Blog

  • Perezida Kagame yitezwe mu muhango wo gufungura uruganda rwa Peteroli muri Nigeria #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, aritabira itmuhango wo gutangiza ku mugaragaro uruganda rutunganya Peteroli rwa mbere runini ku Isi rwubatswe muri Afurika, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023.

    Umukuru w'igihugu aritabira uyu muhango mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Ni uruganda rwubatswe n'Umuherwe wa mbere muri Afurika Aliko Dangote, rukaba rwaruzuye rutwaye miliyari 19 z'amadolari y'Amerika mu gace ka Ibeju-Lekki mu Mujyi wa Lagos, muri Nigeria.

    Uruganda rurafungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, ari kumwe na Aliko Dangote n'abandi Bakuru b'Ibihugu by'Afurika bitabiriye imbonankubone.

    Mu bitabiriye imbonankubone harimo Perezida wa Togo Gnassingbé Eyadéma, Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, Perezida wa Senegal Macky Sall, Perezida wa Repubulika ya Niger Mohamed Bazoum, Perezida wa Chad Mahamat Déby n'Abambasaderi batandukanye.

    Imvaho nshya yanditse ko Perezida Kagame witabira uyu muhango yifashishije ikoranabuhanga, yitezweho kugeza ijambo ku bawitabiriye aho anashimira Nigeria intambwe itewe ku mugabane w'Afurika, mu birebana no kwitunganyiriza umutungo kamere wayo.

    Urwo ruganda rufite ubushobozi bwo gukora ingunguru za lisansi 650,000 ku munsi, rwubatswe kuri hegitari 2,635 ziri mu cyanya cyahariwe inganda cya Dangote i Ibeju-Lekki.

    Urwo ruganda rugiye guha imirimo abantu barenga 100,000 rukaba rugiye gukura igihugu cya Nigeria mu ruhando rw'ibihugu bikize kuri Peteroli ariko bikaba ari byo bitumiza mu mahanga ingano y'umurengera y'ibikomoka kuri Peteroli.

    Uyu muhango kandi witezweho kwitabirwa na ba Guverineri 36 bo muri Nigeria, ba Minisitiri, Abasenateri ndetse n'abayobozi b'inganda zitandukanye muri Nigeria, muri Afurika n'abaturutse ku yindi migabane.

    Ni umuhango kandi witabirwa n'abacuruzi mpuzamahanga b'ibikomoka kuri Peteroli, abahagarariye amabanki, ibigo mpuzamahanga, n'abandi banyacyubahiro batandukaye.
    Ni uruganda rwitezweho guhaza isoko rya Nigeria rudasize n'ayo mu bihugu by'abaturanyi, ndetse ikazajya yoherezwa ku masoko yo hanze y'Umugabane.

    Urwo ruganda rwitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu rugendo rwo kwimakaza Isoko Rusange ry'Afurika (AfCFTA), cyane ko ibihugu by'Afurika birenga 50 byose bikoresha ibikomoka kuri Peteroli byatumijwe hanze y'Afurika.

    The post Perezida Kagame yitezwe mu muhango wo gufungura uruganda rwa Peteroli muri Nigeria appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/22/perezida-kagame-yitezwe-mu-muhango-wo-gufungura-uruganda-rwa-peteroli-muri-nigeria/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yitezwe-mu-muhango-wo-gufungura-uruganda-rwa-peteroli-muri-nigeria

  • Rubanguka Steve yakatishije itike ya Europa Conference League, Mukunzi na Mutsinzi batsindira amakipe yabo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru zagenze neza kuri bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze yarwo, aho Rubanguka Steve na FC Zimbru yo muri Moldova basoje shampiyona bakatishije itike yo gukina UEFA Europa Conference League, ni mu gihe Yannick Mukunzi na Mutsinzi Ange Jimmy batsindiye amakipe yabo.

    Muri iyi nkuru tugiye kureba uko amwe mu makipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo yitwaye mu mpera z’icyumweru.

    Mukunzi Yannick & Byiringiro Lague

    Sandvikens IF ikinamo abanyarwanda 2, Yannick Mukunzi yasoje icyumweru neza inyagira Sylvia 4-0 harimo n’icya Mukunzi Yannick cyo ku munota wa 60 kikaba icya kabiri, yagitsinze ku mupira wari uvuye muri koruneri.

    Ni umukino wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023, Yannick Mukunzi yari yagarutse mu kibuga nyuma y’imvune yatumye adakina imikino 2 itambutse. Byringiro Lague yinjiye mu kibuga asimbura. Sandvikens IF ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 19 mu gihe Dalkurd ya mbere ifite 24.

    Rafael York

    Rafael York ku wa Gatanu yakinnye iminota 90 mu mukino ikipe ye ya Gefle IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yanganyijemo na Brage 1-1.
    Gefle ubu iri ku mwanya wa 8 n’amanota 11, Utsikten ya mbere ifite 17.

    Mutsinzi Ange Jimmy

    Mutsinzi Ange Jimmy yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya FK Jerv yanganyaga na Kristiansund 1-1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Norway.

    Ni umukino wabaye ejo hashize aho uyu munyarwanda ari we wishyuriye ikipe ye ku munota wa 71, ni igitego bari batsinzwe ku munota wa 52 na Mawa.

    Iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 9, Kristiansund ya mbere ifite 17.

    Haruna Niyonzima

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon yari mu kibuga ku wa Gatanu ubwo ikipe ye yatsindaga Shabaab al Jabal 2-1. Ubu bari ku mwanya wa 8 n’amanota 20 mu makipe 10, Al Ahli Benghazi ya mbere ifite 29.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende

    Uyu mukinnyi w’umunyarwanda yari mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo ikipe ye FAR Rabat muri Maroc yari yakiriye ikananganyaga na Al Wahda yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu 0-0 mu gikombe cy’Abarabu. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 24 Gicurasi 2023.

    Rubanguka Steve

    Byari ibyishimo kuri Rubanguka Steve ubwo we na Zimbru basozaga shampiyona banganya na CSF Bălți 1-1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, bahise basoza ku mwanya wa 3 aho bahise bakatisha itike yo gukina Europa League.

    Meddie Kagere

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Meddie Kagere ntabwo byagenze neza nyuma y’uko ejo hashize yatsinzwe na Yanga Africans 1-0 muri 1/2 cy’igikombe cy’igihugu. Meddie Kagere yari yabanje ku ntebe y’abasimbura.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/rubanguka-steve-yakatishije-itike-ya-europa-conference-league-mukunzi-na-mutsinzi-batsindira-amakipe-yabo-amafoto

  • Muhanga: Ishuri 'Urukundo Fondation' bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri barererwa mu ishuri ry'Urukundo n'abakozi baryo bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, baha icyubahiro abashyinguye mu Rwibutso rw'Akarere ka Muhanga ruherereye i Kabgayi ho mu Murenge wa Nyamabuye.

    Ni igikorwa cyatangijwe n'urugendo rwahagurukiye ku cyicaro cy'Ishuri rukomereza ku Iseminari Ntoya yaragijwe Mutagatifu Leon y'I Kabgayi bagana ku Rwibutso rwa Kabgayi ahafashwe umwanya wo kwibuka no gushyira indabo ku mva rusange ya Kabgayi.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi w'Ishuri ry'Urukundo Fondation riherereye mu mudugudu wa Binunga, Umurenge wa Cyeza, Ruremesha Osward avuga ko uru rugendo rwari rugamije kwigisha abakiri bato kwiga amateka yaranze U Rwanda yanatumye Abatutsi bicwa n'abari abaturanyi babo n'inshuti zabo kubera urwango rwabibwe igihe kirekire n'abari abayobozi.

    Yagize ati' Abana twazanye hano bafite amatsiko yo kumenya amateka, niyo mpamvu twabazanye kugirango babashe gusobanurirwa neza uko Jenoside yateguwe hisunzwe urwango rwagiye rutizwa umurindi n'abari abategetsi babi b'ingengabitekerezo ishingiye ku moko, ariko tunagamije kwigisha abana n'abarezi ko abakibiba amacakubiri bagihari dukwiye kubamaganira kure'.

    Yongeyeho ko kandi uyu ari umwanya mwiza wo kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda harimo kubaremera no kubafasha guhangana n'ingaruka zirimo ibikomere bikomoka ku mateka mabi yanyujijwemo abatutsi, bakamburwa ababyeyi, abana n'inshuti bari bafite inshingano zo kubitaho.

    Kampogo Immaculee warokokeye i Kabgayi yabwiye abarezi, Abakozi n'abanyeshuri barererwa mu ishuri ry'Urukundo Fondation ko byari bigoranye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi kugirango ubashe kugera i Kabgayi kubera amabariyeri yari yarashyizweho n'Interahamwe zari zarahawe amazina arimo; Abasadamu n'Abazuru.

    Muri ubu buhamya kandi yagarutse ku nzira mbi yanyuze akaza kugera i Kabgayi n'uko buri munsi interahamwe zatoranyaga abatutsi zikajya kubica. Avuga kandi ko habayeho n'igihe birukanywe n'Abasenyeri n'Abapadiri maze interahamwe zitangira kubica kuko iyo baguma mu kiriziya cyagombaga kubasenyerwaho.

    Akomeza asaba abarezi, abakozi n'abarererwa mu kigo cy'Urukundo Fondation ko bakomeza kugira Urukundo nk'uko ikigo cyabo kitwa. Ati' rwose ntabwo twifuza kongera kumva ababanaga babangura imihoro bagatema abo babanye. Ndabasaba kugira urukundo kandi muzirinde kugira ubugome kuko hanze hano haracyari abagifite amacakubiri bashobora kubashuka. Dukwiye kurema u Rwanda rushya kuko amateka mabi twanyuzemo yarigishijwe.

    Umuyobozi w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside-Ibuka mu Murenge wa Nyamabuye, Isaa Bayiringire Danny yasabye abanyeshuri ko bakwiye kujya bashishoza ndetse asaba abakuru kutayobya abana. Ati' bizwi neza ko ababyeyi bacu bayobejwe ndetse ugasanga abasokuruza bagiye batotezwa kugeza ubwo abatutsi bicwa urupfu rubi hari abagombaga kubarengera ntibabikore'. Akomeza asaba ko amateka y'u Rwanda akwiye kwigishwa uko ari nta kuyagoreka.

    Abarererwa mu ishuri ry'Urukundo barimo; Ndagijimana Aime Carine na Mukwiye Kwizera Richard, bombi bahuriza ku kuba uru rugendo rubafashije kwiga byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uko yakozwe. Bagaya abagize uruhare rwo kwica abatutsi babaziza uko bavutse n'uko bari babayeho bijyanye n'imitungo. Bavuga ko bazigisha abandi, ko kandi ubu ntawabashuka cyangwa ngo ababeshye ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kubera ibyo bigiye ku Rwibutso.

    Muri iki gikorwa kandi haremewe abarokotse Jenoside bane batishoboye, bahawe ibaruwa zirimo ubufasha bwo kubafasha gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza yabo no gukomeza guharanira kwiyubaka.

    Urwibutso rw'Akarere ka Muhanga rwa Kabgayi rushyinguyemo imibiri igera ku 12,128 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside. Abarokotse bakunze gusaba abagifite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'abatutsi muri Jenoside ko bayatanga bagashyingurwa mu cyubaharo dore ko i Kabgayi bivugwa ko hari hahungiye Abatutsi basaga ibihumbi 60.000. Imibare y'abaharokokeye ntabwo izwi neza. Bavuga ko hakwiye ubushakashatsi bwimbitse bwagaragaza umubare w'abarokotse n'abishwe nubwo byagorana.

    Umuyobozi w'ikigo, Ntwari Jean Marie yandika mu gitabo cy'abashyitsi basuye urwibutso.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/22/muhanga-ishuri-urukundo-fondation-bunamiye-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Abakinnyi ba Sunrise FC icyumweru nta telefoni, ibumbi 400 biburizwamo imbere ya 70 maze Kiyovu Sports ibambirwa i Golgotha #rwanda #RwOT

    Imwe mu nkuru zirimo kuvugwa cyane muri siporo y’u Rwanda ni Kiyovu Sports yaraye ibambiwe i Golgotha itsindwa na Sunrise FC 1-0 maze amahirwe ku gikombe arayoyoka.

    Wari umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ubanziriza uwa nyuma aho wasize APR FC ifashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Rwamagana City ikagira amanota 60 inganya na Kiyovu ariko ikayirusha umubare w’ibitego izigamye.

    Ni umukino amakipe yombi yagombaga gutsinda kuko Kiyovu Sports byari kuyifasha kuguma mu rugamba rw’igikombe ni mu gihe Sunrise FC nayo byari kuyikura mu murongo utukura w’amakipe arwana no kutamanuka.

    Sunrise FC yabigezeho ubu niyo yatsindwa umukino usoza shampiyona bazakiramo Rayon Sports, ntabwo yamanuka.

    Ni umukino buri kipe yiteguye mu buryo bushoboka bwose aho Kiyovu yari yazamuriye abakinnyi agahimbazamusyi kakagera ku bihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe batsinda uyu mukino.

    Ku ruhande rwa Sunrise FC, abakinnyi bari bamaze icyumweru nta telefoni bafite barazambuwe kuko bazambuwe ku wa Mbere w’icyumweru gishize ari nabwo bagiye mu mwiherero witegure uyu mukino.

    Ikirenze kuri ibyo bari bakubiwe inshuro 2 agahimbazamusyi basanzwe babona aho kari kavuye ku bihumbi 35 kagera kuri 70.

    Nyuma y’uyu mukino umwe mu bafana ba Sunrise FC akaba yahise aha abakinnyi ibihumbi 500 ngo babigabane akaba yari yaje ku kibuga ayitwaye.

    Andi makuru adafitiwe gihamya ni uko na perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yavuganye n’ubuyobozi bwa Sunrise FC akabasaba gukora ibishoboka byose kugira ngo batsinde uyu mukino ko na we hari amafaranga azatanga y’agahimbazamusyi ayaha abakinnyi, ni nyuma yo kubabazwa n’amagambo yavuzweho na perezida wa Kiyovu Sports LTD, Mvukiyehe Juvenal.

    Kiyovu Sports yatunguwe na Sunrise FC iyitsindira Golgotha Stadium

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-sunrise-fc-icyumweru-nta-telefoni-ibumbi-400-biburizwamo-imbere-ya-70-maze-kiyovu-sports-ibambirwa-i-golgotha

  • Bakiriye agakiza! Apollinaire yamaze ipfa aba… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo ni iserukiramuco ryagutse ryateguwe ku nshuro ya mbere n'umuramyi wuje ibigwi, Aex Dusabe; ryabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali (KCEV).

    Alex Dusabe yagikoze ashyigikiwe na Prosper Nkomezi, Aime Uwimana, David Nduwimana wo muri Australia na Apollinaire Habonimana wo mu Burundi. Bari bashyigikiwe n'ibigo bikomeye birimo Sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda, Sosiyete icuruza telefoni ya Samsung 250 ikorera mu nyubako ya City Tower n'abandi.

    Muri rusange, iki gitaramo cyari kigamije kwamamaza ubutumwa bwiza, hagamijwe ko abantu bose bahindukirira umwami Yesu.

    Alex Dusabe ati 'Ibi bitaramo bizajya biba ngaruka mwaka kandi mu buryo bubiri. Ntabwo tuzajya dutaramira muri Camp Kigali gusa, ahubwo hazaba no gutaramira ahantu hakinguye, aho buri wese azajya agira Access (Uburyo).”  

    Alex Dusabe yerekanye umuryango we, avuga ko biyemeje gukorera Imana

    Uyu muramyi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Umuyoboro' yageze ku rubyiniro ahagana saa moya z'ijoro. Akihagera, yavuze ko yanyuzwe n'uburyo abantu bamushyigikiye muri iki gitaramo cy'iserukiramuco ry'indirimbo zo guhimbaza Imana ateguye ku nshuro ye ya mbere.

    Uyu mugabo w'abana batanu yavuze ko atabona amagambo asobanura uburyo yiyumvamo. Ati 'Ntabwo dufite uko twabivuga, turanezerewe, dushimiye Imana yo mu Ijuru, dushimiye abantu bayo. Umuryango wanjye ng'uyu [Yerekanye umugore we n'abana be basanzwe ari abanyamuziki]. Njyewe n'abo Imana yampaye tuzakorera uwiteka. Murakoze.'

    Ku rubyiniro, Alex Dusabe yari kumwe n'abacuranzi ndetse n'abaririmbyi bamufashije kumvikanisha urutonde rw'indirimbo yari yateguye.

    Muri iki gitaramo, Alex Dusabe yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe nka 'Umuyoboro', iyi ndirimbo ifatwa nka nimero ya mbere mu ndirimbo zakomeje izina rye. Ni indirimbo atera akirizwa na buri mukristo wese wumva neza ijambo ry'Imana.

    Iyi ndirimbo yaramamaye cyane ahanini binyuze mu kiganiro cy'indirimbo zasabwe cyatambukaga kuri Radio Rwanda mu myaka ishize.

    Asoje kuririmbira abakunzi be, Alex Dusabe yavuze ko muri we ari kwiyumvamo ko hari benshi Imana igiye kuruhura. Nyuma yazanye ku rubyiniro abantu bakiri bato bamufasha kuririmba indirimbo ye. Asoje yavuze ko nawe yanyuze mu bihe nk'ibi, kandi buri gihe ababwira ko 'n'abo bazabaho'. Ati 'Imana yatubereye igitare, irangije utwubakire n'urugo. Kandi, ntahandi, ntakindi, keretse uwiteka Imana yo mu ijuru.'

    Umwe mu bana bo ku muhanda, yavuze ijambo rikomeye, yashimye igihugu cy'u Rwanda gishyira imbere umwana w'u Rwanda, ariko kandi avuga ko ababyeyi bakwiye kwita ku bana bakabakorera ibishoboka byose bituma badasubira mu muhanda.

    Muri iki gitaramo, yaririmbye mu buryo bwa Live. Alex Dusabe yigeze kuvuga ko yamenye ko azakorera Imana ubwo yari afite imyaka 17 y'amavuko, kuva icyo gihe amaranira kumenyekanisha ubutumwa bwiza biciye mu mpano yahawe yo kuririmba.

    Iyo usubije inyuma amaso ubona ko indirimbo ze zakunzwe zubakiye kuri album ebyiri; album yise 'Mfite Ibyiringiro' yo mu 2004 iriho indirimbo nka 'Ngwino', 'Ibyiringiro', 'Umuyoboro', 'Hora ku Ngoma', 'Kuki turira', 'Nzajya nyiringira' n'izindi.

    Anafite album yise yise 'Njyana i Gorogota' iriho indirimbo nka 'Ndagushima', 'Ninde wamvuguruza', 'Igitambo cyanjye', 'Nkomeza', 'Amazi y'ubugingo' n'izindi.

    Iki gitaramo cyari gisobanuye byinshi kuri Alex Dusabe weguriye ubuzima bwe Kristu, bitewe n’intego yacyo ndetse n’abaramyi b’igikundiro cyinshi yatumiye.

    Umwihariko w’iki gitaramo ni na wo watumye ibigo binyuranye bihagurukira kumutera ingabo mu bitugu kugira ngo Ubutumwa bwiza bwamamazwe.

    Alex Dusabe yari aherutse kubwira InyaRwanda ko iki gitaramo yacyise 'Intergrity Gospel Concert' kubera ko “Imana ikwiriye amashimwe, Ikwiriye icyubahiro no gushyirwa hejuru, ni iyo Kwizerwa.

    Ati 'Imana iduhamagarira kuba abizerwa muri Yesu Kristo. Niyo ikwiriye icyubahiro cyose, Gushimwa no gushyirwa hejuru, Ikwiriye no gutaramirwa.”

    Yavuze ko intego y'ibi bitaramo yatangije ari 'Ugukirisha abantu ubutumwa bwiza ariko no gushyira Izina ry’Imana hejuru kuko ari iryo kubahwa no kuvugwa mu ndimi zose nk’uko ijambo ryayo ribivuga ngo ‘Amavi yose azapfukama, Indimi zose zature ko Kristu Yesu ari Umwami.” 

    Prosper Nkomezi, umunyamuziki w'ibihangano byacengeye muri benshi

    Uyu muhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yageze ku rubyiniro ahagana saa mbiri z'ijoro yinjirira mu ndirmbo ye yise 'Wanyujuje indirimbo', iyi ndirimbo ye imaze imyaka ibiri isohotse, kandi imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 500.

    Ku rubyiniro yari kumwe n'abasore n'inkumi bamufashije kunoza amajwi y'indirimbo yaririmbye. Uyu muramyi, ku wa 12 Gashyantare 2023 yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Huye cyabereye muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye.

    Yakomereje mu ndirimbo ye yise 'Nzayivuga' imaze imyaka itatu ishotse, aho imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 1.

    Asoje kuririmba iyi ndirimbo yanzitse mu ndirimbo ye yakunzwe yise 'Urarinzwe', mbere y'uko ayiririmba yagize ati 'Allelluah, muranezerewe, reba umuntu muri kumwe umubwire ngo ntacyo uzaba urarinzwe.'

    Iyi ndirimbo ye 'Urarinzwe' yayiririmbye maze buri wese wari muri iki gitaramo afatanya nawe kuyiririmba, kuva ayitangiye kugeza asoje. Byageze n'aho bamwe basimbuka, bitera hejuru.

    Abarenga 50 bakiriye agakiza muri iki gitaramo: Umuvugabutumwa wabwirije muri iki gitaramo yikije cyane ku kumvikanisha uburyo Imana ari nziza, ubundi bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bagaragaza ko banyuzwe n'ijambo ry'Imana, kandi biteguye kwakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza.

    Uyu muvugabutumwa yavuze ko hari byinshi umwana w'umuntu atekereza kureka, ndetse agahiga imihigo y'uko atazabisubiramo, ariko bikarangira abisubiramo. Ahanini, avuga ko biterwa no kuba uwo muntu atarakira neza Yesu Kristo muri we.

    Alex Dusabe avuga ko 'Iyo umuntu umwe yihannye(kwihana) mu Isi, mu ijuru haba umunezero mwinshi'. Uyu munyamuziki, yashimye cyane Rev. Alain Numa ku bwo 'gushyira ku mutima iki gitaramo akagisengera'.

    Mu isengesho rye, Apotre Mignonne yasabiye abana bo ku muhanda babarizwa mu muryango SOS, asaba Imana kugenda nabo umunsi kuwundi.


    Prosper Nkomezi ni we wakiriye Aime Uwimana ku rubyiniro

    Mbere yo kumwakira, Nkomezi yavuze ko 'Nagiriwe umugisha wo kwakira umukozi w'Imana'.  Ageze ku rubyiniro, Aime Uwimana yabanje kubaza abitabiriye iki gitaramo niba bameze neza. Ati 'Mu meze neza, allelluah, amen, amen.'

    Mbere y'uko atangira kuririmba mu ndirimbo yari yateguye, Aime Uwimana yatunguwe no kumva abakunzi b'ibihangano bye baririmba indirimbo ye 'Muririmbire Uwiteka' maze ahita afatanya n'abo kuyiririmba. 

    Aime yigeze kubwira Radio Rwanda ko yagize iyerekwa ry'iyi ndirimbo ubwo yari iwe mu rugo afite gitari ari gucuranga, ni indirimbo yo muri za 90 ariko iracyafite amavuta.

    Uwimana yavuze ko mu buhamya bwa Alex Dusabe yavuze aho Imana yamukuye, ariko buri munyarwanda wese afite ubuhamya bw'aho Imana yamukuye, yavuze kandi ko buri wese afite uburyo abana n'Imana ye, bityo afite ishimwe ku mutima.

    Akomereza mu ndirimbo ye, aho aririmba ngo 'Yesu ndagukunda, ngukundira y'uko wabancunguye… Izina ryiza ni Yesu, rinezaza amatwi yanjye, nzajya ndihimbaza ntahwema. Yesu, ndagukunda, ….'

    Uwimana yavuze ko yari yateguye indirimbo nyinshi zo kuririmba, ariko ageze ku rubyiniro umwuka wera yamuyoboye mu zindi ndirimbo bituma ataririmba izo yari yateguye zose. Ati 'Abacuranzi banyihanganira, ibyo twari twateguye sibyo twaririmbye, kubera ko Imana yanyoboye mu zindi ndirimbo.'

     

    David Nduwimana, yavuze ko yanogewe no gutaramira abanya-Kigali

    Nduwimana ubarizwa muri Australia, yavuze ko ubwo aheruka mu Rwanda, yahuye na Apotre Mignonne baraganira, kandi ubuhanuzi bwe bwagize akamaro ku buzima bwe.

    Uyu mugabo we yavuze ko Apotre Habonimana ariwe wamufashije mu muziki kuva afite imyaka 13 kugeza n'uyu munsi, kandi ni umubyeyi we mu mwuka Nduwimana yanavuze ko yanogewe no kongera kubona Gaby Kamanzi.

    Nduwimana yinjiriye mu ndirimbo yitwa 'It Is Well with My Soul' ya Audrey Assad. Iyi ndirimbo imaze imyaka irindwi iri hanze, kuko yasohotse mu 2016.

    Yavuze ko umuhimbyi w'iyi ndirimbo afite inkuru itangaje y'ubuzima bwe, kuko yayihimbye nyuma y'uko agize ibyago apfusha umugore we n'abana.

    Nduwimana avuga ko Imana ikomeye kandi ifite imbaraga, kubona umuntu nk'uyu wapfushije umuryango agira imbaraga zo guhimba indirimbo nziza nk'iyi.

    David Nduwimana ni umugabo w’umuhanga cyane mu muziki, afite ibigwi byinsh mu kuririmba indirimbo zo kuramya ndetse no gushimisha Imana.

    Yavukiye mu Burundi ariko muri 2013 yaje kujya kuba muri Australia ahunze. Yageze muri iki gihugu nta muntu aziyo gusa yari afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubukungu ndetse afite na gitari ye.

    Uyu mugabo arazwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Niwe’, ‘Narahariwe’, ‘Umuco’,’Yesu Nimuzima’, ‘Yesu uri inyishu’ n’izindi nyinshi.

    Uyu munyamuziki yanifashishije ijambo riboneka mu Abefeso 3: 13 hagira hati 'Ni cyo gituma mbinginga ngo mudacogozwa n’amakuba yanjye yo ku bwanyu, kuko ari yo cyubahiro cyanyu.'


    Apostle Apollinaire Habonimana, umunyamuziki w'indirimbo zitemba mu mitima ya benshi

    Uyu mugabo yageze ku rubyiniro ahagana saa yine n'iminota 25' yavuze ko ari ibitangaza 'kubona abantu bahura na Kristo' 'kuko twamaze kubona abantu babohotse, bavuye mu buzima bw'umwijima, bakinjira mu buzima bw'umucyo. Icyo ni igitangaza kiruta ibindi bitangaza.'

    Yashimye cyane Alex Dusabe wamutumiye i Kigali, anashima umufasha we. Ati 'Imana ikomeza ibakoreshe iby'ubutwari.

    Uyu mugabo yanavuze ko hari benshi baturutse mu Burundi bitabiriye igitaramo cye. Ati 'U Burundi burabasuhuza.'

    Yavuze ko ashima Imana ku bw'urugendo rw'indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, kuva muri za 90.  Yavuze ko ubwo yageraga mu Rwanda bwa mbere, yakiriwe n'umugabo witwa Robert n'umugore we, bamwakira kuva icyo gihe.

    Habonimana yagaragaje ko umurimo w'Imana utangira mu Rwanda hari benshi batawumvaga, ariko ubu hishimirwa intera igezeho 'kugeza igihe tuzasoza ubuzima bwacu'.

    Mu gihe cy’iminota 30′ yamaze ku ruhumbi yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ze zizwi na benshi, abakristu barahemba, ubundi arahanura.

    Asoje kuririmba, yabwiye Alexis Dusabe ko azakomeza kumushyigikira mu murimo w’Imana. Ati “Ndashima Igihugu cyakubyaye, kikagukuza, nkiriho, nzashyigikira iyerekwa ryawe. Amen.” Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo, wavugijwe ahagana saa sita z’ijoro.

    Habonimana ni umuhanzi wo mu Burundi wagize ibihe byiza mu muziki w'indirimbo zihesha icyubahiro Imana.

    Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Ndacafise impamvu' yo kuri album 'Muri wewe' yo mu 2015, 'Negereye intebe yawe', 'Imana niyo buhingiro' n'izindi zitandukanye zakomeje izina rye kuva mu myaka myinshi ishize ari mu muziki.

    Uyu mugabo afatwa nk'umwe mu bagize igikundiro kidasanzwe mu muziki wa Gospel mu Burundi. Amaze kuririmba mu bitaramo bikomeye birimo n'iserukiramuco ry'indirimbo zihimbaza Imana yakoreye mu gihugu cya Canada.

    Aba baramyi b'amazina akomeye babanjirijwe ku rubyiniro na bagenzi babo:

    Jessie Ndimukukiza, ni umuhanzikazi ukiri muto ariko wagaragaje ko atanga icyizere muri uyu muziki. Uyu mwana w'umukobwa yageze ku rubyiniro ari kumwe na Se usanzwe umufasha mu muziki, ubundi aranzika mu ndirimbo imwe.

    Jessie asanzwe afite indirimbo zirimo ‘Ntuzandeka'. Producer Ndikumukiza Sam (Se wa Jessie), yigeze kubwira InyaRwanda ko uyu mwana we yavukanye impano yo kuririmba.

    Ati 'Impano yarayivukanye. Byahereye akiri muto, urabona iyo umwana arimo arira ukavuza umuziki, hari ubwoko bw’umuziki abana bakunda, imwe irimo utuntu tubarangaza.'

    Avuye ku rubyiniro, uyu mwana w'umukobwa yakurikiwe n'umuhanzikazi Madine Mbabazi uherutse gusinya mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Moriah Entertainment yashinzwe na Eric Mashukano.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko n'ubwo akizamuka mu muziki ariko muri 'Kristo ndashaje'. Ati 'Imana ihe umugisha abampaye uyu mwanya'.

    Uyu mukobwa yahereye ku ndirimbo y'ubuhanuzi, ishingiye kuri Yesaya 57. Ati 'Mugihe tuza kuba tuyiririmba, ujye usubiza ngo Amen'. Madine asanzwe afite indirimbo zirimo 'Urakunzwe' na 'Amina'.

    Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo 'Amina', Madine yabwiye InyaRwanda ati 'Amagambo arimo ni ayo gusubizamo imbaraga, kandi akomeza abamenye Yesu ko ari we ngabo idukingira.”

    Umutima wishimye kandi unyuzwe kuri Alex Dusabe nyuma yo gukora igitaramo gikomeye yahurijemo abaramyi b’amazina akomeye


    Alex Dusabe yavuze ko we n’umuryango we biyemeje gukorera uwiteka mu mashyi no mu mudiho

    Dusabe wakiriye agakiza afite imyaka 17 y’amavuko, yakozwe ku mutima n’abarenga ibihumbi bibiri bitabiriye igitaramo cye

    Dusabe yavuze ko ibi bitaramo bigamije gufasha abantu kwegera Imana, gukira indwara n’ibindi

    Bamwe mu baririmbyi bafashishije ku rubyiniro Alex Dusabe muri iki gitaramo cyihariye

    Dusabe yisunze indirimbo ze mu 2004 n’izindi zakunzwe mu buryo bukomeye atanga ibyishimo


    Alex Dusabe yifashishije abana bo ku muhanda batanga ubuhamya muri iki gitaramo, burimo gusaba ababyeyi kubaba hafi

    Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church, Apotre Alice Mignonne

    Alex Dusabe yazanye ku rubyiniro abana babarizwa mu muryango SOS ubafasha mu buryo bw’imibereho

    Umunyarwenya wamamaye nka ‘Atome’ ati ‘Imana irabikoze rwose’

    Apollinaire yanyuze abanya-Kigali mu gitaramo cy’indirimbo ziha ikuzo Imana, ashima abarundi bakitabiriye

    Habonimana yijeje Alex Dusabe ko azakomeza kumushyigikira mu rugendo rw’ivugabutumwa

    David Nduwimana yavuze ko binejeje umutima we kuba yataramiye i Kigali

    Prosper Nkomezi yeretswe urukundo muri iki gitaramo binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Wanyujuje indirimbo’ n’izindi

    Israel Mbonyi uherutse gufata amashusho y’indirimbo zigize album ye ya Gatanu, ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo

    Nkomezi yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe mu bihe binyuranye, agaragaza ko gukorera Imana nta gihombo

    Muri Gashyantare 2023, Nkomezi yakoreye igitaramo gikomeye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dominic Ashimwe uherutse gufata amashusho y’indirimbo ze zo hambere  

    Rev. Alain Numa ukora muri MTN yagiranye ubusabane n’Imana muri iki gitaramo………….

    Umunyarwenya Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome yari muri iki gitaramo- Yari kumwe na Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2017 

    Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Tracy Agasaro aganira n’abo bahuriye muri iki gitaramo

    Bamwe bitwaje amafirimbi, bibafasha kuvuza neza akaruru k’ibyishimo nyuma yo gukorwa ku mutima

    Aime Uwimana yageze ku rubyiniro, umwuka wera amwerekeza mu zindi ndirimbo atari yateguye

    Uwimana yavuze ko ubuhamya bw’aho Imana yakuye Alex Dusabe ari bwiza, kandi ko buri wese afite ibyo kuyishimira

    Aime Uwimana, umunyamuziki benshi bafata nka ‘Bishop’ w’abandi bahanzi

    Indirimbo ye yise ‘Muririmbire uwiteka’ yabaye ikimenyabose; ndetse nawe ayifata nk’ibihe byose

    Abarenga ibihumbi bitatu bitabiriye iki gitaramo cy’urwibutso ku bakristu basabanye n’Imana

    Umuhanzi Mani Martin witegura gukora igitaramo na Etienne wo muri Symphony Band, ni bamwe mu bitabiriye iki gitaramo


    Abantu barenga ibihumbi bibiri bitabiriye iki gitaramo Alex Dusabe ateguye ku nshuro ye ya mbere


    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire uherutse mu bitaramo yakoreye muri Tanzania yari yafashijwe muri iki gitaramo

    Umunyamuziki Bosco Nshuti uzwi mu ndirimbo ziirmo nka ‘Yanyuzeho’, ‘Ni muri Yesu’ n’izindi

    Amashimwe yari yose muri iki gitaramo- Byari ibihe byo kuzamurira Imana amashimwe

    Dj Ira [Ubanza ibumoso] uzwiho cyane mu kuvanga indirimbo za ‘Secullar’ ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo

    Dj Spin usanzwe ari umushyushyarugamba mu bitaramo bya Gospel, yifashishije indirimbo zinyuranye yagaragaje ko arambye muri aka kazi

    Amatsinda y’abaririmbyi akomeye mu Rwanda, yabanje kwinjiza abantu mu mwuka binyuze mu ndirimbo ziha ikuzo Imana


    Abakristu bitabiriye iki gitaramo bari mu matsinda- hari n’abo wabonaga bazanye n’imiryango yabo

    Mbere yo kwinjira muri iki gitaramo wagaragaza ko waguze itike unyuze ku rubuga rwa Noneho Events, ubundi ugahabwa uburenganzira bwo kwinjira

    Bamwe baserukanye imyambaro igaragaza ko bitabiriye igitaramo ‘East African Gospel Festival’- Ni iserukiramuco ribaye ku nshuro ya mbere ariko rizakomeza no mu y’indi myaka

    Abantu batangiye kugera ahabereye iki gitaramo ahagana saa cyenda z’amanywa zo ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI YARANZE IKI GITARAMO CYA ALEX DUSABE

    AMAFOTO: Sangwa Julien-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129629/bakiriye-agakiza-apollinaire-yamaze-ipfa-abakristu-mu-gitaramo-alex-dusabe-asendereza-ibyi-129629.html

  • Ibyishimo bidasanzwe ku ikipe ya Manchester city nyuma yo kubaga Chelsea bayicuritse bahise bakira neza impano bahawe na Arsenal champion itarasozwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyishimo bidasanzwe ku ikipe ya Manchester city nyuma yo kubaga Chelsea bayicuritse bahise bakira neza impano bahawe na Arsenal champion itarasozwa.

    Rwari urugendo rutoroshye ku makipe yo mu Bwongereza yari ahataniye primier league, ubu bwanyuma nyiri ubwami, nyiri nkoni, nyiri ngoro yabonetse ndetse ashimangira ko ntawamusimbura ku ntebe y'ubwami.

    Uwo ntawundi uretse Manchester city ikomeje kuyobora champion y'u Bwongereza mu gihe kingana n'imyaka itatu yose.

    Iyi kipe yakomeje guhangana n'ikipe ya Arsenal igihe kitari gito, rimwe ikayobora ubundi ikayoborwa, byari bimeze nk'ipusi n'imbeba.

    Ikipe ya Arsenal yahaye Manchester city kado ubwo yatsindwaga imikino ibiri y'ikurikiranya kandi Manchester City yo idatsindwa.

    Manchester city yatsinze ikipe ya Chelsea igitego kimwe ku busa ihita imanika igikombe kuko mu mikino isigaye ntago Arsenal bihanganye yakuramo amanota irushwa.

    Arsenal ifite amanota 81 ikaba isigaje umukino umwe, naho Manchester city ifite amanota 88 ikaba isigaje imikino 2.

     

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/ibyishimo-bidasanzwe-ku-ikipe-ya-manchester-city-nyuma-yo-kubaga-chelsea-bayicuritse-bahise-bakira-neza-impano-bahawe-na-arsenal-champion-itarasozwa/

  • “Iyo Abayobozi ba Kiyovu  batanyihenuraho imba narabahaye igikombe” Uwihishe inyuma y’irata rya Kiyovu yamenyekanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Iyo Abayobozi ba Kiyovu  batanyihenuraho imba narabahaye igikombe' Uwihishe inyuma y'irata rya Kiyovu yamenyekanye.

    Burya ngo umuntu akugerera mu kebo wamugereye mo! Kiyovu Siporo nayo yagerewe mu kebo kadasanzwe bitewe n'ubwihenuzi bw'umuyobozi wayo.

    Amakuru aravuga ko ubwo ikipe ya kiyovu ymiheruka gukina na Musanze FC, Juvenile uyobora kiyovu yihenuye ku muherwe Trump.

    Musanze yari imwe mu makipe ashobora kubangamira ikipe ya Kiyovu Sport bikaba byayibuza gutwara igikombe, ariko kiyovu yigobitoye Musanze irayitsinda.

    Nyuma y'umukino Juvenile uyobora kiyovu yihenuye kuri Trump ati 'urwagwa na Essence ntibijya byivanga', kuva ubwo Trump byaramubabaje cyane.

    Nyamara Trump we avuga ko iyo bamusaba igikombe yari gukora uko ashoboye kose akakibaha.

    Ibyo rero byaramurakaje cyane ndetse ahigira ko agomba gukora uko ashoboye kose kiyovu ikarata igikombe.

    Ndetse ubu amakuru ahari aravuga ko buri mukinnyi wese wa Sunrise yahawe prime y'ibihumbi 350 frw kandi akaba ari Trump wayatanze.

     

     

    Source : https://yegob.rw/iyo-abayobozi-ba-kiyovu-batanyihenuraho-imba-narabahaye-igikombe-uwihishe-inyuma-yirata-rya-kiyovu-yamenyekanye/

  • “Kubabara ndabirambiwe ikimpuza na Kiyovu cyose sinkishaka” Umuyovu wagaragaye atwika ijezi ya Kiyovu anivugisha amagambo yuzuyemo uburakari akomeje kurikoroza(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Kubabara ndabirambiwe ikimpuza na Kiyovu cyose sinkishaka' Umuyovu wagaragaye atwika ijezi ya Kiyovu anivugisha amagambo yuzuyemo uburakari akomeje kurikoroza(Videwo)

    Nyuma y'uko Kiyovu Sports yari y'iteze insinzi ku ikipe ya Sunrise gusa bikaza kwanga, byasigiye bamwe mu bayovu ikimeze nk'ihungabana dore ko hari na bamwe bagaragaye barira kuko umukino batsinzwe wari umukino washimangiraga igikombe cya bo.

    Ny'uma y'umukobwa wagaragaye arira hari undi musore wagaragaye atwika umwambaro we w'icyatsi avuga ko nta kindi kintu ashaka cyamuhuza na Kiyovu Sports ukundi kuko ngo iyi kipe kuva yayifana iramubabaza gusa.

    Reba uwatwitse ijezi ye.

    Source : https://yegob.rw/kubabara-ndabirambiwe-ikimpuza-na-kiyovu-cyose-sinkishaka-umuyovu-wagaragaye-atwika-ijezi-ya-kiyovu-anivugisha-amagambo-yuzuyemo-uburakari-akomeje-kurikorozavidewo/

  • APR FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yaho Sunrise FC itsinze Kiyovu SC #rwanda #RwOT

    Ubwo hasozwaga imikino y'umunsi wa 29 wa Shampiona y'u Rwanda, ikipe ya APR FC yasubiranye umwanya wa mbere itsinze Rwamagana City naho Kiyovu SC itsindwa na Sunrise FC.

    Ikipe y'ingabo z'igihugu yari yakiriye Rwamagana FC mu karere ka Bugesera, APR FC yatsinze ibitego 4-1 byatsinzwe na Nshuti Innocent watsinze ibitego 3 muri uyu mukino ndetse n'ikindi kimwe cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.

    Kuri Kiyovu SC yasabwaga byibuze kunganya kugirango igumane umwanya wa mbere byayinaniriye i Nyagatare ubwo yatsinzwe na Sunrise FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Yafesi Mubilu.

    Mu yindi mikino, ikipe ha Rayon Sports yatsinze Marines FC ibitego bibiri ku busa byatsinzwe, ibi bitego kandi byabonetse ubwo Rutsiro FC yatsindiye AS Kigali kuri Kigali Pele Stadium.

    I Rubavu ho ikipe ya Etincelles yahatsindiye ikipe ya Bugesera FC ibitego bitatu kuri bibiri bituma iyi kipe ya Bugesera ijya mu myanya ishobora gutuma imanuka mu kiciro cya kabiri.

    Musanze FC yari yerekeje mu karere ka Rusizi aho yanahatsindiye ikipe ya Espoir FC igitego kimwe ku busa.

    The post APR FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yaho Sunrise FC itsinze Kiyovu SC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yisubije-umwanya-wa-mbere-nyuma-yaho-sunrise-fc-itsinze-kiyovu-sc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yisubije-umwanya-wa-mbere-nyuma-yaho-sunrise-fc-itsinze-kiyovu-sc