Blog

  • Amategeko aritabazwa – Perezida wa Rayon Sports ashobora kujyana umujyanama wa Lotfi mu nkiko #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports ashobora kugana iy’amategeko arega Habimana Hussein umujyanama w’uwari umutoza w’iyi kipe Afhamia Lotfi kubera kumuharabika amushinja gushaka kugena uko umukino uri bugende (match fixing).

    Nyuma y’uko Rayon Sports isohoye ibaruwa ihagarika Afhamia Lotfi muri izi nshingano, ejo aganira na SK FM, Habimana Hussein akaba umujyanama wa Lotfi yavuze ko ikintu cya mbere uyu mutoza yapfuye na perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée ari uko yamusabye kwitsindisha undi ntabikozwe, yari akiri muri Mukura VS bendaga guhura muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

    Ati “Yarambwiye ngo duhurire Mundi Center sinzi ikintu cyari cyahabaye bakiriye Rayon Sports y’Abagore, arambwira ngo 'njye ndumva mfite ubwoba, uriya mutoza amaze kudutsinda inshuro enye. Ni iki dukora?’'

    'Icyo gihe byari byarangiye umutoza abizi ko azaza muri Rayon Sports. Noneho iriya ntsinzi yari kubafasha gusohoka, baramubwira bati 'nonese uzaza utoze ikipe itazasohoka?’ Muha telefone ngo yivuganire n’umutoza.'

    Hussein yakomeje avuga ko yamubwiye kubyibwirira umutoza Lotfi, maze uyu mutoza abitera utwatsi ndetse ngo yumva ananze uyu muyobozi, ngo aho niho havuye ibindi bibazo byose.

    Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yabwiye ISIMBI ko icyo ari ikinyoma cyambaye ubusa, ahubwo ari ugushaka kwanduza izina rye.

    Ati “[Hahaha] none se ko wumva yanze kwitsindisha yaradutsinze? Byagenze bite? Mu ijambo rimwe ibyo bintu ntabwo byigeze bibaho rwose.”

    Yavuze ko utabuza umuntu kuvuga ibyo ashaka ariko na none hari amategeko.

    Ati “ntabwo wabuza umuntu kuvuga ibyo ashaka ariko na none hari amategeko. Ibyo ni ibintu bikomeye, urumva yanshije kugena uko umukino uri bugende (match fixing) turaza kureba ikigomba gukorwa.”

    Yakomeje avuga ko ibi ari uguharabika umuntu kandi hari amategeko, aramutse acecetse yaba ameze nk’uwemeye ko byabaye bityo ko agomba kugira icyo akora.

    Ati “ntabwo wavugwaho ibintu nk’ibyo ngo uceceke cyane cyane ko uba ushinjwe ikintu gikomeye, iyo ucecetse uba umeze nk’uwagikoze, byanze bikunze hari amategeko agomba kwitabazwa na we akagenda akagaragaza ibimenyetso.”

    Afhamia Lotfi wakuruye izi mpaka zose muri Rayon Sports, yahagaritswe amaze gutoza imikino 5 y’amarushanwa, yatsinzwemo ibiri na Singida (0-1 na 2-1) muri Confederation Cup, atsindwa na Police FC 1-0 muri Shampiyona, atsinda Kiyovu Sports muri Shampiyona 2-0 anganya na Gasogi United 2-2.

    Habimana Hussein yavuze ko icyo bapfuye ari uko yaabye Lotfi kwitsindisha akanga

    Twagirayezu Thaddée yavuze ko uku ari ukumuharabika atabireka ngo bigende gutyo

    Afhamia Lotfi yahagaritswe muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12045

  • Amavubi yanyagiriwe muri Afurika y’Epfo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amavubi asoje urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi anyagirwa na Afurika y’Epfo 3-0.

    Ni umukino wabereye kuri Mbombela Stadium muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025.

    Amavubi atari afite ikintu na kimwe arwanira, byaje no kugaragara mu kibuga kuko yakinnye nabi bishoboka kugeza atsinzwe ibyo bitego.

    Afurika y’Epfo yabonye igitego hakiri kare ku munota wa 5 cyatsinzwe na Thalente Mbatha ku ishoti yateye aho Ntwari Fiacre yari ahagaze akanawukoraho ariko ugakomeza ujya mu izamu.

    Bidateye kabiri ku munota wa 26, Oswin Apollis yatsindiye Afurika y’Epfo igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-0.

    Afurika y’Epfo yaje gutsinda afashinguracumu ku munota wa 72 cyatsinzwe na Evidence Makgopa umukino urangira ari 3-0.

    Muri iri tsinda kandi Nigeria yanyagiye Benin 4-0. Mu itsinda C, Afurika y’Epfo ikaba yahise ibona itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexco na Canada nyuma yo gusoza n’amanota 18, Nigeria ifite 17 ikaba izanyura mu mikino ya kamarampaka. Benin ifite 17, Lesotho 12, U Rwanda 11 na Zimbabwe 5.

    Amavubi yanyagiriwe muri Afurika y’Epfo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12043

  • Kimenyi Yves yasubije Muyango #rwanda #RwOT

    Kimenyi Yves yafashe umwanya asubiza umugore we Muyango Claudine wamwifurije isabukuru nziza, amubwira ko amagambo ye yamusubije inyuma yibuka ibihe byiza bagiranye.

    Ni nyuma y’uko umubano wabo bombi umaze iminsi uvugwamo agatotsi ndetse bikavugwa ko batandukanye ariko nta n’umwe uragira icyo abivugaho.

    Ubwo Kimenyi Yves yizihizaga isabukuru y’imyaka 33 ejo hashize, Muyango Claudine yamwifurije umunsi mwiza akoresheje amagambo meza yuje imitoma.

    Yagize ati “Isabukuru nziza kuri wowe ugifite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Uko ubuzima bwagenda kose uzahora wihariye kuri njye ku bwo kuba umubyeyi mwiza n’umutima mwiza, nta kindi nkwifuriza uretse urukundo n’umugisha ubuzima butanga. Wishimishe cheri.'

    Kimenyi Yves akaba yamubwiye ko aya magambo amubwiye yamusubije inyuma mu ntekerezo yibuka ibihe byiza.

    Ati “urakoze cyane, ubutumwa bwawe bungaruriye ibihe byinshi byiza, urakoze ku bw’urukundo rwawe n’amagambo meza, icyaba cyose uzahora uri umwe mu bintu by’ingenzi bigize ubuzima bwanjye. Urakoze cherie.”

    Kimenyi Yves na Muyango yabatangiye gukundana muri 2019 hagati, tariki ya 28 Gashyantare 2021 mu birori byiza byabereye Romantic Garden, nibwo yamwambitse impeta ya Fiançailles amusaba kuzamubera umugore undi arabyemera.

    Yves na Muyango babanaga nk’umugore n’umugabo, muri Kanama 2021 baje kwibaruka imfura yabo y’umuhungu, Kimenyi Yanis Miguel

    Tariki ya 4 Mutarama 2024 basezeranye imbere y’amategeko maze tariki ya 6 Mutarama 2024 nibwo umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves yakoze indi mihango y’ubukwe na Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019.

    Ubutumwa Kimenyi Yves yasubije Muyango Claudine

    Kimenyi Yves na Muyango Claudine ni bamwe mu byamamare bizwi mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12042

  • Manishimwe Djabel yamaze kubona ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igihe nta kipe, Manishimwe Djabel ubu ni umukinnyi w’ikipe ya Police FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona ya 2025-26.

    Djabel uheruka gutandukana n’ikipe ya Naft Al-Wasat Sports Club yo muri Iraq, nta kipe yari afite kuva uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 watangira.

    Mbere y’uko utangira yavugwaga mu makipe yo mu Misiri na Algeria, nyuma hazamo na Azam FC yo muri Tanzania, Police FC yaravugwaga, gusa nta n’imwe yasinyiye.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, Police FC ikaba yamaze kumutangaza nk’umukinnyi wayo mushya ugiye kuyifasha mu mwaka w’imikino wa 2025-26.

    Manishimwe Djabel yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR FC yabereye kapiteni na Mukura VS.

    Police FC yasinyishije Manishimwe Djabel

    Ubu ni umukinnyi mushya wa Police FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12041

  • Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET #rwanda #RwOT

    Umunyamahirwe utangaje muri FORTEBET yateze imikino itanu ku bitego, aterekaho amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itanu(50,000Frws) bimuhesha amahirwe yo kwegukana 989,500Frws.

    Uyu munyamahirwe wo muri FORTEBET, ibi yabikoze mu gihe cy'amasaha make ubwo hari tariki ya 10 Ukwakira 2025 bityo aba yanditse amateka mashya kandi akomeza inzira yo kugwiza ubukire.

    Mu gukora Ipari ye atega, uyu munyamahirwe wiyizeye yarakeneye gusa imikino itanu aho yahisemo gutega ku bitego gusa maze bikamuhesha amahirwe yo gutsindira akayabo k'Amafaranga. Mu gutega kwe, harimo ibikubo bya over ya 6.5 (umukino warangiye ari 9-0) yongeraho over ya 3.5 na 2.5 ndetse indi mikino 2 ahitamo over 1.5, byose biba uko yabihisemo, atahana ibyishimo by'intsinzi.

    Gusa muri uku gutega, byabanje kumuhangayikisha kuko imikino 3 muri 5 yarangiye neza uko yabihisemo hatarenzeho igitego na kimwe. Iyi ntsinzi iri ku itike ifite nimero 3528333704169999 ndetse amafaranga yayatahanye yose ako kanya.
    Turakwishimiye!
    intyoza.com

    The post Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET first appeared on Intyoza.

    The post Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/14/ibihumbi-50-byamuhesheje-amahirwe-yo-gutsindira-hafi-miliyoni-imwe-muri-fortebet/

  • Supermanager ntacana uwaka na radio ya SK FM #rwanda #RwOT

    Umwuka mubi hagati ya Supermanager na Radio SK FM ukomeje gufata indi ntera, nyuma y'uko Supermanager atangaje ko bamwe mu banyamakuru b'iyi radiyo batagikora akazi kabo neza nkuko babishinzwe, ahubwo basigaye bategereza ko umuntu abashyiriraho mu buryo bwa 'giti' kugira ngo batangaze inkuru.

    Ibi byakuruye impaka zikomeye cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye Supermanager bavuga ko hari aho itangazamakuru ryo mu Rwanda ritarimo gukorera mu mucyo, abandi bakavuga ko ari amagambo akomeretsa abahanga mu mwuga w'itangazamakuru.

    Samu Karenzi, nyiri Radio SK FM, ntiyaciye ku ruhande. Mu kiganiro yahaye The Choice Live, yavuze ko ibyo Supermanager yavuze ari 'ibinyoma n'uguharabika' radiyo ye, ashimangira ko abanyamakuru ba SK FM bakora akazi kabo kinyamwuga kandi bashyira imbere ukuri. Yagize ati: 'Nta munyamakuru wacu ukora ibintu nk'ibyo. Turi itsinda ry'abahanga kandi dukorera mu mucyo. Ibyo avuga ni ugushaka gusenya izina ryacu.'

    Supermanager we usanzwe agura akanagurisha abakinnyi ndetse akanareberera inyungu zabo yakomeje gushimangira ko ibyo yavuze ari ukuri, avuga ko afite ibimenyetso by'uko hari abakozi bamwe muri radiyo batakibona akazi nk'akazi, ahubwo nk'uburyo bwo gushakisha inyungu bwite; guhemuka cyangwa kuramuka.

    Abasesengura mu by'itangazamakuru bo bavuga ko ibi bigaragaza ikibazo gikomeye mu myitwarire y'abanyamakuru bamwe na bamwe, ndetse bihanura isomo rikomeye ku bijyanye n'ubunyamwuga n'imyitwarire ikwiye mu itangazamakuru ry'u Rwanda.

    Uyu mwuka mubi uri hagati ya Supermanager na SK FM ukomeje kuvugisha benshi, ndetse benshi bakomeje kwibaza niba hari intambwe zizafatwa mu rwego rwo gusobanura ukuri nyakuri kuri izi mvururu.

    'Sinemeranya nibyo Supermanager avuga'
    'Abanyamakuru bamaze gukunda amafaranga cyane kuruta akazi k'ibyo bakora'

     

    Source : https://kasukumedia.com/supermanager-ntacana-uwaka-na-radio-ya-sk-fm/

  • Diamond Platnumz yahaye nyina impano zihenze biramurenga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyina w’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika wanditse izina no ku Isi, Diamond Platnumz yasazwe n’ibyishimo kubera impano uyu muhungu we yamuhaye.

    Ni impano zihenze cyane ziganjemo imirimbo yo kwambara ikozwe muri Zahabu yaba imikifu, ibikomo, impeta n’amaherena kongeraho ba telefoni yo mu bwoko bwa iPhone 17 cyane ko ari yo igezweho imaze igihe gito isohotse.

    Mu mashusho Sanura Kasimu cyangwa Mama Dangote nk’uko akunda kwiyita yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza Diamond amuzaniye izi mpano.

    Aya mashusho yaherekejwe n’amagambo agira ati “Imana ishimwe. Ndashima Imana ku buri kimwe yanyeretse iwanjye. Naseeb (Diamond) mwana wanjye urakoze cyane ku mpano wanzaniye, Imana ikomeze kukongerera umugisha igihe kirekire mukunzi wanjye. Ntabwo ari kuri izi mpano ahubwo mwana wanjye ndagushira kuba uzi agaciro ka Mama. Ndagukunda.”

    Diamond Platnumz ni inshuro nyinshi yagiye agaragaza ko we na nyina babyumva kimwe, ndetse n’abagore benshi batandukanye na we bamushinjaga kumvira nyina akaba ari byo byabasenyeye.

    Yamwambitse n’impeta

    Yamuhaye imikufi ihenze cyane

    Yamuhaye iPhone17

    Nyina byamurenze

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12039

  • Abegukanye Champions League bazatangira icyumweru cya UCL bonyine guhera 2027/28 #rwanda #RwOT

    Guhera mu mwaka w'imikino wa 2027/28, UEFA yatangaje impinduka zikomeye zizahindura uburyo Champions League itangirwamo buri mwaka. Ku nshuro ya mbere mu mateka, abegukanye Champions League bazatangira umwaka mushya bakina ari bo rukumbi ku munsi wa kabiri w'icyumweru cya mbere cya UEFA Champions League.

    Uyu mukino uzaba ari umukino wihariye (standalone fixture), bivuze ko nta yindi kipe izaba ikina uwo munsi. Impamvu y'iyi gahunda ni ugutanga icyubahiro cyihariye ku ikipe iba yarabaye intwari y'u Burayi, ndetse no kongera igikundiro cy'umunsi w'itangiriro rya Champions League.

    UEFA yavuze ko uyu mukino uzaba ufite umuhango wo gufungura (opening ceremony) uzajya ubanziriza umukino nyirizina.

    Uwo muhango uzajya uba urimo ibirori biranga imico y'ahabereye umukino, umuziki, abakinnyi b'ibyamamare, n'amateka y'iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi ku mugabane w'u Burayi.

    Ikindi gishya gishimishije ni uko uyu mukino uzajya utambutswa live ku mbuga nkoranyambaga za UEFA cyangwa ku mikoranire na zimwe ku mbuga za streaming zizemererwa na UEFA. Ibi bigamije gutuma abafana bo mu bice byose by'Isi babasha gukurikirana uyu mukino mu buryo bworoheye abafana.

    Ku munsi ukurikiyeho, imikino yindi yose izajya ikinwa ku wa gatatu no ku wa kane, bityo ku wa kabiri ukazajya uba ari umunsi w'icyubahiro cy'abanyabigwi, ikipe yegukanye igikombe giheruka.

    Abasesenguzi bo bavuga ko iyi gahunda izafasha UEFA gukurura abafana benshi ndetse ikabyutsa amarangamutima menshi ku munsi wa mbere wa Champions League. Byitezwe kandi ko bizatanga amahirwe y'ubucuruzi menshi, kuko umukino umwe wihariye ku munsi uzajya urekura umwanya munini wo kwamamaza, gusakaza ibirango bya UEFA no gushyiraho udushya mu buryo bwo kwerekana umupira w'amaguru.

    Nk'uko byemezwa na UEFA, iyi gahunda izatangira mu mwaka wa 2027, ubwo ikipe izaba yaratsinze Champions League ya 2026/27 izatangira ku mugaragaro icyumweru cya mbere cya UCL mu mukino wihariye uzandikwa mu mateka.

    'Ni uburyo bushya bwo guha icyubahiro intwari z'umwaka ushize no gutangira irushanwa mu buryo buhebuje,' ni ko umwe mu bayobozi ba UEFA yabivuze. Kuva icyo gihe, buri mwaka, abafana bazajya bategereza uwo mukino w'imbanziriza y'umwaka.

    Abegukanye Champions League bazatangira icyumweru cya UCL bonyine guhera 2027/28

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/abegukanye-champions-league-bazatangira-icyumweru-cya-ucl-bonyine-guhera-2027-28/

  • Kavita ntari mu bakinnyi bakina na Afurika y’Epfo #rwanda #RwOT

    Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kavita Phanuel ntabwo ari bukine umukino u Rwanda rukinamo na Afurika y’Epfo kubera imvune.

    Uyu munsi saa 18h00′ kuri Mbombela Stadium, Afurika y’Epfo irakira u Rwanda mu mukino usoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexco na Canada.

    Mu bakinnyi umutoza Adel Amrouche ari bwitabaze ntabwo harimo myugariro wa Birmingham Legion yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kavita Phanuel wagize ikibazo cy’imvune.

    Uyu mukinnyi kuva bagera muri Afurika y’Epfo nta myitozo yakoze, ejo nibwo yagerageje gukora ariko biranga, uyu yagize ikibazo cyo gukweduka kw’inyama zo mu itako bizwi nka “Hamstring”.

    Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo aho ikipe iri, ni uko uyu mutoza wamaze kubura itike uyu munsi ashobora kuza gukora impinduka muri 11 ari bubanze mu kibuga agaha umwanya abandi bakinnyi batakinnye umukino batsinzwemo na Benin i Kigali.

    Kavita ntabwo akina na Afurika y’Epfo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12040

  • Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Ukurikiyeyezu Jean Damascene bakundaga kwita Lizembe wacururizaga inyama Bishenyi, wari atuye mu Mudugudu wa Kagangayire, Akagari ka Sheli, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi yasanzwe mu rugo iwe yapfuye bituma umugore we afatwa arafungwa.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ba hafi ni uko uyu nyakwigendera kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025 yagiye mu kazi bisanzwe aho akorera Bishenyi ndetse n'Umugore we akajyayo kuko bose niho bakorera, aho Umugabo yabaga acuruza Inyama muri Busheri(Butchery), mu gihe Umugore acuruza Ibinono, Isombe n'ibindi bijyana nayo.

    Ubwo basozaga akazi, mu gutaha umugabo ngo yahitiye aho bafite amatungo ariko ahagana ku i saa moya z'Ijoro ngo yari mu rugo ariko bigaragara ko asa n'unaniwe. Nk'ibisanzwe ngo barariye, bararyama ariko bigeze mu ijoro umugabo asa n'utengurwa, umugore arafatafata umugabo akomeza kuryama, nyuma umugore arahaguruka ngo ajya kureba abana.

    Mu kujya kureba abana, umugore ngo yicaye mu ntebe ruganiriro(Salon) agatotsi karamutwara, aho akangukiye agiye kureba asanga Umugabo byarangiye(yapfuye) aribwo yatabazaga, hajyayo Polisi na RIB ndetse n'Ubuyobozi bw'Umurenge.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika yabwiye intyoza.com ko amakuru y'urupfu rwa Ukurikiyeyezu Jean Damascene (Lizembe) bayamenye batabajwe mu gitondo cyo ku wa 12 Ukwakira 2025.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko Nyakwigendera yari afite imyaka 36 y'amavuko. Asize abana batatu yabyaranye n'Umugore we barasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko.
    Ku yandi makuru, umwe mu bakorera Bishenyi yabwiye intyoza.com ko batunguwe n'urupfu rwa Lizembe. Gusa na none yabwiye umunyamakuru ko baherukanaga ku wa Gatanu muri Sitade Amahoro barebana Umupira w'Amavubi na Benin.

    Uyu mucuruzi Bishenyi, avuga ko ubwo bari kumwe byagaragaraga ko atameze neza ku buryo ngo yanamubajije ko abona afite intege nkeya, amusaba kujya kwa muganga undi amubwira ko afite imiti ari kunywa. Nyuma mu ma saha yo kuri iki cyumweru nibwo yumvise inkuru y'incamugongo ko Lizembe yapfuye.

    Ubwo Inzego z'Umutekano n'iz'Ibanze bageraga mu rugo kwa Lizembe, RIB bagiye mu kazi kabo baganiriza Umugore ndetse ngo banaganira na bamwe mu baturanyi, nyuma batwara umurambo Kigali gupimwa ariko ngo nyuma y'aho umugore baza ku mutwara.

    Mu bantu baganiriye na intyoza.com baba abakorera Bishenyi ndetse na bamwe mu baturanyi ba Nyakwigendera, bavuga ko yari Umunyamahoro, umuntu uzi kubanira abandi neza.

    Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, icyaba cyabaye intandaro y'urupfu rwa Lizembe ntabwo kiramenyekana.
    intyoza.com

    The post Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/14/kamonyi-rugalika-umugabo-uzwi-ku-izina-rya-lizembe-yapfuye-umugore-yisanga-mu-maboko-atari-aye/