Blog

  • Rayon Sports yahagaritse umutoza Afhamia Lotfi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi bivugwa, umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi na Azzouz Lotfi wari umwungiriza we bahagaritswe kuri izi nshingano.

    Amakuru yabyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025 yavugaga ko umutoza wa Rayon Sports Afhamia Lotfi agomba kwirukanwa ari bwo ahabwa ibaruwa imwirukana.

    Byaje gutungura benshi kuko yaje kugaragara ku myitozo ya Rayon Sports saa cyenda mu Nzove ariko ntabwo yakoresheje imyitozo.

    Umwanya munini yagaragaye ari kuri telefoni ari nako yanagiye avugana n’abayobozi ba Rayon Sports bari ku kibuga barimo visi perezida Muhirwa Prosper ariko na we yahise ava ku kibuga aragenda.

    Mbere gato y’uko imyitozo irangira nibwo Lotfi yavuye mu kibuga agenda agana ku modoka ye ari nabwo yahuye na Directeur Sportif, Irambona bahise banavana ku kibuga.

    Rayon Sports ikaba imaze gusohora itangazo rimuhagarika aho inshingano ziba zifitwe n’umutoza wungirije Haruna Ferouz.

    Yagize iti “ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo guhagarika mu nshingano umutoza mukuru Afhamia Lotfi n’umutoza wungirije wa kabiri, Azzouz Lotfi. Umutoza wungirije Haruna Ferouz n’abandi bakorana barakomeza inshingano zo gutegura imikino iri imbere.”

    Afhamia Lotfi winjiye muri iyi kipe mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 utangira, yari amaze gutoza imikino 4 y’amarushanwa yatsinzwe na Singida Black Stars i Kigali 1-0, inamutsindira Tanzania 2-1, atsinda Kiyovu muri Shampiyona 2-0 ananganya na Gasogi United 2-2.

    Afhamia Lotfi na Azzouz Lotfi bahagaritswe muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12037

  • Bigoranye Rayon Sports yatandukanye na Nsabimana Aimable #rwanda #RwOT

    Kera kabaye, Rayon Sports yatandukanye na myugariro wayo Nsabimana Aimable nyuma y’igihe impande zombi zirebana ay’ingwe.

    Nsabimana Aimable wari ku mwaka we wa nyuma muri Rayon Sports yagiranye ibibazo bishingiye ku mafaranga iyi kipe imurimo kuva mu mpera z’umwaka ushize w’imikino.

    Ibi byarakurutse kugera no mu myiteguro ya shampiyona ya 2025-26 aho yavugaga ko atazatangira imyitozo batamwishyuye.

    Gusa yaje gufata umwanzuro wo gusubukura imyitozo ngo atazafatwa nk’uwataye akazi ariko Twagirayezu Thaddée yari yaramaze kumubwira ko atamukeneye.

    Nsabimana Aimable na we yifuzaga gusesa amasezerano ariko ntibumvikane kuko Nsabimana yifuzaga ko yahabwa ibyo ikipe imugomba, miliyoni 6 Frw z’imishahara y’amezi 6 yo gusesa amasezerano nk’uko amasezerano abivuga ndetse na miliyoni 5 Frw zo yasigawemo ubwo yongeraga amasezerano. Yose hamwe akaba miliyoni 11 Frw.

    Aha niho Twagirayezu Thaddée yahise avuga ko bitazakunda ahubwo azajya amuhemba adakina.

    Yasabiye abandi bakinnyi License ariko Nsabimana Aimable aramureka.

    Aimable yaje kwisanga ashaka gusesa amasezerano na Rayon Sports ariko byari bitagishoboka baramwangira binatuma n’ikipe yo Sudani y’Epfo yari yabonye bidakunda ko ayerekezamo.

    Nyuma y’ibiganiro birebire, Rayon Sports yaje kwemera gusesa amasezerano na Aimable ubu akaba atakiri umukinnyi wayo.

    Mu itangazo yasohoye yagize a
    iti “Nsabimana Aimable na Rayon Sports batandukanye ku bwumvikane.”

    Amakuru avuga ko Nsabimana Aimable agiye kwerekeza gukina muri Libya yabonye ikipe imwifuza.

    Nsabimana Aimable yatandukanye na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12038

  • Shema Fabrice yongeye guca amaranga ku mpinduka mu Mavubi, Adel Amrouche aragenda? #rwanda #RwOT

    Perezida w’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Shema Fabrice yavuze ko hari amavugururwa agomba kuba mu ikipe y’Igihugu Amavubi intsinzi ikaboneka.

    Ni nyuma y’uko mu minsi yashize yatangaje ko hari ibyo batazihanganira mu ikipe y’Igihugu nk’uburyo ikipe ihamagarwamo n’ibindi.

    Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru yitegura umukino usoza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi u Rwanda ruzakina na Afurika y’Epfo ejo, Shema Fabrice yavuze ko hari amavugururwa azaba mu ikipe y’igihugu.

    Aha yakomozaga ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Benin, ati “Twararangaye twaratsinzwe ngira ngo Abanyarwanda benshi byarabababaje natwe turimo ariko icyo turimo turiga ni ukugira ngo tuvugurure Amavubi.”

    Yakomeje avuga ko batazahera mu ikipe nkuru ahubwo no mu bana ari ho hagomba gushyirwa ingufu bagategurwa.

    Ati “Tugiye gushyiramo imbaraga nyinshi cyane mu bana bato. Turashaka kubaka umunsingi ukomeye kugura ngo natwe tube dufite aho dukura abakinnyi kandi bamenyereye amarushanwa'.

    Iyo wumvise ubu butumwa bwa Perezida Fabrice ukareba n’ubutumwa Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatanze nyuma yo gutsindwa na Benin, yavuze ko hari ibigomba guhinduka mu Mavubi.

    Ati “Uyu munsi ntabwo twageze k’umusaruro twifuzaga kandi twari dushoboye kuba twawubona! Ntabwo twavuga ngo ntakundi! Hari ukundi byakorwa kandi bizanakorwa.”

    “Ndashimira cyane abafana b’Amavubi … mwakoze kwitabira muri benshi , ikipe mukayitiza umurindi na vibes. Aho twasezeranye ko duhurira twahahuriye muri indashyikirwa murakabaho! Ku kipe yacu y’Amavubi, ntabwo tuva mu ngamba ahubwo duhindura umuvuno. Iki ni igihe cyo kurushaho gukora kuko birashoboka ariko biraharanirwa.”

    Uyu munsi ntabwo twageze k’umusaruro twifuzaga kandi twari dushoboye kuba twawubona!

    Ntabwo twavuga ngo ntakundi! Hari ukundi byakorwa kandi bizanakorwa.

    Ndashimira cyane abafana b’amavubi … mwakoze kwitabira muri benshi , ikipe mukayitiza umurindi na vibes. Aho twasezeranye…

    — Nelly Mukazayire (@nmukazayire) October 10, 2025

    Izi mpinduka zivugwa zigomba kuba bivugwa ko ari mu mitoreze mu gihe umutoza yakomeza gufunga umutwe ntagirwe inama cyane cyane mu bakinnyi bahamagarwa, hari abasigara kubera impamvu nabo batumva.

    Adel Amrouche ntabwo arimo guhuza n’ubuyobozi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12032

  • Rutahizamu wa APR FC yakoze igikorwa cyakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Côte d’Ivoire, William Togui Mel yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

    Ni igikorwa kigaragazwa n’amashusho iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo. Togui Mel akaba yashyize indabo ku mva anunamira imibiri y’Abatutsi ihashyinguye.

    Togui akaba yaretswe ibice bigize uru Rwibutso ndetse anasobanurirwa amateka arugize, uko Jenoside yateguwe n’ubukana yakoranywe.

    Nyuma yo gusura uru Rwibutso, Togui yavuze ko ibyo yabonye yagenera ubutumwa abaturage ba Afurika bose ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

    Ati “ubutumwa natanga kuri Afurika yose n’abaturage b’u Rwanda nyuma y’ibyo nabonye, ni uko ibyabaye bitazongera ukundi, twese turi umuryango.”

    Yashimiye kandi ubuyobozi bwa APR FC bwamuhaye amahirwe yo gusura Urwibutso akamenya amateka y’u Rwanda.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

    Togui yinjiye muri APR FC mu mpeshyi ya 2025 aho amaze gukinira APR imikino itandukanye

    Togui yasuye Urwibutso rwa Genocide rwa Kigali ku Gisozi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12033

  • Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry'Umuhanda wari umaze guhinduka nk'inzira #rwanda #RwOT

    Abatuye Akagari ka Kirwa ndetse n'Abanyakayenzi muri rusange barashima Kampani y'Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro 'Gisizi Mining Company Ltd/GIMI' ku kubakorera umuhanda wari utakiri nyabagendwa ahubwo warabaye nk'inzira nayo itagendwa cyane kuko hari ibinyabiziga byari bitakihanyura. Miliyoni zisaga 12 zashowe mu ikorwa ry'uyu muhanda.

    Vedaste Hakizimana, atuye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi. Ahamya ko ikorwa ry'uyu muhanda rije nk'Igisubizo cyiza ku banyakayenzi, by'umwihariko abagenda Kirwa barimo abakoresha Imodoka.

    Ati' Uyu muhanda wari uteje ibibazo kuko nta Modoka by'umwihariko inini zari zikigenda ino. Izabaga zije zipakiye ibikoresho byaba bizanywe ku mashuri n'ahandi, bimwe zabisigaga epfo iyo kubera umuhanda, uturaro twarangiritse. Ikorwa ryawo kuri twe rero ritumye aka gace kongera kuba Nyabagenda'.

    Agira kandi ati' Twagiriwe ubuntu kuko umukire uhagarariye ubucukuzi bw'amabuye y'Agaciro hirya aha yadushyiriyemo abakozi be n'imashine badukorera umuhanda biratunyura. Hari abantu benshi bajyaga baza ino kuko hari ibiro by'ubuyobozi(Akagari), hari ikigo cy'amashuri. Kuhagenda byari bimaze kuba ikibazo ariko ubu cyakemutse umuhanda ni Nyabagendwa yaba imidoka ntoya n'Inini ndetse na Moto hari abamotari bahakatiraga bagaca akandi kayira ka twirwaneho'.

    Solange Nishimwe, umuturage wa Kayenzi yabwiye intyoza.com ko ikorwa ry'uyu muhanda ridakemuye gusa ikibazo cy'abafite imodoka n'ibindi binyabiziga, ko ahubwo rinafashije mu gutuma ahantu hasa neza, hazana umutekano ku binyabiziga no ku bantu bahagenda n'amaguru.

    Ati' Si abafite amamodoka babyungukiyemo, ahubwo n'abanyamaguru batugiriye neza kuko umuhanda uragutse, urakoze ku buryo ahari habi bahakoze. Erega tutirengagije n'uko mbere hari hameze, n'umuntu yashoboraga kwikinga ahantu akagutega akakwambura, akakugirira nabi ariko ubu uko biri haracyeye'.

    Venuste Mporanzi, Ashima uko uyu muhanda wakozwe agereranije n'uko byahoze. Ati' Ubu barahanyura ukumva birimo neza nawe wahagenda ukabona impunduka. Bitandukanye na mbere kuko imodoka ntoya byari ibibazo kandi nyamara hano hagendwa cyane kuko hari Akagari, Amashuri ndetse yemwe n'Igihe cyo Kwibuka haragendwa cyane ni naho Twibukira kenshi. Ahubwo uwanashyiramo ka kaburimbo'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi, Nsengiyumva Pierre Célestin ashima GIMI Ltd ku gikorwa cyo gukora uyu muhanda ahamya ko ufitiye Abaturage n'Ubuyobozi akamaro. Ati' Mu miyoborere, ikorwa y'uyu muhanda riragaragaza uruhare rw'Abafatanyabikorwa mu bikorerwa Abaturage. Abafatanyabikorwa bagomba kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo bibafasha mu bikorwa bakora bikanagirira umumaro abaturage muri rusange'.

    Avuga ko agereranije na mbere hatarakorwa, yizeye impinduka. Ati' Impinduka zo zirahari kuko Umuhanda ni nyabagendwa, Ibikoresho byo kubaka kuri GS Kirwa biragezwayo neza, Urutindo rwari rwarangiritse rwarakozwe ku bufatanye bw'Ubuyobozi na Company ya GIMI. Impande zose yaba Abaturage, GIMI ndetse n'Ubuyobozi twese Umuhanda tuwufitemo inyungu'.

    Felix Niyigena, ashinzwe guhuza ibikorwa bya Company GIMI Ltd, Abaturage ndetse n'Ubuyobozi. Avuga ko uyu ari umuhanda bafashe icyemezo cyo gukora mu rwego rwo korohereza Abaturage Imihahiranire n'Imigenderanire muri Kayenzi, ariko kandi no gufasha abava imihanda yose baje muri iki gice ku mpamvu zitandukanye.

    Agira kandi ati' Wari umuhanda utameze neza, mutoya kandi uri ahantu hahanamye, wasangaga umunyamaguru ashobora ku hahurira n'imodoka ugasanga ubuze aho unyura kubera ubuto bwawo n'imiterere yawo. Mu bikorwa dukora nka Gisizi Mining harimo no guteza imbere Abatuturage no gukora ibikorwa bibagirira akamaro, bibahindurira ubuzima bukaba bwiza kurusha, ni muri urwo rwego twakoze uyu muhanda cyane ko hari n'igice kigera aho ibikorwa byacu biri'.

    Ahamya ko ikorwa ry'uyu muhanda bitari byoroshye kuko ngo hari igice gifite metero zigera muri 200 cyarimo ikintu cy'ikibuye byasabye ko hitabazwa imodoka kabuhariwe mu gukora aho amaboko y'abakozi ba GIMI batabashaga gukora. Ashima ubufatanye bw'ubuyobozi ndetse n'abaturage, agashimangira ko GIMI Ltd bazakomeza gukora ibikorwa biganisha ku gufasha abaturage kugira imibereho myiza biteza imbere.

    Iyi Company y'Ubucukuzi bw'Amabuye y'agaciro GIMI Ltd, uretse ibikorwa by'ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciri ikora, aho ikoresha abaturage basaga 250, inagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bifasha guhindura ubuzima bw'Abatuye hafi y'aho ikorera kuko imaze koroza benshi Amatungo maremare(INKA) ndetse n'Amatungo magufi. Buri mwaka kandi igira abatishoboye mu murenge wa Kayenzi yishyurira Mituweli, igafasha n'ubuyobozi mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere n'imibereho myiza y'Umuturage.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry'Umuhanda wari umaze guhinduka nk'inzira first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry'Umuhanda wari umaze guhinduka nk'inzira appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/13/kamonyi-kayenzi-gimi-barishimira-ikorwa-ryumuhanda-wari-umaze-guhinduka-nkinzira/

  • Rutahizamu mu Rwanda wamuzonze, umukino wamushimishije ni nawo wamubabaje, umuntu atazababarira – Byinshi kuri Kimenyi Yves #rwanda #RwOT

    Isabukuru Nziza Kimenyi Yves! Umunsi nk’uyu mu 1992 ni bwo umunyezamu w’umunyabigwi mu Rwanda wakiniye amakipe akomeye nka APR FC Rayon Sports, Kiyovu Sports. AS Kigali tutibagiwe n’Ikipe y’igihugu Amavubi, yavutse akaba yujuje imyaka 33.

    Kimenyi Yves wagize imvune ikomeye mu Kwakira 2023 isa n’aho yashyize iherezo ku rugendo rwe rwa ruhago, tugiye kugaruka kuri bimwe byaranze ubuzima bwe by’umwihariho mu mupira w’amaguru aho rutahizamu wamuzonze ari umunya-Ghana wakiniraga Rayon Sports ari muri APR FC, Michael Sarpong.

    Mu kiganiro cy’umwihariko uyu musore yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBi, Kimenyi akaba umugabo w’umugore umwe n’umwana umwe w’umuhungu, Kimenyi Yanis Miguel yahishuye byinshi bijyanye n’urugendo rwe rwa ruhago ndetse na bimwe mu buzima bwe bwite.

    Kimenyi Yves yavutse tariki 13 Ukwakira 1992, akaba avuka mu muryango w’abana batatu abahungu babiri n’umukobwa umwe, yavukiye mu Mujyi wa Kigali, ubu akaba nta kipe afite.

    Ntiyigeze agira amahirwe yo kubana na papa we umubyara kuko yitabye Imana undi akiri muto cyane, yakuze abona mama we ashugurika mu bintu byinshi kugira ngo abashe kubabonera ikibatunga we n’abavandimwe be.

    Yagize amahirwe yo kwiga aho amashuri abanza yayigiye mu ishuri ribanza rya APAPER kugeza mu mwaka wa 4 aho yahise ajya kwiga muri Ecole Primaire Kicukiro ari naho yayirangirije, amashuri yisumbuye akaba yarayatangiriye muri King David kugeza mu mwaka wa 2, yahise ajya kwiga muri Kabuga High School ari naho yarangirije amashuri yisumbuye, yize Computer Science ari nabyo yakomeje muri kamunuza ya ULK ariko kubera akazi aza kuba abihagaritse.

    Kimenyi Yves yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda

    Urugendo rwe muri ruhago

    'Muri 2012 nibwo natangiye kumva ko umupira ari wo ugomba kuba umwuga wanjye, ariko uko abantu bose bakura njye nakundaga umupira ndetse na mama yakundaga kujya kuwureba ariko ntanjyane nkumva nanjye mfitemo umujinya ngo azaze kuwureba ari njye aje kureba.'

    Yakomeje agira ati 'muri 2011-2012 nibwo natangiye gusa n’ubigira umwuga nkina mu ikipe y’abana b’I Remera yatozwaga na Mateso yitwa Imena, nyuma yaho ngaho nibwo naje gutoranywa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, aho niho natangiriye urugendo rwanjye rwa ruhago.'

    Yakomeje avuga ko iyo bavaga mu ikipe y’igihugu bajyaga mu ikipe y’Isonga, aha yahakinnye imyaka 2 maze muri 2013-2014 ahita asinyira ikipe ya APR FC.

    Yinjiye muri APR FC intego ari ugushaka ubumenyi atari uguhita ajya mu izamu gukina

    Kwinjira muri APR FC avuga ko yari agiye gushaka ubumenyi kuruta gushaka umwanya wo gukina kuko yabonaga ko abariyo ari bo Kwizera Olivier na Ndoli Jean Claude wari mu mvune bamurushaga cyane.

    Yagize ati 'ntabwo nagiye mvuga ko ngiye gukina muri APR FC kuko harimo Olivier, Ndoli yari afite ikibazo cy’imvune, numvaga ko ngiye gushakayo ubumenyi, n’ubundi Olivier twarakinanaga mu Isonga ariko nari uwa 3 kuri we, nasanzeyo na Ndoli mfata amahugurwa, nyuma y’umwaka wa 2 Ndoli na Olivier baje kuvayo njye ngumamo ariko bazana Ntaribi Steven na Emery Mvuyekure, aho ngaho niho natangiye gutekereza ko noneho baramutse bampaye umwanya nagira icyo nywubyaza.'

    Kwinjira mu izamu rya APR FC nk’umunyezamu wa mbere avuga ko byamutwaye imbaraga nyinshi ariko na none ngo yabifashijwemo no kwihanga.

    APR FC ngo yamufashije kumenya icyo umupira wamarira umuntu, yagize ati 'nagiyemo ndi muto, nayigiriyemo ibihe byiza, barandeze, APR FC yamfashije kumenya icyo umupira wamarira umuntu, nahuriyemo n’ababyeyi, nahuriyemo n’abarimu, nagizemo ibihe byiza ntabasha kurondora kuko ari byinshi cyane.'

    Umukino wamushimishije mu ikipe ya APR FC ni umukino wa mbere yahuyemo na Rayon Sports muri 2017 nta muntu n’umwe umufitiye icyizere kuko yari akiri umwana ndetse ari nabwo atangiye gufatira iyi kipe, umukino waje kurangira ari 1-1 ndetse atorwa nk’umukinnyi w’umukino.

    Umukino wamubabaje ni umukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro cya 2018 batsinzwemo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mugisha Francois Master ku munota wa nyuma.

    Umukino wa Rayon Sports na APR FC ni wo mukino wamushimishije ariko ni nawo wamubabaje

    Nyuma y’imyaka igera muri 5 ari muri APR FC, muri Kamena 2019 ngo yaje gutungurwa no kwisanga ku rutonde rw’abakinnyi 16 iyi kipe igomba gusezerera, ngo byaramubabaje kuko atabwiwe icyo azize gusa nk’umukozi yatekereje ko hari ikitaragenze neza mu kazi ke yaba mu kibuga no hanze yacyo.

    Yishimira kuba yaratwaranye ibikombe na APR FC birimo igikombe cya shampiyona icy’Amahoro, kuba umukinnyi w’umwaka mu mwaka w’imikino wa 2017-2018.

    Ibikombe yatwaranye na APR FC ntazabyibagirwa

    Kimenyi Yves muri Rayon Sports

    'Byamfashe nk’icyumweru n’igice kuko nabonaga iminsi irimo kunsiga, amakipe yarimo ampamagara ari menshi, muri icyo cyumweru n’igice nibwo nafashe umwanzuro wo kuba najya muri Rayon Sports kandi nyijyamo numva ngomba kuyijyamo kuko mu makipe yose twaganiriye niyo yampaga ibyo nufuzaga.'

    Akomeza agira ati 'ni ikipe nziza ku mpande zose, ni ikipe y’igitutu yaba ku buyobozi n’abafana, navuga ko ntaho iba itandukaniye cyane na APR FC kuko na APR FC haba harimo igitutu cy’abafana n’igitutu cyawe ku giti cyane, no muri Rayon Sports niko bimeze kuko abafana baba bagushyizeho igitutu kinshi, uba ugomba kubereka ko uri umukinnyi Rayon Sports ikeneye, ni ikipe yakugeza aho wifuza.'

    Ngo Rayon Sports nayo yasanze ari ikipe nziza cyane

    Yemeza ko itandukaniro riri kuri aya amakipe ari abafana bonyine, kuko abafana ba Rayon Sports bababashyiraho igitutu cyinshi cyane.

    Muri ba rutahizamu yahuye nabo mu Rwanda, uwamuteye ubwoba ni Sarpong kuko n’ubwo batahuye igihe kinini ariko iyo bajyaga guhura yabaga afite ubwoba bwinshi. Umukinnyi iyo yabonaga ari mu kibuga mu ikipe ya APR FC akizera intsinzi ni Hakizimana Muadjiri.

    Michael Sarpong ngo niwe rutahizamu wamuteye ubwoba

    Muhadjiri iyo yabaga ari mu kibuga ngo yabaga yizeye ko bari butsinde

    Ntabwo yahiriwe nk’uko yabyifuzaga kuko umwaka wa 2020 yifuzaga gusohoka akajya gukina hanze y’u Rwanda ariko akaba yaragize imvune muri 2023 atarajyayo ndetse nubwo atarasezera biragoye ko yazagaruka mu kibuga.

    Ibindi wamenya kuri Kimenyi Yves

    • Mu Rwanda abakinnyi afata nk’ikitegererezo ni Ndoli Jean Claude na Kwizera Olivier
    • Yakubitiwe kuzerera, kujya mu gasobanuye, kwanga kuryama ku manywa n’ibindi
    • Ikintu atazibagirwa ni ukuntu umukozi w’iwabo yari atwite agiye kwicara ku ntebe agahita ayikuraho undi akikubita hasi, ngo nabyo yarabikubitiwe.
    • Muri basketball afana ikipe ya Patriots mu Rwanda na Los Angeles Lakers hanze y’u Rwanda.
    • Ngo hari umuntu wamuhemukiye atifuza kongera guhura nawe, gusa yanze kumutangaza ariko we ngo yarabimubwiye

    Ndoli Jean Claude amufata nk’icyitegererezo

    Kwizera Olivier umwe mu banyezamu afata nk’icyitegererezo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12034

  • Ufite umwanya wihariye mu mutima wanjye – Muyango Claudine abwira Kimenyi Yves #rwanda #RwOT

    Uwase Muyango Claudine, yafashe umwanya yifuriza umugabo we Kimenyi Yves isabukuru nziza y’amavuko amwibutsa ko agifite umwanya wihariye mu mutima we.

    Ni mu magambo yuje imitoma myinshi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025.

    Yagize ati 'Isabukuru nziza kuri wowe ugifite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Uko ubuzima bwagenda kose uzahora wihariye kuri njye ku bwo kuba umubyeyi mwiza n’umutima mwiza, nta kindi nkwifuriza uretse urukundo n’umugisha ubuzima butanga. Wishimishe cheri.'

    Amwifurije isabukuru nziza mu magambo asize umunyu mu gihe hamaze iminsi amakuru hirya no hino ko aba bombi batandukanye batakibana.

    Kimenyi Yves na Muyango yabatangiye gukundana muri 2019 hagati, tariki ya 28 Gashyantare 2021 mu birori byiza byabereye Romantic Garden, nibwo yamwambitse impeta ya Fiançailles amusaba kuzamubera umugore undi arabyemera.

    Yves na Muyango babanaga nk’umugore n’umugabo, muri Kanama 2021 baje kwibaruka imfura yabo y’umuhungu, Kimenyi Yanis Miguel

    Tariki ya 4 Mutarama 2024 basezeranye imbere y’amategeko maze tariki ya 6 Mutarama 2024 nibwo umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves yakoze indi mihango y’ubukwe na Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019, kuri uyu wa 6 Mutarama 2024.

    Amagambo ya Muyango yifuriza Kimenyi Isabukuru nziza

    Muyango yifurije umugabo we Kimenyi Yves isabukuru nziza

    Bafitanye umwana w’umuhungu Kimenyi Yanis Miguel

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12035

  • Rufonsina yakorewe ibirori bya ‘Baby Shower’ #rwanda #RwOT

    Rufonsina umaze kwandika izina muri Sinema Nyarwanda, yakorewe ibirori byo kwitegura umwana ‘Baby Shower’ w’ubuheta yitegura kwibaruka.

    Ni ibirori byabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho inshuti ze zamukoreye ibirori byo kwitegura umwana we wa kabiri.

    Mu bitabiriye ibi birori harimo n’amazina azwi nk’umunyamakurukazi akaba n’umushyushyarugamba, Anita Pendo.

    Rufonsina wanditse izina muri filime zitandukanye zirimo na filime y’Uruhererekane y’Umuturanyi ari nayo yitwamo Rufonsina, yari asanzwe afite umwana w’imyaka 10.

    Mu Kwakira 2024 nibwo umugabo we babyaranye uyu mwana, bakaba bamaranye imyaka 12 yamwambitse impeta ya fiancailles, muri Nyakanga 2025 nibwo yahishuye ko yenda kwibaruka.

    Rufonsina yakorewe ibirori byo kwitegura umwana we w’ubuheta

    Anita Pendo ari mu baje kumushyigikira

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12030

  • Pitchou mu muryango winjira muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Mu gihe Rayon Sports irimo kurwana no gushaka uko yasezerera umutoza Afhamia Lotfi, amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Nshimirimana Ismail Pitchou.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w’Umurundi, yari amaze iminsi adafite ikipe nyuma yo gusoza amasezerano muri APR FC.

    Picthou wakiniye amakipe arimo Kiyovu na APR FC mu Rwanda, nyuma y’umwaka w’imikino 2024-25 ubwo yari asoje amasezerano muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ntabwo yamwongereye amasezerano.

    Muri icyo gihe ni nabwo Rayon Sports yatangiye kwegera uyu mukinnyi w’umurundi ngo aze kubafasha mu kibuga hagati ariko ibiganiro ntibyagenda neza cyane ko yanavugaga ko afite izindi kipe bari mu biganiro zo hanze y’u Rwanda.

    Gusa nk’aho bitagenze neza. Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon itacitse intege yakomeje kwegera uyu mukinnyi ndetse ibiganiro bikaba bimeze nk’aho byarangiye, isaha n’isaha yasinyira Gikundiro.

    Biramutse bikunze yaba aje asanzemo Bigirimana Abedi bakinanye muri Kiyovu ndetse n’abandi barundi bagenzi be nka Ndayishimiye Richard, Tambwe Gloire, Musore Prince na Ndikumana Asman.

    Picthou mu muryango winjira muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12031

  • Ibihugu bitanu by'Afurika byamaze kubona itike yo gukina Igikombe cy'Isi cya 2026 #rwanda #RwOT

    Mu gihe Isi yose ikomeje kwitegura Igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bikomeje guhatanira imyanya icyenda yagenwe na FIFA. Kugeza ubu, ibihugu bitanu ni byo byamaze kubona itike: Morocco, Tunisia, Egypt, Algeria, ndetse na Ghana.

    Uru rugendo rw'ubutwari rwatangiye mu kwezi kwa Werurwe 2023, aho amakipe yo muri Afurika yatangiye imikino y'amatsinda. Ibyo bihugu bitanu byabashije kugaragaza urwego rwo hejuru, byigarurira amanota yose, ndetse bigaragaza ko Afurika itazaba inyuma mu gikombe cy'Isi kizaba gikubiyemo ibihugu 48 ku nshuro ya mbere mu mateka.

    Morocco, nyuma yo gukina neza mu gikombe cy'Isi cya 2022, yongeye kugaragaza imbaraga mu itsinda rya kabiri, itsinda ibihugu nka Tanzania na Zambia.

    Tunisia yo yatsinze imikino yayo yose idatsinzwe, yerekana ko ifite ubunararibonye buhambaye mu mikino yo ku rwego mpuzamahanga.

    Ku ruhande rwa Egypt, ikipe ya Pharaohs yabonye itike nyuma yo gutsinda Djibouti ibitego 4—0, aho Mohamed Salah yatsinze ibitego bibiri mu buryo butangaje. Algeria nayo yakomeje kuba ikipe y'inyembaraga nyuma yo kunyagira Somalia ibitego 3—0, mu gihe Ghana yatsinze Comoros ibitego 2—1, bigahita biyihesha itike.

    Kugeza ubu, andi makipe nka Senegal, Nigeria, Cameroon, South Africa ndetse na Mali aracyahatanira imyanya ine isigaye, hamwe n'indi mikino y'inyongera (playoffs) izafasha gushyiraho igihugu cya cyenda kizaserukira Afurika.

    Abakunzi b'umupira w'amaguru kuri uyu mugabane bavuga ko ibi bihugu bitanu byamaze kubona itike bishobora kuzongera guhesha Afurika ishema, cyane cyane Morocco, yabaye igihugu cya mbere cy'Afurika kugera muri ½ cya World Cup mu 2022.

    Source : https://kasukumedia.com/ibihugu-bitanu-byafurika-byamaze-kubona-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi-cya-2026/