kigali.

    Mu biganiro RDB yagiranye na Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu kuri uyu wa Kane, hagarutswe kuri uyu mushinga, ndetse n'imbogamizi zikomeje kuwudindiza.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri RDB, Nsengiyumva Joseph Cedrick, yabwiye abadepite ko batabonye ingengo y'imari yo gushyira mu mushinga leta ifatanyijemo na Kiliziya Gatolika, wo kubaka Cathédrale ya Kigali.

    Ati “Nta ngengo y'imari twabashije kuyibonera kubera ko ingengo y'imari ikenewe ni nini, dusanga rero igikorwa twari duteganyijeho ziriya miliyari 40Frw n'ubundi n'ayo twabonye yose nk'ikigo ntabwo agezeho, rero nta ngengo y'imari twabashije kuwubonera.”

    Depite Rutayisire Georgette yabajije RDB icyatumye uyu mushinga uhagarikwa cyane ko ari igikorwa Perezida Kagame yemereye abaturage.

    Ati “Uyu mushinga perezida yemerewe abaturage, wari ugenewe miliyari 40 Frw,wagombaga kuzarangira tariki 30 Kamena 2024, none warahagaze. Batubwiraga ko barimo kuganira n'abantu ba Cathédrale.”

    “Ese abantu ba Cathédrale nabo hari ingengo y'imari bazatanga ku buryo bazafatanya na leta mu kugira ngo kiriya gikorwa kigende neza? Ni umushinga umaze igihe kirekire.”

    Depite Rutayisire yavuze ko afite impungenge kuri uyu mushinga ku buryo yumva wagakwiye gutangira n'ubwo hari ibikorwa bike byaba bitangiye gukorwa.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubukerarugendo, Ariella Kageruka, yabwiye abadepite ko kuri ubu inyigo y'imbanzirizamushinga yamaze gukorwa na RDB ifatanyije na Kiliziya Gatolika, Ikigo cy'Igihgu gishinzwe Imyubakire ndetse n'Umujyi wa Kigali.

    Ati “Inyigo yamaze gukorwa, ibasha kwemezwa ndetse iduha ishusho y'uko twakora icyo nakwita igishushanyombonera.”

    Kageruka yavuze ko ibiganiro ku gukora igishushanyombonera no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga aribyo bitararangira.

    Ku rundi ruhande ariko ngo isoko ryaratanzwe ndetse n'abahanga mu gukora ibishushanyombonera bya za Cathédrale, barimo gukora kuri icyo gishushanyombonera.

    Ati “Ibyo nibyo tutararangiza kumvikanaho ku biciro, ari cyo cyiciro tugezemo, twizera ko turamutse turangije kumvikana ku biciro twabasha kugaragariza Minecofin ingengo y'imari yaduha kugira ngo dutangire gushyira mu bikorwa umushinga.”

    Kuri ubu kandi hari itsinda ryashyizweho rihuriweho n'inzego zirimo RDB na Kiliziya Gatolika kugira ngo rifashe mu bikorwa byo gukusanya inkunga y'amafaranga agenewe kubaka Cathédrale.

    Kageruka ati “Kuko nubwo tuzaba dukoze igishushanyombonera n'ibijyanye no gukurikirana umushinga, Kiliziya Gatolika nayo ifite inshingano zo kubaka […] tuzabikorera hamwe.”

    Cathédrale ubusanzwe yari yubatswe mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ahari Paruwasi ya St Michel, ariko bikaba biteganyijwe ko izimurirwa ku butaka bw'ahahoze Gereza ya Nyarugenge bungana hegitari 5.5.

    Biteganywa ko iyo Cathédrale igomba kuba ijyanye n'igihe, yajya yakira abantu nibura ibihumbi bitanu, hanyuma ikagira n'imbuga yayo nini ku buryo mu gihe habaye nk'iminsi mikuru abantu bashobora kuyiteraniramo bageze nko ku bihumbi 10 kugera kuri 20.

    Ubwo Perezida Kagame yemereraga Abakirisitu Gatolika gutera inkunga ibikorwa byo kubaka iyi Cathédrale, yagize ati “Tuzafatanya kuyubaka, twubake Cathédrale nziza kandi icyo gihe nibikunda twanayubaka ahandi hashya.”

    “Ariko bizava mu bushake bwa Kiliziya cyangwa mu bwumvikane tuzaba twagize mu gutera inkunga, tugere kuri icyo cyifuzo kandi bidatinze.”

    Ahahoze Gereza ya Nyarugenge hazubakwa Cathédrale ya Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bite-by-umushinga-wo-kubaka-cathedrale-ya-kigali-ahahoze-gereza-ya-1930

  • Mugisha Bonheur wa APR FC yasabye imbabazi Ishimwe Didier – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa APR FC , Mugisha Bonheur yasabye imbabazi Umusifuzi wo ku ruhande, Ishimwe Didier, yateye umutwe nyuma yo kwanga igitego iyi kipe yatsinze Kiyovu Sports

    Mu mukino ubanza wa 1/2 mu gikombe cy'amahoro, wahuje ikipe ya Kiyovu Sports na APR FC, igitego cya kabiri APR FC yatsinze cyari guhesha intsinzi iyi kipe ya APR FC, Didier wari umusifuzi w'igitambaro, yaracyanze kubera ko hari umukinnyi wari waraririye.

    Bonheur yahise asaba imbabazi uyu musifuzi

    Source : https://yegob.rw/mugisha-bonheur-wa-apr-fc-yasabye-imbabazi-ishimwe-didier/

  • Umugabo w’umurundi arahigishwa uruhindu nyuma yo kwivugana abana be babiri (yabishe urwagashinyaguro) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'umurundi arahigishwa uruhindu nyuma yo kwivugana abana be babiri (yabishe urwagashinyaguro)

    Umugabo w'imyaka 48  utuye muri Komini Gatara mu Ntara ya Kayanza mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 10  bivugwa ko yishe abana be babiri abicishije inkota nyuma yo gushaka kwica umugore we bari bafitanye ibibazo by'amakimbirane.

    Uwo mugabo washinjaga umugore we kumuca inyuma, Kuwa Gatatu ku manywa yiriwe anywa inzoga ataha yariye Karungu ndetse ashaka kwica umugore bafitanye abana 7 barimo babiri yaraye yishe.

    Polisi yo mu gihugu cy'u Burundi yatangaje ko uwo mugabo amaze kwica abo bana yahise ahunga ,Polisi ikaba ikomeje kumushakisha.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wumurundi-arahigishwa-uruhindu-nyuma-yo-kwivugana-abana-be-babiri-yabishe-urwagashinyaguro/