Blog

  • Rihanna na Fenty Beauty ye imugize umuherwe w'umugore mu bambere muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iyi sosiyete yashinze muri Nzeri 2017, ahanini niyo yamwongereye imbaraga ku mutungo we aho yagize uruhare mu gutuma agira umutungo ungana na miliyari 1.4 z'Amadorali.Uyu mutungo kandi wanamuhesheje kuza mu baherwekazi 20 bakize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka.

    Urutonde rwa Forbes magasine, ruherutse gushyirwa hanze kuri uyu wa kane rwagaragaje ko Rihanna aza ku mwanya wa 20 mu bagore bakize muri Amerika, akaza ku mwanya wa mbere mu bahanzikazi aho yanikiye abarimo Taylor Swift na Beyonce baza bamukurikiye.

    Umutungo wa Rihanna ukubye kabiri uwa Taylor swift kuko we abarirwa muri miliyoni 740 z'amadolari ariko nanone nawe akaba yanyuze kuri Madonna, bivugwa ko afite umutungo wa miliyoni 580 z'amadolari, ndetse na Beyoncé ubarirwa miliyoni 540 z'amadorari.

    Mu bindi byamamare byaje mu b'imbere muri rusange harimo Oprah Winfrey waje ku mwanya wa 13 ubarirwa miliyari 2,5 z'amadorari, na Diane Hendricks ubarirwa miliyari 15 z'amadorari.

    Rihanna yaje mu b'imbere mu gihe yari amaze igihe adakora cyane nyuma y'uko yibarutse imfura ye agasa n'ugabanyije umwanya yashyiraga mu muziki kugirango yite ku mwana n'umukunzi we Asap Rocky.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/rihanna-na-fenty-beauty-ye-imugize-umuherwe-w-umugore-mu-bambere-muri-america

  • Abakinnyi ba Kiyovu Sports bigumuye #rwanda #RwOT

    Benshi mu bakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports bigumuye banga gukina umukino w’umwanya wa 3 nyuma y’uko bishyuza ubuyobozi bw’iyi kipe umushahara w’ukwezi kumwe.

    Kiyovu Sports irimo gukina na Mukura VS umukino w’umwanya wa 3 mu gikombe cy’Amahoro urimo kubera muri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ukaba wabanjirije umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uri buhuze Rayon Sports na APR FC.

    Kiyovu Sports yatunguranye ubwo ku mukino yazanaga abakinnyi 13 gusa benshi biganjemo ababanza mu kibuga nka Kimenyi Yves kapiteni, Nsabimana Aimable, Ndayishimiye Thierry, Iradukunda Jean Bertrad, Riyaad Nordien n’abandi ntibabonetse ku kibuga.

    Uretse Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ali, Iracyadukunda Eric, Mugenzi Bienvenu, Bigirimana Abedi, Bizimana Hamissi, Muhozi Fred, Mugiraneza Frodouard, Nkinzingabo Fiston, Twahirwa Olivier, Nshimirimana Ismael Pitchou na Nsabimana Denis yabanje mu kibuga, yari ifite abasimbura babiri gusa, umunyezamu Patrick ndetse na Tuyisenge Hakim Dieme.

    Amakuru avuga ko abakinnyi bose bari bakoze imyitozo ya nyuma ariko babwira ubuyobozi ko batari bujye i Huye kuko batarahembwa ukwezi kwa 5 kandi uyu mukino ntacyo uvuze.

    Ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe umwanzuro ko abakinnyi babishaka ari bo bajya gukina uyu mukino ndetse bawutsinda amafaranga y’umwanya wa 3 angana na miliyoni 5 bakazigabana. Abakinnyi 13 nibo bonyine bemeye kujya gukina uyu mukino.

    Kiyovu Sports yakinnye umukino wa Mukura VS ari abakinnyi 13

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-kiyovu-sports-bigumuye

  • Abarenga 260 bahitanwe n'impanuka ya Gari ya moshi mu Buhinde #rwanda #RwOT

    Abantu barenga 260 bahitanwe n'impanuka ya gariyamoshi zagonganye mu buhinde muri leta ya odisha naho abarenga 900 barakomereza.

    Aljazeera yanditse ko iyi impanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu mu karere ka Balasore, ubwo gari ya moshi yavaga Shalimar-Chennai yataye umuhanda igongana n'indi yavaga ahitwa Yesvantpur ijya Howrah.

    Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana.

    Leta ivuga ko ariyo mpanuka ikomeye ibaye mu buhinde mu myaka 100 ishize.

    Minisitiri w'intebe mu Buhinde Narendra Modi, yavuze ko yababajwe cyane n'ibyabaye kandi ko yifatanyije n'imiryango yabuze ababo muri ibi bihe.

    Hahise hashyirwaho umunsi umwe w'icyunamo muri iki gihugu.

    The post Abarenga 260 bahitanwe n'impanuka ya Gari ya moshi mu Buhinde appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/03/abarenga-260-bahitanwe-nimpanuka-ya-gari-ya-moshi-mu-buhinde/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarenga-260-bahitanwe-nimpanuka-ya-gari-ya-moshi-mu-buhinde

  • Urubanza rwa Kayishema ukekwaho ibyaha bya Jenoside rwimuriwe ku yindi Tariki #rwanda #RwOT

    Urukiko mu Mujyi wa Cape Town, muri Afurika y'Epfo, rwimuye urubanza rwa Fulgence Kayishema, ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki  tariki 9 Kamena mu gihe hagishyirwa hamwe ibyaha byose ashinjwa bishingiye ku ruhare rwe mu gihe cya Jenoside.

    Fulgence Kayishema uherutse gufatirwa muri Afurika y'Epfo, yongeye kugezwa imbere y'urukiko mu Mujyi wa Cape Town, kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kamena 2023.

    Abashinjacyaha basabye umwanya wo kubanza kwegeranya ibyaha byose ashinjwa kugira ngo iburanisha ritangire.

    Kayishema yafatiwe mu Mujyi wa Paarl uri mu bilometero 60 uvuye i Cape Town, aho yari amaze igihe yihishahisha ku mazina mahimbano.

    Ni umwe mu banyarwanda bari barashyiriweho impapuro zimuta muri yombi kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko abatutsi barimburiwe muri Kiliziya ya Nyange ku Kibuye.

    Africa News dukesha iyi nkuru yatangaje ko kuri ubu Kayishema akurikiranyweho nibura ibyaha 14, gusa bishobora kwiyongera kuko hagikusanywa ubundi buhamya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango Ibuka, Naphtali Ahishakiye yavuze ko icyo bifuza ari uko Kayishema yakoherezwa mu Rwanda, akaba ariho aburanira kugira ngo byorohere abarokotse Jenoside gukurikirana urubanza rwe.

    Umwunganizi wa Kayishema mu matageko, Juan Smuts yavuze ko kuri ubu bategereje inyandiko z'ubushinjacyaha zigaragaza igihugu bashaka kumwohereza kuburaniramo, akaba aribwo bategura urubanza rw'uburyo bazaburana.

    Fulgence Kayishema yatawe muri yombi tariki 24 Gicurasi 2023 mu gikorwa inzego z'ubutabera za Afurika y'Epfo zakoze zifatanyije n'Ubushinjacyaha Bukuru bw'Urwego rwasigaranye imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT.

    Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2001.

    Yashinjwe ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w'abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y'itariki ya 6 n'iya 20 Mata 1994.

    Inyandiko y'ikirego ya ICTR yerekana ko muri Mata 1994, Kayishema n'abandi bemeranyije ku buryo bwo kwica no kurimbura Abatutsi muri Kivumu. Hagati ya tariki 7 na tariki 10 Mata 1994, abayobozi b'ibanze na polisi ya komini bagabye ibitero ku batutsi bamwe baricwa, abandi bahungira kuri Paruwasi ya Nyange.

    Ku wa 15 Mata bivugwa ko Kayishema yajyanye lisansi kuri Paruwasi ya Nyange ikoreshwa n'Interahamwe mu gutwika Kiliziya yari irimo Abatutsi. Kayishema kandi ari mu batanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku batutsi bari bayirimo, hapfa abarenga 2000. Abatutsi barokotse icyo gihe nabo barishwe.

    The post Urubanza rwa Kayishema ukekwaho ibyaha bya Jenoside rwimuriwe ku yindi Tariki appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/03/urubanza-rwa-kayishema-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-rwimuriwe-ku-yindi-tariki/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urubanza-rwa-kayishema-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-rwimuriwe-ku-yindi-tariki

  • Tanzania: Ubutegetsi na OMS batangaje ko babashije guhashya virusi ya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iyi ndwara izwi nka Marburg virus disease (MVD) yagaragaye bwa mbere mu Karere ka Bukoba mu Ntara ya Kagera, ku wa 21 Werurwe 2023.

    Nubwo ari ubwa mbere MVD yari yemejwe muri Tanzania, byageze muri Mata mu 2023 imaze kwica abantu batandatu.

    Nyuma y'amezi arenga abiri iki cyorezo cyibasiye Tanzania, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko kuri ubu iki gihugu cyamaze kugihashya kuko nta murwayi mushya urongera kuboneka.

    Amakuru dukesha Ijwi rya Amerika avuga ko tariki 19 Mata aribwo umuntu wa nyuma wapimwe iyi ndwara ntibayimusangemo.

    Inzobere mu buvuzi zigaragaza ko bisaba iminsi 42 nyuma y'igipimo cya nyuma kugira ngo byemezwe ko icyorezo runaka cyarangiye.

    Iyi ndwara yandura iyo habayeho uguhura kw'amatembabuzi y'abantu babiri, barimo ufite virus ya Marburg.

    Nta muti cyangwa urukingo by'iyi ndwara biraboneka, icyakora iyo umuntu ageze kwa muganga atarararemba, yitabwaho, akabasha kurokoka.

    Kugeza ubu kuyirinda hakoreshwa uburyo bumwe n'ubwifashishwa mu kwirinda Ebola.

    Ni icyorezo bivugwa ko gifite inkomoko muri Afurika ngo kuko iyo virus yasanzwe bwa mbere mu nkende yari yakuwe muri Uganda.

    Abantu bakunze kuyirwara ni abakunze kumara igihe mu birombe no mu buvumo ahantu hashobora kuba indiri y'uducurama.

    Marburg ni virusi mbi kuko yica hafi 88% by'abayanduye. Bisaba gusa iminsi hagati y'umunani n'icyenda kugira ngo uwayanduye atangire gukenera kongererwa amaraso.

    Ubusanzwe abahanga bagaragaza ko ishobora gukwirakwizwa binyuze mu ducurama, inkende ndetse n'ingurube.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/tanzania-ubutegetsi-na-oms-batangaje-ko-babashije-guhashya-virusi-ya-marburg

  • Mu myaka 60 Umuryango Utabara Imbabare CICR uri mu Rwanda wakoze (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Byari mu muhango wo kumurika amafoto agaragaza ibikorwa by'uyu muryango mu myaka umaze mu Rwanda.

    Ku kicaro cy'uyu muryango kiri mu kiyovu mu mugi wa Kigali, hamurikiwe amafoto anyuranye y'ibikorwa by'umuryango mpuzamahanga utabara imbabare CICR.

    Amafoto yamuritswe, agaragaza ibikorwa by'uyu muryango guhera mu mwaka 1990, ubwo CICR yari imaze kugira ikicaro mu Rwanda.

    Muri aya maforo, hagaragaje ibikorwa irimo kwita ku mpunzi zari Nyacyonga mu mugi wa Kigali.

    Ni impunzi zari zavuye mu duce twabagamo intambara hagati ya Leta y'u Rwanda n'umuryango wa RPF inkotanyi muri 1993.

    Muri ibi bihe, CICR ivuga ko aribwo yahuye n'akazi, ariko kaje kuba kenshi nyuma y'umwaka umwe, habaye Jenoside yakorewe abatutsi.

    CICR igaragaza ko nubwo byari bigoye gukora ubwo Jenoside yatangiraga, ariko yishimira ko yo itigeze ihagarika ibikorwa byayo byo gutabara abari mu bibazo.

    Namahoro Julien umunyamategeko wa CICR ashinzwe n'itumanaho, yabibwiye Ijwi ry'Amerika.

    CICR irishimira umuhate yagize wo gukomeza gukorera mu Rwanda, mu gihe imiryango myinshi mpuzamahanga yanenzwe gutererana u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres, aherutse kubigaruka ho ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    António Guterres, yanenze uko amahanga yatereranye u Rwanda muri ibyo bihe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/mu-myaka-60-umuryango-utabara-imbabare-cicr-uri-mu-rwanda-wakoze-iki

  • Eritrea: Perezida yeruye avuga uruhare rw'America mu ntambara y'Uburusiya na (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Afwerki yavuze ko iyi ntambara Amerika yayiteguye mu myaka 30, aho yashyizeho gahunda yo gukora uko ishoboye kose igihugu gishaka kugaragaza ko hari ikindi gishoboye ku rwego mpuzamahanga, gicibwa intege, kigafatirwa ibihano cyangwa kigatezwamo amacakubiri.

    Aganira n'ikinyamakuru Sputnik cyo mu Burusiya, Afwerki yagize ati 'Intambara hagati ya Ukraine n'u Burusiya, ntabwo ari intambara mu by'ukuri. Ni intambara yatangijwe na NATO ku bufatanye na Amerika bashaka kwikiza u Burusiya guhera mu myaka 30 ishize. U Burusiya bufite uburenganzira bwo kwirwanaho rero.'

    Yakomeje agira ati 'Ntabwo wabaho buri gihe ukoresha imbaraga n'iterabwoba ngo uhoze ibihugu munsi yawe. Ntibishoboka. Iyi ni imyitwarire y'amabandi dukwiriye gusohokamo, abantu bakwiriye kwitwara kimuntu bakabaho bisanzuye.'

    Eritrea ni kimwe mu bihugu bitanu byatoye muri Loni bishyigikira intambara u Burusiya bwatangije muri Ukraine.

    Afwerki yavuze ko ubwo intanbara y'ubutita yari irangiye, Amerika yakomeje kwikanga u Burusiya, ikomeza gushyiraho imyanzuro n'ibikorwa bituma butinyagambura nyamara yo irushaho kwiyegereza ibihugu byahoze kuri Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti, bikanakoreshwa ngo bihungabanye umutekano w'u Burusiya.

    Ati 'Uko gushaka guheza u Burusiya hasi kumaze imyaka isaga 30, nta gishya kirimo. Rero iyo ubujije igihugu gutera imbere, ukakibuza gutanga umusanzu wacyo mu iterambere, nta kindi uba ushaka kitari intambara.'

    Eritrea ni kimwe mu bihugu byafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo iby'ubukungu nko kuvanwa mu ikoranabuhanga ryo kwishyurana mu mabanki rizwi nka SWIFT n'ibindi.

    Afwerki yavuze ko Isi ikeneye ubundi buryo bw'imiyoborere budashingiye ku bushake bwa Amerika n'Abanyaburayi, kuko icyo bashaka ari ugutera imbere bonyine ubundi bakitambuka undi wese ushaka kuzamuka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/eritrea-perezida-yeruye-avuga-uruhare-rw-america-mu-ntambara-y-uburusiya-na

  • Minisiteri Édouard Ngirente ari i Luanda mu nama idasanzwe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni inama iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Kamena, ikaza kubera i Luanda.

    Ni ku ncuro ya 10 iyi nama ira ibaye.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Édouard Ngirente uri muri Angola kuva ku mugoroba wo ku wa Gatanu, yayihagarariyemo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    Byitezwe ko abitabira iyi nama baganira ku ngingo zitandukanye, zirimo amahoro, umutekano ndetse n'iterambere mu karere k'ibiyaga bigari.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisiteri-edouard-ngirente-ari-i-luanda-mu-nama-idasanzwe

  • Amahanga yerekeje amaso kuri RDC ayisaba kudakora ikosa mu matora agiye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni ibikubiye mu itangazo rihuriweho ibi bihugu byasohoye ku wa Gatanu tariki ya 02 Kamena 2023.

    Mu mezi atandatu ari imbere ni bwo muri Congo Kinshasa hateganyijwe amatora rusange, arimo n'ay'Umukuru w'Igihugu.

    Mu gihe hakibura igihe ngo aya matora abe, ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi n'abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bwe; ku buryo hari impungenge z'uko ubushyamirane bw'impande zombi bushobora kuzavamo imvururu.

    Amerika n'ibihugu bigenzi byayo mu itangazo basohoye, bihanangirije RDC bayisaba gushyira imbere demukarasi, ndetse ikagendera kure icyo ari cyo cyose cyaganisha ku kubiba urwango.

    Bagize bati: “Turasaba iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'ibanze bwa demokarasi n'amahirwe angana ku bakandida bose.”

    “Turamagana ingamba zo gucamo ibice abaturage hashingiwe ku moko, ururimi, akarere cyangwa inkomoko, kandi turahamagarira abafatanyabikorwa guteza imbere ukwishyira hamwe, aho gucamo abantu ibice, kandi turamagana ikwirakwizwa ry'imvugo z'urwango.”

    Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, Canada, Espagne, u Bufaransa, u Bugeleki, u Butaliyani, u Buyapani, Nirvège, u Buholandi, Portugal, u Bwongereza, Suède, u Busuwisi, Repubulika ya Tchèque ndetse n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ni byo byihanangirije Congo.

    Ibi bihugu kandi byayisabye ko amatora izakora yazarangwa no guhatana, akaba mu mutuzo, ikindi akaba mu mucyo nk'uko biteganywa n'itegekonshinga ryayo.

    Ibi bihugu by'umwihariko byasabye Komisiyo y'amatora (CENI) “gukorera mu mucyo”, mu rwego rwo gushimangira icyizere cy'abaturage ba congo.

    Iyi CENI yasabwe gukorera mu mucyo mu gihe mu matora yabaye mu myaka ine ishize yashinjwe kugira uruhare mu bujura bw'amajwi bwasize Perezida Tshisekedi atsinze amatora mu buryo budasobanutse.

    Amerika na bagenzi bayo kandi bamaganye ingufu z'umurengera inzego z'umutekano ziheruka gukoresha ubwo zatatanyaga abo ku ruhande rutavuga rumwe n'ubutegetsi bigaragambyaga, basaba ko hakorwa iperereza kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/amahanga-yerekeje-amaso-kuri-rdc-ayisaba-kudakora-ikosa-mu-matora-agiye-kuba

  • Bugesera: Baribaza igihe nabo bazagobokwa bakava ku kunywa amazi mabi (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuga ko imyaka 12 ishize nta mazi meza bagira, amavomero yarumye bayoboka igishanga cya Kabarari.

    Amazi yo muri icyo gishanga bayavoma babyigana n'amatungo, ndetse n'aboza imodoka na moto, hari n'abikura imyenda bakayogeramo.

    Babwiye Umuseke ko ayo mazi y'igishanga kuyakoresha ari amaburakindi, kandi ko ubuzima butagira amazi nabwo budashoboka.

    Iyo bayagejeje mu rugo bitewe n'uko bayakura kure bananiwe, ntibabona umwanya wo kuyateka, ufite inyota ayanywa uko ameze.

    Hari kandi abana bataye ishuri bahitamo kwirirwa bavoma ayo mazi bakajya kuyagurisha kuko ari imari muri aka gace.

    Ijerekani y'ayo mazi udafite intege zo kugera mu gishanga ayigura 200 Frw ni mu gihe ay'imvura iyo yabitswe muri Shitingi agurishwa 400 Frw ku jerekani imwe.

    Uwimpuhwe Jeannette utuye mu Kagari ka Cyabasonga avuga ko bisaba kuzinduka mu gitondo cya kare, abana n'amatungo batarayatoba kugira ngo ubone ayo gukoresha mu rugo.
    Muhawenimana Claudette avuga ko bahora barwaza indwara z'inzoka n'izindi zituruka ku mwanda, agasaba ko bahabwa amazi meza nk'abandi.

    Mu bice binyuranye by'Akarere ka Bugesera kubona amazi meza biracyari ikibazo, dore ko hari henshi usanga amavomero amaze igihe yarapfuye n'aharagejejwe imiyoboro y'amazi ariko abaturage bakaba batayabona.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/bugesera-baribaza-igihe-nabo-bazagobokwa-bakava-ku-kunywa-amazi-mabi-y