Blog

  • Clapton yavuze uburyo imyitwarire ya Tom Clos… – #rwanda #RwOT

    Bishobora kuba biterwa n'impamvu zinyuranye, buri wese yakora isesengura rye! Ariko ntuzatungurwe no kuba umuhanzi yakoranye indirimbo na mugenzi we akaba ariwe uhihibikanira mu kuyimenyekanisha, mugenzi we akaruca akarumuri nk'aho ntacyabaye.

    Ashobora no kumutumira mu gitaramo yateguye akamwishyura, akanamugaragaza mu bazitabira igitaramo cye, ariko bikagera ku munsi wa nyuma wa muhanzi atarabwira abakunzi be cyangwa se abamukurikira ko ari umwe mu bazaririmba muri icyo gitaramo! Ubanza biterwa n'amasezerano baba bagiranye, cyangwa se kutishimira iterambere rya mugenzi we, wikorere isesengura….

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023 mu gitaramo cya Gen- Z Comedy, umunyarwenya Mugisha yumvikanishije ko imyaka irenga 10 amaze mu ruganda rwa Cinema n'ibindi bikorwa bishamikiye ku buhanzi, byagize urufatiro rukomeye kugeza n'uyu munsi bitewe n'imbaraga yashyizemo no kuba ababyeyi be barabonye ko Tom Close nawe yahiriwe mu rugendo rw'ubuhanzi.

    Clapton yavuze ko mu bihe bitandukanye iyo ahuye na Tom Close yongera kumwibutsa ishimwe afite ku mutima ku bw'imyitwarire myiza imuranga mu buhanzi, yatumye ababyeyi be babona ko 'bya bintu bishoboka' kandi 'bidaherekezwa no kuba mu biyobyabwenge'.

    Ati 'Njyewe ngira ngo buri munsi iyo duhuye ndabikubwira y’uko wambereye icyitegererezo byatumye ababyeyi banjye banyemerera gukora akazi kanjye ku buhanzi. Nk’uko nabikubwiye buri gihe bambwiraga ko nimba umusitari nzaba ikirara nkajya mu biyobyabwenge bagahora bafite ubwo bwoba nkabaha urugero rwa Tom Close bigatuma bavuga ngo ubwo ukurikira [Ureberera] Tom Close genda ubikore. Ibyo nzahora mbikubwira ugihari.”

    Tom Close yavuze ko asanzwe ari umufana w'ibihangano bya Clapton umunsi ku wundi, kandi ko akunda uburyo agaragaza itandukaniro na bagenzi be bahuriye muri uyu mwuga.

    Uyu muhanzi wavuyemo umuganga, yavuze ko abantu batandukanye n'iyo mwaba muvukana, bityo buri wese afite umurongo w'ubuzima 'bwawe utandukanye n'undi uwo ari we wese ku Isi'.

    Tom uherutse gusohora album 'Essence' avuga ko buri wese ari mu mwanya we, ntawe ubereye mu mwanya undi. Avuga ko kugira ngo ugere ku nzozi zawe 'mbere na mbere ni ukuzisobanukirwa'.

    Akomeza ati 'Ikindi ukamenya ko ni wowe muntu wenyine ufite ubushobozi bwo kuba wowe kurusha abandi bose basigaye ku Isi.'

    Tom avuga ko guharanira kugera ku nzozi zawe, bisaba kudaharanira kuba undi ahubwo 'ugomba gukora ibyo ugomba gukora'.

    Uyu munyamuziki avuga ko urugendo rwo kwisobanukirwa ukamenya icyo ushaka gukora, uhera ku byo wowe wumva ko bikoreheye, abandi bakabona bikomeye.

    Umunyarwenya Fally Merci utegura ibi bitaramo bya 'Gen-Z Comedy' agaragaza ko bimaze kugera ku rwego rwiza, ariko kandi agasaba gukomeza gushyigikirwa.

    Ati 'Njyewe ndishimye bitewe n'aho igeze. Ni urubuga rw'abanyarwenya, akenshi mwabonye abantu mutazi, ni ukumurika abanyarwenya ku rwego rw'Igihugu. Twashatse gushyiraho urubuga ku bantu bashaka guseka nkawe uri hano. Tuzakomeza kugeza tutarushye…' 

    Tom Close yatangaje ko imyaka 18 amaze mu muziki, yubakiye ku kwimenya uwo ari we byatumye hari aho ageze

     

    Tom Close yavuze ko buri wese akwiye guharanira kugera ku nzozi ze kuko buri wese aremye mu ishusho ye

     

    Tom Close yavuze ko ari umufana ukomeye w'ibihangano bya Clapton 

    Clapton yavuze ko ababyeyi be bari bafite ubwoba bw'uko ashobora kuzavamo ikirara 


    Mu rwego rwo kwagura ‘Gen- Z Comedy’, Fally Merci yongeyemo igice cyo kuganira n’abantu bazwi mu myidagaduro 

    Clapton yabiteyemo urwenya avuga ko ishuri umwana wa Tom Close yigaho ari naryo uwe yigaho ariko ajya agorwa no kumusubirishamo amasomo

    Tom Close yifashishije telefoni ye yafashe amashusho ubwo abakunzi be b'ibihangano bye baririmbaga indirimbo zirimo 'Si beza' yakunzwe mu buryo bukomeye

    Fally Merci yateye urwenya ku kuntu umugeni yasohokeye mu ndirimbo yo kwamamaza serivisi ya 'Macye Macye' ya MTN bitewe n'uko hari habuze indirimbo ya gakondo 

    Umunyarwenya Kadudu yagaragaje uburyo 'Urukundo rwo muri iki gihe rwabaye urupagani'

    Benitha yagarutse ku kuntu yakuze ashaka kuba umunyamakuru none ubu akaba yaravuyemo umunyarwenya 

    Rwagaju yavuze kuri Se wishwe na Covid-19. Uyu munyarwenya yagaragaje ko kubasha gutamira abitabiriye 'Gen- Z Comedy' ari ikintu gikomeye yagezeho


    Promesse Kamanda usanzwe uzwi mu bafata amafoto yagaragaje ko ajya anyuzamo agatera urwenya 

    Umunyarwenya ‘Kamaro’ ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo cy’urwenya

    Muri iki gitaramo, hifashishwa Dj uvanga umuziki igihe umunyarwenya atarazamuka ku rubyiniro 

    Umunyarwenya uzwi nka ‘Uzagende kuri Moto’ ndetse na Rusine Patrick [Uri hagati] 

    Fally Merci yateye urwenya ku bwiza bw’abakobwa akunze kubona i Kanombe

     

    Rocky uzwi mu basobanura filime ni umwe mu bari bizihiwe muri iki gitaramo 

    Patrick Rusine ukorera Kiss Fm byageze aho asanga Fally Merci ku rubyiniro 


    Abarimo Dj Diddyman [Uwa kabiri uvuye ibumoso] bakozwe ku mutima n’abanyarwenya bigaragaje muri iki gitaramo 

    Umunyarwenya Babo yateye urwenya ku ngingo zinyurnye z’ubuzima 


    Muhinde ni umwe mu bishimirwa cyane- Akunze gutera urwenya cyane cyane ku kuntu ariwe mugufi mu muryango w’iwabo 

    Yitwaje gitari kugirango abashe kumvikanisha neza ibyo yari yateguye


    Umunyarwenya Rufendeke ukunze gutembagaza benshi muri ‘Gen-Z Comedy’


    Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Isibo Tv, Zaba Missed Call

















    KANDA HANO WUMVE ALBUM 'ESSENCE' TOM CLOSE AHERUTSE GUSHYIRA HANZE
     “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMWE MU BANYARWENYA MUHINDE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo 'Gen-Z Comedy' cyo ku wa 18 Gicurasi 2023

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129552/clapton-yavuze-uburyo-imyitwarire-ya-tom-close-yatumye-ababyeyi-be-bamugirira-icyizere-ama-129552.html

  • Abakinnyi 8 nibo batemerewe gukina umunsi wa 29, amakipe amwe arahumeka insigane andi arakoza imitwe y’intoki ku gikombe #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-23 irakomeza hakinwa umunsi wa 29 ari nawo ubanziriza uwa nyuma, mu gihe APR FC na Kiyovu Sports zihanganiye igikombe hari andi makipe umutima utari mu gitereko yibaza izaherekeza Espoir FC mu cyiciro cya kabiri.

    Iyi mikino y’umunsi wa 29 izakinwa ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu ahari imikino 2 ndetse no ku Cyumweru ubwo hazaba imikino 3.

    Kuva ku ikipe ya 11 Sunrise FC ifite amanota 31 kugeza ku ya 15 ya Rutsiro FC ifte 27 zose ziracyafite amahirwe yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri, zikaba nta kosa zigomba gukora mu mikino 2 isigaye.

    Ku Cyumweru saa 15h00′, kuri Golgotha Stadium, Sunrise FC izakira Kiyovu Sports ya mbere ku rutonde nayo isabwa gutsinda kugira ngo yizere kugumya guhatanira igikombe.

    Marines FC ya 12 ku rutonde n’amanota 31 izaba yasuye Rayon Sports ku Cyumweru. Bugesera FC ya 13 ku rutonde n’amanota 30 izaba yasuye Etincelles. Rwamagana ya 14 n’amanota 28 izaba yasuye APR FC ya kabiri ndetse ikaba inahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe. Rutsiro ya 15 n’amanota 27 ari nayo ihabwa amahirwe yo kumanukana Espoir FC izaba yasuye Musanze FC.

    Gahunda y’umunsi wa 29

    Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023

    Gasogi United vs Police FC
    Gorilla FC vs Mukura VS&L

    Ku Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023

    Rayon Sports vs Marines FC
    Espoir FC vs Musanze FC
    AS Kigali vs Rutsiro FC
    APR FC vs Rwamagana City
    Sunrise FC vs Kiyovu Sports
    Etincelles vs Bugesera FC

    Abakinnyi 8 batemerewe gukina umunsi wa 8

    Adeaga Adeshola (Gorilla FC)
    Kalisa Rashid (AS Kigali)
    Elias Rucogoza (AS Kigali)
    Cuzuzo Aime Gael (Gasogi United)
    Bugingo Hakim (Gasogi United)
    Ishimwe Kevin (Gasogi United)
    Mbonyumwami Taiba (Marines)
    Nduwayo Valeur (Musanze FC)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-8-nibo-batemerewe-gukina-umunsi-wa-29-amakipe-amwe-arahumeka-insigane-andi-arakoza-imitwe-y-intoki-ku-gikombe

  • Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwavuze ku kibazo cyabutuye mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali uvuga ko wamaze gutegura ubufasha bugenewe abazimurwa ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. Burimo kubakira cyangwa gusanira inzu abasanzwe bazitunze. Na ho abakodesha bagakodesherezwa.

    Muri Kigali hamaze kubarurwa imiryango ibihumbi 6 ituye mu manegeka, irimo ibihumbi 3 igomba kwimuka cyangwa gusana inzu.

    RBA yagiranye ikiganiro n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence asobanura birambuye uko ibikorwa byo kwimura abaturage mu manegeka biri kugenda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ubuyobozi-bw-umujyi-wa-kigali-bwavuze-ku-kibazo-cyabutuye-mu-manegeka

  • DRC: Maj Gen Muthuri Kiugu wasimbuye Jeff Nyagah ku buyobozi bwa EACRF (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Major General Aphaxard Muthuri Kiugu aje gusimbura Maj Gen Jeff Nyagah wavuye muri izo nshingano mu kwezi gushize mu buryo butavugwaho rumwe, ndetse perezida wa DR Congo yanenze uko Gen Kiugu yashyizweho.

    Gen Kiugu aje kuyobora ingabo zitarebwa neza n'ubutegetsi bwa DR Congo nyuma y'uko Perezida Félix Tshisekedi muri uku kwezi atangaje ko niba izi ngabo zidatanze umusaruro ushimishije zigomba kuva muri iki gihugu mu kwezi gutaha.

    Gen Kiugu wa Kenya yavuze ko aje gukomereza aho mugenzi we Gen Nyagah yari agejeje, nk'uko biri mu itangazo ryasohowe n'izi ngabo.

    Iri tangazo rivuga ko Gen Kiugu azanye ubunararibonye yavanye mu butumwa bwa ONU bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo aho yakoze hagati ya 2003 na 2004.

    Ingabo za EAC ubu zigenzura ibice byari byarafashwe n'inyeshyamba za M23 ubu zavuyemo mu kubahiriza amasezerano y'amahoro ya Luanda na Nairobi.

    Izi ngabo zigizwe na batayo ebyiri z'ingabo z'u Burundi, batayo ebyiri z'ingabo za Uganda, na batayo imwe ya Kenya n'imwe ya Sudani y'Epfo.

    Atangira imirimo, Gen Kiugu yavuze ko we abona izi ngabo zarakoze neza.

    Leta ya DR Congo yo inenga izi ngabo ko zitarwanye n'inyeshyamba za M23, ndetse mu ntangiriro z'uyu mwaka habaye imyigaragambyo izisaba 'kurwana na M23 cyangwa zigataha'.

    Amasezerano – y'umwaka umwe ushobora kongerwa – yo mu kwezi kwa Kamena (6) 2022 ashyiraho izi ngabo avuga ko zizarwanya inyeshyamba muri DRC mu gihe izindi nzira za politike zananiranye.

    Mu kwezi gushize Maj Gen Jeff Nyagah wari komanda mukuru w'izi ngabo yavuye mu mirimo ye, Kenya na EAC byavuze ko yahamagarijwe izindi nshingano mu gihugu cye, ndetse ibaruwa yakwirakwiriye kuri Internet ivuga ubwegure bwe EAC yayise 'ikinyoma'.

    Gusa ari muri Botswana, muri uku kwezi Tshisekedi yagize ati “Jenerali [Majoro] Jeff Nyagah yeguye mu buryo butangaje', ndetse anenga Kenya guhita 'ako kanya igena undi mukuru w'izo ngabo nta kubiganiraho natwe, nkaho uyu mutwe w'ingabo ari uwa Kenya yonyine.'

    Tshisekedi avuga kuri izi ngabo za EAC kandi yagize ati: 'Uyu munsi ikibabaje ni uko bigaragara ko hari ingabo zijenjeka”.

    Ubu hitezwe ko ingabo z'umuryango w'ibihugu bya Africa y'amajyepfo (SADC) – DRC ibereye umunyamuryango – nazo ziza mu burasirazuba bwa DR Congo ku busabe bwa Perezida Tshisekedi ubu uyoboye SADC.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/drc-maj-gen-muthuri-kiugu-wasimbuye-jeff-nyagah-ku-buyobozi-bwa-eacrf-yatangiye

  • Perezida Kagame yaraye agiranye ibiganiro n'abayobozi bakuru mu nzego (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 18 Gicurasi 2028, nibwo Perezida Kagame yagiranye inama n'ubuyobozi bukuru bw'Ingabo z'u Rwanda (RDF), Polisi y'Igihugu ndetse n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza (NISS).

    Ni ibiganiro byitabiriwe n'abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z'umutekano zirimo Ingabo z'Igihugu (RDF), Polisi y'u Rwanda (RNP) n'Urwego rushinzwe Iperereza n'Umutekano (NISS), nk'uko ubutumwa bwashyize kuri konti ya Twitter y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu bubigaragaza.

    Ntabwo hatangajwe by'umwihariko ingingo z'ingenzi zaganiriwe, icyakora iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda ruri kwakira inama ya cumi yiga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika.

    Ibaye kandi mu gihe akarere u Rwanda ruherereyemo karimo ibibazo by'umutekano nko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhangana n'ingabo za Leta (FARDC).

    Raporo za Loni zagiye zigaragaza ko mu guhangana n'imitwe nka M23, FARDC yifashishije FDLR, umutwe washinzwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ufite intego zo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/perezida-kagame-yaraye-agiranye-ibiganiro-n-abayobozi-bakuru-mu-nzego-z

  • Nyuma yo gutandukana n'umukinnyi wa APR BBC ari murukundo n'umukobwa mugenzi (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Isimbi Amandine uzwi ku izina rya Amandah Darling nyuma yo gutandukana na Wamukota Tom Bush ukinira ikipe ya APR BBC yerekanye ko aryohewe n'urukundo n'uwo bahuje igitsina ukomoka mu gihugu cya Uganda.

    Muri Mutarama 2023, Amandah yatangiye gusangiza abamukurikira amafoto ari kumwe n'umukunzi we mushya.

    Amakuru yizewe yemeza ko uyu mukunzi mushya wa Amandah Darling, asanzwe atuye muri Uganda ndetse yitwa Amollo Karol.

    Ku mbuga nkoranyambaga, Amandah yamaze kongera izina ry'uyu mukobwa mu mazina akoresha aho asigaye yitwa Amandine Amollo Isimbi.
    Ni na we rukumbi akurikira ku rubuga rwa Instagram. Bombi bamaze kwiyemeza kuzabana akaramata.

    Muri Mutarama 2023, Amandah yemeje ko yabonye umukunzi mushya yasimbuje Wamukota icyakora ntabwo yigeze amugarukaho.

    Icyo gihe yemeye ko ari mu rukundo rw'ibang agira ati'Ni umukunzi wanjye ariko ntabwo akunda ibintu by'itangazamakuru, ni na yo mpamvu ubona twifotoje atagaragara mu maso ariko ndamukunda kandi na we arankunda.'

    Mu 2013, Isimbi Amanda yabaye Igisonga cya Nyampinga w'iryahoze ari Ishuri ry'Imari n'Amabanki (SFB).

    Afite umwana yabyaranye na Wamukota Tom Bush wamenyekanye akinira Patriots BBC mbere yo kwerekeza muri APR BBC. Bombi batandukanye muri Nyakanga 2022 nyuma y'umwaka umwe bari bamaze bibarutse.

    Amandah amaze igihe kinini muri Uganda

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nyuma-yo-gutandukana-n-umukinnyi-wa-apr-bbc-ari-murukundo-n-umukobwa-mugenzi-we

  • RDC : Abanyarwanda barashinjwa guteza ibiza byishe abarenga 400 muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibi biza (inkangu n'imyuzure) byakomotse ku mvura nyinshi yaguye muri Kalehe mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023. Iyi mvura yanaguye no mu bihugu birimo u Rwanda, yica benshi.

    Guverinoma yohereje intumwa z'abaminisitiri muri Kalehe kugira ngo zihumurize abagizwemo ingaruka n'ibi biza, zinifatanye n'abarokotse mu gikorwa cyo kubashyingura mu cyubahiro.

    Nk'uko ikinyamakuru Jeune Afrique kibivuga, izi ntumwa za guverinoma zatangaje ko ibi biza byatewe n'uko impunzi z'Abahutu b'Abanyarwanda zangije mu buryo bukabije urusobe rw'ibinyabuzima birimo amashyamba.

    Zagize ziti: 'Ni ikiza cyatewe no gusenya urusobe rw'ibinyabuzima nk'umusaruro wo kwangiza bikabije amashyambaa byatewe n'impunzi z'Abahutu b'Abanyarwanda.'

    Impunzi z'Abanyarwanda ziba mu burasirazuba bwa RDC kuva mu mwaka w'1994. Ni zimwe mu zirebwa na gahunda y'ibihugu byombi hamwe n'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye yo gucyurwa ku bushake mu gihe kiri imbere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-abanyarwanda-barashinjwa-guteza-ibiza-byishe-abarenga-400-muri-kalehe

  • Kenya irabarura abagera kuri 235 bishwe n'inzara bakorera kujya mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Aba bakirisitu bapfuye bivugwa ko bari abayoboke b'itorero Good News International Church rya Paul Mackenzie.

    Imibiri yabo yatangiye kuboneka mu kwezi gushize mu ishyamba rya Shakahola riri mu karere ka Kilifi, aho bivugwa ko Pasiteri Paul Mackenzie yoherezaga abayoboke be kwiyiriza kugeza bapfuye ngo bazajye mu ijuru.

    Biteganyijwe ko inzego zishinzwe gutaburura ahashyinguwe abo bayoboke kuri uyu wa Gatanu zirafata akaruhuko, kugira ngo zihe umwanya abashinzwe gusuzuma imirambo bapime imirambo 123 imaze kuboneka mu cyiciro cya kabiri.

    Polisi yatangaje ko kuri uwo musozi yahasanze abandi bantu bane bari gusenga ngo bicwe n'inzara babone uko bajya mu ijuru. Bahise bafatwa bajya kwitwabaho n'inzego zibishinzwe kuko harimo abari barembye.

    Kugeza ubu abantu batarabonerwa irengero ni 613, abatabawe ni 89 naho abatawe muri yombi ni 31.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/kenya-irabarura-abagera-kuri-235-bishwe-n-inzara-bakorera-kujya-mu-ijuru

  • Uburanga bwa Yolo The Queen bwashoye amatiku hagati Harmonize n'umuhanzi H (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko umuhanzi w'icyamamare mu muziki w'Akarere k'Ibiyabigari na Afurika Harmonize agaragaje ko yishimira cyane bikomeye Kirenga Phiona wamamaye nka Yolo The Queen kuri ubu ntari kuvuga rumwe n'umuhanzi H Baba bigeze gukorana indirimbo 'Attitude' avuga ko yamutwariye umugore.

    Harmonize arashinjwa na na mugenzi we H Baba uvuga ko yamutwariye umukunzi .Nk'uko uyu muhanzi abitangaza, Harmonize yabonye bwa mbere Yolo The Queen ubwo barimo bakorana 'Attitude' ahita atangira kumutereta.

    H Baba yasabye Harmonize ko atakwivanga mu mubano we na Yolo ariko uyu muhanzi aranga arakomeza.

    H Baba yabitangaje agira ati'Kuva indirimbo 'Attitude' yajya hanze yatangiye kujya amwandikira amwita umugore wabo. Ubwo yatangiraga kubikora, namusabye kurecyeraho akareba ibimureba.'

    H Baba asobanura ko ari we wakundanaga na Yolo, Harmonize akabyivangamo, gusa na none H Baba si ubwa mbera ashoye ibirego nk'ibyo ko uyu muhanzi yamutwaye umukunzi kuko na Frida Kajala yamukuye iwe.

    H Baba yanavuze ko ibyo Harmonize avuga ko yagura inyubako y'agatangaza bitakunda kuko uyu muhanzi ngo nta mafaranga agira ndetse kugeza ubu atuye mu bukode.

    Ati'Gute yavuga ko azagura inyubako mu Rwanda mu gihe aba mu bukode? Abaho ubuzima bw'amabeshyo. Afite ubushobozi bwo kugura inzu mu mahanga akuye hehe kandi bashiki be bandagaye. Kuki atabafasha niba afite amafaranga koko?'

    Mu minsi micye yashize ni bwo Harmonize yatangaje ko akunda Yolo ndetse agiye kwishushanyaho tattoo y'isura y'uyu mukobwa ibintu yanashimangiye mu ndirimbo 'Zanzibar' yakoranye na Bruce Melodie.

    Byinshi mu binyamakuru byahise bitangira kwemeza ko aba bombi bakundana nubwo kugera ubu nta kintu kigaragara Yolo arakora cyemeza ko ari mu rukundo na Harmonize.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bwa-yolo-the-queen-bwashoye-amatiku-hagati-harmonize-n-umuhanzi-h-baba

  • Karongi: Ikorosi rya Kibanda ryahindutse iry'urupfu ku batwara ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Iri korosi riri ku musozi wa Kibanda uri hejuru y'Ikiyaga cya Kivu. Umuntu uhagaze muri iri korosi aba areba iki kiyaga munsi ye muri metero nke.

    Mu mpanuka zikomeye zabereye muri iri korosi harimo iya Coaster ya sosiyete yitwa Ugusenga Express yahitanye abantu icyenda abandi 17 bagakomereka mu 2019.

    Hari n'indi ya minibisi itwara abagenzi yahabereye mu ntangiriro za Gicurasi 2023, igahitana abantu batandatu abandi 18 bagakomereka.

    Muri aka gace kandi niho habereye impanuka ikomeye mu 2015, aho Daihatsu yari itwaye abagororwa 12 n'abacungagereza 4, yagonganye na Coaster ya Capital express, igahita ifatwa n'inkongi y'umuriro abantu 7 bari muri Daihatsu bagahita bitaba Imana.

    Uretse izi mpanuka zikomeye, abakoresha uyu muhanda umunsi ku wundi, n'abahatuye bavuga ko hadasiba kubera impanuka z'amakamyo n'amagare bigahitana ubuzima bw'abantu.

    Umwe mu bashoferi batwara imbangukiragutabara z'ibitaro byo mu Karere ka Karongi yabwiye IGIHE ko kuva mu kwezi kwa mbere kugera muri uku kwezi kwa 5, azi impanuka eshanu zimaze kubera aha hantu atabariyemo iz'amagare.

    Ati 'Impanuka zo kuri Kibanda ziterwa n'uko umuhanda ari muto kandi ari mu ikorosi riri ku manga. Kugira ngo impanuka zihabera zigabanuke byasaba ko umuhanda wagurwa ukaba munini, kuko abanyegare bahapfira kenshi biterwa n'uko amanuka yihuta agahita ahurira mu ikorosi n'imodoka izamuka bagahita bagongana bimutunguye kuko aba atarebaga imbere ye'.

    Hakizimana Esdras, utuye hafi y'ikorosi rya Kibanda yavuze ko nyuma y'aho uyu muhanda ushyizwemo kaburimbo impanuka zihabera ziyongereye.

    Umukozi wa RTDA ushinzwe iterambere ry'imihanda, Hadelin Verjus, yabwiye IGIHE ko iyo basesenguye basanga impanuka zibera aha Kibanda ahanini ziterwa n'uburangare bw'abayobozi b'ibinyabiziga kurusha uko zigirwamo uruhare n'umuhanda.

    Ati 'Ubugari bw'umuhanda kuri Kibanda ntabwo ari buto, ikindi imirongo yo hagati n'iyo ku ruhande iragaragara neza, kuba hari amakorosi, si ho honyine bitewe n'imiterere y'imisozi yo mu gihugu cyacu ahantu henshi hari amakorosi'.

    Hadelin yavuze ko hari impamvu nyinshi zitera abashoferi kugenda nabi mu muhanda zirimo kudasinzira amasaha ahagije nijoro, ubusinzi no kuba umushoferi yaba yandikiwe konterevasiyo iriho amafaranga menshi asanganywe ibibazo by'ubukene.

    Aha niho ahera asaba abakoresha kujya baha abashoferi umwanya uhagije wo kuruhuka kuko mu mpanuka zihabera harimo iziterwa n'umunaniro ukabije utera abashoferi gusinzira batwaye imodoka.

    Gusa yavuze ko RTDA igiye gushyira ibyapa biburira abashoferi ku kugabanya umuvuduko mu ikorosi rya Kibanda no mu makorosi aribanziriza.

    Ati 'Ikindi tuzakora ni ugushyiraho utugarurarumuri n'ibyuma bitangira imodoka bigatuma itarenga umuhanda. Ikintu cy'ingenzi dusaba abakoresha uyu muhanda ni ukwirinda umuvuduko ukabije kuko nk'umunyonzi yirukaga agakubita icyo cyuma n'ubundi ntiyarokoka iyo mpanuka'.

    Mu 2019, Imodoka ya Ugusenga Express yakoreye impanuka ahitwa Kibanda ihitana abantu icyenda abandi 17 barakomereka

    Ubwo Coaster ya Sosiyete yitwa Ugusenga yakoreraga impabuka kuri Kibanda hitabajwe kajugujugu ya gisirikare mu kugeza abakomeretse kwa muganga

    Ikorosi rya Kibanda rikunze gutwara ubuzima bw’abantu rigiye kongerwamo ubwirinzi bw’impanuka

    Imodoka zikoreye impanuka ahitwa Kibanda zirenga umuhanda zikamanuka ku manga

    Impanuka ikomeye iheruka kubera ahitwa Kibanda yahitanye abantu batandatu abandi 18 barakomereka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ikorosi-rya-kibanda-ryahindutse-iry-urupfu-ku-batwara-ibinyabiziga