Blog

  • Amashusho ya Element na Meddy yashyize benshi mu rujijo #rwanda #RwOT

    Benshi batunguwe no kubona amashusho y’umuhanzi Meddy ari kumwe n’umuhanga mu gutunganya indirimbo (Producer) akaba n’umuhanzi, Element Eleéeh hakekwa ko haba hari umushinga w’indirimbo bafitanye.

    Aya mashusho yagiye hanze agaragaza aba bombi bari muri Studio, Meddy arimo gucuranga guitar Element amufatiye micro.

    Amakuru avuga ko yafashwe ubwo Element Eleéeh yari Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari yagiye kuririmba muri Rwanda Convention 2025.

    Benshi baketse ko haba hari umushinga w’indirimbo hagati ya Meddy wiyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na Element uri mu bagezweho muri iyi minsi.

    Element wafashije umuhanzi Marioo mu ndirimbo Njozi iheruka kujya hanze, ubwo ISIMBI yageragezaga kumuvugisha kuri iya mashusho ntibyakunze kuko atabonekaga kuri telefoni ye.

    Element Eleéeh ari kumwe na Meddy mu mashusho yagiye hanze

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12050

  • Visi perezida wa Rayon, Prosper yaba arashe isasu rya nyuma arwana ku nyungu ze? #rwanda #RwOT

    Visi perezida wa Rayon Sports Ushinzwe Tekinike, Muhirwa Prosper, yamaze kwandika yitandukanya n’icyemezo cya perezida w’iyi kipe, Twagirayezu Thaddée wahagaritse umutoza Afhamia Lotfi.

    Ni kenshi byavuzwe ko nubwo Afhamia Lotfi yasinyiye Rayon Sports nk’umutoza mukuru mu mwaka w’imikino wa 2025-26, Twagirayezu Thaddée nka perezida atamwemeraga.

    Mu Nama y’Inteko Rusange ya Rayon Sports iheruka kuba muri Nzeri 2025, Twagirayezu Thaddée yavuze ko Muhirwa Prosper ari we wazanye umutoza Afhamia Lotfi aramwumvira nka visi perezida we (aha yagarukaga ku byemezo bimwe na bimwe byagiye bifatwa kubera Prosper ariko bikaroha ikipe).

    Nyuma yo kutanyurwa n’umusaruro we w’intsinzi imwe mu mikino itanu, agatsindwamo 3 akanganya umwe, Twagirayezu Thaddée yatangiye gushaka uko yasezerera uyu mutoza.

    Bivugwa ko n’ubundi muri Komite Nyobozi ya Rayon Sports, Muhirwa Prosper yakomeje kugaragaza ko Lotfi atari akwiye kwirukanwa.

    Ijwi rye ryanze kumvikana maze Twagirayezu Thaddée afata umwanzuro wo guhagarika umutoza Afhamia Lotfi tariki ya 13 Ukwakira 2025.

    Muhirwa Prosper akaba yamaze gushyira hanze ibaruwa yitandukanya na Twagirayezu Thaddée avuga ko ingaruka zizaba azazirengera.

    Ati “Nshinginye ku mabaruwa yo ku wa 13 Ukwakira 2025 wandikiye umutoza Afhamia Lotfi nk’Umutoza Mukuru na Azzouz Lotfi nk’Umutoza Wungirije mubateguza ku gusesa amasezerano mu nshingano nk’abatoza ba Rayon Sports FC.'

    'Nanditse iyi baruwa ngira ngo nitandukanye n’icyemezo wafashe cyo guhagarika abatoza navuze haruguru, kuko nsanga waragifashe ku giti cyawe, atari icyemezo cya Komite Nyobozi. Bityo n’igihe havuka ingaruka ziturutse kuri icyo cyemezo, zidakwiye kwitirirwa Umuryango wa Rayon Sports.'

    Perezida wa Rayon Sports akaba yabwiye ISIMBI ko nta tegeko na rimwe bishe kuko amasezerano ye arasobanutse.

    Ati “mu masezerano hari ingingo isobanutse ivuga ko buri ruhande rwose rushatse gusesa amasezerano itanga integuza y’ukwezi hanyuma ku ruhande rwacu nk’ikipe tugatanga amezi 3 y’umushahara, ni ibintu bidasaba ubwenge bwinshi.”

    Amakuru aturuka ku ruhande rwa Lotfi yo avuga ko hari amakosa iyi kipe yakoze mu kutubahiriza amasezerano bagiranye bityo ko bazarega bakishyurwa amasezerano yose bagiranye.

    Kutumvikana kwa Muhirwa Prosper na Twagirayezu Thaddée, nk’uko twabigarutseho ruguru uretse kuba hari ibyemezo yagiye afata bigashyira ikipe mu bibazo binavugwa ko afite ukorana na Komite y’Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Muvunyi Paul kandi ntabwo muri iyi minsi bumvikana na Twagirayezu Thaddée.

    Muhirwa Prosper yitandukanyije na Muhirwa Prosper

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12051

  • EALA yavuze ku ikoreshwa ry'amabuye y'agaciro mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, muri Arusha, Tanzania, Inteko Rusange Shinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EALA) yakomeje ibiganiro byayo byibanze ku bijyanye n'imikoreshereze y'umutungo kamere, by'umwihariko amabuye y'agaciro. Ibi biganiro byateguwe n'Komisiyo ishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi, Ubukerarugendo n'Umutungo kamere, byari bigamije gusuzuma uko ibihugu bigize uyu muryango bikoresha uyu mutungo, n'ingamba biri gushyira mu bikorwa mu kurinda umutekano w'ibirombe n'ababikoreramo.

    Raporo yagaragajwe yerekanye ko hari intambwe imaze guterwa mu kunoza imikorere y'ibirombe, ariko nanone igaragaza ibibazo bikigaragara mu bijyanye n'icuruzwa ry'amabuye y'agaciro, ihindagurika ry'ibidukikije, ndetse n'akarengane k'abaturage baturiye ibirombe.

    Abadepite bagize EALA basabye ko hashyirwaho amategeko ahuriweho n'Ibihugu byose bigize EAC, agamije kunoza uburyo bwo gucunga no gukurikirana ibikorwa by'ubucukuzi, kugira ngo uyu mutungo ubyazwe umusaruro wungura abaturage bose.

    Hon. Fatuma Ndangiza, umwe mu bagize iyi komisiyo, yavuze ko 'umutungo kamere nudacungwa neza ushobora kuba isoko y'amakimbirane n'ihungabana ry'iterambere rirambye mu Karere.' Yibukije ko ibihugu byose bigize EAC bifite inshingano zo gushyira mu bikorwa politiki zihuriweho, ziteza imbere ubucukuzi buboneye kandi burengera ibidukikije.

    Abahagarariye Ibihugu bashimangiye ko hifuzwa gushyirwaho uburyo bwo gusangira amakuru ku ikoreshwa ry'amabuye y'agaciro, kurwanya icuruzwa ry'amabuye atujuje ubuziranenge, no gushyira imbaraga mu kurinda umutekano w'abakozi b'ibirombe.

    Ibyo biganiro byakomeje gutanga icyizere cy'uko mu minsi iri imbere, Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba uzagira politiki imwe ihamye ishingiye ku kurengera umutungo kamere no kubungabunga inyungu rusange z'abaturage.

    muri Arusha, Tanzania, Inteko Rusange Shinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EALA) yakomeje ibiganiro byayo byibanze ku bijyanye n'imikoreshereze y'umutungo kamere, by'umwihariko amabuye y'agaciro

    Source : https://kasukumedia.com/eala-yavuze-ku-ikoreshwa-ryamabuye-yagaciro-mu-karere-kafurika-yiburasirazuba/

  • Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka irenga 28 ubutabera bw'u Bufaransa butinze, urubanza rwa Dr. Sosthène Munyemana, wahoze ari umuganga w'indwara z'abagore (gynécologue) mu bitaro bya Butare, rwasoje mu rwego rwa mbere ku wa 20 Ukuboza 2023, aho Urukiko rwa Rubanda rwa Paris (Cour d'Assises de Paris) rwamuhamije icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ugushaka gukora Jenoside.

    Mu rukiko rwari rwuzuye abantu, Perezida w'urukiko Marc Sommerer yasomye urubanza mu masaha akuze y'ijoro, ahamya ko Munyemana yari umwe mu bari bashyigikiye kandi bategura ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Tumba, mu majyepfo y'u Rwanda.

    'Mwabaye mu itsinda ryateguye kandi rigakurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside buri munsi… Mwafashe uruhare mu buryo bwose — mu bitekerezo no mu bikorwa. Nka muganga, mwishe indahiro y'umwuga wanyu, mukoresha ububasha n'icyubahiro mwari mufite mu nyungu z'ubugome,' nibyo Perezida w'urukiko Sommerer yavuze mu ijambo rye ryasomwe saa saba z'ijoro.

    Urukiko rwakatiye Munyemana igihano cy'imyaka 24 y'igifungo, harimo igihe cy'umutekano cy'imyaka 8, bivuze ko azaba ashobora gusaba kurekurwa nyuma y'imyaka umunani. Yahise afungwa ako kanya nyuma yo kumva urubanza.

    Munyemana w'imyaka 68 y'amavuko yaburanishijwe mu gihe cy'amezi atandatu, aho abatangabuhamya barenga 60 bumviswe. Bamushinjaga kuba yarashyigikiye ubutegetsi bwa leta y'agateganyo bwateguye Jenoside nyuma y'urupfu rwa Perezida Juvénal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994.

    Ubuhamya bwatanzwe mu rukiko bwagaragaje ko Munyemana yari inshuti ya hafi ya Jean Kambanda, Minisitiri w'Intebe wa leta y'agateganyo wahamijwe Jenoside n'urukiko mpuzamahanga rwa Arusha. Munyemana yashinjwaga gufasha gushyiraho bariyeri n'irondo ryicaga Abatutsi muri Tumba, no kuba umwe mu bari bafite urufunguzo rw'ibiro bya komine aho Abatutsi benshi bari bafungiwe mbere yo kwicwa.

    Munyemana yahungiye mu Bufaransa muri Nzeri 1994 hamwe n'umugore n'abana be batatu. Nubwo ikirego cya mbere cyatanzwe muri 1995, yakomeje kubaho nk'umuganga ukomeye mu bitaro bitandukanye bya Bordeaux na Villeneuve-sur-Lot, kugeza ubwo yasezeraga mu kazi aherutse kujya mu kiruhuko cy'izabukuru. Urubanza rwe rwagiye rusubikwa inshuro nyinshi mu myaka 28 ishize kubera impamvu za politiki n'amategeko.

    Mu 2008, urukiko rwa Gacaca rwa Butare rwamukatiye igihano cya burundu, ariko ntiyigeze yoherezwa mu Rwanda kuko urukiko rw'ubufaransa rwanze kumushyikirizwa kubera impamvu z'ibura ry'amakuru mu cyemezo cy'u Rwanda.

    Nyuma y'uko ahamijwe icyaha mu Ukuboza 2023, abamwunganira batangaje ko bajuriye. Ubu bujurire bushobora gutinda imyaka ibiri cyangwa irenga kubera umubare munini w'imanza za Jenoside zikiburanishwa mu Bufaransa. Nubwo yahamijwe ibyaha bikomeye, abatangabuhamya n'imiryango y'abarokotse Jenoside bavuga ko bashimishijwe no kubona ubutabera butangiye gukorwa nyuma y'imyaka irenga 30.

    Kugeza ubu, imanza nke cyane z'abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni zo zimaze kuburanishwa mu Bufaransa, igihugu cyashinjwe kenshi kugira uruhare mu gushyigikira ubutegetsi bwateguye Jenoside mbere na nyuma yayo. Urukiko ruzatangaza mu minsi iri imbere inyandiko yuzuye y'urubanza rwa Munyemana, mu gihe ubujurire bwe bwitezweho gukomeza uyu mwaka aho byiotezwe ko bizagera no muri 2026.

     

     

     

     

     

     

     

    Source : https://rushyashya.net/urubanza-rwa-sosthene-munyemana-rukomeje-mu-bujurire-mu-bufaransa/

  • Amavubi yakinnye nk’iyashyiriweho agahimbazamusyi ka miliyoni 4 Frw? Adel yagambaniye Fiacre #rwanda #RwOT

    Urujijo ni rwinshi ku myitwarire y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yaraye itsinzwemo na Afurika y’Epfo 3-0, benshi mu mitwe haracyazengurukamo ibitego yatsinzwe.

    Wari umukino usoza itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada.

    Wari umukino u Rwanda rwakinnye rudafite ikintu na kimwe ruharanira kuko itike yari yaragiye kera, Afurika y’Epfo yo yasabwaga gutsinda gusa ikajya mu Gikombe cy’Isi.

    Mbere y’umukino havuzwe u Rwanda rwashyiriweho amafaranga menshi niruramuka rutsinze Afurika y’Epfo aho perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice we ku giti cye yari yemereye abakinnyi miliyoni 2 z’Amfaranga y’u Rwanda asanga amadorali 1500 nk’agahimbazamusyi basanzwe bemerewe. Byari bivuze ko buri mukinnyi yagombaga kubona arenga miliyoni 4 Frw batsinze uyu mukino.

    Benshi bumvaga uyu mukino uri buze kuba ukomeye ariko abarebye umukino babonye ibitandukanye n’ibyo bakekaga.

    Kuba Afurika y’Epfo ishaka kujya mu Gikombe cy’Isi gutsinda Amavubi adafite icyo irwanira ntabwo ari inkuru ariko uburyo yatsinzwemo nibyo nkuru.

    Amavubi ni ikipe yari isanzwe ikina neza nubwo gutsinda byagiranaga ariko ntabwo abanyarwanda baherukaga kubona ikipe y’igihugu itsindwa isuzuguwe cyane.

    Uyu mukino Amavubi iyo wumvise amafaranga yari yashyirweho n’uko yakinnye byari bihabanye cyane, yakinnye nabi ku rwego rwose rushoboka.

    Mu bitego bitatu Ntwari Fiacre yatsinzwe bibiri muri byo (icya 1 n’icya 3) hakabaye hakozwe ibirenze kugira ngo ntibijyemo kuko nk’igitego cya mbere cya Thalente Mbatha yamuteye umupira aho yari ahagaze ariko uburyo yawukuyemo wakomeje ujya mu izamu.

    Iyo urebye igitego cya gatatu cy’umutwe cyatsinzwe na Evidence Makgopa ku mupira wari uvuye muri koruneri, nabyo biragoye kwemera ko bagitsinze umunyezamu nka Ntwari Fiacre ariko na none wakibaza uko Manzi Thierry wari umufashe yamuretse agatera umutwe.

    Gusa nubwo tuvuga umunyezamu ariko iyo urebye ibitego byose uko byatsinzwe abakinnyi ntacyo bamufashije nabo wabonaga batashyizemo imbaraga zose, guhagarara nabi nibyo byabaranze.

    Muri rusange ikipe yose yakinnye nabi ku buryo wa mugani w’abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko haba habaye kuganira hagati ya Afurika y’Epfo n’Amavubi byaba ari ukuri wabiha ishingiro.

    Umutoza Adel Amrouche yagambaniye Ntwari Fiacre

    Mbere y’uyu mukino abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane abo muri Afurika y’Epfo bavugaga ko ari we byiringiro byabo kugira ngo bajye mu Gikombe cy’Isi.

    Uyu munyezamu yari ku gitutu cyinshi cyane, bamwe bibaza niba yabuza Igihugu ahahiramo (akinira Kaizer Chiefs) kujya mu gikombe cy’Isi.

    Ibyo byose byaje kwiyongera ku kuba uyu munyezamu yagize umukino mubi cyane bitewe n’ibitego yatsinzwe, abantu batangira kugenda babihuza huza, gufata ko yagize umukino mubi nk’ibintu bisanzwe hari abatabyemera ahubwo bakagendera ku byavuzwe mbere y’umukino.

    Gusa ku rundi ruhande umutoza Adel ameze nk’uwagambaniye uyu munyezamu kuko nk’umutoza wari uzi igitutu yari afite kandi ikipe y’Igihugu nta kintu irwanira kuko yamaze kubura itike yakabaye yatekereje kabiri mbere yo kumushyira muri iri zamu.

    Yakabaye yashyizemo Buhake Twizere Clement na we akamuha umwanya wo gukina aho gushyiramo Fiacre umukino ukamubera inzozi mbi. Ikindi si na we gusa yakabaye yahaye abandi bakinnyi umwanya batakoreshejwe mu rwego rwo gutegura ikipe azakoresha mu minsi iri imbere.

    Umutoza Adel Amrouche kwikorera Amavubi bizagorana

    Ntwari Fiacre ntabwo yagize umukino mwiza

    Amavubi ntabwo azibagirwa umukino yakiniye muri Afurika y’Epfo

    Amavubi yagize umukino mubi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12047

  • Dubai iritegura kumurika imodoka zizajya zitwara abagenzi mu kirere #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Dubai uzwiho gutera imbere mu ikoranabuhanga n'imiturire igezweho, urateganya gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere zitwara abagenzi mu mwaka utaha wa 2026. Uyu mushinga uje mu rwego rwo gukemura ibibazo by'umubyigano w'imodoka nyinshi no guteza imbere uburyo bushya bwo gutwara abantu mu mujyi uri mu ba mbere bateye imbere ku Isi.

    Nk'uko byatangajwe n'ikigo Dubai Roads and Transport Authority (RTA), izi modoka zizaba zifite ubushobozi bwo gutwara abantu babiri cyangwa batatu icyarimwe, kandi zizajya zigendera ku muriro w'amashanyarazi.

    Biteganyijwe ko zizajya zigenzurwa n'ikoranabuhanga rikoresha Artificial Intelligence (AI), rifasha mu gucunga umutekano, kugenzura umuvuduko, ndetse no kurinda impanuka.

    Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'ikigo XPeng AeroHT, kimwe mu byamamaye mu gukora indege. Abahanga bo bavuga ko imodoka zo mu kirere zishobora kugabanya urugendo rurerure rwafata iminota 45 ku butaka rukagabanuka rukagera ku minota 10 gusa mu kirere.

    Biravugwa ko u Rwanda na rwo mu ntangiro za


    rwamuritse umushinga usa n'uyu, werekanaga uburyo bwo gukoresha imodoka ziguruka mu buryo bw'ikoranabuhanga rihuriweho n'urubyiruko rw'Abanyarwanda n'abafatanyabikorwa bo mu mahanga.

    Ibi byombi byerekana ko Isi iri kwinjira mu gihe gishya cy'imodoka zitagendera ku butaka. Abasesenguzi bavuga ko nibimara gutangira, bizahindura ishusho y'imijyi, uburyo bwo gutwara abantu, ndetse n'imyumvire y'abatuye Isi ku bijyanye n'ubwikorezi bugezweho.

    Umujyi wa Dubai uzwiho gutera imbere mu ikoranabuhanga n'imiturire igezweho, urateganya gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere zitwara abagenzi mu mwaka utaha wa 2026

    Source : https://kasukumedia.com/dubai-iritegura-kumurika-imodoka-zizajya-zitwara-abagenzi-mu-kirere/

  • Umugore wa Sadate Munyakazi yatomagije umugabo we #rwanda #RwOT

    Umuherwe Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, yagaragaje ko yishimiye bikomeye ubutumwa umugore we yamugeneye mu gihe barimo bizihiza isabukuru y’imyaka 30 bamaze barushinze.

    Uyu munsi Sadate n’Umugore we bakaba bizihiza isabukuru y’imyaka 30 bamaze bakoze ubukwe aho nabo bafite amashami yabashibutseho, babyaranye abana batanu.

    Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Sadate yagaragaje ubutumwa burimo amagambo asize umunyu, bwuje imitoma umugore we yamugeneye kuri uyu munsi.

    Yagize ati “Isabukuru nziza y’ubukwe bwacu mukundwa. Warakoze cyane mbere na mbere kuba warampisemo no ku bw’urukundo rwawe rutagira icyo rushingiraho. Bibaye ngombwa ko nongera kubikora, naguhitamo amaso mfunze. Ndagusaba rero ko wazongera kumpitamo mu buzima bw’iteka. Imana Ishoborabyose iduhe indi myaka myinshi y’ibyishimo no gusaza turi kumwe.”

    Yasoje ubutumwa bwe amubwira ko amukunda kuruta ikindi kintu cyose ku Isi akaba urukundo rw’ubuzima bwe ndetse ni na byose kuri we.

    Uyu mugabo umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga akaba inshuti y’urubyiruko nk’uko akunda kwiyita, ni kenshi yagiye akunda kuvuga ko iterambere afite abikesha umugore we mwiza.

    Sadate Munyakazi aheruka kwemeza ko ari mu batunze agatubutse ariko akaba ataragera aho yifuze, ni we nyiri Kompanyi y’Ubwubatsi ya Karame Rwanda Ltd, yabaye umuyobozi wa Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020.

    Munyakazi Sadate n’umugore we barizihiza Isabukuru y’imyaka 30 bamaze barushinze

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12049

  • Raila Odinga yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Raila Odinga, wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Kenya, yapfiriye mu bitaro bya Ayurvedic Eye Hospital and Research Centre biherereye i Koothattukulam mu Karere ka Ernakulam, muri Leta ya Kerala, ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, afite imyaka 80.

    Nk'uko ubuyobozi bw'ibi bitaro bubivuga, yitabye Imana mu gitondo ahagana saa tatu (9:00) azize guhagarara k'umutima ubwo yari ari mu myitozo ngororamubiri mu busitani bw'ivuriro.
    Odinga yari amaze iminsi itanu ari kwitabwaho n'abaganga b'aho, aho yari aherekejwe n'umukobwa we hamwe n'umuganga we bwite.

    Ubuyobozi bw'ivuriro bwatangaje ko umurambo we ugiye kubanzirizwa no kubikwa mu buryo bwa embalming, hanyuma hakurikizwe amabwiriza ya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Buhinde hamwe na Ambasade ya Kenya iri i New Delhi.

    Raila Odinga yari afitanye umubano wihariye n'iri vuriro kuko umukobwa we, Rosemary Odinga, yahaboneye ubuvuzi bwamufashije kugarura ubushobozi bwo kubona nyuma yo gutakaza kubona kw'amaso burundu mu mwaka wa 2017 bitewe no kwangirika kw'imitsi y'amaso (optic nerve damage).
    Mu 2019, Odinga ubwe yashimye abaganga b'aho kubera uko batanze ubufasha bwatumye umukobwa we yongera kubona.

    Odinga yabaye Minisitiri w'Intebe wa Kenya kuva mu 2008 kugeza mu 2013, akaba kandi yarabaye umudepite uhagarariye Akarere ka Langata kuva mu 1992 kugeza mu 2013. Yanabaye kandi Umuyobozi w'abatavuga rumwe n'Ubutegetsi mu gihugu cya Kenya mu gihe kirekire, aho azibukirwa nk'umwe mu banyapolitiki b'ingenzi bagize uruhare rukomeye mu mateka ya politiki y'icyo gihugu.

    Raila Odinga yitabye Imana ubwo yarari kwitabwaho mu bitaro bya Ayurvedic byo muri India kuri uyu wa Gatatu

    Source : https://kasukumedia.com/raila-odinga-yitabye-imana/

  • ‘Before&After’, reba abakinnyi ba APR FC mu isura nshya nyuma yo guhindura inyogosho (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ubu inkuru igezweho ku mbuga nkoranyambaga ni ukwiyogoshesha kw’abakinnyi ba APR FC biyogoshesheje bakaba bagaragara mu isura nshya.

    Benshi bibajije ibyo kuba bahinduye inyogosho ariko amakuru akavuga ko babisabwe n’ubuyobozi bwa APR FC.

    APR FC ikaba ari ikipe y’Ingabo z’Igihugu izwiho kuba n’abakozi bayo bagomba kuba bagendera ku murongo bafite ikinyabupfura.

    Mu minsi ishize havuzwemo abakinnyi badafite imyitwarire aho nka Mamadou Sy na Seidu Dauda bahagaritswe kubera myitwarire mibi.

    Kubona rero aba bakinnyi biyogoshesheje benshi bahise babihuza no kuba ari zimwe mu ngamba bafashe zigendanye no gukaza ikinyabupfura mu ikipe.

    Abakinnyi benshi bari bafite ‘dreadlocks’ bazikuyeho bakaba bafite inyogosho isanzwe ubona ko bahindutse cyane.

    Abakinnyi nka Niyigena Clement, William Togui, Memel Dao na Hakim Kiwanuka bigaragara ko bahindutse cyane ku mutwe wabo.

    Memel Dao na we yiyogoshesheje

    Rutahizamu William Togui Mel mu isura nshya

    Hakim Kiwanuka na we yariyogoshesheje

    Niyigena Clement uko yahindutse, hamwe agifite dread ahandi yiyogoshesheje

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12046

  • Sibomana Patrick Papy yabonye ikipe nshya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda ukina anyuze ku mpande, Sibomana Patrick Papy yamaze gusinyira ikipe ya Ethio Electric yo muri Ethiopia.

    Iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Ethiopia ikaba yararangizanyije na Papy ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025.

    Papy yerekeje muri iyi kipe nyuma yo gutandukana na Al Wehda yo muri Libya.

    Sibomana Patrick yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Mukura VS, Police FC zo mu Rwanda, Yanga yo muri Tanzania, Gor Mahia yo muri Kenya, Clube Ferroviária de Beira yo muri Mozambique, El Elttihad Almisraty yo muri Libya yanakiniye Shakhter Soligorsk yo muri Belarus.

    Papy yasinyiye Ethio Electric yo muri Ethiopia

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12044